Blog

  • Dore igihugu Cya Mbere Muri EAC Aho Umukirisitu Atotezwa #rwanda #RwOT

    Umuryango ukorera muri USA witwa Open Doors wasohoye urutonde rw'ibihugu 50 ku isi aho bigoye ko umuntu aba Umukirisitu. Kenya iri mu bihugu by'Afurika, ikaba iya mbere muri EAC.

    Igihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi ni Koreya ye Ruguru, Kenya ikaba iya 49 mu bihugu 50.

    Ku rwego rw'Isi Somalia iri ku mwanya wa gatatu, Libya ku mwanya wa Kane, Eritrea ku mwanya wa gatandatu na Nigeria ku mwanya wa cyenda.

    Raporo ya kiriya kigo ivuga ko n'ubwo Abanyakenya benshi ari Abakirisitu bitabujije ko bahohoterwa, bagatotezwa n'abandi baba mu yandi madini.

    Abibasiwe ni Abakirisitu bigeze kuba Abisilamu, bakaba batuye mu bice byegereye Inyanja y'Abahinde no mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.

    Igitangaje ni uko mu babakorera ihohoterwa harimo na benewabo ba hafi.

    Hari aho iriya raporo igira iti: ' Ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko abarwanyi n'abafana ba Al Shabab bacengeye mu midugudu ituwe n'Abakirisitu  bakabakorera ibikorwa byo guhungabanya umudendezo wabo.'

    Ikindi ni uko abayobozi b'inzego z'ibanze birengagiza nkana ihohoterwa rikorerwa abaturage babo bafie imyizerere ya Gikirisitu bakabikora kubera ruswa baba bahawe.

    Ku rundi ruhande ariko urugomo rukorerwa Abakirisitu bo muri Kenya rwaragabanutse kuko umwaka ushize yari iri ku mwanya wa 44 ku rutonde rw'ibihugu bihohotera Abakirisitu ku isi.

    Ibindi bihugu by'Afurika bivugwamo urugomo rukorerwa Abakirisitu ni Ibirwa bya Maldives, Sudan, Misiri, Mauritania, Algeria, Tunisia, Morocco, Mali, Burkina Faso, Central African Republic, Ethiopia, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Mozambique.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/dore-igihugu-cya-mbere-muri-eac-aho-umukirisitu-atotezwa/

  • Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya, arahamya ko Col. Rutiganda Jean Damascene alias George Mazizi yitabye Imana azize uburwayi aho bita Bwito muri Nord Kivu. Byari bisanzwe bizwi ko arwaye SIDA bikaba bikekwa ko ariyo yamuhitanye. Col Rutiganda yari amazi iminsi azanywe ku birindiro bya FDLR/FOCA kwa Gen. Ntawunguka Pacifique alias OMEGA arinaho yaguye.

    Uyu Col Rutikanga yakoraga cyane mu icengezamatwara ry'ingengabitekerezo ya FDLR ariyo yo kumara Abatutsi akaba yari azwi nka Donat Gapyisi kurubuga rwa Facebook, aho akwirakwiza ubutumwa bw'urwango ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Imbaraga Col Rutiganda yashyiraga mu guhakana Jenoside nuko yayikoze igihe yari Burugumesitiri wa Komini Murama mu cyahoze ari Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, akaba yarakatiwe no gufungwa burundu n'inkiko Gacaca ariko adahari.

    Inshingano zo gucengeza amatwara ya FDLR yazihawe na 'Maj Gen' Pacifique Ntawunguka akaba ari nawe yahaga raporo.
    Icengezamatwara rya FDLR rimaze igihe dore ko akenshi imbuga zayo zagiye zifungwa nk'urwari ruzwi nka www.fdlr.org ubu bakaba basigaye bakoresha izindi mbuga zizwi nka www.intabaza.com na www.urugaga.org
    Col Rutiganda nk'uwari warakatiwe burundu yumvaga ubuzima bwe ari ubwo mu mashyamba bityo akaba yarakoreraga FDLR n'imbaraga ze zose.
    Nubwo apfuye, Rutiganda agiye atagejejwe imbere y'ubutabera ngo abazwe ibyaha yakoze imbonankubone aho yari afatanyije n'izindi nterahamwe nka Mpamo Esdras.

    Mu gihe Rutikanga wayoboraga Murama mu gihe cya Jenoside apfuye, indi nterahamwe bari begeranye ariwe Ugilashebuja Celesitini wayoboraga Komini ya Kigoma yegeranye na Murama, akingiwe ikibaba na Leta y'Ubwongereza.

    The post Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/col-rutiganda-jean-damascene-wa-fdlr-akaba-yari-burugumesitiri-wa-murama-mu-gihe-cya-jenoside-yapfuye-azize-indwara/

  • VIDEO : Aimable Karasira yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwada #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira yabitangaje mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, avuga ko ubu yinjiye muri Politiki kugira ngo avuganire rubanda.

    Yabivuze agaruka ku bibazo bimwe na bimwe avuga ko bibangamiye rubanda nko kongeza amafaranga y’ingendo, umusore ku bukode bw’ubutaka ndetse n’ibindi bibazo bitagira ubivugaho nyamara hari inzego zibishinzwe nk’Inteko Ishinga Amategeko.

    Ati 'Ugasanga abantu ntibabibaza, yewe n’Abanyamakuru basanzwe namwe mutugerera kure ugasanga ntimwabitubarije bikabazwa n’umuturage usanzwe.'

    Uyu mugabo usanzwe anaririmba indirimbo zumvikanamo politiki, aherutse gushyira hanze indirimbo ya Kangondo igaruka ku kibazo cyo kwimura abaturage b’ahirwa Bannyahe mu Karere ka Gasabo kigeze kugaruka cyane mu itangazamakuru.

    Avuga ko ibihangano bye biba bisa nko kuvugira abadafite kivugira, bikaba byatumye ubu yinjiye muri Politiki, akaba asaba abantu kumujya inyuma.

    Karasira avuga ko nubwo nta mutwe wa Politiki agira ariko 'nzakora ku giti cyanjye niyamamarize ubudepite ndetse nkiyamamariza n’umwanya wa Perezida wa Repubulika.'

    Avuga ko atari cyera kuko aziyamamaza muri manda itaha ubwo ni muri 2024 kuko ari bwo manda y’imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame izaba irangiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Aimable-Karasira-yatangaje-ko-aziyamamariza-kuba-Perezida-w-u-Rwada

  • Rusizi : Mayor aravugwaho gusenyesha ishuri, we ati 'narangije urubanza sinategetse gusenya' #rwanda #RwOT

    Ni ishuri Sainte Marie Rususa, rya fondasiyo Saint Marie de Jesus, ryubutse ku butaka bwa Leta yabatije.

    Ryavugwagaho kuba ribereyemo umwenda abaturage n’abarimu, urimo uw’ibiribwa byagemuwe kuri iri shuri.

    Muri 2018 riherutse ryarasenywe ku buryo ibyumba byaryo 36 byavanyweho inzugi n’amadirishya n’amabati kugira ngo hishyurwe umwenda wa miliyoni 9 Frw ryari ribereyemo abantu.

    Abatuye mu gace riherereyemo banenga uriya mwanzuro wo gusenya ririya shuri kuko ryari rimaze kubazanira amahirwe kandi ko cyari igikorwa remezo cyari kuzabagirira akamaro.

    Umwe muri aba baturage yagize ati 'Aha ishuri ryari ryubutse habaye ibigunda ahandi habaye imirima ushatse guhinga aragenda agafata igice ashaka agahinga.'

    Bavuga ko aka gace kari kamaze gutera imbere kuko hari n’ivuriro ku buryo babona imbere habo ari heza kubera ibi bikorwa remezo byari bikomeje kwisukiranya.

    Kayumba Ephrem uyobora aka Karere uvugwaho gutanga amabwiriza yo gusenya ririya shuri, yabwiye TV1 ko ibyo gusenya ririya shuri atabizi.

    Yagize ati 'Njyewe icyo nzi ni uko natanze uburenganzira bwo kurangiza urubanza rw’abo iki kigo kibereyemo ideni, kurangiza urubanza hari ubwo bikorwa neza cyangwa bigakorwa ku mbaraga za Leta , gusa iyi dosiye n’iya kera ndumva ntarigeze mvuga ngo barisenye.'

    Bariya baturage bavuga ko abana bigaga muri ririya shuri harimo n’abavuye mu ishuri kubera ingaruka za kiriya gikorwa bita ko kigayitse.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Mayor-aravugwaho-gusenyesha-ishuri-we-ati-narangije-urubanza-sinategetse-gusenya

  • Diamond yisanishije n’umwana yabyaranye na Tanasha, abafana bati 'inyana ni iya mweru' #rwanda #RwOT

    Ni amafoto yashyize kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu, ubwo uyu muhanzi yabanzaga gushyiraho amafoto ateruye uyu mwana yabyaranye na Tanasha batandukanye.

    Ni amafoto agaragaza ko uyu muhanzi yari yasuye uriya mwana dore ko nta n’ubutumwa yigeze ashyiraho buyaherekeza gusa amafoto ubwayo yivugiraga.

    Nyuma y’uko ashyizeho amafoto agaragaza ibihe byiza yagiranye n’uyu mwana, Diamond yashyizeho indi foto igaragaza uyu mwana yayegeranyije n’iye akiri muto.

    Bamwe mu bamukurikire kuri uru rubuga nkoranyambaga bahise batangaza ko Diamond asa n’umwana we 100%.

    Hari uwahise avuga ko ari nka Copy& Paste ashaka kuvuga ko ari we wagiye akagaruka.

    Undi na we yagize ati 'Uyu biragaragara ko ari impanga yawe ntakabuza' Undi na we ati 'Like father like son, cyangwa se 'inyana ni iya mweru.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Diamond-yisanishije-n-umwana-yabyaranye-na-Tanasha-abafana-bati-inyana-ni-iya-mweru

  • Rwatubyaye yabonye ikipe y’i Burayi #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize byakunze kuvugwa ko uyu myugariro wo hagati w’ikipe y’Igihugu Amavubi ashobora kwinjira muri APR FC nyuma y’uko arangije amasezerano muri Suitch Backs yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Mu minsi yashize kandi, Maj Gen Mubarak Muganga uherutse kugirwa umuyobozi wa APR, yari yavuze ko kuba Rwatubyaye yagaruka muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ntacyo byaba bitwaye kuko ari nko mu rugo dore ko yayikiniye kandi akayivamo neza.

    Radion ikora ibijyanye n’imikino mu Rwanda B&B FM Umwezi yatangaje ko uyu myugariro yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia.

    Rwatubyaye yinjiye muri iyi kipe isanzwe iri mu kiciro cya mbere muri kiriya gihugu, yashinzwe muri 2012 ikaba inaza mu myana y’imbere dore ko mu mwaka w’imikino ushize yawurangije iri ku mwanya wa gatanu.

    Iyi kipe kandi isanzwe yitabira amarushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi kuko uyu mwaka yitabiriye Uefa Europa League, ariko ikaza gusezererwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rwatubyaye-yabonye-ikipe-y-i-Burayi

  • COVID yishe abagabo 4 n’abagore 3, abanduye mu munsi umwe ni 204 #rwanda #RwOT

    Aba bahitanywe na COVID-19 barimo umugore w’imyaka 89, uw’imyaka 47 n’uwa 42 bose b’i Kigali ndetse n’umugabo w’imyaka 96, uwa 59 n’uwa 58 b’i Kigali ndetse n’uw’imyaka 50 w’i Gicumbi.

    Naho bariya 204 bayanduye, harimo ab’i Kigali 2, Ruhango : 62, Gicumbi : 18, Rwamagana : 10, Kirehe : 10, Karongi : 7, Kamonyi : 7, Ngoma : 5, Nyagatare : 4, Nyamasheke : 3, Rubavu : 3, Nyamagabe : 2, Gisagara : 1.

    Iyi mibare yatumye abamze kwandura bose baba 12 647 mu gihe abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose ari 172.

    Imibare igaragaza kandi ko abamaze gukira bose hamwe ari 8 319 barimo 135 bakize mu masaha 24 y’ejo tariki 23 Mutarama 2021.

    Muri iki cyumweru turi gusoza, u Rwanda rwakiriye umuti ugabanya ubukana bw’iki cyorezo ndetse ukaba waratangiye guhabwa abarwayi bamerewe nabi.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kandi cyatangaje ko u Rwanda ruzakira inkingo za mbere rwatumije mu ntangiro z’ukwezi kwa Kabiri cyangwa mbere yaho gato.

    Ni inkingo zigera muri miliyoni 1 zizahita zizahita ziterwa abagomba kuzihabwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-yishe-abagabo-4-n-abagore-3-abanduye-mu-munsi-umwe-ni-204

  • CHAN 2020: Ikipe y' Amavubi yatangiye imyiteguro y'urugamba ifitanye na TOGO_ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi iherereye i Douola muri Cameroon yasubukuye imyitozo nyuma yo kunganya imikino ibiri itinjije cyangwa ngo yinjizwe igitego.

    Amavubi aherutse kunganya na Maroc ifite igikombe giheruka yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa nyuma mu matsinda ifitanye n'ikipe y'igihugu ya Togo tariki 26 Mutarama 2021 ku i saa 21h00 za Kigali.

    Ibi byatanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'iyi kipe bagira bati 'Ikipe y'Igihugu Amavubi irimo gukora imyitozo kuri Stade Annexe Omnisports de Bepanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma wo mu itsinda C uzayihuza na Togo.Uyu mukino uteganyijwe tariki 26 Mutarama guhera I saa tatu kuri Stade de Limbé.'

    U Rwanda rwatangiye tariki 18 runganya n'Ubugande ku munsi wa mbere, ruganya na Maroc ku mukino w'umunsi wa Kabiri, ubu rwatangiye imyiteguro yo gusoza urugamba rwo kwikura imbere ya Togo, uyu mukino akaba ari nawo uzaca urubanza ku ruhande rw'Amavubi ko ruzazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.

    Amavubi aherereye mu itsinda C kuri ubu afite amanota abiri arasabwa gutsinda Togo. iri tsinda riyobowe na Maroc ifite amanota Ane, Togo ifite Atatu, Amavubi afite abiri mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/chan-2020-ikipe-y-amavubi-yatangiye-imyiteguro-yurugamba-ifitanye-na-togo_-amafoto/

  • Menya amwe mu mafunguro y'ingenzi yagufasha gusinzira neza #rwanda #RwOT

    Gusinzira neza ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y'umubiri, kuko bifasha ingingo zitandukanye z'umubiri gukora neza. Mu gihe usinzira neza bihagije uba urinze umubiri wawe ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye zibasira umutima, impyiko, urwungano rw'ubwirinzi ndetse n'ubwonko.


    Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha gusinzira neza, kimwe muri ibyo kandi cy'ingenzi harimo amafunguro ufata mu ijoro mbere yo kuryama. Amafunguroy'ingenzi ushobora gufata akagufasha gusinzira neza:

    .Amata ashyushye: Amata ashyushye (cyangwa akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk'umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu. Kuba wafata akarahuri k'amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    .Amafi: Amafi cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n'izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin.

    Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n'ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye. Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y'ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n'indi.

    .Umuceri w'umweru: Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi. N'ubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n'umuceri w'igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n'ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza. N'ubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

    .Lettuce (cyangwa salade): Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza. Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

    .Almonds: Almonds (utubuto tujya kumera nk'ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira. Guhekenya utu tubuto mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

    .Icyayi cya chamomile (chamomile tea):

    Umuneke: Nawo ukize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by'ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.

    .Cheese/Fromage: Ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y'ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

    Aya mafunguro atandukanye ari hejuru yagiye akoreshwa kuva cyera, mu kuvura ikibazo cyo kubura ibitotsi no gusinzira nabi, kandi nta ngaruka mbi atera ku mubiri, igihe cyose ariwe mu rugero.

    Kugira ngo ubashe kubona ibyiza byinshi n'intungamubiri zihagije, ni byiza kuyarya byibuze amasaha 2 mbere yo kuryama kugira ngo wirinde kugugara mu nda (indigestion) n'ikirungurira.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/menya-amwe-mu-mafunguro-yingenzi-yagufasha-gusinzira-neza/

  • Umu Dogiteri yibye inkingo za Covid-19 ajya kuziha abagize umuryango we #rwanda #RwOT

    Umu dogiteri witwa Dr Hasan Gokal akurikiranyweho icyaha cyo kwiba agacupa karimo doze 9 z'urukingo rwa Covid-19 rwari rugenewe abababaye kurusha abandi ajya kurwihera abagize umuryango we n'inshuti ze.

    Uyu muganga yibye uru rukingo kuri site yo mu gace ka Houston muri Texas,US kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize arangije ajya kurwihera abamukomokaho n'inshuti ze.

    Umucamanza witwa Kim Ogg wo mu karere kitwa Harris County yavuze ko uyu muganga yahamwe n'iki cyaha bituma yirukanwa burundu ku kazi kubera ubunyamwuga buke.

    Umushinjacyaha yavuze ko Dr Gokal akimara kwiba aka gacupa karimo inking 9 yahise abeshyera uwo bakorana ko ariwe mujura nawe ahita ajya kurega k'umucungamutungo wahise atangiza iperereza ryafashe uyu Gokal ahita yirukanwa ku kazi.

    Madamu Ogg yavuze ko Dr Gokal yibye uru rukingo bituma abarukeneye cyane batarubona.Ati 'Yatesheje agaciro akazi ke ashyira abagize umuryango we n'inshuti ze ku mwanya wa mbere bituma yica amategeko.Ibyo yakoze ntabwo aribyo ariyo mpamvu yakurikiranwe n'amategeko.'

    Uwitwa Paul Doyle wunganira Dr Gokal yavuze ko umukiriya we yari mu kuri kuko iyo ataruha abagize inshuti ze n'umuryango we rwari guta igihe.

    Ati 'Dr Gokal n'umukozi wa rubanda ndetse yari ahangayikishijwe nuko urwo rukingo rwari guta igihe rudahawe abarukeneye ariyo mpamvu yaruhaye abujuje ibisabwa byo kurufata.'

    Dr Gokal nahamwa n'icyaha azahanishwa igifungo cy'umwaka n'amande ya $4,000 (£2,950).

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/umu-dogiteri-yibye-inkingo-za-covid-19-ajya-kuziha-abagize-umuryango-we/