Blog

  • Imbamutima z’abakunzi b’Amavubi nyuma yo guka… – #rwanda #RwOT

    REBA HANO UKO MURI KIGALI BYARI BYIFASHE BISHIMIRA INTSINZI Y’AMAVUBI

    Akaruru karengana, imbyino zisubiramo amazina y’abakinnyi b’Amavubi bari Jacques, Kwizera, Niyonzima na Sugira nizo zumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, byaherekezwaga n’amashyi menshi abikiriza y’abari hamwe n’abatari hamwe bataka ubutwari Amavubi.

    Kuba umujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo y’iminsi 15, ntacyo byahungabanyije ku byishimo by’abakunzi b’Amavubi banze guhisha amarangamutima yabo nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Togo 3-2, maze birara mu mihanda ya za Nyamirambo n’ahandi, barabyina karahava.

    N’ubwo ingoma zavugirizwaga mu ngo zabo izindi zivugira mu mihanda, ntibyabujije kujyanirana injyana ndetse n’indirimbo z’abakunzi b’amavubi. Benshi ku mbuga nkoranyambaga badakurikira cyane iby’umupira, bumvise akaruru mu ijoro, abantu bishimye barandika bati, ‘Ese ko mbona byashyushye guma mu rugo yarangiye’?

    Nyuma yo kugenzura neza bakamenya intandaro y’ibyishimo, bahise nabo bandika bati ‘Thank you Amavubi’ bisobanuye ngo ‘Mwakoze Amavubi’. Ni intsinzi yatanze ibyishimo mu gihugu hose ndetse abanyarwanda ntibazuyaje, bahise babyerekana barara ijoro ryose babyina baririmba bishimye, intero n’inyikirizo ari imwe, ‘Mwakoze Amavubi’.

    Muri 1/4 Amavubi azakina n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya D ririmo Guinnea, Zambia, Tanzania na Namibia.

    Uko byari byifashe i Nyamirambo kuri 40 nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Togo 3-2

    Uko byari byifashe i Limbe ku bakinnyi b’Amavubi nyuma yo gutsinda Togo

    Seif yatsinze igitego cya mbere cy’Amavubi

    Jacques yatsinze icya kabiri

    Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu cyatanze intsinzi

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo ntibatanzwe ahubwo bagaragaje ibyishimo bafite ku bw’Amavubi yabahaye ibyishimo baherukaga kera, benshi bandika amagambo yiganjemo arimo urwenya – mu kumvikanisha cyane ibyishimo bafite, aho hari nk’uwavuze ngo Sugira Ernest akwiye guhabwa KCC, undi avuga ko uyu mukinnyi ahawe byose birimo na RwandAir. Tom Close yanditse ko Togo ‘bayitogosheje’, Dj Pius asetsa abantu avuga ko Sugira ngo benshi bakunze kumwita Dj Pius, hari n’abavuze ngo ubu noneho bakwemera kurara muri Stade babyina intsinzi.

    Minisiteri ya Siporo yashimiye Amavubi ku bw’intsinzi yahaye abanyarwanda inibutsa abantu bose gukomeza kwirinda Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102657/imbamutima-zabakunzi-bamavubi-i-kigali-nyuma-yo-gukatisha-itike-ya-14-muri-chan-2020-amafo-102657.html

  • Insinzi y’amavubi itumye abanya-Kigali birengagiza ibya Guna mu Rugo barara babyina #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’ yatsinze Togo ibitego 3-2, ibona itike yo gukomeza muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa Kabiri.

    Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019 ubwo yatsindiraga Ethiopia iwayo mu gushaka itike y’iri rushanwa ryari kuba muri Mata 2020, ariko rikimurirwa mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

    Ku ikipe y’u Rwanda, wari umukino utandukanye n’indi ibiri yabanje, aho watangiranye gusatira gukomeye, Tuyisenge atera n’umutwe, Mutsinzi ahagarika Ouro-Agoro mbere y’uko Nshuti Dominique Savio ahindura umupira washyizweho umutwe na Hakizimana Muhadjiri, ufatwa neza n’umunyezamu Aigba.

    Mashami Vincent yasabwe gukora impinduka hakiri kare, ku munota wa munani gusa, Manzi Thierry asimburwa na Bayisenge Emery nyuma yo kubabara mu gatuza akitabwaho inshuro ebyiri ntibigire icyo bitanga.

    Byiringiro Lague wahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare, ni we umukino w’u Rwanda wari wubakiyeho, aho yaremye uburyo bukomeye burimo umupira yahinduye mu izamu nyuma yo gucenga abakinnyi babiri, Tuyisenge Jacques akojejeho ikirenge ujya hanze.

    Mu gihe uburyo bumwe bwa Togo bwabonywe na Kakouvi Amekoudi, umupira akawutera hanze, Imanishimwe Emmanuel yagerageje ubundi buryo ku ruhande rw’Amavubi, umupira usubizwa inyuma na Aigba mbere yo gukurwaho na myugariro we.

    Habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Abdou-Samiou Tchatakora yacomekeye umupira kapiteni we, Yandoutne Nane, uyu ntiyamutenguha, atazuyaje, atsindira hagati ya Mutsinzi Ange na Kwizera Olivier wari wasohotse.

    Togo yashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’iminota ibiri, umupira winjiranywe na Ismael Ouro-Agoro, awuhinduye mu izamu uhindurirwa icyerekezo na Kwizera Olivier.

    Ikosa ryakorewe kuri Byiringiro Lague na Abdoul-Halimou Sama mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ni ryo ryavuyemo umupira w’umuterekano watewe na Bayisenge Emery, maze Niyonzima Olivier 'Seif’ wari wigeze kugerageza umupira w’umutwe bikanga mu minota ya mbere, noneho biramukundira, awuboneza mu izamu aciye hagati y’abakinnyi ba Togo, awutanga Aigba wari uwutegereje, uruhukira mu rushundura.

    Akoro winjiye asimbura ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye, ni we watsindiye Togo igitego cya kabiri ku munota wa 59 ku mupira wahinduwe na Ismael Ouro-Agoro wacitse Niyonzima Olivier agahindura umupira hagati ya Mutsinzi Ange, Kwizera Olivier na Imanishimwe Emmanuel.

    Nyuma y’amasegonda make, Omborenga Fitina yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Tuyisenge Jacques azamuka mu kirere, awudunda n’umutwe, uruhukira mu izamu rya Aigba. Kapiteni w’Amavubi yaherukaga gutsinda igitego muri CHAN 2011 kuri Tunisia.

    Ikipe y’Igihugu yigaragaje nk’iyari izi icyo ishaka kuri uyu mugoroba, yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 66, Twizeyimana Martin Fabrice wari umaze iminota 10 asimbuye Kalisa Rachid, ahindura umupira wafunzwe neza na Sugira Ernest, acenga abakinnyi babiri ba Togo mbere yo kuwuboneza mu izamu.

    Kwizera Olivier yarokoye Amavubi ku mupira wahinduwe na Akoro, awushyira muri koruneri mbere y’uko kandi akora ku watewe na Abdou-Samiou Tchatakora, ugakubita igiti cy’izamu mbere yo gusubira inyuma mu minota 10 ya nyuma. Mu minota ishyira umusozo, Bayisenge Emery na we yarokoye Amavubi ku mupira yakuye mu izamu.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri n’amanota atanu, aho ruzahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea, Tanzania na Namibia, ariko iki gihugu cya nyuma cyamaze gusezererwa.

    Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Maroc yatsinze Uganda ibitego 5-2, izamuka iyoboye itsinda C n’amanota arindwi ndetse izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda D rizasoza imikino yaryo ku wa Gatatu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Insinzi-y-amavubi-itumye-abanya-Kigali-birengagiza-ibya-Guna-mu-Rugo-barara

  • CHAN 2020: Amavubi yatsinze Togo abona itike… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye kuri Limbe Stadium, wasifuwe n’umunya-Misiri Mohamed wari uhagaze hagati mu kibuga. Umukino watangiye amakipe yombi yigana ari nako bakina imipira miremire bashaka ubusatirizi ko butungura umunyezamu bakinjiza igitego.

    Amavubi yagize ibyago ku munota wa 8 gusa yakoze impinduka nyuma y’uko Manzi Thierry yagize imvune ahita asimbuzwa  Bayisenge Emery.

    Ku munota wa 19 Amavubi yabonye koruneri ya mbere yatewe umupira uhabwa Byiringiro Lague wacenze ba myugariro bose ba Togo asunikira umupira Jacques Tuyisenge wari uhagaze mu rubuga rw’amahina wenyine, ariko ateye umupira ujya hanze y’izamu.

    Ku munota wa 25 Amavubi yahushije uburyo bwo gufungura amazamu, ubwo Imanishimwe Emmanuel yateraga ishoti rikomeye mu izamu, ariko umunyezamu Abdoul Moubarak Aigba awukuramo.

    Amavubi yakomeje gukina neza mu kibuga hagati bahererekanya neza bashaka uburyo bwo gufungura amazamu ariko bikomeza kwanga.

    Abakinnyi barimo Byiringiro Lague, Muhadjiri, Jacques ndetse n’aba bakinnyi bakina banyuze ku mpande bakomejer kugerageza gushaka uburyo bwavamo ibitego, babona za Koruneri ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

    Ku munota wa 37 Togo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na kapiteni Yenduotie Nane ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi cyane cyane Emery Bayisenge.

    Ku munota wa 45 Amavubi yishyuye igitego kuri Coup Franc yatewe na Emery Bayisenge, arasimbuka Niyonzima Olivier Seif ashyiraho iminota umutwe atsinda igitego cyiza cyane.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye u Rwanda rugaragaza inyota yo gutsinda igitego cya kabiri, ariko Togo igaragaza imbaraga nyinshi zo gushaka igitego cya kabiri.

    Umutroza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yakoze impinduka, asohora mu kibuga Kalisa Rachid yinjiza Twizeyimana, mu gihe Savio yasimbuwe na Sugira Ernest.

    Ku munota wa 58 Togo yabonye igitego cya kabiri cyatasinzwe na Bilali Akoro ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi.

    Nyuma y’iminota ibiri gusa Jacques Tuyisenge yishyuye igitego ku munota wa 60 ku mupira waturutse kwa Ombolenga Fitina.

    Akinjira mu kibuga ku munota wa 66 Sugira Ernest Ernest yacenze ba myugariro babiri ba Togo arekura ishoti mu izamu atsinda igitego cya gatatu cy’Amavubi.

    Ikipe y’igihugu ya Togo yakomeje kotsa igitutu izamu ry’u Rwanda ariko abakinnyi b’u Rwanda bakomeza kwirwanaho no kugerageza gushaka uburyo bwo gutsinda igitego cya kane.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye u Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Togo, ihise ifasha Amavubi gukatisha itike ya 1/4 aho itegereje kumenya ikipe izaba iyambere mu itsinda rya D bazahura mu cyiciro gikurikiyeho.

    Kapiteni Jacques Tuyisenge niwe wabaye umukinnyi w’umukino, nyuma yo gutsinda igitego ndetse akanigaragaza mu minota 90.

    Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Maroc yanyagiye Uganda 5-2, ihita izamukana n’u Rwanda muri 1/4.

    Rwanda XI: Olivier Kwizera (GK), Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Fitina Ombalenga, Emmanuel Imanishimwe, Olivier 'Seif' Niyonzima, Rachid Kalisa, Savio Dominique Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge

    Amavubi yatsinze Togo 3-2 abona itike ya 1/4 muri CHAN 2020

    Amavubi yakomeje muri 1/4 cya CHAN 2020

    Amavubi yakoze ibyo yasabwaga imbere ya Togo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102656/chan-2020-amavubi-yatsinze-togo-abona-itike-ya-14-jacques-tuyisenge-atorwa-nkumukinnyi-wum-102656.html

  • Umwe mu bafana ba #Sugira yamusabye ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, n'ikipe ya Togo. Ni umukino warangiye ikipe y'U Rwanda itsinze iya Togo ibitego 3 kuri 2. Igitego cy'intsinzi cyatumye Amavubi akomeza muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Savio. Abafana b'Amavubi n'abanyarwanda muri rusange bacitse ururondogoro ndetse hari n'abasazwe n'akanyamuneza biroha mu mihanda nkuko twabibabwiye mu nkuru iheruka. Umwe mu bafana ba Sugira Ernest ku rubuga rwa Twitter yamwisabiye ko yamutera inda agendeye ku byishimo yamuhaye atsinda igitego kiraje neza abanyarwanda. Ibi uyu mufana yabivuze nyuma yuko Sugira yari amaze gutangaza amagambo abinyujije kuri twitter ye. Amagambo Sugira yatangaje yari yiganjemo cyane gushima Imana.

    Sugira Ernest

    Abinyujije kuri twitter, Sugira Ernest yagize ati: 'Job well done# ThankyouLORD unto the next one'.

     

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    Sugira Ernest amaze gutangaza aya magambo, umwe mu bafana be yahise amusaba ko yazamutera inda.

     

    '

     

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bafana-ba-sugira-yamusabye-ko-yamutera-inda-nyuma-yuko-ahesheje-intsinzi-amavubi/

  • KIGALI: Abaturage bavuye mu ngo zabo biroha mu mihanda kwishimira intsinzi y' #Amavubi (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi umaze kurangira ku ntsinzi y'Amavubi. Abaturage batuye umujyi wa Kigali barenzwe n'amarangamutima maze bamwe biraha mu mihanda bajya kwishimira intsinzi y'Amavubi. Muri tumwe mu duce twa Kigali nka Kimisagara, Gisozi na Nyamirambo humvikanye urusaku rw'amadebe ndetse n'ingoma zavuzwaga n'abaturage mu rwego rwo kwishimira intsinzi y'Amavubi yaherukaga mu myaka isaga 5 ishize.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/kigali-abaturage-bavuye-mu-ngo-zabo-biroha-mu-mihanda-kwishimira-intsinzi-y-amavubi-video/

  • #Amavubi yacecekesheje abayapinga araza neza abaturage basaga miliyoni 12 batuye mu #Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'U Rwanda iraje neza imbaga y'abaturage basaga miliyoni 12 batuye U Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya Maroc ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa nyuma U Rwanda rwari rukinnye mu itsinda rubarizwamo.

    Igitego cya mbere cyagiye mu izamu ry'Amavubi ku munota wa 38 gitsinzwe n'umukinnyi Nane wa Togo ntihaciyemo igihe kinini kuko ku munota wa 46 Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cya mbere cy'Amavubi igice cya mbere kirangira Amavubi na Togo binganya ubusa ku busa.

    Niyonzima Sefu akimara gutsinda igitego cya mbere

    Mu gice cya kabiri haranzwemo gukotana ku makipe yombi bityo bituma ku munota wa 58 umukinnyi wa Togo uzwi nka Akoro wari wagiyemo asimbuye atsinda igitego cya 2 cya Togo. Abakinnyi b'Amavubi ntibatatiriye igihango, gahunda yo kwimana U Rwanda yakomeje maze kapiteni Jacques Tuyisenge yishyura atsinda igitego cya 2 cy'Amavubi . Igitego cy'umutwe mwiza w'umudundano wavuye kuri passe ya Ombolenga Fitina. Aha hari ku munota wa 60 w'umukino. Gukotana byafashe indi ntera mu minota yari isigaye kugirango umukino urangire. Umutoza Mashami Vincent yabonye hari imbaraga zibura mu busatirizi maze asimbuze Nshuti Savio wari wananiwe ashyiramo Sugira Ernest. Sugira akimara kwerekanwa nk'umusimbura, imbamutima z'abanyarwanda zabaye benshi batangira kwiyumvamo intsinzi. Sugira nawe ntiyabatereranye kuko ku munota wa 66, uyu musore ukomoka mu karere ka Muhanga yatsinze igitego cya 3 nyuma yo gucenga ba myugariro 2 ba Togo. Igitego cya Sugira kikijyamo abantu batangiye guhumurirwa intsinzi gusa urugamba rwari rutararangira. Amavubi yakomeje gukotana no gukomera ku gihango cyo kwimana u Rwanda kugeza ku munota wa 94 umusifuzi ahushye mu ifirimbi umukino urangiye. Intsinzi itaha i Rwanda. Amavubi akomeza mu mikino ya 1/4 c'irangiza muri CHAN 2020. Abanyarwanda bose yaba ababa mu gihugu no hanze yarwo intsinzi barayibyina bashimira abasore b'Amavubi babahaye ibyishimo baherukaga mu myaka 5 ishize muri CHAN 2016 aho u Rwanda rwasezererwaga muri 1/2 cy'imikino ya CHAN 2016 yabereye i Kigali mu Rwanda.

    Kapiteni Jacques Tuyisenge watsinze igitego cya 2 cy'Amavubi ninawe wabaye umukinnyi mwiza w'umukino (man of the match)

    Sugira Ernest niwe watsinze igitego cya 3 ari nacyo cy'intsinzi kijyanye Amavubi muri 1/4 cy'imikino ya CHAN 2020

    Nuku umukino warangiye, intsinzi itaha mu rw'imisozi igihumbi

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yacecekesheje-abayapinga-araza-neza-abaturage-basaga-miliyoni-12-batuye-mu-rwanda/

  • Soma ubutumwa bw' abakunzi b' ikipe y' Igihugu Amavubi nyuma yo gutsinda Togo #rwanda #RwOT

    Nyuma yamasaha make ashize ikipe y'u Rwanda y'umupira w'amaguru Amavubi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, yegukanye intsinzi mu mukino wo gushaka itike ya 1/4 cy'irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, abayobozi n'abandi bantu batandukanye batanze ubutumwa bashimira akazi gakomeye iyo kipe yakoze.

    Umugabo ni usohoza ubutumwa bw'abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda. #SETU @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/xetbyuEbSj

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021

    Intsinzi bana b’u Rwanda.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Ishyuka Rwanda. #Tubadwinge pic.twitter.com/URzNGU3Jlp

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 26, 2021

    Turashimira @AmavubiStars kubw'intsinzi ahaye u #Rwanda. Tuributsa #Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n'amabwiriza yo kwirinda #COVID19. #NtabeAriJye wandura cyangwa ukwirakwiza COVID-19! #SHISHOZA @Rwandapolice @CityofKigali https://t.co/cEX64nHxF0

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 26, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/soma-ubutumwa-bw-abakunzi-b-ikipe-y-igihugu-amavubi-nyuma-yo-gutsinda-togo/

  • Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa America ubu afite umugore witwa Michelle ndetse banabyaranye abana babiri barimo uwitwa Sasha na Malia.

    Michelle na Obama bahuye mu 1989 ubwo Obama yari agiye kwimenyereza mu kigo cy'ibyerekeranye n'amategeko arinaho Michelle yakoraga. Obama agezeyo bamuhaye Michelle ngo amubere umujyanama mu gihe cy'amezi.

    Muri aba ntanumwe wakekaga ko bazagera aho bakundana ndetse bakanabana kuko Obama asaba Michelle ko bakundana bwa mbere, Michelle yabanje kumuhakanira.

    Gusa nyuma byaje gukunda aramwemerera ku nshuro ya kabiri ndetse mu 1992 baza kubana byemewe.

    Gusa nubwo urukundo rwaba babiri rukiri intangarugero kuri benshi, uyu mugabo wahoze ari perezida wa America ntabwo yakundanye na Michelle gusa. Obama yanapfushije ubukwe inshuro ebyiri ku mukobwa akundanye mbere yuko ahura na michelle.

    Obama bitewe nuko yavutse kubabyeyi batandukanyije ubwoko n'uruhu, byatumye agira abandi bene wabo badahuje uruhu, ibyo rero byanatumye amenyerana n'abazungu benshi kugeza naho anakundana nabo byeruye. Mu ntangiriro za 1980 haruwo bakundanye witwaga Sheila Miyoshi Jager, iki gihe Obama akaba yari akiri mu masomo ndetse hari n'amatsinda yari ayoboye mumujyi wa Chicago.

    Obama yakundanye n'uyu mukobwa birakomera kugeza naho amusaba ko bazabana inshuro zigera kuri ebyiri, ariko ntibyaza gukunda kuko ababyeyi b'umukobwa bamubereye ibamba. Ababyeyi b'uyu mukobwa banze ko Obama abana n'umwana wabo kuko bo bavugaga ko uwo musore akiri muto cyane.

    Madamu Jager kuri ubu ufite imyaka 53, avuga ko rimwe ubwo bari bagiye gusura ababyeyi b'uyu mukobwa Barack Obama yasabye umukobwa bazabana, gusa ababyeyi ngo banze ubusabe bwa Obama atari ukubera ivangura rishingiye ku ruhu ahubwo ngo Obama nuko yari ataragira ahazaza ndetse akaba yari akiri muto cyane ku kuba yatunga umugore.

    Ntibyarangiriye aho, ubwo Obama yari amaze kubona amahirwe yo kujya kwiga amategeko muri kaminuza ya havard, nabwo yarongeye asaba umukobwa ku nshuro ya kabiri ko bazabana, gusa nabwo ntibyaje gukunda kuko umukobwa nawe ubwe ntiyigeze abyemera.

    Ngaho nawe ibaze gutera umuntu indobo bwacya ukumva ngo yabaye perezida w'igihugu nka America. Ese wabyifatamo ute?

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wakundanye-na-barack-obama-akaza-kumubenga-akomeje-kwicuza/

  • Umutima urandya, urandya ndananuka – Miss Nishimwe Naomie #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie avuga ko haciyeho iminsi mike amaze gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda ari bwo icyorezo cyahise kigera mu Rwanda abantu bajya muri Guma mu Rugo, ibintu byamuteye guhangayika cyane yibaza icyo ikamba yahawe azarimarisha.

    Tariki 22 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku Intare Arena ahigitse bagenze be bari bahanganye.

    Yatashye yishimye cyane ariko ibi byishimo bye byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020 kandi ari cyo gihe yumvaga agiye gutangira ibikorwa bye nk’uko yabitangarije ISIMBI.

    Ati'nkimara gutorwa byari byiza nta Corona yari ihari twayumvaga mu bindi bihugu, nishimye cyane natahanye ikamba ibintu bigenda neza, ntangira gukora hashize nk’ukwezi tuba tugiye muri guma mu rugo.'

    Yavuze ko bagishyira abantu muri Guma mu Rugo umutima wamuriye, akananuka yibaza icyo azakora.

    Ati'twagiye muri Guma mu Rugo numva ari bwo ngiye gutangira, mvuga nti muri Werurwe ngiye gutangira nkagira icyo nkora simbe nicaranye ikamba nta kintu ndimo gukora, baba bashyizeho Guma mu Rugo, umutima urandya, nashyira ifoto kuri Instagram abantu bakantuka ngo ntibantumye kwifotoza ngo kuki ntacyo nkora, nkahita nsiba, nti wa mugani ntibantoreye kwifotoza.'

    'Umutima urandya, urandya ndananuka. Papa arambaza ngo hari icyo wabuze? Ntiduhari? Nti wowe na Mama murahari, ati tuza rero ubonye uko ukora ibikorwa byawe wabikora si wowe wazanye icyorezo, nanjye ndatuza.'

    Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe bitamworoheye kuba yagira icyo akora ariko yageraeje kuba yagira imiryango afasha aho avuga ko yatanze ubufasha ku miryango 20.

    Muri Kanama 2018 akaba yarasuye imiryango yasenyewe n’imvura muri Nyabihu agerageza kuba yabafasha, asura abana batewe inda zitateganyijwe muri Nyaruguru.

    Yageze aho yibaza ikamba yahawe icyo rizamumarira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutima-urandya-urandya-ndananuka-miss-nishimwe-naomie

  • Intsinzi y' ikipe y'Amavubi yatumye AbanyaKigali bigabiza imihanda batitaye kuri Guma mu Rugo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe y' igihugu Amavubi yitwaye neza ku mukino yatsinze Togo ibitego 3_2 byatumye Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali bishimira intsinzi baheruka kera bituma bashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye nyuma yaho bamwe na bamwe birundiye mu mihanda batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid_19.

    Mu bice bitandukanye by'Igihugu by'umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z'urwungikane, amajerekani n'amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu mihanda bafite ibendera ry'Igihugu bishimira intsinzi u Rwanda rwaboneye muri Cameroun.

    Mu karere ka Nyarugenge I Nyamirambo, byari umwihariko kuko amagana y'abantu bahuriye mu mihanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bigabije imihanda biyibagiza ko bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwandu bwa Covid_19 bukomeje kugaragara mu mujyi wa Kigali.

    Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n'ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.


    Uko byari byifashe i Limbe ku bakinnyi b'Amavubi nyuma yo gutsinda Togo


    Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/intsinzi-y-ikipe-yamavubi-yatumye-abanyakigali-bigabiza-imihanda-batitaye-kuri-guma-mu-rugo-amafoto/