Blog

  • Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Mushambokazi Jordan yakorewe ibirori bya Bridal Shower(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).

    Akoze ibi birori nyuma y’uko tariki ya 30 Mutarama 2021 yasezeranye imbere y’Idini ya Islam.

    Uyu muhango ukaba warabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021, aho witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe bakamugira inama uko azitwara mu rugo rwe rushya agiye gushinga.

    Tariki 18 Gashyantare 2021 Jordan na Karim bakaba bari barasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, Mushambokazi yasezeranye n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam. Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y’uko aba bombi baseseranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa b’amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

    Ati”Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

    Akaba yakomeje abifuriza kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n’Imana.

    Mushambokazi akaba yashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'

    Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n’irembo.

    Abavandimwe be bari bahari

    Yari yishimye yari yishimye cyane

    Agiye gusezera ku buzima bwo kurara wenyine

    Inshuti zari zimushagaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/nyuma-yo-gusezerana-imbere-y-amategeko-mushambokazi-jordan-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-amafoto

  • Polisi yerekanye abasore n'inkumi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo n'abafashwe bakina filime – #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe kuwa 28 Gashyantare 2021, mu saha ya saa tanu, bafatirwa mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

    Muri urwo rubyiruko uko ari 37, abagera kuri 27 bafashwe muri Guest House bafata amashusho ya filime, mu gihe abandi 10 bafatiwe mu birori banywa inzoga.

    Tuyizere Théogène wari ushinzwe kuyobora imitunganyirize y'iyi filime yafatirwaga amashusho yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko akuyemo isomo ku buryo atazabyongera.

    Ati “Badusanze aho twari gufata amashusho ya filime, njyewe bangejejeho igitekerezo kugira ngo mbabe hafi mu kugira inama bagenzi babo, nari nazanye imodoka maze mbona ko amasaha amfashe, mbona nta kindi gisubizo mfite mbona ko ngomba kuguma aho ngaho. Ni uko badufashe batubwira ko twateje ikibazo cy'umutekano.”

    Ntakirutimana Mariam, uri mu bafatiwe mu birori yavuze ko yari yahamagawe n'inshuti ye ngo aze amukinishe filime bari bukore umunsi umwe,muri uko kuza nibwo ngo yisanze mu gikundi cy'inkumi n'abasore nabo baje gukina maze Polisi ibata muri yombi ubwo.

    Ati' Nafatiwe mu cyuho mu bintu ntarinzi nanjye ubwanjye. Umuntu wari usanzwe unzi ko nkina filime yarampamagaye arambwira ngo ese ngushyize muri filime ndigukina hari ikibazo? ndavuga ngo nta kibazo ,nawe ati turi bukine ni joro waza tugakora. Hari saa Moya nibwo yampamagaye ,nahise mfata moto nihuta mbasangayo ngiye gukina filime.”

    Yavuze ko bimusigiye isomo rikomeye ku buryo atazongera. Ati “Icyo nabwira abantu n'uko bakubahiriza ingamba, kuko nk'ubu byatumye nsiba akazi mu bintu bitari ngombwa, ndetse nari no kwandura Covid-19, ndicuza ku byo nakoze.'

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y'Igihugu itazahwema guhwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus,asaba abantu kujya batanga amakuru.

    Yavuze ko uko abantu bakomeza kujejeka mu kwirinda Coronavirus baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n'ubwa bandi.

    Ati 'Abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ari ureka ibibujijwe byose, ariko gukora ibibujijwe ni ukuvuga ko uba wabirenzeho bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse n'ubw'abandi.'

    Aba bose uko ari 37 nyuma yo gufatwa basabwe kwipimimsha COVID-19 ndetse baganirizwa ububi bw'icyorezo cya Coronavirus banacibwa amande.

    Bamwe bafatiwe mu gikorwa cyo gukina filime, mu gihe abandi basanzwe mu birori

    Abafashwe bose baciwe amande


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abasore-n-inkumi-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Barcagate: Uwahoze ari Perezida wa FC Barcelo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, nibwo byamenyekanye ko nyuma y’igihe kitari gito Polisi yo muri Espagne ikora iperereza kuri ‘Barcagate’ byarangiye itaye muri yombi uwari perezida w’iyi kipe, Maria Bartomeu.

    Ntabwo uyu mugabo utaravuzweho rumwe mu gihe yamaze ayobora Barcelona yafunzwe wenyine, kubera ko afunganwe na CEO w’iyi kipe, Oscar Grau, uwari ushinzwe amategeko, Roman Gomez Ponti ndetse na Jaume Masferrer wari umujyanama wa Bartomeu.

    Ibinyamakuru byo muri Espagne byanditse ko icyo aba bagabo bose bazira, ari gahunda bivugwa ko yari yateguwe yo kuzana umwuka mubi hagati y’abahoze bakinira iyi kipe n’abayikinira magingo aya, ahanini bagamije guharabika abakinnyi bakomeye bayikinira magingo aya bayobowe na kizigenza Lionel Messi, mu cyiswe ‘Barcagate’.

    Cadena SER radio yo muri Espagne yatangaje ko Bartomeu ashinjwa ruswa, ubuyobozi butonesha ndetse no kunyereza amafaranga bya hato na hato.

    Bivugwa ko Bartomeu yahaye akazi umuvugizi w’iyi kipe kugira ngo ajye agira uruhare mu guharabika abakinnyi b’ibikomerezwa muri iyi kipe ndetse n’abayikiniye barimo, Lionel Messi, Gerard Pique na Pep Guardiola.

    Nyuma yo kutumvikana ku mishinga imwe n’imwe ndetse no ku bikorwa byakorwaga, batandatu mu bari abayobozi ba FC Barcelona muri Mata 2020 bareguye, ari nabwo Polisi yahise itangira iperereza.

    Mu Ukwakira 2020, bitunguiranye Bartomeu yeguye ku buyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona, nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe uri muri iyi kipe ndetse haranatangiye inkubiri yo kumweguza kuri uyu mwanya.

    Ku buyobozi bwa Bartomeu, nibwo Lionel Messi yavuze ku mugaragaro ko ashaka kuva muri iyi kipe ariko aza kugongwa n’amasezerano yari ayifitemo.

    Havuzwe byinshi bidasobanutse byabaye ku ngoma y’imyaka itandatu uyu mugabo yamaze ayobora Barcelona, harimo n’iyirukanwa ry’uwari umuyobozi w’imikino, Eric Abidal.

    Bartomeu afunzwe habura icyumweru kimwe gusa ngo hakorwe amatora y’uzamusimbura ku buyobozi bwa FC Barcelona, aho abakandida batatu barimo Victor Font, Juan Laporta na Toni Freia bakomeje guhangana, gusa Laporta wigeze no kuyobora iyi kipe niwe uhabwa amahirwe menshi yo kongera kuyiyobora.

    Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi Bartomeu

    Bartomeu ashinjwa ibyaha birimo kugambirira guharabika abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi

    CEO wa FC Barcelona Oscar Grau nawe yatawe muri yombi

    Roman Ponti wari ushinzwe amategeko nawe yafunzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103473/barcagate-uwahoze-ari-perezida-wa-fc-barcelona-maria-bartomeu-yafunzwe-azira-messi-amafoto-103473.html

  • Bamwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria bereka… – #rwanda #RwOT

    Ice Prince uri mu bahanzi bafite izina rizwi muri Nigeria, wanakoranye indirimbo ‘The One’ n’umuhanzikazi nyarwanda Magaly Pearly, ndetse n’umuhanzi Tolulope Ajayi uzwi nka T Classic na we wo muri Nigeria, ni bamwe mu bahanzi bashyigikiye Uwimana Clementine mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Undi ufite izina rizwi muri Nigeria ushyigikiye uyu mukobwa, ni Amudo Franklin nyiri kompanyi yitwa D’Luxe Management Ltd ikorana n’abahanzi banyuranye bo muri iki gihugu.

    Aba bose babikoze nyuma ya Ali Kiba wo muri Tanzania uherutse kugaragaza ko ashyigikire Umutesi Leah muri iri rushanwa rya Miss Rwanda. Mu kanya gato gashize, Ice Prince yafashe ifoto Uwimana Clementine ayinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram kuri ‘Story’, asaba abakunzi be gutora uyu mukobwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021. T Classic nawe ni ko yabikoze aho yafashe ifoto y’uyu mukobwa, ayishyira kuri ‘Story’ ya Instagram asaba abantu kumutora.

    Ice Prince uri mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria ashyigikiye Clementine Uwimana muri Miss Rwanda 2021

    Aba bahanzi bombi Ice Prince na T Classic ni bamwe mu bazwi muri Nigeria, by’umwihariko Ice Prince ni icyamamare mu bandi dore ko akurikirwa kuri Instagram n’abantu barenga Miliyoni enye naho T Classic we akurikirwa n’abarenga ibihumbi 796 ku rubuga rwa Instagram rukunzwe cyane n’ingeri zitandukanye muri iki gihe.

    Ice Prince azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ‘Oleku’ yakoranye na Brymo, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6 kuri Youtube. Afite indirimbo nshya imaze amezi 5 yise ‘Make up your mind’ yakoranye na Tekno uri mu byamamare Afrika ifite, iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni.

    Ubwo yashyiraga ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram, umuhanzi Ice Prince yamenyesheje (Tag) kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda na Dluxemanagement iyi akaba ari kompanyi ikomeye yo muri Nigeria ikorana n’abahanzi banyuranye. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko iyi kompanyi yo muri Nigeria iri gufasha Uwimana Clementine mu kumushakira amajwi binyuze mu bahanzi b’ibyamamare bo muri Nigeria n’ahandi hashoboka. 

    Clementine Uwimana uri mu bakobwa 37 bashaka kuba Miss Rwanda 2021, yabwiye InyaRwanda.com ko Ice Prince bamenyanye muri iki gihe hari kuba amatora ya Miss Rwanda 2021. Yavuze ko bamenyanye binyuze kuri Amudo Franklin nyiri D’Luxe Management, wo muri Nigeria wishimiye kumubona muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2021, akiyemeza kumuhuza n’abanyamuziki bo muri Nigeria kugira ngo bamushyigikire.

    Amudo Franklin nyiri D’Luxe Management niwe uyoboye itsinda ry’abanyamuziki bo muri Nigeria bashyigikiye Clementine Uwimana

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Janvier Iyamuremye wa InyaRwanda.com, uyu mukobwa uvuga ko yizeye ikamba rya Miss Rwanda na cyane ko ashoboye akaba yujuje n’ibisabwa, yatangaje ko kuva yiga mu mashuri yisumbuye yiyumvagamo ko azitabira Miss Rwanda kuko ari ibintu akunda, kandi akaba ashaka kugaragaza icyo yamarira sositeye.

    Avuga ko ageze mu wa Gatatu w'amashuri yisumbuye, yabwiye Nyina ko azitabira Miss Rwanda ntiyahita abyumva bitewe n'uko yari yarinjiye mu bijyanye n'imideli kandi Nyina akaba yari amaze iminsi yakira amakuru atari meza kuri we. Uwimana avuga ko yakomeje kumvisha nyina akamaro k'amarushanwa y'ubwiza, anamusobanurira ko ibivugwa kuri we atari ukuri. 

    Nyina yaje kurwara amara igihe kinini mu bitaro amwitaho we n'umuryango we byanatumye umwaka wa nyuma w'amashuri atawiga neza. Uyu mukobwa avuga ko umwaka wa Gatandatu yawize hafi 40%, ariko ko amanota yagize yamushimishe kandi ko n'abayobozi b'ikigo yizeho bishimiye umusaruro yakuye mu bihe byari bikomereye umutima we.

    Uwimana Clementine wakuranye inzozi zo kuzitabira Miss Rwanda nyuma yo kizikabya ashyigikiwe n’ibyamamare

    Uwimana Clementine avuga ko mu minsi ya nyuma y'ubuzima bwa Nyina, yakomeje kumutera imbaraga amubwira ko azitabira Miss Rwanda, undi akamushyigikira amubwira ko igihe kigeze kugira ngo nawe yambikwe ikamba.

    Ati 'Nari nsigaye ninjira (mu bitaro) nkamubwira se bimeze bite? Urabona ririya kamba nzaryambara koko udahari! Akambwira ati 'ndahari rwose ngomba kugushyigikira'. Nkumva biranshimishije. Yagiye kugenda nsigaye mbibona ko anshyigikiye.'

    Mu 2019, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda 2019 ariko ntiyahirwa bitewe n'uburebure. Mu mpera za 2020, ngo nibwo yabonye amakuru avuga ko ibigenderwaho muri Miss Rwanda byahinduwe bituma yumva ko noneho igihe kigeze kugira ngo ahatanira iri kamba.

    Ati 'Muri icyo gihe umuntu aba yumva ntabwo byari ibyanjye. Cyane ko niyo bigumaho n'ubundi nari kumva ko ari cya kibazo sinjyeyo n'ubundi. Ariko kuba byaravuyeho, byarongeye bintera imbaraga bituma numva ko nakongera kwiyamamaza.'

    Uyu mukobwa avuka mu muryango w'abana bane. Bose bavukiye mu Karere ka Huye ariko bakurira mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko amashusho yoherereje akanama nkemurampaka yayafashe yifashishe camera, kugira ngo atange neza ibyo yari akeneweho byanamufashije kuboneka mu bakobwa 37.

    Uwimana Clementine afite icyizere cyo kuba Miss Rwanda 2021

    Uwimana yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku kuba yujuje buri kimwe umukobwa asabwa. Uwimana kandi avuga ko yakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kandi ko afite icyo yagiye yigira kuri bumwe.

    Avuga ko yakunze uburyo Nishimwe Naomie yitwaye mu gihe cy'umwaka umwe amaranye ikamba, ashingiye ku kuba ataracitse intege n'uburyo yagerageje guharanira kugera ku ntego ze no gushyira mu bikorwa umushinga we yiyemeje.

    Uyu mukobwa ubarizwa mu Mujyi wa Kigali yiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyepfo, ku mpamvu avuga ko avuka mu Karere ka Huye.Ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo ku kigo Lycee de Ruhango i Kirezi aho yize ibijyanye n'icungamutungo.

    Muri iki gihe ahantanye mu irushanwa rya Miss Rwanda ari gusinzira amasaha macye kugira ngo akurikirane neza uko ahagaze mu majwi yo kuri murandasi (Internet) no ku butumwa bugufi (SMS).

    Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga uzagirira akamaro kanini urubyiruko. Uwimana Clementine ufite imyaka 21 y'amavuko afite nimero 37 mu irushanwa rya Miss Rwanda.Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu, mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) yari afite amanota 700 naho kuri murandasi (Online) afite amajwi 1293.

    Abanyamuziki bo muri Nigeria barasaba abakunzi babo gutora Uwimana Clementine muri Miss Rwanda

    Uwimana Clementine arashaka kuba Miss Rwanda 2021

    T Classic ari mu bashyigikiye Uwimana Clementine muri Miss Rwanda 2021

    Amudo Franklin wo muri Nigeria ari gufasha Uwimana Clementine amushakishiriza amajwi mu matora ya Miss Rwanda 2021

    REBA HANO IKIGANIRO UWIMANA CLEMENTINE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103471/bamwe-mu-bahanzi-bakomeye-muri-nigeria-berekanye-ko-bashyigikiye-uwimana-clementine-muri-m-103471.html

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yirekuye ahishura amabanga y'urugo rwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi w'umukinnyi w'icyamamare, Cristiano Ronaldo yahishuye byinshi ku rugo rwabo.Georgina Rodriguez yirekuye avuga ku mubano uri hagati ye n'umugabo, avuga ibyo akora n'ibyo adakora iyo ari mu rugo ndetse n'icyo amufasha kugira ngo akomeze abe ku ruhembe muri ruhago.

    Aganira n'ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cya Sportweek, Rodriguez yagize ati: 'Ntabwo ajya ateka[Cristiano], nyuma y'imyitozo akora igitondo cyose, agomba gusanga ku meza ibiryo bishyushye byateguwe'. 'Dufite umukozi mu rugo, ariko nyuzamo rimwe na rimwe ngateka'.

    Rodriguez yakomeje avuga ko uretse guteka, hari indi mirimo Ronaldo atajya akora kugira ngo abone umwanya wo gukomeza kwiyitaho bihagije. Yakomeje agira ati'Ni ibidashoboka kuri we kuba yahindura amatara yo mu nzu, dufite igisenge kirekire, uri Cristiano wahindura amatara ari muri metero esheshatu uvuye ku butaka'?

    'Ni byiza kutabikora kuko aba akeneye umwanya uhagije wo kwiyitaho kugira ngo akomeze kuba ku rwego rwiza, ibindi bisigaye nanjye mbimufashamo kugira ngo menye neza niba ibintu byose biri mu buryo, ahasigaye nkita ku rugo n'umuryango wanjye'.

    Rodriguez yahishuye ko yumva anezerewe iyo ari gukorana imyitozo mu rugo n'umugabo we Cristiano. Yagize ati'Dukorera hamwe muri gym, kubera ko dufite imwe mu rugo, namwigiyeho byinshi cyane'.

    'Ni mwalimu wanjye ndetse akanambera umujyanama, meze neza kandi mfite ubuzima bwiza, ndabimukesha kandi ndabimushimira. Hejuru y'ibyo byose akora ni Cristiano Ronaldo. 'Niwe cyitegererezo cyanjye'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yirekuye-ahishura-amabanga-yurugo-rwabo/

  • Umva ibyo Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City Maid yatangaje nyuma yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime ya City Maid yagaragaje akanyamuneza yagize nyuma yo gukora ubukwe nyuma yo gusubikwa kubera covid.Uyu mwari akaba yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka 'Legend' bari bamaze igihe bakundana.

    Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama. Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana muri Zion Temple mu Gatenga.

    Ni ibyishimo bikomeye kuri uyu mukinnyi wa Filime umaze kubaka izina mu Rwanda.Aganira n'igihe dukesha iyi nkuru,Bahavu wari umaze amezi arenga abiri ubukwe bwe busubitswe yavuze ko ashimira Imana yemeye ko ubukwe bwe butaha.

    Ati 'Biragoye ariko Imana yabikoze kandi byashobotse, ngira ngo abantu bari barasubikiwe bari gukora ubukwe muri iyi minsi ni ishimwe rikomeye.'

    Bahavu yavuze ko umuntu wese wakoze ubukwe muri ibi bihe adashobora gukinisha gusenya kuko azi uburyo byamuvunnye, ati 'Urebye ukuntu byadusabye kwihangana, ntiwamara kurugeramo ngo upfe gusenya gutyo. Byari bigoye cyane ariko Imana yabikoze.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umva-ibyo-bahavu-jeannette-wamenyekanye-nka-diane-muri-city-maid-yatangaje-nyuma-yo-gukora-ubukwe/

  • Abagabo 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 136 barayandura #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 uyu munsi n'abagabo batatu b'imyaka 83, 79 na 61 bo mu mujyi wa Kigali

    Amakuru ya Covid-19 kuri uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:136
    Abanduye bose:18,986
    Hakize:9
    Abakize bose:17,322
    Abamaze gupfa bose:264
    Abakirwaye:1,400
    Abarembye:6

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu gihe Ghana igiye gutangira gahunda yo gukingira Covid-19, perezida w'iki gihugu yashishikarije abaturage kwemera kuruterwa kuko rutaje kumaraho abanyafurika, nk'uko ngo hari amakuru y'impuha abivuga.

    Ibihugu 24 bya Africa vuba aha biragezwaho inkingo za Covid-19 zo muri gahunda ya Covax ishyigikiwe na UN/ONU.

    Ibyo bihugu birimo Nigeria na Kenya bizagerwaho n'izi nkingo ejo kuwa kabiri.

    Côte d'Ivoire uyu munsi kuwa mbere niyo yabaye igihugu cya mbere muri Africa cyatangiye gukingira abantu inkingo zakigezeho zo muri gahunda ya Covax.

    Mu gihe Ghana igiye gutangira gukingira, Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko hari abagishidikanya ubushobozi bw'urukingo, n'abandi bemera ko izi nkingo zakozwe ngo zimareho Abanyafurika, yavuze ko ibi atari ukuri.

    Perezida Akufo n'umugore we uyu munsi kuwa mbere batewe urukingo, mbere y'uko gahunda ngari yo gukingira itangira mu gihugu ejo kuwa kabiri.

    Kuwa kabiri, Kenya yo izakira doze miliyoni 1.25 z'inkingo za AstraZeneca Oxford kandi byitezwe ko gukingira bizahita bitangira, nk'uko minisitiri w'ubuzima Mutahi Kagwe abivuga.

    Nigeria nayo izakira doze miliyoni 3.92 z'inkingo ibe igihugu cya gatatu izi nkingo za Covax zizaba zigezeho.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagabo-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-136-barayandura

  • Nyuma y'imyaka 3 yarabuze umwana we wigaga muri Kaminuza yamubonye afite uburwayi bwo mu mutwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mubyeyi ari kurira nyuma yo kubona umwana we wari wicaye mu muhanda mu gihe abantu benshi bahise bahuzura.

    Mu makuru yatanzwe n'uyu mugore,n'uko umwana we yabuze muri 2018 ubwo yigaga muri iriya kaminuza ndetse ngo imyaka 3 yari ihise amushakisha yaramubuze.

    Uyu mugore akimubona yahise amazi yo kunywa amarangamutima yamurenze mu gihe abantu benshi bari aho bose bari bumiwe.

    Nta makuru menshi yatanzwe kuri uyu mubyeyi n'umwana we ariko byarangiye amujyanye mu rugo kumwitaho.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nyuma-y-imyaka-3-yarabuze-umwana-we-wigaga-muri-kaminuza-yaragize-uburwayi-bwo

  • Ange Celestine yashyize hanze indirimbo nshya ‘Arampetse’-VIDEO #rwanda #RwOT

    Ange Celestine Niyomugenga uzwi nka Ange Celestine mu muziki, umuhanzikazi ufite intego yo gukora cyane akageza umuziki we hanze y’u Rwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Arampetse’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

    Ange Celestine asengera muri ADEPR, akaba abarizwa mu karere ka Rubavu. Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, yavuze ku ntego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ati “Intego yanjye mu muziki ni ugukora cyane nkora indirimbo nziza kandi zifite ubutumwa bwiza, bityo nkagera kure cyane”.

    “Mbese nkarenga imipaka y’igihugu cyacu ndetse nkajya nitabira ibitaramo byinshi cyane kandi bikomeye byaba ibyo mu gihugu cyangwa ibyo hanze, namamaza ubutumwa bwiza”. Avuga ku muziki we, yagize ati “Maze gukora indirimbo 6 harimo audio 3 na video 3. Indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Arampetse’, irimo ubutumwa bw’uko abantu bizera Imana bari ku mugongo wayo kandi ko itakora ikosa ryo kubashyira hasi ngo ibacutse”.

    Ange Celestine avuga ko yiyemeje kujya asohora indirimbo iri kumwe n’amashusho yayo. Ati “Imishinga mfite nifuza gukora, nifuza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zimeze neza cyane kuruta izo maze gukora ndetse zigasohokana n’amashusho yazo n’ubwo binkomereye nk’umuhanzi ukizamuka, ariko nzi ko umuntu ufite imigambi myiza Imana imushyigikira”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ARAMPETSE’ YA ANGE CELESTINE

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ange-Celestine-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Arampetse-VIDEO.html

  • Ngaya amabanga yafasha abakobwa/abagore guhorana ubwiza buhebuje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuba mwiza ni ibintu biharanirwa na buri wese,gusa biba akarusho ku bagore,aho usanga bakora ibishoboka byose ngo babe beza. Hano twaguteguriye amabanga 6 yafasha umukobwa/umugore kwongera ubwiza asanganywe:

    1.Iyiteho

    Ubwiza bw'umukobwa n'umugore bugomba guhora bwitabwaho. Shaka umwanya wiyiteho: Umusatsi ni cyo kintu cya mbere kigaragaza ubwiza bw'umukobwa/umugore, witeho uko bishoboka. Shaka ibirungo (maquillage) ubona biberanye n'isura yawe ubundi nakubwira iki. Gukabya kubirundaho siko kuba mwiza cyane. Shyiraho maquillage iri mu rugero.

    2.Ntukigereranye n'abandi

    Kwigereranya na kanaka ntibikongerera ubwiza. Shaka uko ubumbatira ubwiza bwawe utiriwe urebera ku bandi. Nta muntu uremye nk'undi. Wishaka kumera nk'abandi. Kuba mwiza cyangwa kongera ubwiza usanganywe ntibisobanura guhinduka undi wundi.

    3.Menya ubusobanuro bw'ubwiza

    Kugira ngo umukobwa cyangwa umugore abashe kongera ubwiza asanganywe, agomba kubanza kumenya ubusobanuro bw'ijambo ubwiza. Kuba mwiza kuri wowe bisobanura iki? Banza ushake icyo wowe wita ubwiza. Andika nibura ibintu bigaragaza umuntu mwiza. Rebera ku bandi ku bwawe ubona ko ari beza. Uzasanga ibyo ubona kubo wita beza, abandi babibona ukundi gutandukanye n'uko wowe ubibona. Hari igihe ushobora kwicara ugataka umuntu ko ari mwiza, njye naza nkabona ibyo uvuga nta gaciro mbihaye, uwo wita mwiza njye simubonemo ubwo bwiza.

    4.Shyira imbaraga ku bwiza bwo mu mutima

    Hari abakobwa/abagore baba bafite ubwiza bugaragara inyuma ariko wakumva amagambo amusohokamo ukumirwa. Mwene ubwo bwiza buba bupfuye ubusa. Shyira imbaraga ku bwiza bwo ku mutima. Menya kubana neza no kuvugana n'abantu mu mvugo iboneye. Kubaha bose utarebye imyaka,n'icyubahiro umuntu afite ni iturufu ishobora gutuma umuntu akwikundira ukaruta wa wundi usa n'ihoho ariko ufite imico mibi n'imyitwarire idashamaje.

    5.Ugomba kwita ku bwiza bwawe

    Fata icyirori wirebe, ushake ikintu cyiza ku mubiri wawe. Hari ubwo kiba kihishe, ugomba kubanza kuvumbura ikintu cyiza wifiteho. Nta muntu kuri iyi si ubura ikintu kiza ku mubiri we. Nta n'umwiza wabuze inenge na nyirahuku igira amabinga. Ushobora kuba ufite amaso meza, amaguru meza, intugu nziza, umusatsi mwiza,..Niba umaze kumenya ibanga ry'ubwiza bwawe, tangira kurisigasira. Imbaraga zawe zigomba kwibanda kuri iryo banga wibonyeho. Menya uko urikoresha.

    6. Kwimenya

    Burya abakobwa bose ni beza ariko ikibazo kibakomerera ni ukwimenya. Nyuma yo kumenya ibyiza wifiteho menya n'ibice by'umubiri byaba atari byiza. Irinde kwirukira ibigezweho utabanje kureba ko bijyanye n'imiterere yawe. Niba hari imyenda ubona undi mukobwa/umugore yambaye ikamubera biba bitewe n'uko ateye wowe imenye urebe neza niba bijyanye nawe.

    Ushobora kuba ufire amaguru mabi wabona umukobwa naka yambaye ijipo ngufi ikamubera kuko we aye ari meza uti nanjye natanzwe kandi wenda wifitiye ikibuno kinini wakwambara nk'ipantaro ikakubera. Niba naka afite munda heza akambara umupira uherekana wowe ufite ibicece uti nacitswe kandi burya nawe hari icyiza kikuriho ushobora kugaragaza ukaba mwiza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amabanga-yafasha-abakobwa-abagore-guhorana-ubwiza-buhebuje/