Blog

  • Ibibazo by’u Rwanda na Uganda ni ibya cyera ni uko ubu dusa nk’ababigaragaje-Kagame #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro Battlegrounds cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure ariko gitambuka ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.

    Ni ikiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Muri iki kiganiro bagarutse ku bibazo by’umutekano wo mu Karere nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kubamo imitwe yitwaje intwaro yakunze guhungabanya umutekano w’ibihugu byo mu karere.

    Perezida Kagame avuga ko ibibazo by’umutekano muri kiriya gihugu byabayeho kuva cyera.

    Yagize ati 'Ibibazo by’umutekano bya hariya byabayeho kuva mu myaka ya cyera, gusa nyine hari igihe bicogora ariko nyuma y’igihe bikongera bikabaho.'

    Kagame Paul avuga ko kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora kiriya gihugu, hagaragaye ubushake bwo kurangiza biriya bibazo afatanyije n’ibihugu by’ibituranyi.

    Naho ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame nk’uko yakunze kubivuga, yongeye kuvuga ko bimaze igihe 'ni uko ubu ari bwo dusa nk’aho twabishyize ahagaragara ariko nyuma y’aho dutangiriye ibiganiro muri Angola, hari byinshi byatangiye kuganirwaho.'

    Perezida Kagame yavuze ko atavuga byinshi kuri iki kibazo kuko byaba bisa nko guha umwanya uruhande rumwe kandi ari ikibazo cy’ibihugu bibiri.

    Kuva muri Gashyantare 2019 ubuyoboz bw’u Rwanda bwakunze kugira inama abaturage kutajya muri kiriya gihugu kuko bageragayo bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashinjwa ngo kuba baje gutatira u Rwanda.

    Kuva icyo gihe ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe byahagaritse imigenderanire gusa hakunze kuba ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibi bibazo.

    Muri Kanama 2019 abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano i Luanda muri Angola, agamije gukemura ibibazo. Kuva icyo gihe habaye inama zitandukanye za Komisiyo ihuriweho ishinzwe gushyira mu bikorwa ariya masezerano.

    Uganda yagiye irekura Abanyarwanda ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021, yarekuye abandi batandatu barimo uruhinja rw’umwaka umwe n’igice.

    Imikoranire ya Africa n’amahanga

    Perezida Kagame kandi yavuze ku mikorere y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe uri kuvugururwa bigizwemo uruhare runini na Perezida Kagame Paul ndetse n’ibyerekeye umutekano mu karere.

    Cyagarutse kandi ku mikoranire y’Umugabane wa Africa na Leta Zunze Ubumwe za America kimwe n’iy’u Rwanda na kiriya gihugu giherutse kubona umuperezida mushya.

    Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wagize ijambo cyane ubwo wayoborwaga na Perezida Kagame ari na bwo impinduka zawo zatangiye kubaho.

    Perezida Kagame yavuze ko uyu mugabane wakunze gusigara inyuma ariko ko kugira ngo utere imbere ugomba kugira ijwi rimwe ku buryo n’imikoranire yawo n’amahanga, uzabikora nk’umugabane aho kuba Igihugu kimwe cyajya mu mikoranire n’amahanga.

    Ati 'Niba ushaka gukorana n’u Bushinwa cyangwa America, byaba byiza dukoze ibiganiro nk’umugabane aho kugenda nk’Igihugu kimwe. Ni byo twakoze kandi ni ho tugeze.'

    Perezida Kagame avuga kandi ko umusaruro w’uku gutahiriza umugozi umwe ari byo byatumye isoko rusange ry’uyu mugabane ryari ryaravuzwe cyera, rigerwaho.

    Yagarutse ku mahirwe y’uyu mugabane, avuga ko ari wo mugabane wihuta kurusha indi mu ngeri zinyuranye zirimo abaturage ndetse n’ubukungu.

    Avuga ko uyu mugabane utuwe n’abagera muri miliyari 1,2 kandi ko uyu mubare umuntu yawubonamo amahirwe y’isoko.

    Ati 'Niba Africa na Leta Zunze Ubumwe za America bakoranye, bombi barunguka kurusha kuba Africa yakorana n’igihugu kimwe cyangwa kuba itabikora burundu.'

    Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America ari Igihugu kinini ku buryo na cyo cyakomotse ku kwishyira hamwe ubu kikaba ari igihugu cy’igihangange mu nzego zinyuranye zaba iz’imibereho myiza y’abaturage, iz’ikoranabuhanga ndetse n’ubukungu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibibazo-by-u-Rwanda-na-Uganda-ni-ibya-cyera-ni-uko-ubu-dusa-nk-ababigaragaje-Kagame

  • #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Morocco ibitse igikombe cya 2018 irashaka n
    Morocco ibitse igikombe cya 2018 irashaka n’icya 2020

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021 hakinwe imikino ya 1/2. Umukino wabanje ni uwahuje Mali na Guinea wabereye kuri Jopama Stadium iherereye mu mujyi wa Douala. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa. Hongeyeweho iminota 30 na yo irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Nyuma y’iyi minota hitabajwe Penaliti maze Mali itsinda Guinea Penaliti eshanu kuri enye.

    Saa tatu z’ijoro kuri Limbe Omnisport Stadium, ikipe y’igihugu ya Morocco yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda yanyagiye Cameroon yakiriye imikino ibitego bine ku busa.

    Morocco yafunguye amazamu ku munota wa 29, igitego cyatsinzwe na Soufiane Bouftini. Ku munota wa 40 na 70 Soufiane Rahimi yatsinze ibitego bibiri maze Mohammed Ali Bemmamer atsinda igitego cya kane ku munota wa 83.

    Morocco yatwaye igikombe cya CHAN 2018 cyabereye iwabo yageze ku mukino wa nyuma idatsinzwe, aho mu mikino itanu imaze gutsindamo ibitego 14.

    Gahunda yo guhatanira umwanya wa Gatatu

    Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare 2021:

    - Guinea izakina na Cameroon kuri Stade de la Reunification i Douala

    Umukino wa Nyuma:

    Ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021:

    - Mali izakina na Morocco kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé

    Mali yashimiye kugera ku mukino wa nyuma isezereye Guinea yari yasezereye u Rwanda
    Mali yashimiye kugera ku mukino wa nyuma isezereye Guinea yari yasezereye u Rwanda

    Irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Gatandatu. CHAN yatangiye mu mwaka wa 2009 yakiriwe na Côte d’Ivoire itwarwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 2011 yakiriwe na Sudani yitabirwa n’amakipe 16 yegukanwa na Tunisia. Muri 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo yegukanwa na Libya. Muri 2016 yabereye mu Rwanda yegukanwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 2018 yabereye muri Morocco, ikipe y’icyo gihugu iba ari na yo iryegukana.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/chan2020-hagati-ya-morocco-na-mali-haravamo-itwara-igikombe

  • Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu bigo bya Leta bigiye kwihuta no koroha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu kazi ntibizajya bigomba kunyura muri MIFOTRA
    Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu kazi ntibizajya bigomba kunyura muri MIFOTRA

    Iryo teka nirisohoka mu Igazeti ya Leta rizahesha buri rwego rwa Leta gukurikirana, guhana no kwirukana abakozi barwo muri rusange, ariko noneho hiyongereyeho Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu kigo runaka.

    Mberabagabo Fabien ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko Umuyobozi w’Ikigo runaka azajya agenzura abakozi kugeza no ku Muyobozi Mukuru w’Ishami (DG), abimenyeshe uwashyize uwo muyobozi mu mwanya abe ari we umwirukana.

    Mberabagabo yagize ati “Kuva ku rwego rw’Umuyobozi (Directeur) kugera ku Muyobozi Mukuru (DG) w’Ishami, ukoze ikosa muri bo urwego akorera ruramukurikirana, rukamusaba ibisobanuro, mu gihe ikosa rimuhamye icyemezo cyo kumwirukana kizafatwa n’uwamushyize mu mwanya”.

    Mberebagabo akomeza avuga ko uburyo bwari busanzweho ari uko ibirego byarindaga kugera muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta (MIFOTRA), hakazabaho imbogamizi zo gutinza guhana no kwirukana Umuyobozi Mukuru mu rwego runaka rwa Leta.

    Icyakora iryo teka rya Perezida rigena ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ishobora gusesa icyemezo cyafashwe n’umuyobozi runaka ku myitwarire y’umukozi, mu gihe icyo cyemezo kitubahirije amategeko.

    Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rushima ko habayeho gutekereza ko abayobozi b’inzego bashobora gufata ibyemezo bihubukiwe cyangwa bidakwiye, bakarenganya abakozi.

    CESTRAR ikaba ivuga ko kugera ku nshingano zose uko bikwiye muri iki gihe bitoroshye, kuko abakozi ba Leta basabwa byinshi birimo ubunyangamugayo, ubumenyi buhanitse n’ubwitange, ku buryo utabifite atazagera ku mihigo.

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée na we yakomeje ashima ko MIFOTRA itazongera gukurikirana imikorere y’abakozi idakoresha, ariko ku rundi ruhande ngo hari abakozi bagiye guhura n’akarengane.

    Ingabire agira ati “Hari abayobozi bo hejuru baba bashaka gushyira mu kazi inshuti zabo, wenda atari n’inshuti ariko asanzwe amushyira utugambo, uwo muyobozi niba hari umukozi adashaka kabone n’ubwo yaba ashoboye, azajya amwikiza, ibyo mubyitege”.

    MIFOTRA ivuga ko kuba amategeko agenga abakozi n’umurimo akomeje kuvugururwa, biri mu rwego rwo gufasha Leta kubaka inzego zitajegajega kandi zirimo abakozi batanga umusaruro wifuzwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kwirukana-umuyobozi-mukuru-mu-bigo-bya-leta-bigiye-kwihuta-no-koroha

  • Abantu batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe abarembye ari 22 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 03 Mutarama 2020,abantu batatu bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 208 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 146 bakagera ku 15,834. Abarembye ni 22.

    Abamaze gukira biyongereyeho 218 bagera ku 10,963.Abakirwaye 4,663.

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'umugore w'imyaka 105 n'abagabo babiri b'imyaka 85 na 52 bitabye Imana i Kigali.”

    Abarwayi babonetse Kigali:19, Nyamagabe:16, Kamonyi:15, Nyagatare:12, Rulindo:11, Karongi:11, Gisagara:10, Ruhango:7, Rubavu:7, Musanze:6, Kayonza:6, Rusizi:5, Huye:3, Kirehe:3, Ngoma:3, Gakenke:2, Ngororero:2, Nyaruguru:2, Burera:2, Nyabihu:1, Rwamagana:1, Muhanga:1 na Gatsibo habonetse umurwayi umwe.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko urukingo rwa COVID-19 rwakozwe n'Abarusiya, Sputnik V, rufite ubushobozi bwo kurinda uwaruhawe kwandura iyo ndwara ku gipimo cya 92%.

    Byatangajwe mu nyigo yashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru cy'Abongereza, Lancet, ku wa 2 Gashyantare 2021; aho hagaragajwe ko abagera ku bihumbi 20 bari mu kigero cy'imyaka iri hejuru ya 60 bahawe urwo rukingo, rugakora neza ku gipimo cya 91,6%.

    Abashakashatsi kandi berekanye ko uwahawe dose imwe y'urwo rukingo rushobora kuba rwamurinda kuzahazwa na Coronavirus igihe yaba ayanduye.

    Urukingo rw'Abarusiya rutanze icyizere kiri hejuru cyane mu gihe rwavugishije benshi icyo gihugu kimaze kurwemeza, kuko ari rwo rwakozwe mu gihe gito cyane ndetse rugatangira gukoreshwa mbere y'uko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rirwemeza ku mugaragaro.

    Icyo gihugu cyatangiye kurukoresha mu gutanga ubufasha bw'ibanze ku baturage bacyo ubwo icyorezo cyari cyakajije umurego mu Burayi, ariko abashakashatsi bamwe bakabinenga bavuga ko rutizewe kuko rutakorewe amagerageza yose agenwa na OMS.

    Ubu Sputnik V yamaze gushyirwa mu cyiciro cy'izifitiwe icyizere ndetse zemewe, hamwe n'urwa Pfizer-BioNTech, Moderna, AstraZeneca ndetse na Janssen.

    Ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo Brésil na Mexique biri mu byugarijwe n'icyorezo cyane, byari bisanzwe bikoresha urwo rukingo na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye guterwa. Ubushakashatsi bukimara kugaragazwa, Argentine nayo yahise irutumiza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-batatu-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-abarembye-ari-22

  • Kubera Covid-19, Miss Rwanda 2021 ishobora ku… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko byinshi mu bikorwa by’iri rushanwa bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndetse ko abakobwa bo mu Ntara bazajya bohereza Video.

    Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up yabwiye INYARWANDA ko mu minsi iri imbere bazatanga uko iri rushanwa rizakorwa. Ati “Amakuru yose muzayahwa muri ibi bihe bigiye kuza, vuba kandi.”- Ntiyerura neza uko iri rushanwa rizakorwa, gusa avuga ko ‘vuba cyane’ bazatangaza byinshi kuri iri rushanwa.

    Kuri gahunda y’iri rushanwa ku wa 06 Gashyantare 2021 ryagombaga kubera kuri Hill Top hotel, ku wa 20 Gashyantare 2021 hagatoranywa abajya muri Boot Camp.

    Ni mu gihe ku wa 21 Gashyantare na tariki 06 Werurwe 2021 abakobwa bari muri Miss Rwanda bagombaga gukora ibikorwa by’urukundo. Urubuga rwa missrwanda.rw rwerekana ko umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021.

    Amajonjora y'ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu ku wa 09 Mutarama 2021, asubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Icyo gihe, abategura iri rushanwa bavuze ko bazakorana n'inzego z'ubuzima kugira ngo basubukure iri rushanwa.

    Kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 byatangiye kuva ku wa 11 Ukuboza 2020. Bigaragara ko kwiyandikisha bizarangira ku wa 06 Gashyantare 2021.

    Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kwerekana impamyabumenyi y'ibyo yize mu mashuri yisumbuye cyangwa muri Kaminuza, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho (Short Biography), abiherekeresheje gushyiraho ifoto imugaragaza wose (Full Picture).

    Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:

    1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:

    -Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

    -Mu gihe cy'umwaka umwe azahembwa miliyoni 9.600.000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.

    -Azishyurirwa (Bourse) kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

    -Umushinga we uzaterwa inkunga n'ikigo Africa Improved Food [AIF]

    -Azahabwa 'Lisansi' y'umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum

    -Azahabwa internet y'umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda

    -Mu gihe cy'umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon

    -We n'umuryango we mu mpera z'icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

    -Yemerewe ifunguro mu gihe cy'umwaka wose muri Café Camellia

    -MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho 'Smarth Phone'

    2.Umukobwa uzegukana ikamba ry'Igisonga cya mbere

    -Azahembwa miliyoni 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers

    -Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

    -Mu gihe cy'amezi atandatu nu mpera z'icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata

    3.Igisonga cya kabiri

    -Volcano Express izamuheemba 1.800.000 Frw

    -Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    -Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu

    4.Umushinga urimo agashya 'Innovative Project'

    -Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy'umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)

    -Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by'imari na BK

    -Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    5.Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage]

    -Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

    -Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    -Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n'Indangagaciro zawo

    5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]

    -Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda

    -Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda

    -Internet y'umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda

    -Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda

    -Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]

    -Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers

    -Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali

    7.Umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic]

    -Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]

    -Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]

    -Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda

    -Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

    Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda agiye kubona umusimbura

    Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda azamenyekana ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102828/kubera-covid-19-miss-rwanda-2021-ishobora-kuba-hifashishijwe-ikoranabuhanga-102828.html

  • Miss Jojo utazibagirana, ni iki abahanzikazi… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda.com, twaganiriye na Pastor P na Jay P aba Producers b’abahanga u Rwanda rufite bamukoreye indirimbo bakaba n’inshuti ze za hafi ndetse bakaba basobanukiwe byinshi kuri muzika. Bamwe na bamwe bifuza gutera imbere mu muziki tubona ubu n’abashaka kwamamara. Hari abaziko kubigeraho arukwandika baganisha mu bishegu, hari abaziko arukwerekana ikimero cyabo mu buryo butandukanye haba mu mashusho y’indirimbo n’ahandi bagatwika akayamvugo y’ubu.

    Yewe hari n’abazi ko ari ugukoresha ibisindisha n’ibiyobyabwenge n’ibindi umuntu atarondora nyamara hari uwavuze ngo umuntu asarura icyo yabibye kandi agapfa kaburiwe ni impongo. Burya ngo uticaranye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. Abameze gutya ntawabarenganya hari n’igihe batabona ababagira inama.

    Producer Pastor P na Jay P bavuze ibyo abahanzikazi Nyarwanda b’ubu bakwiriye kwigira kuri Miss Jojo

    Producer Pastor P na Jay P bakoreye indirimbo hafi ya zose Miss Jojo bakaba n’inshuti ze babanye mu gihe cye mu muziki kugeza n’ubu kandi bakaba bakurikirana ibya muzika Nyarwanda, batangaje byinshi abahanzikazi bubo bashobora kwigira kuri Miss Jojo wabatinyuye bikabafasha gutera imbere mu muziki wabo.

    Mu kiganiro na Inyarwanda.com Produce Jay P yagize ati “Ikintu cya mbere ni ishyaka no gutinyuka, kugira gahunda no kwiga kuko mu muziki umuntu ahora yiga haba gucuranga kuko we yaramaze no kubimenya”.

    Yakomeja avuga ko ikindi bamwigiraho cyabafasha ari ukumenya kugira uruhare ku mushinga w’indirimbo igihe bari muri studio ntibabiharire Producer gusa. Ibi yabihuje no kumenya kugira imyandikire myiza, ati “We yari umwanditsi mwiza agahimba bijyanye ibihe bihari.

    Ntawo yajyaga ahimba nk’ibi bintu by’ibishegu tubona nta n’ubwo yigeze abishyigikira kandi ntibyamubujije kwamamara. Ntabwo kuririmba ibishegu cyangwa amagambo y’urukozasoni no kwambara nabi aribyo bituma umuntu yamamara oya!”.

    Jay P arasaba abahanzikazi b’ubu gufatira urugero kuri Miss Jojo

    Icy’ingenzi Jay P yagarutseho ni ikijyanye no kwitinyuka no gushyiraho igiciro umuhanzi akwiye (kumenya guca amafaranga yihagazeho nk’umuhanzi igihe bamutumiye) byamuranze mu gihe cye no kumenya gutegura ibitaramo.

    Yakomeje ashimangira ko Miss Jojo atandukanye nabo tubona ubu ijana ku ijana ku buryo kugeza n’ubu kuri we amukumbuye mu muziki. Uyu Jay P yakoreye indirimbo nyinshi Miss Jojo kuri Album ye ya mbere, yakoze 6 zirimo izakunzwe nka; “Tukabyine”, “Respect”, “Impundu” n’izindi.

    Mugenzi we Pastor P mu kiganiro na InyaRwanda.com, yagize ati “Icyo bamwigiraho yari umuntu washakaga gutanga umusanzu we mu buryo bwubaka buri gihe mu byo akora, yaba mu kwishima agakora indirimbo ituma umuntu najya kwishima ari bwishime koko, ariko akagerageza no kuririmba kubibazo bindi bihari kugirango abamwumva bagire kintu bakuramo kibubaka”.

    Yakomeje avuga ko yakoze umuziki mu gihe kitarimo amafaranga akawukora nk’umuhamagaro bitandukanye n’ubu aho abawukora bafite icyo bagamije aho kwita ku cyo batanga. Yunze mu rya mugenzi we asobanura ukuntu igihe agiye yabaga agiye kwandika yabihaga umwanya ati “Yafataga umwanya wo kwandika, ibyo yanditse akabigoragoza akareba niba nta bundi buryo yabivugamo butunganye kurusha. Ikintu kitwa kwandika n’uburyo ibyo yanditse biri busohoke yabyitagaho cyane”.

    Pastol P yavuze ko abahanzikazi nibatigira kuri Miss Jojo ikinyabupfura abana babo bazabaseka kera

    Aha yahise aboneraho kunenga aba bahanzikazi b’ubu. Yagize ati “Ab’ubu usanga bita kuko bivuga hahahahah!, bita kuko bivuga ntago bita kuko bisobanura usanga baba bashaka Hit. Yego Hit sawa ariko usanga bareba ibigezweho ntibarebe ngo igikenewe n’iki”.

    Ku bijyanye n’imyitwarire naho yatanze urugero rworoshye ati “Nta makuru ye umwana we azabona ateye isoni. Abahanzikazi b’ubu mu gihe bazaba bahagaritse nta kintu kibi abana babo bazasanga ko ubu ibintu byose byibika ku mbuga nkoranyambaga?”

    Atajuyaje yavuze ko abenshi mu bahanzikazi b’ubu abana babo bazabona ama Video cyangwa amafoto atari ngomwa n’ubwo ubu badashobora kubyumva agaragaza ko icyo gihe n’ikigera batazabyishimira. Ati “Icyo gihe ntabwo bazaba Proud yabyo”.

    Ibi byari mu rwego rwo kugaragaza ko abahanzikazi b’ubu bagakwiye kwigira ikinyabupfura kuri Miss Jojo kuko kugeza ubu we nta kintu kidahesheje icyubahiro yakoze wasanga ku mbuga zitandukanye nk’uko twagiye tubibona ku bandi tudatunze agatoki.

    Pastor P nawe yamukoreye indirimbo nyinshi kuri Album ye ya mbere zirimo nka “Nganirira”, “Incuti”, “Beletirida”, n’izindi. Miss Jojo yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 aza gutangaza ko awuhagaritse muri Nyakanga 2012 ubu akaba ari umugore wa Salim Minani barushinze muri Nyakanga 2017.

    Miss Jojo yabera urugero rwiza abahanzikazi b’ubu

    REBA HANO INDIRIMBO ‘TUKABYINE’ YA MISS JOJO NA RAFIKI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102829/miss-jojo-utazibagirana-ni-ibiki-abahanzikazi-bubu-bamwigiraro-ikiganiro-na-pastor-p-na-ja-102829.html

  • Amakosa 10 akorwa nabagabo bubatse ingo – #rwanda #RwOT

    1. Gutekereza ibyishimo byo mu buriri wenyine utitaye ku wo mwashakanye 

     Abagabo benshi ni ba nyamwigendaho ku ngingo yo gutera akabariro ndetse ntibatekereza ku byishimo by'abagore babo. Kutita ku byishimo by'umugore wawe igihe muri mu gikorwa cy'abashakanye bishobora kugusenyera urugo vuba cyane. Kugira ngo mwembi mubashe kwishimira iki gikorwa bisaba ko muganira byo ku rwego rwo hejuru mukaganira mutuje kandi mukumvana. 

     2. Kwaya umutungo w'urugo

    Kugira ibyo ugira bihenze utabanje kubiganiraho n'umugore wawe cyangwa kwaya umutungo w'urugo ni irindi kosa abagabo bakora rikaba ryabasenyera. Kuba ufite konti muri banki ukayihisha uwo mwashakanye ni 'sakirirego' mu rugo. Iyo utumye umugore wawe atamenya ibyerekeye umutungo wawe, bituma yumva adakunzwe bihagije ndetse akaba yakwibona nk'umunyamahanga mu rugo rwanyu. Ni ngombwa ko wizera umugore wawe n'umutima wawe wose ndetse n'ubutunzi bwawe. 

     3. Kwigira ntibindeba mu kurera abana

      Abagabo benshi baharira abagore uburere bw'abana babo bakibwira ko icyo basabwa gukora gusa ari ugutanga ibitunga umuryango, kandi ibi bihabanye n'ukuri. Si byo na gato rwose kwirengagiza uruhare rwawe rwo kurera abana ufatanyije n'uwo mwashakanye. Ukwiye gufata umwanya ukawumarana n'abana bawe ndetse ukugira uruhare runini mu buzima bw'abana bawe.

     4. Kutita ku mubiri wawe 

    Abagabo benshi baba bifuza ko abagore babo bita ku mibiri yabo nyamara bo batabikora. Uko umugabo agaragara ni ikintu abagore bitaho kandi kibatera ishema. Abagabo benshi iyo bamaze gushaka, ntibongera kugira icyo bakore ngo bite ku mibiri yabo kandi ntibishimisha abagore. Nkuko wifuza ko umugore yiyitaho nawe ni ko uba ugomba kubigenza. 

    5. Kudateganyiriza ejo hazaza 

    Nk'umutware w'urugo, ukwiye gutekereza no kumenya guteganyiriza umugore n'abana bawe. Ugomba gupangira urugo rwawe ahazaza, ubutunzi bwawe, abana n'ibindi. Ntukabe umugabo ubaho nk'ubara ubukeye, akarya nk'aho ari bwo bwa nyuma. Ugomba guteganya ikizababeshaho mu busaza, utagishoboye gukora, ugateganyiriza igihe uzaba wapfuye cyangwa abana bawe nibashyingirwa n'ibindi. 

     6. Kutumva umugore wawe 

    Abagabo benshi ntibabasha kubona abagore babo nk'umufasha cyangwa umufatanyabikorwa bituma batabatega amatwi ngo bumve uko babona ibintu. Ntukumve ko uzi ibyo umugore agiye kuvuga ngo umuce mu ijambo mbere y'uko avuga uti 'Ni ay'abagore'. 

     7. Kutizera umugore wawe 

     Kutizera umugore ngo ube wamubitsa amabanga akomeye ni irindi kosa abagabo benshi bubatse bakora mu ngo. Umugore wawe aba agomba kuba umuntu ubwira udukuru twose ndetse ukamubitsa utubanga twose; ni urubavu rwawe. Umugore wawe ashaka kumenya ikikwerekeye cyose kandi erega nta cyo atazi, wigira ibyo umukinga rero.

     8. Kwemerera umuryango n'inshuti zawe gusuzugura umugore wawe 

    Nk'umugabo, uzaba utsinzwe niwemerera abagize umuryango wawe ndetse n'inshuti zawe kutubaha umugore wawe. Umuntu wese utubashye umugore wawe nawe aba agusuzuguye; ni ibyo rwose. Ujye wirinda kuvuga nabi no gutaranga umugore wawe mu ruhame bitazatuma ata icyubahiro cye. 

    Umuryango ndetse n'inshuti zawe bagomba kumenya gusa ibyiza by'umugore wawe, ibibi ni wowe ugomba kubimenya gusa. Wowe n'umugore wawe ni mwe mwenyine mugomba kwicarana mugakemura ibibazo mufite mutihaye rubanda. 

     9. Kudasaba imbabazi wahemutse 

    Kutemera gusaba imbabazi wafuditse ni rimwe mu makosa abagabo bakora mu mibanire y'abo mu ngo. Abagabo benshi bibwira ko ari ukwisuzuguza no kwitesha agaciro gusaba imbabazi umugore kandi mu by'ukuri si byo. Kuba uri umugabo si impamvu yo kuba utasaba imbabazi umugore wawe igihe wamukoshereje. 

     10. Kugereranya uwo mwashakanye n'abandi bagore 

    Kugereranya umugore wawe n'abandi ni bibi cyane ndetse bishobora kugusenyera; ntukagereranye uwo mwashakanye n'abandi bagore. Iteka ryose iruhande rwawe, aho ukorera n'aho uba ntuhazabura abagore bafite ibyo barusha umugore wawe, ariko se uzi ibibi cyangwa intege nke abo bagore bagira? Jya wita, uteteshe, ukunde kandi wubahire umugore wawe uko ari bitari ibyo akora cyangwa adakora. 

    Src:www.pschologytoday.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102818/amakosa-10-akorwa-nabagabo-bubatse-ingo-102818.html

  • Nyuma yo gukena bikabije ,akaza kugira agatubutse amaze kubyara abana barindwi ku myaka 21 gusa|Uyu musore ntasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wahoze abayeho mu buzima bushaririye ,nyuma Imana ikaza kumwibuka agakora ikofi nkuko imvugo z'iki gihe zibivuga, kuri ubu afite abana barindwi ku myaka 21 y'amavuko gusa.

    Uyu musore w'umuraperi witwa Kentrell DeSean Gaulden,ku myaka ye 21 gusa amaze kwigwizaho abana barindwi. Uyu turi kuvuga ni umusore ukiri muto kuko yavutse kuwa 20/10/1999. Uyu ni umuririmbyi ukaze muri Amerika, ndetse akandika n'indirimbo. Uyu yamenyekanye ku mazina y'ubuhanzi nka YoungBoy NBA (NBA: Never Broke Again).

    Kumva izina rye gusa uhita wumirwa kuko 'Never Broke Again' bisobanura ngo 'Ntuzongere gukena ukundi' bivugwa ko uyu musore ngo yaba yaramaze igihe m'ubukene bukabije bitewe n'ubuzima bubi yanyuzemo maze agashakisha amafaranga m'uburyo bwose ndetse akaza no kuyabona. Nyuma yo kuyabona rero yihaye intego yo kutazongera gukena uko byagenda kose. Uyu musore yanyuze mubikomeye cyane kuko ku myaka ine yagize impanuka yamusigiye igikomere gikaze ku isura ye.

    Sibyo gusa kuko ku myaka 8 se w'uyu musore yahise afungwa ndetse akatirwa imyaka 55 muri gereza azira ubujura, nkaho bidahagije nyina nawe yahise amuta, bityo asigara arerwa na nyirakuru. Ku myaka 9 uyu musore nawe yahise atabwa muri yombi ndetse ajyanwa mukigo ngororamuco amezi atandatu ari naho yasohotse atangira kuririmba.

    Uyu musore kuri ubu arera abana be barindwi neza cyane, kubera ko afite byose akeneye ngo abiteho uko bikwiye. Mu bana barindwi afite ubu harimo abahungu batanu n'abakobwa babiri gusa umwe muribo ntabwo yamubyaye ahubwo yaramutoye aramwirerera hamwe nabe yibyariye.

    Avuga ko yize amasomo menshi nko kuba ataragira ifaranga nta muntu wamwikozaga ariko ubu akaba atangazwa n'ukuntu buri wese aba yifuza kuba inshuti ye. Gusa kuri we ngo ntacyo bimubwiye kuko yiteguye kubana na buri wese.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gukena-bikabije-akaza-kugira-agatubutse-amaze-kubyara-abana-barindwi-ku-myaka-21-gusauyu-musore-ntasanzwe/

  • Ibintu by'ingenzi ukwiye kuzirikana mbere yo kujya mu rukundo ,niba umaze gutandukana nuwo mwahoze mukundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gatanya ni ikintu gikomeye kuri buri muntu yaba ari wowe yaturutseho cyangwa ari mugenzi wawe,buri muntu ajya gushinga urugo yifuza kugira umuryango kandi wishimye iyo habayeho gutandukana ubabazwa n'uko ya ntego itagezweho.

    Nyuma ya gatanya umuntu anyura mu bihe bikomeye ariko usanga biba bimuganisha aheza, ni ibisanzwe ku muntu kugira amarangamutima atandukanye bitewe n'icyamubayeho.

    Kubwa Elisabeth Kubler Ross, inzobere mu bibanire y'abantu avuga ko hari ibyiciro umuntu anyuramo nyuma ya gatanya birimo kutumva ibyabaye, uburakari, kumvikana n'uwo mwatandukanye, kugira agahinda gakabije no kwiyakira.

    Nubwo biba ari ibihe bitoroshye ariko ubuzima burakomeza ndetse ukaba wakongera no kujya mu rukundo ko gutandukana nti bisobanuye ko ubuzima bw'urukundo burangiye.

    Gusa gutangira undi mubano bisaba kwitonda kugira ngo uwo utangiye utazahungabana bitewe n'ibisigisi by'uwa mbere. Dore ibintu bitanu ukwiye kwitaho mbere yo gutangira urukundo rushya.

    Uwahoze ari umukunzi wawe

    Nubwo mujya guhana gatanya mwabyumvikanyeho ariko uwo mwahoze mubana iyo yumvise ko uri mu rukundo bishobora kumutera gufuha, bikaba byatuma akwima uburenganzira ku bana abereka ko ari wowe wisangiye abandi.

    Bisaba kugira uko ubyitwaramo kuburyo umubano wawe mushya utazamutera ishyari, ndetse ukareba neza niba mudashobora kwiyunga no gusubirana mbere yo kujya ahandi biba byiza kugutekereza kuwo mwatandukanye.

    1.Abana

    Nubwo ibijyanye n'urukundo rwawe ari ubuzima bwawe bwite ariko rushobora kugira aho ruhurira n'abakuri hafi, niba uwo mwatandukanye mwari mufitanye abana kujya mu rukundo rushya biragusaba kubanza kwitonda.

    Iyo ababyeyi batandukanye ntibituma n'abana batandukana n'ababyeyi babo baba bagomba gukomeza kubabona nkuko bikwiye, kandi bisaba no gukomeza kubereka urukundo ko bo ntibaba bumva uburyo mwatandukanye.

    Iyo ugiye mu rundi rukundo rushya abana bawe batarakira itandukana ryanyu bishobora kubagora kubereka undi mukunzi wawe utandukanye n'umubyeyi wabo, bikaba byabaviramo kumwanga bumva ariwe ntandaro ya gatanya y'ababyeyi babo.

    Bisaba kwitonda abana bakabanza bakabyakira ndetse ukamenya n'uko bazabana n'umubyeyi wabo n'umukunzi wawe nta kibazo biteje.

    2.Banza wiyubake ubwawe

    Gatanya ituma amarangamutima yawe ahungabana bikaba byagutera kwiyanga no kwitakariza icyizere. Hari abagira agahinda gakabije bitewe no kwigaya ko batabashije kurinda umuryango wabo gutandukana.

    Mbere yo gushaka umuntu mwakundana banza wikunde wowe ubwawe wongere wigirire icyizere, ndetse umenye n'uruhare wagize muri gatanya kugira ngo utazongera gukora ayo makosa nanone.

    3.Igihe

    Igihe ni ingenzi mu kumenya niba witeguye kujya mu rukundo rushya. Icyo bigufasha ni ukureba niba warihaye igihe gihagije cyo kwiyakira kuri gatanya wagize.

    Biba byiza iyo uvuye mu rukundo kudahita utangira urundi rushya kuko ushobora gusanga utarakira ko rwa rundi rwarangiye bikaba byatuma n'urushya ugiyemo rwangirika kuko uvanga ibishya n'ibyashize.

    Iyo wihaye igihe kirekire cyo kubanza kwiyakira, bituma ukora ibyo watekereje ugafata n'umwanya wo gutekereza ku mukunzi mushya naho iyo uhubutse ushobora gufata uwo ubonye cyangwa utamukunze ari ubuhungiro ushaka.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-kuzirikana-mbere-yo-kujya-mu-rukundo-niba-umaze-gutandukana-nuwo-mwahoze-mukundana/

  • Umva ibyo Arthur Nkusi yasubije Sandrine wasabaga ubufasha ku mwana we wujuje imyaka 4. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Arthur Nkusi yasubije Isheja Sandrine mu buryo busekeje ubwo uyu munyamakuru yavugaga atebya ko ashaka ko bamuremera nk'umubyeyi umaze imyaka ine yibarutse imfura ye.

    Umwana wa Sandrine yujuje imyaka 4

    Sandrine Isheja na Arthur basanzwe bafite uburyo butandukanye kandi bwinshi bwo gushimisha ababakurikira mu kiganiro 'Breakfast With The Stars' bakora buri gitondo kuri Kiss FM kuva saa 06:00 kugeza saa 10:00. Icyo bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2021 nacyo cyarimo urwenya rwinshi ahanini rwaturutse ku isabukuru y'umuhungu wa Sandrine Isheja Butera wujuje imyaka 4 uyu munsi.

    Bombi babigarutseho bamwifuriza isabukuru nziza bavuga ko imyaka 4 yujuje umwana aba ageze mu kigero cyiza atangiye gukura maze mu rwenya rwinshi Arthur avuga ko muri iriya myaka we yari azi gukora indege mu bibabi by'amapera,maze asaba uyu mubyeyi kuza kumutungura akayimukorera kuko abana bazikunda.

    Yagize ati 'Nugera mu rugo ukamukorere, abana bakunda utwo tudege ni igikinisho kitaguhenda kandi umwigishe n'uburyo babikora hahahahaha'. Basetse baratembagara maze Sandrine yishimira inama Arthur yamugiriye yo gutungura umuhunguwe wujuje imyaka 4 akamuha impano idahenze kandi iri bumushimishe. Yagize ati 'Oya reka nze muremere hahahah umva urakoze ako gatekinike ndagakoresha'.

    Yakomeje abaza niba batari bumuremere nk'umubyeyi wabonye umugisha wo kwitwa 'Mama' kuri iyi tariki maze Arthur arongera aratebya ati 'Happy byara day hahaha umunsi mwiza rwose wo kuba warabashije guca muri uriya munsi ukomeye ntabwo biba byoroshye n'ibyo gushimira Imana'.

    Yanamwigishije ukuntu iyi mpano y'indege idahenze ari buyikore avuga ko ari bufate akabibi agaca uruhande rumwe yarangiza agahindura agaca n'urundi hanyuma agashingamo agati.

    Ntibyarangiriye aho ahubwo yamuhaye urugero rw'ukuntu abana bazikunda yihereyeho avuga ko mu buto bwe, iyo bashakaga kumutuma babanzaga kumusaba gukora indege kuko kugira ngo yikarage bisaba kwiruka bityo ngo ibi byatumaga abanguka niyo mpamvu mbere yo kumutuma babanzaga kumusaba kuyikora.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umva-ibyo-arthur-nkusi-yasubije-sandrine-wasabaga-ubufasha-ku-mwana-we-wujuje-imyaka-4/