Blog

  • Angel Di Maria yemeje ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri PSG #rwanda #RwOT

    Umunya-Argentine ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa, Angel Di Maria yemeje ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri iyi kipe, ni mu gihe ibyo kongera amasezerano muri FC Barcelona atabikozwa.

    Uyu rutahizamu na we ukomoka muri Argentine ndetse ufatwa nk’uwa mbere ku Isi, Lionel Messi amasezerano ye muri FC Barcelona aragera ku musozo mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko akaba yaranze kongera amasezerano.

    Nyuma y’umukino PSG yatsinzemo Nimes 3-0, Angel Di Maria yavuze ko bishoboka ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri PSG.

    Ati“yego niko mbitekereza. Birashoboka cyane. Dukwiye Kwitonda ibintu bizagenda bisobanuka.”

    Unwaka ushize nibwo Lionel Messi yasabye gutandukana na FC Barcelona ariko iyi kipe ntiyamukundira, ahitamo gusoza amasezerano ye.

    Angel Di Maria wizera ko Lionel azaza muri PSG, na we ari ku musozo w’amasezerano ye gusa ngo nawe yatangiye kuvugana n’ikipe ye.

    Di Maria yizeye ko Lionel Messi azerekeza muri PSG

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/angel-di-maria-yemeje-ko-lionel-messi-ashobora-kwerekeza-muri-psg

  • Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 42 y'amavuko yari asanzwe abana n'umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze avuga ko uwo mugabo yatashye ahagana saa Munani z'Ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira.

    Umunyamabanga Nshinwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Kayenzi, Uwayezu Servile, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze bahawe n'umwana wo muri urwo rugo avuga ko Se ari we wakubise nyina isuka mu mutwe akamwica.

    Ati 'Amakuru twahawe n'umwana wabo w'umukobwa ni uko byageze nka saa Munani z'Ijorose akaza agakomanga, umugore asohoka agiye kumukingurira. Uwo mugabo yari afite agasuka bita rasoro noneho ayimukubita mu mutwe.'

    Uwo mwana ngo yumvise nyina ataka ahita abyuka ahageze abona aryamye ahasi ahita ajya gutabaza nyirakuru, batabaza ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
    Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze kuhagera ruhita rutangira iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi.

    Uwayezu yavuze ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane ashingiye ku kuba uwo mugabo ukekwaho ubwicanyi yari yarahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko aza kuyigurisha umugore we atabizi bituma bashwana.

    Ati 'Ubwo umugore yatanze amakuru ko umugabo yagurishije ya nka yahawe aza no kubifungirwa, hari hashize igihe kitarenze amezi atandatu agarutse mu rugo. Ubwo rero agurisha iyo nka amafaranga yayasangiye n'undi mugore yari yarinjiye; bigaragara ko ibyo byose ari yo ntandaro y'amakimbirane bari bafitanye.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abibutsa ko abagiranye ikibazo bakwiye kugikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugishakira igisubizo.

    Umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa ku Bitaro bya Remera- Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-hari-gushakishwa-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu

  • Hagaragajwe ko COVID-19 yongereye ibibazo by'ihungabana mu barokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo byo mu mutwe abarokotse Jenoside bakunze guhura nabyo harimo kwigunga, agahinda gakabije, kurwara umutwe, kugira ubwoba. Ababakurikiranira hafi bemeza ko ibi bibazo byarushije kwiyongera muri iki gihe u Rwanda kimwe n'Isi yose bihanganye n'icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'isanamutima mu Muryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Aimée-Josiane Umulisa yabwiye The New Times ko ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zatumye bamwe mu barokotse Jenoside barushaho kwigunga, guhangayika no kugira ubwoba.

    Umulisa yavuze ko abagize amatsinda y'abarokotse Jenoside bakorana usanga bafite ibibazo by'agahinda gakabije, ihungabana n'ubusinzi. GAERG ikorana n'abarokotse Jenoside 2500 bibumbiye mu matsinda 168 ari mu turere 25 two hirya no hino mu gihugu. Muri aba abageza kuri 70% bafite ibibazo by'ihungabana basigiwe na Jenoside.

    Umulisa yavuze ko muri iki gihe bari guhura n'ikibazo cy'ukwiyongera kw'iri hungabana mu barokotse Jenoside bakorana nabo, akemeza ko ryiganje mu bafite imyaka iri hagati ya 60 na 80 aho bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, guhangayika no kurwara umutwe, ngo ndetse hari bamwe biheba bumva ko bagiye gupfa.

    Yavuze ko ibi bibazo babiterwa ahanini no kuba batakibasha guhura ngo basabane. Ati 'Imbogamizi ihari ubu ni uko badashobora guhura mu matsinda yabo aho bahumurizanya binyuze mu kuganira na bagenzi babo. Ibi bishatse kuvuga ko ubu bari guhangana no kuba bonyine kandi bikunze kuganisha ku bindi bibazo by'ubuzima.'

    Umulisa yavuze ko bashyizeho uburyo bushobora kugera kuri aba baturage bakoresheje telefone ariko akemeza ko nabwo burimo imbogamizi.

    Ati 'Hari abantu dukorana nabo batuye mu bice by'icyaro aho badafite telefone ariko dufite abajyanama 200 bakorera mu giturage n'inzobere 20 mu by'ubuzima bwo mu mutwe zibana nabo aho batuye, aho bashobora kubageraho igihe hari ugize ikibazo.'

    Iby'uko ubuzima bwo mu mutwe bw'abarokotse Jenoside bwahungabanyijwe cyane na COVID-19 byemezwa n'Umuhuzabikorwa mu muryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), Louise Bajeneza.

    Bajeneza yavuze ko abarokotse Jenoside bari basanganywe ibibazo by'ihungabana, COVID-19 iza irushaho kubashegesha. Abenshi mu bakorana na Avega ngo bafite ibibazo byo guhangayika gukabije ahanini biturutse ku kuba COVID-19 yarahagaritse ibikorwa bakoraga.

    Ati 'Ubu turi kumwe n'abantu batubwira ko bari gutekereza cyane kubera ko babashaga gutunga imiryango yabo igihe bakoze. Ntibari kubasha gukora kubera impinduka zazanywe na Covid-19, bamwe batakaje imirimo yabo neza neza kandi bishobora guhangayikisha.'

    Mu rwego rwo gufasha aba barokotse Jenoside, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko bikwiye ko hagira ubaba hafi kandi abafite ibibazo by'amikoro bagafashwa ngo kuko imibereho mibi iri mu byatuma barushaho kumererwa nabi.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC igaragaza ko ikibazo cy'agahinda gakabije mu Banyarwand kiri ku kigero cya 11,9%, muri aba bagera kuri 35,6% ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze ko umwe muri batatu aba afite ikibazo cy'ihungabana.

    Abakorana bya hafi n’imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko COVID-19 yarushijeho kubongerera ibibazo by’ihungabana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-covid-19-yongereye-ibibazo-by-ihungabana-byarushijeho-mu

  • Abapolisi bari mu kazi bakwiye kwemera mukabafotora, nibazakora n’amakosa muzabafotore- CP Kabera #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera wagiranye ikiganiro mu mashusho na UKWEZI TV, yagarutse ku ngingo nyinshi zirebana n’imyitwarire y’abapolisi ndetse n’imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

    Yavuze ko hari igihe Abapolisi batahuzaga n’Itangazamakuru ku buryo bangaga ko Abanyamakuru babafotora.

    Ati 'Oya, Abapolisi bakwiye kwemera mukabafotora, bari mu kazi mubafotore ariko nimusanga banakora amakosa, na bwo mubafotore, none se urakora amakosa kubera iki.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko ubusanzwe abapolisi bagira n’amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba ku biryozwa.

    Ati 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n’imyitwarire [discipline].'

    Avuga ko Umupolisi ashobora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n’ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'

    Avuga ko abaturage bakwiye kumenya ibi, ku buryo mu gihe hari umupolisi umuhohoteye agomba kubiryozwa.

    Ati 'Ariko n’abapolisi ubwabo bumve ko kizira kikazizirizwa kurenganya umuturage ushinzwe kurinda n’ibye.'

    Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda hagashyirwaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, humvikanye Abapolisi bagiye bakoresha imbaraga z’umurengera mu gufasha abaturage kuyubahiriza.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyize hanze raporo igaragaza ibyabangamiye uburenganzira bwa muntu mu iyubahirizwa rya ziriya ngamba. Iyi raporo yavuze ko hari abaturage bane bishwe n’abapolisi.

    Muri iki kiganiro, CP Kabera yavuze ko bariya bapolisi babibajijwe ariko ko kandi babikoraga mu izina ryabo, batabaga babitumwe n’urwego bakorera.

    Ariko kandi ngo nta n’umuturage ukwiye kunaniza umupolisi uri mu kazi, kuko iyo abikoze na we yitabaza ibikoresho afite nk’amapingu ariko akirinda kumukubita.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abapolisi-bari-mu-kazi-bakwiye-kwemera-mukabafotora-nibazakora-n-amakosa-muzabafotore-CP-Kabera

  • Kamonyi : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Daniel Ntigurirwa ukekwaho kwica umugore we mu ijoro rishyira kuri uyu 04 Gashyantare 2021 ubwo yatahaga ngo agahita amukubita isuka.

    Uwayezu Servile uri kuyobora Umurenge wa Kayenzi nk’umusigire, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane.

    Avuga ko umugabo yagurishije inka bari bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda atabyumvikanyeho n’umugore we, bigatuma bagirana amakimbirane ndetse ko uriya mugabo yigeze no gufungwa.

    Yagize ati 'Hari hashize igihe kitarenze amezi atandatu agarutse mu rugo. Ubwo rero agurisha iyo nka amafaranga yayasangiye n’undi mugore yari yarinjiye ; bigaragara ko ibyo byose ari yo ntandaro y’amakimbirane bari bafitanye.'

    Uyu muyobozi avuga ko umwe mu bana babiri b’uyu muryango, yabwiye inzego ko se yaje mu ijoro maze nyina akajya kumukingurira undi agahita amukubita isuka mu mutwe.

    Uyu mwana watanze amakuru, avuga ko yumvise nyina ataka, akiruka ajya kureba ibibaye agasanga nyina yikubise hasi, na we agahita ajya gutabaza nyirakuru batandukanye.

    Bahise banitabaza inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano basanga umugabo yacitse ku buryo ubu hakiri gukorwa ibikorwa byo kumushakisha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu-mutwe

  • Sibo Abdul yavuze icyihutirwa cyakorwa mu ikipe y’igihugu n’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange #rwanda #RwOT

    Sibo Abdul mukuru wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri wakiniye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, avuga ko umusaruro wa ruhago atari ikintu kiza ako kanya ko ahubwo igikenewe ari ukureba uburyo abantu bicara bakareba igikenewe n’icyo bisaba kugira ngo abanyarwanda bahorane ibyishimo nk’ibyo babonye kuri Togo.

    Uyu mugabo uri mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika cya 2004, aganira na Radio Isano, yemeje ko abanyarwanda batari baherutse ibyishimo ari nayo mpamvu kuri Togo byabarenze.

    Ati“Ngerageza gukurikira iyo ikipe y’igihugu yakinnye, ngira ngo ibyishimo watangiye utubaza abanyarwanda babigize ku mukino wa Togo, ariko usubiye inyuma ukareba ibimaze iminsi bivugwa ngira ngo byari ibintu bitari byiza “

    Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakeneye kugira ukwihangana bakamenya ko nta kipe ihora itsinda.

    Ati“abanyarwanda dukeneye kwihangana, bariya bana tubahe igihe ntitwumve ko ikipe ihora itsinda, ibyo ntabwo bishoboka, habaho gutsinda hakabaho gutsindwa, uyu munsi niba twishimye dukomeze twishime, dukomeze tubabe inyuma, umusaruro wose babona tuzawakire tugerageze kubaka ikintu kizabaho igihe kirekire.”

    Yavuze kandi ko ubu igikenewe ari ukwicara hakarebwa igikenewe kugira ngo abanyarwanda bahorane ibyishimo bya ruhago.

    Ati“kumva ko wahita ubona umusaruro wako kanya ntabwo bishoboka, umupira urategurwa, ikipe y’igihugu irategurwa, shampiyona zirategurwa, ahubwo icyo abantu bakeneye gukora ni ukwicara hamwe bakareba ibisabwa kugira ngo ibyo byishimo bihorereho, tubigereho tuvuge tuti ubu dufite ikipe y’igihugu ikomeye, ubu dufite shampiyona ikomeye, abakinnyi bakomeye.”

    Sibo Abdul yakiniye Etincelles, Kiyovu Sports na APR FC ari nayo yasorejemo gukina umupira w’amaguru. Ikipe y’igihugu yayikiniye kuva 2000 kugeza 2007.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sibo-abdul-yavuze-icyihutirwa-cyakorwa-mu-ikipe-y-igihugu-n-umupira-w-amaguru-w-u-rwanda-muri-rusange

  • Basezeraniye mu byumba bitandukanye kuko umwe yari yanduye Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byagaragaye ko Justin yanduye Covid-19 umunsi umwe mbere y’uko ubukwe bwabo buba, ubwo yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Luka (St Luke’s Hospital) by’aho mu Mujyi wa Kansas.

    Agejejwe muri ibyo bitaro ngo yakomeje kuremba, byari ‘incamugongo’ ariko Stephanie ngo yakomeje kugira icyizere ko basezerana nubwo bimeze bityo, abajije Justin nawe arabyemera.

    Yahise yumvikana n’Abaganga n’Abaforomo bo muri ibyo bitaro yari arwariyemo, ndetse nabo bashyigikira iyo gahunda y’ubukwe idasanzwe.

    Stephanie yari ari ahateganyirijwe gusenga muri ibyo bitaro (hospital’s chapel), mu gihe Justin we yari mu cyumba arwariyemo hamwe n’inshuti y’umuryango. Abo bageni basezeranye bifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwa ‘video’ (video link), bikurikiranwa n’uhagarariye Leta (Attorney), kugira ngo yemeze niba ishyingiranwa ryabo ryemewe n’amategeko, ababwira ko uko gushyingiranwa kwabo kwemewe n’amategeko nta kibazo.

    Stephanie yabwiye Ikinyamakuru KMBC cy’aho muri Kansas ati “Icyari kigamijwe uwo munsi kwari ugusezerana n’uwo umuntu akunda, kandi ni cyo twakoze. Byarangiye bibaye byiza inshuro miliyoni kurusha uko natekerezaga ko byari kugenda”.

    Justin nawe yagize ati “Nkunda Stephanie, kandi byagaragaye ko cyari cyo gihe gikwiriye. Ibintu bibi byo byari nk’imvura igwa, ariko numvaga nshaka ikintu cyiza cyabivamo”.

    Justin na Stephanie bifuza ko nyuma bazongera bagasubiramo amasezerano bari kumwe, bagategura ibirori bari kumwe n’inshuti zabo, mu gihe ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda Covid-19 rizaba ryavuyeho.

    Umukwe wasezeranye ari mu bitaro ubu ngo arimo koroherwa, ku buryo ashobora no gusezererwa vuba.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/basezeraniye-mu-byumba-bitandukanye-kuko-umwe-yari-yanduye-covid-19

  • Nyaruguru: Umwalimu yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye
    Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye

    Abana uwo mwalimu yafatanywe ngo ni abakobwa babiri, barimo uwiga mu mwaka wa Gatandatu n’uwiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ku Rwunge rw’Amashuri Runyombyi ya mbere uyu mwalimu na we yigishagaho.

    Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, uyu mwalimu ngo bamusanganye n’abo bana b’abakobwa saa yine na 40 z’ijoro, ku itariki ya 25 Ukuboza 2020.

    Ababonye aba bana ngo basanze mwalimu yabateretse inzoga za primus, bari kunywa, bicaye ku buriri bwe.

    Meya Habitegeko agira ati “Uyu mwalimu yirukanywe kubera imyitwarire idakwiye umurezi. Abana bagombye kuba baryamye hamwe n’abandi, urababuze, ubasanze kwa mwalimu bicaye ku gitanda! Ni ukwiyandarika, ni ukugira abana ibirara, n’ibindi tutiriwe tuvuga byari bigamijwe. Ubundi ubwo hari hagamijwe iki?”

    Yungamo ati “Gufata abana ukajya kubaha inzoga, mu cyumba cyawe, nk’ibyo urumva byakwihanganirwa?”

    Mu ibaruwa uyu mwalimu yandikiwe, yabwiwe ko yirukanywe burundu mu kazi ka Leta kubera guha abanyeshuri yigisha inzoga, gukura abanyeshuri yigisha mu kigo akabajyana iwe saa yine z’ijoro, guhindura abana yigisha ibirara, kwiyandarika no kutiha agaciro.

    Uyu mwalimu kandi yabwiwe ko yirukanywe azira kurangwa n’ubusinzi no kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri iwe saa yine z’ijoro.

    Abanyeshuri na bo bahawe ibihano bisanzwe nk’abana bari bashutswe na mwalimu, ariko hamwe na bagenzi babo bagirwa inama yo kwirinda abantu bakuru babashuka, ndetse no kwirinda irari kuko ryabagusha mu ngorane.

    Iyi ni ibaruwa yandikiwe imwirukana burundu mu bakozi ba Leta:

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyaruguru-umwalimu-yirukanywe-burundu-mu-bakozi-ba-leta

  • Gakenke: Ibiraro byari byarangijwe n’ibiza bikomeje kubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi barimo gukurikirana aho ibiraro byubakwa
    Abayobozi barimo gukurikirana aho ibiraro byubakwa

    Mu biraro birimo kubakwa, hari ibinini bihuza uturere biri mu ngengo y’imari ya Guverinoma, n’ibindi byubakwa mu ngengo y’imari y’Akarere ka Gakenke, kakaba karashoyemo agera kuri miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yagaragaje ishusho y’uburyo ibiraro muri ako karere bisimbura ibyangijwe n’ibiza bikomeje kubakwa.

    Yagize ati “Ibiza byadukozeho bitwara ibikorwa remezo birimo n’ibiraro binini. Hari ikiraro cya Gahira gikora kuri Nyabarongo gifite uburebure bwa metero zisaga 60, ni ikiraro kinini cyane kiduhuza n’Akarere ka Muhanga, turashimira Leta y’u Rwanda y’uko icyo kiraro n’ubwo ari kinini mu bigaragara imirimo yo kugisana yatangiye ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), imirimo yo kucyubaka igeze kure”.

    Visi Meya Niyonsenga avuga kandi ko hakozwe n’ikindi kiraro cyo ku mugezi wa Mukungwa gihuza akarere a Gakenke na Nyabihu, aho cyari cyararituwe n’ibiza ubu inzira ikaba ari nyabagendwa kuko cyamaze gusanwa.

    Yavuze ko ikindi kiraro kinini gihuza umurenge wa Gakenke n’uwa Kirambo kirimo kubakwa aho kizatwara asaga miliyoni 400, kikaba kiri kubakwa mu ngengo y’imari y’Akarere, ahari kubakwa n’umuhanda wa Kinoni – Karambo – Gashenyi.

    Mu bindi biraro biri kubakwa ku ngengo y’imari y’Akarere, ni ikiraro giherereye mu murenge wa Nemba ahambukira umubare munini w’abanyeshuri bajya ku ishuri ryisumbuye rya APRODESOC, n’ikindi kijya ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, ibyo byombi bikaba byari byarangijwe n’umuvu w’imvura aho bizatwara asaga miliyoni 130.

    Imirimo yo kubyubaka yaratangiye aho bateganya ko mu mezi atatu ari imbere bizaba byamaze kuzura, inzira zikaba nyabagendwa nk’uko biri mu mihigo y’akarere.

    Akazi ko gusana ibiraro kamaze gutangira
    Akazi ko gusana ibiraro kamaze gutangira

    Uwo muyobozi yongeraho ko ibiraro bito bihuza utugari byari byarangiritse byamaze gutungana ku bufatanye n’abaturage.

    Ati “Ibiraro byari byaragiye bihuza utugari bitewe n’ibiza, ibihuza imidugudu ubu nabyo byamaze gusanwa biturutse ku mbaraga z’abaturage, ubu inzira ni nyabagendwa”.

    Uwo muyobozi yemeza ko ibiraro hafi ya byose biri mu mihigo y’Akarere bizaba byamaze kuzura muri Mata 2021.

    Niyonsenga arasaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa remezo bitwara ingengo y’imari nini y’igihugu, akabashimira uburyo bitwaye ubwo ibiza byangizaga ibyo biraro.

    Ati “Turashimira abaturage nubwo ibyo biraro byari byagiye ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bari bashatse uko baba bashyizeho ibyoroheje byo kuba bambukiraho. Twari dufite ikibazo cy’uko nta modoka yashoboraga kuhanyura, ariko ibyo turimo kubaka ubu bizaba bikomeye bizatwara amafaranga menshi”.

    Arongera ati “Icyo twasaba abaturage rero ni ukumenya y’uko ibikorwa remezo byose bihenda, cyane cyane murumva ko nk’ibyo biraro byubakwa ku ngengo y’imari y’Akarere, niba bigiye gutwara amafaranga akabakaba miliyoni zigera kuri 600, ni ibintu biba bihenze. Akarere kacu ni ak’imisozi ihanamye, uko amazi amanukana imbaraga nyinshi usanga bisabye ko hubakwa ikiraro kinini, barasabwa kubibungabunga”.

    Uwo muyobozi yasabye abacukura imigezi kubicikaho, ahubwo abasaba gucukura imirwanyasuri bateraho ibiti n’ibyatsi bica intege ayo mazi menshi amanuka mu misozi yiroha mu migezi kuko ari yo yangiza bya biraro.

    Meya Nzamwita aganira na Guverineri Gatabazi kuri ibyo bikorwa
    Meya Nzamwita aganira na Guverineri Gatabazi kuri ibyo bikorwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-ibiraro-byari-byarangijwe-n-ibiza-bikomeje-kubakwa

  • COVID : U Rwanda ku rutonde rw’Ibihugu OMS yemereye inkingo…Tanzania n’u Burundi ntibiriho #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ritangaza ko izi nkingo z’ubwoko bubiri (AstraZeneca/Oxford na Pfizer-BioNTech) zizatangwa mu bihembwe bibiri by’uyu mwaka wa 2021.

    Doze z’inkingo miliyoni 336 zizahabwa buri gihugu cyashyizwe ku rutonde hakurikijwe ijanisha ry’abaturage babituye dore ko buri gihugu kizahabwa doze zakingira 3,3% by’abaturage bagituye.

    Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izahabwa doze 6 948 000, Kenya ihabwe 4 176 000, u Rwanda ruhabwe 1 098 960, Sudani y’Epfo ihabwe 864 000 mu gihe Uganda izahabwa 3 552 000.

    Muri aka karere ntihariho ibihugu nka Tanzania n’u Burundi byakunze gutangaza ko iki cyorezo cya COVID-19 kitabihangayikishije.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ibihugu bitari kuri ruriya rutonde, bishobora kuba byariguriye izabyo.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021 yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira inking mu matariki yo hagati y’uku kwezi.

    Yavuze ko ku ikubitiro u Rwanda ruzakira doze z’inkingo ibihumbi 100 zizahita zinahabwa ibyiciro by’abagomba gukingirwa mbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/COVID-U-Rwanda-ku-rutonde-rw-Ibihugu-OMS-yemereye-inkingo-Tanzania-n-u-Burundi-ntibiriho