Blog

  • uRwanda rushobora gucibwa amande angana n’ibihumbi 600 na ‘CAF’ #rwanda #RwOT

    Uyu mukinyi yinjiye asimbuye Karisa Rachid hari ku munota wa 75 byumvikane ko yinjiye mu kibuga habura iminota 15 gusa ngo umupira urangire.
    Eric yinjiye mu kibuga yambaye umupira uriho nomero 25 mugihe ikabutura yari yambaye yariho nomero 24.

    Muri zimwe mu ingingo za ‘CAF’ mu mategeko igenderaho nuko bifatwa nkikosa kwambara nomero zibusanyije. Bityo bishoboka ko ikipe y’uRwanda yazahura n’ibyo bihano birimo nogucibwa mande angana n’ibihumbi 600 fr y’uRwanda.

    Iri kosa rikimara kuba ku munsi wejo, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza icyaba cyatumye umukinyi Eric Ngendahimana yinjira mu kibuga yambaye umwambaro uriho nomero zibusanyije hibazwa niba byaba ari uburangare bwa FERWAFA. gusa ku geza nubu ntacyo AMAVUBI aratangaza ku makosa yabaye.

    Tubibutse ko muri uwo mu kino uRwanda rwanganyije na Maroc mwitsinda “C” umukino ubanza nabwo uRwanda rwari rwanganyije na Uganda. Kugeza ubu uRwanda rukaba rufite amanota 2 rukaba rusabwa ku zatsinda ikipe ya Togo byanze bikunze kugirango rubashe kujya muri 1/4 bitaba ibyo rugahita rusezererwa.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?uRwanda-rushobora-gucibwa-amande-angana-n-ibihumbi-600-na-CAF

  • Nyuma y’amezi 3 yambitswe impeta ya fiançailles, Bijoux wo muri Bamenya yatandukanye n’umukunzi we ahita abona undi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ikunzwe ya Bamenya nka Bijyoux avuga ko yatandukanye n’uwari fiancé we biteguraga kurushinga, Abijuru Benjamin ubu akaba yaranamaze kwambikwa indi mpeta ya fiançailles.

    Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Benjamin yambitse impeta Bijoux amusaba ko yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nyuma y’amezi 3 gusa yambitswe impeta y’urukundo yahise atandukana na Abijuru Benjamin wari umukunzi we ubu yabonye undi.

    Ati'Abanyarwanda icyo nababwiye ni uko mfite fiancé, wenda ashobora kuba yarahindutse. Nari naranze kubitangaza kuko hari ibintu biba atari ngombwa.'

    Yakomeje avuga ko atavuga ngo bapfuye iki n’iki cyane ko abantu batabura ibyo bapfa, bakaba barahisemo kubihagarika.

    Yagize ati' Umuhungu wanyambitse impeta twaratandukanye. Ntabwo ari ngombwa ngo nze ngo mvuge ibi gusa ntabwo ari byiza, ntabwo twumvikanye. Ikintu nabwira abanyarwanda umuhungu twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.'

    'Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura ariko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterere yiwe atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze. Ntabwo ngiye kuvuga ngo wenda we yambereye mubi, kuko hari ho abantu bivuga ameze ku ruhande rumwe nshobora kuba naramubereye mubi cyangwa nawe akaba yarambereye mubi.'

    Bijoux avuga ko yafashe umwanzuro wo kumwerekana kuko yari afite gahunda yo kubaka ariko bikaba bitaragenze neza.

    Nyuma yo gutandukana na Abijuru akaba yarahise abona undi mukunzi bameranye neza nta kibazo.

    Ati'njye mfite fiancé, mfite umuntu nkunda, ubu hari abantu bari buvuge ngo utandukanye n’uriya uhise ushaka undi? Hari ikintu cyitwa kudaheranwa n’agahinda.(…) twarandukanye kandi nta n’ikibazo dufitanye turavuganye.'

    Nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we akaba yarahisemo gusiba amafoto ye yose bari kumwe yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Avuga ko yahisemo kuvuga ukuri bitewe n’uko abantu benshi bari bamaze igihe babimubaza.

    Benjamin yari yambitse Bijoux impeta

    Yari yamwereye ko bazabana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-3-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-bijoux-wo-muri-bamenya-yatandukanye-n-umukunzi-we-ahita-abona-undi-video

  • LIL WAYNE wababariwe na Donald Trump yahise asohora indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    cyamamare Lil Wayne w’imyaka 38, ni umwe mu bahanzi ku isi bakunzwe mu njyana ya Hip Hop yari amaze igihe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

    Perezida Donald Trump ageza ijambo rya nyuma ku bantu yavuze ko yakoze byinshi bishoboka yari ashoboye anongeraho igikorwa cyo gutanga imbabazi ku banyabyaha bagera 73 barimo na Lil Wayne wari warafatanwe imbunda.

    Kuri Twitter ye, Lil Wayne yashimiye Donald Trump n’umucamanza Bradford Cohen nka bamwe mu bagize uruhare rukomeye ku mbabazi yahawe.

    Dwayne Michael Carter Jr wamamaye mu muziki ku izina rya Lil Wayne mu magambo ye yagize ati : “Ndashaka gushimira Perezida Donald Trump kuba yaramenye ko mfite byinshi byo guha umuryango wanjye, ibihangano byanjye, ndetse n’umuryango wanjye muri rusange. Ndashaka kandi gushimira Bradford Cohen, ku bwo gukorana umwete kugira ngo mbone andi mahirwe kuri njye.”

    Usibye Lil Wayne, umuhanzi Kodak Black ari mu bafunguwe kubera izi mbabazi zatanzwe na Perezida Donald Trump wasimbuwe na Joe Biden ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za America.

    Lil Wayne, icyaha cyo gutunga imbunda yagihamijwe mu Kwakira 2020 cyari gutuma afungwa imyaka 10.

    Uyu muhanzi yahise asohora indirimbo ayita 'Ain’t Got Time,' avuga ku itegeko ryemerera abantu gutunga imbunda muri US.

    Urubuga wealthy.net ruvuga ko Lil Wayne atunze agera kuri miliyoni 150 z’amadolari.

    Source : https://www.imirasire.rw/?LIL-WAYNE-wababariwe-na-Donald-Trump-yahise-asohora-indirimbo-nshya

  • Ababyeyi basabwe kurushaho kwegera cyane abana babo muri iyi minsi #rwanda #RwOT

    Abahanga mu bijyanye n’imyigishirize basanga ababyeyi batakagombye gucika intege kubera igihe kinini abana bamaze batajya ku ishuri, ahubwo hari ibyo bagomba kuzirikana.

    Dr Ndayisenga Wilton ni umwalimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu burezi.

    Yagize ati: “Kugira ngo umwana abashe kwiga amenye, ugomba kubanza kuba inshuti na we, wamara kuba inshuti na we wamwiyegereje yakwiyumvisemo, ni bwo abona ko ibyo umubwira bifite akamaro. Icya kabiri ugomba kugira gahunda, ubundi kwigisha neza ni ukugena uko umwana yiga neza kuri gahunda ukagena icyo yiga uyu munsi ku isaha iyi n’iyi ukongera ejo guto gutyo, buriya rero ni na byo twita ireme ry’uburezi kuko bivuze kugira ibikorwa bihoraho bisobanutse kandi biri mu murongo wa nyawe, warangiza ukaba inshuti y’umwana kuko umwana ahita ahindukira akaba inshuti y’ubumenyi, ni byo twita Science, ibyo ni byo abarimu dukora, ariko ubu ababyeyi ntibakiri ababyeyi gusa babaye n’abarimu, rero ibintu byarakomeye babyeyi mwoge magazi amazi ntakiri yayandi.”

    Icyiciro cy’abiga mu mashuri y’inshuke ndetse n’abiga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu ni cyo cyari gisigaye kitaratangira amasomo.

    Uretse mu Mujyi wa Kigali, ahandi abiga muri iki cyiciro batangiye amasomo ku itariki 18 z’uku kwezi nyuma y’amezi 10 bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid 19.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ababyeyi-basabwe-kurushaho-kwegera-cyane-abana-babo-muri-iyi-minsi

  • Platini yatuye Louise Mushikiwabo indirimbo ye nshya yise Helena yifashishije Shaddyboo mu mashusho yayo #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini [P] yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya y’urukundo yise 'Helena’, akaba yayituye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo.

    Iyi ndirimbo amashusho yayo yafatiwe Dubai, akaba yarifashishijemo umukobwa umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Saddyboo.

    Ni indirimbo yaririmbye mu ndimi zitandukanye, Igifaransa(igice cyayo kinini), Icyongereza, Ikinyarwanda n’Iringala.

    Yumvikana asaba umukobwa kumugirira impuhwe ntakomeze kumugerageza kuko abizi neza ko iyo amubonye ahita acika intege bitewe na bimwe mu bice by’umubiri we bimukurura.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nemeye Platini yashyizeho ubutumwa bugira buti' U Rwanda rugana muri Francophonie, Louise Mushikiwabo nizere ko iri bugushimishe, Helena niyo ndirimbo nshya yanjye.'

    Rwanda vers la francophonie https://t.co/3t9tJf6m9n@LMushikiwabo J’espère que vous apprécierez.#helana est mon nouveau single.

    — Platini 🅿️ (@NemeyePlatini) January 23, 2021

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyirijwe muri Kina Music, ni mu gihe amashusho yakorewe muri Dric Entertainment.

    Louise Mushikiwabo yatuwe indirimbo Helena

    Mu mashusho y’indirimbo yifashishijemo Shaddyboo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yatuye-louise-mushikiwabo-indirimbo-ye-nshya-yise-helena-yifashishije-shaddyboo-mu-mashusho-yayo

  • Zimbabwe: Mu cyumweru kimwe abaminisitiri batatu bapfuye bishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Muri abo baminisitiri bamaze guhitanwa na Covid- 19 harimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga witwa Sibusiso Moyo

    Uwari Mimisitiri w’Umutekano mu gihugu witwa Ellena Gwaradzimba, ndetse n’uwari Minisitiri w’Ubwikorezi witwa Joel Biggie Matiza. witabye Imana kuya 19.1.2021 aguye mu bitaro bya St Annes iharare mu murwa mukuru wa Zimbabwe.

    Imibare ikomeje kwiyongera y’abantu bahitanwa na Covid- 19 muri bimwe mu bihugu by’Afrika mugihe urukingo rutari rwatangira gutangwa.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Zimbabwe-Mucyumweru-kimwe-abaministre-batatu-bapfuye-bazize-Corona

  • Byagenze bite kugira ngo umukinnyi w’Amavubi wabaye igitaramo yambare imyenda ibusanye? #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yongeye gusiga inkuru nyuma y’uko umukinnyi Ngendahimana Eric yinjiye mu kibuga yambaye imyenda ibusanye(ikabutura ya nimero 24 n’umupira wa nimero 25), hari ku mukino wa Amavubi yaraye anganyijemo na Maroc.

    Ku munsi w’ejo u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 w’itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni umukino bahuyemo na Maroc ukarangira amakipe yombi anganyije 0-0.

    Kuri uyu mukinnyi haje kugaragara ikintu kitahesheje isura nziza ikipe y’u Rwanda, aho Ngendahimana Eric yinjiye mu kibuga yambaye ikabutura idahuje nimero n’umupira, ibintu ibintu byavugishije benshi nyuma y’umukino.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yinjiyemo ku munota wa 73 asimbura Kalisa Rashid wasaga n’uwagize ikibazo cy’imvune.

    Byagenze bite kugira ngo yinjire mu kibuga afite nimero zidahuye?

    Benshi babivuze uko bashatse bamwe bati ikabutura ya nimero 25 yarabuze, abandi bati habaye kwibeshya.

    Ubusanzwe ubwo berekanaga nimero abakinnyi bazambara muri CHAN 2020, Ngendahimana Eric yahawe nimero 25 ni mu gihe 24 ari iya Niyomugabo Claude.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’abantu batandukanye bari muri Cameroun, ariko abenshi bahuriza ku kuba habayeho kwibeshya ku bashinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu Amavubi(Kit Managers) ari bo Peter na Rujugiro.

    Ubundi amategeko agena ko mbere byibuze y’amasaha 2 Kit Manager agomba kuba yagejeje ibikoresho muri Dressing Room(urwambariro) yamaze no gutegura imyambaro imanitse ubundi agaha umwanya abari buyobore umukino bakaza kugenzura ko ibintu byose byuzuye ndetse na televizyo iri bwerekane ikanyuramo ifata amashusho y’uko mu rwambariro rw’ikipe hameze.

    Ubundi umukinnyi aba ateguriwe imipira ibiri(uwo ari bujyane kwishyushya[warm up] n’uwo ari bukinane) ndetse n’ikabutura imwe kuko iyo akinana niyo anakorana warm up.

    Habayeho kwibeshya kuri Ngendahimana Eric bamutegurira ikabutura ya nimero 24 n’imipira 2 umwe wa nimero 24(utanditseho izina yagombaga kwishyushyanya) n’uwa nimero 25 (wanditseho izina yagombaga gukinana umukino).

    Ngendahimana yagiye kwishyushya yambaye nimero zuhuye ikaburtura ari 24 n’umupira ari 24. Ngendahimana nawe akaba atarigeze agenzura ko nimero zihuye ahubwo yavuye kwishyushya ahita yambara umwenda yari yateguriwe wo gukinana wa nimero 25 unanditseho izina rye.

    Ni ibintu bigoye kubyumva ukuntu abantu bose batigeze babona iri kosa kugeza umukinnyi yinjiye mu kibuga, gusa umuntu wese ubajije nta bisobanuro birenze ibi atanga.

    Kuva u Rwanda rwagera muri Cameroun rwagiye rugaruka mu itangazamakuru cyane ahinini hashingiye ku myambaro, ari iyo bagiye bambaye yavugishije benshi, ubwo berekenaga imyenda bazakina bambaye nabwo ntibyuzweho ruwme kuko nko ku mwenda w’umunyezamu basibyeho Rwanda bandikaho amazina y’abakinnyi.

    Yinjiye mu kibuga yambaye nimero zidahuye

    Ni uko umwenda wari Eric Ngendahimana wari uteguwe ariko ntawabibonye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byagenze-bite-kugira-ngo-umukinnyi-w-amavubi-wabaye-igitaramo-yambare-imyenda-ibusanye

  • Kamonyi: Ubwoba ni bwinshi kuri ba Gitifu b'Utugari kubera ikizamini, Akarere kati' Nta mpamvu yabwo' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kimwe n'ahandi muturere, bwandikiye komisiyo y'igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, basaba uburenganzira bwo gukoresha ikizamini ku rwego rw'abakozi bo mutugari bijyanye n'uko imbonerahamwe y'imirimo mishya ibiteganya. Bamwe mubamaze kumva aya makuru, bari mu bwoba bibaza niba atari iherezo ry'akazi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi burabamara impungenge ko nta kibazo ku mukozi wese wujuje ibisabwa, ko azakora ikizamini nk'abandi, yagitsinda agakokeza akazi.

    Ikizamini kizakoreshwa aba bakozi kimwe n'abandi bashya bi kuzuza uru rwego rw'akagari nkuko biteganijwe ko rugomba kugira abakozi batatu, ni ikizamini cyo mu buryo bw'ikiganiro( Oral Test), aho kizitabirwa n'abakozi basanzwe bakorera mu karere ( internal recruitment).

    Abakozi batari bake mu tugari bakimenya ko hari ikizamini kibategereje, bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko bafite impungenge zivanze n'ubwoba bw'uko iri ryaba ari iherezo kuri bamwe baba bari barabuze uko bikizwa, byaba kubasimbuza akashakwa bitewe n'impamvu zinyuranye( ruswa cg ikimenyane), byaba se ubundi buryo bamwe bari baraburiwe uko bakwirukanwa.

    Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'ahateganyo w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko nta mukozi ukwiye kugira impungenge, ko uwujuje ibisabwa nawe azakora ikizamini nk'abandi, yagitsinda agakomeza imirimo.

    Tuyizere, avuga ko ubuyobozi bw'akarere koko bwanditse busaba gukoresha ikizamini ariko ko bakirindiriye igisubizo. Ati ' Natwe twaranditse. Hari ukuzuza bariya batatu( bateganywa mu mbonerahamwe nshya y'imirimo), ariko urumva nyine n'imyanya ituzuye tuzayikoreshereza, ariko ibyo byose biterwa nuko tugenda tubona ingengo y'imari'.

    Akomeza avuga ko mu gukoresha ibizamini bazahera aho babona bikenewe cyane bishingiye ku ngengo y'imari ihari, ariko kandi byose bakaba bagitegereje gusubizwa cyangwa se guhabwa uburenganzira bwo gukoresha iki kizamini.

    Kubasanzwe muri aka kazi bafite ubwoba n'impungenge zo gusimbuzwa mu buryo ubwo aribwo bwose bwasa n'ububarenganya, Meya yagize ati ' …, icyambere abari mukazi barakagumamo, ibindi rero by'ikizamini uri mukazi wujuje ibisabwa aba afite uburenganzira bwo gupiganirwa umwanya uwo ariwo wose ujyanye n'ibyo yize'.

    Uyu muyobozi w'agateganyo w'akarere ka Kamonyi, avuga ko n'abari mu myanya ubu ariko bararangije kwiga, ariko kandi ibyangombwa byabo bihuje n'umwanya bapinanira ngo nta kibazo bazahabwa amahirwe yo gukora. Ashimangira ko igitegerejwe ari igisubizo cyo gukoresha ikizamini ubundi bakareba ku bushobozi buhari bw'akarere.

    Akarere ka Kamonyi gafite utugari 59, byumvikane ko abategerejwe gukora ikizamini baba abasanzwe mu mirimo, baba abashya bagomba kwinjira ngo abakozi batatu bateganywa baboneke bagombye kuba abantu 177 bakaba bujuje imbonerahamwe y'imirimo ku bakozi bose b'Akagari uko ari batatu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ubwoba-ni-bwinshi-kuri-ba-gitifu-butugari-kubera-ikizamini-akarere-kati-nta-mpamvu-yabwo/

  • Urubanza ruregwamo Perezida Trump ruzaba tariki 08/02 #rwanda #RwOT

    Ni urubanza aregwamo gutera imvururu n’imidugararo byabaye mu ntangiro z’uku kwezi ubwo abamushyigikiye bateraga inteko Ishinga Amategeko yaguyemo abantu bane.

    Biriya bikorwa byananenzwe n’amahanga bavuga ko USA ihora yiyita umwarimu wa Demokarasi itari ikwiye kubamo ibikorwa nka biriya, byakurikiwe n’ibirego by’abagize inteko Ishinga amategeko muri kiriya gihugu ndetse byanashyigikiwe na bamwe mu bo mu ishyaka rimwe na Trump (Republicans).

    Ubu abagize Inteko Ishinga Amategeko ku mpande y’amashyaka yombi (Democrats& Republicans) bahaye umwanya abazaburanira Trump kugira ngo bitegure bityo urubanza rukazaba tariki 08 Gashyantare 2021.

    Donald Trump utarezwe bwa mbere dore ko hari ibindi birego yigeze gushinjwa ndetse Inteko Ishinga Amategeko igashaka kumweguza ariko Sena ya kiriya gihugu ikabimuhanaguraho.

    Uyu muperezida waranzwe na byinshi ku buyobozi bwe, muri iki cyumweru ubwo Perezida Joe Biden yarahiraga, ntiyagaragaye muri uwo muhango kuko yari yamaze kuva muri White House.

    Mu ijambo yavuze mbere yo kuva muri White House, Trump yavuze ko yahuye n’intambara itoroshye ariko ko yakoze ibishoboka akazinesha.

    Perezida Donald Trump ubaye umwe mu baperezida bacye bayoboye manda imwe muri USA, yavuze kandi ko azagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Urubanza-ruregwamo-Perezida-Trump-ruzaba-tariki-08-02

  • Rusesabagina uzaburana mu cyumweru gitaha, umwunganira arasaba ko arekurwa #rwanda #RwOT

    Me Gatera Gashabana waburanye imanza zikomeye mu Rwanda ubu uri kunganira Paul Rusesabagina, yandikiye Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, arumenyesha ko uburenganzira bw’umukiriya we buri guhonyorwa.

    Biteganyijwe ko Paul Rusesabagina azatangira kuburana mu mizi ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

    Muri iyi baruwa ya Me Gatera Gashabana asaba ko itariki yo kuburanishirizaho umukiliya we ivaho.

    Gashabana agaruka kuri buriya burenganzira bwangijwe ku mukiliya we nko kuba ngo atemererwa kwivuza kandi asanganywe uburwayi bwihariye ndetse ngo hari n’ibyo atemerewe gukora bimufasha gutegura urubanza nko gufatira inyandiko ze ndetse ngo akaba atemerewe gufata ikaramu n’urupapuro.

    Uyu munyamategeko uzwi mu manza zikomeye zagiye zibaho mu Rwanda, yasabye ruriya rukiko gutegeka ko umukiliya we arekurwa nk’indishyi yo kuba yarambuwe uburenganzira ahabwa n’amategeko.

    Ibi bisa nk’aho atari bishya kuko umuryango wa Rusesabagina, kuva yafatwa wakunze kuvuga ko afunzwe nabi ndetse ngo akaba atabasha kwivuza no kuvugana n’abo mu muryango we.

    Leta y’u Rwanda yo yakunze guhakana ibi bivugwa, ivuga ko Rusesabagina afunzwe nk’abandi bafungwa kandi ko uburenganzira bwose yemererwa n’amategeko, abuhabwa.

    IBYABA BIREGWA RUSESABAGINA :
    1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
    2. Gutera inkunga iterabwoba,
    3. Iterabwoba ku nyungu za politiki,
    4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,
    5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,
    6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba,
    7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
    8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,
    9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
    10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro,
    11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
    12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
    13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rusesabagina-uzaburana-mu-cyumweru-gitaha-umwunganira-arasaba-ko-arekurwa