Blog

  • WHO, ntiyashyize u Burundi na Tanzania ku rutonde rw'abazahabwa inkingo za Covid_19 #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ku isi OMS/WHO ryatangaje umugambi w'agateganyo w'uko ibihugu bizahabwa inkingo za Covid-19 muri uyu mwaka, mu karere k'ibiyaga bigari Tanzania n'u Burundi ntibiri muri uwo mugambi.

    OMS ivuga ko izo ari doze miliyoni 336 z'inkingo za AstraZeneca/Oxford na Pfizer-BioNTech, zizatangwa mu gihembwe cya mbere n'icya kabiri by'uyu mwaka wa 2021.

    Muri iki kiciro, ibihugu bizahabwa doze zingana na 3.3% by'abaturage ba buri gihugu kiri muri uyu mugambi, bigendanye n'intego y'ihuriro ry'inkingo ku isi GAVI yo gukingira 3% by'abatuye isi mu mezi atandatu ya mbere ya 2021.

    Ku rutonde rw'agateganyo rw'uko ibihugu bizakira inkingo, muri aka karere Tanzania n'u Burundi ntibiriho. Muri Africa, Equatorial Guinea, Eritrea, Gabon, Lesotho, Madagascar na Seychelles nabyo ntabwo biri kuri uru rutonde rwatangajwe.

    OMS ivuga ko ibihugu bitari ku rutonde rwatangajwe rw'ibizahabwa inkingo 'byiguriye inkingo ubwabyo, ntibyazisabye, cyangwa se ntibirashyirwa mu bazazihabwa'.

    Mu cyumweru gishize, Perezida John Magufuli wa Tanzania yaburiye abategetsi kutakira inkingo kuko zishobora gutera ibibazo abaturage, nubwo nta bihamya ibyo avuga yerekanye.

    Nyuma yo kongera kubona abanduye Covid, mu minsi ishize Leta y'u Burundi yatangaje ibikorwa byo kurwanya Covid-19, birimo gufunga imbibi z'ubutaka n'amazi, no kwambara agapfukamunwa ahahurira abantu benshi.

    Dore ibihugu byo muri aka karere biteganya kuzabona:

    DR Congo: 6,948,000

    Kenya: 4,176,000

    Rwanda: 1,098,960

    South Sudan: 864,000

    Uganda: 3,552,000

    OMS yatangaje ko hari ibitazwi neza bishobora guhungabanya kugeza no gukingira izi nkingo mu bihugu. Muri ibyo ivugamo; 'ubushobozi bwo gukora ingano ikenewe, kuboneka kw'amafaranga yo kuzigura, cyangwa kuba ibihugu ubwabyo byiteguye neza guhita bitangira gukingira Covid-19'.

    Ibihugu bikize mu minsi ishize byanenzwe n'ukuriye iri shami rya ONU rishinzwe ubuzima, gucuranwa no kwigwizaho (gutumiza) inkingo nyinshi z'iki cyorezo mbere y'ibikennye.

    Ibihugu bikize byashyigikiye umugambi wa Covax wo gukusanya arenga miliyari $2 yo 'kugura no gutanga mu buryo budasumbanya' inkingo za Covid-19 ku isi. OMS kandi nkuko BBC ikomeza ibitangaza, ivuga ko gutangaza uru rutonde rw'agateganyo rw'uko ibihugu bizahabwa inkingo bigamije 'guha amakuru za leta' no 'kuzifasha kwitegura gahunda yo gukingira'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/04/who-ntiyashyize-u-burundi-na-tanzania-ku-rutonde-rwabazahabwa-inkingo-za-covid_19/

  • Perezida Kagame yavuze ku mutekano muke muri RDC, ku ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro n'ibindi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n'Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w'ibyitwa 'Battlegrounds' aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n'amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w'u Rwanda n'amahanga, ibibazo by'umutekano mu karere, umubano w'u Rwanda na Uganda ndetse n'ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro Ingabo z'u Rwanda zoherezwamo.

    Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo by'umutekano muke nko mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko nko muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba ibintu byadogereye kuva mu myaka myinshi ishize.

    Ati 'Ibintu ntibiri kuba bibi ubu, ahubwo niko byahoze mu myaka myinshi ishize. Ibisubizo byagiye biba nko kwisubiramo, rimwe umutuzo ukaza ubundi ukagenda ariko mu by'ukuri ikibazo ntabwo kigeze gikemurwa.'

    'Mu yandi magambo, biba mu buryo busimburana mu bihe, mu myaka itatu hanyuma indi myaka itatu hakaza umutekano muke mu gice cy'Uburasirazuba bwa Congo, hanyuma indi myaka itatu, gutyo gutyo bigenda biza bigaruka. Ndatekereza ko dukeneye igisubizo kirambye.'

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahaye umwanya ushoboka imikoranire n'ibihugu by'ibituranyi kugira ngo ikibazo gikemuke kurusha uko cyagiye gikemurwa mu bihe byashize.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo kidakwiye kurebwa ukwacyo ahubwo gikwiye kurebwa muri rusange kuko agace ubwako atari igihugu cyigenga ahubwo harebwa uko RDC kabarizwamo yagirana imikoranire n'ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko kandi ku kibazo cy'umubano utifashe neza hagati y'u Rwanda na Uganda, avuga ko kimaze igihe aho kuri iyi nshuro icyabaye ari uko cyatangiye kuganirwaho mu buryo buzwi mu gihe mbere byakorwaga abantu batabizi.

    Yavuze ko bigizwemo uruhare na Angola na RDC, u Rwanda na Uganda byatangiye kuganira ku cyagaragajwe nk'umuzi w'ikibazo.

    Ati 'Twizeye ko ibyo bizatanga ibisubizo byiza gusa ibyo bibazo bimaze igihe kinini.'

    Ku ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro

    U Rwanda magingo aya rufite ingabo mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Centrafrique ndetse n'i Darfur muri Sudani nubwo ubutumwa bwazo buherutse gusozwa mu mpera z'umwaka ushize. U Rwanda kandi rwagiye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Amajyepfo na Haiti mu bihe byashize.

    Yavuze ko mu gihe ingabo ziriyo nk'intumwa zigamije kugarura amahoro, ziba zitabwirizwa ibyo zikwiye gukora byose kuko zijyanayo n'ubunyamwuga zikura mu bihe bikomeye aho zisangiza bene ibyo bihugu uko byakemura imvano y'amakimbirane.

    Ati 'Aho twoherezwa hose, dukorana n'abaturage na Guverinoma binyuze muri Loni. Tubwira Loni tuti dushobora gukora ibintu ibi n'ibi nk'ingabo za Loni, tuti dushobora gufasha mu kugarura amahoro aho kwicara ngo dutegereze ko amahoro aboneka hanyuma ngo tuyabungabunge kuko niyo mpamvu ingabo zimwe na zimwe zagumye ahantu igihe kinini bategereje kubungabunga amahoro adahari. Ese twagira uruhare mu gutuma amahoro aboneka? Ni ibyo tujyana muri ubwo bufatanye.'

    Ku kibazo cy'amakimbirane muri Ethiopia, yavuze ko giteye impungenge buri wese ushaka kumenya ibiri kuba. Yavuze ko kuba ibisubizo byava imbere mu gihugu ari byiza ariko uko ibintu bigaragara ni uko biri gufata indi ntera ndetse bikaba bisa n'aho Isi yose ititaye ku kibazo gihari.

    Yavuze ko nka Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi bakwiye gutekereza icyo bakorana na Afurika mu gukemura ibibazo nk'ibi mu kwirinda ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere bishobora kuzaba byaramaze kugera habi cyane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-mutekano-muke-muri-rdc-ku-ngabo-z-u-rwanda-ziri-mu

  • Rusizi: Umuturage arashinja gitifu kumutwara inyama amwizeza mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni muri ubwo buryo uwitwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n'abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by'inyama zari zimugenewe.

    Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira ko adakwiye kurya inyama ku bunani atarishyura mituweli.

    Ati 'Yaraje afata inyama zanjye nari nagabanye arazitwara ambaza mituweli ndamubwira ngo urihangana nyishake aho kugira ngo abyumve yafashe inyama zanjye ibiro umunani arabitwara kugeza icyo gihe ntabwo nzi amarengero yazo, nta na mituweli ndabona.'

    Yakomeje avuga ko ibyo biro umunani by'inyama yari yagabanye na bagenzi be yagombaga kugurishamo bitandatu akavanamo amafaranga akishyuramo mituweli maze ibindi bisigaye akabisangira n'umuryango we ariko ngo ntibyakunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkanka, Nsabimana Kazungu Alex, yabwiye IGIHE ko inyama z'uyu muturage zafatiriwe kugira ngo umuryango wa Hategekimana ubanze wishyure mituweli.

    Ati 'Ntabwo bazimwambuye gitifu ari wenyine kuko hari abajyanama, abakuru b'isibo na ba mudugudu. Ntabwo twavuga ko yambuwe inyama ahubwo ni umuntu wari waratinze kwishyura mituweli, nibwo yasabwe ko inyama zagurishwa hakavamo amafaranga yo kwishyura kandi byarakozwe iraboneka na gitansi irahari ndetse n'uwo munsi ntiyabuze ibyo kurya.'

    Yongeyeho ko hari abaturage muri aka gace bakunda gusesagura amafaranga ku minsi mikuru isoza umwaka batari bishyura mituweli ku buryo ari muri ubwo buryo uyu mugabo ufite umuryango w'abantu umunani akimara kugabana inyama na bagenzi be, ize zahise zifatirwa kugira ngo abanze ayishyure.

    Gusa n'ubwo uyu muyobozi avuga atya,uyu muturage we agaragaza ko nta bwisungane mu kwivuza afite kuko iyo nyemezabwishyu itaramugeraho.

    Ndagijimana Joseph ashinja Gitifu kumutwarira inyama amwizeza kumuha mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuturage-arashinja-gitifu-kumutwara-inyama-amwizeza-mituweli

  • Bazeye yasabye kurekurwa ngo kuko hari abahoze muri FDLR bababariwe #rwanda #RwOT

    Iki cyifuzo cya Ignace Nkaka alias Fils La Forge Bazeye, gishingiye ngo ku kuba hari abahoze muri FDLR ndetse bari no mu buyobozi bwayo bahawe imbabazi ubu bakaba bari hanze ntacyo bakurikiranyweho ndetse bamwe bakaba barasubijwe mu gisirikare.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranyi imipaka ruri i Nyanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyifuzo ntaho gihuriye n’ukuri kuko abo avuga bababariwe ari abatashye ku bushake mu gihe we yafatiwe mu bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ignace Nkaka alias Fils La Forge Bazeye uburanira hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo, bombi bafatiwe mu ngendo ziva n’izerecyeza muri Uganda mu bikorwa byari bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Bazeye na Me Nkuba Milton umwunganira bavuze ko uruhare rwe muri FDLR rwari ruto kuko nta byemezo yafataga.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uku kwiregura kwa Bazeye guhabanye n’uko yabanje kuburana yemera ibyaha by’iterabwora no kugaba ibitero mu baturage byahitanye bamwe mu baturage.

    Iburanisha ryimuriwe tariki 08 Mata 2021 ubwo Ubushinjacyaha buzaba butanga imyanzuro yabwo igaragaza ibihano busabira abaregwa.

    FDLR yahozemo aba bagaho, ikomeje gucika intege kuko bamwe mu bayobozi bayo bakomeje kugwa mu bitero by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya kiriya gihugu.

    Mu minsi ishize kandi uwitwa Col Rutikanga Jean Damascene wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Murama muri Perefegitura ya Gitarama, wari muri uyu mutwe wa FDLR aherutse gupfira mu mashyamba ya FDLR azize uburwayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bazeye-yasabye-kurekurwa-ngo-kuko-hari-abahoze-muri-FDLR-bababariwe

  • Menya uko umugore yaca ukubiri no kubura ubushake n’ububobere mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Kutagira ubushake no kubura ububobere mu gutera akabariro bivuze iki ?

    Kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina, yanayikora ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma (orgasme), bikamera nk’aho ntacyo yakoze.

    Akenshi ibi ni nabyo bitera ikindi kibazo cyo kubura ububobere mu gitsina, ndetse n’amazi ntaboneke, ugasanga habayeho no gukomereka mu gitsina mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kirimo gukorwa.

    Dore ibishobora gutera ibi bibazo :

    Ibi bibazo biba ku bagore bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Akenshi iki kibazo kigaragara ku bagore bakuze (Bacuze cyangwa bari hafi gucura), ibi ahanini bigaterwa n’imisemburo iba yaragabanutse mu mubiri wabo bita “estrogen”, bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka, ndetse n’ububobere bukagabanuka.

    Dore ibindi byatera iki kibazo twavugamo :

    • Uburwayi nka diyabete, indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, Hepatite, Cancer n’izindi.
    • Ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu ndetse no gutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano.
    • Ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye
    • Kumara igihe kirekire udakora imibonano.
    • Umubyibuho ukabije
    • Stress n’ibindi

    Ese wari uzi ko watandukana n’ibi bibazo ?

    Hano iwacu mu Rwanda hari abagore benshi bafite iki kibazo, cyane cyane bakaba baragiye kwa muganga bakababwira ko imisemburo ya Estrogen ari micye mu mubiri. Ubu rero igisubizo cyarabonetse kuko hari inyunganiramirire zikoze mu bimera ndetse zikaba zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Izi rero zongera imisemburo y’abagore bigatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugaruka. Ikindi kandi zirinda ingaruka ziterwa no gucura ku bagore, kandi zigafasha abakobwa bagira ibibazo mu mihango.

    Izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wayikoresheje. Muri zo twavugamo nka Woman Factor capsule. Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wabaza inzobere mu bijyanye no kuvurisha inyunganiramirire zizewe, Kigali,Remera,mu Giporoso. Waduhamagara ndetse ukatwandikira kuri whatsapp kuri numero 0788396032

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Menya-uko-umugore-yaca-ukubiri-no-kubura-ubushake-n-ububobere-mu-gutera-akabariro

  • Perezida Kagame yavuze ku mutekano muke muri RDC, ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro n’ibindi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w’ibyitwa “Battlegrounds” aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n’amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’amahanga, ibibazo by’umutekano mu karere, umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro Ingabo z’u Rwanda zoherezwamo.

    Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo by’umutekano muke nko mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko nko muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba ibintu byadogereye kuva mu myaka myinshi ishize.

    Ati “Ibintu ntibiri kuba bibi ubu, ahubwo niko byahoze mu myaka myinshi ishize. Ibisubizo byagiye biba nko kwisubiramo, rimwe umutuzo ukaza ubundi ukagenda ariko mu by’ukuri ikibazo ntabwo kigeze gikemurwa.”

    “Mu yandi magambo, biba mu buryo busimburana mu bihe, mu myaka itatu hanyuma indi myaka itatu hakaza umutekano muke mu gice cy’Uburasirazuba bwa Congo, hanyuma indi myaka itatu, gutyo gutyo bigenda biza bigaruka. Ndatekereza ko dukeneye igisubizo kirambye.”

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahaye umwanya ushoboka imikoranire n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo ikibazo gikemuke kurusha uko cyagiye gikemurwa mu bihe byashize.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo kidakwiye kurebwa ukwacyo ahubwo gikwiye kurebwa muri rusange kuko agace ubwako atari igihugu cyigenga ahubwo harebwa uko RDC kabarizwamo yagirana imikoranire n’ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko kandi ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko kimaze igihe aho kuri iyi nshuro icyabaye ari uko cyatangiye kuganirwaho mu buryo buzwi mu gihe mbere byakorwaga abantu batabizi.

    Yavuze ko bigizwemo uruhare na Angola na RDC, u Rwanda na Uganda byatangiye kuganira ku cyagaragajwe nk’umuzi w’ikibazo.

    Ati “Twizeye ko ibyo bizatanga ibisubizo byiza gusa ibyo bibazo bimaze igihe kinini.”

    Ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro

    U Rwanda magingo aya rufite ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique ndetse n’i Darfur muri Sudani nubwo ubutumwa bwazo buherutse gusozwa mu mpera z’umwaka ushize. U Rwanda kandi rwagiye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Amajyepfo na Haiti mu bihe byashize.

    Yavuze ko mu gihe ingabo ziriyo nk’intumwa zigamije kugarura amahoro, ziba zitabwirizwa ibyo zikwiye gukora byose kuko zijyanayo n’ubunyamwuga zikura mu bihe bikomeye aho zisangiza bene ibyo bihugu uko byakemura imvano y’amakimbirane.

    Ati “Aho twoherezwa hose, dukorana n’abaturage na Guverinoma binyuze muri Loni. Tubwira Loni tuti dushobora gukora ibintu ibi n’ibi nk’ingabo za Loni, tuti dushobora gufasha mu kugarura amahoro aho kwicara ngo dutegereze ko amahoro aboneka hanyuma ngo tuyabungabunge kuko niyo mpamvu ingabo zimwe na zimwe zagumye ahantu igihe kinini bategereje kubungabunga amahoro adahari. Ese twagira uruhare mu gutuma amahoro aboneka? Ni ibyo tujyana muri ubwo bufatanye.”

    Ku kibazo cy’amakimbirane muri Ethiopia, yavuze ko giteye impungenge buri wese ushaka kumenya ibiri kuba. Yavuze ko kuba ibisubizo byava imbere mu gihugu ari byiza ariko uko ibintu bigaragara ni uko biri gufata indi ntera ndetse bikaba bisa n’aho Isi yose ititaye ku kibazo gihari.

    Yavuze ko nka Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bakwiye gutekereza icyo bakorana na Afurika mu gukemura ibibazo nk’ibi mu kwirinda ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere bishobora kuzaba byaramaze kugera habi cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-mutekano-muke-muri-rdc-ku-ngabo-z-u-rwanda-ziri-mu

  • Rusizi: Umuturage arashinja gitifu kumutwara inyama amwizeza mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni muri ubwo buryo uwitwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n’abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by’inyama zari zimugenewe.

    Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira ko adakwiye kurya inyama ku bunani atarishyura mituweli.

    Ati “Yaraje afata inyama zanjye nari nagabanye arazitwara ambaza mituweli ndamubwira ngo urihangana nyishake aho kugira ngo abyumve yafashe inyama zanjye ibiro umunani arabitwara kugeza icyo gihe ntabwo nzi amarengero yazo, nta na mituweli ndabona.”

    Yakomeje avuga ko ibyo biro umunani by’inyama yari yagabanye na bagenzi be yagombaga kugurishamo bitandatu akavanamo amafaranga akishyuramo mituweli maze ibindi bisigaye akabisangira n’umuryango we ariko ngo ntibyakunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nsabimana Kazungu Alex, yabwiye IGIHE ko inyama z’uyu muturage zafatiriwe kugira ngo umuryango wa Hategekimana ubanze wishyure mituweli.

    Ati “Ntabwo bazimwambuye gitifu ari wenyine kuko hari abajyanama, abakuru b’isibo na ba mudugudu. Ntabwo twavuga ko yambuwe inyama ahubwo ni umuntu wari waratinze kwishyura mituweli, nibwo yasabwe ko inyama zagurishwa hakavamo amafaranga yo kwishyura kandi byarakozwe iraboneka na gitansi irahari ndetse n’uwo munsi ntiyabuze ibyo kurya.”

    Yongeyeho ko hari abaturage muri aka gace bakunda gusesagura amafaranga ku minsi mikuru isoza umwaka batari bishyura mituweli ku buryo ari muri ubwo buryo uyu mugabo ufite umuryango w’abantu umunani akimara kugabana inyama na bagenzi be, ize zahise zifatirwa kugira ngo abanze ayishyure.

    Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga atya,uyu muturage we agaragaza ko nta bwisungane mu kwivuza afite kuko iyo nyemezabwishyu itaramugeraho.

    Ndagijimana Joseph ashinja Gitifu kumutwarira inyama amwizeza kumuha mituweli

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuturage-arashinja-gitifu-kumutwara-inyama-amwizeza-mituweli

  • Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo mugabo yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira.

    Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kayenzi, Uwayezu Servile, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bahawe n’umwana wo muri urwo rugo avuga ko Se ari we wakubise nyina isuka mu mutwe akamwica.

    Ati “Amakuru twahawe n’umwana wabo w’umukobwa ni uko byageze nka saa Munani z’Ijorose akaza agakomanga, umugore asohoka agiye kumukingurira. Uwo mugabo yari afite agasuka bita rasoro noneho ayimukubita mu mutwe.”

    Uwo mwana ngo yumvise nyina ataka ahita abyuka ahageze abona aryamye ahasi ahita ajya gutabaza nyirakuru, batabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
    Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze kuhagera ruhita rutangira iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi.

    Uwayezu yavuze ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane ashingiye ku kuba uwo mugabo ukekwaho ubwicanyi yari yarahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko aza kuyigurisha umugore we atabizi bituma bashwana.

    Ati “Ubwo umugore yatanze amakuru ko umugabo yagurishije ya nka yahawe aza no kubifungirwa, hari hashize igihe kitarenze amezi atandatu agarutse mu rugo. Ubwo rero agurisha iyo nka amafaranga yayasangiye n’undi mugore yari yarinjiye; bigaragara ko ibyo byose ari yo ntandaro y’amakimbirane bari bafitanye.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abibutsa ko abagiranye ikibazo bakwiye kugikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugishakira igisubizo.

    Umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa ku Bitaro bya Remera- Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-hari-gushakishwa-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu

  • Hagaragajwe ko COVID-19 yongereye ibibazo by’ihungabana mu barokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo byo mu mutwe abarokotse Jenoside bakunze guhura nabyo harimo kwigunga, agahinda gakabije, kurwara umutwe, kugira ubwoba. Ababakurikiranira hafi bemeza ko ibi bibazo byarushije kwiyongera muri iki gihe u Rwanda kimwe n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’isanamutima mu Muryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Aimée-Josiane Umulisa yabwiye The New Times ko ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zatumye bamwe mu barokotse Jenoside barushaho kwigunga, guhangayika no kugira ubwoba.

    Umulisa yavuze ko abagize amatsinda y’abarokotse Jenoside bakorana usanga bafite ibibazo by’agahinda gakabije, ihungabana n’ubusinzi. GAERG ikorana n’abarokotse Jenoside 2500 bibumbiye mu matsinda 168 ari mu turere 25 two hirya no hino mu gihugu. Muri aba abageza kuri 70% bafite ibibazo by’ihungabana basigiwe na Jenoside.

    Umulisa yavuze ko muri iki gihe bari guhura n’ikibazo cy’ukwiyongera kw’iri hungabana mu barokotse Jenoside bakorana nabo, akemeza ko ryiganje mu bafite imyaka iri hagati ya 60 na 80 aho bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, guhangayika no kurwara umutwe, ngo ndetse hari bamwe biheba bumva ko bagiye gupfa.

    Yavuze ko ibi bibazo babiterwa ahanini no kuba batakibasha guhura ngo basabane. Ati “Imbogamizi ihari ubu ni uko badashobora guhura mu matsinda yabo aho bahumurizanya binyuze mu kuganira na bagenzi babo. Ibi bishatse kuvuga ko ubu bari guhangana no kuba bonyine kandi bikunze kuganisha ku bindi bibazo by’ubuzima.”

    Umulisa yavuze ko bashyizeho uburyo bushobora kugera kuri aba baturage bakoresheje telefone ariko akemeza ko nabwo burimo imbogamizi.

    Ati “Hari abantu dukorana nabo batuye mu bice by’icyaro aho badafite telefone ariko dufite abajyanama 200 bakorera mu giturage n’inzobere 20 mu by’ubuzima bwo mu mutwe zibana nabo aho batuye, aho bashobora kubageraho igihe hari ugize ikibazo.”

    Iby’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’abarokotse Jenoside bwahungabanyijwe cyane na COVID-19 byemezwa n’Umuhuzabikorwa mu muryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), Louise Bajeneza.

    Bajeneza yavuze ko abarokotse Jenoside bari basanganywe ibibazo by’ihungabana, COVID-19 iza irushaho kubashegesha. Abenshi mu bakorana na Avega ngo bafite ibibazo byo guhangayika gukabije ahanini biturutse ku kuba COVID-19 yarahagaritse ibikorwa bakoraga.

    Ati “Ubu turi kumwe n’abantu batubwira ko bari gutekereza cyane kubera ko babashaga gutunga imiryango yabo igihe bakoze. Ntibari kubasha gukora kubera impinduka zazanywe na Covid-19, bamwe batakaje imirimo yabo neza neza kandi bishobora guhangayikisha.”

    Mu rwego rwo gufasha aba barokotse Jenoside, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko bikwiye ko hagira ubaba hafi kandi abafite ibibazo by’amikoro bagafashwa ngo kuko imibereho mibi iri mu byatuma barushaho kumererwa nabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko ikibazo cy’agahinda gakabije mu Banyarwand kiri ku kigero cya 11,9%, muri aba bagera kuri 35,6% ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze ko umwe muri batatu aba afite ikibazo cy’ihungabana.

    Abakorana bya hafi n’imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko COVID-19 yarushijeho kubongerera ibibazo by’ihungabana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-covid-19-yongereye-ibibazo-by-ihungabana-byarushijeho-mu

  • Amavubi yasezerewe muri CHAN agiye gutangira urundi rugendo rutoroshye muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya Coronavirus cyatumye bimwe mu bikorwa by’imikino ndetse n’amarushanwa akomeye yari ategerejwe mu mwaka wa 2020 yimurwa, bituma umwaka wa 2021 uba umwaka urimo imikino myinshi yegeranye.

    Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021
    Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021

    Nyuma yo gusezererwa muri CHAN muri ¼, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye igeze mu Rwanda, aho igomba gutangira gutegura amarushanwa arimo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi.

    Imwe mu mikino itegereje u Rwanda

    Hagati ya tariki 22 na 30/03 Amavubi azakina imikino ibiri irimo uwa Mozambique i Kigali, ndetse na Cameroun muri Cameroun, mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

    Guhera tariki 31/05 kugera tariki 15/06, u Rwanda ruzatangira urundi rugendo rwo gushaka itike yo kwereza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 22, aho Amavubi azakina imikino ibiri mu itsinda ari kumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.

    Hagati ya tariki 30/08 na tariki 07/09, u Rwanda ruzakina indi mikino ibiri (umunsi wa gatanu n’uwa kane) yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022, naho imikino y’umunsi wa gatanu n’umunsi wa gatandatu ikazakinwa mu kwezi kwa 10 tariki ya 04 n’itariki ya 12.

    Mu kwezi kwa 11, amakipe azaba yitwaye neza mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, azakina indi mikino aho azitwara neza azahita abona itike bidasubirwaho, iyo mikino ikazakinwa tariki 08 na 16/11/2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yasezerewe-muri-chan-agiye-gutangira-indi-nzira-y-inzitane-muri-2021