Blog

  • Umutwe udakira: Ibiwutera n’uko wabasha kuwirinda #rwanda #RwOT

    Kurwara umutwe ni ikintu rusange ku bantu dore ko nko mu gihe cy’izuba ho usanga benshi bahorana imiti iwuvura cyangwa bagahorana amazi yo kubafasha kuwurwanya. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, hari abagira uburwayi bw’umutwe budakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo.

    Ni iki gitera umutwe udakira?

    Kurwara umutwe biba bigaragaza ko mu mubiri hari ikitagenda neza. Kubura amazi mu mubiri, kunanirwa, indwara z’amaso, ni bimwe mu bitera umutwe muri rusange. Kuwurwara bihoraho bishobora guturuka kuri imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zikurikira:

    • Kubyimba cyangwa ibindi bibazo biba ku miyoboro y’amaraso yo mu bwonko n’ikikije ubwonko, harimo n’indwara ya stroke

    • Indwara ziterwa na mikorobe nka mugiga

    • Ibibyimba ku bwonko

    • Gukomereka bikagera ku bwonko

    • Gukoresha nabi kandi kenshi imiti y’umutwe. Aha bivuze gukoresha iyi miti iminsi irenze ibiri mu cyumweru cyangwa irenze icyenda mu kwezi.

    N’ubwo izi ari zo mpamvu nyamukuru zitera umutwe udakira, hari ibyongera ibyago byo kurwara uyu mutwe udakira. Muri byo twavuga:

    • Kuba igitsinagore

    • Guhangayika

    • Kwiheba no kwigunga

    • Kudasinzira neza

    • Kugona

    • Umubyibuho ukabije

    • Gukoresha ikawa cyane cyangwa ibirimo ikawa

    Ingaruka

    Kurwara umutwe udakira bigendana n’izindi ngaruka zinyuranye harimo kwiheba no kwigunga, guhangayika, kubura ibitotsi, n’ibindi bifata imitekerereze.

    Ni gute wakwirinda?

    N’ubwo hari ibiwutera bidashobora kwirindwa, ariko hari ibyo wakora ukirinda uyu mutwe udakira.

    • Irinde ibiwugutera: Ushobora kuvuga ngo ntiwabimenya ariko ubikurikiranye wabimenya. Uko urwaye umutwe andika igihe wagufatiye, icyo wari uri gukora, aho wari uri ndetse n’igihe wamaze ukurya. Ibi bizagufasha kumenya ikibigutera.

    • Irinde gukoresha imiti cyane: Nk’uko hejuru byavuzwe gukoresha imiti kenshi nabyo bitera umutwe ugenda ugaruka. Gufata imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru byirinde.

    • Ruhuka usinzire bihagije: Umuntu mukuru akenera byibuze amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi yo gusinzira. Niba bigukundira gira isaha yo kuryama idahinduka bizagufasha.

    • Ntugasimbuke amafunguro: Fata amafunguro kandi arimo intungamubiri ku masaha adahinduka. Niba ubyibushye fata amafunguro agufasha gutakaza ibiro, wirinde ibitera umutwe nk’ikawa cyangwa ibyokunywa ibonekamo.

    • Kora siporo: Siporo ni kimwe mu bigufasha kurwanya ibyago byo kurwara umutwe. Gutwara igare, koga, kugenda n’amaguru ni bimwe mu byagufasha.

    • Irinde cyangwa ugabanye stress: Bumwe mu buryo bukurinda stress harimo meditation, kuganira n’uwo wisanzuyeho, koroshya ubuzima, kugira gahunda mu byo ukora …

    • Gabanya ikawa: Nubwo imwe mu miti ivura umutwe habaho irimo caffeine (nka Panadol extra) ariko nanone ikawa ishobora gutera umutwe yo ubwayo. Gerageza ugabanye ikawa mu mafunguro yawe ya buri munsi.

    Wareba n’iyi nyigisho: Ingaruka mbi 6 ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero.

    Source:www.healthline.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umutwe-udakira-Ibiwutera-n-uko-wabasha-kuwirinda.html

  • Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y'umwimerere wahinduye imibereho y'abawukoramo – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangarije Radio Rwanda, aho bagaragazaga ko uretse kuba bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere, uyu mushinga banawukuramo ubumenyi bazifashisha mu kuvugurura ubuhinzi bwabo.

    Bamwe mu bakorera uyu mushinga ahahingwa ikawa ku Musozi wa Nyesonga mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, bavuze ko bahakura amafaranga abafasha kwiteza imbere n'ubumenyi bazifashisha mu mirima yabo.

    Kayisire Jean Damascène yagize ati 'Twabonyemo imirimo bidufasha gutunga ingo zacu. Ubu nishyura mituweli, nkanishyurira abana amashuri. Nubwo nkorera uyu mushinga, mfite imirima hafi. Nshobora kwigana uko bikorwa nkabikora mu mirima yanjye bikanteza imbere.'

    Hakizimana Athanasie we yagize ati 'Naje gushaka akazi hano ntafite n'ubushobozi bwo kwigurira isabune. Ubu mbona mituweli, abana banjye ndabambika, kandi nkabagirira isuku mu buryo bukwiriye. Naguze akagurube, ubu kageze nko ku bihumbi mirongo ine. Nahingaga ikawa zinyanyagiye, none ubu ngiye kujya nzihinga neza, nk'uko hano tubigenza.'

    Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko bahisemo guhinga ikawa mu buryo bw'umwimerere kuko bituma idatakaza uburyohe bwayo, bikayongerera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Twebwe turashaka gushyiramo ubundi buhanga, tugahinga iyo bita ikawa isanzwe, idaterwa imiti cyangwa ngo inashyirwemo ifumbire mvaruganda, ari yo yitwa ikawa y'umwimerere.'

    Akomeza asobanura ubwiza bw'ikawa y'umwimerere agira ati 'Abahanga mu bijyanye n'ikawa bavuga ko uko mu guhinga hifashishwa imiti n'ifumbire byakorewe mu nganda, biyigabanyiriza uburyohe bityo igatakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi buriya ikawa yahinzwe mu misozi miremire, irushaho kuba nziza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Kamana André, yavuze ko uyu mushinga uzongera umusaruro wa kawa nziza, bikagira akamaro ku karere no ku gihugu muri rusange kandi abaturage bakunguka akazi n'ubumenyi buzabafasha kuvugurura ubuhinzi bwa kawa mu mirima yabo.

    Mu mirima irimo iyi kawa iri guhingwa mu buryo karemano ivanze n'ibiti bya Makadamiya bikora igicucu mu rwego rwo kurinda ikawa izuba no kwica udukoko dushobora kwangiza ikawa hirindwa ikoreshwa ry'imiti mvaruganda.

    Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y'umwimerere wahinduye imibereho y'abawukoramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umushinga-wo-guhinga-ikawa-y-umwimerere-wahinduye-imibereho-y-abawukoramo

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 110 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 110 bituma abakirwaye bagera ku 1,016 barimo 10 barembye.

    Uyu munsi hakize abantu 15 batumye abamaze gukira bose baba 17,279.Abapfuye n'abagore babiri b'imyaka 58 na 50 n'abagabo babiri b'imyaka 66 na 58 bo mu mujyi wa Kigali.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Imiti n'Ibiribwa, FDA, cyasanze urukingo rwa Johnson & Johnson rwakorewe mu Bubiligi rushobora kurinda umuntu Covid-19 atewe dose imwe gusa, mu gihe izindi zari zisanzwe umuntu agomba guterwa dose ebyiri.

    Urukingo rwa Johnson & Johnson rwakozwe na sosiyete yitwa Janseen ishamikiye ku kigo gikora imiti cyitwa Johnson & Johnson giherereye mu Bubiligi.

    Mu nyandiko yanditswe n'Ikigo gishinzwe Imiti n'Ibiribwa muri Amerika, yasohowe na Janseen yemeje ko urukingo rwa Johnson & Johnson rufite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu Covid-19, rukagabanya abayandura ndetse n'abazahajwe nayo.

    Ibyavuye mu igerageza ryayo byerekanye ko rushobora kurinda abazahajwe n'indwara ku kigero kirenga 85%, gusa ariko muri rusange, ni ukuvuga mu kurinda Covid-19 isanzwe n'iyihinduranyije rufite ubushobozi bungana na 66%.

    Mu bakoreweho igerageza, byagaragaye ko mu minsi 28 bamaze guterwa urukingo, nta n'umwe wapfuye, ndetse nta n'uwigeze aremba ngo ajyanwe kwa muganga.

    Ku wa Gatanu nibwo hateganyijwe ko inzobere ziturutse mu Bubiligi zizahura n'abagize ikigo cya FDA kugira ngo hemezwe ko uru rukingo rwatangira gutangwa rukiyongera ku rwa Pfizer na Moderna.

    White House yavuze ko Amerika iteganya gutanga inkingo za Johnson & Johnson zingana na miliyoni eshatu mu cyumweru gitaha, mu gihe sosiyete yarukoze yahawe komande n'iki gihugu yo kugikorera dose zingana na miliyoni 100.

    Ibindi bihugu byasabye izi nkingo harimo u Bwongereza bwasabye dose miliyoni 30, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) wasabye dose miliyoni 200, Canada yasabye dose miliyoni 38, ibihugu biri mu gahunda ya Covax bisaba dose miliyoni 500.

    Urukingo rwa Johnson & Johnson biteganyijwe ko ruzarokora ubuzima bwa benshi kubera ko abantu bazajya baterwa dose imwe gusa, ndetse rukaba rubikwa muri firigo zisanzwe.

    Kugeza ubu, muri Amerika bantu miliyoni 65 bamaze guterwa inkingo, buri munsi hatangwa dose zingana na miliyoni 1,3, ndetse kuva zatangira gutangwa byagabanyije.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-110-barayandura

  • Miss Rwanda 2021: 5 bayoboye abandi, Laila akomeje kubereka igihandure #rwanda #RwOT

    Inshuti ni iki? Muragendana ntigusige, murasangira ntigucure, uyibitsa ibanga ntirimene, ibirenze kuri ibyo, inshuti uyibona aho rukomeye! Aha ubanza ari ho abakobwa 37 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 bakeneye inshuti nyanshuti kuko zidasinzira ku bwabo babashakira amajwi ku nshuti n’abavandimwe kugira ngo barebe ko barenga iki cyiciro bakaza mu bakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero.

    Twinjiye ku munsi wa gatatu kuva amatora yafungurwa ku bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 aho Kabagema Laila akomeje kwanikira bagenzi be.

    Ubu abakobwa uko ari 37 barimo gutorwa binyuze mu butumwa bugufi aho ujya muri telefoni yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga umwanya ukandika nimero y’uwo ushaka gushyigikira ukohereza kuri 1525, ni mu gihe kuri murandasi birimo kubera ku rubuga rwa Igihe.com.

    Gutora bizahagarara tariki ya 6 Werurwe 2021 ari nabwo hazatangazwa abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa nyuma ari nabo bazavamo Nyampinga w’u Rwanda. Abakobwa 2 bazahiga abandi mu majwi(SMS na Online) bazihita babona itike yo kujya mu mwiherero.

    Abakobwa 5 bayoboye abandi mu majwi

    Kabagema Laila

    Kabagema Laila ni we mukobwa ukomeje kuza imbere mu majwi, afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Kuri SMS afite 30521 Online afite 11343.

    Musango Nathalie

    Musango Nathalie ni we wa kabiri mu majwi. Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. SMS afite amajwi 27347 Online 12165.

    Umutesi Lea

    Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management. SMS afite amajwi 25708, Online 629.

    Ishimwe Sonia

    Ishimwe Sonia w’imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG). SMS afite amajwi 23037 Online akagira 6613.

    Mutesi Doreen

    Mutesi Doreen afite imyaka 19. Muri Miss Rwanda akoresha nimero 20. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Accounting. Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. SMS afite amajwi 22253 n’aho Online akagira 7248.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-5-bayoboye-abandi-laila-akomeje-kubereka-igihandure

  • Nirisarike yafashije ikipe kugera muri 1/4 basezereye ikipe yahozemp #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Urartu FC yo muri Armenia yaraye ayifashije kugera muri 1/4 cy’igikombe cy’igihugu (Armenian Cup) basezereye FC Pyunik yahozemo.

    Uyu musore yari mu kibuga ndetse akina umukino wose ubwo ku munsi w’ejo bari basuye FC Pyunik mu mukino wo kwishyura.

    Umukino warangiye ari 0-0 ariko Urartu FC ikomeza bitewe n’umukino ubanza aho yari yayitsinze ibitego 2-1.

    Muri 1/4 biteganyijwe ko Urartu izahura na Noah mu kwezi gutaha tariki ya 11 Werurwe 2021.

    Nirisarike Salomon (uwa 2 uhereye ibumoso) na bagenzi be bageze muri 1/4 cy’igikombe cy’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-yafashije-ikipe-kugera-muri-1-4-basezereye-ikipe-yahozemp

  • Umurobyi yarobye ifi ifite mu maso nk'ah'abantu #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru CNN Indonesia, cyatangaje ko uyu murobyi utuye ahitwa Rote Ndao yatunguwe n'iyi fi yihariye kuko ifite ishusho y'umuntu.Iyi fi yakwirakwiriye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu murobyi ntiyizeraga ibyo yari amaze kubona ubwo yari amaze kuroba iyi fi yari ifite amaso Manini,umunwa nk'uw'umuntu ndetse ngo yagize ngo ni bimwe yabonye mu mafilime.

    Icyakora,iyi fi yayibonye mu nda y'igifi kinini cya Shark yari yarobye ari kumwe n'izindi 3 zo zari zisanzwe.

    Ifi zindi zari zisa na nyina ariko iyi imwe yo yari itangaje kuko yabonye isa n'umuntu agahita ayifotora akayikwirakwiza hose.

    Umuhanga mu kwita ku nyamaswa, David Shiffman yavuze ko iyi fi kuba isa kuriya ari ibintu bisanzwe kuko ngo hari indwara zifata inyamaswa zigatuma zivuka zisa mu buryo butandukanye n'uko abantu bazimenyereye.

    Yagize ati 'Ntabwo nabikoreye iperereza ariko abahanga navuganye nabo bambwiye ko biterwa n'indwara yitwa cyclopia ihindura isura yazo.'

    Uyu mugabo,Abdallah yavuze ko iyi fi yabonye abantu benshi cyane baza kumusaba ngo bayigure ariko yarabangiye nawe yifuza gukomeza kuyitunga.Yagize ati 'Ndatekereza ko iyi izanzanira amahirwe .'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umurobyi-yarobye-ifi-ifite-mu-maso-nk-ah-abantu-bitera-benshi-urujijo

  • Wa mukobwa ushyigikiwe na Alkiba muri Miss Rwanda ahishuye aho bahuriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021,nibwo umuhanzi Ali Kiba yatunguranye ashyira amafoto arindwi kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga miliyoni 6, avuga ko ashyigikiye Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda 2021 kuri ubu uyu mukobwa yamaze guhamya ko basanzwe baziranye.

    Kuri camera za INYARWANDA Tv Umutesi Lea yavuze ko imyaka itanu ishize aziranye na Ali Kiba, kandi ko bahujwe n'umuntu wo mu muryango we. Ati 'Ali Kiba twahuye cyera [Akubita agatwenge]. Ni umuntu wo muri famille nyine waduhuje. Hashize imyaka nk'itanu. Twahuye amaso ku maso.'

    Uyu mukobwa usanzwe ari umufana w'uyu muhanzi yirinze kuvuga aho bahuriye avuga ko ari inshuti isanzwe. Yavuze ko yahuye na Ali Kiba mu buryo bwamutunguye, kuko atabiteganyaga.

    Yavuze ko hari hashize igihe kinini atavugana na Ali Kiba, bongera kuvugana mu minsi ishize ubwo yabonaga Mukuru we yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu gutora Murumuna we.

    Ngo Ali Kiba yabajije Mukuru we ibyerekeye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021, hanyuma yiyemeza gushyigikira umuryango bamaranye imyaka itanu baziranye.

    Ati 'Haciyemo igihe kinini tutavugana. Yongera kubona ejo bundi ndi mu marushanwa, hanyuma nyine ambwira ko agomba kunshyigikira uko ashoboye. Ari byo biriya nyine.' Umutesi Lea yavuze ko we n'abo mu muryango we basuye Ali Kiba, kandi ko nawe ajya abasura.

    Yavuze ko kuba Ali Kiba yamwamamaje byamwongera inshuti zo muri Tanzania zimushyigikiye muri iri rushanwa. Ndetse ngo yatangiye kubona ubutumwa bw'abo muri Tanzania bamubwira ko bamushyigikiye, ngo hari n'Abanyarwanda bamubwiye ko bagiye kumutora.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cy'uyu mukobwa Lea:

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ushyigikiwe-na-alkiba-muri-miss-rwanda-ahishuye-aho-bahuriye/

  • Kenya: Abantu barenga miliyoni bari gutaka inzara yatewe n'ibirimo inzige #rwanda #RwOT

    Raporo izwi nka 'Grobal Hunger Reports' ya 2020 yagaragaje ko abanya-Kenya barenga miliyoni n'igice bugarijwe n'inzara aho imibareyerekana ko 23% by'abanya-Kenya bafite imirire mibi.

    Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko Kenya iri mu bihugu 40 ku Isi bifite izi ngorane zo kuba abaturage babyo bangana gutya bazicwa n'inzara niba nta gikozwe.

    Kenya iri ku mwanya wa 84 mu bihugu 107 byakorewemo ubushakashatsi inyuma ya Algeria, Egypt, South Africa, Ghana, Senegal, Gambia, Gabon, Namibia,na Cameroon gusa yashyizwe mu bihugu bikanyakanya mu gihe Eswatini, Mali, Malawi, Botswana na Benin byugarijwe ku buryo bukomeye n'inzara.

    Icyakora iki gihugu kivuga ko muri 2030 inzara izaba yarabaye umugani nkuko byatangajwe na Kelvin Shingles,ukuriye umuryango witwa Welthungerhilfe (WHH) ukora raporo y'uko inzara ihagaze mu bihugu.

    Muri Afurika Algeria nicyo gihugu gihagaze neza kukuba abaturage bacyo baraciye ukubiri n'inzara.

    Kenya yabonye amanota 23.7, aruta cyane impuzandengo y'inzara ku isi kuko iri ku kigero cya 18.2%.

    Icyakora iyi mibare ngo iri kugabanuka ugereranyije n'imyaka 10 ishize aho bivugwa ko yagabanutse 3.4 ku ijana.Abana bapfa batagejeje ku myaka 5 bazamutseho 4.1 ku ijana.

    Ibihugu birenga 50 byugarijwe n'inzara y'igikatu,11 biratabarizwa mu gihe 40 birimo na Kenya biri ku rwego rukabije rwo kutabona ibyokurya cyangwa se bakarya ntibahage.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-abantu-barenga-miliyoni-bari-gutaka-inzara-yatewe-n-ibirimo-inzige

  • Abayobozi b'ibigo by'amashuri i Kigali barasaba inkunga yo kwishyura amafaranga y'amazi #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali barasaba MINEDUC ubuvugizi ngo babashe kwishyura igiciro cy'amazi kuko bishyura amafaranga menshi akoreshwa n'abanyeshuri mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Nkuko Flash FM&TV yabitangaje, bamwe muri aba bayobozi b'amashuri bavuze ko bagowe n'iki giciro cy'amazi cyiyongereye cyane ko buri kigo cyasabwe gushyira imigezi ahantu hose mu rwego rwo gufasha aba banyeshuri kwirinda Covid-19.

    Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko igiye kongerera ubushobozi ibigo bifite abanyeshuri biga babamo kugira ngo bizabashe kubagaburira, cyane ko bagiye kumara igihe kinini bari ku ishuri kuruta ikindi gihe cyose cyigeze kubaho kandi amafaranga y'ishuri atariyongereye.

    MINEDUC yavuze ko izatanga inkunga y'amafaranga y'u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y'uko hagaragajwe ko amashuri azahura n'ikibazo cy'amikoro mu gutunga abanyeshuri.

    Ku ruhande rw'abayobozi b'ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y'ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

    Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus.

    Abayobozi b'amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n'ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

    Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w'abanyeshuri bafite biga babamo.

    Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n'icyiciro cya kabiri cy'abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-i-kigali-barasaba-inkunga-yo-kwishyura-amafaranga

  • Lionel Messi yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye umuzamu wa Elche #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino wa Shampiyona wahuje Elche na FC Barcelona wari urangiye iyi kipe y'ubukombe ku isi itsinze ibitego 3-0,umunyezamu wa Elche witwa Edgar Badia yegereye Lionel Messi amusaba umupira yakinnye yambaye,nk'ibisanzwe kuri uyu munyabigwi ahita awumuha ariko nawe amusaba uwe biramutangaza cyane kuko atari yiteze ko umukinnyi wa mbere ku isi yamwaka umupira.

    Lionel Messi akunze gusabwa imipira n'abakinnyi batandukanye ariko rimwe na rimwe ntabasabe iyabo ariyo mpamvu Edgar Badia yatunguwe ubwo Messi yamusabaga ko nawe yamuha uwe.

    Uyu munyezamu w'imyaka 29 yatsinzwe ibitego 2 na Lionel Messi muri 3-0 ikipe ye yatsinzwe na FC Barcelona gusa nyuma y'umukino yanze kugenda adasabye Messi uyu mupira we.

    Icyakora Edgar Badia nawe avuka mu ntara ya Catalonia ibamo ikipe ya FC Barcelona ikinamo Messi umaze gutwara Ballon d'Or 6.

    Umwe mu bafana bakunze iki gikorwa cya Messi yagize ati 'Byiza cyane.'Undi yagize ati 'Ibi bintu ni byiza.'

    Ibitego bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Jordi Alba byafashije FC Barcelona gusatira Atletico Madrid ya mbere na Real Madrid ya kabiri kuko yagize amanota 50,mu gihe Atletico Madrid ya mbere ifite,55,Real Madrid yo ifite 52.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-igikorwa-cy-urukundo-yakoreye