Blog

  • Umusore yishe umukunzi we amusutseho acide nyuma yo kumwanga kandi yaramuguriye telefone ihenze cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yakoze igikorwa cya kinyamaswa yivugana umukunzi we amusutseho acide nyuma yo kumwanga kandi yari yaramuguriye telefone yo mu bwoko bwa Iphone 11 ihenze cyane.Ibi byabereye mu gihugu cya Ghana, aho umukobwa w'imyaka 16 uzwi ku mazina ya Martha akaba n'umunyeshuri w'ikigo cya Kumasi Senior High Technical School (KSTS) yajyanwe igitaraganya kwa muganga nyuma y'aho umukunzi we utatangajwe amazina amusutseho Acid amuziza kumwanga, gusa byaje kurangira uyu mukobwa apfuye.

    Nkuko ikinyamakuru Ghpage cyo muri Ghana kibitangaza, uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo gutandukana n'uyu musore agamije kwiberaho wenyine. Ibi akaba yarabikoze nyuma gato yaho umuhungu (uwari umukunzi we) amuguriye telephone ihenze cyane ya iphone11 Pro mu gihe umukobwa yendaga kwizihiza isabukuru y'amavuko ye.

    Nyuma y'uko uyu mwanzuro utunguranye w'uyu mukobwa utashimishije na gato uyu musore kandi we yari amaze kumutakazaho akayabo kuri iyo telefone, umusore yatangiye kumugirira ishyari, ari nabwo yahise ategura umugambi wo kwica uyu mukobwa kubera ko atiyumvishaga ukuntu azihanganira kubona uyu mukobwa yarigaruriwe n'undi musore bari mu munyenga w'urukundo, imitekereze yatumye uyu musore ahitamo gukorera uyu mukobwa amarorerwa.Nk'uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze uyu mukobwa yapfuye nyuma yo gutwikwa na acid mu isura mu buryo bukomeye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-yishe-umukunzi-we-amusutseho-acide-nyuma-yo-kumwanga-kandi-yaramuguriye-telefone-ihenze-cyane/

  • Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana #rwanda #RwOT

    Kigali, Tariki ya 11 Mutarama 2021, Yolande Mukagasana ndetse n'abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa 'Fondation Yolande Mukagasana' ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa by'ubugeni bitandukanye bijyanye n'amateka ya Jenoside, byaba binyuze mu ndirimbo, ikinamico ndetse na filimi.

    Yolande Mukagasana ari nawe Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo akaba ari n'umwe mu bayishinze yagize ati 'Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n'abasize bakoze jenoside n'inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzura bwo kuvuga icyo utekereza. Twebwe nk'abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y'Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n'abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga b'imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda  ruzira amacakubiri. Niyo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside'

    Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora ubwo bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n'imiryango ndetse n'ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby'igenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside. Izakoresha kandi ibiganiro, n'amahugurwa  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yolande Mukagasana yagize kandi ati 'Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y'Abanyarwanda kandi y'ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n'ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n'amacakubiri mu bantu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.'

    Fondasiyo Yolande Mukagasana ifunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu cyangwa hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Yolande Mukagasana ni muntu ki?

    Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye umuryango wose wa Yolande Mukagasana, aho umugabo we ndetse n'abana bose bishwe muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1995, Yolande Mukagasana yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16  arwanya ipfobya n'ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside. Yagenze isi yose atanga ubuhamya bw'ibyabaye mu Rwanda bikaba byaramuhesheje ibihembo byinshi birimo icya UNESCO  ndetse nicy'Umuryango w'Abayahudi bo muri Amerika.

    Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi niyo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko ayo mateka atazibagirana.

    'Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n'ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu' Yolande Mukagasana

    The post Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hashinzwe-fondasiyo-yigenga-ikora-ubushakashatsi-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-ndetse-no-kurwanya-abayihakana/

  • Hashinzwe “Fondation Yolande Mukagasana” ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yolande Mukagasana: Hashinzwe Fondasiyo yamwitiriwe kubera ibikorwa bye byo kurwanya Jenoside n
    Yolande Mukagasana: Hashinzwe Fondasiyo yamwitiriwe kubera ibikorwa bye byo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo

    Yolande Mukagasana ari na we Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo akaba ari n’umwe mu bayishinze, yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n’abasize bakoze Jenoside n’inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza. Twebwe nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Ni yo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside.”

    Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora ubwo bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n’imiryango ndetse n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside. Izakoresha kandi ibiganiro, n’amahugurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yolande Mukagasana yagize kandi ati “Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

    Fondasiyo Yolande Mukagasana ifunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu cy’u Rwanda cyangwa hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yolande Mukagasana ni muntu ki?

    Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye umuryango wose wa Yolande Mukagasana, aho umugabo we ndetse n’abana bose bishwe muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1995, Yolande Mukagasana yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside. Yagenze isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda bikaba byaramuhesheje ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

    Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi. Ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko ayo mateka atazibagirana.

    Yolande Mukagasana ati “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hashinzwe-fondation-yolande-mukagasana-ikora-ubushakashatsi-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-ndetse-no-kurwanya

  • Twitege iki ku Mavubi muri CHAN 2021? – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Congo Brazaville mu kwitegura neza iri rushanwa, yasize mu gihirahiro benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bibatera amatsiko y’umusaruro azavana muri Cameroun.

    Mu ishusho y’umukino udasamaje, utarimo imyubakire, wuzuyemo guhuzagurika n’amakosa menshi mu kibuga, Amavubi yatsinzwe umukino umwe, anganya undi muri ibiri ya gicuti yakinnye na Congo Brazaville.

    Kutitwara neza muri iyi mikino yo kwitegura CHAN 2021 ndetse no kutagaragaza umukino mwiza, ni bimwe mu biteye impungenge zikomeye Abanyarwanda bifuza umusaruro mwiza muri iri rushanwa, u Rwanda rudafitemo amateka mabi.

    Icyo benshi mu bakurikiye imyitego y’iyi kipe bahurizaho, ni uko kwitabira irushanwa bizeye kwitwara neza bigoye cyeretse habayeho gutungurana.

    Mu busesenguzi bugenda bukorwa ahatandukanye, icyo buhurizaho ni uko Amavubi ashobora kutarenga imikino yo mu matsinda, ndetse benshi banemeza ko azasoza ku mwanya wa nyuma mu itsinda C aherereyemo.

    Ibi babishingira ku myiteguro y’ibihugu bari kumwe mu itsinda, itandukanye cyane n’iy’Amavubi kandi no mu busanzwe kubihangara mu mikino bahuriramo bidakunze kubaho.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda C, aho rurikumwe na Uganda, Morocco na Togo.

    Hari abemeza ko nubwo Amavubi atiteguye bihagije, ndetse atamerewe neza muri ibi bihe ariko ashobora gutungurana akarenga imikino yo mu matsinda, kuko umupira nta wujya inama nawo.

    Ubutumwa butandukanye ndetse n’impanuro bikomeje gutangwa n’abantu b’ingeri zose, barimo n’abambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu mu myaka yatambutse, bibutsa aba bakinnyi urugamba bagiyeho ko rutoroshye rusaba ubwitange n’ishyaka ryinshi ndetse n’agaciro ko kwambara umwambaro w’ikipe y’igihugu.

    Irushanwa rya CHAN 2021 rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2021, rikazabera mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Cmeroun.

    Biteganyijwe ko Amavubi azafata rutemikirere ku wa gatatu tariki ya 13 Muratama 2021, berekeza muri Cameroun.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

    Amavubi ntahabwa amahirwe yo kurenga imikino y’amatsinda muri CHAN 2021

    Uko imikino y’Amavubi muri CHAN 2021 izakinwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102255/twitege-iki-ku-mavubi-muri-chan-2021-102255.html

  • Menya ahantu mu Rwanda umuntu yahurira n'umukunzi nyawe akizera ko bazarushinga rugakomera #rwanda #RwOT

    Ibi ndetse hari abantu benshi babihuza n'isenyuka ry'ingo rya hato na hato rimaze gufata indi ntera aho mu Rwanda imibare y'inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Gushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 19 ugereranyije n'umwaka wa 2017.

    Iyo bavuga ibi akenshi ahantu baba bavuga ngo ahantu umuntu atakura umugeni cyangwa umugabo ni nko mu : kabari, mu kabyiniro, ku mbuga nkoranyambaga, mu modoka cyangwa mu ndege mugenda… ibi byaje gutuma nibaza ubundi ahantu habugenewe umuntu yagombye kuba yahurira n'uwo bazubakana urwabo rugakomera.

    Ubundi n'ubwo bigaragara ko gutandukana kw'abashakanye kugenda kwiyongera cyane mu Rwanda, burya njyewe mbona Abanyarwanda benshi baba barabanye intego ari ukuzabana akaramata, ku buryo bamenye aho bazahurira n'uwo bazabana akaramata ari ho bakwerekeza bagategereza kugeza bahuye. Kuko hari n'ababona abagize ibyago bagatandukana kimwe n'abandi bose ukumva baravuze ngo ” Ubundi se umukobwa n'umuhungu bahuriye hariya…bari kubaka uruhe rugo? ” None se abavuga ibyo muba mugira ngo kare kose bahurire hehe?

    Akenshi abantu bumva ko hari ahantu runaka haba abantu b'inyangamugayo ku buryo uhakuye uwo mwazabana urwo rugo rwazaramba ugasanga abantu banafite amatsiko y'ahantu abitegura kurushinga bahuriye kugira ngo bumve ko urugo rwabo rufite amahirwe yo kuzaramba.

    Bamwe bagaragaza ko umuntu mwahuriye mu rusengero, mu kigo runaka gikomeye, mu rugo rw'inshuti zawe, mu mirimo itandukanye ikomeye… biba bisobanuye ko ari umuntu uhabwa amahirwe menshi yo kuba ari inyangamugayo. Nyamara njyewe mbona ntaho biba bihuriye kuko birashoboka ko mwahura n'umujura wagiye gusenga kandi inyangamugayo yagiye mu kabari.

    Mu Kinyarwanda baravuga ngo inshuti uyikura ku nzira. Ibi bisobanura ko ahantu hose ubundi wahahurira n'umuntu w'imfura mwarushinga rugakomera, kuko n'iyo haba ari ha hantu hakorerwa amabi gusa ntiwamenya impamvu yatumye ahaba.

    Ahantu hose icyaba kihakorerwa cyose mpamya ko haba hahuriye abantu beza n'ababi ku buryo bitakubuza kuhahurira n'umuntu muzima kandi mwahuza mukubaka urugo rugakomera. Kuko umuntu ni umutima ndetse na kamere ye. Wibihuza n'ahantu umubonye cyangwa muhuriye utanamenye impamvu ari aho hantu.

    Ubuzima bugira ukuri kwinshi ku buryo hari igihe umuntu yisanga aho atakagombye kuba kandi nta mahitamo afite. Ariko icyo mpamya ni uko umuntu akomeza kuba uwo ari we aho yaba ari hose. Birashoboka ko wasanga intama yayobeye mu ihene ukayitiranya n'ihene nyamara burya iba ikiri intama yisanishije n'ihene kuko ari zo biri kumwe.

    Ahantu hose ushobora kuhahurira n'umukobwa cyangwa umusore mwiza mwakundana kandi mugashinga urugo rugakomera mukazarambana ndetse mukazatandukanywa n'urupfu nk'uko abenshi babirahirira mu madini ku munsi wabo w'ubukwe. Bati 'Icyo Imana yafatanyije ntihakagire ugitandukanya.' Niba wemera ko Imana ibera hose icyarimwe, bivuga ko na ha handi bamwe batekereza ko hatava umuntu muzima aba ahari kandi n'Imana iba ihari.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/menya-ahantu-mu-rwanda-umuntu-yahurira-n-umukunzi-nyawe-akizera-ko-bazarushinga

  • Harmonize yatunguranye agaragara afite umwana bivugwa ko yaguze[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi uyu muhanzi ari kugaragara ahantu henshi ateruye umwana w'umukobwa uri mukigero cy'umwaka n'igice.

    Uyu mwana bivugwako uyu muhanzi yamuguze kuko yari amaze umwaka urenga yarabuze urubyaro ndetse ashaka gatanya kumutaliyanikazi bakoze ubukwe.

    Uyu mutaliyani kazi niwe watumye Harmonize atandukana na Diamond kuko yashakaga ko Harmonize nawe ashinga kampani ikomeye muri Tanzania nayo ifasha abahanzi ndetse uyu mugore ni nawe watanze amafaranga menshi cyane muri miliyoni zirenga 500 Diamond yari yaciye uyu muhanzi kugirango atangire yikorane.

    Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we ukomoka mu Butaliyani, Sarah Michelotti, muri Nzeri 2019 mu birori byari binogeye ijisho.

    Aba bombi bakoreye ibirori bikomeye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania byari byatumiwemo inshuti zabo hafi gusa n'abandi bo mu miryango yabo, Diamond n'abandi bantu be ntibigeze batumirwa.

    Muri Mata 2019 Harmonize yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko bazabana ubuziraherezo nyuma y'imyaka itatu yari ishize bakundana uruzira imbereka.

    Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by'umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n'amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper bakundanye mbere.

    Taliki 3 Ukuboza 2020, Harmonize abinyujije kumbuga ze nkoranyambaga, uyu mugabo yagaragaje amafoto atandukanye afashe akaboko umwana w'umukobwa, yandikaho amagambo menshi cyane, asobanura uyu mwana avugako atewe ishema ryo kuba ubu nawe yitwa umubyeyi nyuma y'umwaka n'igice urenga yaranze kubyemera.

    Harmonize yagagaje ko yishimiye kuba ari kumwe n'umwana we atangaza ko yitwa ZULEKHA yamubyaranye n'umukobwa witwa SHANTEEL, icyo gihe uyu muhanzi ntiyigeze avuga byinshi kuwo bamubyaranye gusa icyo yagaragaje ni uko yari amaze igihe yaranze kwemera umwana, none akaba yemeye kwita umubyeyi kuko ngo yari amaze kubona ibimenyetso ko ari uwe.

    Iyi nkuru ikimara kumenyekana ibitangazamakuru byo muri Tanzania byayisamiye hejuru kuko yari inkuru nshya mu matwi y'abakunzi b'uyu muhanzi kuko byari bisanzwe bizwi ko afite umugore w'isezerano bari bamaranye umwaka urenga bakoze ubukwe.

    Uyu mugore w'umutaliyanikazi wakoze ubukwe na Harmonize, aba iwabo naho Harmonize akaba Tanzania,uyu mugore akimenya iyi nkuru nawe ntiyayakiriye neza, yahise ajya kumbugankoranyambaga ze ashyiraho ibipapuro bigaragaza ko uyu mwana atari uwa Harmonize ahubwo ari amayeri yahimbye ndetse ahamyako uyu mugabo mu mwaka urenga bamaranye atabyara bityo asaba abakunzi babo kutemera ko uyu mwana ari uw'uyu mugabo.

    Kuva Harmonize yagaragaza ko afite umwana w'umukobwa yabyaye hanze, byahise bituma uyu mutaliyanikazi bari barakoze ubukwe avugako atagishaka uyu muhanzi, agaragazako ubu ariwenyine atabasha kwihanganira kubana n'umuntu utazirikana, yahise asiba amafoto menshi amugaragaza barikumwe, imbugankoranymbaga yakoresha yongeragaho amazina ya harmonize nabyo yahise abihaganagura ahamyako aciye umubano n'uyu muhanzi yitaga umunyabinyoma.

    Bivugwako mubyukuri Harmonize n'uyu muvungukazi bari barabuze urubyaro kubera uyu mumugore afite uburwayi bwatumanaga atabyara, kubera kurambirwa gutegereza umwana ngo nibyo byatumye Harmonize ahimba amayeri yo gushaka umwana ngo amwiyitirire nuko abone uko atandukana neza n'uyu muzungu bivugwako ari nawe wamuhaye amafaranga menshi cyane yo kugirango atandukane na Diamond nawe atangire yikorere.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yatunguranye-agaragara-afite-umwana-bivugwa-ko-yaguze-amafoto

  • Miss Umukundwa, wigeze kuvugwa mu rukundo na Platini, yafunguye iduka rye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umukundwa Clémence uzwi cyane ku izina rya Cadette yamaze gutangaza ko kuri ubu yashinze iduka ricuruza ibikoresho byo mu rugo. Iri duka riherereye mu mujyi wa Kigali ririmo ibikoresho byo mu rugo nka Frigo, ama radiyo, televiziyo n'ibindi bitandukanye.

    Mu kiganiro Cadette yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko amaze amezi hafi atanu atangiye ubu bucuruzi yinjiyemo abifashijwemo n'umuryango we. Mu magambo ye, Cadette yagize ati:  'Byari bigoye ko njye nabyishoboza, harimo ubushobozi bwanjye n'ubw'umuryango wanjye. Impamvu nahisemo gucuruza ibikoresho nk'ibi byo mu rugo ubusanzwe bizwi ko bicuruzwa n'abagabo, zari inama za basaza banjye.'

    Miss Umukundwa yigeze kuvugwa mu rukundo na Platini nubwo nta numwe muri aba bombi wigeze yerura ngo avuge ukuri ku rukundo rwavugwaga hagati yabo bombi.

    Source : https://yegob.rw/miss-umukundwa-wigeze-kuvugwa-mu-rukundo-na-platini-yafunguye-iduka-rye/

  • Cristiano Ronaldo yongeye kugira utundi duhigo tubiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo igitego yaraye atsinze cyatumye aba umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego 15 mu myaka 15 yikurikiranya y'imikino yikurikiranya.

    Kubera ubuzima bwo gukora cyane, ndetse no guhirwa mu mupira w'amaguru, twavuga ko Ronaldo ubu ari mu myaka yo gushyiraho uduhigo dore ko kuri uyu mugoroba mu mukino wa shampiyona Juventus yatsinzemo ikipe ya Sassuolo ibitego 3-1, igitego Cristiano Ronaldo yatsinze cyatumye ashyiraho akandi gahigo k'umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego 15 cyangwa se akabirenza mu myaka 15 y'imikino.

    Ibi byatangiye mu mwaka w'imikino 2006-2007 ubwo Ronaldo yakiniraga ikipe ya Manchester united akayitsindira ibitego 17 mu mikino 34 kuva ubwo ntaratsinda ibitego biri munsi ya 15.

    Ronaldo ubwo urugendo rwe rw'imyaka 15 rwatangiraga agikina muri Manchester United

    Umwaka mwiza Ronaldo yagize ni umwaka w'imikino 2014-15 ubwo yatsindaga ibitego 48 mu mikino 35 yashampiyona ya Espogne. Messi n'ubundi basanzwe bahanganye mu duhigo, aka gahigo yarakagerageje ariko akagozi gacika ku mwaka wa cumi na kabiri.

    Akandi gahigo Ronaldo yashyizeho nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ubwo Juventus yatsindaga Sassuolo ibitego 3-1,ni uko uyu rutahizamu yahise anganya ibitego n'umukinnyi wa mbere ku isi mu bafite ibitego byinshi kandi bizwi.

    Cristiano Ronaldo ubu afite ibitego 759 mu ikipe y'igihugu ndetse no mu makipe yagiye anyuramo

    Josef Bican ni we wari ufite agahigo k'ibitego byinshi ku isi, mu bakinnyi b'umupira w'amaguru, ibitego 759. Josef Bican ni umunya- Australia wakinnye hagatiya ya 1931 na 1955 atsinda ibitego 759. Ku mugoroba w'ejo, Cristiano Ronaldo bakaba bahise banganya agahigo.

    Kuva Ronaldo yagera mu ikipe ya Juventus amaze kugaragaza uruhare rukomeye kuko bigaragarira ku mikino Juventus yakinnye uyu rutahizamu atarimo, ndetse n'iyo bakinnye ahari. Juventus ifite impuzandengo ya 72.4% y'intsinzi mu gihe Ronaldo yakinnye, bakanagira kandi 46.7% k'intsinzi mu gihe Ronaldo atakinnye. Ibi bivuze ko iyo Ronaldo ari mu kibuga Juventus iba ifite ibitego 2.1 ku mukino ariko yaba atarimo bikamanuka bikajya ku gitego kimwe n'ibice bitanu ku mukino.

     

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yongeye-kugira-utundi-duhigo-tubiri/

  • Bayise umubyeyi wabagobotse mu bihe by’amage!… – #rwanda #RwOT

    Youtube ni urubuga nsangiza mashusho rwashinzwe mu mwaka wa 2005 gusa ruza kugurwa na Google mu mwaka wa 2006, magingo aya twarwita nka kimwe mu mashami ya Google akora neza kuko byibura ku mwaka ishobora kwinjiza ari hagati ya miliyali $10-15, gusa umwaka wa 2019 yinjije agera kuri miliyari $15 ari nabwo bavuga ko binjije menshi mu mwaka umwe. 

    Wakwitwara ute uramutse ubyutse ugasanga ubutunzi bwawe cyangwa isoko y'imari yawe ushyiraho amakuru cyangwa amashusho ibitse mu mujyi wa California muri Silcon valley yahuye n'ibibazo? 

    Youtube ni ikigo gishoboza abantu kubaho ariko kikabafasha kubaho kibikesha imbaraga zabo. Bivuze ko Youtube yunga mu ry'umunyarwanda wagize ati 'Icyo ubibye n'icyo usarura' n’ubwo yo ibafasha kubiba ndetse ikabafasha no gusarura.

    Kuri iyi ngingo yo kwishyurwa na Youtube icyo bisobanuye nI uko yishyura abantu hagendewe ku mbaraga bakoresha mu gushimisha abantu bakaza kureba ibyo bakoze! Uti ese ibi bakoze bibyara amafaranga gute?

    Amafaranga Youtube ihemba abantu ava mu bikorwa byabo ndetse n'uburyo byakunzwe cyane, ni ukuvuga Youtube yo icyo ikora ikorana n'abashoramali bashaka kwamamaza ibikorwa byabo bityo bakabyamamaza muri za video nziza zakozwe n'abantu runaka bari mu gace wa mushoramali ashaka kwamamazamo.

    Iki gihe igikorwa ni uko niba wa musholamari urugero uri mu Bushinwa ashaka kwamamaza ibikorwa bye mu Rwanda binyuze kuri Youtube azaza areba video zikunzwe cyane n'abantu batuye mu Rwanda abe ariho anyuza ubutumwa bwe. Ibi ni ikigo cya Google kibikora hagendewe ku makuru abantu batanga iyo bari gunfungura ingurukana butumwa (Email).

    Youtube ku rundi ruhande yakwitwa ko ikora nk'umukomisiyoneri hagati y'uwakoze amashusho yanyujijwemo ubutumwa ndetse n'ushaka kunyuza ubutumwa muri y'amashusho.

    Ese byaba bikorwa gute ngo amashusho yanyujijwe kuri uru rubuga abyarire umuntu runaka inyungu?

    Ubusanzwe Google nk'ikigo kigira uburwo bubiri gikoramo aribwo Adsence na Adds, ibi byose bikorwa binyuze muri konte abakiriya bafungura (Adsence account and Adds account). 

    Ku mutu ushaka kuzajya akora ibikorwa byo kwamamarizwaho cyangwa akamamaza binyuze mu byo akora akoresha konti ya ‘Adsence account’ naho ushaka kwamamaza kuri Google akoresha ‘Adds account’ kuko niyo imufasha kwishyura nyuma bakamufasha kwamamaza ibyo ashaka ndetse nabo ashaka kubyamamamazaho n’aho baherereye, gusa ibi byose ni Google ibikora.

    Ese Google yaba igabana n'abakora amashusho anyuzwamo ibyamamazwa kuri Youtube ku kigero kingana gute?

    Ni ihurizo rigoye kumenya ngo Google itwara angana gute cyangwa iha angana gute abafatanyabikorwa bayo! Gusa tugendeye ku byo Google itangaza ivuga ko itanga akagera kuri 68% y’ayo yinjije. 

    Aha kubyumva neza ni uko wafata urugero rw'ikigo cya Alibaba gishatse kwamamaza ibikorwa byacyo mu Rwanda noneho Google yo ikaza igasanga Youtube Channel y'InyaRwanda.com nayo yemeje ko ushaka gukorana nayo mu kwamamaza igahita ibyohereza ku muntu runaka uri kureba amashusho ari kuri uyu muyoboro wa Youtube (inyarwanda Tv).

    Iki gihe ikizakorwa ni uko niba Alibaba yishyuye amafaranga angana na $10 mu butumwa banyujije kuri shene ya inyarwanda Tv, inyarwanda.com nyiri inyarwanda Tv izatwara agera kuri $6.8 naho Google nyiri Youtube itware agera kuri $3.2.

    Ese kuki abantu benshi bishora mu mushinga wo gukoresha Youtube bagamije kubona amaronko ariko bikarangira batabigezeho?

    Umuyobozi wa Youtube Madamu Susan Diane Wojcicki avuga ko imikorere ya Youtube bagerageje kuyoroshya ku buryo ukoresha Youtube abona menshi aruta ayo ikigo gitwara. Gusa biranagoye kumenya ngo Youtube yatwaye aya cyangwa ntabwo yayatwaye kuko bagenera abayikoresha.

    Ibi bisobanuye ko kubona aya amafaranga ya Youtube bivunnye kandi bisaba gushishoza ndetse n'ubwenge bwinshi cyane kuko ntabwo ari akazi ko guhubukirwa. Bisaba kutarambirwa kandi ugahozaho ukora ibintu binyura abantu birangajwe imbere n'udushya. Ikindi ni uburwo benshi bibeshya ngo video runaka niba yarebwe n'ibihumbi runaka uyu muntu azabona amafaranga angana uku.

    Ibi ntabwo aribyo, gusa imibare ifite agaciro ariko ku muntu uzi imikorere ya Youtube ikigira akamaro ni amasaha video yawe yarebwe kuko umuntu umwe ashobora kuba afite video ikarebwa n'ibihumbi 50 ariko ufite video yarebwe ibihumbi 25 ugasanga yamurushije kwinjiza amafaranga menshi. 

    Ibi byose nibyo byerekana ko umubare w'abantu barebye video, utabareba ngo uhite umenya ko winjije menshi, ikindi ni uko ahantu abarebye video baherereye nabyo bigira akamaro kanini cyane.

    Ese ni ryari umuntu atangira kwishyurwa na Youtube ye?

    Ibintu by’ibanze Youtube isaba abantu bashaka gukorana nayo ni uko nibura umukiriya cyangwa nyiri Youtube channel aba afite abantu bakurikira ibikorwa bye umunsi ku wundi (Subscribes) bagera ku gihumbi n'amasaha nibura agera ku bihumbi 4 mu gihe kingana n'umwaka nyiri Youtube channel atangiye gukora, iyo ibi bituzuye ntabwo uba wemerewe gusaba kuba umufatanyabikorwa wa Youtube.  

    Src: youtube.com, support.google.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102248/bayise-umubyeyi-wabagobotse-mu-bihe-byamage-amafaranga-youtube-iha-abantu-iyakura-he-soban-102248.html

  • Kavutse Olivier wamamaye muri Beauty For Ashe… – #rwanda #RwOT

    Kuba Kavutse Olivier yasohoye indirimbo iri ku mazina ye mu gihe mbere iyo yabaga yakoranye indirimbo n’undi muhanzi bayiririmbanaga na Beauty For Ashes ndetse ikanyuzwa no ku mazina y’iri tsinda, biraca amarenga ko agiye kujya anyuzamo agakora indirimbo ze nk’umuhanzi ku giti cye. 

    Kavutse yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko ibi azabisobanura neza mu buryo burambuye. Indirimbo yasohoye, yayise ‘Sawa Sawa’, ayishyira hanze tariki 08/01/2021, ayinyuza kuri shene ye ya Youtube yitwa Kavutse Olivier. Ni indirimbo yakoranye na Rata Jah NayChah. Amajwi yayo yakozwe naDj Klein & KhrisAu naho amashusho yayo ayoborwa na Souke Olivier.

    Yatangaje ko iyi ndirimbo ye ‘Sawa Sawa’ irimo ubuhanuzi bw’umwaka wa 2021 aho avuga ko ari umwaka uzaba mwiza mwiza nyuma y’uwa 2020 washaririye benshi ku Isi. Iyi ndirimbo irimo aya magambo; “Ntawuvuma uwo Imana itavumye, ntawureka uwo Imana itaretse kandi iyo bwije burya buranacya. Hari n’ubwo amarira aba ibitwenge. Komera shikama jy’imbere, komeza, hirimbana. Sawa sawa ibintu byose bizaba sawa every little thing ni sawa sawa sawa sawa ibintu byose bizaba sawa”.

    Kavutse Olivier yasohoye indirimbo ‘Sawa sawa’

    Beauty For Ashes (B4A) yatangijwe na Kavutse Olivier mu mwaka wa 2010, bakundwa mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Siripurize, Yesu ni sawa, Yesu ni we boss, Turashima, Ni uwa mbere, We will run, The wonders of the son, n’izindi. Ni itsinda rifite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel birimo n’igitaramo cy’amateka batumiyemo itsinda Christafari rifatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu njyana ya Reggae mu muziki wa Gospel. Iki gitaramo cyabaye mu 2018.

    Usibye kuba umuyobozi wa Beauty For Ashes ahuriyemo n’umugore we Amanda Fung n’abandi banyuranye, Kavutse Olivier ni n’umuyobozi wa Prayer House Rwanda ibarizwamo abaramyi batandukanye ndetse mbere ya Covid-19 bakoraga amateraniro yitabirwaga cyane n’abiganjemo urubyiruko, akaba ari amateraniro yahinduye ubuzima bw’urubyiruko rwinshi yaba mu buryo bw’Umwuka ndetse no kubakundisha umurimo.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘SAWA SAWA’ YA KAVUTSE OLIVIER FT RATA JAH NAYCHAH

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102253/kavutse-olivier-wamamaye-muri-beauty-for-ashes-yasohoye-indirimbo-sawa-sawa-yakoranye-na-r-102253.html