Blog

  • Asaga miliyoni 10 yagiye ku myambaro Amavubi yaserutse yambaye muri Cameroun #rwanda #RwOT

    Arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yagiye ku myenda ya Made in Rwanda Amavubi y’u Rwanda yagiye yambaye muri Cameroun aho yitabiriye CHAN.

    U Rwanda rwahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, saa 11h30′ zo mu Rwanda bari bageze Douala muri Cameroun aho itsinda C rizakinira ari naryo u Rwanda rurimo kumwe na Maroc, Uganda na Togo.

    Mu buryo butamenyerewe, Amavubi yahagurutse yambaye imyenda ya Made in Rwanda yakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions.

    Iyi myambarire yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bishimiye uburyo Amavubi yaserutse asa ni mu gihe abandi bo babirwanyije bavuga ko bitari bikwiye kugenda bambaye nk’abanyamideli kandi bagiye gukina umupira w’amaguru.

    Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi myambaro niba yakodeshejwe cyangwa yaguzwe, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Moshions, Twahirwa Moses avuga ko atavuga amafaranga yaguzwe icyo yatangaza gusa ari uko yahawe ikiraka cyo kudoda imyenda kandi akabibakorera.

    Moshions ikaba yarakoreye Amavubi amashati n’amapantaro bya Made in Rwanda biriho imigongo ku maboko no mu gatuza.

    Ntabwo wapfa kumenya igiciro nyacyo cy’iyi myenda yatanzweho kereka ba nyiri ubwite babyitangarije, ariko ukurikije ibiciro biri ku rubuga rwa Moshions, iyi myenda yatanzweho 10.575.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Muri rusange babadodeye abantu 45(abakinnyi + Staff Technique). Iyo urebye ku rubuga rwayo ubona amashati badodewe yitwa ' Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt’ imwe iba ihagaze ibihumbi 115 by’amafaranga y’u Rwanda. Amapantaro badodowe yitwa 'Murenzi Pants’ imwe ikaba igura ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda(ni nayo ihendutse bagira).

    Buri muntu akaba yahagurutse yambaye imyenda ihagaze ibihumbi 235 by’amafaranga y’u Rwanda, abantu 45 ni 10.575.000 frw.

    CHAN 2020(igiye kuba muri 2021 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye itaba umwaka ushize) izatangira tariki ya 16 Mutarama 2021 isozwe tariki ya 7 Mutarama 2021.

    Muhadjiri na Rugwiro bambaye amashati ya ‘Ntabana Inkingi Long Sleeves Shirt’ n’amapantaro ya ‘Murenzi Pants’

    Moshions niyo yambitse Amavubi, yabatwaye asaga miliyoni 10

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/asaga-miliyoni-10-yagiye-ku-myambaro-amavubi-yaserutse-yambaye-muri-cameroun

  • Nubwo tubahana biratubabaza”Guverineli MUFULUKYE Fred”. #rwanda #RwOT

    Guverineli MUFULUKYE Fred yavuze ko mberenambere ashimira abaturage b’Intara y’Uburasirazuba uburyo bitwara mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Corona nubwo hari bamwe bakirenga kumabwiriza, yagize ati”Mubyukuri ndashimira abaturage uburyo bariho bitwara mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 nubwo hari bamwe bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda bikabaviramo guhanwa”.

    Aha niho yahereye avuga ko nog nubwo tubahana ariko biratubabaza, yagize ati” ikigamijwe ntabwo ari uguhana uwarenze ku mwabwiriza kuko nubwo tubahana ariko biratubabaza kuko amafaranga acibwa umuturage warenze ku mabwiriza yakabaye amufasha mu gucyemura ibibazo by’umuryango we cg se akamufasha mukwiteza imbere”.

    Guverineli yagarutse kandi no kuri bamwe mu bayobozi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo kandi aribo bakabaye bafasha abaturage bagifite imyumvire irihasi.

    Ikindi yakomojeho nuko buri karere gafite uburyo gakangurira abaturage bako mukwirinda Corona bitewe n’imiterere yako, urugero: Nk’Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Bugesera bitewe nuko duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi abayobozi b’utwo turere bashyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitwararika mu gihe bahuye na bamwe mu baturage bibyo bihugu kubera ko ari ku mupaka.

    Guverineli yongeye kwibutsa abaturage b’Uburasirazuba ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko icyorezo ntaho cyagiye gihari bityo ko buriwese agomba gukomeza kwirinda no kwitwararika cyane cyane birinda ingendo zitari ngombwa ndetse n’ibirori nabyo abantu bakabireka kuko arimwe mu intandaro yo gu kwirakwiza Covid-19.

    Mubantu basanganywe Covid-19 kuruyu wa kabiri 12/2021. Kirehe habonetse abarwayi 9 Rwamagana haboneka 7 Nyagatare naho habonetse 7 mugihe mu karere ka Bugesera habonetse umurwayi umwe.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Nubwo-tubahana-biratubabaza-Guverineli-MUFULUKYE-Fred

  • Umuhanzi Emmy yambitse umukunzi we Joyce impe… – #rwanda #RwOT

    Emmy akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntunsige’, ‘Care’, ‘I swear’,’Uranyuze’, ‘Wabaga he’ yakoranye na Priscilla, ‘Kuki’, ‘Nyuma’ yakoranye na Kaytwo n’izindi. Kuri ubu yamaze gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’urukundo yambika impeta umukobwa yakunze kurusha abandi bose ku Isi. Kuri uyu wa Gatatu tariki 13/01/2020 ni bwo yahamije ko yamaze gutera iyi ntambwe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Emmy yavuze ko umukobwa yambitse impeta ari we yatoranyije ndetse ahamya ko nta wundi uzamumurutira kuko yamutoranyije nta kujijinganya. Yatangaje ko yishimiye cyane iyi ntambwe bateye. Yashimiye umukunzi we Umuhoza Joyce (Hoza) kuba yaramwizeye. Yongeyeho ati “Ndagukunda Hoza”. Ubu butumwa yabwanditse munsi y’amafoto aryoheye ijisho amugaragaza ari kumwe n’umukunzi we basohokeye ku mazi ari naho yamwambikiye impeta.

    REBA AMAFOTO UBWO EMMY YAMBIKAGA JOYCE IMPETA Y’URUKUNDO

    Emmy na Joyce mu buryohe bw’urukundo

    Joyce yishimiye kwambikwa impeta n’umusore wamurutiye abandi bose

    Emmy hamwe n’umukunzi we Joyce biyemeje kuzabana iteka

    Ubutumwa Emmy yanditse atangariza abantu ko yambitse impeta umukunzi we

    REBA HANO ‘CARE’ INDIRIMBO YA EMMY IMAZE AMEZI 4 ISOHOTSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102314/umuhanzi-emmy-yambitse-umukunzi-we-impeta-yurukundo-102314.html

  • Wa mugore umwe rukumbi wakatiwe urwo gupfa muri Amerika, yanyonzwe #rwanda #RwOT

    Lisa Montgomery, umugore umwe rukumbi wari ku rutonde ruhari ubu rw'abaciriwe urubanza rwo gupfa muri Amerika yamaze kunyongwa azira icyaha cy'ubwicanyi. Niwe mugore rukumbi uhawe iki gihano mu myaka hafi 70 ishize.

    Lisa, yatewe urushinge rwica muri gereza y'ahitwa Terre Haute muri Leta ya Indiana nyuma y'uko urukiko rukuru rw'igihugu rukuriyeho ingingo yo ku munota wa nyuma yo kwigiza inyuma iryo nyongwa.

    Uru rubanza rwari rumaze igihe kirekire rukurikiranwa cyane n'abantu benshi kubera abamwunganira mu mategeko bavugaga ko yari arwaye mu mutwe kubera ihohotera yagiriwe akiri umwana.

    Uyu mugore wari ufite imyaka 52, yanize umugore wari utwite inda y'imvutsi, aramusatura maze atwara umwana. Uyu mubyeyi Bobbie Jo Stinnett yari afite imyaka 23, icyo gihe yavuye amaraso menshi bimuviramo gupfa.

    Montgomery ni we mugore wa mbere anyonzwe na Leta ya Amerika mu myaka 67 ishize. Nk'uko bivugwa n'ababibonye, umugore wari uhagaze iruhande rwa Montgomery igihe yari agiye kunyongwa, yamwambuye igitambaro cyari kimupfutse mu maso hanyuma amubaza nimba hari ijambo rya nyuma afite avuga.

    Montgomery yasubije ati 'Oya', nta rindi jambo yasubiye kuvuga. Byatangajwe ko yamaze gupfa I saa moya n'igice z'ijoro mu masaha yo muri iyo leta, ni ukuvuga I saa mbiri n'igice zo mu gitondo ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

    Umwunganirizi we, Kelley Henry, avuga ko umuntu wese wagize uruhare mu kunyonga uyu mugore 'akwiye kwumva isoni'.

    Mu itangazo yasohoye yavuze ati: 'Leta ntacyo itakoze mu gushaka kwica uyu mugore wari warononekaye. Iyicwa rya Montgomery nta butungane na buto bwagiyemo'.

    Iyicwa ryiwe ryasubitswe inshuro ebyiri zose, aho ubwa mbere kubera Covid-19, nyuma risubikwa n'umucamanza gushyika aho urukiko rukuru rwa Amerika rutangiye uburenganzira bwo kumunyonga mu masaha ya kare cyane kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mutarama 2021.

    Kuva mu 2008, Montgomery yari apfungiwe muri gereza ya Texas risanzwe rifungirwamo abagore bafite ibibazo, aho yakomeje akurikiranirwa.

    Kuva amenyeshejwe itariki yo kunyongerwaho, yahise ashyirwa mu cyumba cya wenyine aho yakomeje akurikiranwa kugira ngo ntahave yiyahura.

    Umugore wa nyuma waherukaga kunyongwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni Bonnie Heady, yishwe ashyizwe mu cyumba kirimo ibyuka byica i Missouri mu mwaka w' 1953, nk'uko bivugwa n'ikigo gishinzwe gutanga amakuru y'ibihano by'urupfu. Amerika yari yahagaritse imanza zo kunyongwa mu gihe cy'imyaka 17 yose, mbere y'uko Perezida Donald Trump ategeka ko zikomeza mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2020.

    Soma hano inkuru bisa; Umugore wa mbere muri Amerika agiye kunyongwa mu myaka hafi 70 ishize

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/wa-mugore-umwe-rukumbi-wakatiwe-urwo-gupfa-muri-amerika-yanyonzwe/

  • Umusirikare w'u Rwanda yaguye muri Centrafrique, undi arakomereka – #rwanda #RwOT

    Intumwa y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yihanganishije umuryango w'umusirikare witabye Imana 'n'Ingabo z'u Rwanda hamwe na Guverinoma y'u Rwanda'.

    Itangazo rya Minusca rivuga ko usibye uwo musirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero. Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko uwakomeretse ari mu buryo bworoheje.

    Minusca yamaganye iki gitero cyagabwe n'imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Ahagana saa Yine z'igitondo mu nkengero z'Umujyi wa Bangui humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu arimo ay'imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Kugera saa Yine z'igitondo, muri ibyo bice amasasu ntiyari acyumvikana cyane ahubwo yumvikaniraga kure. Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n'abarwanyi b'ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Magingo aya, mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b'iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ifoto igaragaza amarembo y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-w-u-rwanda-yaguye-muri-centrafrique-undi-arakomereka

  • Abaganga babiri bafunzwe bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by'ibihimbano – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Mutarama 2021 nibwo batawe muri yombi bazira gukoresha inyandiko mpimbano. Abaganga bafunzwe barimo umwe ukora mu bitaro bya leta byo mu Mujyi wa Kigali n'undi mugore w'imyaka 64 ufite ivuriro ryigenga.

    Bose hamwe n'abo bahaye ibyo byangombwa bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bahimbye kandi bagakoresha inyandiko zigaragaza ko bafite 'ubuzima buzira umuze'.

    Ibyo byangombwa byatangwaga n'Ivuriro ryigenga riba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w'Ubucuruzi ku bufatanye bw'uwo muganga ukorera mu bitaro bya leta kuko biriho umukono na kashe bye.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Remera, Kimironko n'iya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk'ibi kuko uzabijyamo wese atazihanganirwa.

    Ati 'RIB iributsa Abaturarwanda ko gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri cyangwa mpimbano ari icyaha, ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yagikoze inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.'

    Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu; iyo abihamijwe n'urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose aba akoze icyaha; iyo abihamijwe n'urukiko afungwa imyaka itari munsi y'itanu ariko itarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-babiri-bafunzwe-bakurikiranyweho-gutanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Umusirikare w'u Rwanda mu ngabo za UN yaguye mu mirwano muri Centrafrica #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'umunyarwanda uri mu butumwa bw'amahoro bwa UN muri Centrafrique yiciwe mu mirwano hagati y'inyeshyamba n'ingabo za leta zifatanyije n'iza UN hafi y'umurwa mukuru Bangui, nk'uko bitangazwa na MINUSCA.

    Itangazo ry'umuvugizi w'ubu butumwa, rivuga ko igitero cyabaye kuri uyu wagatatu tariki 13 Mutarama 2021 cyasubijwe inyuma n'ubufatanye bw'izi ngabo za UN hamwe n'iza Leta.

    Ni ubwa mbere muri iki gihugu hiciwe umusirikare w'u Rwanda kuva hakongerwa ingabo za MINUSCA, u Rwanda n'Uburusiya nabyo bikoherezayo ingabo ubwo amatora yari yegereje mu kwezi gushize.

    MINUSCA, ivuga ko inyeshyamba zateye nazo zahatakarije abantu abandi bagafatwa, ivuga kandi ko umusirikare umwe uri muri ubu butumwa bwa UN yakomekeye mu mirwano.

    Igitero cyo kuri uyu wa gatatu cyagabwe n'inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n'uwahoze ari perezida w'iki gihugu François Bozizé, nk'uko MINUSCA ibivuga.

    Mu mpera z'ukwezi gushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza,  abasirikare batatu b'u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA bishwe n'inyeshyamba mu mirwano ahitwa Dékoa mu ntara ya Kémo.

    Ibintu byarushijeho kumera nabi muri iki gihugu mbere gato y'amatora yabaye mu kwezi gushize, Faustin-Archange Touadéra niwe wayatsinze ku majwi 54%.

    François Bozizé yangiwe kwiyamamaza muri aya matora, yafashije imitwe y'inyeshyamba iri kugaba ibitero ahatandukanye mu gihugu kuva mbere y'ayo matora.

    Mbere y'ayo matora ibihugu by'Uburusiya n'u Rwanda byohereje abasirikare amagana kurengera ubutegetsi bwa Touadera, biyongera ku bariyo mu butumwa bwa MINUSCA.

    Nta mahoro arambye kuva ku bwigenge bw'iki gihugu

    Centrafrique ntabwo yagize amahoro arambye kuva mu myaka ya 1960 yabona ubwigenge.

    Mu 2013 yaguye mu kaga ubwo inyeshyamba z'Abayisilamu zitwa Seleka zafataga ubutegetsi zihiritse Bozize mu gihugu gituwe ahanini n'Abakiristu.

    Itsinda ry'inyeshyamba ziyise anti-balaka zahagurukiye kurwanya Seleka.

    Ku gitutu cy'amahanga, mu 2014 Seleka yahaye ubutegetsi guverinoma y'inzibacyuho, gusa ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu nubwo hari ingabo za ONU n'iz'Ubufaransa.

    Amatariki y'ingenzi mu mateka ya Centrafrique:

    1880 — Ubufaransa bwafashe aka gace, buhagira akarere kabwo k'ubucuruzi.

    1960 — Iki gihugu cyabonye ubwigenge, David Dacko aba perezida, ashyiraho ubutegetsi bw'ishyaka rimwe.

    1965 — Dacko yahiritswe ku butegetsi n'umukuru w'ingabo, Jean-Bedel Bokassa, wahise yiyita umwami w'abami 'w'Ubwami bwa Africa yo hagati'.

    1979 — Bokassa yahiritswe ku butegetsi n'abashyigikiwe n'ingabo z'Ubufaransa.

    1981 — Umukuru w'ingabo Andre Kolingba yafashe ubutegetsi.

    1993 — Ange-Felix Patasse yatsinze amatora, arangiza ubutegetsi bw'abasirikare bw'imyaka 12.

    2003 — Uwari ukuriye ingabo Francois Bozize yashinze inyeshyamba maze afata ubutegetsi ku ngufu.

    2009 — Ingabo za leta ye zahanganye n'inyeshyamba. UN yemeza kohereza ingabo zayo zo kugarura amahoro.

    2012 Ugushyingo — Umutwe w'inyeshyamba wa Seleka vuba vuba wafashe amajyaruguru n'ibice byo hagati mu gihugu, amaherezo n'umurwa mukuru, Bozize arahunga.

    2013 — Ubwicanyi bukomeye mu gihe abarwanyi bishingikirije ku madini ya Isilamu n'Abakiristu bashyamiranye.

    2014 — Michel Djotodia — wari uyoboye Seleka yahiritse Bozize — yavuye ku butegetsi. Catherine Samba-Panza ashyirwa ku butegetsi bw'inzibacyuho.

    2015 — Referendumu ku mpinduka mu itegekoshinga, yakurikiwe n'amatora ya mbere y'umukuru w'igihugu.

    2016 — Amatora y'umukuru w'igihugu, intsinzi yegukanywe na Touadera, wahoze ari minisitiri w'intebe kubwa Bozize.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umusirikare-wu-rwanda-mu-ngabo-za-un-yaguye-mu-mirwano-muri-centrafrica/

  • Sadate Munyakazi azatanga asaga miliyoni 5 Amavubi natsinda Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sadate munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports yiyemeje gutanga amadorali 100 kuri buri muntu werekeje muri Cameroun igihe u Rwanda rwaba rutsinze Uganda mu mikino ya CHAN2020.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Mutarama 2021, Sadate yagize ati: Nta kini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda koseturabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzatsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo nsinzi niboneka.

    Amavubi yaserutse mu mwambaro wa Made In Rwanda

    Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi yageze muri Cameroun uyu munsi aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN ryakabaye ryarabaye umwaka ushize ariko rikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
    Mu gihe Amavubi yatsinda uyu mukino, Munyakazi Sadate yatanga Amadorali 530 akaba ari asaga gato miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda dore ko iyi kipe yahagurukanye itsinda ry'abantu 53 harimo abakinnyi 30.

    Umukino uzahuza u Rwanda na Uganda uteganyijwe kuba taliki ya 18 Mutarama 2021 saa 200:00.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/sadate-munyakazi-azatanga-asaga-miliyoni-5-amavubi-natsinda-uganda/

  • Nyuma y'iminsi 3 gusa, Elon Musk ntakiri umuherwe wa mbere kw'isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi itatu gusa yari amaze ariwe muherwe wa mbere kw'isi, umuherwe Elon Musk yasubiye ku mwanya wa kabiri nyuma yo guhomba miliyari 14 z'amadorali mu munsi umwe.

    Nkuko ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde zitandukanye cyabitangaje, imigabane ya Elon Musk muri sosiyete ye ikora imodokazikoreshwa n'amashanyarazi yitwa Tesla yahombye 8% bituma uyu mugabo ufite inkomoko muri Afurika ahomba asaga miliyali 13.5 z'amadolari bihita bimugira umukire wa kabiri kw'isi aho ubu umutungo we ubarirwa muri miliyari 176.2 z'amadorali.

    Elon Musk yafashe umwanya wa mbere mu baherwe isi ifite kuwa Gatanu w'icyumweru gishize aho yari asimbuye Jeff Bezos, umuherwe akaba nyir'urubuga rucururiza kuri internet rwa Amazon.

    Kuri ubu Jeff Bezos niwe muherwe wa mbere kw'isi, akaba afite miliyari 182.1 z'amadorali, aho arusha Elon Musk umukurikiye miliyari esheshatu z'amadorali ya Amerika.

    Nubwo Elon Musk yahombye ako kayabo kose, aracyarusha umuherwe wa gatatu kw'isi miliyari zisaga 20 z'amadorali ya Amerika kuko uyu muherwe w'umufaransa witwa Bernard Arnault atunze akayabo ka miliyari 154.6 z'amadorali ya Amerika.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yiminsi-3-gusa-elon-musk-ntakiri-umuherwe-wa-mbere-kwisi/

  • Pierre-Emerick Aubameyang yahishuye impamvu yasubiye inyuma n'icyo agiye gukora ngo yiyunge n'abafana #rwanda #RwOT

    Aubameyang ufite ibitego 3 gusa muri Premier League y'uyu mwaka,yavuze ko nawe yemera ko yasubiye inyuma ku rwego ruhambaye ariko ko afite intego yo gukomereza aho ikipe igeze akagaruka mu bihe byiza.

    Kwitwara nabi kwa Aubameyang kwatumye ikipe ye Arsenal ibura ibitego cyane ariyo mpamvu kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 kandi yarabaga iri mu makipe 6 ya mbere mu myaka yashize.

    Aubameyang yabwiye Sky Sports ati 'Kuva uyu mwaka w'imikino watangira naragowe cyane.Twatanze byinshi mu mpera z'umwaka w'imikino ushize kugira ngo twegukane FA Cup dukine Europa League kuko byari ingenzi ku ikipe.

    Rimwe na rimwe umuntu ahura n'ibihe byiza cyangwa ibibi gusa byose umuntu aba agomba kubirinda.Nagerageje ibishoboka byose ariko kugeza ubu sinari nasubira ku rwego rwo hejuru.Ndacyafite icyizere.Ndatekereza ko nzogera kuzuka.

    Ikipe ya Arsenal yari itangiye kwiniira mu makipe ashobora kumanuka ariko ibintu byahindutse mu kwezi gushize itsinda imikino 3 yikurikiranya byatumye izamuka ndetse amakipe ari mu myanya 6 ya mbere ntabwo ayirusha amanota menshi.

    Aubameyang yabwiye abanyamakuru ko bagomba gukomeza kubakira ku bihe byiza barimo muri iyi minsi.

    Ati 'Muri iyi minsi turi gukina neza kandi tugomba gukomeza kugendera muri iyo nzira.Turamutse dutsinze imikino iri imbere twava mu bihe bibi twarimo.Twabwo turi kure cyane y'amakipe 6.Iki nicyo gihe cyo kugaruka mu irushanwa.'

    Kugeza ubu Arsenal iri ku mwanya wa 11 n'amanota 26,aho igomba gukina na Crystal Palace muri Premier League kuri uyu wa Kane.hanyuma igakurikizaho Newcastle kuwa Mbere.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pierre-emerick-aubameyang-yahishuye-impamvu-yasubiye-inyuma-n-icyo-agiye-gukora