Blog

  • Bimwe mu bintu by'ingenzi wakora niba wifuza guhora usobanutse kandi ucyeye mu buzima bwawe bwose|Bigerageze uyu munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba na we uri umwe mu batekereza ko ubuhanga n'ubwenge mu byo umuntu akora buri munsi ari ibyo umuntu yize kera akiri muto, kandi ukaba wizera ko ibyo bitajya bihinduka. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi atari ukuri. Uko twitwara mu bibazo n'ibyo dukora bigaburira ubwonko bwacu ku buryo bugaragara.

    Ikinyamakuru Businessinsider nyuma yo kubaza abantu batandukanye barimo abahanga mu buvuzi, ubumenyamuntu, imibanire n'abandi, ndetse n'abashakashatsi mu by'imibereho ya muntu, cyagerageje gushyira ahagaragara ibintu 10 by'ingenzi wakora mu buzima bwawe bwa buri munsi bikagufasha guhora ucyeye mu byo ukora.Tangira nawe ubugerageze uyu munsi:

    1.Kora urutonde rw'ibyo warangije gukora

    Igice kinini cy'ubwenge ni ukwigirira icyizere no guhora wishimye. Ibi rero bikore wandika urutonde rw'ibyo warangije gukora cyangwa umaze kugeraho, atari urutonde rw'ibyo uteganya. Ibi bigufasha kwigirira icyizere no gushaka gukora ibindi byinshi ngo nabyo bijye kuri urwo rutonde.

    2.Gerageza gukora ibintu bishya utari uzi

    Urugero rufatika rwatangwa hano ni uwashinze sosiyete ya Apple. Steve Jobs nyuma yo kuva mu ishuri, akoresheje ubugeni yari yarize yagerageje kuba yakora ikintu gishya nawe ubwe atari asanzwe azi. Nta muntu watekerezaga ko byazagera aho bigeze ubu. Ukoresheje ubumenyi ufite ubu ushobora gukora ikintu gishya, wabona kibaye icy'agaciro mu bihe bizaza. Ukeneye rero kugira ubushake bwo guhanga ibintu bishya.

    3.Kina udukino turuhura mu mutwe

    Imyinshi muri iyi mikino ikinirwa ku mbaho zishushanyijeho, ni kimwe mu byo wakora bikagufasha kuruhuka. Urugero ni nka Dame, igisoro, echec. Gerageza gukina iyi mikino udakopera.

    4.Gukoresha neza igihe cyawe igihe uri kuri interineti

    Buri gihe ugize amahirwe yo kujya kuri interineti, ntabwo icyo ukeneye ari ukureba ku mbuga nkoranyambaga gusa aho wiganirira n'inshuti cyangwa ukita ku kureba amafoto baherutse gushyiraho. Ibi si byiza kuko burya imbuga za interineti ziba zuzuyeho ibintu byagufasha kwiyungura ubumenyi muri byinshi. Urugero: Ushobora kwifashisha interineti ukiga byinshi mu bijyanye na siyansi, ushobora kwihugura mu kibonezamvugo cy'ururimi runaka n'ibindi.

    5.Gerageza kwandika icyo wize

    Ntabwo bigomba kuba birebire cyangwa ngo bigusabe kuba wafata iminota myinshi wandika. Ariko gufata akanya gato buri munsi ukagira icyo wandika ushobora kuba wungutse cyangwa wize ni kimwe mu bigufasha guteza imbere imitekerereze yawe. Ubishoboye wakwandika nk'amagambo 400 buri munsi ajyanye n'icyo wize uwo munsi.

    6.Gusoma cyane

    Yego ibi bigaragara nk'akazi kagoye, ariko iki ni kimwe mu bisubizo byagufasha kuba umuntu usobanutse kandi w'umunyabwenge. Gusoma ni ingezi cyane. Ibitekerezo biba byinshi iyo haje igitekerezo cyo gushaka kumenya ibyo gusoma byiza mu guteza imbere ubwonko. Bamwe batanga ibitekerezo bavuga ko umuntu yasoma ibinyamakuru akabivaho ajya byibuze ku bitabo, ariko icy'ingenzi ni ingano y'ibyo usoma. Soma byinshi.

    7.Gira inshuti zisobanutse (Smart Friends)

    Kugira inshuti zisobanutse ni byiza, ushobora gutekereza ko wenda bikuraho kuba wakwigirira icyizere, ariko guhora ugendana n'abantu bazi ubwenge no kukurusha ni bumwe mu buryo bwihuse bwo kwiga byinshi. Gerageza kwigumira mu kigare cy'abanyabwenge. Buriya imyumvire yawe iba ifite aho ihuriye n'inshuti zawe eshanu za hafi. Shaka rero uburyo wazengurukwa n'abantu basobanutse mu buzima bwawe bwa buri munsi, buri gihe wiyoroshye kandi ube ufite ubushake bwo kuba wagira icyo wigira kuri izo nshuti zawe.

    8.Fata umwanya wo gutuza muri wowe

    Gerageza guha ubwonko bwawe umwanya wo gutekereza ku byo wize. Ushobora kwicara ahantu hatuje cyane buri munsi uko ubonye akanya, ibi ni ingenzi ku mikorere myiza y'ubwonko bwa muntu. Utekereze ku byo wiriwemo umunsi wose. Hari uzakubwira ko abitekerezaho iyo ari muri siporo yiruka.

    9.Kora uko ushoboye wige ururimi rushya

    Ntabwo ukeneye kuba wahita uba intyoza mu rurimi rw'amahanga wahisemo kuba wakwiga. Ushobora gutangira kwiga ururimi rw'amahanga wiyicariye ku ntebe mu biro iwawe. Hari imbuga za Interineti z'ubuntu zigisha indimi. Ushobora kuba utazi izo mbuga ariko twakwereka zimwe muri zo. Wakwifashisha 'Livemocha', 'Busuu' yewe na 'Memrise' yagufasha kwiga izindi ndimi kandi ku buntu.

    10.Sobanurira abandi ibyo uzi 'Niba utashobora kubisobanura mu buryo bworoshye, ubwo ntabwo ubyumva neza'.

    Aya ni amagambo y'umuhanga Albert Einstein. Ushobora kumenya neza ko wize neza mu gihe wabasha gusobanura ibyo wize. Kandi burya iyo ubisobanurira abandi, nawe uba uri gukarishya ubwenge neza. Mbere yo kwemeza ko wize neza, itonde ubanze umenye niba ushobora kubisobanurira undi muntu. Buri kintu icyo ari cyo cyose wize, cyaba gito cyangwa kinini, kigumane mu bwonko kugeza igihe nawe ushobora kucyigisha undi muntu. Biroroshye kuba wagira icyo wiga ariko kubigumana mu mutwe no kubasha kubyigisha abandi ni byo bigaragaza ubuhanga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-byingenzi-wakora-niba-wifuza-guhora-usobanutse-kandi-ucyeye-mu-buzima-bwawe-bwosebigerageze-uyu-munsi/

  • Gicumbi: Aborozi babuze isoko ry'amata, bamwe bayaha ingurube aho kuyabogora – #rwanda #RwOT

    Aba borozi bemeza ko iki kibazo kimaze igihe ariko ko cyarushijeho kwigaragaza mu gihe cyo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Abaganiriye na IGIHE, basaba inzego zibishinzwe kubashakira amasoko ahagije boherezaho umusaruro uturuka ku mata kuko kugeza ubu hari litiro zisaga ibihumbi 10 zangirika buri munsi.

    Perezida wa Koperative I.A.KI.B ikusanya ikanagura umusaruro mwinshi w'amata mu Karere ka Gicumbi, Uzabakiriho Gervais, yavuze ko nubwo Akarere kagerageje kubashakira amasoko mu Bigo mbonezamikurire byo muri aka Karere, bagikeneye ko haboneka isoko rihagije kuko ubu hakiri umusaruro utari muke wangirika.

    Yagize ati “Twe muri koperative twakira litiro zigera ku bihumbi 40 ku munsi, Inyange yatuguriraga igatwara ibihumbi 20 gusa kuko iba iratwara n'ayo mu Mutara, izindi zose zarangirikaga; niko byatugendekeye mu kwezi kwa mbere kose.'

    “Ubu turi kugemurira ibigo mbonezamikurire ariko nabwo hari umusaruro tutarabonera amasoko kuko hari iminsi tutagemura bikaba ngombwa ko ayo mata abogorwa”

    Akomeza asaba inzego bireba ko zabashakira amasoko ahagije yakira uyu musaruro. Ati”Icyo dusaba leta, ni uko twabona uruganda rwakira uyu musaruro cyangwa andi masoko ahagije kuko hari litiro zirenga ibihumbi 10 tutarabonera isoko yangirika buri munsi.”

    Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n'ucunda nawe yagize ati “Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw'inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n'umuturage uri kuyamuhera ubuntu akakubwira ko n'ayo wamuhaye mbere atarayamara.”

    “Njye nkoresha nk'ibihumbi 13 ku munsi mu bworozi bwanjye ariko turi mu gihombo kuko tugemura mu gitondo gusa hakaba igihe amaze nk'icyumweru batayavoma bakayabogora ngo yapfuye kandi yari mazima”

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko muri aka karere haboneka umusaruro mwinshi w'amata ariko kuri ubu wabonewe isoko kuko basigaye bayaha abana bo mu bigo mbonezamikurire n'ubwo adahuza n'aba borozi bavuga ko iri soko ridahagije kuko hakiri umusaruro wangirika.

    Ati ” Byagaragaye ko hari umusaruro w'amata ugera kuri litiro 28629 atari afite isoko ariko mu kwishakamo ibisubizo no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, ubu umusaruro w'amata yangirikaga usigaye uhabwa abana bato mu bigo mbenezamikurire birenga 1000, tuzakomeza gushaka igisubizo kirambye haba iri no mu bigo by'amashuri n'ahandi”

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe ubworozo, Dr Théogène Rutagwenda, yavuze ko habaye hashatswe igisubizo cyo mu gihe gito ariko bategereje uruganda ruteganyijwe kubakwa muri aka karere ruzatanga igisubizo kirambye.

    Ati 'Muri Gicumbi bafite amata ariko bafite n'isoko kuko ni hafi ya Kigali, nta ruganda bafite ariko hari amata make ajya Kigali; Inyange hari amata igurayo ariko hari n'umushoramari uri ku mupaka witwa Miltoni ukora ibikomoka ku mata.'

    'Birumvikana haracyari umusaruro mwinshi ariko bari kuganira ngo barebe uko hashyirwaho uruganda rutunganya uyu musaruro, iyo rero hagiye uruganda hari byinshi bikemuka, kuri iki cy'umusaruro mwinshi w'amata, Guverineri yari yatanze igisubizo ko aya mata yahabwa abanyeshuri bo mu bigo mbonezamikurire, si igisubizo kirekire ariko nacyo kirafasha”

    Umusaruro w'ibikomoka ku bworozi by'umwihariko ibikomoka ku mata wariyongereye mu Rwanda, aho mu 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, kuri ubu akaba anywa litiro 68 ku mwaka mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risaba ko umuntu akwiye kuba anywa litiro zirenga 250 ku mwaka.

    Minagri igaragaza ko mu 2014, umusaruro w'amata wari litiro miliyoni 634.330 ku mwaka, mu 2018 ugera kuri litiro miliyoni 816.791.

    Impuguke zigaragaza ko ubusanzwe amata afite 99% by'intungamubiri zihagije kandi zikenerwa n'umubiri, harimo Vitamin A, B12 na D zifasha umubiri kugubwa neza no gukomera. Arimo kandi imyunyungugu ifasha umubiri kugira imbaraga hamwe n'irinda umuvuduko ukabije w'amaraso.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-aborozi-babuze-isoko-ry-amata-bamwe-bayaha-ingurube-aho-kuyabogora

  • Abanyarwanda ubundi bazi Politiki icyo ari cyo ? Ingabire M. Immaculee #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’iminsi micy havuzwe inkuru y’urupfu rw’umushoferi w’Uyu muryango Mpuzamahanga wajyaga anatwara Ingabire Marie Immaculee uwuyobora.

    Ni urupfu bamwe bahuje n’impamvu za politiki ariko nk’uko byagiye binasobanurwa, byavuzwe ko uriya mukozi wa Transparency International Rwanda yaguye mu bushyamirane bw’abantu babiri bariho bapfa amafaranga we akagenda agiye kubakiza, umwe muri bo akamukubita ikintu cyanamuviriyemo gupfa.

    Ingabire Marie Immaculee wagiranye ikiganiro na Isimbi TV, yagarutse ku rupfu rw’uriya mugabo, ndetse anasobanura uko byagenze.

    Yagize ati 'Yaratashye koko hanyuma ageze mu nzira ahura n’abantu ubwo wenda baziranye baricarana baza gutongana abantu b’abasore b’amaraso ashyushye mukunda gutongana no kurwana bikazamo.

    We rero ahaguruka abakiza abajya hagati noneho icyo umwe yari ateruye gukubita mugenzi we aba ari we agikubita yikubita hasi arapfa, kuko tugiye no gukoresha ibizamini twazanze yaragize 'hemoragie interne’ yo mu mutwe (yaviriyemo imbere).'

    Ingabire Marie Immaculee wababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko gusa buriya umunsi we wari wageze gusa akavuga ko urupfu rwe ntaho ruhuriye n’impamvu za politiki nk’uko byagiye bigarukwaho.

    Ati 'Ariko njya nibaza abanyarwanda ubundi bazi politiki icyo ari cyo ? Ibintu byose barabigira politiki ?'

    Ubwo havugwaga inkuru y’urupfu rw’uriya mukozi wajya atwara Ingabire Marie Immaculee, hari abatangiye kuvuga ko buriya basha Ingabire. Gusa we arabihakana kuko uwashaka kumwica atamubura.

    Yagize ati 'Ariko uwashaka kunyica akambura ni nde ? Mpora mu muhanda, mpora nicaye aha hanze no mu nzu mpaba gake uwashaka kunyica yambura ate, ese yaba anyicira iki ? ikintu ubona cyakemuka muri uru Rwanda kuko unyishe ni igiki ? Nta na kimwe.'

    Ingabire Marie Immaculee usanzwe azwiho kugaragaza ibitagenda yifuza ko bikosorwa, ni umwe bazwiho kugaragaza ibitekerezo bemera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-ubundi-bazi-Politiki-icyo-ari-cyo-Ingabire-M-Immaculee

  • CCM yateye utwatsi ibisabwa n’Abadepite ko Magufuli yakwiyamamariza manda ya 3 #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu badepite basabye ko Itegeko Nshinga rya Tanzania ryavugururwa kugira Perezida Magufuli yiyamamarize manda ya gatatu dore ko ari mu ya kabiri na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu.

    Ishyaka rya Dr Magufuli (CCM/ Chama Cha Mapinduzi) ryo ryamaganye iki cyifuzo rivuga ko Perezida Magufuli unaribarizwamo adashobora kubahiriza kiriya cyifuzo.

    Humphrey Polepole ushinzwe kumenyekanisha iri shyaka, yavuze ko ishyaka ryabo ridashobora kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.

    Uyu muyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi usanzwe ari n’Umudepite, yavuze ko kiriya kibazo cyamaze kurangira kuko Magufuli nta na rimwe yigeze atekereza ibyo kuguma ku butegetsi mu gihe yaba arangije manda yemererwa n’Itegeko Nshinga.

    Polepole yagize ati 'Iki ni ikibazo cyamaze kurangira mu ishyaka ariko nta bushobozi mfite bwo kubuza abadepite kugaragaza ibitekerezo byabo mu nteko ishinga amategeko.'

    Perezida Magufuli warahiriye kuyobora Tanzania muri manda ye ya kabiri mu ntangiro z’Ugushyingo 2020, yakunze kuvuga ko adateze kugumana ubutegetsi ndetse ko igihe manda yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zarangiye atazarenzaho n’umunota n’umwe mu biro by’umukuru w’Igihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/CCM-yateye-utwatsi-ibisabwa-n-Abadepite-ko-Magufuli-yakwiyamamariza-manda-ya-3

  • Musanze : Uruhinja rw’iminsi itatu rwakuwe mu musarani w’ishuri rugihumeka #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umuhungu warokowe agihumeka, yabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021 ahita ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho.

    Kuri uyu wa Kabiri ubwo abagore bariho bakora repetition y’indirimbo muri ririya shuri rya G.S Karwasa, umwe muri bo yagiye kwitaba telephone hanze yumva uruhinja ruri kuririra mu musarani, ahita amenyesha abandi, barukuramo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko ubuzima bw’uriya mwana bwarokowe na bariya bagore bari baje gusubiramo indirimbo.

    Yagize ati 'kuko aho bari bari kwigira hegereye umusarani agira amatsiko ajya kureba yumva ruri kuririra mu musarani, ni ko gutabaza, tuhageze turukuramo rukiri ruzima, ntitwabashije guhita tumenya uwarutayemo.'

    Avuga ko uyu mwana bahise bamujyana ku kigo Nderabuzima kiri hafi aho ariko nyuma baza guhita bamwohereza ku bitaro bya Ruhenderi.

    Yagize ati 'Hari hakibona, urumva saa kumi n’ebyiri zari zikiburaho iminota, birumvikana ko rutiriwemo. Ubwo twahageze tumena beton dukoresha isuka kugira ngo hatagira imyanda ikomeza kumujyaho, twoherezamo umuntu aramanuka arukuramo birumvikana rwari rwuzuyeho umwanda duhita turujyana mu kigo Nderabuzima cya Karwasa, aho twamukoreye ubufasha bwihuse nyuma dutumiza Ambulance (imbangukiragutabara) tumujyana mu bitaro bya Ruhengeri'.

    Ubuyobozi kandi butangaza ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba wataye uriya mwana mu musarani ndetse no gushakisha uwaba amwitaho akazaba anamurera.

    Photo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uruhinja-rw-iminsi-itatu-rwakuwe-mu-musarani-w-ishuri-rugihumeka

  • Covid_19: Utazirinda mu Bwongereza azafungwa imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Leta y'u Bwongereza yafashe iki cyemezo mu rwego rwo guca intege abica amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Kuri iki gihano haziyongeraho n'amande ya £10,000.

    Ibi byemezo byatangajwe n'umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ubuzima bw'abaturage Bwana Matt Hancock.

    Izi ngamba zigize icyo Matt Hancock yise  'amabwiriza atababarira'.

    Urwego ayobora rwatangaje ko ariya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 15, Gashyantare, 2021.

    Leta y'u Bwongereza  yavuze ko ziriya ngamba zigamije kandi guca intege abaturage bafashe COVID-19 nk'indwara isanzwe kandi muri kiriya gihugu haradutse ubwoko bushya bwacyo bwandura vuba.

    Iki gihugu kandi cyashyizeho ingamba zikomeye zigamije kubuza ko abanyamahanga bakinjiramo harimo n'uko bagomba gupimwa na nyuma y'uko bagikandagiyemo.

    Leta yamaze gukodesha ibyuma 4, 600 bya Hotel kugira ngo izabicumbikiremo abantu bazaza mu Bwongereza bakamara iriya minsi bategereje ko ibisubizo byabo biboneka.

    Uwo ari we wese uzagaragaraho ko yavuye mu bihugu 33 u Bwongereza bwashyize ku rutonde rw'abatemerewe kubujyamo nyuma bikagaragara ko yabeshye azacibwa amande ya £1,750 yo gucumbikirwa aho azaba ari mu kato.

    Kugeza ubu hari ibice by'u Bwongereza byashyizwe muri Guma mu Rugo.

    Abantu bapimwe bagasanganwa ubwandu bwa kiriya cyorezo ni Miliyoni 3,9 muri bo abantu 12,465 cyarabahitanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/09/covid_19-utazirinda-mu-bwongereza-azafungwa-imyaka-10/

  • #TwiyamyeAbapfobya: Ubutumwa bwabarimo ibyam… – #rwanda #RwOT

    'Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi, bakeneye kuruhuka intimba ihora ibagoye, twibuke twese tubakomeza umutima.' Ni ko umuhanzi Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi] yaririmbye mu ndirimbo 'Nturi wenyine' yahuriyemo n'abandi bahanzi mu myaka 10 ishize.

    “Gupfobya Genocide ni ugutoneka inkovu twasigiwe na Genocide Abayihakana bajye babanza bibaze niba twarigize uku, Abafite ibikomere byo ku mubiri bya Genocide. Turi inzibutso zivuga.' Ni ubutumwa bwa Theophille Nyirumuringa wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe  abatutsi wanayirokotse.

    Tariki 5 Gashyantare 2021, Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye itangazo ryibutsa abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n'ibindi byaha bibujijwe n'amategeko Igihugu kigenderaho.

    Iri tangazo rivuga ko guhakana, no gupfobya Jenoside bifata intera cyane mu biganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube.

    Isesengura rya CNLG yakoze kuva mu mpera z'umwaka ushize kugera muri Gashyantare 2021, ryagaragaje ko hari ibiganiro bimwe na bimwe byatambutse kuri shene zitandukanye zikorera kuri Youtube bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, binakurura amacakubiri.

    CNLG yavuze ko ibyo biganiro byatambutse kuri Umubavu TV, Ukuri mbona, Umuryango TV, Real Talk Tv n'ibindi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko 'nta n'umwe uzihanganirwa'.

    Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko nta muntu n'umwe utarebwa n'itegeko rihana ihakana n'ipfobya rya Jenoside.

    Ati 'Kuba umuntu yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bivuga ko adashobora gupfobya icyo cyaha no kugihakana, ikindi uwo ari we wese uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa, akabikurikiranwaho, uko mbibona umuntu warokotse Jenoside azi uburemere bwayo kurusha abandi bose, urengereye akajya kuyipfobya, no gutesha agaciro ba bandi bamurokoye, ku bwanjye niko mbibona arusha n'ubugome ba bandi bayikoze.'

    Muri iki gihe aho ikoranabuhanga rikataje, abantu batandukanye by'umwihariko ababarizwa mu mahanga mu bihugu bitandukanye baryifashisha mu gusakaza ibitekerezo bibiba urwango, ivangura, bakagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Idamange Iramugwiza Yvonne [Yavukiye mu karere ka Kamonyi] uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ubarizwa mu mahanga, aherutse kwifashisha urubuga rwa Youtube, agaragaza amashusho avuga ko u Rwanda rukoresha icyorezo cya Covid-19 na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zayo ariko abarokotse Jenoside bagakomeza kubaho nabi.

    Ibi byatumye inzego, abantu batandukanye barimo abazwi n'abandi bakaza umurego mu kwamaganira kure buri wese ushaka kugoreka amateka yaranze u Rwanda. Baragenda basohora ubutumwa bufite intero igira iti #TwiyamyeAbapfobya.

    Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco:

    Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda bikomeye. Upfapfana ayipfobya, aba yipfiriye ubusa, aba adupfiriye ubusa, aba aciye ipfundo ry'ubupfura, aba adupfunyikiye ubusa. Aba ahamije ko ari icyihebe, tukaba duhebye umusanzu we. Ajye ahanwa bijyanye n'igoma rye, aha ntihahora amarira.'

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée

    Twamaganye, twiyamye, twihanije abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi! Turabarambiwe kandi twiteguye kubarwanya. Abitwaza ko bacitse ku icumu bamenye ko bitabaha na gato uburenganzira bwo gupfobya Jenoside.

    Umuhanzikazi Butera Knowless

    Kubona imibiri y'abacu twakundaga tukababura ishyirwa mu ndorerwamo y'ubucuruzi noneho bikanavugwa ku karubanda, uretse kuba bidukomeretsa, ni igikorwa cy'ubusazi no kubura indangagaciro nyayo iranga uwacitse ku icumu. Twivuye inyuma mu kwamagana ibyo bitekerezo.'

    Umuhanzi Masamba Intore

    Igihugu cyacu cyarababaye bihagije kubera Jenoside yakorewe abatutsi. Ntituzihanganira na rimwe uwo ariwe wese upfobya agatesha agaciro amateka ya Jenoside agamije indonke, icyo yaba yitwaje cyose. Ntituzabyemera!

    Ruti Joel

    Ntiduteze kwihanganira na rimwe uwo ariwe wese uhakana, upfobya akagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ubitinyuka AHANWE n'amategeko.

    Mutesi Jolly Nyampinga w'u Rwanda 2016:

    Ingengabitekerezo ya Jenoside niyo mbi kurusha iterabwoba. Byagorana guhiga ab'iterabwoba mu gihe hakinagaragara ingengabitekerezo. Kugira ngo hatabaho Jenoside, haba hakenewe gushyirwaho ibihano kuri buri wese ugira uruhare mu byaha bya Jenoside, hakabaho no gushyiraho uburyo buhamye ko abakora Jenoside n'ibindi byaha biyishamikiyeho bazafatwa bakabiryozwa.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira:

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashenguye umutima w'iki gihugu n'ubuzima bw'inzirakarengane burahatakarira. Ni ibintu bikomeretsa umutima, kumva hari umuntu ubushobozi yaba afite ubwo ari bwo bwose, cyangwa se mu ruhande urwo ari rwo rwose rw'amateka yaba ariho yongera gutoneka inkovu zari zitarakira.'

    Umuhanzi Jules Sentore:

    Uhakana agapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, agatesha agaciro amateka yayiranze, uwo ni umubisha, ni umugome ukwiye guhanwa n'itegeko. Twamaganye mwene abo n'ababashyigikiye bose TURABIYAMYE.

    Sandrine Isheja Umunyamakuru wa Kiss Fm uri mu bazwi mu Rwanda

    Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Babyeyi. Ku bw'impamvu z'u Rwanda rw'ejo nimureke tubwize abana ukuri. Twirinde guhishira ndetse turwanye twivuye inyuma abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'abagoreka amateka.

    Umukirigitananga Daniel Ngarukiye

    Igihugu cyacu cyabonye bibi byinshi bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyarasenywe kirakehurwa kigera kure. Guhakana no gupfobya iyo Jenoside ntibikwiye kurebeerwa. Ubitinyuka akwiye guhanwa n'amategeko.'


    Epiphanie Tuyisenge [Urubyiruko]

    Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye yasize ibikomere byinshi bidakira niyo mpamvu tugomba guhaguruka tukamagana ufite ingengabitekerezo ndetse n'abayipfobya kubera ko ari imwe mu nzira ituma turinda amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

    Isimbi Eduige

    Umutuzo ubaho igihe dushyigikira amateka y'Igihugu cyacu, aho kugira ngo duceceke mu gihe abakoze ibyaha bya Jenoside barimo kuyihakana, duhisemo guceceka tukumva ibinyoma n'ibyo bahimba Never Again [Ntibizongera ukundi] ntiyazashoboka.


    Basile Uwimana Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA

    Jenoside ni byo byago bikomeye u Rwanda rwagize, kuyipfobya no kuyihakana ni ugukururira ishyano igihugu cyacu. Ni bibe umurongo ntarengwa kuri twe n'abazadukomokaho.

    Liliane Inshuti [PLP Members]

    Genocide yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana ndetse n'ubugome bwari bugamije ko nta n’umwe urokoka, birababaje kuba hakiri abantu batandukanye bahakana ndetse bakanapfobya Genocide yakorewe Abatutsi. Rubyiruko ntabwo dukwiye kurebera umuntu n'umwe aho ava akagera ugamije gupfobya Genocide kuko kwaba ari ugutesha agaciro abacu twabuze.

    Callixte Kabandana, Umuyobozi wa Association y'Abarokotse Jenoside ba Rukumberi, akaba na Komiseri mu Muryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA)

    Bamwe bamaze gushira impumu batangiye kudabagira bapfobya bakanatesha agaciro Jenoside yakorewe abatutsi n'ibimenyetso biyiranga bagamije inyungu bwite. Igihe niki cyo guhaguruka nk’abiboneye icuraburundi tukongera tukibonera umucyo, kuvuga mu ijwi riranguruye turi mucire birarura, mushakire indamu ahandi, ariko kubishakira mu gutesha agaciro imibiri y'abacu bazize uko bavutse, TURABYANZE.

    Liliane Iradukunda [Diaspora/Canada]

    Gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni inkingi ikomeye mu kurinda igihugu cyacu, ni n'inshingano ya buri munyarwanda ngo bitazongera ukundi. Gupfobya, guhakana no kugoreka ayo mateka ni icyaha gihanwa n'amategeko.

    Itegeko nimero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'Icyaha cy'Ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, ingingo ya 5,6,7,8 n'iya 10 zibuza gukorera mu ruhame bimwe mu bikorwa bipfobya Jenoside.

    Ababikoze iyo babihamijwe n'Urukiko bahanishwa igihano kiri hagati y'imyaka itanu na 15 n'ihazabu ya Frw 500, 000 kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102968/twiyamyeabapfobya-ubutumwa-bwabarimo-ibyamamare-mu-guhangana-nabakomeje-gupfobya-jenoside–102968.html

  • Ni iki cyibyihishe inyuma? Diamond yajyanye n… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize havuzwe byinshi ubwo Tanasha n’umuhungu yabyaranye na Diamond, basuraga iki cyamamare bakamarayo iminsi. Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho Diamond ari gukina n’uyu muhungu we mu cyumba hibajijwe byinshi. Hari abibajije niba Tanasha ari kubana mu nzu imwe na Diamond ku buryo urukundo rwabo rwaba rwarongeye rukaba ikibatsi.

    Byongeye aba bombi bakoranye igitaramo bagaragara babyinana indirimbo “Gere” bahuriyemo ku rubyiniro mu buryo budasanzwe abatari bake babibonamo urukundo rwongeye kuba ikibatsi. Icyakora mu itangazamakuru Tanasha yumvikanye avuga ko atigeze aryamana na Dimond muri Tanzania yongeraho ko we yari acumbitse muri hoteli.

    Asubiye muri Kenya, mu kiganiro n’itangazmakuru yavuze ko nta mukunzi afite ashimangira ko atigeze aryamana na Diomand muri Tanzani kuko batabaga mu nzu imwe. Biragoye guhakana ko urukundo rw’aba bombi rutongeye kuba ikibatsi n’ubwo no kubyemeza nabyo bitoroshye cyane ko ba nyirabyo nabo batabyemera. 

    Gusa kuri iyi nshuro Diamond nawe yatunguranye asura Tanasha n’umuhungu babyaranye muri Kenya ashyira hanze amafoto n’amashusho ari mu byishimo n’umuhungu we bakina nk’umwana n’umubyeyi.

    Ku cyumweru ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza Diomond ari gukina n’umuhungu yabyaranye na Tanasha muri Kenya. Muri aya mafoto harimo n’ayo bicaranye mu ndege ku buryo bisa n’aho yagiranye ibihe byiza n’umuryango we.

    Iyi foto igaragaza Diomond ari gukina n’umuhungu we mu ndege, ishimangira ko yagiranye ibihe byiza n’umuryango we muri Kenya 

    Nta butumwa bwihariye yigeze avuga kuri uru ruzinduko rwe muri Kenya, icyakora ku rukuta rwe rwa Instagram yashizeho amashusho yinjira mu ndege y’abanyacyubahiro ihenze ari kunywa ikinyobwa cya Peps ayiherekeza amagambo avuga ko aza kuba ageze muri Kenya mu masegonda macye maze ubu butumwa ubusangiza ikompanyi ya Peps asanzwe yamamariza iki ikinyobwa cyayo.

    Diamond agiye guhaguruka muri Tanzania aya mashusho niyo yashyize hanze 

    Birashoboka ko uru rugendo rwe rufite aho ruhuriye no kwamamaza iki cyinyobwa muri Kenya. Ibinyamakuru byibanda ku myidagaduro birimo na blizz.co.ug byavuze ko Diamond yagize umwanya uhagije wo gusabana na Natasha n’umuhungu mbere y’uko asubira muri Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021.

    Ikinyamakuru Nairobinews cyo muri Kenya cyo cyavuze ko uyu muhanzi ashobora kuba yari agiye muri Kenya ku mpamvu z’imikoranire mishya agiye kugirana n’ikompanyi yitwa OdiBet ikora ibijyane n’imikino y’amahirwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubwo ntacyo Diamond arabivugaho.

    Naho ikitwa tuko.co.ke cyo muri Kenya cyanditse ko uyu muhanzi hari ibirori yaririmbyemo by’inshuti ye yari yagize isabukuru ariko bikaba byaritabiriwe n’abatumiwe gusa. Agihaguruka ku kibuga kindege Diamond nabwo yashyizeho amashusho yinjira muri iyi ndege avuga ko gahunda ze Nairobi zirangiye asubiye muri Tanzania ku ivuko.

    Diamond asubiye muri Tanzaniya nI uku yagiye yambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102956/ni-iki-cyibyihishe-inyuma-diamond-yajyanye-nindege-yabanyacyubahiro-gusura-tanasha-muri-ke-102956.html

  • Harmonize uvugwaho ko yavumwe n'uwahoze ari umugore we yafashwe n'uburwayi butazwi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzaniya, Harmonize yatangaje ko arwaye cyane ndetse ko atagikoze bimwe mu bitaramo bye yari afite mu minsi iri imbere.

    Uyu muhanzi yifashishije imbuga ze nkoranyambaga yavuze ko arwaye ndetse akeneye igihe cyo kwivuza gusa ntiyavuga uburwayi arwaye.

    HARMONIZE yanditse ati: ''Nifuzaga gukomeza ibi bitaramo bya In The Club Tour ariko ngomba kujya kwa muganga''.

    Icyakora Harmonize ntiyegeze asobanura indwara arwaye. Ubu burwayi buje nyuma y'ukwezi atandukanye n'umukunzi we wanamubwiye ko nta mahirwe azagira kandi bitazamworohera kongera kubona undi mukunzi.

    Sarah Michelotti asa nk'uwavumye Harmonize amubwira ko nta mugore nka we azigera yongera kubona. Uyu munyamideri anyuze ku mbuga nkoranyambaga yanditse ko umugabo aba akwiriye umugore mwiza umwitaho kandI Sarah yamwitagaho cyane. Yanongeyeho ko nta yandi mahirwe azongera kubona yo gukundwa.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/harmonize-uvugwaho-ko-yavumwe-nuwahoze-ari-umugore-we-yafashwe-nuburwayi-butazwi/

  • 5 Azahora yibukirwaho: Wa mubyeyi witahiye, wari umuhanga mu gucuranga gitari waririmbanaga n’umuhungu we #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2020 ikinyamakuru InyaRwanda.com cyatangaje inkuru y’umubyeyi witwa Mukankusi Jeanne wari ufite imyaka 62 icyo gihe, wagiye agaragara kenshi aririmbana n’umwana we Pacifique Imanishimwe uzwi ku izina rya Paccy. Kuri ubu inkuru ibabaje ni uko uyu mubyeyi wari umuhanga cyane mu gucuranga gitari atakibarizwa mu Isi y’abazima.

    Ubwo yasurwaga iwe mu rugo mu mwaka wa 2020, Mukankusi wasoje Kaminuza mu 2019 mu bijyanye n’imiyoborere, yavuze uburyo yinjiye mu muziki abifashijwemo n’umuhungu we Pacifique Imanishimwe usanzwe ari umucuranzi n’umuririmbyi muri korali. Batangaje ko bafite umushinga wo kujya baririmba kandi banacuranga indirimbo zo mu gitabo bakibanda ku bitangaza Imana yabakoreye

    Kuri ubu amakuru ababaje ni uko uyu mubyeyi Jeanne yamaze kwitaba Imana azize indwara ya Cancer y’ibihaha, akaba yari anafite ikibazo cy’impyiko. Tariki ya 06/02/2021 ni bwo yitabye Imana ku myaka 63 y’amavuko, asiga abantu 12 barimo na Paccy bakundaga kuririmbana. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuhungu we Paccy yavuze ibintu atazibagirwa ku mubyeyi we. Yavuze ko agiye kubivuga, yavuga byinshi ariko yemera kuvugamo bitanu.

    Paccy hamwe n’umubyeyi we Jeanne witabye Imana azize uburwayi

    Paccy umwana wa 9 wa Jeanne Mukankusi, yavuze ko umubyeyi we yagiye amwigiraho ibintu byinshi by’agaciro kandi by’umumaro. Ku isonga yahashyize uburyo yubahaga Imana ndetse agakunda no kuyikorera. Ati “Ikintu cya mbere ni uburyo yubahaga Imana ndetse akagira umwete ku murimo wayo, buri munsi aharanira gukiranuka ndetse no kwezwa ubugingo, mbega ahora agira ishyaka n’umwete ku bintu by’Imana. Icyo ni ikintu cya mbere ntashobora kuzibagirwa ku mubyeyi wanjye”.

    “Ikindi ni uburyo twafatanyaga umurimo w’Imana by’umwiharimo mu rugo turi 11 mu bana be, ariko kuba njye mbashije kuba nsigaranye ikimenyetso cyangwa se urwibutso nzasigara ndeba cyangwa se n’abazankomokaho bazabibona ko njye n’umubyeyi wanjye twakoze umurimo w’Imana muri iki gihe, ni urwibutso kuko nanjye sinshobora kubyibagirwa, ni ikintu gikomeye nsigaranye nk’urwibutso”.

    “Ikindi iyo twabaga twicaye cyangwa se tuganira, yakundaga kunganiriza ambwira uburyo ki satani yaturwanyaga twembi kuva njye nkiri muto nkiri no munda, ndibuka ko yajyaga akunda kunganiriza ambwira ko yansenganye amasengesho y’iminsi 5 antwite, ubundi ambwira ko ajya kumbyara atigeze agira ibise, yambyaye mu buryo bw’igitangaza, abandi babyeyi turabizi ko bajya kubyara bakajya ku bise bakaribwa, ariko njye byabaye nk’umurabyo, sinzi ukuntu Imana yabigenje mu bumana bwayo irabikora”.

    “Ikindi kintu yajyaga ambwira ni uburyo baturoganye baduha Acide (soma aside) mu cyayi turayisangira, ubwo icyo gihe biba ibintu birebire, ndarwara ndaremba, mama nawe ararwara kandi umuntu wabikoze amuzi, urumva ko dufitaye amateka. Urwo narwo ni urwibutso mu byo yakundaga kumbwira Imana yagiye idukorera muri macye”.

    “Ikindi yatwigishije gusenga, adutoza inzira yo kubaha Imana, numva ari nabyo kugeza n’ubu tukigenderaho kandi bizakomeza no kutuyobora, inzira yadutoje niyo tuzagumamo. Icyo ni ikintu mwibukiraho ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye, inzira yadutoje niyo nzira tugomba kugumamo”.

    “Ikindi wenda navuga ko ari icya nyuma ni ukuntu yubahaga abantu bose, mbese yari azi kubana n’abantu muri rusange, haba ku muto haba ku mukuru, ntabwo yagiraga kurobanura, waba uri umukire waba uri umukene. Umuntu wese yamugaha agaciro amugomba nk’umukuntu ukabona ko mbese afite umutima wa kimuntu. Icyo nacyo ni ikintu namwigiyeho ntazigera nibagirwa, mbese gufata umuntu wese nkamwubaha uko ari nkamuha agaciro”.

    Paccy yavuze 5 muri byinshi atazibagirwa ku mubyeyi we

    REBA HANO ‘MBESE TUZAHURIRAYO’ UYU MUBYEYI YARIRIMBANYE NA PACCY

    REBA HANO ‘WASIZE UBWIZA’ YARIRIMBWE N’UYU MUBYEYI HAMWE NA PACCY

    REBA HANO IKIGANIRO NA NYAKWIGENDERA JEANNE UBWO YARI AKIRI MUZIMA

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/5-Azahora-yibukirwaho-Wa-mubyeyi-witahiye-wari-umuhanga-mu-gucuranga-gitari.html