Blog

  • Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yaratiye abafana be ifoto ya fiancé we yifotoje ari imbere y'indege ya USA Air Force maze amutaka imitoma yuzuye ubuhanga bw'abasizi.

    Uyu musore umaze igihe gito yambitse impeta Karasira ndetse bakaba banitegura kurushinga yifotoreje imbere y'iyi ndege ya USA Air Force ,maze Karasira ntiyabigira ibanga.Uyu mukobwa yahise ashyira ifoto y'umukunzi we kuri Instagram maze yongeraho amagambo menshi amutomagiza cyane mbese akoze mu buryo bw'igisigo.

    Karasira Clarisse yagize ati'Mumparire ingamba niratire Ikirenga, Ingabo y'amakuza atendera Inti,Rwa minega Rudasumbwa Urusamaza rwogeye isi ,Rwiza Rwa Rujugira ku Ijuru rya Kamonyi mu batangana!Mbe bako,namwe nimundatire abasasumbwa banyu.'

    Yakomeje agira ati:'Rukundo rwanjye,nshuti yanjye magara, bossi wanjye ,muyobozi wanjye ndakwishimira cyane.'

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/fiance-wa-clarisse-karasira-yifotoreje-ku-ndege-ya-us-air-force-bituma-uyu-mukobwa-abiratira-abandi-karahava/

  • Intiti yakundaga Imana n’igihugu: Urwibutso ku bavandimwe n’ababanye na Dr Kigabo wishwe na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’incamugongo yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2020, ivuga ko Kigabo yaguye muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuriza.

    Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ko Kigabo yazize Coronavirus yamufashe mu cyumweru gishize bakabanza kugira ngo ni inkorora isanzwe ariko nyuma bamupima bakamusangamo iyi ndwara.

    Yakomeje agira ati “Yabanje kurwara inkorora, noneho nyuma asa n’ukira ariko yongera kugaruka agiye kwipimisha basanga ari Coronavirus, ku Cyumweru [tariki 10 Mutarama 2021], nibwo yagiye muri Kenya kwivurizayo.”

    Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n’abana batanu, akaba yari Umukirisitu w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by’umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y’abakoresha indimi z’amahanga.

    Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y’igihe kinini yamaze akora nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

    Yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’Ifaranga, Ibaruramari n’Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Imibare.

    Yanabaye umwarimu w’amasomo ajyanye n’Ubukungu, Ibaruramari n’Imibare muri ULK, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’iya Jommo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

    Kigabo yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z’ubukungu, harimo urwa politiki y’ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n’ibaruramari, ibibazo byose birebana n’urwego rw’imari, iterambere ry’ubukungu, ukwihuza kw’Akarere n’izindi.

    Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n’i Burayi.

    Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y’ifaranga hamwe n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu.

    Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), Banki y’Isi n’ibindi bigo mpuzamahanga.

    -  Abazi Dr Kigabo yabasigiye urwibutso

    Abazi neza uyu mugabo bahurije ku kuvuga ko bazamwibukira ku bintu bitatu by’ingenzi byamuranze aho bagiye bamubona hose.

    Yari azwiho gukunda Imana, agaharanira ko abo yigisha bagira indangagaciro zibereye uwubaha Imana, akaba umuntu ukorana umurava aharanira iterambere ry’igihugu cye ndetse no kuba umuhanga mu byo yakoraga byose.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, uri mu bagaragaje akababaro ko ko kubura Kigabo, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko nyakwigendera yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi na politiki y’ifaranga muri rusange.

    Yagize ati “Iyi ni inkuru ibabaje bihagije. Dr Kibago yari inshuti, mugenzi wanjye akaba n’umuhanga ntagereranywa mu by’ubukungu wagize uruhare rukomeye mu kuzamura politiki y’ifaranga n’ubushakashatsi mu Rwanda. Azakumburwa cyane.”

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu bazi neza, Dr Kigabo by’umwihariko abagiye bakorana na we muri za Kaminuza yigishijemo, ibigo bitandukanye yakoreye ndetse n’abamuzi nk’umukirisitu.

    Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, usanzwe ari n’Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gikondo yavuze ko murumuna we, Kigabo yari ‘Kigabo koko kandi yari umuntu witangira umuryango we n’igihugu muri rusange.

    Ati “Yari umuntu ugwa neza, ubana n’abantu bose, ukunda Imana, yakundaga gusenga no kubwiriza ijambo ry’Imana.”

    “Yafashaga abantu benshi batishoboye, yari umuntu ufite akamaro ku muryango ariko no ku gihugu kubera ko imirimo yakoraga ifite akamaro kandi benshi barabizi. Tubuze umuntu w’ingenzi.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yamenyanye na we ubwo yakoraga [Kigabo] muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ashinzwe ibijyanye n’Ibarurishamibare, mu gihe we yakoraga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

    Yavuze ko nyuma yo kwigishwa na Dr Kigabo muri ULK [Kigabo yaje kuba umuyobozi wayo Ngendahimana akiyigamo], ariko yamubonyeho ibintu by’ingenzi n’ubu bituma ashengurwa n’urupfu rwe.

    Yagize ati “Yari umuntu ukorera ku ntego akaba ari umuntu uzi ubwenge cyane cyane mu bintu by’imibare n’ubukungu akaba umuntu wicisha bugufi, akaba n’umuntu wubaha Imana.”

    Yakomeje agira ati “Yakundaga igihugu, ndabihamya kuko twagiye tuganira kenshi, no mu burezi bwe wumvaga ari umuntu ushaka ko abantu bagira indangagaciro. Urupfu rwe rwambabaje kuko agiye akiri muto, ntabwo yari ashaje. Agiye agifite imbaraga.”

    Mu 2008, ubwo hashingwaga Ihuriro ry’Abashakashatsi mu bijyanye n’Ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda), Dr Kigabo ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ryaryo.

    EPRN yashyizweho na BNR, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Kaminuza y’u Rwanda hagamijwe ko ijwi ry’abahanga, abashakashatsi mu by’ubukungu ryumvikana kandi babashe gusangizanya ubumenyi.

    Umuhuzabikorwa wa EPRN, Seth Kwizera, yabwiye IGIHE ko kugira ngo iri huriro rishyirweho, Kigabo ari mu babigizemo uruhare rukomeye dore ko yaje no kuyobora Inama y’Ubutegetsi yaryo kugeza mu 2018.

    Ati “Yagize uruhare mu guhuriza hamwe abashakashatsi n’abahanga mu by’ubukungu mu gihugu. Yari agamije gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakungurana ubumenyi, hari amahugurwa yo kongera ubumenyi yagiye aha abantu batandukanye. Ikindi nakongeraho ni uruhare yagize mu bushakashatsi bwafashije byinshi mu kuvugurura, kunoza no gutunganya politiki y’ifaranga n’ubukungu.”

    Kwizera avuga ko Kigabo mu buzima busanzwe yari umuntu uzi kubana kandi ushishikariza abantu kwigira no gutera imbere.

    Abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwa Kigabo barimo na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John wavuze ko ari igihombo gikomeye ku gihugu kubura uyu mugabo.

    -  Inkuru wasoma: Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana

    Dr Kigabo yari inyangamugayo mu kazi no mu buzima busanzwe

    Dr Thomas Kigabo yari ashinzwe Ubukungu muri BNR

    Dr Kigabo yari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu bw’ifaranga ry’igihugu

    Dr Kigabo yavaga gusobanura iby’ifaranga akajya ku ruhimbi kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana

    Yari umunyabwenge, intiti iri ku isonga mu zayoboraga u Rwanda mu bijyanye n’Ubukungu

    Dr Kigabo yasigiye benshi urwibutso rujyanye no gukorera mu mucyo no guca bugufi

    Dr Kigabo Thomas (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari mu bantu bake basobanukiwe ibijyanye na politiki y’ifaranga u Rwanda rugenderaho

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intiti-yakundaga-imana-n-igihugu-urwibutso-ku-bavandimwe-n-ababanye-na-dr

  • Ruhango: Abakora uburaya mu ihurizo ryo kwandikisha abana badafite ba se – #rwanda #RwOT

    Itegeko riteganya ko umwana wese wavutse atarenza iminsi 30 atari yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere. Kuri ubu hatangijwe ikoranabuhanga rituma umwana yandikirwa kwa muganga akivurwa.

    Nubwo itegeko ritaganya ibi, abakora uburaya bo mu ka Karere ka Ruhango bo babwiye TV1 ko hari bamwe muri bo bafite abana batari bandikisha mu irangamimerere kubera ko iyo bagiye kubandikisha babatuma ba se kandi baba batabazi.

    Umwe yagize ati “ Nk’ubu mbyaye abana batandatu, njya kwandikisha umwana ku murenge bakambwira ngo nzane umugabo kandi ntawe ngira, nk’ubwo icyo kintu mwakagombye kukituvugira bakatwandikira abana.”

    Yakomeje ati“ Natangiye kubyara mfite imyaka 15 ubu mfite imyaka 26 n’abana batandatu ,uwa mbere nzi se n’uwa kabiri ariko abandi ndacyeka.”

    Abakora uburaya muri aka Karere ka Ruhango, bemeza ko abana babo batandikwa mu bitabo by’irangamimerere bishobora kubagiraho ingaruka mu minsi iri imbere zirimo n’izo kudakora ibizamini bya Leta.

    Ati “abana bariga kandi umwana ntiyajya gukora ikizamini cya Leta atari mu gitabo cy’iragamimerere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko umwana wese afite uburenganzira bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere niyo ababyeyi be baba badahari.

    Ati “Ubundi ikibazo kijyanye no kwandika abana bavutse turagira ngo twibutse n’Abanya-Ruhango n’Abanyarwanda muri rusange ko ari uburenganzira bw’umwana wese, uwo ng’uwo biba biri amahire kuko nyina aba ahari, kujya kumwandikisha ku murenge abakozi bacu twabakanguriye kubandika.’

    Yakomeje ashimangira ko kwandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere ari uburenganzira bwe anasaba abafite ikibazo cy’uko abanababo batanditswe babagana bakabafasha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abakora-uburaya-mu-ihurizo-ryo-kubatuma-ba-se-b-abana-ntabo-bazi

  • Ruhango: Abakora uburaya mu ihurizo ryo kwandikisha abana badafite ba se – #rwanda #RwOT

    Itegeko riteganya ko umwana wese wavutse atarenza iminsi 30 atari yandikwa mu gitabo cy'irangamimerere. Kuri ubu hatangijwe ikoranabuhanga rituma umwana yandikirwa kwa muganga akivurwa.

    Nubwo itegeko ritaganya ibi, abakora uburaya bo mu ka Karere ka Ruhango bo babwiye TV1 ko hari bamwe muri bo bafite abana batari bandikisha mu irangamimerere kubera ko iyo bagiye kubandikisha babatuma ba se kandi baba batabazi.

    Umwe yagize ati ' Nk'ubu mbyaye abana batandatu, njya kwandikisha umwana ku murenge bakambwira ngo nzane umugabo kandi ntawe ngira, nk'ubwo icyo kintu mwakagombye kukituvugira bakatwandikira abana.'

    Yakomeje ati' Natangiye kubyara mfite imyaka 15 ubu mfite imyaka 26 n'abana batandatu ,uwa mbere nzi se n'uwa kabiri ariko abandi ndacyeka.'

    Abakora uburaya muri aka Karere ka Ruhango, bemeza ko abana babo batandikwa mu bitabo by'irangamimerere bishobora kubagiraho ingaruka mu minsi iri imbere zirimo n'izo kudakora ibizamini bya Leta.

    Ati 'abana bariga kandi umwana ntiyajya gukora ikizamini cya Leta atari mu gitabo cy'iragamimerere.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko umwana wese afite uburenganzira bwo kwandika mu bitabo by'irangamimerere niyo ababyeyi be baba badahari.

    Ati 'Ubundi ikibazo kijyanye no kwandika abana bavutse turagira ngo twibutse n'Abanya-Ruhango n'Abanyarwanda muri rusange ko ari uburenganzira bw'umwana wese, uwo ng'uwo biba biri amahire kuko nyina aba ahari, kujya kumwandikisha ku murenge abakozi bacu twabakanguriye kubandika.'

    Yakomeje ashimangira ko kwandika umwana mu gitabo cy'irangamimerere ari uburenganzira bwe anasaba abafite ikibazo cy'uko abanababo batanditswe babagana bakabafasha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abakora-uburaya-mu-ihurizo-ryo-kubatuma-ba-se-b-abana-ntabo-bazi

  • Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n'umufana we ubwo yasabaga imvura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Rigoga Ruth ukorera RBA yahawe igisubizo gisekeje n'umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Twitter ubwo yasabaga imvura. Rigoga Ruth kuri ubu uri kumwe n'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, muri Cameroun aho bagiye mu marushanwa ya CHAN 2020 yasabye ko i Kigali babaha imvura nyuma yuko i Douala aho ari hari izuba ryinshi.

    Rigoga Ruth

    Ibi nibyo Rigoga Ruth yatangaje

    Nkuko byagaragaye, nyuma yuko Rigoga asabye ko i Kigali babohereza imvur umwe mu bafana be yagize ati: ” Muhumure muzabona imvura y'ibitego “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-yahawe-igisubizo-gisekeje-numufana-we-ubwo-yasabaga-imvura/

  • Umuntu wese afate mugenzi we nk’umurwayi wa Covid-19. “Chief inspector Twizeyimana Hamduni” #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye imirasire.rw (imirasire.com) ku kibazo kivugwa yuko hari bamwe mu bamotari Iburasirazuba basaga 300 bari gushakishwa na Police kubera ko bariho bica amabwiriza arimo kwambutsa abantu bakabatwara mu tundi turerere kandi bitemewe

    Mugusubiza kino kibazo yavuze ko agiye gukurikirana akareba hanyuma umumotari uzafatwa akazahanishwa mande y’ibihumbi 25 ndetse n’ikinyabizigacye kigafungwa.

    Aha niho yahereye avugako bidakwiye kwirara ndetse nukwizera umuntu uwe ariwe wese, yagize ati” Umuntu wese afate mugenziwe nk’umurwayi wa Covid-19 bitewenuko kino cyorezo gikomeje kudutwara abantu bityo kwizera umu motari ugutwaye cg ngo wizere umugenzi uhetse ntabwo aribyo buri wese niyirinde kandi arinde na mugenziwe”.

    Yanaboneyeho kandi gusaba abaturage muri rusange gukomeza kwirinda ingendo zitari ngombwa kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda Covid-19

    Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko abantu batanu bishwe na Coronavirus mu Rwanda mu gihe abarwayi bashya babonetse mu masaha 24 ari 194.

    Abantu bahitanywe na Coronavirus barimo abagore babiri b’imyaka 93 na 68 bo mu Mujyi wa Kigali n’abagabo batatu b’imyaka 68, 48 b’i Kigali n’undi ufite 27 wo mu Karere ka Rwamagana.

    Abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 10,316, abamaze kuyikira ni 6,974, abakirwaye ni 3209 naho abamaze guhitanwa na Corona ni 133.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umuntu-wese-afate-mugenzi-we-nk-umurwayi-wa-Covid-19-Chief-inspector

  • U Rwanda ruri kubahiriza rute gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere? – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano agamije ahanini kugabanya ubushyuhe buterwa n’iyo myuka bugipfukirana bikanangiza akayunguruzo k’izuba (Green House gases), aho byifuzwa ko mu 2050 ubushyuhe bw’Isi nibura bwazagabanyuka bukagera kuri dogere Celsius 2, byaba akarusho bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.

    Kuva ayo masezerano yasinywa, umwaka wa 2016 wagaragajwe nk’uwagize ubushyuhe buri hejuru mu myaka 141 ishize aho bwiyongeyeho dogere Celsius 1,31, mu 2020 bwiyongeraho dogere Celsius 1,6, naho mu 2019 bwari bwiyongereyeho dogere celsius 1,12.

    Biteganyijwe ko ingamba ibihugu byafashe mu kubahiriza ayo masezerano nibizishyira mu ngiro ubushyuhe buziyongeraho hafi dogere celsius 1 mu 2050.

    U Rwanda rusinya amasezerano y’i Paris, imibare yagaragazaga ko rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ingana na 0.02% y’ibyoherezwayo muri rusange.

    Nubwo ari umubare uri hasi ugereranyije n’ibihugu byateye imbere bifite inganda nyinshi n’ibindi bikorwa bikenera imashini zifashisha ibikomoka kuri peteroli na rwo hari icyo rusabwa gukora kugira ngo n’uwo mubare muto ugabanyuke.

    Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije 38% ku gipimo cy’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere mu 2030.

    Iyo ntego ariko ngo izunganirwa na gahunda zitandukanye igihugu gisanzwe cyarashyizeho zijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Izo zirimo nko gushishikariza Abaturarwanda gukoresha gaz aho gukoresha inkwi n’amakara mu guteka, gukoresha ingufu z’amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli aho bishoboka, kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugabanya ibinyabiziga bisohora imyotsi myinshi kandi ihumanye n’ibindi.

    Mu Rwanda, ibyohereza imyuka ihumanya mu kirere birimo ibinyabiziga byoherezayo 13%, ibikorwa by’ubwubatsi byoherezayo 14%, imyuka iva mu butaka bijya mu kirere bingana na 16%, amafumbire mvaruganda yoherezayo 13%, mu gihe ibishingwe byoherezayo 5%.

    Umuyobozi ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, Banamwana Marshall, aherutse kubwira RBA ko hari inzego zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo zidakomeza kuba intandaro yo kongera imyuka ihumanya ikirere.

    Yagize ati “Izo nzego zose nubwo zifasha mu kuzamura iterambere ry’igihugu, ariko ku rundi ruhande zinagira ingaruka mbi mu kongera imyuka ihumanya ikirere.”

    “Icyo rero u Rwanda rwakoze, ni ukugerageza kureba uburyo mu myaka icumi iri imbere izo nzego n’ubundi zikomeza gutera imbere ariko zikagerageza gukora mu buryo butangiza ibidukikije cyangwa bwongera imyuka mu kirere.”

    Hateganyijwe ko miliyari 11$ ari zo u Rwanda ruzakenera kugira ngo ruzashyire mu bikorwa imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu myaka 10 iri imbere; kuko igipimo rutagomba kujya munsi ku musanzu warwo bwite ari 16%, naho 22% bisigaye bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-kubahiriza-rute-gahunda-yo-kugabanya-imyuka-ihumanya-ikirere

  • AU yageneye Afurika y’Iburasirazuba dose miliyoni 39 z’urukingo rwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari na we uyoboye AU, ku wa gatatu yatangaje ko muri dose miliyoni 270 Afurika iteganya kwakira, izigera kuri miliyoni 50 zizaba zamaze kuboneka hagati ya Mata na Kamena 2021.

    Izi nkingo zizahabwa Afurika zirimo urwa Pfizer, AstraZeneca ndetse na Johnson and Johnson ari yo izatanga nyinshi. Biteganyijwe ko Pfizer izatanga dose zigera kuri miliyoni 50, Johnson & Johnson izatanga miliyoni 120, ndetse na AstraZeneca izatanga izigera kuri miliyoni 100. Zikazatangira gukwirakwizwa kuva mu mpera za Werurwe.

    Ramaphosa yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’umushinga washyizweho wa COVAX, ugamije gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo mu buryo bumwe kandi bungana.

    Mu Ugushyingo 2020, AU yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana ko Afurika izabona inkingo zihagije zizatuma abantu bagira ubwirinzi.

    Perezida Ramaphosa yagize ati “Kuva iki cyorezo cyakwirakwira, intumbero yacu nk’umugabane yabaye gushyirahamwe imbaraga, twamaze kwanzura ko nta gihugu na kimwe kizasigara inyuma.”

    Kugira ngo Afurika ibashe gukingira 60% by’abaturage bayo bose, ni ukuvuga abantu miliyoni 780, hakenewe nibura inkingo miliyari 1,5 kugira buri muntu muri abo azabashe guhabwa dose ebyiri zikenewe kugira ngo ubwirinzi bw’umuntu bube bwuzuye.

    Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi byamaze gusaba inkingo mu bigo byazikoze hakiri kare, biracyagaragara ko Afurika isa n’iyasigaye inyuma, n’ubwo hashyizweho gahunda ya Covax ariko ntabwo ihagije ku kugeza Afurika ku ntego yo gukingira 60% by’abaturage bayo bose.

    Ramaphosa ati “Indi mbogamizi ni uko dose miliyoni 600 zizatangwa binyuze muri COVAX zizabasha gukingira abantu bagera kuri miliyoni 300 gusa muri Afurika, ibyo bivuze ko ari 20% by’abaturage bose.”

    Ni mu gihe hakenewe ko hakingirwa nibura 60% by’abaturage bose kugira ngo icyorezo kibashe gucururuka, Ramaphosa yavuze ko bari mu biganiro n’ibigo bikora inkingo birenga 10 kugira ngo hashakwe ibindi bisubizo.

    AU yageneye Afurika y’Iburasirazuba dose miliyoni 39 z’urukingo rwa COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/au-yageneye-afurika-y-iburasirazuba-dose-miliyoni-39-z-urukingo-rwa-covid-19

  • Imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi igeze kuri 54% – #rwanda #RwOT

    Iyi ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ikayayobora mu Mugezi wa Nyabugogo, gusa kubera imyubakire yayo itari inoze wasangaga mu bihe by’imvura yuzura igateza imyuzure mu bice bya Nyabugogo.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo by’imyuzure mu buryo bwa burundu, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije ibikorwa byo kwagura iyi ruhurura n’ibiraro bibiri biri ku mugezi wa Nyabugogo.

    Ubwo IGIHE yasuraga aka gace ngo irebe aho iyi mirimo y’ubwubatsi igeze, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu Mujyi wa Kigali, Eng.Tuyisenge Fidèle yavuze ko imirimo yo kuyubaka igeze kuri 54% by’imirimo yari iteganyijwe.

    Eng. Tuyisenge yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa ruhurura ihuza ibiraro bibiri mu gice cya Nyabugogo.

    Ati “Ubu turi gukora ikiraro gihuza ibiraro byombi, habayeho kubanza kukizamura, ku buhaname bwifuzwa kugira ngo kimene muri Nyabugogo neza.”

    Ibiraro bibiri bya Mpazi, ni ukuvuga ikiraro giherereye mu gice cya Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe, ndetse no ku gice cya Poids Lourds bizuzura bitwaye miliyari 7,9 Frw.

    Eng.Tuyisenge yavuze ko imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi yabanje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus bitewe na bimwe mu bikoresho byavaga hanze .

    Ati “Coronavirus nta kintu itagizeho ingaruka, ibikoresho byinshi kugira ngo biboneke byavaga hanze, kuza kwabyo ntabwo kwagenze neza, twagize ikibazo cyo kubura ibyuma, inganda zo mu Rwanda ntabwo zari zifite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose harimo na Mpazi, habayeho gutinda.”

    Iyubakwa ry’iyi ruhurura ya Mpazi ritanga akazi nibura ku bantu bagera 150 buri kwezi.

    Usibye ruhurura ya Mpazi yahereweho, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubaka ruhurura zigera kuri 40 zo mu duce twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

    Ni igikorwa biteganyijwe ko kizatwara agera kuri miliyari 30 Frw. Mu zindi ruhurura zarangije gukorerwa inyigo harimo iza Gatsata mu Karere ka Gasabo aho imwe ifite kilometero 1 392 indi ikagira 1 795.

    Izindi zakorewe inyigo harimo iyo muri Kagarama mu Karere ka Kicukiro ifite 2 200 km ikeneye kubakwa na miliyoni 756,9 Frw ndetse na ruhurura ya Nyarugunga ifite 1400 km nayo izubakwa kuri miliyoni 416,6frw.

    Igice cya Nyabugogo cyahuraga n’ibibazo cyane mbere yo gukorwa

    Imirimo yo kubaka iyi ruhurura igeze kuri 54%

    Iyi ruhurura yakundaga kwangiza byinshi mu gihe cy’imvura

    Ruhurura ya Mpazi iri kubakwa kugira ngo amazi azahure n’umugezi wa Nyabugogo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ruhurura-ya-mpazi-igeze-kuri-54

  • AS Kigali yasubukuye imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura ikomeje kwitwara neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021, nyuma y’akaruhuko bari bahawe ubwo bari bamaze gusezerera ikipe ya KCCA yo muri Uganda.

    Abakinnyi batangiye imyitozo ntibarimo abakinnyi batanu bari I Douala muri Cameroun aho gukina amarushanwa ya CHAN, ari bo Ndayishimiye Eric Bakame, Emery Bayisenge, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane ndetse na Hakizimana Muhadjili.

    Kuri uyu munsi AS Kigali yasubukuraga imyitozo, ikipe ya CS Sfaxien nayo yarimo yitwara neza, aho yaje kwihererana ikipe ya Esperance Sportive de Tunis ibitego 2-0, byatsinzwe na Walid Karoui ndetse na Kingsley Eduwo.

    Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uteganyijwe tariki 14/02/2021 muri Tunisia, uwo kwishyura ukazabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo tariki 21/02/2021, izatsinda ikazahita ikatisha itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    AS Kigali mu myitozo ya mbere nyuma y’akaruhuko

    AS Kigali ntiyabashije kubona umwanya uhagije wo gukora imyitozo

    Ugeranyine n’ikipe ya CS Sfaxien ikomeje gukina imikino ya shampiyona ya Tunisia, ikipe ya AS Kigali nyuma yi gukina na KCCA nta wundi mukini irakina kuko shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe, ndetse bikazanayigora kubona umukino wa gicuti kuko imyitozo ku makipe yose nayo yahagaze

    CS Sfaxien ihagaze ite muri iyi minsi?

    Kugeza ubu ikipe ya CS Sfaxien iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina, amanota inganya na Ben Guerdane ariko ikaba imaze gukina imikino umunani, naho ku mwanya wa mbere hakaza Esperance ifite amanota 16 mu mikino irindwi.

    CS Sfaxien ikomeje kwitwara neza muri Tunisia
    CS Sfaxien ikomeje kwitwara neza muri Tunisia

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasubukuye-imyitozo-mu-gihe-cs-sfaxien-bazahura-ikomeje-kwitwara-neza