Blog

  • Kamonyi-Runda: Inkongi y'umuriro yafashe uruganda rw'imigati rurashya #rwanda #RwOT

    Mukerera rw'uyu wa 25 Mutarama 2021, saa kumi n'imwe zirenga, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda uruganda ruto rutunganya imigati rwafashwe n'inkongi y'umuriro, rurashya, hangirika byinshi. Ni haruguru gato y'ahazwi nko ku ndege ku muhanda w'itaka ugana i Gihara.

    Bizabarimana Hakim, umwe mubakorera muri uru ruganda wabonye uko byatangiye, yabwiye intyoza.com ko adashidikanya ko iyi nkongi yatewe n'ibura ry'umuriro wagiye ubugira gatatu ugaruka.

    Agira ati ' Twarimo duponda tugeze ku gafuka kanyuma umuriro uragenda turicara turawutegereza, urongera uragaruka turakora, turangije urongera uragenda, urongera uragenda bwa gatatu, noneho ubwo twari twicaye dutegereje ko imigati ibyimba ngo tuyishyire mu ifuru, nagiye kubona mbona hano hejuru haratse ntangira kurwana no kumenamo amazi, noneho twayamenamo umuriro ukarushaho kugurumana'.

    Bazabarimana, akomeza avuga ko bakomeje kurwana n'uyu muriro bazana amazi n'ibitaka, barwana nawo kugera ubwo na Polisi yazanye imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi ikabafasha kuwuzimya nubwo ngo bari bamaze gucogoza iyi nkongi.

    Uyu muriro wadutse ngo watijwe umurindi n'amavuta aba ari ku mpande ku ifuru itunganyirizwamo imigati. Bimwe mubyangiritse bifite agaciro harimo iyi furu y'imigati, harimo imigati isaga 120 kandi umwe ugurishwa amafaranga 1500 y'u Rwanda, hari kandi amakopo 120 hamwe n'igice kimwe cy'inzu cy'ahatunganyirizwa iyi migati.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-inkongi-yumuriro-yafashe-uruganda-rwimigati-rurashya/

  • Urupfu si ryo herezo ry’ubuzima bw’abizera Yesu Kristo #rwanda #RwOT

    Ariko ibyemeza y’uko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo. Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima.Luka 20:37-38

    Yobu 14:1_2 “Umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka, avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, ahita nk’igicucu kandi ntarame.

    Muri gahunda dutegura z’ubuzima bwacu ntabwo tujya dushyiramo umunsi wo gupfa kuko tutazi umunsi cyangwa umwaka tuzapfiraho. Gusa uko byagenda kose urupfu ruriho kandi mu gihe Kristo ataragaruka tuzapfa, imirimo twarimo ikomezwe n’abandi kuko isi yo turapfa tukayisiga. Uru rupfu mvuga ni urwica umubiri ariko twizera tudashidikanya ko hariho umuzuko w’abapfuye kuko aba-Kristo twizera ko umwami wacu Yesu yapfuye akazuka bityo ni nako natwe tuzazuka ( 1Abatesaroniki 4: 13-18).

    Hari abantu benshi bagiye bavuga ko bagize iyerekwa ndetse hari n’abatanga ubuhamya ko bagiye babana n’abageze ku munota wabo wa nyuma, benshi bavuga ko iyo umuntu agiye gupfa abimenya, kandi ko aba ameze nk’ureba aho umwuka we ugiye kujya. (Bavuga ko iyo umuntu apfiriye mu byaha abona ko agiye mu yindi si ariko mbi, bavuga kandi ko abakiranutsi nabo mu gihe cyabo cyo gupfa baba babona aheza berekeje kabone n’ubwo ububabare bw’umubiri buba butaboroheye).

    N’ubwo ibi ari ibitekerezo by’abo bantu, Bibiliya nayo ivuga ku nkuru z’umutunzi na Lazaro, ngo babaye mu isi buri wese ahabwa ubuzima butandukanye n’undi, ngo umutunzi yari atunze cyane ariko ntiyakiranuka mu butunzi bwe. Lazaro ari umukene ariko akiranuka mu bukene bwe, nyuma bose barapfa ngo Lazaro abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu;

    Umutunzi apfuye arahambwa ajya ikuzimu ababazwa n’umuriro agera aho yifuza ko Lazaro akoza urutoki mu mazi amutonyangirize ku rurimi. Kubw’umubabaro yifuza ko yabona amahirwe yo kuburira abo yasize mu isi ngo bihane batazajya habi nk’aho ari, ariko arabwirwa ati bafite Mose n’abahanuzi babumvire, nibatabumvira ntibakwemera n’aho umuntu yazuka ( Luka 16: 19_ 29).

    Kurama kwacu mu isi ni guto, n’ijambo ry’Imana rirabivuga ( Zaburi 90 : 10), ariko nk’uko twabivuze hariho umuzuko w’abapfuye kandi hari abazazukira kubaho ubuzima buhoraho mu munezero hari n’abazazukira guhanwa n’uyu mutunzi twabonye. Ni ngombwa ko mubimenya kandi bikadutera ibyiringiro bidukomeza, mutababara nk’abadafite ibyiringiro (1 Abatesalonike 4:13) (Ibyahishuwe 22: 12_15).

    Uwitwa Sitefano uri mu bahowe Imana dusoma mu byakozwe n’intumwa 7:55-60, yapfuye urupfu rubi aterwa amabuye ariko Bibiliya igaragaza ko yapfanye ibyiringiro ubwo yararamaga akareba hejuru akavuga ati 'Mbonye ijuru rikingutse, n’umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana'…

    Dufite igihe cyo gukoramo ibyiza Imana ishaka tugifite uburyo, kuko hari igihe ubuzima bwacu buzashyirwaho iherezo. Dufite igihe cyo kwizera Yesu Kristo no gukorera Ubwami bw’Imana kuko twaremewe kubw’intego y’Imana. (umubwiriza 12),

    Iyi mirimo niyo izaduherekeza kandi tuzayigororerwa igihe cy’Ingororano, nongere mbabwire nti” Urupfu rw’umubiri si ryo herezo ry’abizera Yesu kristo. Urupfu Yesu yarugize irembo, nk’uko yapfuye akazuka n’abapfuye azabazura, bityo ntidukwiye gutinya uwica umubiri gusa, ahubwo dutinye uwica umuntu agashobora kumujugunya muri gehinomu (Luka 12:4-5).

    Nihanganishije ababuze ababo kuko bagenda tukibakeneye, kandi bagenda hari ibyo tubona batarangije!. Mwihangane kandi ikivi basize nitwe bo kucyusa, aho bari bararuhutse kandi natwe turi mu nzira. Mbifurije kuzarangiza uru rugendo amahoro, Amen!.

    Yesu abahe umugisha, yari RUTAGUNGIRA Ernest

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urupfu-si-ryo-herezo-ry-ubuzima-bw-abizera-Yesu-Kristo.html

  • Kamonyi-Bishenyi: Bamwe mu bacuruzi n'abaturage ntacyo saa 18h00 ibabwiye #rwanda #RwOT

    Mu gihe Leta yashyizeho gahunda y'i saa 18h00 ngo buri muturage abe yageze iwe ku bw'ingamba zo kwirinda Covid-19, bamwe mu bakorera ibikorwa byabo ahazwi nka Bishenyi ho mu Murenge wa Runda kimwe na bamwe mu baturage basanzwe, iyi saha bavuga ko babona haba hakiri kare. Bigoye benshi gufunga ibikorwa byabo mu gihe batabona ijisho ry'ubuyobozi.

    Bamwe mubaganiriye n'umunyamakuru wa intyoza bavuga ko iyi saha baba babona hakiri kare, ko hari n'igihe baba bagifite abakiriya bityo bakanga gusiga amafaranga kandi ngo ariyo yabahagurukije mu ngo zabo.

    Ubwo umunyamakuru yagendaga areba uko iyi saha yubahirizwa, mu bice bitandukanye usanga kugera mu ma saa moya hafi saa mbiri z'ijoro abaturage bakigenda, ndetse hamwe mu ma santere y'ubucuruzi nka Bishenyi, Nkoto, Kamonyi (kumasuka) Rugobagoba ndetse na Musambira hari bamwe mu bakora ibikorwa by'ubucuruzi baba bagikora, bamwe bari ku miryango cyangwa se nk'aho bafata agatama bikingiranye ndetse n'amatara bakayazimya.

    Uku gusa no gukorera ku jisho, hari abemera ko bishobora gukurura ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus kuko ntawita ku kwirinda no kurinda abandi, ahubwo buri wese aba ashishikajwe no kwirwanaho ngo akemure ikibazo kimubangamiye atitaye ku kwirinda no kugira uwo arinda kwandura.

    Umwe mubo twaganiriye mu kazi ariko atifuje kwivuga, avuga ko biba bisa no kwiba kuko nyine baziko bafashwe bacibwa amande rimwe bakanabatwara, bakarazwa ukubiri n'imiryango yabo, ko rero mu mikorere nk'iyi no kwirinda biba bigoye kuko buri wese aba ashaka kwirwanaho.

    Dore amwe mu mafoto ya nyuma ya saa kumi n'ebyiri henshi ni Bishenyi;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-bishenyi-bamwe-mu-bacuruzi-nabaturage-ntacyo-saa-18h00-ibabwiye/

  • Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko uyu mugabo wari mu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda wa FDLR, yishwe n’uburwayi kuko yari amaze iminsi arwaye.

    Col Rutikanga wari wariyise George Mazizi yapfiriye aho yari arwariye mu birindiro bya FDLR-FOCA mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Avugwaho kandi guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga za FDLR irimo abasize bakoze Jenoside.

    Uyu mugabo washakishwaga kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakekwagaho, azwiho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe muri iriya Komini yayoboraga ndetse n’ibindi bice byo muri kariya gace k’Amajyepfo y’u Rwanda.

    Umutwe wa FDLR wanagabye igitero mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda by’umwihariko mu Kinigi mu Karere ka Musanze muri 2019 kigahitana abanyarwanda, ufatwa nk’utagifite intege kuko bamwe mu bayobozi bayo bagiye bagwa mu bitero by’ingabo za DRC mu gihe hari n’abandi bafashwe.

    Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR, ubu bari kuburanira mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Col-Rutiganda-wari-Burugumesitiri-wa-Murama-ya-Gitarama-yapfiriye-mu-mashyamba-ya-DRC

  • Siporo yo kutarenga Umudugudu yemewe kuva saa 05:00-09:00 gusa #rwanda #RwOT

    MINISPORTS yibukije abatuye Umujyi wa Kigali ko Siporo rusange itemewe, yavuze ko siporo yemewe ari iyo abantu bakorera mu ngo zabo gusa.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri rigira riti 'Cyakora abakora Siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mugitondo gusa.'

    MINISPORTS kandi yibutsa ko abakora iyi siporo yo kutarenga Umudugudu batuyemo bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Minisiteri ya Siporo iherutse gushyira hanze itangazo rivuga ko ukora siporo ku giti cye atemerewe kurenga Umudugudu, byazamuye impaka za bamwe bibaza uko abantu bazamenye imbibi z’Imidugu batuyemo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kuvuga ko hari abitwaza iyi siporo kugira ngo bajye aho bashaka, avuga ko inzego zibishinzwe zifite uburyo zizabatahura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Siporo-yo-kutarenga-Umudugudu-yemewe-kuva-saa-05-00-09-00-gusa

  • Ngoma: Abantu bivugwa ko biyomoye ku itorero ry’Abadiventiste bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashyanda arinaho aba baturage bafatiwe, Buhiga Josue, wavuze ko abo baturage bafashe ahagana mu masaha ya sasita ku manywa bari mu materaniro kandi bakabikora bazi ko bitemewe ndetse bakanabikora nta n’ubwirinzi kuko batari bambaye udupfukamunwa.

    Yagize ati: “Mubyukiri bariya baturage bafashwe bivugwako biyomoye mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi, uyu munsi bakaba bakoze igikorwa cyo giterana basenga kandi bitemewe nkuko mubizi insengero zose zirafunze mu rwego rwo kwirinda Corona.”

    Yakomeje avuga ko abo baturage bahise bajyanwa kugirango baganirizwe ububi bwa Covid-19 hamyuma baze nogucibwa mande angana n’ibigimbi 2,000 buri muntu.

    Ariko nyirurugo aho basengeraga we aracibwa mande y’ibihumbi 50,000

    Akarere ka Ngoma kari mu turere twibasiwe cyane na Covid- 19 kuko ubu harabarurwa abamaze kwandura kiriya cyorezo bagera ku 107.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ngoma-Abantu-bivugwa-ko-biyomoye-ku-itorero-ry-Abadiventiste-bafashwe-barenze

  • Umufaransa Didier Gomez Da Rosa yagizwe umutoza wa Simba SC yo muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Didier Gomes watozaga El Merreikh SC yo muri Sudani, yerekanywe kuri iki Cyumweru nk’umutoza mushya wa Simba SC.

    Yavuze ko yiteguye gukorana n’ikipe yasanze muri iyi kipe ndetse yizeza abakunzi bayo kuzabaha ibyishimo mu mikino n’amarushanwa ari imbere.

    Yagize ati: “Ndashaka kubana na Simba igihe kirekire. Nishimiye kuba ndi hano kandi mfite amahirwe yo gukorana byinshi na benshi mpasanze mu gihe kiri imbere.”

    Simba SC nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana n’Umubiligi Sven Vandenbroeck washeshe amasezerano akerekeza muri ASFAR Rabat yo muri Maroc.

    Didier Gomez Da Rosa w’imyaka 51, yatoje mu Rwanda hagati ya 2013 na 2014, afasha Rayon Sports kwegukana Shampiyona ya 2012/13 nyuma y’imyaka umunani yari imaze itayitwara.

    Andi makipe yatoje nyuma yaho arimo Coton Sports, CS Constantine, JSM Skikda, Ethiopian Coffee, Horoya AC, Ismaily SC na El Merreikh yatandukanye na yo muri iki cyumweru.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umufaransa-Didier-Gomez-Da-Rosa-yagizwe-umutoza-wa-Simba-SC-yo-muri-Tanzania

  • Abantu barenga 3000 mu Burusiya bahagaritswe bazira gukora imyigaragambyo ishyigikiye Navalny #rwanda #RwOT

    Polisi y'Igihugu cy'Uburusiya yahagaritse abantu barenga 3000 mu gihe barimo bararwanya imyigaragambyo yo gushigikira umunyaporitike atavuga rumwe n'ubutegetsi, Alexei Navalny, nk'uko bivugwa n'abagenzuzi.

    Abantu ibihumbi n'ibihumbi birengagije igiporisi cyari gihagaze bwuma, kiteguye guhagarika imyigaragambyo, bihereza imihanda bakora imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Vladimir Putin.

    Ku murwa mukuru Moscou, porisi ishinzwe kurwanya no guhosha imyigaragambyo yerekanwe irimo gukubita no gutatanya abari mu myugaragambyo.

    Navalny, umunyaporitike unenga cyane Perezida Putin, yahamagariye imyigaragambyo amaze guhagarikwa kuri iki cyumweru gishize. Yahagaritswe atahutse i Moscou avuye i Berlin mu Budage aho yari amaze igihe kirekire avurirwa nyuma y'aho aherewe uburozi mu Burusiya mu kwezi kwa munani k'umwaka ushize.

    Ubwo yari acyururika indege ageze ku kibuga, yahise afatwa ajyanwa gufungwa ashinjwa ko yarenze ku mategeko ajyanye no kurekurwa by'agateganyo. Avuga ko ari ibihimbano by'ubutegetsi bushaka kumucecekesha.

    OVD Info, ishyirahamwe ryigenga rikurikiranira hafi ibijyanye n'imyigaragambyo, rivuga ko abantu hafi 3100 ari bo bahagaritswe, abarenga 1200 bakaba bahagaritswe i Moscou. Ibiro by'umukuru w'igihugu, Kremlin, ntacyo biratangaza.

    Umwe mu bari mu myigaragambyo yagize ati ''Ndambiwe no gukomeza ndi mu bwoba'. Iyi myigaragambyo itari yemewe yabaye mu mijyi hafi 100 mu Burusiya bwose. Abari bayirimo kuva ku banyeshuribakiri bato kugera ku bakuze basaba ko Navalny arekurwa.

    Abashyika 40.000 bagiye muri iyo myigaragambyo hagati muri Moscou, imibare itangazwa n'ibiro ntaramakuru bya Reuters. Ariko Minisitiri w'umutekano mu gihugu avuga ko ari 4000 gusa.

    Abasesenguzi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitanggaza, bavuga ko imibare y'abitabiriye iyi myigaragambyo mu gihugu cyose itigeze ibaho, mu gihe iyabereye ku murwa mukuru ari yo ikaze mu gihe cy'imyaka hafi icumi ishize.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-barenga-3000-mu-burusiya-bahagaritswe-bazira-gukora-imyigaragambyo-ishyigikiye-navalny/

  • Menya uko amakipe akurikirana mbere y'uko hakinwa imikino isoza amatsinda muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

     

    Kuva tariki 16 Mutarama kugeza tariki 07 Gashyantare 2021, muri Cameroun hakomeje kubera imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakina imbere mu bihugu byabo 'Total CHAN 2020', y'umwaka wa 2020. Iyi mikino y'iri rushanwa ikaba ikomeza kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, hakinwa imikino isoza amatsinda, itangirana n'iyo mu itsinda A.

    Mbere y'uko hakinwa imikino yo ku munsi wa 3 ari nawo wa nyuma w'imikino yo mu matsinda, Rwanda Report irabakusanyirije amakuru y'uko amakipe yitwaye ku munsi wa kabiri ndetse n'uko ahagaze mu matsinda ahehereyemo.

    ITSINDA RYA MBERE 'A'

    Itsinda rya mbere rigizwe n'ibihugu nka Cameroun yakiriye iri rushanwa, Zimbabwe, Burkina Faso ndetse na Mali. Ku munsi wa kabiri w'iri tsinda, mu mikino yabaye tariki 20 Mutarama 2021, ikipe y'igihugu ya Cameroun yanganyije na Mali igitego 1-1.

    Cameroun yakiniraga imbere y'abakunzi bayo, yatsindiwe na Salomon Banga ku munota wa 6 naho Issaka Samake atsindira Mali, ku munota wa 12.

    Ku rundi ruhande, Burkina Faso yabonye intsinzi ya mbere itsinze Zimbazwe ibitego 3-1. Ibi byahise bituma Zimbabwe iba ikipe ya isezerere mu matsinda nyuma yo gutsinda uyu mukino wa kabiri.

    Mu mikino y'umunsi wa 3, iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, Cameroun irakina na Burkina Faso naho Mali ikine na Zimbabwe. Iyi mikino isoza iyo muri iri tsinda, iraba saa tatu (21h00).

    Nyuma y'umunsi wa kabiri mu itsinda A, Cameroun iri ku mwanya wa mbere n'amanota 4, iyanganya na Mali hakaza na Burkina Faso ya 3 n'amanota 3 naho Zimbabwe ifite ubusa n'umwenda w'ibitego bine.


    Uko amakipe ahagaze mu itsinda A

    ITSINDA RYA KABIRI 'B'

    Iri tsinda rya kabiri rigizwe na; Libya, Niger, RDC ndetse na Congo Brazzaville.

    Mu mikino y'umunsi wa kabiri yabaye tariki 21 Mutarama 2021, Libya yanganyije na RDC igitego 1-1 ndetse na Niger inganya na Congo Brazzaville igitego 1-1.

    Muri iri tsinda B, RDC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 4, ikurikirwa na Libya na Niger zinganya amanota abiri naho Congo Brazzaville iri ku mwanya wa nyuma (4) n'inota rimwe.

    Uko amakipe ahagaze mu itsinda B

    ITSINDA RYA GATATU 'C'

    Iri tsinda rya gatatu rigizwe na Maroc, Togo, u Rwanda na Uganda.

    Ku munsi wa kabiri, mu mikino yabaye 22 Mutarama 2021, Maroc ifite iki gikombe giheruka mu 2018, yanganyine n' u Rwanda 0-0 ndetse Togo itsinda Uganda igitego 1-0.

    Nyuma y'umunsi wa kabiri, Maroc iri ku mwanya wa mbere n'amanota 4, Togo ku mwanya wa kabiri n'amanota 3 na u Rwanda ni urwa 3 n'amanota 2 naho Uganda ni iya nyuma (4), n'inota 1.

    Uko amakipe ahagaze mu itsinda c

    ITSINDA RYA KANE 'D'

    Itsinda rya kane rigizwe na Zambia, Tanzania, Namibia na Guinea.

    Mu mikino y'umunsi wakabiri yabaye tariki 23 Mutarama 2021, Zambia yatsinze yanganyije na Guinea igitego 1-1 naho Tanzania itsinda Namibia igitego 1-0.

    Kugeza ubu, Guinea iri ku mwanya wa mbere n'amanota 4 iyanganya na Zambia naho Tanzania ku mwanya wa 3 n'amanota 3 naho Namibia ni ya nyuma nta nota ifite. Namibia yamaze gusezererwa nyuma yo gutsindwa imikino ibiri y'iri tsinda.

    Nyuma y'umunsi wa kabiri, Yakhouba Berry ukinira ikipe y'igihugu ya Guinea na Salomon Banga ukinira Cameroun ni bo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi (2), muri iri rushanwa.

    Uko amakipe ahagaze mu itsinda D

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/menya-uko-amakipe-akurikirana-mbere-yuko-hakinwa-imikino-isoza-amatsinda-muri-chan-2020/

  • Kigali: Hatangajwe amasaha ntarengwa ya Siporo #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya  Siporo n'Umuco yatangaje ko siporo yemewe mu Mujyi wa Kigali ari ikorerwa mu ngo ariko abashatse kuyikora ku giti cyabo bakayikorera mu midugudu yabo kandi guhera saa kumi n'imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mu gitondo.

    Minisiteri ya siporo n'umuco ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku byemejwe mu nama y'Abaminisitiri yateranye tariki 18, Mutarama, 2021.

    Hari hashize iminsi abatuye Kigali bagaragara mu mihanda mu masaha y'umugoroba bakora Siporo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/kigali-hatangajwe-amasaha-ntarengwa-ya-siporo/