Blog

  • Musanze: Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ndabereye wahoze ari visi meya – #rwanda #RwOT

    Ndabereye yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni 1Frw.

    Icyo gihe, Ndabereye ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza, ahita ajuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.

    Ku wa 5 Mutarama 2021, nibwo Ndabereye yongeye kwitaba Urukiko agaragaza ko nk’umuntu waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, igihano yahawe gikwiriye kugabanywa.

    Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama aribwo Umucamanza yagombaga gusoma umwanzuro ku bujurire bwa Ndabereye, gusa kubera gurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, yahise yanzura ko isomwa risubitswe.

    Umucamanza yatangaje ko isomwa ry’umwanzuro w’Urukiko ryimuriwe ku 3 Gashantare 2021.

    Ndabereye Augustin wahoze ari visi meya mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi ku wa 30 Kanama 2019, akurikiranyweho gukubita umugore we akamupfura imisatsi, mu buryo bwababaje benshi baba abo mu muryango we, abayobozi bakoranaga n’abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Uyu mugabo mu iburana rye yemeraga iki cyaha akavuga ko yakubise akanakomeretsa umugore we, Kamaliza Olive, ariko agasaba imbabazi.

    Isomwa ry’ubujurire bwa Ndabereye ryimuriwe muri Gashyantare

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-rwa-ndabereye-wahoze-ari-visi

  • Gutangaza kandidatire z’Abajyanama b’Akarere byasubitswe kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutangaza kandidatire byasubitswe
    Gutangaza kandidatire byasubitswe

    Ibi yabinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu gatatu tariki 27 Mutarama 2021, imenyesha Abanyarwanda by’umwihariko abatanze kandidatire ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere, ko icyemezo cyo gusubika icyo gikorwa, gifashwe bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukwirakwira mu gihugu hose.

    Ibyo ngo byagize ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe by’amatora byari byatangiye bituma bidakomeza.

    Igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro kandidatire zemejwe by’agateganyo ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere, cyari giteganyijwe n’ubundi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021 ariko kikaba gisubitswe.

    Byari biteganyijwe ko amatora ku rwego rw’imidugudu n’utugali azaba ku itariki 20 Gashyantare 2021, naho ayagombaga kuvamo Abanjyanama b’uturere akaba yari ateganyijwe ku ya 22 Gashyantare 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gutangaza-kandidatire-z-abajyanama-b-akarere-byasubitswe-kubera-covid-19

  • Yari ahitanye imbaga y’abishimiraga intsinzi y’Amavubi Imana ikinga akaboko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n
    Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n’imodoka

    Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, itungiwe agatoki n’umuturage washyize video kuri Twitter y’uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, yemereye itangazamakuru ko koko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

    Yagize ati: “Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n’abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha.”

    Dore muri iyo Twitter uko uyu mugabo yari ahitanye abantu

    Mwiriwe @Rwandapolice Imodoka ifite plaque RAC 176 H . Ubu uwari uyitwaye ntakuntu yakurikiranwa ko mbona ari ikibazo mu muhanda ? pic.twitter.com/ZacfBH88rD

    — YEGOB 🇷🇼 (@Yegobofficial) January 26, 2021

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y’Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.

    Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw’ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.

    Ati” Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by’icyorezo ntibikwiye kumera nk’uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk’uko babikoze, kandi tuributsa n’abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo
    Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo

    Muri iri joro nyuma y’Umupira wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe ya Togo, u Rwanda rugatsinda ibitego bitatu kuri bibiri bya Togo, abaturage ibyishimo byabarenze bibibagiza ko bari muri Guma mu Rugo birara mu mihandababyina iyo Ntsinzi yashyize ikipe y’u Rwanda muri 1/4 cy’Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina mu bihugu byabo rizwi nka CHAN.

    Iki gikorwa nacyo kiri mu byo Polisi y’Igihugu yagaye isaba abaturage gucika kuri uwo muco, ushobora gutuma icyorezo cya Coronavirus kibasiye cyane cyane Umujyi wa Kigali kirushaho kongera ubukana bityo Umujyi wa Kigali ukaguma mu bihe bidasanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/yari-ahitanye-imbaga-y-abantu-imana-ikinga-akaboko

  • FARDC yakozanyijeho na FDLR I Nyamilima #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, mu gace ka Nyamilima muri groupement de Binza, Ingabo za Leta, FARDC, zakozanyijeho n'iz'umutwe w'iterabwoba wa FDLR umaze igihe uyogoza ibintu mu Burasirazuba bwa RDC.

    Sosiyete Sivile zo muri iki gihugu zatangaje ko mu gace ka Nyamilima aho iyi mirwano yabereye, hari umuntu umwe wakomeretse. Ni umwana w'imyaka 12 witwa Kabugho Julienne bivugwa ko yarashwe mu rubavu. Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamilima nyuma aza koherezwa mu bya Rutshuru.

    Hashize igihe humvikana imirwano y'umutwe witwaje intwaro wa FDLR muri aka gace, aho akenshi unyuzamo ukarasa ku baturage, ukabambura ibyabo gusa ingabo z'igihugu kuva mu myaka ibiri ishize zakajije umurego mu kuburizamo ibi bitero bya hato na hato.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yakozanyijeho-na-fdlr-i-nyamilima

  • Ababyeyi barijujutira ibigo byongeje amafaranga y'ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibigo by'amashuri byongeje amafaranga y'ishuri birimo ibya leta ndetse n'ibyigenga bivuga ko igihembwe cyabaye kirekire bityo n'ikiguzi ababyeyi basabwa kigomba kwiyongera.

    Nk'urugero, ababyeyi barerera kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save, babwiwe ko niba abanyeshuri bigaga amezi atatu, bakaba bagiye kwiga atanu, bagomba kureba ibikenerwa ku ishuri biziyongera birimo ibiribwa, amacumbi n'ibindi.

    Umwe mu babyeyi baharerera yabwiye RBA, ko basabwe kwishyura ibihumbi 62 Frw byiyongera ku bihumbi 90Frw bari bishyuye abana bajya gutangira.

    Uyu mubyeyi yagize ati 'Birabangamye pe. Nta nama rusange y'ababyeyi cyangwa komite yabaye, gusa hari urubuga rwa WhatsApp bigeze gushinga tubona bashyizeho itangazo bavuga ko bemeje 62500 Frw, nta nama yigeze iba.'

    Abayobozi b'amashuri bavuga ko kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19, asaba ko abantu birinda guhurira hamwe ari benshi, byatumye badatumiza inama rusange, bityo bakoresheje imbuga nkoranyambaga hemezwa umusanzu ababyeyi bagomba gutanga kugira ngo ubuzima bw'abana burusheho kuba bwiza.

    Umuyobozi w'Ishuri rya TVET Bulinga ryo mu Karere ka Muhanga, Ngaboyamahina Eraste, yavuze ko bakoranye na komite zihagarariye ababyeyi bakora imibare basanga nibura mu minsi 49 isigaye basanze abanyeshuri bagomba kwishyura andi mafaranga ibihumbi 49 Frw.

    Yagize ati 'Turagabanya bigwa mu mafaranga agera mu bihumbi 49Frw, kugira ngo tuzatunge abana mu gihe cy'inyongera. Byanze bikunze hagomba kugira igikorwa kugira ngo abana bazabeho neza.'

    Umuyobozi wa Ecole Technique Saint Peter Igihozo ryo mu Karere ka Nyanza, Padiri Gatambazi Elias yavuze ko ubusanzwe umunyeshuri yishyura ibihumbi 138Frw ku gihembwe, ni ukuvuga ko buri kwezi ari ibihumbi 46Frw.

    Ni ukuvuga ko abatangiye tariki 2 Ugushyingo 2020, bazishyura ibihumbi 230Frw byo kwiga amezi atanu, naho abatangiye mu cyiciro cyo ku wa 23 Ugushyingo bo bazishyura ibihumbi 215Frw.

    Padiri Gatambazi ati 'Ibiciro ku isoko byariyongereye, abana ndetse n'abarezi twari turi kumwe mu minsi mikuru byasabye ko tubitaho mu buryo budasanzwe, ariko ibyo byose twarabyirengagije turavuga tuti reka tureke abana bishyure uko byari bisanzwe.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki kibazo bamaze kukimenya ndetse batangiye ku kiganirano n'inzego zitandukanye.

    Hari ibigo by’amashuri byamaze kongera amafaranga y’ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-barijujutira-ibigo-byongeje-amafaranga-y-ishuri

  • Yubatse mu ishusho y'igitonyanga! Ibyo wamenya ku nyubako nto nshya yashyizwe mu marembo ya Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ahubatse ako kazu gato, ubusanzwe hari inyubako isanzwe itajyanye n'igihe hanyuma Umujyi wa Kigali usaba ko ivugururwa. Abahanga mu gukora ibishushanyo by'inyubako bakoze inyigo ariko inyinshi zikaza ziri mu isura isanzwe nta n'igisobanuro cyihariye zitanga kuri ba nyirayo no ku isura nziza y'Umujyi wa Kigali kuko zari mu ishusho y'inzu isanzwe itakishijwe imigongo.

    Byaje guhinduka, hakorwa inyubako iri mu isura itamenyerewe, ariko ituma Umujyi wa Kigali ukomeza gusa neza, ikanatanga igisobanuro ku bazahakorera.

    Inyubako ihari, iri mu ishusho y'igitonyanga cy'amazi gitambitse kuko bene yo bitwa Liquid Telecom, izina n'ubundi ririmo ijambo 'Igitonyanga' mu Kinyarwanda.

    Yashushanyijwe inubakwa n'Ikigo Fdg Africa cyashinzwe na Johnson M. Bigwi umaze kumenyerwa mu gukora ibishushanyo by'inzu zibereye ijisho kandi zishyirwa ku butaka buto.

    Aganira na IGIHE, Bigwi yavuze ko igishushanyo cyakozwe mu gihe cy'iminsi itatu, cyeretswe ba nyiracyo baragishima nyuma y'igihe bashaka kuhashyira inyubako yajya itangirwamo serivisi ariko ifite umwihariko mu bwiza n'igisobanuro cy'ibyo beneyo bakora.

    Ati 'Nyirayo yarambwiye ati ushobora kumpa igitekerezo mu gihe cya vuba cy'icyo twakora? Ndamubwira nti mpa iminsi itatu, ndagenda ndatekereza. Igitekerezo rero cyaturutse mu izina, Liquid igizwe n'igitonyanga, ndavuga nti hariya hari akazu kameze nka kontineri ntabwo nakongera gukora ikintu kimeze kuriya. Ndatekereza ndavuga nti reka dukore ikintu kimeze nk'igitonyanga, ndeba igitonyanga uko kiba kimeze, ndavuga nti reka ngitambike ndebe ni aho byavuye.'

    Kubera uburyo aho iyi nyubako yashyizwe hateye, hubatswe mu buryo bwihariye ariko umuntu udasanzwe abizi ntiyapfa kumenya imiterere y'iyo nyubako.

    Aho iyi nyubako yubatse, hari igiti kinini cyakorewe umwenge hagati mu nyubako ku buryo gikomeza kuhaguma kigatanga amahumbezi.

    Ati 'Twararebye turavuga tuti iki giti tugisanze aha, ubu tugikureho? Nitugikuraho kizagwa mu muhanda, kandi ibyo turi gukora turi kurengera ibidukijije, turavuga tuti reka tugikorera umwenge.'

    Aho iyi nyubako yashyizwe, ni ahazajya hatangirwa serivisi z'ibanze za Liquid Telecom. Hazaba hari internet yihuta ndetse hashyizwe aho abantu bashobora kwicara hameze nk'ibaraza ku buryo ushaka internet ashobora kuhicara akaryoherwa no kwirebera ibyiza by'Umujyi wa Kigali.

    Ubu iyi nyubako igeze ku kigero cya 80%, imirimo y'ibanze yararangiye, hasigaye kuyitaka no gushyiramo internet ku buryo abantu batangira kuhahererwa serivisi.

    Fdg Africa yashinzwe na Bigwi ifite intego yo gufasha abanyarwanda kubaka mu buryo bugezweho, butangiza ibidukikije, budatwara ubutaka bunini kandi mu nzu zifite umwihariko bitandukanye n'uko usanga henshi na henshi inyubako zose zisa.

    Aho iyi nyubako iri hari hasanzwe kontineri itajyanye n’igihe, ubu hubatswe mu buryo bugezweho

    Igishushanyo cy’aha hantu cyakozwe mu minsi itatu, imirimo ihita itangira

    Hakozwe mu ishusho y’igitonyanga cy’amazi gisa n’igitambitse

    Hazajya hatangirwa serivisi za Liquid Telecom zijyanye na internet

    Hazashyirwaho aho abantu bashobora kwicara bakaryoherwa na internet

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yubatse-mu-ishusho-y-igitonyanga-cy-amazi-ibyo-wamenya-ku-nyubako-nto-nshya

  • Musanze: Urukiko rwasubitse isomwa ry'urubanza rwa Ndabereye wahoze ari visi meya – #rwanda #RwOT

    Ndabereye yahamijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n'ukwezi kumwe n'ihazabu ya miliyoni 1Frw.

    Icyo gihe, Ndabereye ntiyanyuzwe n'imikirize y'urubanza, ahita ajuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.

    Ku wa 5 Mutarama 2021, nibwo Ndabereye yongeye kwitaba Urukiko agaragaza ko nk'umuntu waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, igihano yahawe gikwiriye kugabanywa.

    Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama aribwo Umucamanza yagombaga gusoma umwanzuro ku bujurire bwa Ndabereye, gusa kubera gurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, yahise yanzura ko isomwa risubitswe.

    Umucamanza yatangaje ko isomwa ry'umwanzuro w'Urukiko ryimuriwe ku 3 Gashantare 2021.

    Ndabereye Augustin wahoze ari visi meya mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi ku wa 30 Kanama 2019, akurikiranyweho gukubita umugore we akamupfura imisatsi, mu buryo bwababaje benshi baba abo mu muryango we, abayobozi bakoranaga n'abanyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Uyu mugabo mu iburana rye yemeraga iki cyaha akavuga ko yakubise akanakomeretsa umugore we, Kamaliza Olive, ariko agasaba imbabazi.

    Isomwa ry’ubujurire bwa Ndabereye ryimuriwe muri Gashyantare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-rwa-ndabereye-wahoze-ari-visi

  • Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje #rwanda #RwOT

    Inkuru ivugwa mu bigarasha cyane cyane mu Bubiligi ni inkuru y'urukundo rw'ibanga aho ubu Gaspard Musabyimana yigaruriye umugore wa Nkundakozera Anastase witwa Mukarugomwa Agnes aho bivugwa ko ubu babana mu buryo butemewe n'amategeko. Uyu Mukarugomwa kandi ni Nyina wa Laure Uwase Nkundakozera wamamaye mu gupfobya no Guhakana Genocide yakorewe abatutsi, mu Ishyirahamwe Jambo asbl.

    Uyu Musabyimana n'inshoreke ye nshyashya bahujwe n'ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubabazwa cyane ko FPR iyoboye u Rwanda nyuma yo kwirukana MRND yabo.

    Uyu Musabyimana yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyamugali muri Perefegitura ya Ruhengeli, ubu ni mu Karere ka Gakenke akaba ari umuyoboke ukomeye wa FDU-Inkingi unashinzwe Radiyo yitwa Radiyo Inkingi ikora ibiganiro byamamaza iryo shyaka rya FDU Inkingi rigizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abahezanguni b'abahutu. Mu bahekuye u Rwanda babarizwa muri iryo shyaka, twavuga nka Charles Ndereyehe, Marcel Sebatware, Nyabusore n'abandi.

    Musabyimana yari Maneko ku ngoma ya Habyarimana kuva muri 1986 kugeza muri 1994, akaba yarashinzwe akabari kitwa ku Ryinyo mu Bubiligi, hakaba hanywera intagondwa z'Abahutu gusa. Tubibutse ko ku Ryinyo ari ahantu mu cyahoze ari Nkuli havukaka abasirikari benshi bo kwa Habyarimana.

    Ubu inkuru ibigarasha byose biri kwibaza ni ikizava mu rukundo rwa Musabyimana na Mukarugomwa banahuje ingengabitekerezo. Mukarugomwa yahoze akora muri ministeri y'umutekano muri 1994, ashinzwe itangazamakuru. Ubu akaba afite TV ikorera kuri Murandasi yitwa ikondera libre ifite icyerekezo nka Radiyo y'umugabo we mushyashya Musabyimana. Akaba atajya abura mu myigaragambyo y'abantu barwanya Leta y'u Rwanda mu burayi.

    The post Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/musabyimana-na-mukarugomwa-bahuriye-mu-ngengabitekerezo-imwe-ya-cdr-ubu-bari-murukundo-kandi-bashaje/

  • Bobi Wine yavuze ko abasirikare bakoze ku mabere y'umugore we mu gihe yari afungiye mu rugo iwe #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, yashinje inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu kumukoza isoni we n'umuryango we ndetse n'abakozi be ubwo abashinzwe umutekano bari baramufungiye iwe mu rugo, kugeza ubwo banakoze ku mabere y'umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi.

    Kuva tariki ya 14 Mutarama ubwo muri Uganda habaga amatora y'umukuru w'igihugu yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Bobi Wine bari bahanganye yari afungiwe iwe mu rugo.

    Mu minsi ibiri ishize ni bwo urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bari baragose urugo rw'uriya munya-Politiki bahava, nyuma y'igitutu cya Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Bobi Wine ubwo yabwiraga Reuters ibyamubayeho, yavuze ko 'rwari urugendo rw'akato, iyicwarubozo, gukozwa isoni, bisa n'aho imbuga yacu yahindutse ikigo cya gisirikare.'

    'Abakozi bacu barahungabanyijwe, barakubitwa, bahura n'inzara. Ntabwo twari twemerewe kujya mu isambu yacu [gushaka ibyo kurya]. Gusa nanone, byatwibukije ko dushobora gutsinda ikibazo icyo aricyo cyose.'

    Bobi Wine yavuze ko hari ubwo abasirikare ba Uganda bigeze gukora ku mabere y'umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi, ubwo yageragezaga kujya gushaka ibyo kurya mu isambu yabo. Icyo gihe ngo ushinzwe gucunga isambu yakubiswe bikomeye, ibiryo birabashirana kugeza n'aho baburira amata umwana w'amezi 18 wari wabasuye.

    Igisirikare cya Uganda cyavugaga ko cyagose urugo rwa Bobi Wine mu rwego rwo kumucungira umutekano, gusa kigahakana ibyo guhohotera umugore we.

    Ku bijyanye no kwicishwa Bobi Wine inzara, Polisi ya Uganda yasobanuye ko Bobi Wine buri munsi yagemurirwaga ibyo kurya kuri moto, kirinda kugira icyo gitangaza ku ikubitwa ry'ushinzwe kwita ku isambu ye.

    Robert Kyagulanyi Ssentamu kandi avuga ko nyuma y'uko abasirikare bavuye iwe, kajugujugu za gisirikare zakomeje kuzenguruka hejuru y'urugo rwe, Polisi ya Uganda yo ikavuga ko ziriya kajugujugu ziri mu igenzura risanzwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/14724/

  • Video: Intsinzi y’Amavubi yibagije Abanyarwanda Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyakora inzego z’umutekano zabashishikarije gusubira mu ngo, zibabwira ko batagomba kwishima ngo bibagirwe ingamba ziriho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Reba amashusho agaragaza uko byari bimeze:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Video-Intsinzi-y-Amavubi-yibagije-Abanyarwanda-Guma-mu-Rugo