Blog

  • Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa fiancée w'umuhanzi Emmy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo bundi nibwo umuhanzi Emmy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ko yasabye umukunzi we, Umuhoza Joyce, ko yazamubera umugore. Umuhoza nawe ntiyatindijeml yahise amwemerera maze Emmy amwambika impeta. Kuri ubu Umuhoza Joyce ni fiancée wa Emmy. YEGOB twabakusanyirije amwe mu mafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa Umuhoza Joyce, fiancée  wa Emmy.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-amafoto-agaragaza-ubwiza-budasanzwe-bwa-fiancee-wumuhanzi-emmy/

  • Miss Keza Joannah yakoresheje amagambo yuzuye urukundo rwinshi maze yunamira Papa we umaze imyaka ibiri yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Keza Joannah wegukanye ikamba rya Nyampinga w'umurage n'umuco mu mwaka wa 2015 (Miss Heritage 2015) yunamiye Papa we umaze imyaka ibiri yitabye Imana amubwira amagambo agaragaza meza y'urukundo. Ibi Miss Joannah yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Miss Keza Joannah

    Miss Keza Joannah yakoresheje ifoto ya Papa we maze ayiherekesha amagambo agira ati: ” 2 years now sans toi mon Papa komeza wiruhukire mu mahoro Mubyeyi❤️🙏🏽 Love you always “. Hari ku ya 14 Mutarama 2019 nibwo Papa wa Miss Keza Joannah yitabye Imana azize uburwayi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-keza-joannah-yakoresheje-amagambo-yuzuye-urukundo-rwinshi-maze-yunamira-papa-we-umaze-imyaka-ibiri-yitabye-imana/

  • Ronaldinho yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ari kumwe n'ibizungerezi yiha umukoro ukomeye muri 2021 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wahoze ari kizigenza mu mupira w'amaguru yatwayemo Ballon d'or 2,igikombe cy'isi,Champions League na La Liga nyinshi,yiyemeje gushyira imbaraga mu muziki nyuma y'aho umwaka wa 2020 wamubereye mubi ubwo yafungirwaga muri Paraguay ndetse agakubitwa n'ubukene.

    Indirimbo Ronaldinho yashyize hanze yitwa Tropa do Bruxo ndetse mu mashusho yayo harimo abakobwa bambaye utwenda two kogana.

    Ronaldinho ntabwo ajya atana n'ingofero ye yitwa Kangol cyane ko yagaragaye ayambaye muri aya mashusho.

    Mu mashusho,Ronaldinho yari ahagaze imbere y'ameza bakiniraho umukino witwa Poker,abakobwa bamukikije bari gukaraga ikibuno.

    Nanone kandi uyu mugabo w'imyaka 40 yagaragaye ahagaze kuri pisine abakobwa bamukikije bambaye Bikini.

    Uyu munyabigwi wa Barcelona yakoreye indirimbo imikino ya Olimpike y'abafite ubumuga yabereye I Rio ubushize.

    Muri 2017 nibwo Ronaldinho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa Sozinho bisobanura 'njyenyine'.

    Muri 2019 nabwo yakoze indirimbo avuga kuri politiki cyane ko bari bafatiriye imodoka ze.

    Ronaldinho yabwiye Globo ko ari umukunzi wa Muzika.Ati 'Nkunda cyane R&B, rap, hip hop, na trap iri kuzamuka cyane muri iyi minsi.Ndifuza ko umuziki wanjye wakora abantu ku mutima.Ubumwe bw'umuziki n'ibyiyumvo nibyo kunda.Buri gihe numva umuziki bituma nibagirwa ibibazo byose.'

    Ronaldinho yanze kwemeza ko ari muri gereza muri Paraguay byaba byaratumye yandika indirimbo nyinshi gusa yavuze ko 2021 irasiga ashyize hanze indirimbo 8.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ronaldinho-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-ye-ari-kumwe-n-ibizungerezi

  • Wayne Rooney ntakiri umukinnyi w'umupira w'amaguru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Wayne Rooney yasezeye ku mupira w'amaguru ku mugaragaro agirwa umutoza mukuru w'ikipe ya Derby County mu gihe kingana n'imyaka 2 n'igice.

    Ikipe ya Derby County Football Club yatangaje ko yishimiye gutangaza ko Wayne Rooney w'imyaka 35 y'amavuko agizwe umutoza mukuru wayo ndetse azatangira akazi nk'umutoza mukuru akina na Rotherham United ejo.

    Guhera mu kwezi kwa 11,Rooney yari umutoza mukuru w'agateganyo wa Derby ariko yari n'umukinnyi wayo aho yakoranaga na bagenzi be barimo Liam Rosenior, Shay Given na Justin Walker barakomeza kumwungiriza.

    Mu mikino 9 yatoje muri iki gihe gito yasigaye asimbuye Cocu,yatsinzemo imikino 3,anganya 4 atsindwa 2.

    Rooney yakinnye imikino 700 nk'uwabigize umwuga, yageze muri Derby muri Mutarama 2020 avuye muri US mu ikipe ya DC United, ayikinira inshuro 35.

    Rooney wahoze akinira amakipe ya Manchester United na Everton nka rutahizamu,yasezeye mu Bwongereza amaze kubukinira imikino 120 abutsindira ibitego 53 ari nawe mukinnyi umaze kubutsindira ibitego byinshi mu mateka.

    Rooney yatsinze ibitego 253 mu mikino 559 yakiniye Manchester United ayitwaramo Premier League 5,Champions League,Europa League.

    Rooney yavuze ko nubwo hari andi makipe yamwifuzaga ariko ngo akigaruka mu Bwongereza avuye USA,ariko Derby County Football Club ariyo yahise ifata umwanya mu mutima we ariyo mpamvu agiye kuyitangira.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wayne-rooney-ntakiri-umukinnyi-wumupira-wamaguru/

  • Umuhanzi Igor Mabano yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Igor Mabano kuri ubu urimo kubarizwa muri label ya Kina Music ari nayo irimo kureberera inyungu ze mu bijyanye na muzika, yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi. Ibi Igor Mabano yabivuze abibajijwe n'umwe mu bafana be binyuze kuei story ya instagram ye aho yari yasabye abanfana be kumubaza ibibazo bitandukanye mase nawe akabasubiza.

    Igor Mabano

    Nkuko byagaragaye kuri story ya instagram ya Igor Mabano, umwe mu bafana be yamubajije ati: ” who is your favorite artist in Rwanda? “. Igor Mabano nawe yahise amusubiza agira ati ” Rujindiri 👑

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-igor-mabano-yavuze-umuhanzi-akunda-kurusha-abandi-mu-rwanda/

  • Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk'umugabo n'umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo gucicikana amafoto ya The Ben ari kumwe na Miss Pamella. Mbere gato yuko aya mafoto acicikana, Pamella yari yagaragaye mu isabukuru y'amavuko ya The Ben ndetse amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ni muri ibyo birori yafatiwemo. The Ben yakomeje kugenda ahisha ibijyanye n'urukundo rwe na Pamella ndetse akanavuga ko ari mwene wabo gusa byaje kuba mahwi ubwo we ubwe yishyiriraga ku rukuta rwa instagram  ye amashusho ye ari kumwe na Pamella maze ahita amaraho urujijo rwose rwari ruhari.

    The Ben ari kumwe na Miss Pamella

    Ejo bundi tariki ya 11 Mutarama 2021, Pamella abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na The Ben maze ayiherekesha amagambo agira ati: ” Butter/Jelly🤎 ” iyi foto ikimara kujya hanze nayo yahise ishyira akadomo kuri bake bari bagishidikanya ku rukundo rwa The Ben na Pamella.

    Kuri ubu amakuru agera kuri YEGOB nuko mu minsi mike The Ben agiye gushyira mu rugo Pamella bakabana nk'umugabo n'umugore dore ko urukundo rwabo rurimo kugenda rututumba uko iminsi igenda yicuma.

    Pamella Uwicyeza, wigaruriye umutima wa The Ben, ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 gusa ntiyaje guhirwa no kwegukana ikamba na rimwe mu yatangagwa.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-the-ben-agiye-gushyira-mu-rugo-miss-pamella-bibanire-nkumugabo-numugore/

  • Impunzi z'i Kigeme na Mugombwa zashimye uruhare rw'imiryango itegamiye kuri Leta mu mibanire myiza yazo – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango itegamiye kuri Leta yakunze kwibanda ku buzima bw'abababaye cyane by'umwihariko abafite ibibazo by'ihungabana rituruka ku ngaruka z'ibyo umuntu yaba yaraciyemo mu buzima. Izi nshingano itangiza ibikorwa nk'ibyo mu nkambi mu rwego rw'isanamitima no kongera guhumuriza impunzi.

    Mu nama yateguwe na ARCT-Ruhuka ku bufatanye na LIWOHA, ku nkunga ya GIZ/ZFG, Ishami ryayo rishinzwe Impunzi Impunzi ziri mu Nkambi ya Kigeme zashimye byimazeyo uruhare rw'iyi miryango mu mibanire yabo.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 atemerera abantu guteranira hamwe. Yahuje impuguke zitandukanye mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n'imitekerereze ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bakorana n'impunzi mu bice bitandukanye by'Isi.

    Iyi nama yagarukaga ku buzima bwo mu mutwe n'imitekerereze ya muntu hamwe n'imibereho myiza y'inkambi z'impunzi n'imiryango izituriye.

    Umwe mu bahuguwe na ARCT-Ruhuka nk'Umufashamyumvire mu Nkambi ya Kigeme yavuze ko ubufasha nk'ubu bwamukuye mu buzima bubi ndetse ko amahugurwa yahawe yamukuye mu rupfu, na we akaba afasha abandi.

    Ati 'Nahoraga mu makimbirane ku buryo numvaga nshaka kwiyahura, ariko aho ARCT-Ruhuka yaziye, yaranyegereye bangira inama nongera kumva ubumuntu. Kubera guhangayika nari nararwaye umutima kugera aho abaganga bambuza kurya umunyu n'ibindi namaze amezi atatu muri ubu burwayi.'

    'Uyu munsi tubanye neza n'umuryango wanjye, umutima nari ndwaye warakize kandi nta muti nanyoye uretse amahugurwa n'ubujyanama nahawe n'uyu muryango, navuga ko ARCT-Ruhuka yambereye umuti.''

    Kuri we ari ko kandi asaba ko aya mahugurwa yahoraho, akagera no ku bandi bose ndetse hakongerwa n'umubare w'abafashamyumvire.

    Ati 'Ndashimira ARCT-Ruhuka ariko nifuza ko na bagenzi banjye mu nkambi bagerwaho n'aya mahugurwa kuko ari ingirakamaro. Ikindi ni uko hano mu nkambi abafashamyumvire turi bake ariko twifuza ko batwongerera abandi tukarushaho gutabara umubare munini mu nkambi.'

    Si imibanire yabo mu nkambi gusa yahindutse kuko n'uduce duturiye izo nkambi ubuzima bw'abaturage bwagiye buhinduka binyuze mu bufatanye n'umuryango, LIWOHA ndetse n'abayozi b'inzego z'ibanze.

    Umuryango wa Nkuzimana Daniel na Mukakayumba watanze ubuhamya ko nabo babanye neza babikesha iyi miryango.

    Nkuzimana Daniel yagize ati 'Numvaga nshaka gusara rwose, aho mperewe amahugurwa duhereye ku isomo rito ryo gusuhuzanya mu gitondo twatangiye kugenda twishimana. Ubu tubanye neza n'umuryango wanjye.'

    Ubu buhamya bwe bwashimangiwe n'umugore we Mukakayumba aho yavuze ko ubu umugabo we asigaye afata iya mbere mu gufasha indi miryango yagiranye amakimbirane.

    Ati 'Dufitanye abana icyenda, ubu dusigaye tujya inama, turakorera hamwe, ikindi noneho ni uko umugabo wanjye asigaye ajya gufasha indi miryango iri mu bibazo nk'ibyo by'amakimbirane.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa ARCT-Ruhuka, Abatoni Jane Gatete, yavuze ko bakoresheje uburyo butandukanye mu gukura abantu mu bwigunge no guheranwa n'amakimbirane, akenshi biterwa cyangwa bigatera ihungabana.

    Ati 'Uburyo twakoresheje ni ugukorana n'abayobozi b'inkambi ndetse n'impunzi ubwazo. Badufasha gutoranya abantu b'inyangamugayo, bizewe na bagenzi babo tukabanza kubafasha ubwabo nyuma tukabaha amahugurwa bakajya gufasha abandi aho batuye, nabo rero iyo bageze aho batuye bakora ubukangurambaga, bakegeranya abantu bahuje ibibazo.'

    Umuyobozi w'Inkambi ya Kigeme, Emmanuel Mutuyeyezu, wari uhagarariye Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, yashimiye ubufatanye bw'umuryango ARCT Ruhuka mu bikorwa byo gusana imitima n'amahugurwa utangwa mu nkambi, wagezemo 2015.

    Yasabye ubufatanye buhoraho mu gukurikirana imibereho, ubuzima bwo mu mutwe n'imitekerereze y'impunzi mu nkambi n'abazituriye.

    ARCT-Ruhuka imaze imyaka irenga 20 wita ku gukumira no gufasha ibibazo by'ihungabana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARCT-Ruhuka, Abatoni Jane Gatete, yavuze ko bakoresheje uburyo butandukaye mu gukura abantu mu bwigunge no guheranwa n'amakimbirane

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuzi-z-i-kigeme-na-mugombwa-zashimye-uruhare-rw-imiryango-itegamiye-kuri-leta

  • Kamonyi: Abatishoboye barokotse Jenoside barinubira gusabwa ibibanza ngo bubakirwe – #rwanda #RwOT

    Ni imiryango 12 yatoranyijwe mu bazubakirwa batishoboye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ariko nyuma ubuyobozi bw'umurenge bubasaba ko bakwishakira ibibanza kandi ahantu hari umuriro w'amashanyarazi kugira ngo babone kububakira.

    Aba baturage bitewe n'ubuzima butari bwiza babayemo, bavuga ko batabona amafaranga yo kugura ikibanza. Bavuga ko basabye ubuyobozi ko bakubakirwa mu masambu yabo ahagenewe guturwa, ntibemererwe.

    Umukecuru umwe waganiriye na IGIHE yavuze ko adafite aho kuba kuva mu mwaka 1994. Yagiye ashyirwa ku rutonde rw'abagomba kubakirwa guhera mu 2014 gusa bikarangira atubakiwe.

    Mu ijwi ryuzuye agahinda yavuze ko amafaranga agura ikibanza ubuyobozi bwifuza bitamworohera kuyabona kuko ngo iyaba ayafite yakabaye na we yariyubakiye.

    Ati 'Baratubwiye ngo tugomba kubakirwa gusa hadaciyemo iminsi badusaba ko tugomba kwishakira ikibanza mu mudugudu w'icyitegererezo ariko amafaranga y'ikibanza angana na miliyoni imwe. Ubuse iyo mba mfite iyo miliyoni simba nariyubakiye akazu ko guturamo koko?'

    Yakomeje avuga ko n'aho yari afite yifuzaga kuhagurisha ngo agure aho ubuyobozi bushaka gusa nabwo bari kumuha ibihumbi 400 Frw.

    Ati 'Agasambu nari mfite rwose nako nagerageje kugatanga ariko bakampa ibihumbi 400 Frw, ubuyobozi bunsaba ko nakandikirana na nyir'ikibanza igihe nazamuhera asigaye mu gihe kitarenze umwaka kandi mu by'ukuri nta kazi mfite. Ubwo se ayo mafaranga nazaba nyakuye he?'

    Uyu mubyeyi yifuza ko nk'uko byari bisanzwe bigenda babubakira mu masambu yabo ahagenewe gutura cyangwa leta ikabaha n'ibibanza.

    Ati 'Icyo dusaba ni uko batwubakira ahaciriritse niba badashaka kuduha ibibanza nk'uko n'abandi babibahaye.'

    Umugabo wavuganye na IGIHE we yavuze ko impamvu z'uku gusabwa ingurane cyangwa amafaranga biterwa ahanini n'imyubakire y'izi nzu bari guhabwa aho zubatse mu buryo bwa 'two in one' bituma abubakirwa bagomba kuba bari hamwe mu mudugudu watoranyijwe.

    Yavuze ko kuri bo bibagora kubona amafaranga aguze aho bateganya kubakirwa cyangwa kubona uwemera ingurane.

    Ati 'Biratugora cyane pe, kubona umuntu ukuguranira nabyo ni ibibazo. Amafaranga yo kugura yo ntitwayabona rwose.'

    Aba baturage bavuze ko bafite impungenge kuko bahawe amakuru ko nibadashaka ibibanza, bazakurwa ku rutonde hagashyirwaho abandi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abavuga ko bafite ikibazo cyo kubura ibibanza batigeze babimenyesha ubuyobozi ngo bafashwe.

    Ati 'Twebwe ayo makuru ntayo dufite rwose, ntayo nzi, icyo nzi ni uko batangiye gusiza aho bazubakirwa, kandi nta wigeze atugezaho ikibazo cy'uko yabuze ikibanza. Mu Murenge wa Gacurabwenge abantu bose bazubakirwa bafite ibibanza.'

    Yakomeje asobanura ko atari ubwa mbere basaba abubakirwa kugira ibibanza kugira ngo bubakirwe.

    Ati 'Ntabwo aribwo bwa mbere, ufite ubutaka uri ahantu hagenewe umudugudu baramwubakira. Noneho iyo hari undi udafite ikibanza afite ubutaka ahandi hagenewe kubakwa bimusaba kuguranisha n'abafite ubutaka ahagenwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamahoro Prisca, yasobanuye ko ubusanzwe iyo bubakira umuntu asabwa kugira uruhare.

    Ati 'Ubusanzwe muri iyi minsi uwubakirwa asabwa kugira uruhare, akenshi tubasaba ibibanza, cyane ko hari igihe aba afite aho asanzwe ahinga. Rero iyo adafite ikibanza ahagenewe kubakwa ashaka umuguranira binyuze mu bufatanye n'abaturage, bakumvikana kugira ngo abashe kubona ikibanza.'

    Yongeyeho kandi ko iyo basanze ugiye kubakirwa adafite ubushobozi bwo kubona ikibanza bamufasha akubakirwa kuko biba bigaragara ko ari umukene.

    Ati 'Ubusanzwe iyo ari utishoboye adafite ahantu yakubaka, dushakisha uburyo bwose tubona igisubizo. Hari amasite y'ubutaka bwa Leta yabugenewe kandi muri Gacurabwenge hari abantu benshi bagiye bubakirwa kuri ubu butaka.'

    Mu 2019 FARG yatangaje ko yari imaze kubaka inzu 28,558 no gusana izindi 4,714, ikeneye nibura miliyari 30 z'amafaranga y'u Rwanda yo gukoresha mu bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu nshya no gusana izubatswe kera zishaje.

    Abaturage bafashwa na FARG muri Gacurabwenge basabye ko aho bishoboka bakubakirwa mu bibanza byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abatishoboye-barokotse-jenoside-barinubira-gusabwa-ibibanza-ngo

  • Amafoto Yaciye Ibintu:ShaddyBoo yashotoye igitsina gabo mu buryo budasanzwe bigera naho bamwe bavugishwa[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri aya mafoto adasanzwe Shaddy Boo yateye ubusambo ab'igitsinagabo bamukurikira dore ko yari yambaye akenda kagufi ,ndetse yicaye mu buryo bushotora cyane (sexy).Umwe mu bakurikira Shadyboo yananiwe kwifata maze amubwira akuzuye umutima ayo yavuze ko aramutse agize amahirwe yo kumugira umugore we,yenda Shadyboo akajya anamuca inyuma yabyemera.

    Yagize ati'Reka nkubwire ibi ntitaye nk'uko uhagaze mu rukundo nukuri si ukubeshya kumwe kwa basore bubu ndamutse njye Gashema ngiriwe amahirwe nkakundwa n'umukobwa mwiza nkawe nukuri kw'imana irarora namukunda ubuzima bwanjye bwose kandi umva ko baca inyuma abagore naba mbonye paradizo yanjye niyo woe wazanca inyuma nakumva nyuzwe nawe uri mwiza cyane kbs'

    ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi mu mwaka wa 2020, ubwo ShaddyBoo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yaciye-ibintu-shaddyboo-yashotoye-igitsina-gabo-mu-buryo-budasanzwe