Blog

  • Niwibonaho imico nk'iyi uzamenye ko uri mu rukundo rudafite icyerekezo|Byaba byiza ubivuyemo hakiri kare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n'uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n'inkumi bakundana baba bafite.

    Ibimenyetso biranga urukundo rudafatika :

    1.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

    Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

    2.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

    Icyizere no kwiyumvanamo hagati y'abakundana n'ibintu by'ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by'ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n'ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

    3.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

    Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n'ingenzi. Mu ndimi z'amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n'uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.

    Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n'ikiganiro n'ubwo mutandukanyijwe n'intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo ikibazo.

    4.Ntahazaza

    Urukundo rufatika rugira icyerekezo n'intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y'uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy'urukundo rwabo.

    5.Guhora mushwana

    Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n'umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.

    Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto , menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

    6.Nta bihe byiza mugirana

    Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/niwibonaho-imico-nkiyi-uzamenye-ko-uri-mu-rukundo-rudafite-icyerekezobyaba-byiza-ubivuyemo-hakiri-kare/

  • Mucyo Philbert umuyobozi mu ikipe ya UTB yasezeranye n’umukunzi we ukinira RRA(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mucyo Philbert ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya UTB VC, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na RRA, Niyomukesha Euphrance.

    Uretse kuba Philbert azwi muri Volleyball nka Team Manager wa UTB VC ni umwe mu bafasha umukinnyi wa ruhago, Danny Usengimana kubona amakipe (agent), we na Niyomukesha Euphrance bakaba basezeranye nyuma y’igihe kinini bakundana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

    Nyuma y’uko bamaze gusezerana kubana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu, indi mihango y’ubukwe harimo gusezerana imbere y’Imana izaba ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021.

    Muri Kanama 2020, nibwo Mucyo Philbert yaciye bugufi asaba Niyomukesha Euphrance ko yamwemerera akazamubera umugore maze iminsi asigaje ku Isi akajya abyuka amubona iruhande, undi na we ntiyazuyaje yateze ikiganza bamwambika impeta ya fiançailles.

    Niyomukesha Euphrance yarahiriye kubana na Mucyo mu byiza n’ibibi

    Ati”Njyewe Mucyo Philbert, nemeye ko Niyomukesha Euphrance ambera umugore nkamubera umugabo”

    Mucyo Philbert yahise asinyira ko yemeye kubana akaramata na Niyomukesha

    Na Niyomukesha yabisinyiye…

    Ngo iyo umwe arebye undi amwibonamo

    Niyamukesha areba Mucyo mu maso ati”ni wowe amaso adahaga kureba mukunzi!”

    Mucyo na Niyomukesha bari baberewe

    Imihango isigaye izaba mu cyumweru gitaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mucyo-philbert-umuyobozi-mu-ikipe-ya-utb-yasezeranye-n-umukunzi-we-ukinira-rra-amafoto

  • Dr Nsanzabaganwa yashyize akadomo ku nshingano yari amazemo imyaka 10 muri BNR –

    Ku wa 6 Gashyantare 2021 ni bwo Dr Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, aba uwa mbere w’igitsina gore ubigezeho kuva uyu muryango washingwa.

    Ihererekanya ry’imirimo yari ashinzwe muri BNR kuva mu 2011 ryabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Werurwe 2021.

    Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko yarahiriye ishingano nshya muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ku wa 7 Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’umunsi umwe atowe.

    Yavuze ko ari umwanya mwiza k’u Rwanda kandi ajyanye imigabo n’imigambi ifitanye isano n’inshingano zirimo ibijyanye n’ubukungu, gucunga umutungo, gucunga imiyoborere n’imikorere, kugarura imikorere myiza kandi inyuze mu mucyo inafite intego, kubazwa inshingano no kwihutisha impinduka cyane ko biri mubyo yatorewe.

    Umuyobozi uzamusimbura kuri uyu mwanya yari afite muri BNR ntaramenyekana kugeza ubu, kuko agomba gushyirwaho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

    Dr Nsanzabaganwa Monique yamurikiye Guverineri wa BNR, John Rwangombwa uko asize inshingano yari afite zihagaze

    Dr Monique Nsanzabaganwa ari kwitegura gutangira inshingano nshya aherutse gutorerwa muri Komisiyo ya AU

    Amafoto: BNR


  • Urukiko rwanzuye ko babiri mu bareganwa na Rusesabagina barimo n’uwashyiriweho ibihano na Loni bakomeza gufungwa –

    Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahurijwe mu rubanza rumwe na Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman n’abandi 16 baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    Mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021 ni bwo aba bombi basabye kuburana badafunze kuko batagoye inzego zibishinzwe mu mabazwa yose.

    Nsanzubukire na Munyaneza bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bakurikiranyweho ibyaha by’indengakamere ku buryo bashobora kurekurwa bagatoroka, bagasubira kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwabo n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko ‘rwanzuye ko ubusabe bwa Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bwo kurekurwa bakaburana bari hanze nta shingiro bufite’.

    Twajamahoro Herman wunganira Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba yari yasabiye abakiliya be gufungurwa by’agateganyo.

    Yavuze ko impamvu ashingiraho asaba ko barekurwa ari uko batagoranye mu gihe cyo kubazwa.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

    Umwavoka wa Nsanzubukire yanavuze ko ubuzima bw’umukiliya we butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze.’’

    Yasabye urukiko gutegeka ko yitabwaho byihariye kuko ‘apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsanzubukire arwaye nta cyemezo cyo kwa muganga kibyerekana uretse ibigaragarira inyuma. Bwagaragaje ko itegeko riteganya ko ahabwa ubuvuzi kandi mu gihe hari impamvu zifatika afungwa akitabwaho ari mu bitaro.

    Nsanzubukire Félicien yanashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni mu 2014. We n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR bahowe ibyaha bakoreye muri RDC.

    Loni itangaza ko by’umwihariko Nsanzubukire yari ahagarariye, anahuza ibikorwa by’icuruzwa ry’intwaro zavanwaga muri Tanzania zinyujijwe mu Kiyaga cya Tanganyika zigahabwa abarwanyi ba FDLR mu duce twa Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2008 na Mata 2009.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga abaregwa badakwiye kurekurwa kuko ibyaha bakurikiranyweho bifite ubukana kuko birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu w’iterabwoba kuko ikomeje imigambi yayo yo kugaba ibitero ku Rwanda.

    Munyaneza yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko barekuwe basubira mu mitwe bahozemo atari impamo.

    Ati “Numva ko ibishingirwaho n’Ubushinjacyaha ko kuba tutarizanye twasubira mu mitwe yitwaje intwaro, sibyo. Hari abandi twazanye, bajyanwa mu buzima busanzwe kandi banyuze mu mahugurwa. Nta mpamvu igaragara ivuga ko twahita dusubira muri iyo mitwe.’’

    Nsanzubukire na Munyaneza bize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare mu Rwanda, bajyana n’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe. Bageze muri Congo bajya Centrafrique mbere yo gukorera ingabo za FARDC.

    Nsazubukire yaboneye izuba mu yahoze ari Komini Rubungo, ubu ni mu Karere ka Gasabo, mu 1967. Munyaneza Anastase we yavukiye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi. Babaye muri CNRD, yaje kwihuza n’indi mitwe bikora Impuzamashyaka ya MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina, ikagira Umutwe w’Abarwanyi witwa FLN.

    Aba bombi bari mu magana y’abafashwe n’Ingabo za FARDC mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwa RDC, boherezwa mu Rwanda.

    Urubanza baregwamo biteganyijwe ko ruzasubukurwa ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021, humvwa inzitizi zatanzwe na Rusesabagina Paul.

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video)

    Urukiko rwategetse ko Nsanzubukire Félicien (ugenda yicumbye inkoni) na Munyaneza Anastase baburana bafunze/ Ifoto: TNT

  • Rwamagana: Akanyamuneza ku borozi nyuma yo kwigishwa no kwerekwa uburyo bwo kongera umukamo –

    Mu myaka itatu ishize umukamo w’amata mu nka zo mu Karere ka Rwamagana wari litiro 30 000 ku munsi ariko kuri ubu umukamo umaze kugera kuri litiro 38 000 ku munsi nyuma yaho aborozi bigishijwe uburyo bajya bagaburira inka ubwatsi buzongerera umukamo.

    Aba borozi bigishijwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (RDDP) hakaba harashyizweho ishuri ry’aborozi mu murima, mu kiraro no mu rwuri.

    Muri iri shuri haba harimo abafashamyumvire baba barahuguwe, ubundi bagakora amatsinda abumbiyemo aborozi bo mu midugudu no mu tugari dutandukanye, bakigishwa uburyo bita ku nka zabo.

    Muri aya matsinda bahugurwa ku gufata neza inka ku buryo yongera umukamo, bigishwa uburyo bakurikirana ubuzima bw’inka, uburyo bahingamo ubwatsi butandukanye bugamije kongera umukamo n’ibindi byinshi bituma inka yitabwaho ikongera umukamo.

    Nzirasanaho Jean Claude uturuka mu Murenge wa Karenge mu Kagari ka Byimana avuga ko ataratangira kwigishwa ku kuntu yakwita ku nka ze ngo yiyororeraga ibimasa yumva ko arizo nka zamuha umusaruro kuruta izamuha amata.

    Ati “Nyuma yo kwigishwa nafashe inka imwe nakamagamo litiro imwe n’igice ku munsi nyitaho neza nyiteza intanga none ubu nyikuramo litiro zirindwi mbikesha ubumenyi naherewe mu mahugurwa.”

    Yakomeje agira ati “Ubu umuryango wanjye ubona amata ahagije kandi no ku isoko nkajyanayo, mfata litiro eshatu tukazikoresha mu rugo, izindi litiro enye zikajya ku isoko nibura urumva ko ku nka imwe ku munsi nyibonaho 800 Frw.”

    Kampirwa Jeannette uturuka mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Karambi we yavuze ko atarahabwa amahugurwa ku kongera umukamo ngo yavuye kuri litiro imwe agera kuri litiro eshanu.

    Ati “Nari mfite inka ebyiri, imwe ikamwa litiro imwe none ubu ngeze kuri litiro eshanu kandi ndacyakomeza kongera umukamo ari nako nkangurira na bagenzi banjye kwita kun ka zabo.”

    Umukozi uhagarariye Umushinga ugamije guteza imbere Ubworozi bw’inka zitanga Umukamo witwa Rwanda Dairy Development Project (RDDP) mu Karere ka Rwamagana, Tuyishime Vestine, avuga ko kimwe mu byo bishimira harimo no kuba barigishije aborozi bakanabaha ubwatsi bwongera umukamo, yavuze ko kuri ubu aborozi bamenye neza ko kugira ngo inka iguhe umukamo uyitaho nk’umuntu.

    Ati “Ubundi muri rusange abantu bari bamenyereye kugaburira inka mu buryo budatanga umusaruro bazigaburira imitungo none ubu bamenye ko inka bayivangira ibinyamusogwe, mu matsinda bari barimo twabahaga imbuto z’ubwatsi bwongera umukamo bakabuhinga ndetse bakanaha bagenzi babo imbuto.”

    Tuyishime yavuze ko abenshi mu borozi umukamo wabo wiyongereye bakava ku gukama amata yo kunywera mu muryango bakagera ku kugurisha ku isoko ari nako iwe mu rugo haboneka amata menshi anafasha umuryango mu kurwanya imirire mibi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye uburyo uyu mushinga wa RDDP wafashije abahinzi mu kubona imbuto nyinshi z’ubwatsi bwiza butanga umusaruro.

    Yavuze ko uretse ubwatsi, aborozi banashyikirizwa imiti mu buryo bworoshye ndetse asaba abataribumbira mu matsinda kwegera bagenzi babo bagafatanya kongera umukamo.

    Kuri ubu amatsinda atanu yagaragaje gukora neza akongera umukamo mu buryo bugaragara yahawe ibihembo birimo ingorofani, amasanduku yifashishwa mu gufunga ubwatsi bwumye kugira ngo bubikwe neza, bote, imyambaro, ibikoresho byifashishwa mu gupima ifumbi, gupima umuriro, gupima ibilo by’inka n’ibyifashishwa mu gukurikirana ubuzima bw’inka ihaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye umushinga RDDP ku nkunga umaze gutera aborozi

    Tuyishime Vestine uyobora RDDP mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu byo bishimira harimo kuba barafashije aborozi gutera ubwatsi bwongera umukamo

    Aborozi b’indashyikirwa bashimiwe

  • Gicumbi: Ubuyobozi bwashyizwe mu majwi ku inyerezwa ry’amafaranga yavuye mu ngurube z’abaturage –

    Mu 2019, ni bwo Akarere ka Gicumbi kahaye Koperative “Imbere heza” igizwe n’abagore 10, ingurube 10 zo kubafasha kwiteza imbere nyuma bazibangurira bakabona zitabwegeka, bagashinja ubuyobozi kubaha ingurube z’ibinure, zitabyara.

    Bamwe mu bagize iyi koperative babwiye TV1 ko nyuma yo kubona ko izo ngurube zitabyara babimenyesheje ubuyobozi maze Umurenge wa Kageyo bubagishamo eshanu, bugurisha inyama zavuyemo ariko ibyo byose bikorwa nta munyamuryango n’umwe urimo ku buryo byatumye batamenya amafaranga yavuyemo.

    Bavuga ko baje gutungurwa n’uburyo ubuyobozi bwagurishije ingurube zabo eshanu ariko bukaza kubazanira imwe ngo abe ariyo borora, bubizeza ko ariyo izabageza ku iterambere mu buryo bwihuse.

    Umwe yagize ati “Ntabwo nshobora kubyumva, ntabwo nakumva ko ingurube eshanu zabyara ingurube imwe, ntabwo havamo amafaranga yagura ingurube imwe ni ko mbyumva, ni ko mbibona.”

    Undi yagize ati “Nyine kumva ko ingurube eshanu zavuyemo ingurube imwe kandi ikindi cyiyongeyeho ni uko bazigurishije komite nta yari ihari, twibaza uburyo izo ngurube zabazwe nta komite irimo bikadushobera.”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, we yavuze ko iyi koperative yahawe ingurube nini itanga umusaruro mu buryo bwihuse ku buryo imaze kubwagura ibibwana 16.

    Ati “Ntabwo zagurishijwe [ingurube] ahubwo byagaragaye ko bazimaranye igihe bigaragara ko zitabwegeka, niba ariko nabivuga; noneho abanyamuryango ba koperative bajya inama bafata icyemezo ziratangwa noneho babazanira indi nini itanga umusaruro ku buryo ubu yanamaze kubwagura ibibwana 16. Izo bari bahawe zari ntoya cyane ariko iyo bafite ubu nini kandi itanga umusaruro ugaragara.”

    Yavuze ko nta muyobozi wagurishije ingurube za koperative, ashimangira ko ahubwo ko bamwe mu bayigize bari bafitanye utubazo dutandukanye.

    Ikiraro ingurube za Koperative “Imbere heza” zororerwa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bwahaye abaturage ingurube ifite icyororo

  • Musanze: Mudugudu arashinjwa kurandura imyaka y’abaturage, Meya akavuga ko bamubeshyera –

    Aba baturage babwiye Flash Fm ko batewe impungenge n’imikorere y’uyu Muyobozi w’Umudugudu wa Muhe.

    Uretse kubaka ruswa bakanga kuyitanga akabafungira amaduka, aba baturage banamushinja kubarandurira imyaka mu mirima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uwitwa Turikumwe Emmanuel yagize ati “Araza azanye n’umugabo witwa Kariyopi ati ’nyereka gitansi wishyuriyeho, nyimweretse ngo wishyuye make, ibihumbi 10 Frw ntabwo byari bikwiye, byari ibihumbi 100 Frw’. Bambwira ko tugomba kugenda kumvikana na we tukabirangiza bo batabishobora, nje arambwira ngo mvuye kumurega hejuru.”

    Mukeshimana Providence we yemeza ko Murekatete yamuranduriye imyaka mu murima ikajyanwa n’abahinzi b’ibirayi bari baje mu Mujyi wa Musanze kuranguza.

    Ati “Yaranduye ibishyimbo n’ibiti baritundira barijyanira, ngo nari kuba naramugezeho ndamubwira nti ese ko natanze amafaranga nkayaha nyir’ubutaka nari kukurebamo ibiki?”

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, we yahakanye aya makuru avuga ko Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Muhe azizwa ko aba ari kuzuza inshingano ze uko bikwiye.

    Ati “Ntabwo ashyiraho ingufuri wenyine kuko akorana n’akagari n’umurenge kandi haba hariho impapuro ziba zarakozwe hanyuma umuyobozi w’umurenge agashyiraho kashe. Ahubwo ababivuga babiterwa n’uko baba babona ari kuzuza inshingano ze kuko nk’umuyobozi w’umudugudu. Iyo hagize ikibazo kibaho aho hantu ni we ubibazwa wa mbere.”

    Yashimangiye ko uyu muyobozi w’umudugudu atajya arandura imyaka y’abaturage mu mirima ndetse ko n’uwo yabikoreye yari yahinze mu Mudugudu ayobora ayikuramo kuko uri mu mujyi kandi bikaba bitemewe kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi.

    Hejuru ku ifoto ni inyubako ikoreramo Akarere ka Musanze


  • Gatsibo: Muri gare ebyiri ziri kuhubakwa imwe yaruzuye, indi igeze kuri 70% –

    Kuva umwaka ushize ni bwo Akarere ka Gatsibo katangiye ibikorwa byo kubaka gare ebyiri harimo iya Kiramuruzi yuzuye mu kwezi gushize itwaye miliyoni zirenga 300 Frw ndetse n’iya Kabarore izuzura mu mpera za Mata itwaye arenga miliyoni 600 Frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka izi gare ihagaze neza aho iya Kiramuruzi yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukorerwamo.

    Yagize ati “Iya [gare] Kiramuruzi yararangiye, yatangiye no gukora, irimo aho imodoka ziparika, irimo amaduka aho abacuruzi bakorera, irimo inzu zikoreramo abatwara abantu n’ubwiherero. Ubu yatangiye no gukorerwamo ni uko byahuriranye n’icyorezo cya COVID-19 ntituyitahe ku mugaragaro.”

    Yakomeje avuga ko Gare ya Kiramuruzi yubatswe na RFTC ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo ngo kuko kabafashije gushaka ikibanza no kwimura abari bahatuye.

    Meya Gasana yakomeje avuga ko kuri Gare ya Kabarore yo kuri ubu igeze kuri 70% aho ubutaka bwaguzwe n’Akarere, mu rwego rwo gushishikariza abikorera kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ishoramari, ikaba iri kubakwa na PSF.

    Ati “Mu cyumweru gishize bambwiraga ko imirimo igeze hafi 70%, turateganya yuko twatangira kuyikoresha mu mpera z’ukwezi kwa Kane. Irimo imiryango igera kuri 38 izakorerwamo n’abikorera, izaba ifite ikinamba, restaurant n’ibindi nkenerwa byinshi.”

    Meya Gasana yakomeje avuga ko izi gare zizakemura ikibazo cy’imodoka zakoreraga mu kajagari, mu gihe abagenzi zizabafasha kujya basigwa ahantu heza aho kubasiga ku muhanda.

    Mu buryo bw’ubucuruzi ngo zizatuma abantu bakorera ahantu hari isuku, hatekanye ndetse zinagaragaze isura nziza y’Akarere ka Gatsibo.

    Gare ya Kiramuruzi yatangiye gukoreshwa

    Gare ya Kabarore biteganyijwe ko izuzura muri Mata uyu mwaka

    Imirimo yo kubaka Gare ya Kabarore igeze kuri 70%

  • Amarangamutima y’Abanyarwanda nyuma yo kumenya ko bagiye gutangira gukingirwa COVID-19 –

    Mu gitondo cyo ku wa 3 Werurwe 2021 ni bwo abayobozi b’u Rwanda bakiriye inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye. Ku mugoroba wo kuri uwo munsi kandi u Rwanda rwakiriye inkingo 102.960 za Pfizer-BioNTech.

    Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali babwiye IGIHE ko kuba mu Rwanda hageze inkingo za COVID-19 ari inkuru yabakoze ku mutima bitewe n’uko bumvaga rukoreshwa mu bindi bihugu bo rutarabageraho.

    Nzayisenga Jean yagize ati “Nkimara kumva ko urukingo rwaje nabyishimiye cyane, gusa sinjye ukwiye kwishima njyenyine ahubwo ni Abanyarwanda bose, nawe urabibona, icyakora twari tubitegereje cyane.”

    “Ahubwo icyo nakwisabira Leta ni uko natwe urubyiruko bakwiye kuduheraho. Nifuza ko bahera ku rubyiruko kuko ni rwo usanga rwica amabwiriza nyamara abantu bakuru bo bayubahiriza.”

    Yakomeje avuga ko nta bwoba bwo gukingirwa afite cyane ko yabonye ububi bw’iki cyorezo.

    Ati “Rwose iyaba ubwo butumwa ari njyewe buhereyeho, mbese ni uko bitashoboka, kumva ngo bampereyeho mu gukingirwa nakwishimira kujyayo.”

    Umucuruzi w’inkweto witwa Urikuranye Stanislas, yavuze ko kuba urukingo rwageze mu gihugu bitanga icyizere ku Banyarwanda by’umwihariko abari mu bucuruzi.

    Ati “Ni inkuru nziza ugereranyije n’iminsi tumaze duhanganye na COVID-19, ni icyizere ko tuzayitsinda. Impamvu dufite ni uko hari n’ibindi bihugu byatangiye kurukoresha kandi rugenda rutanga umusaruro.”

    “Nkatwe dukora ubucuruzi birumvikana ko mu gihe bazaba bamaze gukingira bishobora kutworohereza mu migenderanire n’ibindi bihugu tujya kuranguramo. Urebye twifuza ko bakwibanda cyane kuri twe abacuruzi kuko duhura n’abantu benshi kandi banyuranye bisobanuye ko turi mu bafite ibyago byinshi byo kwandura.”

    Mukashyaka Clémence w’imyaka 35 mu byishimo byinshi yagize ati “Mana we, ni amashimwe gusa, mbese turanyuzwe. Turashimira ubuyobozi bwacu bwabigizemo uruhare. Ndasaba Abanyarwanda bose ko umuntu wese bazemeza ko akingirwa mbere rwose azabyitabire kuko baduhitiramo ibikwiye.”

    Muhawenimana Jeanine na we yagaragaje ibyishimo bye avuga ko gukingira COVID-19 bigiye kongera kugarura icyizere ko umwaka wa 2021 utazamera nka 2020.

    Ati “Icyizere kiragenda kiza rwose pe. Uko biri kose ntabwo uyu mwaka uzamera nk’uwashize kuko wo wadushaririye cyane. Icyakoze dufite ibyiringiro kuko ibi ni ibimenyetso ko tuzawubamo neza, cyane rwose ubwo urukingo rubonetse nta kabuza tuzayitsinda”

    Ubwo yakiraga izi nkingo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwifuza ko bitarenze Kamena 2022 abaturage bangana na miliyoni 7.8 baba bamaze gukingirwa COVID-19.

    Abanyarwanda baganiriye na IGIHE bavuze ko biteguye gutangira guhabwa urukingo rwa COVID-19

  • Imbuto Foundation igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 –

    Imbuto Foundation imaze imyaka 20 itanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ubumenyi, ubufatanye n’ubushobozi mu Muryango Nyarwanda.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru uyu muryango umaze ushinzwe bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; byahawe insanganyamatsiko igira iti “Imbuto Itoshye, Ejo Haganje.” – “An Edifying Past. An Empowered Future.”

    Bitewe n’ibihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko rurimo kubera icyorezo cya COVID-19, Imbuto Foundation yateguye uruhererekane rw’ibikorwa n’ibiganiro, bigaragaza urugendo rwayo rw’imyaka 20 n’uruhare yagize mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore.

    Muri ibi biganiro hazitabwa ku kumva ubuhamya bw’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa mu myaka 20 ishize, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku musanzu wa Imbuto Foundation mu gushyigikira Icyerekezo cy’Igihugu no gushaka ibisubizo bigamije agaciro n’iterambere rirambye ry’Umuryango Nyarwanda no gutekereza ku cyerekezo cy’umuryango Imbuto Foundation cyo gukomeza kuba umusemburo w’impinduka mu buryo burambye.

    Abazitabira ibikorwa n’ibiganiro byo kuzirikana isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Imbuto Foundation, baba abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bazabikurikira bifashishije ikoranabuhanga.

    Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA ‘Protection and Care of Families against HIV/AIDS’ – Gahunda yari igamije kwita ku miryango by’umwihariko ku bana, urubyiruko n’abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n’abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n’umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko.

    Muri uru rugendo, ibyo Umuryango Imbuto Foundation uzirikana, wabigezeho ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango igamije iterambere ry’urubyiruko n’amahuriro y’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa.

    Imbuto Foundation igendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti “Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

    Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n’abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza