Blog

  • Umugore yatwitse mu maso umugabo we akoresheje aside nyuma yo gushwana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mupolisi,yavutse ari muzima nta kibazo na kimwe afite ariko gushwana n'umugore we byamukururiye akaga gakomeye katumye ubu afite ubumuga bwo kutabona ndetse n'isura ye irashya yose.

    Umunsi umwe, Dan Shisia Matakhaya n'umugore we bashwanye bapfuye ikibazo cy'inzu.Yabifashe nk'ibintu bisanzwe arangije ajya ku kazi ko gusimbura mugenzi we wari wakoze amanywa.Uyu mugabo yagarutse mu rugo saa kumi n'imwe n'igice za mu gitondo.

    Nk'umuntu wari wakoze ijoro ryose,yahise ajya kuryama ari nabwo umugore yabonye icyuho afata aside ayimumena mu maso arangije arahunga.

    Uyu mugore wari wamaramaje kwica umugabo we,ntiyarekeye aho kuko yahise amena amazi kuri sima arangije ayashyiramo amashanyarazi kugira ngo uyu mugabo nayakandagiramo umuriro umukubite.

    Ibi bikimara kuba,uyu mugabo yavugije induru cyane kugeza ubwo umuturanyi we yaje gutabara amujyana kwa muganga.

    Abaganga batabaye ubuzima bwe ariko amaso ye arahuma,ubu abana n'ubumuga bwo kutabona.

    Uyu mugore yarafashwe arafungwa gusa nyuma yaje kurekurwa kugira ngo ategereze kuburana.

    Uyu mugabo yavuze ko yababariye uyu mugore ibyo yakoze byose gusa ngo ntazareka kumuburanya mu nkiko.

    Inshuro ya mbere baburanye,uyu mugore yavuze ko nawe atazi impamvu yakoze ibi bintu.Uyu mugabo yavuze ko yifuza kuba uwa mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yamenye-yatwitse-mu-maso-umugabo-we-akoresheje-aside-nyuma-yo-gushwana

  • Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane ugereranyije n'imyaka ishize #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda (UR) ndetse n'ubw'Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n'imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n'impinduka mu byiciro by'ubudehe.

    Ibyo ni ibitangazwa nyuma y'aho abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri 2019 babwiwe kwandika basaba imyanya muri ibyo bigo ndetse n'inguzanyo izabafasha kwiga, nyuma y'igihe kinini bategereje kubera Covid-19.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe amashuri muri kaminuza y'u Rwanda, Dr Emile Bienvenu, agaruka ku mibare y'abasabye kwiga muri iyo kaminuza akanagereranya n'abari basanzwe basaba kuyigamo mu myaka ishize. Agira ati :

    'Uyu mwaka watubereye umwaka udasanzwe, byagaragaye ko twagize abanyeshuri benshi basabye ugereranyije n'imyaka yatambutse kuko ubusanzwe twakundaga kugira abari hagati ya 11,000 na 13,000 ariko bari batararenga 17,000. Uyu mwaka abasabye kwiga muri UR bose ni bakabakaba 26,000'.

    Yakomeje agira ati 'Nyuma yo gusesengura ubusabe bwabo twasanze abagera ku 19,000 ari bo bujuje ibisabwa. Ariko turebye amashami basabye kwigamo ndetse tukanagendera ku bushobozi dufite bwo kubakira, twahaye imyanya abagera ku 10,000'.

    Muri RP na ho abasabye kwiga ngo babaye benshi ku buryo butari bwitezwe, nk'uko bitangazwa na Ir Rita Mutabazi Clemence, umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo muri icyo kigo.

    Ati 'Uyu mwaka natwe twagize abanyeshuri benshi basaba kwiga muri RP kuko abasabye bose ari 11,243 mu gihe abujuje ibisabwa kandi tunafitiye ubushobozi bwo kubakira ari 3.501 ari na bo twasabiye inguzanyo. N'ubusanzwe twakiraga abanyeshuri bari hagati ya 3,000 na 3,500 ariko uyu mwaka bariyongereye cyane'.

    Umuyobozi mukuru w'Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko mu byateye iryo zamuka ry'umubare w'abasaba kwiga muri kaminuza harimo ubwiyongere bw'Abanayarwanda n'impinduka mu byiciro by'Ubudehe.

    Ati 'Impamvu yatumye biyongera ni uko n'Abanyarwanda ubwabo biyongereye ugereranyije no mu myaka ishize kandi benshi akaba ari urubyiruko ndetse rukaba rukangurirwa kwiga rukabiha agaciro. Ikindi ni uko habayeho gukura iby'ibyiciro by'ubudehe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu yemerwe inguzanyo yo kwiga kaminuza'.

    Ati 'Ikindi ni uko hari n'abari bararangije ayisumbuye kera batabashije gukomeza, ariko kubera iby'ibyiciro by'ubudehe byakuweho na bo barasabye. Hari n'abigaga muri UR, RP n'ahandi biyishyurira bari nko mu wa mbere cyangwa mu wa kabiri, ariko kubera ko mbere batari bemerewe inguzanyo kubera icyiciro cy'ubudehe barimo, ubu nabo barasabye ari yo mpamvu ari ngombwa ko Leta yongera ibikorwa remezo by'amashuri kuko inyota yo kwiga ihari'.

    Indi mpamvu ivugwa itera ubwo bwiyongere ngo ni ukubera icyorezo cya Covid-19 cyabujije abafite ubushobozi kujya kwiga muri kaminuza zo hanze kuko ubusanzwe buri mwaka hari abagenda.

    Biteganyijwe ko abemerewe kwiga muri UR bazatangira kwiga hagati muri Werurwe 2021 naho abaziga muri RP bakazatangirana n'itariki ya 01 Werurwe 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/uyu-mwaka-abanyeshuri-basaba-kwiga-muri-kaminuza-bariyongereye-cyane-ugereranyije-nimyaka-ishize/

  • Rwamagana: RIB yafunze Semana watemye muramu we bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu Semana akurikiranyweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).

    Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n’amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n’umugore we.

    RIB yatangaje ko Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rwamagana-rib-yafunze-semana-watemye-muramu-we-bikamuviramo-urupfu

  • Rusizi: Bijujutiye gucibwa amande kuko banze guha mugenzi wabo umuganda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage ngo banze guha mugenzi wabo umuganda wo kumuhomera inzu ngo kuko yishoboye, ibintu bemeza ko bakoze bagamije 'guca ingeso yo korora ubunebwe.'

    Bamwe muri aba baturage babwiye Radio Rwanda ko buri wese utarakoze uyu muganda yaciwe amande ya 5000 Frw, mu gihe utayafite we yahawe igihano cyo kujya gutunda umucanga ku kigo cy'amashuri giherereye muri ako gace.

    Umwe muri bo yagize ati 'Uriya mubyeyi afite abahungu batatu bakuze, uwo munsi batangaza umuganda yari yaraye abaherekeje basubiye i Kamembe iyo baba bari baje kurya Ubunani, urebye inzu ifite umuryango usohoka sinzi niba mutabibonye ku muryango ruguru ku cyumba kidahomye, ifite n'umuryango usohoka umwe yasize awukasemo ngo havemo ikindi cyumba.'

    Yakomeje agira ati “Ukibaza umuntu wagize ubushobozi bwo gukata icyumba ntiyagira ubushobozi bwo kwihomera icyumba cye?'

    Mugenzi we yavuze ko yanze kumuha umuganda kuko afite abahungu b'abasore.

    Ati 'Naravuze nti ese tujye gufasha umuntu ufite abana bashyingije ufite n'abasore gute ?'

    Uwo muturage we avuga ko atishoboye ahubwo bagenzi be bamugiriye ishyari ku buryo ari ryo ryatumye bataza kumufasha.

    Ati 'Abantu b'ino bagira amashyari bo baravuze ngo mfite abana b'abasore kandi abo basore ntabwo tubana hano mu rugo, bagiye kwishakira imibereho bakora i Kamembe mu buryo bwo kwishakira amafaranga.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikundamvura, Hategekimana Claver yavuze ko abahanwe bari basanzwe ari ibigande mu bikorwa by'umuganda.

    Ati 'Abaturage ntabwo barenganye kuko iyo umuntu atakoze inshingano ze niba ari ibikorwa rusange abantu bagiye gufatikanya mu muganda bakwiye kuba babyitabira niba nta yindi mpamvu bafite, nk'ubu tumaze igihe mu bikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri ari uko ugasanga ntibabyitabira.'

    Yongeyeho ko abahanwe barimo abari bamaze igihe batitabira ibikorwa rusange n'ibikorwa by'umuganda akanashimangira ko ibihano bahawe byakurikije amategeko

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura bwavuze ko nta kibazo bubona mu mande yaciwe aba baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barijujutira-gucibwa-amande-kuko-banze-guha-umuganda-mugenzi-wabo

  • Mesut Özil yamaze impaka ku bibaza ahagaze ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano #rwanda #RwOT

    Umudage ubu ukinira Arsenal n’ubwo yakuwe ku bakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino, Mesut Özil, avuga ko ku ruhande rwe abona umunya-Portugal ukinira Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi mwiza kuruta Lionel Messi ukomoka muri Argentine.

    Ikibazo cyo kwibaza umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo, ni ikibazo gishobora kutazigera kirangira, ni yo mpamvu abakunzi ba ruhago baba bashaka kumva buri ruhande rwa bimwe mu byamamare icyo rubivugaho.

    Mu ijoro ryakeye, Mesut Özil yagiranye ikiganiro n’abakunzi be ku rukuta rwa Twitter, maze bamubajije iki kibazo avuga ko kuri we abona Cristiano ari we mukinnyi mwiza bitewe n’uko yagiye ahinduranya shampiyona kandi agakomeza kwitwara neza.

    Ati'yamaze kwerekana ko ari umukinnyi mwiza muri Espagne, ariko Cristiano yabyerekanye muri buri gihugu cyose yakinnyemo.'

    Mesut Özil ni umwe mu bakinnyi bakinanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid kuva 2010 kugeza 2013 ubwo yari agiye muri Arsenal.

    Cristiano Ronaldo yinjiye muri Manchester United mu Bwongereza muri 2003 avuye muri Sporting CP y’iwabo muri Portugal, 2009 yahise yerekeza muri Espagne muri Real Madrid yavuyemo 2018 ajya muri Juventus mu Butaliyani akinira kugeza uyu munsi, muri ayo makipe yose yagiye yerekana ko ari umukinnyi mwiza wo ku rwego rw’Isi.

    Lionel Messi nawe ni umwe mu bakinnyi benshi bemeza ko ari we wa mbere ku Isi, kuva 2004 kugeza uyu munsi akinira FC Barcelona muri Espagne.

    Intambara y’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano ntizarangira

    Ozil wakinanye na Cristiano muri Real Madrid, yemeza ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mesut-ozil-yamaze-impaka-ku-bibaza-ahagaze-ku-mukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-cristiano

  • Exclusive: Menya uko umwana w Humble Jizzo ya… – #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe hari igihe ikintu mbere y’uko kiba, ugira ibigucira amarenga ariko ntubimenye. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Humble Jizzo, uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yagarutse ku rupfu rwa se ahishura uko umwana we yamuciriye amarenga y'uru rupfu mu gitondo ku munsi nyiriziza se yatabarukiyeho ariko ntiyamenya ibyo ari byo.

    Humble Jizzo n'agahinda kenshi mu gusobanura aya marenga umwana we yaciye yagize ati 'Ikintu cyambabaje umunsi yitaba Imana muri icyo gitondo agakobwa kanjye karimo kavuga kati munyambike ikanzu nziza ndaza kubonana na sogokuru araza kuza'. Humble Jizzo yakomeje avuga ko yamubajije igihe aza kuzira umwana ntiyamubwira igihe, gusa amusaba ko bamwambika neza ndetse bakamutunganyiriza n'imisatsi.


    Humble Jizzo yatangaje ko uyu mwana we yamuciriye amarenga y’urupfu rwa sekuru

    Bidatinze mu masaha y'igicamunsi nibwo bamumenyeshaga ko se yitabye Imana. Ibi ngo ni ibintu byanze kumuvamo kuko umwana we yari yabimuciriyemo amarenga akabasaba kumutegura neza kuko ngo yagombaga guhura na we bakanasangira. Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2020 wamusharirirye cyane kuko yawubuzemo umubyeyi kandi akaba n'isnhuti ye magara. Yagarutse ku magambo akomeye uyu mubyeyi we yamubwiye azamuherekeza mu buzima bwe bwose.

    Yagize ati 'Yarambwiye ngo kugera kure bisaba kwihangana, kandi kugera ku iterambere bisaba guhura n'ibibi bigukomeza kugira ngo ubashe kugera ku byiza'. Naho ku ruhande rw'umuziki yavuze ko aka kanya ataratuza gusa yizeza abakunzi b’itsinda Urban boys impinduka mu 2021 ashimangira ko hari umwenda babereyemo abanyarwanda.

    Ati'Nk’uko nababwiye hari intego hari umwenda tubereyemo abanyarwanda ndetse natwe ubwacu dukunda umuziki, uwo mwenda rero twifuza ko twagira uko tuwishyura cyangwa tukawugabanya'. Yashimiye abamubaye hafi muri ibi bihe bitoroshye abifuriza kuzagira ishya n'ihirwe muri uyu mwaka mushya wa 2021.


    Mu muhango wo guherekeza uyu musaza byari agahinda gusa


    Humble Jizzo yatangaje amwe mu magambo akomeye yabwiwe na se [iburyo] uherutse kwitaba Imana azamuherekeza muri ubu buzima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102281/exclusive-menya-uko-umwana-wa-humble-jizzo-yamuciriye-amarenga-yurupfu-rwa-sekuru-102281.html

  • Gisagara: Ihuriro ry’inararibonye ryaciye amakimbirane mu ngo i Kibayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Kibayi bashyizeho uburyo bwo kwikemurira amakimbirane
    Muri Kibayi bashyizeho uburyo bwo kwikemurira amakimbirane

    Umusaza Benedigito Ntamwete w’imyaka 84, umwe mu bagize iri huriro mu Kagari ka Kibayi, avuga ko aho bamenye hari amakimbirane bajyayo ari isinda ry’abantu bakuru bane cyangwa batanu.

    Agira ati “Tujya ku muturage ubanye nabi n’umugore, tukabahanura tubereka ingero z’uko natwe dushaje hari ibibazo twanyuzemo, ariko abakuru bakadufasha kubikemura, ari na byo dukesha kuba dusazanye n’abagore bacu. Turabigisha bakagera aho bumva, nyuma y’icyumweru tukazasubirayo, tugasanga ibibazo byarakemutse.”

    Yungamo ati “Baratwubaha, bakatubwira ibyo bapfa, tukabigisha nk’uko umubyeyi yigisha abana, bigakemuka pe. Twarabikemuye, kandi nta ngo zikirwana hano iwacu.”

    Alexis Ntabeshya w’imyaka 69 na we uri mu ihuriro na we ati “Baratwumvira kuko basanze n’abo twahereyeho nta gihano twabahaye, ahubwo twarabigishije hanyuma tukajya no kubasura. Babona yuko icyo twebwe tugamije ari ukwigisha.”

    Ntamwete anavuga ko abo bafasha gukemura ibibazo by’amakimbirane atari abadafite ababyeyi gusa, kuko usanga hari n’ababafite ariko na bo nta nama bagira abana kuko na bo baba batabanye neza.

    Francine Uwitonze na Jean Damascene Mbogamiyehe ni bamwe mu batuye I Kibayi bahoraga bakimbirana mu rugo rwabo, bakaza kubicikaho babikesha inama z’inararibonye zigize Ihuriro Umuturage ku isonga.

    Bavuga ko n’ubwo bahoraga mu buyobozi, kwiyunga byari byarananiranye, ariko ko inama bagiriwe n’abasaza zatumye babasha kwiyunga kuko bazanye n’ababyeyi babo, bakavuga ukuri ku bibashyamiranya, bakaza gusanga ahanini bituruka ku izima rya buri wese, hanyuma bakemera gucisha makeya buri wese ku ruhande rwe.

    Uwitonze agira ati “Mbere ntitwumvikanaga n’umugabo kuko hari ibyo yanshyiragaho numva ntashoboye. Ubu turagendana kuko hari imyitwarire naretse, ariko na we ibyo yanshyiragaho ntashoboye yemeye kubireka.”

    Mbogamiyehe na we avuga ko kuba barabashije kwiyunga ahanini ari uko umugore atamujyanye aho bamuhanisha itegeko, kuko ibihano ubwabyo byatumaga barushaho guhangana.

    Akomeza agira ati “Mu basaza nta gihano kibaho. Baravuga bati dore twarababyaye muri abana bacu, none kuko twazubatse twarabareze, namwe nimugire umuco wo kurera neza abo mubyaye.”

    Mbogamiyehe kandi, ahereye ku byo abona byatumaga atamerana neza n’umugore we, agira inama bagenzi be bakirangwa n’amakimbirane agira ati “icya mbere gitera amakimbirane ni ugupingana. Abantu bose baba bakwiye koroherana, umugabo akabona ko uwo yashatse atari inka, n’umugore akabona ko uwo yashatse atari inka atari n’ihene.”

    Damien Sibomana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa ari na wo uherereyemo Akagari ka Kibayi, avuga ko Ihuriro Umuturage ku isonga rigizwe n’abantu bakuze bagiye batoranywa mu masibo babarizwamo, ariko bagakorera mu tugari batuyemo.

    Rikemura ibibazo by’amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore no hagati y’abana n’ababyeyi, ndetse n’ibibazo bijyanye n’amasambu cyane cyane ibyo kurengerana. Ngo ritandukanye n’abunzi kuko bo bifashisha amategeko, ihuriro ryo rigakoresha kuganiriza abantu, babereka n’ingero.

    Anavuga ko ryatangijwe mu ntangiriro z’umwaka 2020 mu Mirenge igize Umurenge wa Mugombwa wose, ariko ngo urebye aho ryamaze gutanga umusaruro ku buryo bugaragara ni muri Kibayi, kuko ngo amakimbirane mu ngo yahacitse burundu.

    Umurimo rikora ngo wanatumye ibibazo bakira ku murenge bigabanuka. Ati “Ritaratangira, ku murenge nashoboraga kwakira ibibazo by’abaturage bitari munsi y’icumi, mu cyumweru. Ariko ubungubu nshobora kumara n’amezi ane, nta muturage uranzanira ikibazo.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-ihuriro-ry-inararibonye-ryaciye-amakimbirane-mu-ngo-i-kibayi

  • Rusizi: Bijujutiye gucibwa amande kuko banze guha mugenzi wabo umuganda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage ngo banze guha mugenzi wabo umuganda wo kumuhomera inzu ngo kuko yishoboye, ibintu bemeza ko bakoze bagamije ‘guca ingeso yo korora ubunebwe.’

    Bamwe muri aba baturage babwiye Radio Rwanda ko buri wese utarakoze uyu muganda yaciwe amande ya 5000 Frw, mu gihe utayafite we yahawe igihano cyo kujya gutunda umucanga ku kigo cy’amashuri giherereye muri ako gace.

    Umwe muri bo yagize ati “Uriya mubyeyi afite abahungu batatu bakuze, uwo munsi batangaza umuganda yari yaraye abaherekeje basubiye i Kamembe iyo baba bari baje kurya Ubunani, urebye inzu ifite umuryango usohoka sinzi niba mutabibonye ku muryango ruguru ku cyumba kidahomye, ifite n’umuryango usohoka umwe yasize awukasemo ngo havemo ikindi cyumba.”

    Yakomeje agira ati “Ukibaza umuntu wagize ubushobozi bwo gukata icyumba ntiyagira ubushobozi bwo kwihomera icyumba cye?”

    Mugenzi we yavuze ko yanze kumuha umuganda kuko afite abahungu b’abasore.

    Ati “Naravuze nti ese tujye gufasha umuntu ufite abana bashyingije ufite n’abasore gute ?”

    Uwo muturage we avuga ko atishoboye ahubwo bagenzi be bamugiriye ishyari ku buryo ari ryo ryatumye bataza kumufasha.

    Ati “Abantu b’ino bagira amashyari bo baravuze ngo mfite abana b’abasore kandi abo basore ntabwo tubana hano mu rugo, bagiye kwishakira imibereho bakora i Kamembe mu buryo bwo kwishakira amafaranga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Hategekimana Claver yavuze ko abahanwe bari basanzwe ari ibigande mu bikorwa by’umuganda.

    Ati “Abaturage ntabwo barenganye kuko iyo umuntu atakoze inshingano ze niba ari ibikorwa rusange abantu bagiye gufatikanya mu muganda bakwiye kuba babyitabira niba nta yindi mpamvu bafite, nk’ubu tumaze igihe mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri ari uko ugasanga ntibabyitabira.”

    Yongeyeho ko abahanwe barimo abari bamaze igihe batitabira ibikorwa rusange n’ibikorwa by’umuganda akanashimangira ko ibihano bahawe byakurikije amategeko

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura bwavuze ko nta kibazo bubona mu mande yaciwe aba baturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barijujutira-gucibwa-amande-kuko-banze-guha-umuganda-mugenzi-wabo

  • Rwamagana: Umugore yahiriye mu nzu, umugabo yicwa atemwe na basaza be – #rwanda #RwOT

    Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z’imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Ati “Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n’amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.”

    Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n’imihoro.

    Ati “Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

    Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w’uwo musore mu bitugu.

    Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b’uyu muryango ariko ngo bose nta n’umwe wagize icyo aba.

    Ati “ Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n’undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.”

    Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y’umuriro.

    Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati “Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

    Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w’i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.

    Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge​ wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.

    Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.

    Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaza-be

  • Rwamagana: Umugore yahiriye mu nzu, umugabo yicwa atemwe na basaza be – #rwanda #RwOT

    Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z'ijoro mu Mudugudu w'Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z'imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z'ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Ati 'Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n'amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.'

    Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n'imihoro.

    Ati 'Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w'umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.'

    Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w'uwo musore mu bitugu.

    Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b'uyu muryango ariko ngo bose nta n'umwe wagize icyo aba.

    Ati ' Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n'undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n'ibindi bikoresho byo mu nzu.'

    Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y'umuriro.

    Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati 'Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.'

    Ku rundi ruhande, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w'i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.

    Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge​ wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.

    Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.

    Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaza-be