Blog

  • Abanyeshuri benshi bahanutse kuri etaje ya 4 bikubita hasi 7 muri bo barapfa #rwanda #RwOT

    Muri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kabiri,abandi banyeshuri 5 bakomeretse cyane nyuma yo guhanuka.

    Iyi kaminuza yo mu mujyi wa La Paz yabaye iya mbere mu gutangaza iby'urupfu rw'aba banyeshuri rwatunguranye mu itangazo yashyize hanze.

    Yagize iti 'Tubabajwe no gutanza inkuru y'akababaro y'urupfu rw'abanyeshuri 7 bazize impanuka kuri Public University of El Alto kuri uyu wa kabiri Werurwe.'

    Amashusho yashyizwe hanze,yagaragaje aba banyeshuri bari kubyiganira kuri uru ruzitiro rwaje kuvunika abari barwegereye bose bahanuka hasi aribyo byatumye bamwe muri aba bapfa.

    Abanyeshuri bamwe bagerageje gukurura bagenzi babo ariko igikundi cya benshi bari hafi y'uruzitiro bahanutse bikubita hasi.

    Reuters yavuze ko aba banyeshuri bigaga ishami ry'ubukungu muri iyi kaminuza,bari bavuye mu nama yatumye bamwe muri bo bagira uburakari ari nabwo bwatumye basunikanira muri koridori yo kuri uru ruzitiro ruravunika barahanuka.

    Bikimara kuba,Minisitiri w'intebe, Carlos Eduardo Del Castillo,yagize ati 'Ubu dufite abanyeshuri 5 bamaze gupfa abandi 3 bararembye cyane.Nategetse umukuru wa Polisi, Jhonny Aguilera,kugira ngo ajye aho byabereye aduhe amakuru yose.'

    Umuyobozi mu gipolisi, Colonel Jhonny Aguilera yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri benshi muri iyi kaminuza bahungabanye yongeraho ko hatangiye gukorwa iperereza kuri iyi mpanuka.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abanyeshuri-benshi-bahanutse-kuri-etaje-ya-4-bikubita-hasi-7-muri-bo-bahita

  • Uwarokotse impanuka y'indege yahitanye abakinnyi ba Chapecoense yongeye kurokoka iya Bisi yaguyemo abantu 21 #rwanda #RwOT

    Erwin Tumiri wari mu bantu 6 barokotse iyi mpanuka y'indege yo muri 2016, yongeye kurusimbuka ubwo yari muri iyi Bisi yakoze impanuka kuri uyu wa kabiri ikamanuka mu kabande nyuma yo guta umuhanda,byatumye abantu 21 mu bari bayirimo bahasiga ubuzima.

    Abantu bose batangaye cyane kubera ukuntu uyu mugabo w'imyaka 30 yarokotse urupfu rw'iyi mpanuka ikomeye y'imodoka yamanutse ku musozi wo hafi y'umujyi wo muri Bolivia witwa Cochabamba.

    Mu gitondo cyo ku munsi w'ejo nibwo iyi mpanuka yabaye ihita ihitana abantu 21 hanyuma abagera kuri 30 barakomereka.

    Erwin akimara kurokoka yavuze uko byagenze ati 'Nari ndi gusinzira ndi kumva umuziki kuri telefoni yanjye hanyuma numva abantu bari kuvuza induru.

    Ikintu nahise nkora n'ugufata cyane intebe yari imbere yanjye hanyuma niyegamiza hafi y'idirishya kugira ngo ntagenda ubwo iyi bisi yibirinduraga ku musozi.'

    Ibi yabitangaje ubwo yari mu bitaro apfutse ku ivi rye ry'uburyo ariko yarimo kwisekera nta kibazo.Yakomeje ati 'Natekereje ko iyi bisi ishobora guhanuka ku musozi biraba.

    Hari abantu bananiwe gufata ngo bakomeze baguye baba nk'abanyuze mu mashini imesa.Nakomeje guhumeka ndetse mva muri iyi bisi ndi gukambakamba ubwo yari imaze guhagarara.

    Ntabwo nakwizera ibyabaye.Nakomeretse ku kuboko.Ubu ntabwo nagakoresha neza.Bambwiye ko karaza gukora buhoro buhoro.Nanagize igikomere ku ivi.Nibyo gusa.'

    Lucia Tumiri nawe yavuze ko yumvise ko musaza we ari mu bitaro ndetse ko yakomeretse byoroheje.

    Ati 'Nari mpangayitse ariko ndashimira Imana ko yongeye kurokoka.Yagize imvune nkeya n'ibikomere mu mugongo.Navuganye nawe ambwira ko ameze neza.

    Muganga w'uyu mugabo witwa Cristian Rivera Rojas,yavuze ko nta mvune ikomeye yagize ndetse ko vuba aha arataha mu rugo.

    Abantu barenga 52 nibo bari muri bisi yakoreye impanuka hafi ya Cochabamba yerekeza mu mujyi munini wa Santa Cruz.





    Yarokotse impanuka y'imodoka n'iy'indege mu myaka 5 gusa

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwarokotse-impanuka-y-indege-yahitanye-abakinnyi-ba-chapecoense-yongeye

  • Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko akizirikana The Ben wamusize akaba yarisubiriye muri Amerika[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi ni inkuru yavuzweho cyane dore ko yaje ikurikiranye n'iy'isabukuru y'amavuko y'umukunzi we, Miss Pamella Uwicyeza, yabaye mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2021. Miss Pamella Uwicyeza, umukunzi wa The Ben, abinyujije kuri story ya instagram ye, yerekanye ko akizirikana The Ben ndetse ko akimufite ku mutima nyuma y'igihe gisaga ukwezi kumwe amusize akerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

    Abinyujije ku rukuta rwa instagram ye, Miss Pamella Uwicyeza yashyize hanze ifoto ya The Ben maze ayiherekesha akarango k'umutima (❤️) akomeza gushimangira urukundo rwinshi amukunda.

    Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza rwatutumbye mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 ubwo hajyaga hanze amwe mu mashusho aba bombi bari kumwe gusa nta numwe muri iki gihe wigeze yerura ngo avuge ukuri ku rukundo rwabo.

    Tariki ya 13 Mutarama 2021 nibwo Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yeruriye imbaga y'abashidikanyaga urukundo rwe na The Ben ko ari urwa nyarwo. Kuri ubu The Ben na Miss Pamella Uwicyeza bari mu munyenga w'urukundo rutajegajega.

    Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y'iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk'akazina kagezweho muri iyi minsi.

    Ni Umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k'Umuziki w'U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

    Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n'abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n'amashusho] na Nicholas.

    The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise “Amahirwe Ya Mbere”(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk'iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n'uwitwa Roger,… n'izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

    Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y'izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka 'Si beza' na 'Mbwira'.

    Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n'izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo 'Turi Kumwe' n'umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

    The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w'U Rwanda wabaho.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-pamella-uwicyeza-yerekanye-ko-akizirikana-the-ben-wamusize-akaba

  • Perezida Kagame yashimye kuba inkingo za COVID-19 zageze mu Rwanda nyuma y’igihe zitegerejwe –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.

    U Rwanda rwakiriye izi nkingo nyuma y’ibindi bihugu bya Afurika birimo Ghana na Nigeria.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gutangira gukingira abaturage babyo nubwo byagiye byirengagizwa.

    Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

    Perezida Kagamwe ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika batahwemye kugaragaza ko ibikorwa byo gusaranganya urukingo rwa Covid-19 bigaragaramo agasumbane gakabije cyane cyane gasigaza inyuma Afurika.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, mu ntagiriro za Gashyantare yagaragaje ko atishimiye kuba ibihugu bya Afurika bisa n’ibyibagiranye mu rugendo rwo gukingira COVID-19.

    Ati “Turabona ibindi bice by’Isi bikingira twe ntiturabikora. Ntitwabonye inkingo nyinshi, ibyo bivuze ko tukiri inyuma kure ku murongo kandi uko mbibona bamwe mu bantu ntibari ku murongo na gato wo gushaka urwo rukingo.”

    Biteganyijwe ko izi nkingo u Rwanda rwakiriye zizakoreshwa mu gukingira abari mu byago byinshi byo kwandura COVID-19. Ku ikubitiro hazatangirirwa ku bari mu nzego z’ubuzima guhera ku mujyanama w’ubuzima kugera ku muganga uri mu bitaro bya Kaminuza, abakozi bafasha mu gikorwa cyo kwirinda COVID-19, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65 n’abarwaye indwara karande zitandukanye.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ubwo yakiraga izi nkingo yavuze ko zizewe, kandi zikaba zuzuje ibisabwa byose ku buryo nta Munyarwanda ukwiye kugira impungenge zo kuzifata.

    Yavuze ko umuturarwanda wese ugomba gukingirwa azaba yagezweho n’urukingo bitarenze Kamena 2022.

    Ati “Abaturage miliyoni 7,8 tugomba kubakingira kugeza icyo gihe, ubwo rero buri wese atekane, tuzamugeraho. Tuzajya dukingira tubikoreye mu bigo nderabuzima n’ubundi bibegereye, amakuru bazajya bayabona ku gihe.”

    Biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa Gatatu izi nkingo zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, ku buryo ibikorwa byo kuzitanga bizatangira ku wa 5 Werurwe. abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku bigo nderabuzima bazajya baziherebwaho.

    Uretse izi nkingo u Rwanda rwamaze kwakira biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Werurwe rurakira zindi nkingo za Pfizer 102 960 hanyuma mu cyumweru gitaha mu ntangiro hakirwe izindi ibihumbi 500, buri kwezi hazajya hakirwa inkingo binajyane n’umubare w’abagomba gukingirwa.

    Perezida Kagame yashimye kuba inkingo za COVID-19 zaratangiye kugera muri Afurika

  • Amarangamutima ya Ivan Minnaert nyuma yo kwishyurwa na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umubiligi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert nyuma yo kwishyurwa umwenda w’amafaranga iyi kipe yari imurimo ungana na $6,184 kubera kumwirukana binyuraje n’amatageko, yashimiye buri wese wamufashije kugira ngo iyi kipe imwishyure.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, nibwo Ivan Minnaert yemeje ko Rayon Sports yamaze kumwishyura amafaranga yose yari imurimo.

    Uyu mutoza akaba yashimiye umuterankunga wa Rayon Sports ari we Skol, Fan Clubs za Rayon Sports ndetse na Muvunyi Paul wahoze uyobora iyi kipe.

    Yagize ati'ndabashimira mwese ku bw’ubufasha. Bwa nyuma na nyuma twishyuwe nyuma y’ibibazo byinshi, kubona ibyo ukwiriye byakabaye byoroshye. Ndashimira by’umwihariko Skol, Rayon Sports Fan Clubs na Muvunyi(Paul).'

    Yakomeje avuga ko umuhesha w’inkiko yakoze akazi gakomeye cyane kuko bamucishaga hirya no hino, muri iki kibazo ngo akaba yarahuriyemo n’abantu benshi harimo n’abirirwaga bamutuka ariko na none hari na benshi bari bamushigikiye, gusa arishimira ko byakemutse.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ku bufatanye na Skol, uyu mutoza azaba yamaze kwishyurwa.

    Rayon Sports VS Ivan Jacky Minnaert

    Tariki ya 7 Ukuboza 2019 imyanzuro yarasohotse, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi. Yategetse kwishyura uyu mutoza miliyoni 13.836 Frw kongeraho ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko (500,000 FRW) aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019.

    Tariki ya 15 Nzeri 2020, Ivan Minnaert yahuye n’uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bumvikana uburyo azishyurwa amafaranga ye, aho bemeranyijwe mu bice bitatu.

    Igice cya mbere cyabaye ako kanya(Bivugwa ko yishyuwe ibihumbi 7 by’idorali bisanga ibihumbi 2 yari yarahawe mbere)ubu akaba arimo arishyuza miliyoni 6.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Igice cya kabiri kikaba cyaragombaga kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021 ni mu gihe icya gatatu ari tariki ya 31 Werurwe 2021 hakiyongeraho 5% by’inyungu.

    Nyuma y’uko bidakozwe Ivan Minnaert akaba ayarahise yitabaza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kugira ngo bamufashe gukemura iki kibazo.

    Nk’uko inyandiko yasinyweho na Me Ntirushwa Diogene, wo mu Biro by’Umuheshe w’Inkiko w’Umwuga bikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga, yasabye Rayon Sports kugaragaza umutungo wayo kugira ngo harangizwe kino kibazo.

    Bavuga ko bashingiye ku ngingo ya 218 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurirmo n’iz’ubutegetsi, bategetse ubuyobozi bwa Rayon Sports mu izina ry’umuyobozi wayo, kugagragaza mu nyandiko umutungo wa Rayon Sports aho uri hose.

    Uyu mutungo ukaba ari uwuzavamo ubwishyu bw’amadorali y’Amaerika ibihumbi 3.18 kongeraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama 2021 n’amadorali y’Amerika ibihumbi 3 kongeraho ibihumbi 250 by’u Rwanda yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Werurwe 2021.

    Amafaranga akaba agomba kwiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Umwuga kingana na 5% y’umubare wishyuzwa, ni ukuvuga amadoraili 309.2 n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’iteka rya Minisitiri No 023/MOJ/AG/2017 ryo ku wa 23/10/2017 rigena ibiciro fatizo by’imirimo y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga. Aya mafaranga akaba atarimo inyungu z’ubukererwe.

    Ivan Minnaert yamaze kwishyurwa umwenda wose yari afitiwe na Rayon Sports

    Yashimiye by’umwihariko Paul Muvunyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-ivan-minnaert-nyuma-yo-kwishyurwa-na-rayon-sports

  • Muhanga: Ntigurirwa yemereye urukiko ko yishe umugore we, asabirwa gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ni rwo ruri kuburanisha uru rubanza ruregwamo Ntigurirwa ndetse mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu yari mu rukiko.

    Ntigurirwa ashinjwa icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bukorewe ubwo bashakanye, yakoze mu ijoro rishyira tariki ya 4 Gashyantare 2021. Amaze gusomerwa icyaha akurikiranyweho ntiyagoranye yahise acyemera maze inteko iburanisha uru rubanza imusaba gusobanura uko yagikoze.

    Ntigurirwa Daniel yavuze ko tariki ya 3 Gashyantare 2021 ahagana saa Cyenda z'umugoroba yavuye mu rugo agiye ku gasanteri ariko umugore we yari yamusabye ko ataha hakiri kare bakaza kuganira.

    Yakomeje avuga ko mu nzira yahuye n'umugabo wamubwiye ko yari yaje kumureba ngo amurangire akazi bityo basangira inzoga, bagera saa Tanu n'igice za nijoro.

    Ati 'Naratashye ngeze mu rugo narakinguje batinda gukingura maze umugore wanjye arakingura ahita ankubita inkoni nanjye ndayimwaka nyimukubita mu musaya ahita yitura hasi nanjye mpita mpunga ndagenda.''

    Perezida w'Inteko iburanisha, Kankindi Olive, yamubajije ibijyanye n'isuka ya rasoro ivugwa ko yakoresheje mu kwica umugore we, avuga ko atazi ibyayo we yamukubise inkoni akitura hasi.

    Ubushinjacyaha bwasabye kwerekana amafoto agaragaza uko ubu bwicanyi bwakozwe na Ntigurirwa bwakozwe.

    Mu kwiregura, Ntigurirwa yakomeje kuvuga ko atigeze akoresha isuka yo mu bwoko bwa rasoro ivugwa n'Ubushinjacyaha ahubwo aho bavuga hagaragara ibikomere imbere mu maso ari aho yikubise hasi ubwo yamukubitaga inkoni ariko ibikomere bitatu bivugwa by'inyuma ku mutwe no mu gutwi ntabyo yigeze amutera.

    -  Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa gufungwa burundu

    Ubushinjacyaha bwasabiye Ntigurirwa igihano cyo gufungwa burundu ndetse bwongeraho ko hadakwiye kubaho impamvu ngabanya gihano nubwo yaburanye yemera icyaha.

    Bwavuze ko ubwo busabe bunashingiye ku bimenyetso byatanzwe n'abarimo umwana we. Uyu yavuze ko yumvise nyina ataka agasohoka agasanga aryamye imbere y'umuryango agahita yirukanka ajya gutabaza abo kwa nyirakuru ubyara se ndetse na se wabo.

    Mu buhamya bwabo bose bahuriza ku kuba barasanze nyakwigendera yapfuye, aryamye hasi mu gihe umugabo we yari yamaze kugenda.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko kubera ubukana iki cyaha cyakoranywe hatazabaho koroshya ibihano bakamuha kuko yamwicishije isuka yo mu bwoko bwa rasoro.

    Ibipimo byafashwe n'inzobere mu gupima abishwe byagaragaje ko nyakwigendera yangijwe mu kanwa ndetse akaba yarajombwe rasoro inshuro eshatu inyuma ku mutwe ndetse no mu gutwi.

    Ntigurirwa yakomeje avuga ko yakubise umugore we inkoni akitura hasi ariko ahakana ko atigeze amwicisha rasoro ivugwa n'Ubushinjacyaha.

    Yasabye kugabanyirizwa igihano cyo gufungwa burundu yasabiwe n'Ubushinjacyaha kuko yagikoze atabigambiriye, ahubwo cyamuguyeho.

    Urukiko rwasoje iburanisha rutangaza ko umwanzuro kuri ubwo busabe uzasomwa tariki ya 5 Gashyantare 2021 saa Munani z'amanywa.

    Urubanza ruregwamo Ntigurirwa ruri kuburanishirizwa mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ntigurirwa-yemereye-urukiko-ko-yishe-umugore-we-asabirwa-gufungwa

  • Umunyamakuru Jules Karangwa n'umugore we bizihije isabukuru y'imyaka itatu bamaze barushinze (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jules Karangwa wakoze umwuga w'itangazamakuru igihe kinini kuri ubu akaba asigaye akora muri FERWAFA yerekanye akanyamuneza atewe no kwizihiza isabukuru y'imyaka itatu amaze asezeranye kubana akaramata n'umugore we, Sandra Umutoniwase. Ibi Jules Karangwa yabyerekanye abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter  aho yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umugore we ndetse n'umwana wabo w'imfura.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter  Jules Karangwa yagize ati:'You have made my life complete. Happy wedding anniversary Darling @reinedafrique …. Warakoze gufatanya nanjye gutangira uru rugendo mu myaka 3 ishize, Imana ikomeze iturinde🙏NDABAKUNDA CYANE #MamaJussi & #Jussi❤'.

    Happy wedding anniversary to us. uru rugendo twarutangiye mu myaka 3 ishize, Imana ikomeze iturinde🙏

    NDABAKUNDA CYANE #MamaJussi & #Jussi❤ pic.twitter.com/KIv1y88upG

    — Jules Karangwa (@KarangwaJules) March 3, 2021

    Hari tariki ya 03 Werurwe 2018 nibwo umunyamakuru Jules Karangwa yasezeranye imbere y'Imana kubana akaramata na Sandra Umutoniwase. Gusezerana imbere y'Imana byo byabereye kuri Church of Pantecost International ya Nyakabanda naho abaru batumiwe kuri uwo munsi bakiriwe kuri Centre Amani ku Kicukiro.

    jules karangwa

    Aha hari ku munsi w'ubukwe bwa Jules Karangwa na Sandra Umutoniwase

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-jules-karangwa-numugore-we-bizihije-isabukuru-yimyaka-itatu-bamaze-barushinze-amafoto/

  • Uwera Sarah wo muri Ambassadors Of Christ yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere #rwanda #RwOT

    Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yatuye umwana we w’imfura.

    Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yatuye umwana we w’imfura.

    Iyi ndirimbo ya Uwera Sarah yayise 'Mwana wanjye’. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, ubwo yatangiraga urugendo rwo kuririmba ku giti cye, yavuze ko kuba yakora indirimbo wenyine yabitekereje biturutse ku buryo yaririmbiye umugabo we mu bukwe bwabo benshi bakanyurwa bakamusaba ko yatanga ubutumwa ku giti cye.

    Yavuze ko agiye kuririmba ubutumwa bufasha benshi kugandukira Imana ari ko anatanga ubutumwa bwiza bugamije kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yagize ati 'Ntabwo bituma mpinduka, ngo mbe uwo ntari we […] ngo bitume ngira uburyo mpindukamo. Nzaguma ndi Sarah muzi muri Ambassadors, umwe uzi hano hanze uko umbona. Niko ndi bugume.'

    Ku bijyanye no kuba gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga byazabangamira uko asanzwe aririmba muri Ambassadors of Christ, yavuze ko hatazabaho kugongana kandi ko muri korali batababuza gukoresha impano zabo ngo batange ubutumwa mu buryo bubanyuze.

    Indirimbo ye ya mbere yayise 'Mwana wanjye'. Ni indirimbo yakoreye umwana we w’imfura nyuma y’imyaka ibiri arushinze na Kayumba Aimé.

    Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugusha ku gukangurira ababyeyi bose gufata neza no kwita ku bana kuko ari abatware kandi aribo bahanzwe amaso mu mpinduka zikenewe ku Isi no kuyubaka neza.

    Yavuze ko gukorera amashusho iyi ndirimbo ari ibintu byamugoye kubera ibihe bya Guma mu rugo igihugu cyari kirimo.

    Ati 'Gukorera amashusho indirimbo ntabwo byoroshye bisaba ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo ube watanga ikintu kizima. Njye numvaga bitazafata igihe ariko nasanze uko mbyibwira atari ko biri kuko bisaba ibintu byinshi birimo amafaranga n’ibindi.'

    Yavuze ko hari izindi ndirimbo kugeza ubu ari gutunganya muri studio ariko zo zikazasohokana n’amashusho.

    Ati 'Hari izindi ndirimbo turimo gutunganya mu buryo bw’amajwi nyinshi kandi nziza, nizirangira tuzazikorera amashusho kandi nizera ko bizagenda neza mbifashijwe n’Imana.'

    Yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye ya mbere abantu bayakiriye neza kandi akaba atekereza ko n’izindi azashyira hanze mu minsi iri mbere zizakirwa neza.

    Uwera Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi korali, aririmbanamo na musaza we Nelson Manzi.

    Yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo 'Birakwiye gushima', 'Yesu we' n’izindi. Yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uwera-Sarah-wo-muri-Ambassadors-Of-Christ-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo.html

  • Umuyobozi w'urukiko rw'Ingabo muri RDC yiciwe mu gace karasiwemo ambasaderi w'Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu muyobozi yavaga i Goma yerekeza muri santere ya Rutshuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02Werurwe 2021, yatezwe agatego n'abantu bikekwa ko ari inyeshyamba bamisha amasasu ku modoka yarimo birangira yishwe.

    Undi wakomerekeye muri iki gitero ni Col Lumbu usanzwe Komanda wa Regima 3409 mu ngabo za FARDC.

    Col Lumbu wakomeretse yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Rutshuru cyo kimwe n'umurambo wa Major Williams Mulahya Hassan Hussein.

    Ukorera Parike ya Rutshuru yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ati “Ubu mvuye mu buruhukiro aho twashyize umuyobozi wacu.Yapfuye.Nyuma y'icyumweru gishize ari i Goma yari agarutse i Rutshuru ariko ikibabaje ubwo yari ageze i Katale,imodoka ye yarashweho n'abagabo bari bitwaje imbunda.

    Yahise apfira muri ayo masasu ndetse n'uwo bari kumwe Komanda waregiment ya 3409 nawe yakomeretse cyane.”

    Amakuru aravuga ko aba bagize ba nabi bishe uyu muyobozi nabo bahise bicwa barashwe.

    Ibi byabereye muri aka gace ka Rutshuru nyuma y'icyumweru kimwe gusa hiciwe uwahoze ari Ambasaderi w' u Butaliyani muri DRC witwa Luca Attanasio.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umuyobozi-w-urukiko-rw-ingabo-muri-rdc-yiciwe-mu-gace-karasiwemo-ambasaderi-w

  • U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za Coronavirus, bitarenze Kamena 2022 hazakingirwa abantu miliyoni 7,8 – #rwanda #RwOT

    Uru rukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford hanyuma Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy'icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

    Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca nirwo rwonyine rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

    Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw, umuntu kugira ngo bibe byizewe ko yakingiwe neza, ahabwa ebyiri, hagati y'imwe n'indi haba harimo iminsi 21.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ubwo yakiraga izi nkingo yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

    Ati 'Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.'

    Dr Ngamije yavuze ko ku ikubitiro abari mu nzego z'ubuzima guhera ku mujyanama w'ubuzima kugera ku muganga uri mu bitaro bya Kaminuza, abakozi bafasha mu gikorwa cyo kwirinda COVID-19, abakuze bafite hejuru y'imyaka 65 barwaye indwara karande zitandukanye aribo bagomba guhabwa urukingo guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

    Yakomeje avuga ko izi nkingo zizewe, zuzuje ibisabwa byose kandi ko umuturarwanda wese ugomba gukingirwa azaba yagezweho n'urukingo bitarenze Kamena 2022.

    Ati 'Abaturage miliyoni 7,8 tugomba kubakingira kugeza icyo gihe, ubwo rero buri wese atekane, tuzamugeraho. Tuzajya dukingira tubikoreye mu bigo nderabuzima n'ubundi bibegereye, amakuru bazajya bayabona ku gihe.'

    Ku wa Gatanu w'iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gukingira kizatangira, abazahabwa urukingo ku ikubitiro bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw'akarere no mu zindi nzego z'ibanze.

    Izi nkingo guhera kuri uyu wa Kane zizatangira gukwirakwizwa mu gihugu cyose, abazazihabwa bazajya bamenyeshwa hanyuma bajye ku Bigo Nderabuzima ubundi bahabwe inkingo nk'uko biteganywa.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu harakirwa izindi nkingo za Pfizer 102 960 hanyuma mu cyumweru gitaha mu ntangiro hakirwe izindi ibihumbi 500, buri kwezi hazajya hakirwa inkingo binajyane n'umubare w'abagomba gukingirwa.

    Magingo aya, muri gahunda ntabwo abantu bafite munsi y'imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo ku ikubitiro.

    Ku Isi yose inkingo miliyoni 249 nizo zimaze gutangwa, muri zo abantu miliyoni 54 nibo bakingiwe mu buryo bwuzuye, ni ukuvuga bahawe dose ebyiri zisabwa bingana na 0,69% by'abatuye Isi. U Bwongereza nicyo gihugu kimaze gutanga inkingo nyinshi dore ko mu mpera z'icyumweru gishize cyari kimaze gukingira abaturage miliyoni 20.

    Indege ya Qatar Airways itwaye inkingo za COVID-19 ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Inkingo za Coronavirus zikurwa mu ndege

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ni umwe mu bayobozi baje kwakira izi nkingo

    Amafoto: Kazungu Armand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-ibihumbi-240-za-coronavirus-bitarenze-kamena-2022