Blog

  • Frank Lampard yavuze kuri Timo Werner wahushije igitego ari kumwe n'umunyezamu gusa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yaraye ihagaritse ibihe bibi yari irimo byo kudatsinda kuko yatsinze Fulham igitego 1-0 cya Mason Mount cyaje mu minota ya nyuma.

    Chelsea yari imaze imikino 3 idatsinda,yabonye amahirwe menshi muri uyu mukino arimo n'akomeye Timo Werner yahushije ubwo yasigaranaga n'umunyezamu wa Fulham Areola bari bonyine ananirwa gutsinda igitego.

    Nyuma y'umukino,Frank Lampard yabwiye abanyamakuru ati 'Ndatekereza ko bibaho.Ntabwo utsinda ibitego uko ubishaka kuko yaratsinze mu cyumweru gishize muri FA Cup.

    Gusa,biriya n'ibitego nabonye yagiye atsinda inshuro nyinshi.Ibihe byiza yarimo byagenze kuriya gusa biriya bibaho.

    Akeneye gukomeza gukora cyane kuko nibyo byamufasha kuva mu bihe arimo.Twese twabinyuzemo cyane cyane ba rutahizamu.Buri wese yamubwira ati 'Kora cyane mu myitozo,uzasubira mu bihe byiza wahozemo.

    Byamubayeho kubera ko ari umukinnyi ukomeye gusa njye nashimishijwe no kuba yageze imbere y'izamu.Akunda kugera imbere y'izamu tugomba kumufasha kubona imipira agatsinda ibitego.'

    Werner yinjiye mu kibuga asimbuye ariko kugeza ubu ntarabasha kwerekana ubuhanga bwe nkuko byari bimeze akiri muri Leipzig.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/frank-lampard-yavuze-kuri-timo-werner-wahushije-igitego-ari-kumwe-n-umunyezamu

  • Reba Pasiporo 7 zo muri Afurika zidafite agaciro muri 2021 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'ubwenegihugu n'inama ngishwanama Henley & Partners bakoresha amakuru y'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n'ibintu mu kirere kugira ngo bamenye umubare w'ibihugu abafite pasiporo muri buri gihugu bashobora gutembera batabanje kubona viza.

    Ironderero rivugururwa mugihe nyacyo umwaka wose kugirango ryerekane impinduka za politiki ya viza kandi vuba aha, Henley yasohoye raporo yigihembwe kuri pasiporo yifuzwa cyane n'itifuzwa kwisi. Ironderero ririmo pasiporo 199 zitandukanye hamwe n'ingendo 227 zitandukanye.

    Ukurikije icyerekezo, Afurika y'Epfo, Botswana, Namibiya, Lesotho na Eswatini bifite pasiporo zikomeye muri Afurika. Ironderero kandi rifata ibihugu bifite pasiporo idafite agaciro. Hano hepfo ni urutonde rw'ibihugu birindwi bya Afurika bifite pasiporo zidafite agaciro.

    Somaliya

    Pasiporo ya Somaliya yashyizwe ku rutonde rwa pasiporo zidafite agaciro cyane muri Afurika ndetse no ku isi. Somaliya yashyizwe ku mwanya wa 106, abafite pasiporo ya Somaliya bashobora gusura ahantu 33 batabanje kwaka viza. Kuva mu 2007, Somaliya imaze gufata ingamba nyinshi zo kunoza ingufu za pasiporo yayo, harimo gutanga e-pasiporo n'ibyangombwa by'irangamuntu ndetse n'icyemezo cy'amavuko.

    Libiya

    Ku rutonde rwa 104 ku isi, pasiporo ya Libiya ni pasiporo ya kabiri idafite agaciro muri Afurika no ku Isi. Abafite pasiporo ya Libiya bashobora gusura ibihugu 38 nta viza. Pasiporo ya Libiya ihabwa abaturage ba Libiya mu ngendo mpuzamahanga no kumenyekanisha abenegihugu ba Libiya ku mipaka ndetse no mu mahanga.

    Sudani

    Pasiporo ya Sudani ni pasiporo ya gatatu mbi muri Afurika kandi iri ku mwanya wa 102 ku isi. Abafite pasiporo ya Sudani barashobora gusura ibihugu 40 batabanje kubiherwa uruhushya na visa. Iyemezwa rya pasiporo ya Sudani ifite agaciro mu myaka 5-7 nyuma yo gutangwa.

    Repubulika ya Sudani yatangiye guha pasiporo ya elegitoroniki abaturage muri Gicurasi 2009 mu byiciro bitatu; pasiporo y'umuturage, pasiporo y'ubucuruzi kubagabo n'abagore bakeneye ingendo kenshi, na pasiporo nto kubana.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakunze kwita DR Congo, ni igihugu kiri muri Afurika yo hagati. Nicyo gihugu cya kabiri kinini muri Afurika na 11- kinini ku isi. Abafite pasiporo y'iki gihugu bashobora gusura ibihugu 42 nta vizababanje kwaka.

    Eritereya

    Pasiporo ya Eritereya ihuza na pasiporo ya DR Congo ku mwanya wa 100 ku rutonde rw'Isi. Abafite pasiporo ya Eritereya bashobora gusura ibihugu 42 nta viza. Passeport ya Eritereya ihabwa abaturage ba Eritereya mu ngendo mpuzamahanga nyuma yo kurangiza imirimo ya gisirikare iteganijwe. Abanya Eritereya baba mu mahanga bahabwa gusa pasiporo na za ambasaze iyo batanze imisoro mu gihugu cyabo.

    Sudani y'Amajyepfo

    Passeport ya Sudani y'Epfo ishobora gusa gutuma abayifite berekeza mu bihugu 43 nta viza. Passeport ihabwa abenegihugu ba Sudani y'Epfo kugirango bakore ingendo mpuzamahanga. Repubulika ya Sudani y'Epfo yatangiye gutanga pasiporo ya elegitoroniki yemewe ku rwego mpuzamahanga muri Mutarama 2012 kandi ifite agaciro mu myaka 5 gusa nyuma yo gutangwa.

    Etiyopiya

    Ku mwanya wa 98 ku isi yose, ufite pasiporo yo muri Etiyopiya ashobora kugera ahantu 44 ku isi adakeneye viza. Muri iki gihe Etiyopiya itanga pasiporo ya elegitoroniki isaba igikumwe. Ku bw'ibyo, ibyifuzo byose bigomba gukorwa imbonankubone ku biro bikuru bishinzwe abinjira n'abenegihugu cyangwa Ambasade ya Etiyopiya niba usaba ari mu mahanga.

    Igihugu cy'u Rwanda kikaba kiri ku mwanya wa 83 muri 2021 kuri urwo rutonde, aho abafite pasiporo y'u Rwanda bashobora gutembera mu bihugu 60 nta viza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/reba-pasiporo-7-zo-muri-afurika-zidafite-agaciro-muri-2021

  • Ibinyoma abantu bibeshya ku byiza byo kunywa inzoga . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzoga ziri mu bintu bikunzwe cyane ku isi abazinywa bazirata ubwiza bwazo ndetse bakanakangurira abandi kuzinywa, gusa hari ibintu byinshi by'ibinyoma abantu bazibeshyaho.

    1.Inzoga ituma utekereza neza

    Oya ntabwo ituma utekereza neza ahubwo ubushobozi bw'ubwonko buragabanuka, ibyo utekereje umubiri wawe ugatinda kubishyira mu bikorwa, ibyo ureba ukabona ari byiza kandi wenda atariko bimeze, rimwe na rimwe abatwaye imodoka bibatera gukora impanuka.

    2.Inzoga itera akabaraga

    Oya ntabwo itera akabaraga, ahubwo iyo wanyoye inzoga ugira ibisa n'ibyishimo ugakeka ko ari imbaraga, ariko bikurikirwa n'umunaniro udasanzwe ku buryo wumva ushaka guhita usinzira.

    3.Inzoga imara inyota

    Oya, ntabwo imara inyota, ahubwo irayitera kubera ko iyo wanyoye inzoga ushaka kwihagarika cyane, kandi uko wihagarika niko amazi aba ari kugushira mu mubiri, bityo inyota ikiyongera.

    4.Inzoga irashyushya, iyo hakonje

    Oya, ntabwo ishyushya, ahubwo itera gukweduka kw'imiyoboro y'amaraso yo munsi y'uruhu, ibyo bigatuma wumva ari nk'aho ari ubushyuhe ariko burya uramutse wipimye usanga température yagabanutse cyane.

    5.Inzoga ituma abagabo bashobora gutera akabariro neza

    Oya, igituma abagabo bazinyoye bakeka ko hari icyo ibamarira mu buriri ni ibitekerezo baba baragiye bumva gusa, kuko ahubwo ituma imbaraga zabo zigabanuka kandi umubiri ugatinda kumvira ibyo ubwonko buri gutegeka. Usanga akenshi abagabo bakoresha za viagra ari abakunda kuzinywa buri munsi, mu gihe abatazinywa, batigera bagira icyo kibazo.

    6.Kubanza kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bigabanya ubukana bwazo

    Oya, ntabwo bigabanya ubukana bwazo kuko amazi ntashobora kubuza alcool kwinjira mu maraso.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibinyoma-abantu-bibeshya-ku-byiza-byo-kunywa-inzoga/

  • RIB yafunze abarimo abafite ivuriro bakekwaho gutanga ibyangombwa mpimbano #rwanda #RwOT

    Aba bafunzwe, barimo Serugendo Sylvestre na Mukakinani Clothilde nyirir ririya rivuriro Sante pour Tous.

    RIB ivuga ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB iraburira amavuriro n’abaganga kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

    Yagize ati 'RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.'

    Itegeko rivuga iki ?
    Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-abarimo-abafite-ivuriro-bakekwaho-gutanga-ibyangombwa-mpimbano

  • Ese ubukire hari umuntu ubugeraho koko? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire
    Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire

    Iyi ni imvugo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakunda kuvuga ku muntu, akenshi bari bafite ikintu bahuriyeho cyo mu buzima busanzwe, nko kuvuka mu gace kamwe, kwigana, gusengana, gukorana…Mbese bari bafite ubuzima bufite aho buhuriye cyane, ariko yagira atya agatera imbere mu by’ubukungu ukumva abo bagenzi be bati “Erega kanaka yagezeyo ntabwo akiri mugenzi wacu !”

    Rimwe na rimwe babivuga mu ishusho yo kumunenga wenda bagaragaza ko atagisabana na bo cyangwa atagihura na bo nk’uko byari bimeze mbere, abandi bakabivuga bameze nk’abishimira intambwe mugenzi wabo yagezeho n’ubwo ari bo bake. Bati “Kanaka yagezeyo”

    Aho hantu baba bavuga yageze ni hehe ?

    Ubuzima bwo kuri iyi si ni urugamba umuntu kuva yayigeraho, aba arwana ava ku ntambwe imwe ajya ku yindi. Nyamara n’abageze ku byaba bigaragarira abantu ko yageze aho yagombaga kwiyicarira akadamarara akanyurwa n’ibyo yamaze kugeraho, aba agishakisha na we kugera ku byisumbuyeho. Warangiza wowe ukavuga ngo “kanaka yagezeyo” Aho uba uvuga ni hehe ? Ni nyiri ubwite se uba wakubwiye ngo ubundi ni aha najyaga none narahageze?

    Ku bwanjye mbona nta muntu ukiri muzima ugerayo, kuko urebye neza na we ntaba azi aho ari kujya. Umuntu ararwana cyangwa agashakisha icyisumbuye ku cyo afite kugeza apfuye. Icyakora ni uko ntabizi neza nyuma y’ubu buzima uko biba bimeze, ariko wenda nibaza ko aribwo umuntu yavuga ngo yageze iyo ajya.

    Umuntu wese ukiri muri ubu buzima turimo none aba akiri mu rugendo, na we atazi neza iyo rumuganisha. Mu kinyarwanda baravuze ngo “Bucya bucyana ayandi” barongera bati “iby’ejo bibara ab’ejo” bashaka kugaragaza ko umunsi umuntu aba yizeye ibyawo ari uwo arimo none. Uretse ko na wo akenshi uguhindukana uko wawutangiye ntube ariko uwusoza. None ngo kanaka kuko yaguze imodoka cyangwa yubatse inzu wowe ntabyo ufite ukumva ko yagezeyo!

    Ntawagezeyo kuko twese turi mu rugendo. Gusa wasanga hari abagenze mbere ya bagenzi babo kuko wenda bagendeye ku muvuduko utangana, cyangwa barahiriwe kubarusha ariko ntawugerayo. Umuntu ararwana kugeza ashizemo umwuka ni uko Isi iteye. Ntuzavuge rero ngo kanaka yagezeyo kandi utari unazi iyo yajyaga.


    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-ubukire-hari-umuntu-ubugeraho-koko

  • Perezida Evariste na Magufuli babimburiye abandi gushimira Museveni watorewe manda ya 6 #rwanda #RwOT

    Aba bakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba urimo na Uganda ivuye mu matora y’umukuru w’Igihugu, bashimiye Museveni watsinze aya matora ku majwi 58% mu gihe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bari bahanganye, yagize 34.83%.

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter, yavuze ko yishimiye intsinzi ya Museveni wongeye gutorwa.

    Yagize ati 'Abanya-Uganda bakoze amahitamo meza azakomeza gutanga umusanzu ushimishije mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba uhuriwemo Uganga n’u Burundi.'

    Dr Magufuli wa Tanzania na we washimiye Museveni, yavuze ko yishimiye kuba mugenzi we Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda ndetse ko ibihugu byombi bizakomeza kubanirana neza.

    Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yashimiye Museveni, avuga ko kongera gutorwa ari ikimenyetso cy’icyizere abaturage ba Uganda bafitiye uyu muyobozi umaze imyaka 35 ku butegetsi.

    Kenyatta yavuze ko Museveni yafashije igihugu cye gukomeza kubanira neza Tanzania ndetse amwizeza ko bazakomeza gukorana.

    Ibikorwa by’aya matora yo muri Uganda yabaye ku wa Kane, byavuzweho byinshi kubera ihangana ryavugwagamo ryatewe ahanini n’umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wakunze kuvuga ko igihe kigeze ngo Museveni ave ku butegetsi.

    Uyu mugabo wanagiye afungwa inshuro zitandukanye ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ntarabasha kugira byinshi avuga dore ko asa nk’ufungiye iwe kuko harinzwe n’abasirikare.

    Bobi Wine wakoresheje Twitter agaragaza ko ibi ari akarengane ari gukorerwa, yavuze ko atemerewe kugira undi muntu bahura ndetse ko hari umwe mu ntumwaz a rubanda waje kumureba agafatwa n’abasirikare bakamukubita ubu akaba arwariye mu bitaro bya Rubaga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Evariste-na-Magufuli-babimburiye-abandi-gushimira-Museveni-watorewe-manda-ya-6

  • Umugabo n'umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bakurikiranyweho gukora ibiteye isoni nyuma yo gufatwa n'abapolisi baryamanye mu modoka ku muhanda.

    Inyandiko z'urukiko rw'intara rwa Pinellas muri leta ya Frorida ho muri USA zerekana ko Amber Gormley w'imyaka 39 na Shawn McClelland w'imyaka 30, bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiteye isoni ku karubanda.

    Raporo z'itabwa muri yombi z'aba bantu zivuga ko abo bashakanye berekeje ku ruhande rw'umuhanda hafi ya Whitney Road na US 19 muri Largo kugira ngo baryamane. Umutangabuhamya yabwiye abapolisi ko yabonye McClelland hejuru ya Gormley. Polisi yavuze ko bari mu gace abandi bashoferi bashoboraga kubabona ku muhanda.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugabo-numugore-baguwe-gitumo-baterera-akabariro-mu-mudoka-ku-muhanda/

  • Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n'umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize amezi arenga atanu , Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n'umusore byavugwa ko biteguye kurushinga ndetse ko ubukwe bwabo bwari bugufi gusa kuri ubu aba bombi ntibakigaraga.

    Ese Miss Josiane aratwite cyangwa yatandukanye n'umukunzi we wamwambitse impeta?

    Nk'uko  bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi kuva mu Ukwakira 2020, Miss Josiane n'umukunzi we ntibagipostingana amafoto yabo nk'abakundana, ndetse ngo bagaragarize abakunzi babo ko bari mu munyenga w'urukundo nk'uko benshi mu byamamare babigenza.Haribazwa icyaba cyaratumye iyi couple ikonja mu gihe gito ,ntibongere kugaragara.Bamwe bibaza niba wenda Miss Josiane yaba atwite cyangwa yaba yarabenzwe nuwamutereye ivi akambika impeta

    Fiance wa Josiane abazwa aho uyu mukobwa yarengeye.

    Bamwe mu bafana babo ,bakomeje kugenda bababaza aho barengeye,nko kurubuga rwa Instagram ya fiancé wa Josiane hari uwamubajije ati'Ese Josiane wamushyize he?' Gusa ntiyamusubije.No kuri Josiane benshi bakomeje kumugaragariza ko bamuze bibaza aho asigaye aba.

    Abafana ba Josiane nabo bibaza icyatumye abura cyane.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-josiane-nyuma-yo-ku-muterera-ivi-akambikwa-impeta-numukunzi-we-ibyabo-byarangiye-gute/

  • Abanyamaguru 6 bahitanywe n’impanuka muri Mutarama uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, agasaba abatwara ibinyabiziga cyane cyane abamotari ndetse n’abanyonzi kwitonda kuko ngo ahanini impanuka zabaye ari bo zaturutseho.

    Impanuka zabaye muri icyo gihe ni 13, zikaba zarahitanye abantu ndetse zikomeretsa abandi, moto n’amagare ngo bikaza imbere mu byateje izo mpanuka, nk’uko ACP Ruyenzi abigarukaho.

    Agira ati “Turebye kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 14 Mutarama 2021, moto zigera ku munani (8) n’amagare atandatu (6) ni byo byagize uruhare mu guhitana ubuzima bw’abantu, aha nkaba mbara mu mpanuka 13 zabaye. Aho mvuze ku mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu simbaze izindi bagiye bakomerekeramo zishobora no kubatera ubumuga budakira”.

    Ati “Muri izo mpanuka hari izaturutse kuri bamwe mu bamotari burira imbago (bordure) z’imihanda kandi bazi ko bibujijwe, ni umuco mubi kuko bagomba kurangwa n’ikinyabufura. Hari kandi abadukanye ingeso yo kuzimya amatara nijoro mu gihe bagenda barengeje amasaha yo gutaha, muri izo mpanuka twavuze hari uwagonze ipoto y’amashanyarazi n’uwagonze ikimashini gikora imihanda asanze gihagaze kubera ko yazimije amatara yihisha inzego z’umutekano”.

    Abatwara amagare na bo barakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga mu rwego rwo kwirinda impanuka kuko ngo hari abayarengaho.

    Ati “Abatwara amagare turabibutsa ko bagomba kugendera aho bemerewe, bakambara ingofero zabugenewe ndetse nko muri Kigali ntibarenge aho bemeranyijwe n’ubuyobozi. Bagomba kandi kwirinda gutwara imizigo miremire ituma batabasha kureba inyuma, inashobora gutuma batagenda bisanzuye bikaba byabakoresha impanuka”.

    ACP Ruyenzi kandi araburira abatwara ibinyabiziga kandi hari ibyo batujuje, ko muri uyu mwaka bahagurukiwe, haba mu mijyi no mu cyaro hagamijwe gukomeza gukumira impanuka.

    Ati “Icyo nabwira abantu bose ni uko uyu mwaka haba ari mu mihanda y’ibyaro haba ari mu mijyi, ko tugiye gukaza igenzura. Hari abamotari batwara ariko batagira za ‘permis’ bivuze ko batazi amategeko y’umuhanda, tuzakora uko dushoboye kose ku buryo abo bantu bava mu muhanda bakabanza kujya kwiga, kandi tuzongera igihe cyo kujya mu mihanda y’icyaro dufate abatwara imodoka na moto zitujuje ibyangombwa, tubigishe ariko bibaye ngombwa banahanwe”.

    Uwo muyobozi akangurira abantu muri rusange kubahiriza amasaha yagenwe yo gutaha ariko bikaba byiza kurushaho batashye hakiri kare, bityo bakirinda umubyigano w’ibinyabiziga mu masaha ya nyuma, kuko na byo biri mu bitera impanuka kubera ko biba bigendera ku muvuduko uri hejuru.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abanyamaguru-6-bahitanywe-n-impanuka-muri-mutarama-uyu-mwaka

  • Ahari handitse 'Rwanda’ bahashyize 'Kwizera’ : Imyambaro y’Amavubi yavuzweho byinshi #rwanda #RwOT


    Ikipe y’Igihugu, Amavubi iri muri Cameroon mu irushanwa rya CHAN, kuri uyu wa Gatandatu yagaragaje umwambaro izambara muri iri rushanwa nyafurika, gusa bamwe bawunenze ndetse hakaba hari n’abemeza ko umaze imyaka itatu ukozwe.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imikino mu Rwanda barimo n’Abanyamakuru, bagarutse ku kuba iyi kipe yaragiye muri kiriya gihugu yambaye umwambaro mwiza ariko ikaba izakinana utajyanye n’igihe.

    Nk’uwitwa Faustino usanzwe akora kuri imwe muri Radio zikorera mu Rwanda, yagize ati “basibye ahanditse Rwanda….ubura ayo kugura jersey ukagura ibitenge.”

    Angelbert Mutabaruka na we ukunze kugaragaza ibitameze neza, na we yagize ati “Amavubi ko asekeje !!! Bari kubabeshyera ko bahanaguye igihugu bandikaho amazina y’abakinnyi.”

    Naho Mihigo Sadam na we ukurikirana iby’imikino, yagize ati “Amavubi Stars kuba azaserukana imyenda isiribanze nabyo bizitwa ingaruka za COVID-19 ? Ese amafaranga FIFA yatanze, ayo mwita ay’ubunyamabanga bwa FERWAFA nta myenda yavamo ihesha igihugu icyubahiro niba koko gikennye ?

    Iyi myambaro ikorwa n’uruganda Errea rusanzwe rufitanya amasezerano y’imikoranire na Minisiteri ya Siporo, ni iyo mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 mu gihe uru ruganda rusohora imyambaro buri mwaka.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagiye muri Cameroon mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’iki cyumweru, yagiye yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda, na yo itaravuzweho rumwe.

    Bamwe bavugaga ko yatwaye akayabo mu gihe hari abandi bavugaga ko aho kugenda bambaye iriya myambaro bari kugenda bambaye nk’abakinnyi mu gihe hari n’ababishimye bavuga ko bagiye kwereka amahanga ko mu Rwanda hakorerwa imyenda myiza.

    Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C ririmo ibihugu nka Uganda, Maroc na Togo ; izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 ubwo izaba ihura na Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ahari-handitse-Rwanda-bahashyize-Kwizera-Imyambaro-y-Amavubi-yavuzweho-byinshi