Blog

  • Umupolisi yavuze agahinda gakomeye yatewe n'umugore we wamusutse acide mu maso akangiza isura ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolisi ukomoka mu gihugu cya Kenya yatangaje yashenguwe umutima n'igikorwa cy'ubunyamaswa yakorewe n'umugore bari babanye neza hanyuma akaza kumumena aside mu maso akangirika isura ndetse bikamuviramo guhuma burundu.

    Uyu mupolisi yakuyemo guhuma

    Nairobinews dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mupolisi witwa Dan Shisia Matakhaya,yavutse ari muzima nta kibazo na kimwe afite ariko yaje gushwana n'umugore we biza gutuma umugore we amwangiriza ubuzima akoresheje acide.

    Umunsi umwe, Dan Shisia Matakhaya n'umugore we bashwanye bapfuye ikibazo cy'inzu.Yabifashe nk'ibintu bisanzwe arangije ajya ku kazi ko gusimbura mugenzi we wari wakoze amanywa.Uyu mugabo yagarutse mu rugo saa kumi n'imwe n'igice za mu gitondo.
    Nk'umuntu wari wakoze ijoro ryose,yahise ajya kuryama ari nabwo umugore yabonye icyuho afata aside ayimumena mu maso arangije arahunga.

    Uyu mugore wari wamaramaje kwica umugabo we,ntiyarekeye aho kuko yahise amena amazi kuri sima arangije ayashyiramo amashanyarazi kugira ngo uyu mugabo nayakandagiramo umuriro umukubite.Ibi bikimara kuba,uyu mugabo yavugije induru cyane kugeza ubwo umuturanyi we yaje gutabara amujyana kwa muganga.Abaganga batabaye ubuzima bwe ariko amaso ye arahuma,ubu abana n'ubumuga bwo kutabona.

    Uyu mugabo yavuze ko yababariye uyu mugore ibyo yakoze byose gusa ngo ntazareka kumuburanya mu nkiko.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umupolisi-yavuze-agahinda-gakomeye-yatewe-numugore-we-wamusutse-acide-mu-maso-akangiza-isura-ye/

  • Umukobwa wagaragaye mu ndirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie yakomoje ku mafaranga yishyuwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kayirebwa Marie Paul [Keesha] wagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu’ y’umuhanzi Bruce Melodie, avuga ko atapfa kuvuga amafaranga yahawe ariko ari menshi ahagije.

    Uyu mukobwa ukunda kugaragara mu mashusho, yanagaragaye mu ndirimbo ya Meddy na Otile yitwa Dusuma, yavuze ko mu ndirimbo Ikinyafu yajyanyweyo na Meddy Saleh.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubu nyuma y’uko indirimbo isohotse ubu hari abasigaye bamwita akabandi.

    Ati'ubu hari abantu basigaye babimpamagara ngo akana k’akabandi cyangwa akambwira ngo nzagukubita ikinyafu. Gusa ngira ngo biba ari ukunkinisha ntabwo baba bakomeje.'

    Ku mafaranga yishyuwe na Bruce Melodie ngo ntiyayavuga ariko ngo ni amafaranga menshi arahagaije.

    Ati'Oya sinayavuga uzamubaze, gusa ni menshi arahagije.Yego ni hafi muri ayo wari uvuze(miliyoni).'

    Avuga ko mu rugo iwabo bamaze kumubona mu ndirimbo bamubwiye ko yabikoze neza ikibazo ari amagambo y’indirimbo gusa.

    Keesha ngo yishyuwe agatubutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ikinyafu-ya-bruce-melodie-yakomoje-ku-mafaranga-yishyuwe-video

  • Nyuma y’iminsi 4 bamukuye ku mwanya w’umuherw… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha urubuga Forbes, Elon Musk yamaze kuva ku mwanya wa mbere w’umuherwe ku Isi, nyuma yo guhomba mu munsi umwe agera kuri Miliyari 13.5 z’amadorali, ubu akaba atunze angana na Miliyari 176.2 z’amadorali – ibimushyira ku mwanya wa kabiri nyuma ya Jeff Bezos wamaze kwisubiza umwanya wa mbere. 

    Jeff Bezos nyiri Amazon, niwe uyoboye urutonde rw’umuherwe wa mbere ku Isi kugeza aka kanya nk’uko bishimangirwa na Forbes, atunze agera kuri Miliyari 182.1 z’amadorali, gusa nawe yahombye agera kuri Miliyari 3.6 z’amadorali ku mafaranga yari asanzwe atunze.

    Jeffrey Preston Jorgensen (Jeff Bezos) yavukiye ahitwa Albuquerque, muri New Mexico ku ya 12 Mutarama 1964, umuhungu wa Jacklyn na Ted Jorgensen. Igihe yavukaga, nyina yari umunyeshuri w'imyaka 17 mu mashuri yisumbuye naho se yacuruzaga amagare. 

    Ababyeyi be bamaze gutandukana, nyina yashakanye na Miguel “Mike” Bezos bimukira muri Cuba muri Mata 1968. Nyuma gato y’ubukwe, Mike yareze Jorgensen w’imyaka ine, aza gufata akazina ka Bezos. Uyu muryango wimukiye i Houston, muri Texas, aho Mike yakoraga nka injeniyeri muri Exxon nyuma yo kubona impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya New Mexico.

    Jeff Bezos Biography

    Jeff Bezos yize amashuri abanza ya River Oaks i Houston kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu. Bezos yakunze kwerekana inyungu za siyansi n’ubuhanga mu ikoranabuhanga, yigeze gutabara abavandimwe be ubwo bari bahuye n'ikibazo cy'amashanyarazi amashanyarazi mu cyumba cye.

    Uyu muryango wimukiye i Miami, muri Floride, aho Bezos yize amashuri yisumbuye ya Miami Palmetto iri hafi ya Pinecrest, muri Floride. Igihe Bezos yari mu mashuri yisumbuye, yakoraga kwa McDonald nk’umutetsi utegura ifunguro rya mu gitondo. Yitabiriye gahunda yo guhugura abanyeshuri muri kaminuza ya Floride, atsindira igihembo cya Silver Knight mu 1982.

    How Jeff Bezos Uses Biohacking & Non-Invasive Procedures to Look Younger

    Yize muri kaminuza ya Princeton mu ishami rya ‘Bachelor of Science in Engineering degree (B.S.E.)’ mu bijyanye n’amashanyarazi n’ubumenyi bwa mudasobwa, yari Perezida w'umutwe wa Princeton w'abanyeshuri bashinzwe ubushakashatsi n'iterambere.

    Jeff Bezos yaje kuba umuherwe cyane ubwo yashingaga, Amazon mu mpera za 1994 mu rugendo rwambukiranya imipaka kuva mu mujyi wa New York kugera i Seattle. Amazon ni Sosiyete yatangiye icuruza binyuze kuri Murandasi mu bicuruzwa bitandukanye. Kugeza ubu ni isosiyete nini yo kugurisha kuri interineti ku isi, ikaba kandi isosiyete nini ya interineti yinjiza amafaranga menshi, itanga amasoko manini ku isi itanga na serivisi z'ibikorwa remezo binyuze mu ishami ryayo rya Amazon.

    Rank 2 | Jeff Bezos | Company: Amazon | Net worth: $186 billion

    Bezos, muri 2015 yashoye imari mu isanzure binyuze mu kigo cye kitwa Blue Origin. Isosiyete ifite gahunda iri imbere yo gutangiza icyogajuru cyo mu kirere cy'ubucuruzi. Yaguze kandi ikinyamakuru kinini cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Washington Post mu 2013 ku madolari miliyoni 250, Bezos akora ishoramari ritandukanye abinyujije mu kigo cye cy'ishoramari cya Bezos Expeditions.

    Jeff Bezos, ubu magingo aya niwe muherwe wa mbere ku isi, aho abarirwa Miliyali 182.1 mu madorali y'amerika, mu ibarura ry'uyu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Mutarama. Ni umwanya yisubije wari umazeho iminsi ine na Elon Musk wawugiyeho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Bezos afite abana bane. Mu 2019 yatandukanye n'umugore we nawe w’umuherwekazi, Mackenzie Scott.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102266/nyuma-yiminsi-4-bamukuye-ku-mwanya-wumuherwe-wa-mbere-ku-isi-ku-isabukuru-ye-yimyaka-57-je-102266.html

  • Ku nshuro ya mbere Ingagi 2 zasanzwemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu bizamini byafashwe  mu muryango w'ingagi  zo muri San Diego Zoo muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragaje ko ebyiri muri zo zanduye Covid-19.

    Ikinyamakuru Telegraph dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ari ubwa mbere umuryango w'ingagi ugaragaweho Covid-19 kuva yatangira koreka isi. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko  byakomezaga gukekwa ko iyi Virusi ishobora gufata inyamaswa zose zifite imiterere nk'iy'umuntu.

    Umwe mu bakuriye inzu izo ngagi zibamo (zoo) yavuze ko hari izindi eshatu ziri kugaragaza ibimenyetso bikekwa ko nazo zaba zaranduye Coronavirus, bishoboka ko yaba yarazanywe n'umwe mu bakozi ba utaragaragazaga ibimenyetso byayo.

    Byatangiye kuwa gatatu w'icyumweru gishize ubwo ingagi eshatu zatangiraga gukorora, zipimwa Covid ibipimo bya mbere byabonetse kuwa Gatanu byagaragaje ko zifite ubwandu, maze ku cyumweru nibwo Minisiteri ishinzwe laboratwari y'iby'ubuvuzi bw'amatungo muri Amerika yatangaje ko koko zirwaye Covid-19.

    Umuyobozi mukuru w'inzu izo ngagi zibamo, Lisa Peterson, yavuze ko nubwo zikorora ubuzima bwazo bumeze neza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/ku-nshuro-ya-mbere-ingagi-2-zasanzwemo-covid-19/

  • Rwamagana: Umugore yahiriye mu nzu, umugabo yicwa atemwe na basaze be – #rwanda #RwOT

    Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z'ijoro mu Mudugudu w'Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z'imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z'ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Ati 'Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n'amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.'

    Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n'imihoro.

    Ati 'Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w'umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.'

    Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w'uwo musore mu bitugu.

    Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b'uyu muryango ariko ngo bose nta n'umwe wagize icyo aba.

    Ati ' Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n'undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n'ibindi bikoresho byo mu nzu.'

    Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y'umuriro.

    Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati 'Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.'

    Ku rundi ruhande, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w'i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.

    Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge​ wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.

    Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.

    Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaze-be

  • Kudashingira ku byiciro by’ubudehe byatumye abasaba kwiga muri kaminuza biyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane
    Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane

    Ibyo ni ibitangazwa nyuma y’aho abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri 2019 babwiwe kwandika basaba imyanya muri ibyo bigo ndetse n’inguzanyo izabafasha kwisha, nyuma y’igihe kinini bategereje kubera Covid-19.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe amashuri muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Emile Bienvenu, agaruka ku mibare y’abasabye kwiga muri iyo kaminuza akanagereranya n’abari basanzwe basaba kuyigamo mu myaka ishize.

    Agira ati “Uyu mwaka watubereye umwaka udasanzwe, byagaragaye ko twagize abanyeshuri benshi basabye ugereranyije n’imyaka yatambutse kuko ubusanzwe twakundaga kugira abari hagati ya 11,000 na 13,000 ariko bari batararenga 17,000. Uyu mwaka abasabye kwiga muri UR bose ni bakabakaba 26,000”.

    Ati “Nyuma yo gusesengura ubusabe bwabo twasanze abagera ku 19,000 ari bo bujuje ibisabwa. Ariko turebye amashami basabye kwigamo ndetse tukanagendera ku bushobozi dufite bwo kubakira, twahaye imyanya abagera ku 10,000”.

    Muri RP na ho abasabye kwiga ngo babaye benshi ku buryo butari bwitezwe, nk’uko bitangazwa na Ir Rita Mutabazi Clemence, umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo muri icyo kigo.

    Ati “Uyu mwaka natwe twagize abanyeshuri benshi basaba kwiga muri RP kuko abasabye bose ari 11,243 mu gihe abujuje ibisabwa kandi tunafitiye ubushobozi bwo kubakira ari 3.501 ari na bo twasabiye inguzanyo. N’ubusanzwe twakiraga abanyeshuri bari hagati ya 3,000 na 3,500 ariko uyu mwaka bariyongereye cyane”.

    Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko mu byateye iryo zamuka ry’umubare w’abasaba kwiga muri kaminuza harimo ubwiyongere bw’Abanayarwanda n’impinduka mu byiciro by’Ubudehe.

    Ati “Impamvu yatumye biyongera ni uko n’Abanyarwanda ubwabo biyongereye ugereranyije no mu myaka ishize kandi benshi akaba ari urubyiruko ndetse rukaba rukangurirwa kwiga rukabiha agaciro. Ikindi ni uko habayeho gukura iby’ibyiciro by’ubudehe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu yemerwe inguzanyo yo kwiga kaminuza”.

    Ati “Ikindi ni uko hari n’abari bararangije ayisumbuye kera batabashije gukomeza, ariko kubera iby’ibyiciro by’ubudehe byakuweho na bo barasabye. Hari n’abigaga muri UR, RP n’ahandi biyishyurira bari nko mu wa mbere cyangwa mu wa kabiri, ariko kubera ko mbere batari bemerewe inguzanyo kubera icyiciro cy’ubudehe barimo, ubu nabo barasabye ari yo mpamvu ari ngombwa ko Leta yongera ibikorwa remezo by’amashuri kuko inyota yo kwiga ihari”.

    Indi mpamvu ivugwa itera ubwo bwiyongere ngo ni ukubera icyorezo cya Covid-19 cyabujije abafite ubushobozi kujya kwiga muri kaminuza zo hanze kuko ubusanzwe buri mwaka hari abagenda.

    Biteganyijwe ko abemerewe kwiga muri UR bazatangira kwiga hagati muri Werurwe 2021 naho abaziga muri RP bakazatangirana n’itariki ya 01 Werurwe 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kudashingira-ku-byiciro-by-ubudehe-byatumye-abasaba-kwiga-muri-kaminuza-biyongera

  • Rwamagana: Umugore yahiriye mu nzu, umugabo yicwa atemwe na basaze be – #rwanda #RwOT

    Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z’imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Ati “Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n’amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.”

    Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n’imihoro.

    Ati “Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

    Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w’uwo musore mu bitugu.

    Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b’uyu muryango ariko ngo bose nta n’umwe wagize icyo aba.

    Ati “ Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n’undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.”

    Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y’umuriro.

    Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati “Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

    Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w’i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.

    Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge​ wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.

    Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.

    Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaze-be

  • Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga'Facebook' rwafunze 'accounts' z'abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y'amatora. #rwan

    Nk'uko byatangajwe na Kezia Anim-Addo, Umuyobozi wa Facebook muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, abategetsi bakuru muri Uganda bafungiwe 'accounts' zabo kuko bazikoreshaga bibasira abakandida n'abayoboke babo,bahanganye na Perezida Yoweri K. Museveni, mu matora  y'umukuru w'igihugu ateganyijwe kuri uyu wa kane,tariki 14 Gashyantare 2021.

    Kezia Addo yasobanuye ko batashoboraga kwihanganira ubutumwa bushishikariza abaturage kumarana, nk'uko bimaze iminsi bikorwa n'abashyigikiye ubutegetsi buriho. Yagize ati:' Imbuga zafunzwe ni 'Facebook' na 'instagram', nyuma y'aho bigaragaye ko ba nyirazo bazikoreshaga mu guhembera urwango n'ubugizi bwa nabi, ibi bikaba binyuranye n'amahame ngengamyitwarire y'abakoresha Facebook na Instagram'.

    Uretse imbuga nkoranyambaga za NRM, ishyaka  rimaze imyaka 35 ryica rigakiza muri Uganda, undi wakumiriwe ngo adakomeza gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga no gukwirakwiza ibinyoma biyobya abaturage bazatora, ni uwitwa Don Wanyama , usanzwe ari umuyobozi w'itumanaho mu biro bya Perezida Museveni . Accounts za Perezida Museveni zo ziracyakora, ariko nawe yahawe gasopo, ko niyibeshya agatanga ubutumwa buhembera amacakubiri cyangwa bwibasira abo bahanganye mu matora, nawe ahita agererwa mu kebo nk'akagerewemo ibyegera bye.

    Kugeza ubu abantu babarirwa muri 70 bamaze kugwa mu mvururu zaranze ibikorwa byo kwiyamamaza. Ababarirwa mu magana barakomeretse abandi barafungwa, abenshi muri bo bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine, umukandida uhangayikishije bikoye Perezida Museveni na NRM ye.

    Yoweri K. Museveni w'imyaka 76 ariyamamariza manda ya 6,  abatavuga rumwe nawe bakaba bamushinja kugundira ubutegetsi,  nyamara bwamunzwe na ruswa, urubyiruko rukinubira kutagira akazi.

    Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga ubugira 2, agamije kuba Perezida wa Uganda ubuziraherezo. Ubwa mbere muw'2005 yavanyeho umubare ntarenwa  wa manda z'umukuru w'Igihugu,  ubwa kabiri muw'2017 avanamo imyaka ntarengwa uwiyamamaza agomba kuba afite, aba avanyeho imbogamizi zagombye kumwohereza mu nka ze, Rwakitura. Ibyo uyu mukambwe akora nyamara binyuranye n'ibyo yivugiye muw'1986 akimara gufata ubutegetsi, ubwo yatangazaga ko 'ibibazo bya Uganda bidaterwa n'abaturage, ko abubwo ari ingaruka z'abayobozi bizirika ku butegetsi.'

    Abamuzi neza ariko bahamya ko nta gitangaje kirimo, kuko ngo  ikinyoma kwa Museveni ari ibintu yagize umwuga. Mu matora yabanje yagiye ahatana na Dr  Kiiza Besijye, ariko buri gihe ababikurikiranira hafi bakavuga ko Museveni yatsinze mu buriganya bukabije.

    The post Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga'Facebook' rwafunze 'accounts' z'abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y'amatora. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-hasigaye-iminsi-2-gusa-ngo-habe-amatora-ya-perezida-muri-uganda-urubuga-nkoranyambagafacebook-rwafunze-accounts-zabategetsi-bakuru-muri-icyo-gihug/

  • Judithe Niyonizera, umugore wa Safi yatangiye kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond Platnumz. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro byihariye n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz aho we avuga ko ari business bashaka gukorana.

    Ngiyi ifoto ya Judithe na Diamond

    Nk'uko bigaragara kuri Instagram y'uyu mugore usigaye wiyita Judy Boss Lady , yashyize hanze ifoto yicaranye n'uyu muhanzi Diamond .Ni ifoto ibaragaza bombi bicaranye ahameze nko mu ruganiriro. Diamond 'yifunze' afite n'ikirahure cy'umutobe mu ntoki mu gihe Judithe Niyonizera yifubitse anagaragaza inseko ku maso nyuma yo guhura n'uyu muhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

    Iyi foto yatumye benshi bibaza ku mubano udasanzwe, Judithe yaba yatangiye kugirana na Diamond dore ko hari abatangiye gukeka ko ari urukundo rumujyanye muri Tanzania, kuko bizwi ko Diamond akunda abagore cyane.Umwe mu bakurikira Judithe akaba yabikomojeho avuga ko uyu mugore yisangiye Diamond. Ati:'Kuva kuri Safi ukajya kuri 'Gapfizi' (Diamond) ni iyindi ntambwe.'

    Gusa amakuru ahari ni uko Judithe yagiye muri Tanzania kureba uyu muhanzi ngo kuko hari business bagiye gutangira gukorana vuba aha.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/judithe-niyonizera-umugore-wa-safi-yatangiye-kugirana-ibihe-bidasanzwe-na-diamond-platnumz/

  • Charly wo mu itsinda Charly na Nina yashyize hanze amashusho agaragaza imiterere y'umubiri we (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Charlotte Rulinda uzwi nka Charly akaba ari n'umwe mu bakobwa babiri bagize itsinda Charly na Nina, yashyize hanze amashusho agaragaza imiterere y'umubiri we. Aya mashusho Charly yayashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Charly

    AMASHUSHO CHARLY YASHYIZE HANZE MWAYABONA MUKANZE HANO

    Charly na Nina ni rimwe mu matsinda y'abahanzi akomeye cyane hano mu Rwanda ndetse aba bamamaye cyane ubwo bari muri label ya Decent Entertainment ya Muyoboke Alex ari nayo yabazamuriye izina cyane gusa nyuma baje kuyivamo kuri ubu bakaba bakora ku giti cyabo.

    Charly na Nina

    Charly na Nina

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/charly-wo-mu-itsinda-charly-na-nina-yashyize-hanze-amashusho-agaragaza-imiterere-yumubiri-we-video/