Blog

  • Imijyi y’uturere yasabiwe umwihariko mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana –

    Kuva ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 7 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’ibigo by’amashuri hari gutangwa ibinini ku bana ndetse n’ababyeyi batwite.

    Ababyeyi batwite bari guhabwa ikinini cya Fer kizwiho kongerera umubyeyi amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya inzoka, ikinini cya Vitamine A gikingira ubuhumyi, ikinini cy’ubururu gihabwa abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 11 naho ikinini cy’umutuku kigahabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku bana bafite amezi 59, ni ukuvuga imyaka itanu.

    Uretse ibi binini kandi haranatangwa ibinini bya Mebendazole, biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, haranatangwa kandi ikinini cy’inzoka cya Albendazole gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda.

    Ubusanzwe iki cyumweru cyategurirwaga ku rwego rw’igihugu ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 inzego z’ibanze zahawe inshingano zo gutegura iki cyumweru, bakajya basanga abana ku mashuri, ababyeyi n’abana bakiri bato bakabasanga mu ngo hifashishijwe Amasibo.

    Kamanzi Axelle yavuze ko bishimiye guhabwa umwanya mu gutegura iki cyumweru.

    Ati “Tukimara kumenya ko tuzategura icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana, twakoze inama ku rwego rw’Akarere n’ibitaro, nyuma dukora inama yaguye n’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi b’imirenge dukoresheje uburyo bwa Webex, twarebeye hamwe uko gahunda iteye n’ibikoresho tuzifashisha.”

    Visi Meya Kamanzi yakomeje avuga ko abayobozi b’Ibigo Nderabuzima bagiye gufata imiti hakiri kare ku buryo ngo inama bakoze ya nyuma bareberaga hamwe uko buri murenge witeguye n’ibikoresho byawugezeho.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu gahunda zose zisigaye zikorerwa mu Masibo bitewe na COVID-19 agasanga bitagora cyane umuturage ahubwo abyishimira ngo kuko asangwa iwe mu rugo bikamurinda na we gusiragira.

    -  Abo mu nzego z’ibanze barasaba guhabwa umwanya mu bitegurirwa umuturage

    Kamanzi yasabye inzego z’ubuzima kujya ziha umwana inzego z’ibanze mu gutegura gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’umuturage ngo kuko bibafasha mu kuzikurikirana neza, bakazigira izabo.

    Ati “Ubundi iyo wagize uruhare mu itegurwa ry’ibikorwa, birakorohera mu kubishyira mu bikorwa, muri gahunda zindi ziri imbere zifite aho zihuriye no kuzamura ubuzima bw’abaturage, turamutse tugize uruhare mu kubitegura byajya bitworohera kuko buri Karere kaba gafite umwihariko wako n’uburyo gakoramo ibintu.”

    Yakomeje avuga ko iyo bagize uruhare mu gutegura ibikorwa runaka birushaho kuborohera kubishyira mubikorwa, avuga ko gahunda yo guha abana ibinini izabafasha mu gutuma umwana akura neza ntagaragare mu igwingira ku buryo umwana akura neza.

    -  Imbogamizi bagihura na zo

    Mu Karere ka Musanze haracyagaragara imbogamizi ndetse n’ahandi mu mijyi aho usanga abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze hari ubwo bajya kureba umuturage iwe bagasanga yagiye gushakisha icyo abana barya bikarangira atabonetse gahunda yari imuteganyirijwe cyangwa iteganyirijwe umwana we ikamucika.

    Ati “Wenda kuko turi gukora inzu ku nzu hari igihe bishobora kugorana cyane nk’akarere k’umujyi, kuko hari igihe usanga ababyeyi bamwe badahari kugira ngo za nyigisho umujyanama w’ubuzima abaha ku bijyanye n’imikurire y’umwana no kumukurikirana ntibabyumve, byaba byiza hagiye habaho nk’umwihariko.”

    Yavuze ko nkuko inzego z’ibanze zahawe umwanya mu gutegura iyi gahunda, zajya zinahabwa umwihariko cyangwa zigahabwa umwanya hakongerwaho iminsi ku miryango yacikanwe cyane cyane mu turere tw’umujyi.

    Kamanzi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta ziba zashyizweho ngo kuko akenshi ziba zigamije gutuma imiryango yabo irushaho kubaho neza.

    Ababyeyi bafite abana kandi basabwe gufata ibinini bibagenewe kandi bagakurikirana abana babo nkuko bikwiriye.

    Abana bahawe ibinini bya Vitamin

    Abajyanama b’ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutanga ibinini ahantu hatandukanye

  • Imijyi y'uturere yasabiwe umwihariko mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n'umwana – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 7 Werurwe 2021, Minisiteri y'Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, abajyanama b'ubuzima n'ibigo by'amashuri hari gutangwa ibinini ku bana ndetse n'ababyeyi batwite.

    Ababyeyi batwite bari guhabwa ikinini cya Fer kizwiho kongerera umubyeyi amaraso n'ubudahangarwa bw'umubiri mu kurwanya inzoka, ikinini cya Vitamine A gikingira ubuhumyi, ikinini cy'ubururu gihabwa abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 11 naho ikinini cy'umutuku kigahabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku bana bafite amezi 59, ni ukuvuga imyaka itanu.

    Uretse ibi binini kandi haranatangwa ibinini bya Mebendazole, biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, haranatangwa kandi ikinini cy'inzoka cya Albendazole gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda.

    Ubusanzwe iki cyumweru cyategurirwaga ku rwego rw'igihugu ariko bitewe n'icyorezo cya COVID-19 inzego z'ibanze zahawe inshingano zo gutegura iki cyumweru, bakajya basanga abana ku mashuri, ababyeyi n'abana bakiri bato bakabasanga mu ngo hifashishijwe Amasibo.

    Kamanzi Axelle yavuze ko bishimiye guhabwa umwanya mu gutegura iki cyumweru.

    Ati 'Tukimara kumenya ko tuzategura icyumweru cyahariwe umubyeyi n'umwana, twakoze inama ku rwego rw'Akarere n'ibitaro, nyuma dukora inama yaguye n'abayobozi b'ibigo nderabuzima n'abayobozi b'imirenge dukoresheje uburyo bwa Webex, twarebeye hamwe uko gahunda iteye n'ibikoresho tuzifashisha.'

    Visi Meya Kamanzi yakomeje avuga ko abayobozi b'Ibigo Nderabuzima bagiye gufata imiti hakiri kare ku buryo ngo inama bakoze ya nyuma bareberaga hamwe uko buri murenge witeguye n'ibikoresho byawugezeho.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu gahunda zose zisigaye zikorerwa mu Masibo bitewe na COVID-19 agasanga bitagora cyane umuturage ahubwo abyishimira ngo kuko asangwa iwe mu rugo bikamurinda na we gusiragira.

    -  Abo mu nzego z'ibanze barasaba guhabwa umwanya mu bitegurirwa umuturage
    Kamanzi yasabye inzego z'ubuzima kujya ziha umwana inzego z'ibanze mu gutegura gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubuzima bw'umuturage ngo kuko bibafasha mu kuzikurikirana neza, bakazigira izabo.

    Ati 'Ubundi iyo wagize uruhare mu itegurwa ry'ibikorwa, birakorohera mu kubishyira mu bikorwa, muri gahunda zindi ziri imbere zifite aho zihuriye no kuzamura ubuzima bw'abaturage, turamutse tugize uruhare mu kubitegura byajya bitworohera kuko buri Karere kaba gafite umwihariko wako n'uburyo gakoramo ibintu.'

    Yakomeje avuga ko iyo bagize uruhare mu gutegura ibikorwa runaka birushaho kuborohera kubishyira mubikorwa, avuga ko gahunda yo guha abana ibinini izabafasha mu gutuma umwana akura neza ntagaragare mu igwingira ku buryo umwana akura neza.

    -  Imbogamizi bagihura na zo

    Mu Karere ka Musanze haracyagaragara imbogamizi ndetse n'ahandi mu mijyi aho usanga abajyanama b'ubuzima n'inzego z'ibanze hari ubwo bajya kureba umuturage iwe bagasanga yagiye gushakisha icyo abana barya bikarangira atabonetse gahunda yari imuteganyirijwe cyangwa iteganyirijwe umwana we ikamucika.

    Ati 'Wenda kuko turi gukora inzu ku nzu hari igihe bishobora kugorana cyane nk'akarere k'umujyi, kuko hari igihe usanga ababyeyi bamwe badahari kugira ngo za nyigisho umujyanama w'ubuzima abaha ku bijyanye n'imikurire y'umwana no kumukurikirana ntibabyumve, byaba byiza hagiye habaho nk'umwihariko.'

    Yavuze ko nkuko inzego z'ibanze zahawe umwanya mu gutegura iyi gahunda, zajya zinahabwa umwihariko cyangwa zigahabwa umwanya hakongerwaho iminsi ku miryango yacikanwe cyane cyane mu turere tw'umujyi.

    Kamanzi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta ziba zashyizweho ngo kuko akenshi ziba zigamije gutuma imiryango yabo irushaho kubaho neza.

    Ababyeyi bafite abana kandi basabwe gufata ibinini bibagenewe kandi bagakurikirana abana babo nkuko bikwiriye.

    Abana bahawe ibinini bya Vitamin

    Abajyanama b’ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutanga ibinini ahantu hatandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imijyi-y-uturere-yasabiwe-umwihariko-mu-cyumweru-cyahariwe-umubyeyi-n-umwana

  • Tom Close na Muyoboke Alex ni bo batangije ig… – #rwanda #RwOT

    Iyo uganiriye na Alex Muyoboke watangije urugamba rwo kumurika album mu bitaramo birimo abahanzi benshi, avuga ko uwo muco wari mushya mu Rwanda rw'icyo gihe. Yanyarukiye i Kampala asanga abahanzi barimo Michael Ross Kakooza ari kumurika album ahakura igitekerezo noneho agarutse i Kigali aganiriza Tom Close bemeranya kubishyira mu bikorwa ndetse byarashobotse. 

    Kuva mu 2007 bwana Muyoboke Alex yabaye umujyanama (Manager) wa Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Charly na Nina, Allioni na Chris Hat afite muri iyi minsi. Ubwo Tom Close yamurikaga album, uyu muhanzi yari mu biganza bya Muyoboke. Ati:''Mu 2008 Tom Close yamuritse album bwa mbere mu gitaramo cyarimo abahanzi 40 i Huye muri Auditorium kandi bose bararirimbye''. 


    Alex Muyoboke ateruye igikombe yahawe ku bwo guteza imbere muzika

    Akomeza avuga ko abahanzi bari bavuye i Kigali baje gufasha Tom Close kumurika uwo muzingo (album launch) batangiye kuririmba saa moya za nimugoroba barakesha kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo, iyo ‘Album launch’ yari yatewe inkunga na MTN Rwanda.


    Muyoboke Alex hamwe na Tom Close

    Aganira na Inyarwanda, Muyoboke yasobonuye ko hari ibintu bakoze hataraza iterambere abariho ubu bafite. Ati: “Ni njye muntu wa mbere watangije ibijyanye no kumurika album mu Rwanda kandi internet yari itaratera imbere ni nanjye watangije igikorwa cyo kureberera inyungu z'abahanzi''.

    Riderman mu 2008 yabaye umuhanzi wa kabiri wamuritse album yitwa ”Rutenderi”

    Muri uwo mwaka amaze gufasha Tom Close kumurika album bigacamo yahise afungura imiryango noneho n'abandi bahanzi barimo Riderman umenyereweho kumurika album ku ya 25 Ukuboza buri mwaka, ubwo muri uwo mwaka yahise amufasha kumurika iyitwa ‘Rutenderi’ ari nayo yahereyeho. Muyoboke avuga ko hari umwaka Dream Boys yigeze kumurika album ebyiri mu mwaka umwe. 


    Riderman ubu afite album nyinshi mu baraperi bose bo mu Rwanda (yujuje 7)

    Alex Muyoboke yafashije Tom Close kumurika album 2 mu gihe bamaranye, itsinda ryahoze ryitwa Dream Boys arifasha kumurika album ebyiri, Iryahoze ari irya batatu ku rugamba ariryo Urban Boys yarifashije kumurika album ebyiri, itsinda rya Charly na Nina yarifashije kumurika album imwe ari nayo iheruka, gusa hari abahanzi barimo Yverry, Social Mula n'abandi nabo yagiye agira uruhare mu imurikwa rya za album zabo.


    Alex Muyoboke ni we watangije mu Rwanda ibijyanye no kubera abahnzi abajyanama (Manager)

    Turebe ibigwi bya Tom Close muri muzika nyarwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2021


    Tom Close wakoze umuziki yiga ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda ni umwe mu baririmbye indirimbo zirimo ubuzima bwa buri munsi abanyarwanda babamo. Urugero ‘Kuki’, ‘Sibeza’, n'izindi. Twabonye ko ari we ufite amateka yo kumurika bwa mbere album mu gitaramo cyahuriwemo n'abahanzi 40 bose bakaririmba. 

    Mu 2009 yamuritse iya kabiri noneho azana itsinda rya Goodlife ndetse kuva i Kigali berekeza i Huye baje mu modoka itari imenyerewe ya Limousine (Limuzine). Icyo gitaramo cyabereye i Huye (Butare) mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse kinabera kuri stade nto (Petit stade) ku bufatanye na EAP.

    Tom Close watangiye kwamamara ari muri kaminuza ni we wafashije The Ben kwinjira mu muziki


    Mu 2011 Tom Close ni we watwaye PGGSS ku nshuro ya mbere aba yanditse amateka yaje kwandikwa n'abamukurikiye ndetse yari gukorana indirimbo na Sean Kingston wari ugezweho mu muziki wa Amerika n’ubwo nta byera ngo de, uwo mushinga waje kuburirwa umusaruro bijyanye n'uko wari witezwe. 

    Tom Close yakoranye n'abahanzi barimo Goodlife, Big-Fizzo, n'abandi. Mbere y'uwo mwaka yatwaye ibihembo bya Salax Awards. Tom Close ubu ni we kiraro cyciweho na The Ben mu kwinjira mu muziki ukaba waranamuhiriye kandi ajya abivuga ko iyo hatabaho Tom Close ubanza umuziki we wari kubaho ariko biciye mu zindi nzira. 


    The Ben akunze gutangaza ko Tom Close asobanuye byinshi ku muziki we

    Tom Close yaramufashije ndetse anegukana ibihembo birimo Salax awards ya 2008, 2009 na 2010 nka ‘Best artist of the year’ muri R&B. The Ben ahora ashimira Tom Close ati:''Uhora utubera icyitegererezo mu byo ukora byose, uhora utera intambwe mbere ngari kurusha abandi, aho waba uri hose”

    “Ibyo ukora byose ndetse n'aho uzajya hose, uzahora uri mukuru wanjye nishimira, kuko wambereye icyitegererezo, wambereye umuvandimwe mwiza, umbera inshuti nyanshuti, ndagushimira uko wagiye umfasha mubyo nagezeho byose.' Aya magambo arasobanura neza ko urugendo rwa The Ben rwatangijwe na Tom Close.

    Tom Close ubu ni umuyobozi muri Leta akabifatanya n’umuziki

    Tom Close twavuga ko ari we muhanzi wateje imbere injyana ya R&B mu muziki nyarwanda w'ikiragano gishya ndetse akaba yaraharuriye inzira abandi bahanzi bari kusa ikivi muri iyi minsi. Kuri ubu afite album zirindwi akaba ari gukora ku ya munani. Kuva yarangiza kamuniza akinjira mu kazi ka Leta umuziki yagiye awukora buhoro adashyizemo imbaraga nyinshi nk’uko yawukoraga akiri muri kaminuza bitewe n’uko aba afite inshingano yinshi. 

    Jay Polly we avuga ko kuba Tom Close yaratwaye PGGSS akaba atakiri mu ihatana rya muzika nyarwanda byatewe n’akazi yahawe na Leta kandi nabyo abona ari intambwe nziza ku muhanzi nyarwanda. Ati: ''Buriya Tom kariya kazi nako ni job kandi biradushimisha twe abahanzi kuba mugenzi wacu aba ari mu zindi nshingano agakomeza agakora na muzika ni iby’agaciro''.

    Tom Close yanditse amateka mu njyana ya R&B mu Rwanda 


    Abakiri bato bari kwinjira muri muzika bakwiriye kumenya ibigwi bya bakuru babo n'urugamba rutoroshye barwaniye uyu muzika ukaba warabaye ubucuruzi nyamara bakuru babo barabikoze batagamije indonke ari ukwitanga no gukunda umuziki. 

    Mu gusoza hakwiriye gushimirwa bwana Alex Muyoboke wagiye kwiga uburyo album imurikwa akaza kubishyira mu bikorwa bigaharurira inzira abandi ndetse na Tom Close wakundishije abakiri bato injyana ya R&B na we akwiriye ishimwe kuko benshi bari mu muziki bakuze bamufata nk'ikitegererezo bitewe n'ibyo yakoze twavuze hejuru.

    Ntiyahagaritse ahubwo aracyagerageza mu mwanya muto aba afite, akajya studio agakora indirimbo ze akanafasha abanyempano bashya baba bamwiyambaje, akabifatanya n'inshinganzo za Leta aho ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).


    Muyoboke yafashije Charly na Nina kwamamara mu muziki

    REBA HANO ‘NABA UMUYONGA’ YA TOM CLOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103357/tom-close-na-muyoboke-alex-ni-bo-batangije-igikorwa-cyo-kumurika-album-mu-2008-ese-byari-b-103357.html

  • Huye: Abaturage baherutse guterwa n'ibisimba bikabicira amatungo bashumbushijwe – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ko hari inyamaswa zo mu gasozi ziva mu Bisi bya Huye zikaza kubicira amatungo.

    Bamwe mu baturage babonye ibi bisimba bavuga ko bijya kumera nk'imbwa ariko byo bikaba ari binini.

    Bavuze ko ibi bisimba byatangiye kubatera mu Ukuboza 2020 aho bisanga amatungo mu kiraro bikayarya. Mu kwica ihene n'intama biziruma ku ijosi no ku maguru, naho ingurube biziruma ku gikanu.

    Abari bafite amatungo magufi arimo ihene, intama n'ingurube yishwe n'izo nyamaswa bari basabye ubuyobozi kubagoboka.

    Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwabagobotse bubaha amatungo magufi 29 arimo ingurube, ihene n'intama.

    Bakimara gushyikirizwa ayo matungo bashimiye kuba ubuyobozi bwabatekerejeho.

    Nshimiyimana Alexis ati 'Rwose kuba akarere kanshumbushije ni Leta nziza, ndishimye cyane.'

    Gabiro Bertin we yavuze ko ari ibyishimo kuba abayobozi bafata umwanya bakaza kureba ibyago bagize kandi bakabashumbusha.

    Ati 'Njyewe byaranshimishije kubona Umuyobozi w'Umurenge aje iwanjye n'imodoka kureba ibyambayeho. Byadushimishije cyane kuko ubuyobozi bw'u Rwanda bwita ku baturage, bidutera ishema.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko bashumbushije aba baturage kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, abasaba kuba maso bakarinda amatungo yabo kandi bakirinda kuyazerereza ku gasozi.

    Ati 'Mu muco nyarwanda nk'uko tugira gahunda yo gutabarana kandi umuturage wacu ahora ku isonga, nibwo ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwatekereje buravuga buti aba baturage reka tubashumbushe.'

    'Ni uburyo bwo kugira ngo umuntu ntasubire inyuma ku ntambwe yari amaze gutera. Tubasabye kubaka ibiraro bakabikomeza kandi bakirinda gusiga amatungo ku gasozi.'

    Kamana yavuze ko nubwo nta muntu ibyo bisimba birakomeretsa cyangwa ngo bimuhitane, abaturage bakwiye kwitwararika cyane cyane barinda abana bato kugenda bwije cyangwa kujya ahadatuwe bari bonyine.

    Imibare igaragaza ko mu mezi abiri izo nyamaswa zimaze kwica amatungo 41 y'abantu 31. Amatungo yishwe n'ibi bisimba arimo ihene icyenda, intama esheshatu n'ingurube 16.

    Usibye muri Gishamvu Gusa ubuyobozi buvuga ko izo nyamaswa hari indi mirenge zijya kwicamo amatungo irimo uwa Huye na Karama.

    Abashumbushijwe bahawe amatungo arimo intama n’ingurube

    Bahawe amatungo magufi arimo n’ingurube

    Bishimiye ko ubuyobozi bwabazirikanye burabashumbusha

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abaturage-baherutse-guterwa-n-ibisimba-bikabicira-amatungo-bashumbushijwe

  • #MissRwanda2021: Dore abakobwa 5 baza imbere… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bose bafite akazi katoroshye, ko kwiyamamaza hifashishijwe imbuga nkoranyamaba ariyo mpamvu abatunze WhatsApp babona amafoto menshi atandukanye aba abasaba gushyikikira runaka mu kumutora mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa hifashishijwe Interineti (Online).

    Ni ku munsi wa 2, amatora agezeho. Buri mukobwa yahawe nimero yo kumutoreraho. Uyu mwaka wa 2021 ibintu byahinduye umuvuno babikora mu nzira z’iyakure hifashishwa interineti. Abakobwa 20  ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp). 

    Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525. Reka turebe abakobwa 5 ubu bayoboye abandi kuri uyu munsi.(Igiteranyo cy’amajwi ya SMS na Online).

    1.Kabagema Laila

    Uyu mukobwa akomeje kuyobora bagenzi be 37 mu majwi, yambaye nimero 11, afite imyaka 19 y’amavuko akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali, atorerwa kuri Kode 11. Mu matora ya SMS afite amajwi angana na; 22003, Online; 8112.

    2.Musango Natalie

    Aza ku mwanya wa kabiri mu gutorwa cyane, afite Kode 19, afite imyaka 22, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Mu majwi afite magingo aya, mu butumwa (SMS) ni 17857, online ni 9272

    3.Umutesi Lea

    Umutesi Lea, ni umukobwa w’imyaka 22, afite Kode ya 27, akaba ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Amajwi ye muri SMS angana na 14739 mu gihe Online angana na 4542

    4.Mutesi Doreen

    Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 19, akagira Kode ya 20, mu majwi afite kuri SMS ni 13583, Online ni 5121.

    5.Ingabire Esther

    Uyu mukobwa Ingabire Esther afite imyaka 19, akagira Kode 6, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Amaze kugira amajwi yo kuri SMS angana na 14520, naho Online afite amajwi 3294.

    Twabibutsako amatora akomeje kugeza tariki 06 Werurwe 2021, guhera saa kumi kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) LIVE kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official akaba ari bwo hazatangazwa abatsinze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103376/missrwanda-2021-dore-abakobwa-5-baza-imbere-mu-majwi-mu-gihe-kabagema-laila-akomeje-kubere-103376.html

  • Huye: Abaturage baherutse guterwa n’ibisimba bikabicira amatungo bashumbushijwe –

    Mu minsi ishize bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ko hari inyamaswa zo mu gasozi ziva mu Bisi bya Huye zikaza kubicira amatungo.

    Bamwe mu baturage babonye ibi bisimba bavuga ko bijya kumera nk’imbwa ariko byo bikaba ari binini.

    Bavuze ko ibi bisimba byatangiye kubatera mu Ukuboza 2020 aho bisanga amatungo mu kiraro bikayarya. Mu kwica ihene n’intama biziruma ku ijosi no ku maguru, naho ingurube biziruma ku gikanu.

    Abari bafite amatungo magufi arimo ihene, intama n’ingurube yishwe n’izo nyamaswa bari basabye ubuyobozi kubagoboka.

    Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabagobotse bubaha amatungo magufi 29 arimo ingurube, ihene n’intama.

    Bakimara gushyikirizwa ayo matungo bashimiye kuba ubuyobozi bwabatekerejeho.

    Nshimiyimana Alexis ati “Rwose kuba akarere kanshumbushije ni Leta nziza, ndishimye cyane.”

    Gabiro Bertin we yavuze ko ari ibyishimo kuba abayobozi bafata umwanya bakaza kureba ibyago bagize kandi bakabashumbusha.

    Ati “Njyewe byaranshimishije kubona Umuyobozi w’Umurenge aje iwanjye n’imodoka kureba ibyambayeho. Byadushimishije cyane kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwita ku baturage, bidutera ishema.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko bashumbushije aba baturage kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, abasaba kuba maso bakarinda amatungo yabo kandi bakirinda kuyazerereza ku gasozi.

    Ati “Mu muco nyarwanda nk’uko tugira gahunda yo gutabarana kandi umuturage wacu ahora ku isonga, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatekereje buravuga buti aba baturage reka tubashumbushe.”

    “Ni uburyo bwo kugira ngo umuntu ntasubire inyuma ku ntambwe yari amaze gutera. Tubasabye kubaka ibiraro bakabikomeza kandi bakirinda gusiga amatungo ku gasozi.”

    Kamana yavuze ko nubwo nta muntu ibyo bisimba birakomeretsa cyangwa ngo bimuhitane, abaturage bakwiye kwitwararika cyane cyane barinda abana bato kugenda bwije cyangwa kujya ahadatuwe bari bonyine.

    Imibare igaragaza ko mu mezi abiri izo nyamaswa zimaze kwica amatungo 41 y’abantu 31. Amatungo yishwe n’ibi bisimba arimo ihene icyenda, intama esheshatu n’ingurube 16.

    Usibye muri Gishamvu Gusa ubuyobozi buvuga ko izo nyamaswa hari indi mirenge zijya kwicamo amatungo irimo uwa Huye na Karama.

    Abashumbushijwe bahawe amatungo arimo intama n’ingurube

    Bahawe amatungo magufi arimo n’ingurube

    Bishimiye ko ubuyobozi bwabazirikanye burabashumbusha

    [email protected]


  • Avuga Ikinyarwanda adategwa! Ibitangaje ku mu… – #rwanda #RwOT

    Muhammad Razak ni umunyarwanda ukomoka ku muhinde witwa Muhammad Salim, wabyawe na Barkatali [se kuruwa wa Muhammad ] wavuye iwabo hagati y’umwaka wa 1908 na 1910. Uyu Sekuru wageze mu Rwanda hagati y’iyi myaka, yari atuye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Muhammad yavuze ko i Kigali mu mujyi ahubatse umusigiti hari mwabo sekuru akahaha abasiramu

    Muhammad aganira na ISIMBI TV ikorera kuri Youtube yavuze ko uyu musaza ubyara se atagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana kera, icyakora avuga ko yari afite amateka maremare. 

    Yongeraho ko se yamubwiye ko uyu mukambwe yari inshuti magara y’umwami Musinga. Mu kinyarwanda gitomoye adategwa yagize ati “Uko numva ngo yari inshuti y’umwami Musinga ngo yigeze no kumugurisha imodoka mu 1920 cyangwa 1922”.

    Ku bijyanye n’uko sekuru yageze mu Rwanda, Muhammad yavuze ko se yamubwiye ko uyu musaza yahageze atorotse. Ati”Ni umuntu wakoraga mu bwato bunini bwakoraga Mombasa -Mombai. Sasa umunsi umwe ngo ubwato bwageze Mbombasa umusaza aritorokera aguma muri Kenya na za Tanzania ariko amaherezo aza gutura Inyanza”. 

    Muhammad yavuze ko yavutse mu mwaka wa 1968 avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru. Naho se ngo we yavukiye i Gitwe akaba yaritwaga Muhammad Salim.

    Sekuru waje mu Rwanda atarotse agatura i Nyanza ngo yari inshuti magara y’umwami Musinga aza no kumugurisha imodoka ye

    Salim se wa Muhammad ngo yari mu batunze agatubutse mu gihe cye kuko yari afite amasambu ahantu henshi nka za Rulindo, Kiramuruzi n’ahandi. Gusa iyi mitungo nawe yayikomoye kuru se Barkatali [sekuruwa wa Muhammad ] kuko yari afite amaduka menshi n’ibibanza muri iyi Kigali nk’uko uyu mwuzukuru we yabisobanuye.

    Yagize ati “Hano i Kigali yari afite amaduka hariya haruguru y’isoko n’ahantu bubatse umusigiti hariya hagati mu mujyi uko numva ngo hari mu wacu n’uko yahahaye abayisilamu ngo bubakemo uriya musigiti aho bita ku bavunjayi hariya ku iposita”. Muhammad yagaragaje ko se wari mukuru ari we wakomeje gukurikirana imitungo ya sekuru Barkatali witabye Imana aguye i Bujumbura mu 1951.

    Yashimangiye ko ari umuhinde atavangiye kuko se yateze akajya gushaka umugore i wabo mu 1963. Icyakora yongeyeho ko mukuru we wamenyekanye mu masiganwa y’amamodoka yarongoye umunyarwandakazi ndetse nawe umugore atunze akaba ari umumetisi ufite amaraso y’abanyarwanda kuko nyirakuru akomoka i Nyanza.

    Ku myaka afite 53, Muhammad yageze mu Buhindi inshuro eshatu gusa, ibi byatumye yibera umunyarwanda wuzuye ku buryo avuga Ikinyarwanda adategwa hakaba hari n’abamwibeshyaho bakamutuka bibwira ko atabumva akabasubiza nk’uko yabiteyemo urwenya.

    Yagize ati “Bikunze kumbaho umuntu ashobora kukureba wamureba ngo dore uko kireba ntamenye ko ndi kumwumva! Ejo bundi nagiye Nyabugogo umujene aravuga ngo reba icyo gihinde ukuntu kireba, ndamubwira ngo ndi kureba nyoko se! hahaha mpindukiye ndamubura”. Kugeza ubu ngo ntaho ahagaze kuko iyo ari mu banyarwanda bamwita umuhinde yagera mu bahinde bakavuga ko ari umunyarwanda.

    REBA HANO UKUNTU MUHAMMAD AVUGA ADATEGWA IKINYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103368/ni-kavukire-uvuga-ikinyarwanda-adategwa-ibitangaje-ku-muhinde-wimyaka-53-wavukiye-i-gicumb-103368.html

  • Injangwe ya Cristiano Ronaldo yategewe indeg… – #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodriguez bafashe icyemezo maze bohereza injangwe yabo yitwa Pepe kwivuza imvune yahuye nayo, iyi njangwe ikomoka mu bwoko bwihariye kuko ku isi hari umunani nkazo gusa.

    Cristiano ateruye injangwe ye Pepe

    Iyi njangwe yategewe indeye yihariye imaze imyaka irenga ibiri ibana n’uyu muryango, iri mu bwoko  bw’ibinyabuzima byitwa sphinx. Imvano yo kuyijyana kuyivuza, amakuru avuga ko yagonzwe n’imodoka muri Turin aho uyu mukinnyi Cristiano ukinira Juventus n’umufasha we batuye.

    Iyi njangwe, Pepe yagiye mu ndege yihariye y'umuryango yerekeza muri Espagne kwivuza imvune, nk’uko Cadena COPE ibivuga. Byatwaye amayero ibihumbi bitatu (hafi Miliyoni 4 z’Amanyarwanda). Ubwoko bw’iyi njangwe Pepe irimo ngo bugura amayero 3,000, nk’uko El Partidazo de COPE ibivuga.

    Cristiano na Georgina bahisemo kuyohereza muri Espagne itwawe n’indege yihariye kugira ngo nimara gukira izasubire mu Butaliyani byihuse.

    SRC: Marca

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103378/injangwe-ya-cristiano-ronaldo-yategewe-indege-yihariye-igiye-kwivuza-imvune-103378.html

  • Hasinywe amasezerano y’ishyirwaho ry’Icyicaro cya World Vision International mu Karere kizaba i Kigali –

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasinyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo.

    Minisiriri Biruta yashimiye World Vision kuba yarahisemo gushyira Icyicaro mu Rwanda ndetse avuga ko yizeye ko amasezerano y’ishyirwaho ryacyo azatuma habaho amahirwe y’imikoranire n’ubufatanye byiza kurushaho.

    Ati “Guverinoma y’u Rwanda na World Vision International bimaze imyaka bifite imikoranire yatanze umusaruro, umubano wagejeje ku kuba ibikorwa by’uwo muryango byarageze mu turere 29 mu gihugu kandi ukaba ari nawo muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda utanga akazi kuri benshi [Abanyarwanda].”

    “Ibyo bituma nizera ko amasezerano yo kuhashyira Icyicaro azanye amahirwe akomeye mu kurushaho kwagura no gukomeza ubufatanye bwacu.”

    Dr Biruta yaboneyeho gusaba uwo muryango gufasha u Rwanda n’Isi muri rusange guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana miliyoni 2,5 muri miliyoni 113 bacyanduye.

    Yakomeje ati “Ndasaba World Vision International gushyigikira u Rwanda n’Isi muri rusange mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni ngombwa cyane gukorera hamwe.”

    Mu izina ry’umuryango, Dr. Omollo usanzwe ari n’umuyobozi wawo wungirije ku Isi yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bagiye gutangiza Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda kuko bibaye “ibuye ry’ifatizo” ku muryango n’ubufatanye bwawo narwo, ahamya ko bizatuma gahunda z’umuryango zirushaho kugerwaho.

    Yagize ati “Aya masezerano dusinye uyu munsi ni ibuye ry’ifatizo rigiye kongerera ingufu ibikorwa dusanzwe dufite mu Rwanda, ritwongerere ubushobozi [mu bakozi], rizane amahirwe menshi ndetse ryongere iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda ari ahantu heza kandi hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye.

    Yagize ati “World Vision irishimye cyane kuba yemerewe gushyira Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda, kubera ko aha ni ahantu heza cyane ho kugishyira. Njye n’Umuryango wanjye tumaze imyaka ine mu Rwanda; twungutse kuba dutekanye, kubona itumanaho ryiza kandi ryihuta ndetse n’uko ibidukikije bimeze ni byiza.”

    Kerrigan yavuze ko gusaba gushyira mu Rwanda Icyicaro byatewe n’iterambere rumaze kugeraho nyuma y’amateka mabi yarushegeshe.

    Yakomeje ati “Mu myaka 25 ishize hari byinshi kandi byiza u Rwanda rwakoze, byemerera World Vision kuba yahashyira Icyicaro cy’Akarere kugira ngo turusheho kugira imikoranire myiza. Hari itumanaho ryiza, ndetse kuhava werekeza mu bindi bihugu biroroshye ku buryo twasanze ibikenewe byose kugira ngo hashyirwe Icyicaro bihari.”

    Yavuze ko Abanyarwanda bazungukira cyane ku kuba Icyicaro kibegerejwe, kuko imikorere y’uyu muryango izabageraho mbere bigatuma abagenerwabikorwa barushaho kwitabwaho.

    Kerrigan yatangaje kandi ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’uwo muryango akubiyemo uko uburyo bw’imikoranire buzaba buteye, ibintu byitezweho kwagura ibikorwa byawo haba mu Gihugu no mu Karere.

    Yakomeje ati “Mu masezerano twagiranye harimo ko abakozi tuzakoresha mu Karere, abenshi bazaba ari Abanyarwanda. Twiteze ko ari byinshi tuzungukira ku nzobere z’Abanyarwanda zizakorana ubunyamwuga.”

    Umuryango World Vision International usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by’ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n’imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Ni umuryango ufasha ababikeneye bose utarobanuye. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, ubu ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo, nyuma yo gusinya amasezerano

    Umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yavuze ko mu Rwanda ari ahantu hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye

  • Hasinywe amasezerano y'ishyirwaho ry'Icyicaro cya World Vision International mu Karere kizaba i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasinyweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo.

    Minisiriri Biruta yashimiye World Vision kuba yarahisemo gushyira Icyicaro mu Rwanda ndetse avuga ko yizeye ko amasezerano y'ishyirwaho ryacyo azatuma habaho amahirwe y'imikoranire n'ubufatanye byiza kurushaho.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda na World Vision International bimaze imyaka bifite imikoranire yatanze umusaruro, umubano wagejeje ku kuba ibikorwa by'uwo muryango byarageze mu turere 29 mu gihugu kandi ukaba ari nawo muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda utanga akazi kuri benshi [Abanyarwanda].'

    'Ibyo bituma nizera ko amasezerano yo kuhashyira Icyicaro azanye amahirwe akomeye mu kurushaho kwagura no gukomeza ubufatanye bwacu.'

    Dr Biruta yaboneyeho gusaba uwo muryango gufasha u Rwanda n'Isi muri rusange guhangana n'icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana miliyoni 2,5 muri miliyoni 113 bacyanduye.

    Yakomeje ati 'Ndasaba World Vision International gushyigikira u Rwanda n'Isi muri rusange mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Ni ngombwa cyane gukorera hamwe.'

    Mu izina ry'umuryango, Dr. Omollo usanzwe ari n'umuyobozi wawo wungirije ku Isi yatangaje ko ari iby'agaciro kuba bagiye gutangiza Icyicaro cy'Akarere mu Rwanda kuko bibaye 'ibuye ry'ifatizo' ku muryango n'ubufatanye bwawo narwo, ahamya ko bizatuma gahunda z'umuryango zirushaho kugerwaho.

    Yagize ati 'Aya masezerano dusinye uyu munsi ni ibuye ry'ifatizo rigiye kongerera ingufu ibikorwa dusanzwe dufite mu Rwanda, ritwongerere ubushobozi [mu bakozi], rizane amahirwe menshi ndetse ryongere iterambere ry'imibereho myiza y'Abanyarwanda.'

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda ari ahantu heza kandi hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy'Akarere bikwiye.

    Yagize ati 'World Vision irishimye cyane kuba yemerewe gushyira Icyicaro cy'Akarere mu Rwanda, kubera ko aha ni ahantu heza cyane ho kugishyira. Njye n'Umuryango wanjye tumaze imyaka ine mu Rwanda; twungutse kuba dutekanye, kubona itumanaho ryiza kandi ryihuta ndetse n'uko ibidukikije bimeze ni byiza.'

    Kerrigan yavuze ko gusaba gushyira mu Rwanda Icyicaro byatewe n'iterambere rumaze kugeraho nyuma y'amateka mabi yarushegeshe.

    Yakomeje ati 'Mu myaka 25 ishize hari byinshi kandi byiza u Rwanda rwakoze, byemerera World Vision kuba yahashyira Icyicaro cy'Akarere kugira ngo turusheho kugira imikoranire myiza. Hari itumanaho ryiza, ndetse kuhava werekeza mu bindi bihugu biroroshye ku buryo twasanze ibikenewe byose kugira ngo hashyirwe Icyicaro bihari.'

    Yavuze ko Abanyarwanda bazungukira cyane ku kuba Icyicaro kibegerejwe, kuko imikorere y'uyu muryango izabageraho mbere bigatuma abagenerwabikorwa barushaho kwitabwaho.

    Kerrigan yatangaje kandi ko amasezerano hagati y'u Rwanda n'uwo muryango akubiyemo uko uburyo bw'imikoranire buzaba buteye, ibintu byitezweho kwagura ibikorwa byawo haba mu Gihugu no mu Karere.

    Yakomeje ati 'Mu masezerano twagiranye harimo ko abakozi tuzakoresha mu Karere, abenshi bazaba ari Abanyarwanda. Twiteze ko ari byinshi tuzungukira ku nzobere z'Abanyarwanda zizakorana ubunyamwuga.'

    Umuryango World Vision International usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by'ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n'imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Ni umuryango ufasha ababikeneye bose utarobanuye. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, ubu ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo, nyuma yo gusinya amasezerano

    Umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yavuze ko mu Rwanda ari ahantu hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy'Akarere bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-y-ishyirwaho-ry-icyicaro-cya-world-vision-international-mu