Blog

  • Kigali : Umubyeyi wasohowe mu nzu ari mu gahinda, ibye bimaze igihe binyagirirwa hanze #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi uture mu Mudugudu wa Akindege, Akagari k’Akamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, asanzwe afite ubumuga bw’ingingo akaba yari asanzwe abaho byo gushakisha.

    Musabyeyezu wajyaga ubona amafaranga yo gutunga umuryango we ayakuye mu gusuka imisatsi y’abagore, avuga ko ibi bihe bya COVID-19 byamuteye ubukene ku buryo yageze aho abura amafaranga y’ubukode ariko nyiri inzu akamubwira ko adashobora kubyihanganira.

    Uyu nyiri inzu yahise agana ubuyobozi bw’Akagari abubwira ko ashaka ko uyu muturage amuvira mu nzu, we atakamba ababwira ko nta bwishyu afite kandi ko atapfa kubona indi nzu kuko adafite amafaranga.

    Ati 'Icyo yakoze haje Inkeragutabara n’Ushinzwe imibereho y’abaturage [w’Akagari] baraza baradusohora ibintu babishyira hanze.'

    Uyu mubyeyi ufite abana batatu, ngo ubwo babasohoraga mu nzu yahise asaba uriya muyobozi ko nibura ibikoresho byabo baba babijyanye mu Kagari kugira ngo bitanyagirwa, nyiri inzu ngo yamusubije agira ati 'ahubwo mbare kabiri wavuye aha simpagusange.'

    Anenga abayobozi baje gufatanya na nyiri nzu kumusohora mu nzu 'nyamara ari bo bakwiye kuba banamfasha kandi babona ikibazo mfite.'

    Avuga ko amaze ibyumweru bibiri hanze ku buryo ibihe bya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali byabasanze bari muri ibi bibazo bakaba batabasha kubona ubacumbikira cyangwa ngo babona uko bakora ibiraka byabakura muri ibi bibazo.

    Ati 'Iyi COVID urabona ukuntu imeze ntaho wabona ho gushakisha kubaho binagoye ku buryo twashakishije n’umuntu waducumbikira ariko baba batinya ko twabanduza indwara dushobora gukura hanze.'

    Gusa ngo hari igihe umuntu abanyuraho akabagirira impuhwe akaba yabaha aho barara ijoro rimwe ubundi ku manywa bakirirwa basembere hanze.

    Avuga ko yitabaje inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikamubwira ko agomba gutegereza igihe COVID-19 izarangirira bakaba bamuha akazi muri gahunda VUP kugira ngo abone uko abaho n’abana be.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umubyeyi-wasohowe-mu-nzu-ari-mu-gahinda-ibye-bimaze-igihe-binyagirirwa-hanze

  • Ibyishimo Sugira Ernest yahaye Abanyarwanda byatumye umuhanzikazi amusaba ko amutera inda [AMAFOTO YE] #rwanda #RwOT

    Igitego cya 3 Sugira Ernest yatsinze cyashimishije Abanyarwanda benshi bituma bamwe mu banyakigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda bishimira intsinzi karahava.

    Abatashoboye kwirara mu mihanda,bagiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bagaragaza ibyishimo byabo aho n'abadasanzwe bazwiho gukunda umupira bagaragaje ko 'Amavubi' yabashimishije by'umwihariko Sugira Ernest.

    Mu rwego rwo gushimira Sugira, abafite inka bazitanze, abandi batanga icyo bafite ariko Umuhanzikazi witwa Noella Izere yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko Sugira amutera inda.

    Abinyujije kuri Twitter,Noella Izere yatunguye abantu asaba Sugira Ernest ko yazamutera inda, ati' Basi uzantere inda'.

    Iki cyifuzo cy'uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho aho bamwe basabye ko Sugira yakwirinda ibimurangaza.

    Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamare mu muziki nyarwanda yaba mu ndirimbo zisanzwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana ari gukora ubu

    Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby'Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi.

    Rutahizamu Sugira Ernest ukina mu ikipe ya Rayon Sports,yavutse ku itariki 27 Werurwe 1991 avukira i Muhanga mu ntara y'Amajyepfo.




    Umuhanzikazi Noëlla Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda kubera ibyishimo akomeje guha Abanyarwanda

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyishimo-sugira-ernest-yahaye-abanyarwanda-byatumye-umuhanzikazi-amusaba-ko

  • Prof. Kigabo yasezeweho bwa nyuma (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe abo muri uyu muryango biteguraga gushyingura Prof Thomas Kigabo kuri uyu wa Kabiri, bakiriye indi nkuru y’akababaro ivuga ko murumuna we witwa Sophany Gicondo wari utuye muri Australiya na we yitabye Imana azize uburwayi.

    Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko yari atuye muri icyo gihugu aho yabanaga n’umugore we n’abana. Ngo yari amaze igihe arwaye, ariko yarushijeho kuremba nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Prof Kigabo. Soma inkuru irambuye HANO.

    Icyakora gahunda yo gushyingura Kigabo yakomeje kuri uyu wa Kabiri, nyuma yaho harategurwa n’indi yo gushyingura uwo muvandimwe we.

    Reba video igaragaza uko umuhango wo guherekeza Prof. Kigabo wagenze:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Prof-Kigabo-yasezeweho-bwa-nyuma-Amafoto-Video

  • Amajyaruguru: Bishimira ko begerejwe ibyatumaga bambuka umupaka bajya muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo
    Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo

    Ubu hirya no hino mu dusantere tugize imirenge yegereye umupaka mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, abaturage barabona aho bahahira ibiribwa ku giciro gito, banishimira ko begerejwe ibikorwa remezo birimo amavuriro, aho biyemerera ko ibyabajyanaga mu gihugu cya Uganda byabaye amateka nk’uko babitangarije Kigali Today.

    Senzoga Naphtal wo mu murenge wa Gahunga ati “Nta cyansubiza rwose muri Uganda, kuko ibyanjyanagayo narabibonye. Napagashirijeyo nshaka amafaranga, ariko ubu mu Rwanda mfite uburyo bwo kuyabona nko muri za VUP, kawunga yatujyanagayo irahari uwasubirayo yaba afite ibindi bibazo”.

    Arongera ati “Twajyagayo tugiye gushaka cyane cyane serivisi zijyanye n’ubuvuzi, dore ko n’ubu ndwaye imitsi ariko bari kuntera inshinge bakanyitaho nkamererwa neza mu kigo nderabuzima cy’iwacu. Ikindi cyajyanaga abasore muri Uganda ni ugutunda ibiyobyabwenge abandi bazana za magendu, ariko ubu bafite akazi n’ubu ndi guhinga njyenyine, ninginze umfasha ngo muhe igihumbi namubuze bose bari mu kazi, hari abakora ikiyede ku nyubako z’amashuri n’abakora ibindi bitandukanye, ntacyansubiza Uganda nubwo wagira ute”.

    Uwambajimana Lucie ati “Rwose gusubira muri Uganda byaba ari ingeso mbi ntacyo Leta itaduhaye, amavuta yo guteka, kawunga biragurwa ku giciro kiri hasi y’icyo twabiguragaho muri Uganda, wajyayo ushaka iki?”

    Nsekanabo Jean Baptiste ati “Icyatujyanaga muri Uganda ni iyo kawunga n’ibigori, ariko umugisha twagize hano mu gasantere kacu kawunga iturutse iwacu tuyibonera ku gihe. Icyo ukeneye cyose ujya muri butike ukakibona utiriwe wambuka imipaka, Leta yarakoze cyane ndetse ibi byatumye akarere kacu nta mubare munini w’abarwayi ba Corona babonekamo”.

    Raporo y’akarere ka Burera iragaragaza ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri muri 2020 abaturage 4,334 bafatiwe mu biyobyabwenge babikura muri Uganda, ariko ubu inzego z’umutekano ziremeza ko abo bakora magendu n’abatwara ibiyobyabwenge bagabanutse ku buryo bufatika, ubu ngo hari ubwo mu kwezi hafatwa batatu cyangwa babiri.

    Ibyo abo baturage bavuga byo kutarenga umupaka w’u Rwanda, ni kimwe mu biri korohereza inzego zishinzwe umutekano aho zemeza ko kuba Leta yaregereje abaturage ibaha ibyabateraga kwambuka imipaka bajya muri Uganda, ngo byongereye umutekano kurenza uko byahoze, nk’uko CIP Alexis Rugigana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabibwiye Kigali Today.

    Ubuyobozi n
    Ubuyobozi n’abaturage bavuga ko ibicuruzwa mu mirenge yegereye imipaka bihagije

    Yagize ati “Twari dufite umubare minini w’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru bajyaga bambuka bajya muri Uganda cyane cyane bajya kuzana za kanyanga, magendu n’ibiribwa binyuranye. Ariko aho hagiriyeho Politiki nziza yo kwegereza ibikorwaremezo abaturage ngira ngo mwagiye mubibona namwe abanyamakuru, ku mupaka ibintu byose bajyaga gushaka muri Uganda turabifite, ibintu bimeze neza”.

    Ati “Gusa ntawavuga ngo ni 100% ntihabura bake nka babiri batatu bagira gutya bagasimbuka bajya Uganda kubera imyumvire mike, ariko nabo turabashishikariza ko nta kintu na kimwe bagombye kujya gushaka hakurya byose turabifite. Nkatwe abashinzwe umutekano twabibonye nka kimwe mu gisubizo cyatumye umutekano usa nk’aho umeze neza muri iki gihe, Umutekano uraganje nyuma y’uko Leta yegereje abaturage ibyo bakenera bibarinda kwambuka umupaka”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirira urugendo mu mirenge yegereye umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, asura ububiko bw’ibicuruzwa byegerejwe abaturage, aho avuga ko yasanze ibicuruzwa bihagije agasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kubimenyesha abaturage no gukurikirana uko ibiciro byubahirizwa hirindwa ko abaturage bahendwa.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, asaba abaturage begereye imipaka kwirinda irari bagakunda iby’iwabo.

    Ati “Ntabwo n’abambuka baba bagiye gushaka ibyo babuze ni irari, iryo rari nibaryerekeze iwabo, baryerekeze mu gihugu cyabo, gusa icyo twakwishimira ni uko ibyo kurenga imipaka bigenda bigabanuka nubwo bitaragera hahandi twavuga ko byarangiye”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-bishimira-ko-begerejwe-ibyatumaga-bambuka-umupaka-bajya-muri-uganda

  • Amatora yo mu z’Ibanze : Sena yatoye itegeko ryemerera abacyuye igihe gukomeza #rwanda #RwOT

    Muri iryo tegeko Sena yavuguruye, hashyizwemo ingingo ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa itagihari.

    Iryo tegeko rishya kandi riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze, rimenyesha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.

    Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.

    Ni itegeko ryatowe mu bihe bidasanzwe, umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

    Mu mpamvu zatumye Sena iterana mu bihe nk’ibi abantu basabwa kuguma mu ngo zabo, harimo kuba iri tegeko ryari ryasabiwe ubwihutirwe kuko haburaga iminsi mike ngo igihe cyateganyijwe gukorwaho amatora mu nzego zibanze ariyo avamo abajyanama nabo bagatorwamo abayobozi b’uturere, kigere.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko basabye ko iri tegeko rivugururwa mu byihuse kuko byagaragaraga ko ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 butatuma amatora y’inzego z’ibanze aba.

    Ukurikije ibiteganywa muri iri tegeko ryavuguruwe, igihe cyose Covid-19 izaba itaracika mu Rwanda ngo abantu basubire mu buzima busanzwe, inzego z’ibanze zizakomeza kuyoborwa n’abayobozi bari bacyuye igihe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amatora-yo-mu-z-Ibanze-Sena-yatoye-itegeko-ryemerera-abacyuye-igihe-gukomeza

  • Umuhanzikazi Nyarwanda yasabye Sugira Ernest kumutera inda #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Noella Izere akaba umuvandimwe wa Liza Kamikazi nyuma y’uko Amavubi abonye itike ya ¼ cya CHAN 2020, yasabye rutahizamu watsinze igitego cya nyuma cyahesheje u Rwanda itike, Sugira Ernest kumutera inda.

    Mu ijoro ryakeye Amavubi yatsinze Togo 3-2, mu mukino mu mukino usoza itsinda C, yahise akatisha itike ya ¼ azamukana na Maroc yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 7, u Rwanda rufite 5.

    Ibi bitego byatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif watsinze icya mbere, Jacques Tuyisenge watsinze icya kabiri na Sugira Ernest watsinze icya 3 cyahise gikura Togo mu irushanwa.

    Iyi ntsinzi ikaba yashimishije abanyarwanda batandukanye aho babigaragaje bahita binjira mu mihanda n’ubwo ari mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yavuze ko akazi gakomeje ubu hasigaye kujya mu kindi cyiciro.

    Ati'Akazi kakozwe neza. Wakoze Mana! Tugiye mu kindi cyiciro.' Uyu muhanzikazi akaba yahise atungurana avuga kuri ubu butumwa bwa Sugira amwisabira ko yazamutera inda. Ati'Basi uzantere inda.'

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Abantu benshi bashimiye Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 60 Savio agahita atsinda igitego cyahaye u Rwanda intsinzi.

    Noella Izere ni umuhanzikazi w’injyana gakondo, yinjiye mu muziki muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nyegera’, nyuma yasohoye n’izindi zirimo 'Iby’Isi’. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu barimo Liza Kamikazi.

    Ati basi uzantere inda

    Noella Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda

    Sugira yafashije u Rwanda kugera muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-nyarwanda-yasabye-sugira-ernest-kumutera-inda

  • Umukobwa yisabiye Sugira Ernest kumutera inda nyuma yo guha ibyishimo abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje itsinzi ikipe y'igihugu Amavubi yo kujya muri 1/4 cy'irangiza muri CHAN, rutahizamu Sugira Ernest umwe mu bakobwa bamukurikirana kuri Twitter yamusabye ko yamutera inda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama2021, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yasezereye ikipe y'igihugu ya TOGO iyitsinze 3-2 igahita inayisezerera mu irushanwa rya CHAN iri kubera muri Cameroun.

    Rutahizamu Sugira Ernest ni we watsinze igitego cya gatatu, cyahesheje intsinzi Amavubi yo kugera muri 1/4.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sugira Ernest yashimiye Imana Yabahaye intsinzi, avuga ko no ku mukino utaha bazatanga byinshi abanyarwanda bakongera kwishima.

    Nyuma y'ubu butumwa bwa Sugira, umukobwa witwa Nöella Izere, yahise asaba uyu rutahizamu ko yazamutera inda.

    Izere yagize ati 'Basi uzantere inda.'

    Su ubwa mbere Sugira yari atsindiye igitego cy'agaciro Amavubi, kuko n'ibitego bibiri u Rwanda rwatsinze Ethiopia ubwo rwabonaga itike ya CHAN, ni uyu rutahizamu wabitsinze byombi mu mikino ibiri bakinnye.

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Cherie ugiye kunca inyuma kubera ibitego 😭

    — IMFURA YA SUGIRA🇷🇼 (@Genius23X) January 26, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/umukobwa-yisabiye-sugira-ernest-kumutera-inda-nyuma-yo-guha-ibyishimo-abanyarwanda/

  • Urubyiruko rwasabwe kuba nyambere mu kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kongerera Ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda, Tetero Solange, wasabye urubyiruko kwigomwa ibirunezeza n’ibindi bishobora kurushora mu makosa yatuma rurenga ku mabwiriza yashyizweho agamije guhashya ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko bimaze kugaragara ko benshi mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ahamaze iminsi hatangijwe gahunda ya Guma mu Rugo, ari urubyiruko rukunze kwishora mu bikorwa byo kwishimisha bigatuma barenga ku mabwiriza basabwa kubahiriza.

    Tetero yabasabye kwirinda ibyo bikorwa, ati “Mureke mu gihe hakiri ikibazo, twigomwe ibyishimo ku bw’igihugu cyacu, mureke ibyishimo byacu tubitange nk’umusanzu wo kubaka igihugu. Maze igihe kiri imbere tuzishime ko twatsinze icyorezo muri rusange kuko n’ubundi amaherezo kizarangira.”

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigomwa ibirori ku bw’igihe gito maze bakazishimira bihebuje igihugu kimaze gutsinda Coronavirus muri rusange.

    Ati “Urebye imbogamizi urubyiruko rugaragaza, baritwaza ko barambiwe kuguma mu rugo, ko hari amabwiriza ababuza kwisanzura, bakifuza gukora ibibashimisha nk’ibirori. Mu by’ukuri urubyiruko rwinshi nanjye ndimo dukumbuye ibirori bitandukanye, ariko mureke igihe icyorezo kizarangira abe ari bwo tuzakora ikirori giteye ubwoba cy’urubyiruko, ariko mu gihe icyorezo kigihari, mureke twitange.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko icyiciro gikunze kugaragaramo umubare munini w’abandura, ari abari hagati y’imyaka 20 na 49, ahanini kuko ari bo bantu bakunda kugenda cyane, bajya mu mirimo cyangwa ahandi.

    Kugeza kuwa 26 Mutarama, abantu 13,885 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, barimo 181 imaze guhitana. Abanyarwanda muri rusange baragirwa inama zo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kugira isuku ihagije. By’umwihariko, abari muri Kigali barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba za Guma mu Rugo ziherutse gushyirwaho nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyo cyorezo muri Kigali.

    Urubyiruko rukunze gufatwa rwarenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kuba-nyambere-mu-kurwanya-covid-19

  • Rutsiro: Polisi yafatanye umuturage ibiro 72 by’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Yafashwe saa saba z’amanywa afatirwa mu Murenge wa Manihira mu Kagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gisunzu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo musore yafashwe ahetse ayo mabuye y’agaciro kuri moto . Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa.

    Yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru ko ajya acuruza amabuye y’agaciro ayaguze kuri bamwe mu bacukuzi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro biba muri uriya Murenge. Twamufashe ayahetse kuri moto ariko yanga kuvuga aho ayakura n’aho ayajyana.”

    Amaze gufatwa abapolisi bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko kwishora mu bikorwa bijyanye n’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabakanguriye kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu ndetse n’ubifatiwemo nawe bikamugiraho ingaruka.

    Ati “Hari ba rwiyemezamirimo baba barahawe ibyangombwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro hano mu gihugu, iyo ubikora utabifitiye ibyangombwa uba urimo kubahombya no guhombya ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko ntuba wasoze kandi nta n’ibyangombwa uba ufite. Ikindi kandi nawe iyo ufashwe urafungwa ukanacibwa amande.”

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yafatanye-umuturage-ibiro-72-by-amabuye-y-agaciro