Blog

  • Reba umukinnyi muremure kurusha abandi bose mu Bwongereza wifuza gukina muri Premier League [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko niwe mukinnyi muremure kurusha abandi bose muri UK aho areshya na metero 2 na sentimetero 5 aho arusha uburebure abarimo Peter Crouch wasezeye ku mupira,Olivier Giroud n'abandi benshi tuzi ko ari barebare.

    Uyu mukinnyi,ntabwo agikura ngo akomeze kuba muremure nkuko byari bimeze ariko uburebure bwe bwatangaje benshi bituma abanyamakuru bagirana ikiganiro nawe.

    Yabize ati 'Ndi kwishimira ubuzima muri Solihull Moors ubu ngubu,ariko ntibivuze ko ntifuza kumenyekana mu Bwongereza no gukina Champions League.

    Ntabwo nshaka kwiruka mbere yo kumenya kugenda kandi ndabizi intambwe bisaba kugira ngo ugere kuri yrwo rwego ariko ndashaka gusimbuka.

    Ibintu nibigenda neza nshobora kuzakina mu gikombe cy'igihugu ndi kumwe na Solihull Moors umwaka utaha.

    Uyu mukinnyi watsinze ibitego 25 mu mikino 22 mu ikipe ya Boldmere Falcons y'abakina ku cyumweru,yahise asinya amasezerano muri Solihull United.

    Iyi kipe akiyigera yahise atsinda ibitego 3 mu mukino umwe bituma ikipe baturanye yitwa Solihull Moors ihita imusinyisha imyaka 2 mu Ukwakira 2020.

    Uyu mukinnyi yatsinze igitego mu mukino bahuyemo na Morecambe muri FA Cup n'ibindi mu cyiciro cya 5 bituma atangira kumenyekana.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-umukinnyi-muremure-kurusha-abandi-bose-mu-bwongereza-wifuza-gukina-muro

  • Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo #rwanda #RwOT

    Abakoresha WhatsApp babarirwa muri miliyari 2, batangiye kubona imenyesha (notification) rivuga ko guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021, izavugurura uburyo bw'amakuru, ku buryo hari amwe nka nimero za telefone n'aho umuntu aherereye (location) azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook.

    Kuva icyo gihe, abenshi batangiye guhagarika gukoresha uru rubuga, barimo ushinzwe ibiro by'itangazamakuru bya Perezida wa Turukiya, ndetse n'ushinzwe itumanaho mu biro bya Minisiteri y'Ingabo muri iki gihugu, nk'uko byatangajwe na The Straits Times.

    Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ko gushyiraho izi mpinduka, bigamije kugira ngo abakoresha uru rubuga babashe gukorana byoroshye n'ibigo by'ubucuruzi. Ati: 'WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.'

    Yahumurije abakoresha WhatsApp ko usibye ibi bigo by'ubucuruzi, nta wundi wo ku ruhande uzabashaka kumenya aya makuru, cyangwa ngo ayinjirire.

    WhatsApp yasabye abayikoresha, kwemera (Agree) kwakira impinduka z'ubu buryo, bikaba bivugwa ko utazabwemera, atazongera gukoresha uru rubuga ukundi.

    Ubwo WhatsApp yari imaze gutangaza izi mpinduka, nyuma y'umunsi umwe, tariki ya 7 Mutarama 2021, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yashishikarije abatuye Isi gukoresha urubuga rwa Signal, agira ati: 'Nimukoreshe Signal.'

    Nyuma y'umunsi umwe, abantu 100,000 bari bamaze kuruvaho bimukiye kuri Signal, urubuga rwatangijwe n'imiryango Signal Foundation ku bufatanye na Signal Messenger.

    Nyuma y'iyo minsi kandi, abantu miliyoni zirenga ebyiri batangiye gukoresha urubuga rwa Telegram, bikekwa ko abenshi bari bavuye kuri WhatsApp.

    Uru rubuga (Telegram) ruri mu zizewe mu kubika amakuru y'ibanga, cyane ko rukoreshwa n'abenshi mu banyapolitiki baba badashaka kwinjirirwa n'abashaka kumenya ibiganiro bagirana n'abandi.

    Icyo abakoresha Telegram bayikundira, ngo ni uko itamamaza ku buryo yakwifashisha amakuru y'umuntu uyikoresha yamamariza ibigo runaka, ibiganiro bihakorerwa kandi bikaba bigirwa ibanga rikomeye.

    Urubuga rwa Signal rwo, abarukoresha bahamya ko rufite imikorere imwe n'iya WhatsApp ariko rwo rukaba rudashobora kwinjira mu makuru y'urukoresha.

    Urubuga Mashable rusobanura ko ubusanzwe Signal isanzwe ikoreshwa n'abantu nk'abajura mu by'ikoranabuhanga (hackers) n'abandi baba badashaka ko amakuru bahatangira yamenywa n'abandi bo ku ruhande.

    Uru rubuga rukomeza rusobanura ko abakozi b'umuryango Signal Foundation ubwabo, icyo bashobora kubona ari nimero ya telefone, mu gihe hari utangiye kuyikoresha, ari kuyifungura (signing up), hanyuma ibindi byose nk'ibiganiro n'andi makuru y'inyongera, nabo ubwabo ngo ntibashobora kubibona.

    Ruti: 'Nta bikorwa byo kwamamaza [Signal] igira, rero nta mpamvu yo gushaka amakuru kumenya amakuru y'abayikoresha.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abakoresha-whatsapp-batangiye-kuyitera-umugongo

  • Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye #rwanda #RwOT

    Facebook yemeza ko amakonti akoreshwa na minisiteri y'itangazamakuru ya Uganda yabaye umuyoboro wo kubeshya rubanda ko ibyo leta ivuga birebana n'amatora ari ukuri gusa kandi ko bikunzwe cyane.

    Umuvugizi wa Perezida Museveni, Don Wanyama, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Associated Press, ko 'ibyo Facebook yakoze ari ukwivanga mu matora ya Uganda.'

    Yakomeje agira ati: 'Niba abantu bari bakibishidikanyaho ko amahanga yivanga mu matora yacu, noneho biboneye ubwabo ikimenyetso simusiga.'

    Iyi nkuru dukesha VOA yibutsa ko muri aya matora ateganyijwe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, abakandida bagera kuri 11, barimo umugore umwe na Museveni uzaba uhatanira manda ya 6, ari bo bazaba bahanganye.

    Umukandida uhangayikishije ubutegetsi buriho ni umuhanzi Bobi Wine, wabaye umunyapolitiki, kuri ubu akaba ari umudepite uhagarariye Kyandondo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/guverinoma-ya-uganda-yafatiwe-icyemezo-gikakaye

  • RDF yunamiye umusirikare wayo waguye mu mirwano muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021.

    RDF yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’Umunyarwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Itangazo ryayo rikomeza riti “RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’umusirikare waguye ku rugamba.’’

    “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nkuko biri mu ntego za MINUSCA n’izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.’’

    Usibye umusirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero ariko mu buryo bworohejwe.

    MINUSCA yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ingabo z’u Rwanda ziboneka ahantu henshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yunamiye-umusirikare-wayo-waguye-mu-mirwano-muri-centrafrique

  • Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, yavuze ko iteganyagihe ry’iminsi icumi ryakozwe ryagaragaje ko kuva tariki 11 kugeza tariki 20 z’uku kwezi hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigereranyo cy’isanzwe igwa, ndetse ryerekana ko hagati ya tariki 13 na 15 Mutarama ari ho hateganyijwe imvura nyinshi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uduce tw’Uburengerazuba n’Amajyepfo ari two iyo mvura izagwamo cyane kurusha ahandi, ariko hibutswa ko iyo mvura izakomeza kugwa hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 16 Mutarama.

    Intara y’Uburengerazuba no mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Amajyepfo hagaragajwe ko hateganyijwe imvura nyinshi by’umwihariko, kuko hazagaragara iri hagati ya milimetero 20 na 50 ku munsi.

    Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura iri guturuka mu isangano ry’imiyaga iturutse mu Nyanja y’Abahinde ryongeye ubuhehere bw’umwuka mu kirere cy’u Rwanda.

    Kubera imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by’igihugu ndetse ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi itatu iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.

    Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere

    Itangazo rya Meteo Rwanda ritanga umuburo ku mvura idasanzwe iteganyijwe mu minsi itatu iri imbere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-minsi-itatu-iri-imbere

  • Nta muntu uzemererwa gushyira amashanyarazi mu nzu adafite uruhushya rwa RURA – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko guhera ku wa 1 Werurwe 2021, abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali bakaba bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Rikomeza rivuga ko 'Nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako ye yakozwe cyangwa izakorwa n'umuntu ubifitiye uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, rivuga ko izi mpinduka zigamije gukumira inkongi n'izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w'amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw'abafite impushya barimo ibigo n'abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz'ubucuruzi, ndetse n'inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n'impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n'izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ''Monophase', mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z'ubucuruzi ndetse n'iz'amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka 'Triphase'.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk'inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite 'Transformateur' ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk'umuntu ushobora gukora 'installation' ya moteri, imirasire n'ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo. Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk'insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n'Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yabwiye IGIHE ko ubu iyi gahunda yari isanzweho kuva mu 2014, uretse ko yashyirwaga mu bikorwa ku bashaka kubaka inyubako nini cyangwa abajya gusaba amasoko ya Leta.

    Ati 'Iyi gahunda yatangiye mu 2014, ariko ishyirwa mu bikorwa ryagarukiraga cyane ku nzu nini cyangwa iz'ubucuruzi. Byakorwaga ndetse amasoko menshi ya leta byasabaga ko umuntu aba afite urwo ruhushya.'

    Mu gihe cyo gutanga amasoko yo gushyira amashanyarazi mu nyubako za leta n'ahandi hamwe na hamwe uwayahabwaga yasabwaga kuba afite icyangombwa cya RURA.

    Nta muntu uzongera gukora ‘installation’ y’amashanyarazi atabiherewe uburenganzira na RURA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uzemererwa-gushyira-amashanyarazi-mu-nzu-adafite-uruhushya-rwa-rura

  • Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw’urumogi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe n’abaturage.

    Yagize ati: “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru ko mu rugo rwa Twizerimana hacururizwa urumogi, bakimara guhabwa ayo makuru bagiye iwe mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba bagezeyo bamusangana koko udupfunyika tw’urumogi 502.”

    CIP Karekezi avuga ko Twizerimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi avuga ko arugura kwa Semagori. Bahise bajya kwa Semagori bamusangana udupfunyika 500 avuga ko yari afite undi mukiriya yari kurushyira wo mu Karere ka Rutsiro ariko akaba atatangaje amazina ye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko Polisi yari isanganwe amakuru ko Semagori acuruza ibiyobyabwenge akaba yari aherutse gucika abapolisi bagiye kumufata.

    Yagize ati: “Polisi n’ubundi yari isanzwe ifite amakuru ko Semagori ajya acuruza urumogi kuko tariki ya 11 Ukwakira 2020, abapolisi bagiye iwe bahawe amakuru n’abaturage bagezeyo ariruka aracika ariko icyo gihe abapolisi bahasanga udupfunyika 100 tw’urumogi.”

    CIP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta mahirwe na make bazigera babigiriramo kuko uzacika Polisi n’izindi nzego z’umutekano atazacika abaturage kubera bafitanye imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha.

    Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rubavu-Babiri-bafatanwe-udupfunyika-turenga-1-000-tw-urumogi

  • RDF yunamiye umusirikare wayo waguye mu mirwano muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021.

    RDF yatangaje ko yababajwe n'urupfu rw'Umunyarwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Itangazo ryayo rikomeza riti 'RDF yihanganishije umuryango n'inshuti z'umusirikare waguye ku rugamba.''

    'Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw'amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nkuko biri mu ntego za MINUSCA n'izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.''

    Usibye umusirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero ariko mu buryo bworohejwe.

    MINUSCA yamaganye iki gitero cyagabwe n'imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n'abarwanyi b'ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b'iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ingabo z’u Rwanda ziboneka ahantu henshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yunamiye-umusirikare-wayo-waguye-mu-mirwano-muri-centrafrique

  • Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, yavuze ko iteganyagihe ry'iminsi icumi ryakozwe ryagaragaje ko kuva tariki 11 kugeza tariki 20 z'uku kwezi hateganyijwe imvura iri hejuru y'ikigereranyo cy'isanzwe igwa, ndetse ryerekana ko hagati ya tariki 13 na 15 Mutarama ari ho hateganyijwe imvura nyinshi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uduce tw'Uburengerazuba n'Amajyepfo ari two iyo mvura izagwamo cyane kurusha ahandi, ariko hibutswa ko iyo mvura izakomeza kugwa hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 16 Mutarama.

    Intara y'Uburengerazuba no mu Majyepfo y'uburengerazuba bw'Amajyepfo hagaragajwe ko hateganyijwe imvura nyinshi by'umwihariko, kuko hazagaragara iri hagati ya milimetero 20 na 50 ku munsi.

    Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura iri guturuka mu isangano ry'imiyaga iturutse mu Nyanja y'Abahinde ryongeye ubuhehere bw'umwuka mu kirere cy'u Rwanda.

    Kubera imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by'igihugu ndetse ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi itatu iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n'inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.

    Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere

    Itangazo rya Meteo Rwanda ritanga umuburo ku mvura idasanzwe iteganyijwe mu minsi itatu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-minsi-itatu-iri-imbere

  • Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yategeye akayabo Amavubi ku mukino wa Uganda #rwanda #RwOT

    Munyakazi abinyujieje ku rubuga rwa rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu,yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y'Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y'igihugu “Amavubi” yaba atsinze umukino wa mbere izakina na Uganda kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.”

    Amavubi yageze muri Cameroun ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN 2021 kizatangira kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

    U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n'iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

    Umukino warwo wa mbere uzaba ku wa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y'i Douala, mu gihe ku wa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

    Abakinnyi 30 b' u Rwanda batoranyijwe n'umutoza Mashami Vincent bazakina CHAN 2020:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/munyakazi-sadate-wahoze-ayobora-rayon-sports-yategeye-akayabo-amavubi-ku-mukino