Blog

  • Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko – Ubuhamya bw’uwakize COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dukuzumuremyi Jean Leonard wakize COVID-19 (ifoto yo mu bubiko)
    Dukuzumuremyi Jean Leonard wakize COVID-19 (ifoto yo mu bubiko)

    Dukuzumuremyi Jean Léonard wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze uherutse gukira iyo ndwara, na Bagabo John uvuka mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe uherutse gupfusha mukuru we kubera COVID-19, mu buhamya batanze kuri Kigali Today, baranenga abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Barabwira umuntu ukerensa iyo ndwara ko yakwitegura guhura n’ibibazo birimo n’urupfu aho bemeza ko ari indwara mbi cyane kandi yica nabi, bagasaba buri wese kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda icyo cyorezo mu rwego rwo gusigasira amagara aseseka ntayorwe, nyuma y’ibibazo byinshi banyuzemo babitewe na COVID-19.

    Dukuzumuremyi Jean Léonard aganira na Kigali Today, yavuze ko ubwo yari i Rubavu ku kazi nyuma yuko umugore n’umwana we bari i Musanze aho asanzwe atuye, ngo mu gitondo yumvise afite umuriro mwinshi na grippe ariko abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari asanzwe arwara grippe. Ngo yagiye mu ivuriro ryigenda ngo basanga arwaye enfegisiyo mu maraso iterwa n’umwanda, ariko ngo ntiyabitindaho akomeza kunywa imiti bari bamuhaye.

    Uwo mugabo w’imyaka 31, ngo yamaze iminsi itanu anywa miti abonye uburwayi bukomeje kwiyongera ndetse n’umuriro uba mwinshi, agira amakenga ngo ajya kwipimisha COVID-19 hari mu Ukuboza 2020.

    Bakimupima ngo bamusanzemo COVID-19, asa n’utunguwe ibibazo biramurenga, dore ko ngo ari umuntu utarigeze anyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Nkimara kwipimisha bakambwira ko ndwaye COVID-19 numvise nihebye, kubyakira biranga numva ubuzima burahindutse kuko nari umuntu wubahiriza amabwiriza yose uko ari 100/100, agapfukamunwa nkambara neza nitwaza umuti wo kwisiga ndetse nta n’ingendo ndende njya nkora. Icyo nabwira abantu nuko COVID-19 iriho kandi ifata abantu bose, abana urubyiruko n’abakuze, kandi bamenye ko igihe cyose yaguhitana.

    Arongera ati “Nkimara kumva ko ndwaye nagize ubwoba bwinshi nziko ndapfa, n’uyu munsi umuntu iyo bamubwiye ko ayifite agira ubwoba, ibaze nawe indwara bakubwira ko itagira umuti n’urukingo, nta n’umuti ugabanya ubukana ifite uba utekereza ko ushobora gupfa”.

    Jean Léonard, avuga ko bahise bamushyira mu kato mu bitaro bya Gisenyi, ngo babonye ko ari koroherwa nyuma y’iminsi 10 bamwohereza mu rugo kwicumbi rye naho ahamaze iminsi 10, bamupimye basanga nta burwayi afite”.

    Avuga ko ubwo yari arembye, yageze ubwo yiheba azi ko apfa ndetse bagera aho bamushyira mu byuma bimufasha guhumeka.

    Ati “Nari nihebye cyane kuko bageze aho banshyira mu byuma bimfasha guhumeka, urumva ko urupfu rwariho rungera amajanja”.

    Uburyo urwaye COVID-19 aba ameze mu mubiri
    Mu buhamya bwa Léonard, avuga ko iyo umuntu arwaye akagera aho bamushyira kuri Oxygene biba biteye ubwoba.

    Ati “Nari namaze kwiheba nzi ko ishobora no kujyica, iragufata ikakuvunagura, iguhera mu ngingo, mu mavi, mu rukenyerero, mu ntugu…, ukumva uriremereye ukababara umubiri wose wakwikoraho ukumva ni inyama gusa umeze nk’ikamyo bakugeretseho, iyo wikoraho urabyumva guhumeka bikanga kandi unababara mu gatuza”.

    Arongera ati “Mu ijoro COVID-19 iragufata ntusinzire ikakujyana ahandi hantu utazi kandi uri maso, iraryana cyane ni mbi, abantu bakwiye kwirinda kuko njye mbona nararokotse COVID-19 yangejeje ku muryango w’urupfu ni Imana yakinze akaboko”.

    Yarayirwaye ariko ntabwo yanduje umuryango we

    Avuga ko nubwo yanduye COVID-19, ngo yagize amahirwe akomeye yo kutanduza umuryango we (Umugore n’umwana) kubera ko batabaga hamwe kuko we yabaga ku kazi i Rubavu, avuga ko nta n’abandi bantu akeka ko yanduje kuko naho yari acumbitse yari mu nzu ya wenyine, ngo ni bake bamyenye ko yanduye.

    Avuga ko nubwo yakize hari ibisigisigi by’ingaruka yatewe n’icyo cyorezo ati “Nakoresheje amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100, nawe ibaze kurwarira i Rubavu nta muntu uhazi, abaganga bansabye kujya nywa ibintu bishyushye birimo tangawizi n’indimu, nkarya imbuto n’imboga, imiti banteraga nayo narayiguraga nubwo wenda bitampenze kuko nivuriza kuri RAMA, nyuma yo gusanga nakize nakomeje kubabara mu gatuza, ndetse najya kwa muganga ngo bandebere ko nakize burundu bakambwira ko ari ingaruka z’uburwayi ariko ko ngo bizajya bikira buhoro buhoro”.

    Inama agira abaturage aragira ati “Ndabwira urubyiruko cyane nti baca umugani ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo, ntabwo twakagombye gutegereza ko COVID-19 itugeraho kugira ngo twumve impanuro, kandi natwe twayikize biradusaba gukomeza gutanga ubuhamya ndetse na Minisiteri y’ubuzima igakaza ubukangurambaga. Abantu rero bafite imyumvire ngo COVID-19 ikira vuba, nta n’ikinini bahawe iyo myimvire niyo igiye gutuma imara abantu”.

    Bagabo John ni umwe mubagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19 nyuma y’uko ihitanye mukuru we

    Bagabo John uvuka mu karere ka Kirehe, nawe arasaba abantu gukurikiza amabwiriza bahabwa na Leta ajyanye no kwirinda COVID-19 nyuma yuko mukuru we atinze kwivuza indwara igera ubwo imurenga ahasiga ubuzima.

    Ngo mukuru we wari Pasiteri, akimara kumva atameze neza bagenzi be b’abapasiteri batangiye kumusengera ntiyuvuriza ku gihe birangira apfuye.

    Agira ati “Ubwo nari nasuye umuryango wanjye i Kirehe kuko nkorera i Kigali, kuri Noheli mukuru wanjye yazindutse afite umuriro ndetse anatengurwa, kuwa gatandatu akomeza uremba. Ku cyumweru Abapasiteri bakomeza kumusengera ari nako uburwayi bukomeza kwiyongera, kuwa gatatu aho kujya mu bitaro ajya muri farumasi kugura imiti”.

    Akomeza agira ati “Iyo miti yayinyweye azi ko ari maralia bikomeje kwanga bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Kirehe bamwimurira mu bitaro bya Kirehe, bamupimye basanga arwaye COVID-19, Ambulance imujyana i Kanyinya igeze i Rwamagana arapfa, bakimara kumenya ko arwaye COVID-19 Police yahize ishyira bariyeri mu gace k’iwacu kugira ngo bapime abo yaba yarabonanye nabo, nanjye wari i Kigali barampimye basanga turi bazima uretse abana be babiri basanganye uburwayi ariko ubu barakize”.

    Mu butumwa bwe arasaba abanyamadini kugira inama abaturage bakajya mu bitaro mu gihe barwaye aho kumva o amasengesho ahagije, asaba n’abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Kuba umuntu yarwara Abanyamadini bakavuga ngo bamusengere gusa ntabwo ari byo, kumusengera nibyo ariko na none bakamusengera yagiye no kwamuganga, kuko urumva baramusengeye kandi yitaba Imana, umunsi bamutwaye bajya kumuvuza igihe cyari cyarenze, ni nawo munsi yapfiriyeho, nta bundi bufasha yahawe, icyo nsaba nuko umuntu wese agomba kumenya ko Covid-19 ihari kandi yica, twubahirize amabwiriza yo kuyirinda”.

    Mu Rwanda kugeza tariki 14 Mutarama 2021 abari bamaze kwandura COVID-19 bari 10,316 mu gihe hamaze gupfa 133.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nageze-ku-muryango-w-urupfu-imana-ikinga-akaboko-ubuhamya-bw-uwakize-covid-19

  • Intiti yakundaga Imana n'igihugu: Urwibutso ku bavandimwe n'ababanye na Dr Kigabo wishwe na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'incamugongo yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2020, ivuga ko Kigabo yaguye muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuriza.

    Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ko Kigabo yazize Coronavirus yamufashe mu cyumweru gishize bakabanza kugira ngo ni inkorora isanzwe ariko nyuma bamupima bakamusangamo iyi ndwara.

    Yakomeje agira ati 'Yabanje kurwara inkorora, noneho nyuma asa n'ukira ariko yongera kugaruka agiye kwipimisha basanga ari Coronavirus, ku Cyumweru [tariki 10 Mutarama 2021], nibwo yagiye muri Kenya kwivurizayo.'

    Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n'abana batanu, akaba yari Umukirisitu w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by'umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y'abakoresha indimi z'amahanga.

    Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y'igihe kinini yamaze akora nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

    Yari afite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu by'Ifaranga, Ibaruramari n'Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, n'Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu bijyanye n'Imibare.

    Yanabaye umwarimu w'amasomo ajyanye n'Ubukungu, Ibaruramari n'Imibare muri ULK, muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) n'iya Jommo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza.

    Kigabo yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n'ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z'ubukungu, harimo urwa politiki y'ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n'ibaruramari, ibibazo byose birebana n'urwego rw'imari, iterambere ry'ubukungu, ukwihuza kw'Akarere n'izindi.

    Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n'i Burayi.

    Nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y'ifaranga hamwe n'izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry'ubukungu.

    Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z'imikoranire hagati ya Leta y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Ubukungu (IMF), Banki y'Isi n'ibindi bigo mpuzamahanga.

    -  Abazi Dr Kigabo yabasigiye urwibutso

    Abazi neza uyu mugabo bahurije ku kuvuga ko bazamwibukira ku bintu bitatu by'ingenzi byamuranze aho bagiye bamubona hose.

    Yari azwiho gukunda Imana, agaharanira ko abo yigisha bagira indangagaciro zibereye uwubaha Imana, akaba umuntu ukorana umurava aharanira iterambere ry'igihugu cye ndetse no kuba umuhanga mu byo yakoraga byose.

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, uri mu bagaragaje akababaro ko ko kubura Kigabo, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko nyakwigendera yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi na politiki y'ifaranga muri rusange.

    Yagize ati 'Iyi ni inkuru ibabaje bihagije. Dr Kibago yari inshuti, mugenzi wanjye akaba n'umuhanga ntagereranywa mu by'ubukungu wagize uruhare rukomeye mu kuzamura politiki y'ifaranga n'ubushakashatsi mu Rwanda. Azakumburwa cyane.'

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu bazi neza, Dr Kigabo by'umwihariko abagiye bakorana na we muri za Kaminuza yigishijemo, ibigo bitandukanye yakoreye ndetse n'abamuzi nk'umukirisitu.

    Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, usanzwe ari n'Umushumba w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gikondo yavuze ko murumuna we, Kigabo yari 'Kigabo koko kandi yari umuntu witangira umuryango we n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Yari umuntu ugwa neza, ubana n'abantu bose, ukunda Imana, yakundaga gusenga no kubwiriza ijambo ry'Imana.'

    'Yafashaga abantu benshi batishoboye, yari umuntu ufite akamaro ku muryango ariko no ku gihugu kubera ko imirimo yakoraga ifite akamaro kandi benshi barabizi. Tubuze umuntu w'ingenzi.'

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yamenyanye na we ubwo yakoraga [Kigabo] muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ashinzwe ibijyanye n'Ibarurishamibare, mu gihe we yakoraga mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA.

    Yavuze ko nyuma yo kwigishwa na Dr Kigabo muri ULK [Kigabo yaje kuba umuyobozi wayo Ngendahimana akiyigamo], ariko yamubonyeho ibintu by'ingenzi n'ubu bituma ashengurwa n'urupfu rwe.

    Yagize ati 'Yari umuntu ukorera ku ntego akaba ari umuntu uzi ubwenge cyane cyane mu bintu by'imibare n'ubukungu akaba umuntu wicisha bugufi, akaba n'umuntu wubaha Imana.'

    Yakomeje agira ati 'Yakundaga igihugu, ndabihamya kuko twagiye tuganira kenshi, no mu burezi bwe wumvaga ari umuntu ushaka ko abantu bagira indangagaciro. Urupfu rwe rwambabaje kuko agiye akiri muto, ntabwo yari ashaje. Agiye agifite imbaraga.'

    Mu 2008, ubwo hashingwaga Ihuriro ry'Abashakashatsi mu bijyanye n'Ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda), Dr Kigabo ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ryaryo.

    EPRN yashyizweho na BNR, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Kaminuza y'u Rwanda hagamijwe ko ijwi ry'abahanga, abashakashatsi mu by'ubukungu ryumvikana kandi babashe gusangizanya ubumenyi.

    Umuhuzabikorwa wa EPRN, Seth Kwizera, yabwiye IGIHE ko kugira ngo iri huriro rishyirweho, Kigabo ari mu babigizemo uruhare rukomeye dore ko yaje no kuyobora Inama y'Ubutegetsi yaryo kugeza mu 2018.

    Ati 'Yagize uruhare mu guhuriza hamwe abashakashatsi n'abahanga mu by'ubukungu mu gihugu. Yari agamije gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakungurana ubumenyi, hari amahugurwa yo kongera ubumenyi yagiye aha abantu batandukanye. Ikindi nakongeraho ni uruhare yagize mu bushakashatsi bwafashije byinshi mu kuvugurura, kunoza no gutunganya politiki y'ifaranga n'ubukungu.'

    Kwizera avuga ko Kigabo mu buzima busanzwe yari umuntu uzi kubana kandi ushishikariza abantu kwigira no gutera imbere.

    Abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n'urupfu rwa Kigabo barimo na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John wavuze ko ari igihombo gikomeye ku gihugu kubura uyu mugabo.

    -  Inkuru wasoma: Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana

    Dr Kigabo yari inyangamugayo mu kazi no mu buzima busanzwe

    Dr Thomas Kigabo yari ashinzwe Ubukungu muri BNR

    Dr Kigabo yari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu bw’ifaranga ry’igihugu

    Dr Kigabo yavaga gusobanura iby’ifaranga akajya ku ruhimbi kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana

    Yari umunyabwenge, intiti iri ku isonga mu zayoboraga u Rwanda mu bijyanye n’Ubukungu

    Dr Kigabo yasigiye benshi urwibutso rujyanye no gukorera mu mucyo no guca bugufi

    Dr Kigabo Thomas (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari mu bantu bake basobanukiwe ibijyanye na politiki y’ifaranga u Rwanda rugenderaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intiti-yakundaga-imana-n-igihugu-urwibutso-ku-bavandimwe-n-ababanye-na-dr

  • Didier Drogba yahishuye uko yatandukanye n'umugore we nyuma y'amafoto yamugaragaje ari gusomana byimbitse n'undi mugore #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi wa Chelsea w'imyaka 42 yatandukanye n'umugore we Lalla Diakate bahuye muri za 2000 mu mujyi wa Paris hanyuma baza gushyingiranwa mu mwaka wa 2011.

    Drogba yahishe igihe kinini iby'urukundo rwe n'uyu mugore we ariko akateye k'imbuga nkoranyambaga katumye ibye bijya hanze.

    Nyuma y'amafoto yashyizwe hanze bivugwa ko ari gusambana n'undi mugore,Didier Drogba,

    Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje uyu mugabo wahoze ari icyamamare mu mupira w'amaguru ari gusomana byimbitse n'umugore utavuzwe.

    Ayo mafoto aherekejwe n'amashusho,yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mugore wari kumwe na Drogba yari hafi kwambara ubusa.

    Aya mashusho bivugwa ko yibwe,yagaragaje kandi uyu mugore ari kuruma ku rutugu Drogba ndetse uyu mugabo yavugaga ati 'Araryohewe ari kunduma.'

    Aya mashusho yagiye hanze yatumye Drogba ajya ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko yatandukanye n'umugore we Lalla Diakite ukomoka muri Mali.

    Yagize ati 'Ntabwo ngira umuco wo kuvuga ubuzima bwanjye bwite hanze ariko kubera ibihuha byiriwe hanze uyu munsi ndashaka gutangaza ko mu mwaka ushize, njye na Lalla twafashe umwanzuro ukomeye wo gutandukana nyuma y'imyaka 20 turi kumwe.

    Turacyakorana bya hafi.Intego yacu n'ukurinda abana bacu n'amabanga y'ubuzima bwacu bwite.Imana ibahe umugisha.'

    Mu minsi ishize,Madamu Lalla yabwiye Abanyamakuru ati “Didier nanjye twahuye bwa mbere kuwa 10 Mutarama 2000 binyuze kuri nyirarume witwa Michel Goba wakinaga mu Bwongereza bari kumwe.Uko niko twahuriye ahitwa Morbihan mu mujyi wa Vannes.

    Twajyanye gusura I Bamako mu rugendo ruto.Njye na Didier twasezeranye imbere y'Imana kandi kuri njye niko gusezerana nemera.Ndi umuyisilamukazi wo muri Mali ariko sinamuhatiriza guhinduka umuyisilamu.”

    Asenga mu idini rye ngasenga mu ryanjye.Dufitanye abana 3 twishimiye.Mba mu rugo kugira ngo nite ku bana bacu.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/didier-drogba-yahishuye-uko-yatandukanye-n-umugore-we-nyuma-y-amafoto

  • Cristiano Ronaldo ahembwa umushahara uruta uwO amakipe 4 yo muri Serie A ahemba abakozi bayo bose uyateranyije #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w'imyaka 35 ahembwa akayabo k'ibihumbi 540 by'amapawundi ku cyumweru na Juventus nyuma yo kuyerekezamo avuye muri Real Madrid mu mwaka wa 2018.

    Nkuko byatangajwe na La Gazzetta dello sport,uyu mukinnyi watwaye Ballon d'Or 5 ahembwa umushahara ukubye 4 uw'umukinnyi umukurikira.

    Ronaldo akurikiwe na mugenzi we bakinana witwa Matthijs de Ligt w'imyaka 21,uhembwa ibihumbi 138 by'amapawundi ku cyumweru angana na miliyoni 7.2 ku mwaka.

    Uwa 3 ni Paulo Dybala yinjiza miliyoni 6.6 z'amapawundi ku mwaka akurikiwe na Adrien Rabiot na Aaron Ramsey bahembwa miliyoni £6.3.

    Cristiano Ronaldo ahembwa umushahara uruta uw'amakipe 4 yo muri Serie A ahemba abakinnyi bayo uyateranyije arimo Udinese, Hellas Verona, Spezia na Crotone.

    Ronaldo yatumye imishahara izamuka cyane kuko niyo ya mbere ihemba menshi angana na miliyoni 214 z'amapawundi ku mwaka.

    Inter Milan ihemba miliyoni £135m ku mwaka,Roma (£101m) Napoli (£95m) na AC Milan (£81m).

    Umutoza uhembwa menshi ni Antonio Conte wa Inter Milan uhembwa miliyoni £10.8 ku mwaka,uwa kabiri n'uwa Roma, Paulo Fonseca (£2.2m) n'uwa Atalanta witwa Gian Piero Gasperini (£1.9m) wa 3.

    Abakinnyi bahembwa menshi muri Serie A:

    Cristiano Ronaldo: £28million p/a
    Matthijs de Ligt: £7.2m
    Romelu Lukaku: £6.8m
    Christian Eriksen: £6.8m
    Edin Dzeko: £6.8m
    Paulo Dybala: £6.6m
    Adrien Rabiot: £6.3m
    Aaron Ramsey: £6.3m
    Alexis Sanchez: £6.3m
    Zlatan Ibrahimovic: £6.3m

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-ahembwa-umushahara-uruta-uwo-amakipe-4-yo-muri-serie-a-ahemba

  • Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe wabahaye ibyo yabasezeranyije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa AS Kigali yageneye buri mukozi wa AS Kigali wagiye muri Uganda ibihumbi birenga 400
    Perezida wa AS Kigali yageneye buri mukozi wa AS Kigali wagiye muri Uganda ibihumbi birenga 400

    Umwe mu baganiriye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 utashatse ko amazina ye atangazwa, yashimiye uyu muyobozi. Yagize ati “Ndashima Perezida wacu kuko ibyo yadusezeranyije mbere yo kujya muri Uganda yabiduhaye. Biradushimishije cyane kandi biradufasha kwitegura neza umukino wa CS Sfaxien.”

    Undi mukozi wa AS Kigali na we waganiriye na Kigali Today yemeye ko amafaranga bayabashyiriye kuri banki. Yagize ati “Amafaranga bayadushyiriye kuri banki, byatunejeje cyane binatwongerera izindi mbaraga zo gukora cyane.”

    Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yari yemereye Amadolari 450 ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe nibaramuka basezereye ikipe ya KCCA yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

    Abakinnyi bishimiye igikorwa umuyobozi wabo yabakoreye
    Abakinnyi bishimiye igikorwa umuyobozi wabo yabakoreye

    Ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutama 2021 nibwo ikipe yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi itanu y’ikiruhuko. Iyi kipe iri gukora inshuro ebyiri ku munsi, irakorera kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.

    AS Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya mu mikino ya kamarampaka ya CAF Confederation Cup. Biteganyijwe ko tariki ya 14 Gashyantare 2021 As Kigali izajya gukina umukino ubanza mu gihugu cya Tuniziya, mu gihe ku itariki ya 21 Gashyantare 2021 AS Kigali izakira ikipe ya CS Sfaxien kuri Sitade ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-ba-as-kigali-barashimira-perezida-w-ikipe-wabahaye-ibyo-yabasezeranyije

  • Uganda _Amatora 2021: Bobi Wine Yavuze ko urugamba ubu rutangiye, bihagaze gute kugeza ubu? #rwanda #RwOT

    Robert Kyagulanyi, umukandida utavuga rumwe n'ubutegetsi yamaganye ibyavuye mu matora by'agateganyo, anavuga ko ari we watsinze, n'ubwo komisiyo y'amatora ivuga ko amajwi yose atarabarwa.

    Uyu mukandida uzwi cyane nka Bobi Wine, yavuze ko amatora yo kuwa kane ariyo 'yaranzwe n'ubujura bukabije mu mateka ya Uganda', gusa nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

    Aho yakomeje avuga ko ubu urugamba rutangiye.

    Kyagulanyi usanzwe ari umudepite mu nteko ya Uganda, yavuze ko mu masaha ari imbere agirana ikiganiro n'abanyamakuru ku biza gukurikiraho.

    Amajwi y'agateganyo yatangajwe uyu munsi na komisiyo y'amatora, yerekana ko Perezida Yoweri Museveni ari we uri imbere afite hafi 2/3 by'amajwi yari amaze kubarwa.
    Abasirikare bamaze kugota urugo rwa Bobi Wine ruri hanze gato y'umurwa mukuru Kampala.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/uganda-_amatora-2021-bobi-wine-yavuze-ko-urugamba-ubu-rutangiye-bihagaze-gute-kugeza-ubu/

  • AU yageneye Afurika y'Iburasirazuba dose miliyoni 39 z'urukingo rwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, ari na we uyoboye AU, ku wa gatatu yatangaje ko muri dose miliyoni 270 Afurika iteganya kwakira, izigera kuri miliyoni 50 zizaba zamaze kuboneka hagati ya Mata na Kamena 2021.

    Izi nkingo zizahabwa Afurika zirimo urwa Pfizer, AstraZeneca ndetse na Johnson and Johnson ari yo izatanga nyinshi. Biteganyijwe ko Pfizer izatanga dose zigera kuri miliyoni 50, Johnson & Johnson izatanga miliyoni 120, ndetse na AstraZeneca izatanga izigera kuri miliyoni 100. Zikazatangira gukwirakwizwa kuva mu mpera za Werurwe.

    Ramaphosa yavuze ko iyi gahunda ijyanye n'umushinga washyizweho wa COVAX, ugamije gufasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere kubona inkingo mu buryo bumwe kandi bungana.

    Mu Ugushyingo 2020, AU yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana ko Afurika izabona inkingo zihagije zizatuma abantu bagira ubwirinzi.

    Perezida Ramaphosa yagize ati 'Kuva iki cyorezo cyakwirakwira, intumbero yacu nk'umugabane yabaye gushyirahamwe imbaraga, twamaze kwanzura ko nta gihugu na kimwe kizasigara inyuma.'

    Kugira ngo Afurika ibashe gukingira 60% by'abaturage bayo bose, ni ukuvuga abantu miliyoni 780, hakenewe nibura inkingo miliyari 1,5 kugira buri muntu muri abo azabashe guhabwa dose ebyiri zikenewe kugira ngo ubwirinzi bw'umuntu bube bwuzuye.

    Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi byamaze gusaba inkingo mu bigo byazikoze hakiri kare, biracyagaragara ko Afurika isa n'iyasigaye inyuma, n'ubwo hashyizweho gahunda ya Covax ariko ntabwo ihagije ku kugeza Afurika ku ntego yo gukingira 60% by'abaturage bayo bose.

    Ramaphosa ati 'Indi mbogamizi ni uko dose miliyoni 600 zizatangwa binyuze muri COVAX zizabasha gukingira abantu bagera kuri miliyoni 300 gusa muri Afurika, ibyo bivuze ko ari 20% by'abaturage bose.'

    Ni mu gihe hakenewe ko hakingirwa nibura 60% by'abaturage bose kugira ngo icyorezo kibashe gucururuka, Ramaphosa yavuze ko bari mu biganiro n'ibigo bikora inkingo birenga 10 kugira ngo hashakwe ibindi bisubizo.

    AU yageneye Afurika y'Iburasirazuba dose miliyoni 39 z'urukingo rwa COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/au-yageneye-afurika-y-iburasirazuba-dose-miliyoni-39-z-urukingo-rwa-covid-19

  • Imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi igeze kuri 54% – #rwanda #RwOT

    Iyi ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali ikayayobora mu Mugezi wa Nyabugogo, gusa kubera imyubakire yayo itari inoze wasangaga mu bihe by'imvura yuzura igateza imyuzure mu bice bya Nyabugogo.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo by'imyuzure mu buryo bwa burundu, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangije ibikorwa byo kwagura iyi ruhurura n'ibiraro bibiri biri ku mugezi wa Nyabugogo.

    Ubwo IGIHE yasuraga aka gace ngo irebe aho iyi mirimo y'ubwubatsi igeze, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'amazi, isuku n'isukura mu Mujyi wa Kigali, Eng.Tuyisenge Fidèle yavuze ko imirimo yo kuyubaka igeze kuri 54% by'imirimo yari iteganyijwe.

    Eng. Tuyisenge yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa ruhurura ihuza ibiraro bibiri mu gice cya Nyabugogo.

    Ati 'Ubu turi gukora ikiraro gihuza ibiraro byombi, habayeho kubanza kukizamura, ku buhaname bwifuzwa kugira ngo kimene muri Nyabugogo neza.'

    Ibiraro bibiri bya Mpazi, ni ukuvuga ikiraro giherereye mu gice cya Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe, ndetse no ku gice cya Poids Lourds bizuzura bitwaye miliyari 7,9 Frw.

    Eng.Tuyisenge yavuze ko imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi yabanje gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus bitewe na bimwe mu bikoresho byavaga hanze .

    Ati “Coronavirus nta kintu itagizeho ingaruka, ibikoresho byinshi kugira ngo biboneke byavaga hanze, kuza kwabyo ntabwo kwagenze neza, twagize ikibazo cyo kubura ibyuma, inganda zo mu Rwanda ntabwo zari zifite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose harimo na Mpazi, habayeho gutinda.'

    Iyubakwa ry'iyi ruhurura ya Mpazi ritanga akazi nibura ku bantu bagera 150 buri kwezi.

    Usibye ruhurura ya Mpazi yahereweho, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubaka ruhurura zigera kuri 40 zo mu duce twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

    Ni igikorwa biteganyijwe ko kizatwara agera kuri miliyari 30 Frw. Mu zindi ruhurura zarangije gukorerwa inyigo harimo iza Gatsata mu Karere ka Gasabo aho imwe ifite kilometero 1 392 indi ikagira 1 795.

    Izindi zakorewe inyigo harimo iyo muri Kagarama mu Karere ka Kicukiro ifite 2 200 km ikeneye kubakwa na miliyoni 756,9 Frw ndetse na ruhurura ya Nyarugunga ifite 1400 km nayo izubakwa kuri miliyoni 416,6frw.

    Igice cya Nyabugogo cyahuraga n’ibibazo cyane mbere yo gukorwa

    Imirimo yo kubaka iyi ruhurura igeze kuri 54%

    Iyi ruhurura yakundaga kwangiza byinshi mu gihe cy’imvura

    Ruhurura ya Mpazi iri kubakwa kugira ngo amazi azahure n’umugezi wa Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ruhurura-ya-mpazi-igeze-kuri-54

  • Sunny yavuze ko Bobi Wine agiye kuba umuperez… – #rwanda #RwOT

    Sunny ari mu bahanzikazi Nyarwanda bakunze kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyamba. Mu masaha make ashize byabaye ibindi bindi ubwo yavugaga ko Bobi Wine uhanganye na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda agiye kuba perezida wa mbere muto ku isi kandi watoranyijwe n'Imana. 

    Yashyize ifoto ya Bobi Wine ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeza amagambo yatumye abenshi bamuha inkwenene, gusa hari n'abavuze ko ibyo avuga aribyo. Yagize ati' Birangiye ubigezeho ugiye kuba umuperezida muto ku Isi. Watoranyijwe n'Imana, warabiharaniye kandi ugera ku ntsinzi'. 

    Yakomeje avuga ko utagera ku ntsinzi utabiharaniye, yongeraho ko Bobi Wine akiri muto kandi afite igihe cyo kuba uwo yifuza n'ubwo abagande batora ibinyuranyije n'intumbero ye.

    Uwa mbere washyize igitekerezo ku byo yavuze ni umuhanzi Uncle Austin. Nta jambo na rimwe yavuze, gusa yashyizeho utu emoji tune twasetse twatembageye arekera aho. Abandi bamuhaye inkwenene barimo uwitwa master farmacy we yagize ati' Sunny urasekeje niba uri mu rwego rwo gutora Bobi pe'.

    Dolly ricky ati' I would vote dictator instead voting drugs. When I see this guy I see drugs'. Mu kinyarwanda ugenekereje yavuze ko we yatora umunyagitugu aho gutora ibiyobyabwenge. Yongeyeho ko iyo abonye Bobi Wine ahita abona ibiyobyabwenge. Uwitwa Za sylive we yagize ati 'Ndagushinyitse'. 

    Sunny nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye Bobi Wine mu matora abenshi bamuhaye inkwenene

    Erickjohnmas nawe yashyizeho utu emoji dutatu turi guseka mu gihe mugenzi we witwa Boston-kassim yasabye Sunny kwandikira ubu butumwa yageneye Bobi Wine mu Kinyarwanda. Asa numuninura yagize ati'Mwandikire mu kinyarwanda nabwo arabyumva'.

    Ubu butumwa yatanze kuri Bobi Wine bumaze kurebwa n'abantu barenga 1,200, ababutanzeho ibitekerezo ni abantu 59, muri aba abagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cye ni abantu batatu. Uwitwa Jojo The Hustle na Nzamwitafibi bavuze ko Bobi Wine ari butsinde ariko bakamwiba. Sunny mu kubasubiza yasetse nyuma ati 'Nawe yibe'.

    Undi uri mu bamushyigikiye witwa Denisrwanda yavuze ko we yatora Bobi Wine aho gutora umunyagitugu. Dukora iyi nkuru televiziyo NTV yo muri Uganda iri gutangaza ibijyanye n'amajwi mu buryo bw'imbonankubone yari imaze gutangaza ko Museveni ari imbere n'amajwi 61 %, naho Bobi Wine akaba yari afite 27.90%.


    Ubwo twakoraga iyi nkuru ni uko amajwi yari ahagaze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102353/sunny-yavuze-ko-bobi-wine-agiye-kuba-umuperezida-wa-mbere-muto-ku-isi-watoranyijwe-nimana–102353.html

  • Lady Gaga na Jennifer Lopez bazaririmba mu birori byo kurahiza Joe Biden #rwanda #RwOT

    Lady Gaga na Jennifer Lopez biteganyijwe ko bazaririmba mu mihango yo kurahiza umukuru w'igihugu mushya muri Amerika, Joe Biden.

    Lady Gaga niwe uzaririmba indirimbo y'igihugu muri uyu muhango uzaba kuwa gatatu utaha. Lopez, watangaje ko ashyigikiye Biden umwaka ushize, we azaririmba izindi ndirimbo ku ruhande.

    Nyuma y'iyo mihango hazaba igitaramo kiswe 'Celebrating America' kizaca kuri za televiziyo kirimo abahanzi benshi nka Jon Bon Jovi, Demi Lovato, Justin Timberlake n'abandi.

    Komite ishinzwe gutegura irahizwa rya Joe Biden ivuga ko bizaba ari 'ukwishimira gutangiza urugendo rushya rwa Amerika ishyize hamwe'.

    Mu 2016 Lady Gaga yabonetse mu bukangurambaga bwateguwe na Joe Biden bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, Lopez we umwaka ushize yari mu kiganiro cy'ikoranabuhanga avugana na Joe Biden mu gihe cyo kumwamamaza.

    Mu gihe Biden azaba arahira, Washington DC izaba iri mu bihe bidasanzwe nyuma y'imyigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko tariki 06 z'uku kwezi.

    Abasirikare barenga 10,000 bazaba bacunze umutekano mu mujyi mu gihe abandi 5,000 nabo biteguye gutabara igihe cyose.

    Abitabira iyo mihango nabo bazaba 'bacye cyane' kubera guhana intera mu kwirinda coronavirus nk'uko ababitegura babitangaza, banasaba abantu kwirinda kuza i Washington kubera ibyo birori.

    Perezida Trump ntazagera ahabera iyo mihango nk'uko yabivuze, azaba ariwe perezida wa mbere wa Amerika utagiye mu irahira ry'umusimbuye kuva mu 1869.

      Joe Biden na Kamala Harris tariki 20 z'uku kwezi nibwo bazajya ku butegetsi

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/lady-gaga-na-jennifer-lopez-bazaririmba-mu-birori-byo-kurahiza-joe-biden/