Blog

  • Gitega:Abasore n'inkumi, abagabo n'abagore bagendana mu ijoro nta sano bafitanye bafatiwe ingamba #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi avuga ko yazifashe mu rwego rwo guca uburaya, guharika, gukomeza imiryango n'izindi ngeso zitari nziza.

    Bitewe n'izi mpamvu, uyu muyobozi yavuze ko umusore n'inkumi bazafatwa mu ijoro (guhera saa moya) bagendana, bazafatwa banacibwe amafaranga y'u Burundi 20,000 nk'amande.

    Umugabo uzafatwa ari kumwe n'umugore utari uwe muri aya masaha, bombi bazafatwa banacibwe amande 20,000 FBu.

    Nduwayezu yashyizeho izindi ngamba zirimo ko:

    Umugore uzafatirwa mu kabari nyuma ya saa moya z'ijoro atari kumwe n'umugabo we, azafatwa hanyuma akanacibwa amande 10,000 FBu.

    Umukobwa na we uzafatwa atembera kuri izo saha, nawe azafatwa maze anacibwe amande 10,000 FBu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/gitega-abasore-n-inkumi-abagabo-n-abagore-bagendana-mu-ijoro-nta-sano-bafitanye

  • Bushali yateye inda umufana we,umwana yamwise izina akoresha mu muziki[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo uvuze Bushali, bamwe bumva umwami w'injyana ya KinyaTrap mu Rwanda, hakaba n'abumva umuntu ukoresha ibiyobyabwenge cyane bitewe n'uko ibihe bye bya muzika yaranzwe no gutungwa agatoki mu gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, yewe agatabwa muri yombi inshuro zirenze imwe. Icyakora mu minsi ishize yabwiye Kiss Fm ko yafashe ingamba zo kwiyegereza Imana kugira ngo atazongera kugira umutego agwamo.

    Muri uyu mwaka wa 2021, uyu muhanzi uri mu baraperi bakunzwe cyane mu gihugu, yerekanye ko afite umwana yibarutse, aho bigaragara ko ari mu kigero cy'umwaka n'imisago, gusa ntatangaza niba ari umukobwa cyangwa umuhungu. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Bushali yagaragaje ko uyu mwana we yamwise 'Bushali Moon' aho 'Moon' bisobanuye ukwezi ubishyize mu kinyarwanda.

    Mu butumwa umuhanzi bushali yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimye Imana mu magambo make ati 'Nishimiye kukubona mu buzima bwanjye'. Ni amagambo yanditse amaze gushyiraho ifoto y'ingofero bambika abana bato cyane ndetse n'indi foto igaragaza akaboko k'umwana w'uruhinja. Yahise akora 'Tag' kuri uyu mwana, arongera arandika ati 'KinyaTrap Kid' bisobanuye 'Umwana wa KinyaTrap'.

    Mu masaha macye ashize kuri uyu wa kabiri tariki 09/02/2021, nabwo uyu muraperi yerekanye indi foto y'umwana uri mu kigero cy'umwaka umwe, munsi yayo yandikaho amagambo asa neza nk'ayo yanditse ku mafoto abiri twavuzeho haruguru. Yakoze 'Tag' kuri uyu mwana we bigaragara ko yamaze gufungurirwa Instagram aho magingo aya akurikirwa n'abantu 13, agakurikira abantu 5 gusa.

    Iyo ufunguye Instagram y'uyu mwana we, uhasanga amagambo agira ati 'Nishimiye kuba ndi kuri iyi si, Mama na Papa mwarakoze'. Uhita ubona konte ebyiri za Instagram ziri kuri 'Bio'- ibigaragaza ko ari ababyeyi b'uyu mwana kuko hejuru hariho amagambo abashimira. Izo konte imwe ni iya Bushali indi ni iy'uwitwa Pontesiano, uyu akaba ari umukobwa bizwi ko ari umufana wa Bushali ari naho havuye amakuru avuga ko Bushali yabyaranye n'umufana we.

    Iyi niyo Instagram yafunguriwe umwana wa Bushali

    Abantu banyuranye bakibona amafoto n'amagambo Bushali yanyujije kuri Instagram bwa mbere (hashize umunsi umwe aya 'postinze'), hari abaketse ko yibarutse vuba, nyamara siko biri ukurikije amakuru yongeye gushyira ahagaragara kuko yahise yungamo indi foto y'umwana mukuru uri mu kigero cy'umwaka umwe nayo ayiherekeza amagambo asa n'aya mbere.

    Ni mu gihe byavugwaga ko Bushali yaba yarateye inda umukobwa w'umufana we muri muzika cyane ko batigeze bakundana ngo bijye mu itangazamakuru, ahubwo byabaye mu ibanga kuko Bushali atashakaga ko bimenyekana na gato. Yewe n'umukobwa babyaranye witwa 'Pontesiano' kuri instagram ntiyigeze atangaza iby'urukundo rwabo. Inshuro zose twagerageje kuvugana na Bushali ku kwibaruka kwe, ntibyadukundiye kumubona kuri telefone ye igendanwa.

    Konti ya Instagram y'umukobwa bivugwa ko yabyaranye na Bushali

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bushali-yateye-inda-umufana-we-umwana-yamwise-izina-akoresha-mu-muziki-amafoto

  • Ibikubiye mu ibaruwa ifunguye Abakiniye Amavu… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushinga ishyirahamwe rihuriza hamwe abahoze bakinira ikipe y'igihugu Amavubi (Abagabo n'abagore), abagize iri shyirahamwe (FAPA= Former Amavubi Players' Association) bandikiye ibaruwa Ministeri ya Siporo bayigezaho bimwe mu byifuzo bafite bigamije gusenyera umugozi umwe mu kuzamura urwego rwa ruhago nyarwanda.

    Bimwe mu byo bifuza, harimo kuganira ku buryo umupira w’amaguru washingira ku bakiri bato uhereye mu mashuri, harimo kandi ko inzego zirebwa n'iterambere ry'umupira w'amaguru zategura uburyo bw'ibiganiro bugamije kwiga iterambere ry'umupira w'amaguru, banasaba ko banahabwa umwanya mu gushyira mu bikorwa iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Muri aba bakinnyi bashyize umukono ku masezerano harimo Jimmy Gatete, Karekezi Olivier, Kalisa Claude, Manamana n’abandi.

    Ibaruwa ifunguye 'FAPA' yandikiye Minisiteri ya Siporo:

    Iyi baruwa yashyizweho umukono na bamwe mu bagabo bafite amateka akomeye muri ruhago Nyarwanda

    Jimmy Gatete ari mu bashyize umukono kuri iyi baruwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102957/ibikubiye-mu-ibaruwa-ifunguye-abakiniye-amavubi-barimo-na-jimmy-gatete-bandikiye-minisiter-102957.html

  • CAF CL: Mu myambarire idasanzwe AS Kigali yer… – #rwanda #RwOT

    Saa Saba z'ijoro ryakeye, ni bwo AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko ikabanza guca ku kibuga cy'indege cya Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina na CS Sfaxien, mu mukino uzatanga itike y'amatsinda ku ikipe izasezerera indi.

    Umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 20, barimo batanu bavuye mu ikipe y'igihugu Amavubi yageze muri 1/4 muri CHAN 2020, barimo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Bayisenge Emery, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane na Muhadjili Hakizimana.

    AS Kigali yari imaze iminsi ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, aho imaze hafi cyumweru ihakorera mu rwego rwo kumenyera ikibuga cy'ibyatsi ari nacyo izakiniraho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    CS Sfaxien izahura na AS Kigali imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona y’iwabo, aho iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 24 mu mikino 11 imaze gukina ikaba irushwa amanota arindwi na ES Tunis ya mbere, yo imaze gukina imikino 12.

    Iyi kipe yo muri Tunisia ni yo imaze kwegukana CAF Confederation Cup inshuro nyinshi, eshatu, ariko igikombe iheruka yacyegukanye mu 2013.

    AS Kigali FC, yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera ikipe ya Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo mu gihugu cya Uganda.

    Abakinnyi 20 AS Kigali FC yahagurukanye mu Rwanda:

    Abanyezamu: Bate Shamiru, Ndayishimiye Eric

    Ba myugariro: Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Bayisenge Emery, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan

    Abakina hagati: Ndekwe Felix, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, Ntamuhanga Thumaini, Kayitaba Bosco, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier

    Ba rutahizamu: Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri, Orotomal Alex, Sudi Abdallah, Aboubakar Lawal

    Mu makote y’umukara n’udupira tw’umutuku n’amapantaro y’umukara AS Kigali yerekeje muri Tunisia

    Emery Bayisenge ari mu bari kumwe n’Amavubi muri CHAN 2020

    Tshabalala na bagenzi be biteguye guhangana muri Tunisia

    Abayobozi baherekeje ikipe yabo

    AS Kigali yari imaze iminsi ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro

    ASbakinnyi 20 Umutoza Eric Nshimiyimana yajyanye muri Tunisia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102954/caf-cl-mu-myambarire-idasanzwe-as-kigali-yerekeje-muri-tunisia-guhangana-na-cs-sfaxien-ama-102954.html

  • Ibimenyetso by'inyongera byerekana ko Museveni yibye Bobi Wine amajwi byanzwe n'Urukiko rw'Ikirenga #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 1 Gashyantare nibwo Bobi Wine yagejeje ikirego cye mu rukiko rw'ikirenga, arusaba ko habaho andi matora aciye mu mucyo ngo kubera ko Komisiyo y'amatora yananiwe kuyakurikirana neza nkuko amategeko abiteganya.

    Uyu munya-Politiki binyuze mu banyamategeko be, yari yifuje ko urukiko rwatesha agaciro ibyavuye mu matora kuko yabayemo uburiganya.

    Abanyamategeko b'uyu muhanzi bayobowe na Medard Lubega Segona, baherukaga gusaba Urukiko rw'Ikirenga ko barugaragariza ibindi bimenyetso byerekana ko ariya matora yabayemo uburiganya, ngo kuko ibyumweru bibiri bari bafite bidahagije binajyanye n'uko Bobi Wine yamaze igihe kinini afungiye iwe mu rugo.

    Ku rundi ruhande abanyamategeko bahagarariye abaregwa ari bo Yoweri Museveni watsinze amatora, Komisiyo y'amatora muri Uganda na Guverinoma ya kiriya gihugu, bari basabye ko biriya bimenyetso bitakwakirwa ngo kuko abanyamategeko b'urega babitanze bakererewe.

    Abacamanza b'urukiko rw'Ikirenga bayobowe na Stella Arachi Amoko, banze ibimenyetso by'inyongera bya Bobi Wine, gusa ntibagaragaza impamvu bahisemo kutabyakira.

    Bavuze ko impamvu batakiriye biriya bimenyetso izatangazwa ikindi gihe.

    Lubega Segona uyoboye abanyamategeko ba Bobi Wine yavuze ko nta kindi barenza ku cyemezo cy'urukiko rw'ikirenga, gusa ashimangira ko bagiye gukomeza kurazwa ishinga no gukomeza gukusanya ibindi bimenyetso.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ibimenyetso-by-inyongera-byerekana-ko-museveni-yibye-bobi-wine-amajwi-byanzwe-n

  • Igisobanuro cyo gukunda igihugu n'indangagaciro z'intwari mu Isi y'ikoranabuhanga- Ikiganiro na Bamporiki – #rwanda #RwOT

    Ubundi, intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy'ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikora mu bupfura n'ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ndetse ntagamburuzwe n'amananiza ayo ariyo yose.

    Mu Rwanda, ubutwari bugaragarira mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n'urugero byatanze muri sosiyete.

    Igikorwa cy'ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by'imibereho y'abantu n'iy'igihugu nko kugitabarira, kukirengera no kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu mibanire myiza, mu bumenyi n'ikoranabuhanga no mu byerekeye umutekano n'amahoro.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko kuba intwari akenshi bitari ihame ngo byandikwe cyangwa ubishimirwe ahubwo bikwiye kuba indangagaciro ya buri Munyarwanda.

    Yagize ati 'Uyu munsi kubera ko kuvuga ngo umuntu ni intwari bifite inzira nyinshi bicamo ariko ibikorwa by'ubutwari byo turabibona buri munsi, yaba mu gipolisi, mu gisirikare, mu nzego za leta n'iz'abikorera. Urubyiruko ruri mu ngamba, ruri mu bikorwa ureba ukabona rubikora gitwari.'

    Yakomeje agira ati 'Barakora akazi bisanzwe ariko ukabona ya ndangagaciro y'ubutwari ibari inyuma, ukabona abana benshi wakwise ko batari bato, batari mu miteto nk'iyo Isi yose irangariyemo, ukabona umwana afite imyaka 25 ariko yamaze gutekereza ibizaba biriho n'igihe atazaba akiriho.'

    Kwizihiza Umunsi w'Intwari mu 2021, byahuriranye n'urugamba rutoroshye u Rwanda ruhanganyemo n'icyorezo cya COVID-19, ari nabwo hagaragaye urubyiruko rw'Abanyarwanda binjiye mu ngamba bagafatanya n'ubuyobozi bw'igihugu mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyorezo.

    Muri Nzeri 2020, habarurwaga nibura urubyiruko 9000 ruri muri ibi bikorwa hirya no hino ku masoko, muri za gare, ku miryango yinjira mu nyubako z'ubucuruzi n'ahandi hatandukanye.

    Bamporiki yakomeje ati 'Urebye urubyiruko ruri mu ngamba bitanga icyizere mu byiciro byose by'imibereho. Njye mbona ko u Rwanda ruzahorana intwari kandi dukwiye kugera aho dutekereza ko atari ngombwa ko hazakorwa urwo rutonde ngo uvuge uti abana ibihumbi 10 bari kudufasha kwirinda COVID-19. Ziriya Ndahangarwa ziri hirya no hino ku masoko, ku izuba, urubyiruko rw'abapolisi usanga akomeza kureba ko hatakorwa amakosa.'

    'Ntabwo ari ngombwa ko urwo rutonde rukorwa, ahubwo ni ngombwa ubwo butwari bukorwa, abantu bakabaho gitwari kuko niko barezwe, niko igihugu kibyumva ni naho tubyizera. Ni ukwemera kwacu.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, asanga ubutwari ari indangagaciro ikwiye kuranga buri Munyarwanda wese

    Gukunda igihugu….

    Minisitiri Bamporiki avuga ko by'umwihariko ku rubyiruko, rukwiye kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko ariyo nkuru n'ubwo yuzuzanya n'izindi.

    Yagize ati 'Gukunda igihugu ni indangagaciro nkuru ariko ijyana n'indangagaciro y'umurimo, iy'ubumwe n'iy'ubupfura ndetse n'iy'ubuntu n'ubumuntu.'

    Yakomeje avuga ko umuntu wese ashobora kumva ko byoroshye kuvuga ko akunda igihugu ariko mu by'ukuri igihugu kimubajije uko agikunda akaba atabasha kubisobanura.

    Ati 'Ariko buriya igihugu ubwacyo, kibaye kikubajije kiti, unkunda ute? Unkorera ute? Untarama ute? Untaka ute? Unyubaka ute? Igihugu cyambaza ibibazo nawe kikakubaza. Ariko kitiriwe kitubaza ubundi na we wagakwiye kwibaza uti nta gihari nzasiga iki? Ko mpari kandi mfite ya nshingano yo gukunda igihugu, kugikorera… ugatangira kwibaza ibizasigara igihe uzaba utagihari kuko ntabwo tuzahoraho.'

    Yakomeje agira ati 'Urubyiruko rero twakwinjira muri izi ndangagaciro nk'umurage twahawe, tukazimenya n'icyo zisobanuye, gukunda igihugu bikava mu magambo, bikava mu mudiho bikajya mu ngiro.'

    Minisitiri Bamporiki avuga ko umuntu aho yaba ari hose yakunda igihugu akagikorera ahereye kuri bya bintu bibangamiye iterambere ry'abenegihugu, hakabaho kubanza kureba igihugu, ibibazo gifite, amateka yacyo, impamvu zatumye kiyanyuramo noneho ugaheraho umenya icyo wahindura cyangwa wafasha igihugu cyawe.

    Avuga ko indangagaciro yo gukunda u Rwanda urwubaka, ariyo ikwiye kuranga urubyiruko by'umwihariko urukiri mu mashuri, rukarangamira icyazaruteza imbere rutekereza uko rwahanga imirimo.

    Guverinoma y'u Rwanda igenda ishyiraho amahirwe yihariye ku rubyiruko by'umwihariko urugaragaza umuhate n'ibitekerezo byo kwihangira imirimo. Iruha amahirwe yo kubaha ubumenyi, kubona igishoro n'ingwate ingana na 75% bahabwa binyuze mu kigega BDF na bo bakishakaho 25% kugira ngo batangire ishoramari ritandukanye.

    Mu ntangiriro za 2019, Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yatangaje ko kuva mu 2012 kugeza icyo gihe, urubyiruko rusaga 6600 rwafashijwe kwihangira imirimo 8309 mu nzego zitandukanye.

    Icyo gihe iyi minisiteri yavugaga ko yakoranye n'inzego z'ibanze mu gushaka imishinga y'indashyikirwa yashoboye kubaho nibura kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itatu itarasubira inyuma igafashwa mu buryo bw'amafaranga kugira ngo ibashe gutera imbere.

    Minisitiri Bamporiki ati 'Uyu munsi kubera ko abana batangiye kujya barangiza ishuri agatekereza kuvuga ati 'ngiye guhinga urusenda', gushyira amazi iwacu, diplome narayibonye ngiye kuyikoresha icyo nayiherewe. Noneho ugasanga umwana w'umuhanga wamaze kwitekereza nk'ukunda u Rwnada muri ya ndangagaciro yo gukunda umurimo ugasanga yatangiye gutekereza uko yaba abantu 100 umurimo.'

    Yakomeje agira ati 'Uwatangiye gutekereza uko yaha abantu 100 umurimo rero ntaba akiri we, ntaba akireba, aba yamaze kujya muri ya ndangagaciro yo gukunda u Rwanda urwubaka kandi urwubakana n'abandi. Ntekereza ko hari indangagaciro tuvoma mu ishuri ariko umusingi wo kwiyubaka no kubaka u Rwanda uri mu mahitamo y'Abanyarwanda.'

    Kuba intwari mu Isi y'ikoranabuhanga biroroshye?

    Impuguke mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu zigaragaza ko muri ibi bihe urubyiruko rugenda ruba imbata y'ibiyobyabwenge ndetse n'imbuga nkoranyambaga ruvomaho imico n'imigenzereze ihabanye n'indangagaciro z'ibihugu byabo.

    Minisitiri Bamporiki agaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruramutse rukoresheje imbuga nkoranyambaga mu guhaha ubumenyi byarufasha n'ubundi kugera kuri za ndangagaciro z'ubutwari.

    Ati 'Ikibi ni uguheranwa n'iby'abandi. Noneho rimwe na rimwe ukajya no gutoragura ibyo bazaniye kukwica, buriya ubukoloni bw'iyi minsi butandukanye n'ubwo indi yatambutse ariko ubuhanga uko bugenda buza, ikoranabuhanga rigatera imbere, hari ibintu biza ari ubukoloni mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

    Atanga ingero z'abahanzi b'amafilime i Burayi cyangwa muri Amerika bakora izo filime zabo bagamije kuzishakamo amafaranga ariko ugasanga urubyiruko rwo mu Rwanda ruzireba gusa kugira ngo zibarangaze aho kugira ngo bazigireho.

    Ati 'Ugasanga bashoye amafaranga yabo mu mafilime kugira ngo bazinjize, ariko se niba ushobora kureba filime iminsi itatu ngo ni 'Series', mu by'ukuri niba uri kuyireba ngo na we ukore indi nagushyigikira ariko niba uri kuyireba gusa kuko wabuze ibyo ukora ntuzabona icyo ukora.'

    Yakomeje agira ati 'Kuko icyo ukora ukibona kuko washyize imbaraga mu gutekereza icyo wakora, ariko iyo washyize imbaraga mu kureba ibyo abandi bakoze utagamije no kubigiraho ari ukuvuga ngo nabuze icyo nkora reka ndebe uko nirangaza, birangira urangaye. Iby'iwacu ntabwo navuga ko bihagije ariko uko uhuza iby'iwanyu n'iby'ahandi ni byo bikugira umuntu Isi ikeneye.'

    Minisitiri Bamporiki asobanura ko n'ubwo Isi iri mu bihe by'ikoranabuhanga bitabuza urubyiruko gukora ibikorwa by'ubutwari. Ibi byose ariko ngo bijyana no guharanira kuba Umunyarwanda aho uri hose waba wagiye guhahira muri ibyo bihugu by'amahanga ukagendana u Rwanda ku mutima.

    Akomeza agira ati 'Kwemera iby'ahandi si icyaha, ariko kwemera iby'ahandi utabisasiye iby'iwanyu ni icyaha, ni ikosa rikomeye kuko icyo gihe uzajya kuramya intwari z'ahandi.'

    Ku rubyiruko, ngo iki ni igihe cyiza cyo gutekereza abo baribo bakamenya niba bagiye mu bihugu by'amahanga ko niba abandi batatse ibihugu byabo nabo bagomba gutaka u Rwanda.

    Umunsi w'Intwari wizihizwa ku wa 2 Gashyantare buri mwaka. Ku nshuro ya 27, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.'

    Bamporiki yavuze ko ibikorwa by’ubutwari mu rubyiruko rw’u Rwanda bigaragarira henshi kandi ari ibyo kwishimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisobanuro-cyo-gukunda-igihugu-n-indangagaciro-z-intwari-mu-isi-y

  • Rwamagana: Biyubakiye ishuri ry'incuke mu kuruhura abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo cyagizwe n'ababyeyi nyuma yo kubona ko mu kagari kabo nta shuri na rimwe riharangwa bikabangamira imyigire y'abana bato.

    Nibura ngo byatwaraga ibilometero bine kugira ngo umwana ajye kwiga ku ishuri ry'incuke riherereye mu kandi Kagari, ibintu byatumaga ababyeyi bamwe na bamwe batajyanayo abana ahubwo bakazarindira bakuzuza imyaka y'ubukure bakabatangiza mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza.

    Ibi ngo byagiraga ingaruka ku bana kuko ngo wasangaga abenshi bagorwa no guhita batangira kwiga inyajwi nyamara bamwe bataranamenya kuvuga neza.

    Nyirazuba Odette yavuze ko mbere ishuri ry'incuke ryari kure bigatuma abana batangira amashuri abanza bakuze.

    Yagize ati 'Twaravuze tuti reka dushinge ishuri ry'abana bato ahantu hagati yacu, turarishinga turishakira umwarimu tukajya tumwihembera nk'ababyeyi.'

    Yakomeje avuga ko yitanzeho urugero yazanyemo umwana afite imyaka itatu ahiga imyaka ibiri ahita atangira mu mwaka wa mbere.

    Yakomeje ati 'Ariko urebye amanota abona n'uburyo avugamo Icyongereza ubona atandukanye n'abandi bana batigeze biga mu ishuri ry'incuke.'

    Mukakimenyi Epiphanie we yavuze ko yajyanye umwana we atarabasha kumenya kuvuga neza kubera ko nta bandi yabonaga ariko ngo kuri ubu yarabimenye ndetse azi kubara n'andi magambo y'Icyongereza.

    Ati 'Mbere naburaga aho musiga mu gihe nabaga ngiye mu kazi none ubu mujyana ku ishuri nanjye nkajya mu kazi bigatuma kanjye kagenda neza mu gihe mbere namusigaga mu rugo rimwe na rimwe sinanabone uwo musigira.'

    Perezida w'ababyeyi barerera muri iri shuri ry'incuke, Habiyaremye Théoneste, we avuga ko hari abana benshi bataga amashuri kuko batarimenyerejwe bakiri bato.

    Ati 'Mu Kagari kacu [Murama] nta shuri na rimwe ribamo kandi kuhava ujya kwiga mu kandi harimo urugendo rurerure; hari abana bakora ibilometero bitanu kuzamura. Twahisemo guhera ku ishuri ry'incuke ariko uko tuzajya tubona ubushobozi tuzajya tugenda twagura kugeza ubwo tuzabasha no kwiyubakira ishuri ribanza bikoroshya ingendo z'abana bacu.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige, Karango Alphonse, we avuga ko mu Kagari ka Murama hari hasanzwe hari ikibazo cy'ishuri ry'abana, abaturage bakaza kwihitiramo kuhubaka ishuri ngo abana babo babone aho bigira.

    Ati 'Hariya ryubatse hari ikibanza cya leta turakibaha bubakamo ririya shuri, ryatwaye 3 185 000 Frw kongeraho umuganda w'abaturage aho bamwe basije ikibanza abandi bafasha abubakaga ku buryo ryuzuye mu gihe gito.'

    Yakomeje avuga ko abaturage aribo bihitiyemo igikorwa remezo babona gikenewe cyane maze amafaranga yari abagenewe yubakwamo ishuri.

    Ababyeyi bo mu Kagari ka Murama ni na bo bihembera abarimu biciye muri komite bashyizeho, uruhare rwa leta ngo ni uko ibaha imfashanyigisho ndetse ikanatanga amahugurwa ku barimu bigisha muri iryo shuri ry'incuke.

    Ni ishuri ririmo ibyangombwa byose bifasha umwana kwiga neza

    Iri shuri ryuzuye ritwaye asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

    Nyirazuba Odette yavuze ko umwana we ku myaka itatu asigaye avuga Icyongereza abikesha ishuri biyujurije

    Uyu mubyeyi avuga ko aho iri shuri riziye kuri ubu asigaye asigayo umwana we akajya mu kandi kazi nta nkomyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-biyubakiye-ishuri-ry-incuke-mu-kuruhura-abana-bakoraga-ingendo-ndende

  • Nyamasheke: Barakemanga ubuziranenge bw'iminzani y'inganda zitonora ikawa – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, aba baturage bavuga ko hahozeho iminzani ikoreshwa n'amashanyarazi, kandi yerekana neza ingano y'ibilo by'ikawa abahinzi bazanye. Gusa ngo iyi minzani yaje kuhavanwa hashyirwa iy'amabuye, iterekana ibilo byazanwe.

    Akenshi abahinzi babwirwa ko bajyanye ibiro bike ugereranyije n'ibyo baba bizeye gukuramo cyangwa baba bapimishije ahandi mbere yo kujyana umusaruro ku ruganda.

    Zimwe mu nganda aba baturage bashyira mu majwi ko zifite ibi bibazo harimo urwitwa Rwacoffe ruherereye mu Murenge wa Karambi, ariko ngo hari n'izindi zifite icyo kibazo.

    Nzacahumwami Jérémie wahuye n'icyo kibazo yagize ati 'Umunzani ntabwo upima neza, twagendaga twibarira ariko nyuma bazana umwe w'amabuye. Hari igihe uzana ibilo nk'ijana ugasanga harimo nk'ibilo 80. Babanje kudupimira ku munzani ukoreshwa n'amashanyarazi ariko batuzanira uw'amabuye, iyo upimisha indobo uba waramenyereye ibilo upima.'

    Nyirandiha Nilida we yavuze ko hari umunzani bari babahaye mbere wapimaga neza ariko ukaza guhindurwa.

    Yagize ati 'Hari ukuntu umuntu yawushyiragaho ikawa ukirebera ibilo, hari igihe bakubwiraga ibilo kandi utabonye aho byiyanditse. Ibilo nzanye 50 ugasanga ni byo ariko uwo w'ibuye ugasanga si byo. Uwo munzani bawugaruye twakwishima aho kugira ngo tugende tugira ingingimira.'

    Kagimbangabo Shadrack yagize ati 'Nimugende mutuzanire umunzani ugaragaza ibilo, banatwiba kuko tutaba twizeye uriya bashyiraho amabuye. Hashize umwaka dusaba umunzani nk'uwo bari batuzaniye ukoreshwa n'amashanyarazi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko bagiye gukurikirana izo nganda maze bazisabe kugura iminzani ituma abaturage babona ibyo bapimiwe.

    Ati 'Icyo tugiye gukora ni ukubwira izo nganda ko ibyo ari amakosa kandi bitemewe, bagomba gukoresha umunzani wemewe buri muturage akabasha kureba kandi akabona ibilo by'ikawa ye. Icyo tugiye gukora ni ugukurikirana kugira ngo uwo munzani uzahindurwe bakoreshe umunzani wemewe.'

    Umusaruro w'ikawa mu Rwanda winjije miliyoni 68$ mu 2020, muri Nyamasheke honyine habarurwa inganda 60 zitonora ikawa ndetse ni na ko karere ka mbere mu gihugu gafite ibiti by'ikawa byinshi bingana na miliyoni 13. Umwaka ushize habonetse toni ibihumbi 13 zatanze miliyoni zirenga 701 Frw.

    Uruganda rwa Rwacoffe rushinjwa kugira umunzani udakora neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-barakemanga-ubuziranenge-bw-iminzani-y-inganda-zitonora-ikawa

  • Gatsibo: Abanyeshuri 15 batawe muri yombi ikigo cyose kirafungwa kubera imyigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Ni imyigaragambyo yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 nyuma yaho umwe mu banyeshuri uturuka mu nkambi ya Nyabiheke yirukanwe azizwa imyitwarire mibi yakunze kumuranga.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu munyeshuri yakunze gusohoka ikigo mu buryo butemewe akanakunda kurwana n'abarimu, kuwa Gatandatu ngo ubuyobozi bw'ishuri bwitabaje Polisi iza kumukura mu kigo kuko yari yanze gusohoka ubwo yasohorwaga abandi banyeshuri batera amabuye imodoka ya Polisi.

    Byarangiye Polisi ngo itwaye uyu munyeshuri abandi banga kurya no kuryama ahubwo bamena ibirahure by'amashuri n'aho barara. Ni imyigaragambyo yakomeje ku cyumweru bigeze kuwa mbere abanyeshuri bose banga kwiga kugeza ubwo ubuyobozi bw'Akarere bugirireyo hafatwa umwanzuro wo gufunga iki kigo abanyeshuri bose bagataha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bose babaye bagiye mu rugo bakazategereza umwanzuro uzafatwa na Minisiteri y'Uburezi.

    Ati ' Nibyo abana batashye ikigo twagifunze, igihe bazamara mu rugo ntitwakimenya kubera ko twabyumvikanye na Minisiteri y'Uburezi ko bagomba gutaha ababigizemo uruhare bagafatwa bagakurikiranwa, hafashwe abanyeshuri 15 bateguye iyo myigaragambyo ubu bari mu maboko ya RIB.'

    Meya Gasana yavuze ko kugira iyo myigaragambyo yatewe n'umwana w'umunyeshuri wakundaga gukora amakosa atandukanye mu kigo biba ngombwa ko asezererwa.

    Ati 'Nyuma yo kwihanganirwa kenshi no kumutuma ababyeyi kenshi yakomeje kugira amakosa menshi arimo gusohoka mu kigo, rimwe na rimwe akanagaruka yasinze abandi bari mu masomo, kurwanya abarimu, umuvuzeho wese agashaka ko kumurwanya, nibwo komite y'imyitwarire yemeje ko yirukanwa.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumusezerera hatumweho ababyeyi be banga kuza biba ngombwa ko hitabazwa ubuyobozi bw'Umurenge na Polisi asohorwa ku ngufu, uyu mwana ngo yari yasabye bagenzi be kumushyigikira, ubwo yasohorwaga rero ngo bashatse kumutabara ntibyabakundira kuko yambitswe amapingu.

    Meya Gasana yavuze ko abanyeshuri bahise batera imodoka ya Polisi amabuye bayimena ikirahure, banasigara bamena ibirahure by'amashuri bigiragamo. Iby'aho barara ndetse n'ibyo ku biro by'ikigo.

    Ati 'Ejo twagiyeyo banze kujya mu ishuri tubabaza uko babyumva batubwira ko bashaka gutaha ngo kuko bayobowe nabi, twaje kubigenzura rero dusanga ni urwitwazo kuko muri icyo kigo abanyeshuri benshi bakirimo ni abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke na Gihembe mu banyeshuri 372 abagera kuri 288 ni abanyeshuri b'impunzi.'

    Yavuze ko bahise bagisha inama Minisiteri y'Uburezi idusaba kugifunga kuko abanyeshuri bose nta n'umwe wigeze yitandukanya n'imyigaragambyo, leta akaba ariyo yashatse imodoka zicyura abanyeshuri bose aho byarangiye kuri uyu wa kabiri.

    Ku babyeyi bafite impungenge z'abana babo bazakora ibizamini bya leta, Meya Gasana yavuze ko ahubwo bakagize impungenge ku myitwarire y'abana babo kuruta uko bagira impungenge ku kuba barangiza ishuri, yavuze ko Minisiteri y'Uburezi ariyo izafata umwanzuro niba iki kigo gifungura cyangwa niba kizafungwa burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abanyeshuri-15-batawe-muri-yombi-ikigo-cyose-kirafungwa-kubera

  • Ku nshuro ya mbere ,Bushali yerekanye umuhungu we w'imfura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Bushali yashyize ahagaragara ifoto y'umuhungu w'imfura ye yabyaranye n'umukunzi we bamaranye igihe kitari gito.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021 ni bwo Bushali yashyize ifoto igaragaraza ukuboko k'umwana w'uruhinja, maze agaragaza ko yishimiye kwitwa umubyeyi.Ati ' Ntewe ishema no kukubona mu buzima bwanjye.'

    No kuri uyu wa kabiri yashyizeho indi foto igaragaza mu mugongo h'uyu mwana uri mu kigero cy'umwaka umwe.

    Iyi mfura ya Bushali yavutse ku mukobwa bamaze igihe kinini bakundana ndetse ajya anamwerekana ku mbuga nkoranyambaga ze.Uyu mwana wa Bushali bahise bamufungurira konti ya Instagram aho akoresha amazina ya Bushali_Moon.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ku-nshuro-ya-mbere-bushali-yerekanye-umuhungu-wimfura-ye/