Blog

  • Nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda – Minisitiri Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda
    Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda

    Ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, Minisitiri Busingye yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ni Raporo u Rwanda rwatanze ku nshuro ya gatatu ku isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (Universal Periodic Review ‘UPR’).

    Minisitiri Busingye yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze n’ibyo rwagezeho bijyanye n’imyanzuro 50 rwari rwahawe gukora mu isuzuma riheruka ryabaye mu 2015.

    Uwo muyobozi yagize icyo avuga ku bintu bitandukanye u Rwanda rushinjwa, harimo kuba hari abantu bafungwa binyuranije n’amategeko, abantu baburirwa irengero, kuba hari abafungirwa ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo.Yavuze ko u Rwanda nta hantu rugira hatazwi hafungirwa abantu kugira ngo bakorerwe iyicarubozo.

    Yagize ati, “Ngize icyo mvuga kuri ibyo birego u Rwanda rushinjwa ko rufata abantu mu buryo butubahirije amategeko, bakajyanwa gufungirwa mu bigo bya gisirikare bitazwi, ngo bagakorerwa iyicarubozo, ibyo nta bibahari. U Rwanda rufite gereza zitandukanye ku basivili n’abasirikare, gereza zose z’u Rwanda, uko ari cumi n’enye (14), zikora bijyanye n’amategeko kandi uwo ari we wese yazigeraho.”

    Ati “Nta bigo bitazwi bifungirwamo abantu mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego bidafite ishingiro, kuko twe duhamya ko biba biherekejwe n’inyungu za politike z’abo babivuga”.

    Ubucucike muri za gereza

    Minisitiri Busingye yavuze ko ikibazo gihari muri za gereza ari ikibazo cy’ubucucike, bijyanye n’uko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko nk’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) ziba zakoze akazi kazo uko bikwiye.

    Yagize ati, “Ubucucike muri za gereza ni umusaruro w’imikorere myiza y’urwego rw’ubutabera, uhereye ku rwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) kugera no ku Nkiko. Iyo mikorere myiza y’izo nzego, ni yo ituma u Rwanda ruhora rutekanye igihe cyose. Gusa hari na gahunda yo gukora ku buryo inkiko zajya zitanga n’ibihano bitari igifungo, birimo gutegurwa kandi bizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko mu byakozwe uhereye mu 2015 kugeza mu 2019 bigamije kugabanya ubucucike muri za gereza, harimo kubaka gereza nshya yimuriwemo abari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge. Hari kandi n’izindi gereza eshatu zavuguruwe, hari sitasiyo za polisi nshya icyenda zubatswe mu gihe izigera kuri 64 zavuguruwe.

    Yavuze kandi ko mu 2018, igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatowe nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubucucike muri za gereza, kimwe no kwambika abantu udukomo tujyanye n’ikoranabuhanga dutuma ukambitswe atarenga aho atemerewe (electronic bracelets).

    Uhereye muri 2015 kandi, abagera ku 9.442 bararekuwe by’agateganyo mu gihe abagera ku 110 bafunguwe ku mbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika.

    Minisitiri Busingye yavuze ko ahafungirwa abantu, hagenzurwa kenshi kugira ngo harebwe niba hubahiriza ibisabwa by’ingenzi. Yanabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwashoboye gutandukanya imfungwa z’abagore n’abagabo, gutandukanya gereza z’abana n’iz’abakuru, ubu igisigaye kirimo gukorwa ni ugutandukanya, ahacumbikirwa abana n’abakuru mu gihe bakiri kuri polisi.

    Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Busingye yabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwakoze ku buryo uburenganzira bwose buteganywa n’itegeko nshinga bwubahirizwa.

    Yagize ati “Ibigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhari, ni uko ubu mu Rwanda habarizwa radio 34 mu gihe zari 23 mu 2011. Televiziyo zariyongereye kuko mu 2011 hari imwe, mu 2016 zari 12, naho mu 2019 ziba 19. Ibinyamakuru byandika byaba ibisohora inyandiko n’ibikorera kuri ‘internet’ byariyongereye biva kuri 73 mu 2016 bigera ku 161 mu 2020”.

    Busingye yavuze ko mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibyafatwaga nk’ibyaha bikorwa n’abanyamakuru mu kazi kabo byakuwemo, bikaba bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yabwiye ako Kanama ko ku bijyanye n’uko abaturage babona amakuru, igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ryagaragaje ko byazamutse biva kuri 52% mu 2012 bigera kuri 94% mu 2019.

    Muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Busingye yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi.

    Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w
    Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB
    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/nta-gereza-zitazwi-ziba-mu-rwanda-minisitiri-busingye

  • Sugira yabaye intero n’inyikirizo…Hari uwamusabye kumutera inda #rwanda #RwOT

    Ni igitego yatsinze nyuma yo guherezwa umupira na Twizeyimana Martin Fabrice na we winjiyemo asimbuye ubundi uyu musore ukunze gucungura Amavubi agacenga abasore batatu ba Togo agahita anyeganyeza incundura.

    Nyuma y’uko u Rwanda rwinjiye muri 1/4 cy’iri rushanwa riri kubera muri Cameroon, mu bice binyuranye by’i Kigali by’umwihariko i Nyamirambo ntibitaye ko uyu mujyi uri muri guma mu rugo kuko hari abahise birara mu mihanda bakajya kwishimira iyi ntsinzi.

    Iyi ntsinzi yagaragaje ko Abanyarwanda bakunda ruhago ahubwo ko babuze ababaha ibyishimo, yakurikiwe n’ibitekerezo binyuranye byagiye bisakara ku mbuga nkoranyambaga.

    Benshi mu batanze ibi biterekezo, bashimaga Sugira Ernest watsinze kiriya gitego cyari gikenewe dore ko ari na we wahesheje Amavubi kujya muri iri rushanwa.

    Kimwe mu bitekerezo byatambutse binasekeje, ni icy’uwitwa Noella Izere usanzwe ari n’umuhanzikazi.

    Uyu munyarwandakazi watangaga igitekerezo ku byatangajwe na Sugira ko 'akazi gakozwe neza, urakoze mana kuduteza indi ntambwe.' Yamusubije agira ati 'Basi uzantere inda'

    Bariya baturage kandi biraye mu mihanda, bagendaga basakuza baririmba ari na ko bagaruka ku izina Sugira.

    Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ubwo uyu mukino warangiraga, Sugira Ernest yavuze ko kiriya gitego atari icye ahubwo ko ari icy’Abanyarwanda kuko cyatumye u Rwanda rutera intambwe.

    Uyu musore wanyuze mu makipe akomeye mu karere, yavuze ko iteko iyo ariho akinira ikipe y’Igihugu aba yiteguye ko yatsinda igitego kuko aba yumva ari gukora nk’u Rwanda aho kuba ari umukinnyi runaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sugira-yabaye-intero-n-inyikirizo-Hari-uwamusabye-kumutera-inda

  • Huye: Mu ijoro rimwe mu kagari kamwe Polisi yahafatiye inzoga zitemewe #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya Tariki ya 25 Mutarama kuva saa moya z'umugoroba kugeza saa sita z'ijoro Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture.

    Ni igikorwa cyabereye mu midugudu  7 igize Akagari ka  Nyakagezi, mu ngo 13 hafatiwemo  litiro 1,730, hanafashwe abantu 13 barimo kunywa izo nzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyari kimaze iminsi gitegurwa hashingiwe ku  makuru yatangwaga n'abaturage.

    Yagize ati : 'Abaturage bo muri kariya kagari nibo bagiye baduha amakuru urugo ku rundi aho bakora ziriya nzoga. Twateguye igikorwa cyo kubafata, nibwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere twagiye muri iriya midugudu uko ari 7 tugera mu ngo 13  tuhasanga ziriya nzoga uko ari litiro 1,730.'

    SP Kanamugire yavuze ko urugo rwafatiwemo inzoga nkeya rwarimo litiro 40 naho urwarimo nyinshi rwafatiwemo litiro 265. Yakomeje avuga ko muri icyo gikorwa hanafashwe abantu 13 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa ziriya nzoga.

    Ati  'Mu mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yasohotse mu nama y'Abaminisitiri tariki ya 18 Mutarama harimo ko mu gihugu hose ingendo zirangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zigasubukurwa saa kumi za mugitondo. Bariya bantu twabafatiye muri zimwe muri ziriya ngo barimo kunywa inzoga nyuma ya saa moya z'umugoroba, bamwe muri bariya bantu bafatanwe ziriya nzoga bazicururizaga  mu ngo zabo  abandi  bakaziranguza.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yavuze ko  Polisi itazahwema kurwanya bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge  kuko zigira ingaruka zitandukanye ku mutekano w'abaturage ndetse no kubuzima bwabo.

    Ati  'Biriya bikorwa dusanzwe tubikora mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara y'Amajyepfo, bizahoraho kuko tumaze kubona ko biri mu biteza umutekano muke mu baturage nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n'abakobwa ku ngufu n'ibindi byaha bitandukanye.'

    Inzoga zafashwe zahise zimenwa naho abazifatanwe n'abazinywaga  bashykirizwa ubuyobozi bw'umurenge kugira ngo bacibwe amande. 
    src : RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/huye-mu-ijoro-rimwe-mu-kagari-kamwe-polisi-yahafatiye-inzoga-zitemewe/

  • Mukobwa, niba wasohokanye n'umusore mukundana irinde aya makosa kuko ushobora kuhata ibaba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakundana bajya bagira umwanya wo gusohokana bakajya gusangira, ariko hari ibintu by'ingenzi umukobwa agomba kuzirikana akabyirinda kuko ari amakosa akomeye kuyakora ari ku meza hamwe n'umukunzi basohokanye cyane cyane iyo ari bwo mugitangira gusohokana.

    Mukobwa, n'usohokana n'umukunzi wawe mugiye gusangira uzirinde ibi bikurikira:

    1.Kwitondera gutanga komande ihenze

    Si byiza ko umukobwa asaba ibyo kurya cyangwa kunywa bihenze kabone n'ubwo yaba azi uko umufuka w'umuhungu uhagaze neza. Ugomba gusaba komande y'ibiciriritse kugira ngo umuhungu atabona ko uba mu bakobwa biyemera cyangwa uri muri ba bandi bita abakuzi b'ibyinyo. Tegereza komande y'umuhungu.

    Burya si byiza ko umukobwa ari we ubanza kwaka icyo akeneye, ahubwo aritonda agategereza icyo umuhungu asabye ari nabyo ushobora kugenderaho nawe waka ibyo ufata. Ibi bifasha kumenya uko umuhungu mwasohokanye ameze ku mufuka kugira ngo utaza kwihanika ukamubarisha nabi.

    2.Irinde kurya ibigusaba kwitwararika

    Mu gihe ugiye ku meza jya wirinda ibyo kurya bishobora kugukoza isoni, bimwe usanga bigusaba kwitwararika cyane mu kubirya. Aha umuntu yavuga nk'isombe, spaghetti, cyangwa n'ibindi byose uzi bikugora, kandi ukibuka ko ugomba kurya mu kinyabupfura, dore ko hari abantu usanga baryana ubusambo cyangwa bakarya basamye.

    3.Irinde gusaba ibyo utazi

    Igihe wagiye gusangira n'umukunzi ntuzahubukire gutanga komande y'ibiribwa cyangwa ibinyobwa utazi, utararya kuko ubibonye ukibwira ko ari byo byiyubashye kuko wenda wumvise bihenze. Nyamara iryo ni ikosa kuko bashobora kubikuzanira bikakunanira kuko udasanzwe ubizi cyangwa ugahatiriza, ariko bigaragara nko kwiyemera mu byo utazi.

    4.Kwirinda ibisindisha

    Si byiza ko umukobwa wasohokanye n'umuhungu bakundana anywa ibinyobwa bisindisha n'ubwo waba ubikunda, keretse abiguhatiye kandi nabwo ugomba kumywa gake ngo udasinda ugata ibara imbere y'umukunzi no ku bakubona.

    5.Kwirinda gusamara

    Umukobwa wasohokanye n'umukunzi we agomba kwirinda gusamara no gusahinda, akagaragaza ikinyabupfura n'ubwitonzi kugira ngo n'abamubona babone ko ari umukobwa utuje w'umutima utari umwasama.

    Ibi byose ni ibintu umukobwa agomba kwirinda yasohokanye n'umuhungu bakundana kuko bishobora kumusebya ku mukunzi we bigatuma amunyuzamo ijisho kubera imyitwarire idahwitse kandi ari ibintu yashoboraga kwirinda, kandi bikanamuhesha agaciro nk'umukobwa wiyubaha akubahisha n'umukunzi we.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-niba-wasohokanye-numusore-mukundana-irinde-aya-makosa-kuko-ushobora-kuhata-ibaba/

  • Ange Kagame na bamwe mu bayobozi banyuzwe n’intsinzi y’Amavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko u Rwanda rubonye itike ya ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, bamwe mu bayobozi bashimiye ikipe y’igihugu ku ntera yateye irenga amatsinda.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, u Rwanda rwakinaga umukino usoza itsinda C na Togo, rwaje gutsinda uyu mukino ibitego 3-2 maze ruhita rubona itike ya ¼ cy’iri rushanwa.

    Ni ibitego byatsinzwe na Sugira Ernest, Niyonzima Olivier Seif na Jacques Tuyisenge.

    Gutsinda uyu mukino Amavubi akaba yahise azamuka mu itsinda ari aya kabiri n’amanota 5 mu gihe Maroc yazamutse ari iya mbere n’amanota 7. Togo ifite 3 na Uganda ifite 1 zo zikaba zahise zisezererwa.

    Nyuma y’iyi ntsinzi bamwe mu bayobozi bayobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju AUrore Mimosa bakaba bahise bashimira Amavubi ku bw’intambwe bateye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yifashishije agace k’amashusho y’indirimbo Tsinda Batsinde ya Alain Muku, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye Amavubi avuga ko umugabo ari usohoza ubutumwa bw’abamutumye.

    AtI' Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.'

    Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda. #SETU @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/xetbyuEbSj

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yashimiye aba bakinnyi ko bimanye u Rwanda bakwiye gushimirwa.

    Ati' Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke.'

    Umukuru w’uRwanda @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke @Mashavince

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) January 26, 2021

    Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame Paul na we yishimiye intsinzi y’Amavubi, nyuma yo gukomeza yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Twitter utumenyetso dutatu tw’umutima dusa n’amabara atatu agize idarapo ry’u Rwanda(Ubururu, umuhondo n’icyatsi), akurikizaho hashtag y’Amavubi.

    💙💛💚💪🏾#Amavubi

    — AIKN (@AngeKagame) January 26, 2021

    Undi washimiye Amavubi ni kapiteni w’ikipe y’iguhugu nkuru, Haruna Niyonzima, abinyujije kuri Instagram yababwiye ko bakoze neza.

    Muri ¼ u Rwanda ruzahura n’ikipe izazamuka ari iya mbere mu itsinda D riri bukine uyu munsi.

    Amavubi yatsinze Togo ahita agera muri 1/4

    Amavubi yakoze ibishoboka byose atahukana intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ange-kagame-na-bamwe-mu-bayobozi-banyuzwe-n-intsinzi-y-amavubi

  • Icyamamare Corneille umaze imyaka 27 atinya u Rwanda, Amavubi yatumye yerekana ko akiruzirikana #rwanda #RwOT

    Mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bari bakurikiranye umukino wa CHAN wahuzaga u Rwanda na Togo, icyamamare Corneille nawe yerekanye ko yari awukurikiranye. Umukino ukirangira, yahise yandika kuri Twitter agaragaza ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’u Rwanda. Ni gacye akunda kugaragaza ko yishimira u Rwanda, akenshi amateka ajya agarukaho ni ay’ibikomere yatewe n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda mu myaka hafi 27 ishize.

    Amavubi !!!! Let’s go !!!!!!

    — Corneille (@corneillemusic) January 26, 2021

    Corneille Nyungura, yavukiye mu gihugu cy’u Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa n’ababyeyi bombi b’Abanyarwanda bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera impamvu z’amasomo, hanyuma baza kugaruka kuba mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko.

    Mu mwaka w’1993 nibwo yatangiye kugaragaza impano ye idasanzwe mu muziki, atangira kwandika indirimbo ndetse no kuririmba, ibyo ndetse byanamuhesheje gutwara igihembo cya Decouverte muri uwo mwaka.

    Se wa Corneille ari we Emile Nyungura, icyo gihe yari umuyobozi w’ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Emile Nyungura yari n’umuhanga mu by’ubwubatsi nyuma yo kwigana n’umugore we Pascasie Nyungura mu Budage, ndetse nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakoraga mu kigo cyahoze cyitwa Electrogaz.

    Kuba Emile Nyungura n’umugore we bari bazwi cyane mu gihugu, biri mu byatumye baba mu ba mbere bahizwe baricwa hamwe n’abandi bo mu muryango wa Corneille. Emile Nyungura yiciwe mu maso y’umuhungu we Corneille, kimwe mu byamuteye ibikomere byamushegeshe cyane. Nyuma ya se umubyara, hishwe na nyina ndetse n’abavandimwe be batatu, aba ari we usigara wenyine.

    Mu kiganiro Corneille yagiranye na Televiziyo yitwa France 2 mu mwaka wa 2014, yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo icyo gihe ubwo ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we bicwaga. Yagize ati : 'Nasimbukiye inyuma y’intebe yari iruhande rwanjye. Barasa abantu bose, bahita biruka. Ndakeka batarigeze bafata umwanya wo kugenzura ko twese twapfuye. Navuye aho nari nihishe… Ndakeka ko mu isaha yose yakurikiyeho nasaga n’uwapfanye nabo, sinari mpari… Ikintu cya mbere nahise nkora, nagiye mu bwogero(salle de bain) bw’ababyeyi banjye hanyuma nireba mu ndorerwamo kugira ngo nemere neza ko ibyo natekerezaga byari byo, bivuze ko nari muzima. Nagize imbeho nyinshi cyane mera nk’urubura. Nta kintu na kimwe nabashaga kumva, sinariraga, nasaga n’uwataye ubwenge. Ku munsi wakurikiyeho nibwo nagize imbaraga zo kureba umuryango wanjye wose, hanyuma n’abaturanyi baraza baramfasha turabashyingura.'.

    Corneille wari ufite imyaka 17 y’amavuko icyo gihe, yahise ahungira mu gihugu cyahoze ari Zaire, hanyuma ahava ajya mu Budage aho yari asanze abantu bari inshuti z’ababyeyi be bakiba muri icyo gihugu. Kuva icyo gihe, ntarongera gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda ndetse yagiye agaragaza ko afite ibikomere bikomeye kuburyo yananiwe kugaruka mu gihugu yahuriyemo n’amateka mabi yashegeshe umutima we.

    Corneille yakomeje kugaragaza impano n’ubushake bwo gukora umuziki ndetse aza kugeza ubwo ava mu Budage yerekeza muri Canada mu mwaka w’1997 ari naho ari kugeza ubu ndetse yamaze no guhabwa ubwenegihugu, ubu ni umuturage w’iki gihugu cya Canada giherereye ku mugabane wa Amerika.

    Iyo usesenguye neza ibijyanye n’umuziki we n’ibiganiro atanga mu bitangazamakuru, bigaragaza ko afite ibikomere atarabasha kwakira ari nabyo avuga ko byatumye ataragaruka mu Rwanda kuva yahunga mu myaka hafi 27 ishize.

    Album ya Corneille imaze imyaka 4 igiye hanze, yayise ” Entre Nord et Sud “, bishaka kuvuga ” Hagati y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ” aho yashakaga kwerekana ko iwabo ari ku migabane itatu y’isi, harimo muri Africa aho ababyeyi be bakomoka, i Burayi (mu Budage) aho yavukiye ndetse akaba yaranahabaye nyuma yo guhunga Jenoside yari asize mu Rwanda, hanyuma akaba anafata umugabane wa Amerika nk’iwabo kuko igihugu cya Canada kugeza ubu ari nacyo abarizwamo akaba anagifitemo ubwenegihugu, akaba yarahashakiye umugore witwa Sofia mu mwaka wa 2006 ndetse bakaba baranabyaranye umwana witwa Merik Nyungura, aba bose bakaba babarwa nk’abaturage ba Canada.

    Mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye nyuma y’iyo album , Corneille ubwe yagiye avuga ko adapfa kuririmba, ahubwo ko ibikubiye mu ndirimbo ze ari ubuzima yabayemo.

    Mu mwaka wa 2013, Corneille nibwo yaganiriye na Televiziyo y’Abafaransa, asobanura byinshi ku muziki we ushingiye ku buzima bwe bwite yanyuzemo, ariko anaboneraho kwerekana ko umutima we utarabasha kwakira kuba yagaruka mu Rwanda.

    Icyo gihe yagize ati : 'Kuva icyo gihe cyose, numvaga ntiteguye kuba nasubirayo. Nari mfite agahinda natewe n’ibyabaye mu gihugu nkomokamo'.

    Indirimbo ye yitwa “I’ll Never Call You Home Again” bishaka kuvuga ngo ” Sinzongera kukwita iwacu ukundi ” irimo amagambo agaragaza ibikomere bya Corneille. Irimo amagambo akomeye nk’aho aba agira ati : 'Ubwo mperuka kukubona, wari umeze nk’uruhurirane rw’ibyahishuwe, ikuzimu n’Itangiriro. Ubwa nyuma mperuka kukubona, wanyamburaga ibyanjye n’abari abanjye bose… sinzongera kukwita iwacu ukundi.'

    Gusa icyo gihe mu mwaka wa 2013, Corneille yatangaje ko yumva umutima we ugenda wiyunga n’u Rwanda nk’igihugu akomokamo, ndetse ko agenda yiyumvamo buhoro buhoro umutima wo kuba yahagaruka. Mu ndirimbo ye yitwa “Les Sommets de nos vies” bishaka kuvuga ” Ku dusongero tw’ubuzima bwacu ” avugamo ibihe bikomeye by’ubuzima bwe, akaza no kuvugamo iby’uko azagaruka i Kigali.

    Mu ndirimbo ya Corneille yise 'Parce qu’on vient de loin', naho avugamo amagambo akomeye cyane agaragaza ibikomere yatewe na Jenoside yamugize impfubyi ikanamutwara abavandimwe.

    Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati : 'Nitwe ubwacu ba papa bacu, turacyari bato ariko kandi turanashaje, bituma ntekereza… Urabizi nitwe ubwacu ba mama bacu, turacyari bato kandi babyitayeho ariko bizahinduka. Umuntu atwarwa umwanya no guteganyiriza ejo hazaza, ariko igihe cyiza kikigendera kikadusiga ntacyo dufite ndetse twashobewe. Umuntu ata igihe kinini abira icyuya… ariko se byaba bimaze iki mu gihe umuntu atizeye niba azabasha kubona uko ejo hazaba hasa ?'. Muri iyi ndirimbo, akomeza avugamo amagambo menshi agaragaza ko yavuye kure mu buzima bwe.

    Mu ndirimbo yitwa 'Seul au monde', Corneille naho aririmbamo amagambo agaragaza ko yiyumva nk’uri wenyine ku isi yose, kuko ntawe agifite umuba hafi. Iyi yayikoze mu mwaka wa 2003. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati : 'Ndi njyenyine ku isi, ntacyo mfite nabikoraho. Niyumva ndi njyenyine ku isi, singishoboye kubiceceka… Mama mbere yo kugenda yarambwiye, ngo ntukerekane imbaraga nke no gutsindwa kwawe, kandi nugera mu bihe bibi cyane ujye ukomera, amarira uyamire kuko guhorana ishema bizaba intwaro yawe nziza… Mbese ubu nzi guseka uko byakagombye… Ndirimba kenshi ngirango ntarira, iyo ntekereje ku buzima bwanjye ndara amajoro, umunsi wose uje ukambwira ko ndi njyenyine ku isi'

    Muri rusange, mu ndirimbo z’umuhanzi Corneille aho ziva zikagera, ubwe yivugira ko ibyo aririmba ari ubuzima bwe yabayemo ndetse n’ubwo akomeza kubamo. Ibi kandi ninako bigaragara, kuko iyo usesenguye amazina aha izi ndirimbo ndetse n’amagambo akomeye aba azigize, usanga bifite aho bihurira cyane n’ibikomere yatewe n’amateka ya Jenoside yamusize ari nyakamwe.

    Tugarutse ku butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter yerekana ko yishimiye intsinzi y’Amavubi, Corneille yasabwe n’Abanyarwanda batari bacye ko yazagaruka mu Rwanda agatarama nawe agatanga ibyishimo nk’ibyo Amavubi yatanze ubwo yatsindaga Togo agahita anabona itike yo gukomeza muri 1/4.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Icyamamare-Corneille-umaze-imyaka-27-atinya-u-Rwanda-Amavubi-yatumye-yerekana-ko-akiruzirikana

  • Intsinzi y'Amavubi yatumye AbanyaKigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda kubera ibyishimo [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Abafana b'Amavubi biraye mu mihanda mu karere ka Nyarugenge I Nyamirambo bishimira intsinzi Karahava nyamara birengagije ko umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo kubera ubwandu bwinshi buri kuwugaragaramo.

    Igitangaje cyane nuko bamwe bavuye mu rugo bambaye amasume ndetse hari umugabo waje wambaye inkweto z'umugore we mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi.

    Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019 ubwo yatsindiraga Ethiopia iwayo igitego 1-0 mu gushaka itike y'iri rushanwa ryari kuba muri Mata 2020, ariko rikimurirwa mu ntangiriro z'uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

    Ku ikipe y'u Rwanda, wari umukino utandukanye n'indi ibiri yabanje, kuko rwaje rushaka intsinzi kandi ruyigeraho ku bitego byiza cyane.

    Amavubi yatsinze uyu mukino ku bitego byatsinzwe na Niyonzima Olivier 'SEFU',Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwazamutse muri ¼ ari urwa kabiri n'amanota atanu, aho ruzahura n'ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea, Tanzania na Namibia, ariko iki gihugu cya nyuma cyamaze gusezererwa.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Bayisenge Emery 8'), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Twizeyimana Martin Fabrice 56'), Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio (Sugira Ernest 61'), Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

    Togo: Abdoul-Moubarak Aigba, Bilal Moussa, Abdoul-Sabourg Bode, Messan Toudji, Abdou-Samiou Tchatakora, Yandoutne Nane (c), Ismael Ouro-Agoro, Kossivi Adjahli, Abdoul-Halimou Sama, Kakouvi Amekoudi na Kparo Ahoro.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intsinzi-y-amavubi-yatumye-abanyakigali-bava-muri-guma-mu-rugo-bishimira-mu