Blog

  • Kuri uyu mugoroba nibwo hateganyijwe umuhango wo gutora abakobwa 20 bagomba gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021. Ni ibirori byatangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm). Ibi birori mushobora kubikurikira imbona nkubone mukanze kuri video iri hejuru.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/live-streaming-missrwanda2021-pre-selection/

  • Ntibisanzwe: Umugeni yatunguranye yifotoza afite umupira wo gukina mu mwanya w'indabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni witwa Urwibutso Nicole yatunguye abantu ubwo yifotozaga afite umupira wo gukina ,aho kuzana indabo.Mu busanzwe mu muhango w'ubukwe, usanga umugeni yifotoza afite indabo mu ntoki, gusa siko byagenze kuri Urwibutso Nicole kuko yifotoje afite umupira wo gukina wa Basketball nk'ikimenyetso gishimangira urukundo akunda uyu mukino n'agaciro awuha mu buzima bwe.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, nibwo Urwibutso Nicole yasezeranye n'umukunzi we Yves Nyirigira bamaranye imyaka isaga itanu bakundana.

    Muri Nzei 2020, nibwo Yves Nyirigira yateye ivi asaba Nicole kuzamubera umugore ku munsi yizihizaga isabukuru y'imyaka 26 y'amavuko, aramwemerera avuga 'YEGO' ndetse ahita anamwambika impeta. Uretse kuba akinira ikipe y'igihugu ya Basketball, Nicole anakinira ikipe ya IPRC Huye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-umugeni-yatunguranye-yifotoza-afite-umupira-wo-gukina-mu-mwanya-windabo/

  • Umuhanzi Rayvanny yicishije bugufi bikomeye imbere y'umukunzi wa Harmonize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya, Rayvanny yicishije bugufi imbere y'umukunzi mushya wa Harmonize, maze amusaba imbabazi nyuma y'amashusho yagiye hanze mu minsi ishize uyu muhanzi asomana n'umwana wuyu mugore ,utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Ubusanzwe uyu mukunzi mushya wa Harmonize, Kajala Masanja afite umukobwa uri munsi y'imyaka y'ubukure,ibyo kumusoma rero ntibyari byakiriwe neza n'abakurikiranira hafi ubuzima bw'aba bahanzi bombi ndetse n'umukinnyi wa filimi Kajala Masanja uri mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi Harmonize, byavuzwe ko Rayvanny yagaragaje ubukure nyuma yo gusaba imbabazi kubera kwamamaza amashusho asomana na Paula umukobwa wa Kajala.

    Rayvanny abinyujije kuri Instagram akaba yasabye imbabazi zibyo yakoze byose.Yagize ati:'rimwe na rimwe muri iyi si, dukora ibintu tubona ko ari byiza mu maso yacu cyangwa ari ubwana, twiyibagije ko hari abo bishobora kwangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, reka mfate uyu mwanya nsabe imbabazi Kajala Frida n'abandi babyeyi bose nakomerekeje'.

    Usibye kuba Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye nka Rayvanny yasabye imbabazi Paula na mama we Kajala Frida yanashimiwe kuba yatekereje ku bandi babyeyi bakomerekejwe n'isakazamashusho ritavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-rayvanny-yicishije-bugufi-bikomeye-imbere-yumukunzi-wa-harmonize/

  • Umuhanzi Platini yasezeranye kubana akaramata n'umukobwa yihebeye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys yasezeranye imbere y'amategeko na Ingabire Olivia, umukobwa yihebeye. Nkuko amafoto yagiye hanze ku rubuga rwa instagram abyerekana, Platini yasezeranye imbere y'amategeko na Ingabire Olivia nyuma y'iminsi mike havuzwe urukundo rwe n'uyu mukobwa gusa Platini yari atarerura ngo amuvuge izina anamwereke abafana be. Amakuru agera kuri YEGOB nuko Platini na Olivia bari bamaze imyaka 2 bakundana mu ibanga.

    Mu kiganiro Platini yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko yahisemo kugira ibanga ubukwe bwe nk'amahitamo ye ku giti cye. Yagize ati ” Ubukwe bwanjye nari nagerageje kubugira ibanga, umugore wanjye twari tumaranye imyaka igera kuri ibiri dukundana “. Uyu muhanzi yavuze ko ari mu myiteguro y'ubukwe buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platini-yasezeranye-kubana-akaramata-numukobwa-yihebeye-amafoto/

  • Mu magambo yuzuyemo imitoma myinshi, umukunzi wa Yverry yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 06 Werurwe nibwo umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku mazina ya Yverry, yagize isabukuru y'amavuko. Inshuti ze nyinshi, abafana be, abavandimwe be n'abandi batandukanye bakunze uyu musore bamwifurije isabukuru nziza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Vanessa Uwase uzwi cyane ku izina rya Vanillah akaba ari n'umukunzi wa Yverry nawe yagaragaje urukundo rwinshi afitiye Yverry maze akoresha amagambo yuzuyemo imitoma myinshi amwifuriza isabukuru nziza. Ibi Vanillah yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo gushyira hanze amwe mu mafoto ye ari kumwe na Yverry.

    Nyuma yuko Vanillah ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Aya niyo magambo Vanillah yatangaje

    Couple ya Yverry na Vanillah ni imwe muri couple z'ibyamamare zikunzwe n'abantu benshi hano mu Rwanda ndetse z'ikitegererezo kubera urukundo aba bombi badahwema kugaragarizanya.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuzuyemo-imitoma-myinshi-umukunzi-wa-yverry-yamwifurije-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2021 bamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Abakobwa bose uko ari 37 baraye kuri La Palisse Nyamata aho biteguraga iri jonjora rya nyuma ryarangiye hamenyekanye abakobwa 20 bakomeje abandi 17 barataha.

    Abakurikirana iri rushanwa babanje gutungurwa cyane no kumva ko Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 wari amaze igihe ariwe uyoboye Akanama Nkemurampaka atari bugaragare mu ko kuri uyu wa gatandatu.

    Akanama nkemurampaka k'uyu munsi kari kayobowe na Emma Claudine akaba yafatanyije na Utamuliza Rusaro Carine, Iradukunda Michelle, Mudakikwa Pamella na Uwimana Basile.

    Mutesi Jolly yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kuva mu 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kugarukamo, ni ubwa mbere atagaragaye mu bakagize.

    Nk'ibisanzwe,abakobwa bose babanje gusubiza ibibazo by'akanama nkemurampaka guhera kuri nimero ya mbere kugeza kuya 37,hanyuma akanama nkemurampaka kariherera gatoranya 18 kuko hari abakobwa 2 bakomeje binyuze mu majwi bakuye kuri SMS no ku itora ryo kuri Internet.

    Abakobwa 2 bakomeje binyuze ku matora yo kuri Internet no kuri SMS ni Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali watowe ku mwanya wa mbere na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba wabaye uwa kabiri.

    Abandi bakomeje ni Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Lalissa,Musana Teta Hense,Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Chryssie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju, Akaliza Hope, Akaliza Amanda.

    Urutonde rw'abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda:

    No 11. Kabagema Laila: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza ya 'Medical University of Warsaw' muri Pologne aho akurikirana ibijyanye n'Ubuganga.

    No 10. Ishimwe Sonia: Uyu mukobwa w'imyaka 18 ahagarariye Intara y'Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n'Ubugenge, Ubutabire n'Isomo ry'Ibinyabuzima.

    No 9. Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya INES Ruhengeri mu bijyanye na 'Applied Economics'.

    No 34. Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga 'Marketing' mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y'u Rwanda.

    No 35. Uwase Phionah: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Kigali, mu bijyanye na 'Business Marketing'.

    No 32. Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yasoje ayisumbuye muri Martyrs Secondary School aho yize Indimi, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    No 27. Umutesi Lea: Afite imyaka 22, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Gatatu w'Ubukerarugendo muri UTB.

    No 28. Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya 'Customs and Tax Operations'.

    No 29. Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yasoje kwiga 'Ubugeni' ku Nyundo.

    No 12. Karera Chryssie: Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda muri 'Environmental Planning'.

    No 13. Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y'amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n'Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi.

    No 14. Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Imibare, Ubugenge n'Ikoranabuhanga.

    No 18. Musana Teta Hense: Imyaka ye ni 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Ibinyabuzima, Ubutabire n'Imibare.

    No 19. Musango Nathalie: Afite imyaka 22, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Kabiri muri Davis College Akilah Campus muri 'Business Management and Enterpreneurship.

    No 23. Teta Lalissa: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya 'Public administration and local governance.'

    No 1. Akaliza Amanda: Ni umukobwa w'imyaka 24 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Ububanyi n'Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    No 2. Akeza Grace: Ni umukobwa w'imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Glory Secondary School aho yize 'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi'.

    No 5. Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w'imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya 'UTB' aho akurikirana ibijyanye na 'Business Management'.

    No 6.Ingabire Esther: Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri APRED Ndera aho yakurikiye Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    No 7. Ingabire Grace: Ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y'imyaka 25 y'amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na 'Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology'.

    No 3. Akaliza Hope: Afite imyaka 20, akaba umwe mu bahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya 'Procurement'.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-20-bazavamo-miss-rwanda-2021-bamaze-kumenyekana

  • Ingona yabazwe ikurwamo umwana w'umuhungu yamize ubwo yarimo koga #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'imyaka 8 yariwe n'iyi ngona ubwo yari yagiye koga mu mugezi wo muri iki gihugu ari kumwe na murumuna we.

    Se w'uyu mwana yahise ahara ubuzima bwe ajya gushaka iyi ngona muri aya mazi ndetse yemeje ko yarwanye nayo akoresheje amaboko ye ariko ntiyabasha kuyica.

    Ku munsi wakurikiyeho,abaturage bagiye guhiga iyi ngona muri uyu mugezi yaririyemo uyu mwana baza kuyifata kuwa 04 Werurwe uyu mwaka ari nabwo bayishe barayibaga basanga mu nda yayo umurambo w'uyu mwana bawukuramo.

    Iyi ngona ya metero 6 yatumye abo mu muryango w'uyu mwana bacura imiborogo kuko yabahekuye.

    Abagize uyu muryango w'uyu mwana ngo bakundaga kujya koga muri uyu mugezi no kuwuvomamo amazi ariyo mpamvu n'aba bana bari bawugiyemo umwe agapfa.

    Muri 2018,abaturage ba Indonesia biraye mu migezi bafite ibyuma,inyundo n'amapiki bica ingona 292 mu rwego rwo kwihorera kuri imwe yishe umusaza ubwo yarimo guhinga imyaka.

    Abashinzwe kurinda umutungo kamere muri Indonesia bavuze ko uyu musaza w'imyaka 48 wishwe n'iyi ngona yari yagiye kwahira ubwatsi mu gishanga kibamo ingona birangira imwe imwivuganye.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingona-yabazwe-ikurwamo-umwana-w-umuhungu-yamize-ubwo-yarimo-koga

  • Abakobwa 20 babonye amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo habaye ijinjora ry’ibanze(Pre-Selection) rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, aho abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero w’abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni mu gihe 17 basezerewe.

    Abakobwa 37 nibo bari bahatanye hashakwamo abakobwa 20. Ku Munsi w’ejo uko ari 37 bakaba bararaye muri La Palisse Hotel i Nyamata.

    Uyu munsi nibwo gutora aba bakobwa bahabwa amahirwe yo kujya muri 20 ba nyuma bajya mu mwiherero byarangiye, nk’uko byari byatangajwe mbere amahirwe ijnjora nyirizina ryagiye gutangira abakobwa babiri babonye bo bamaze kubona itike yo gukomeza, abo ni; Kabagema Laila ufite nimero 11 ari nawe wabonye amajwi menshi muri SMS na Online, akaba yakurikiwe na Ishimwe Sonia wabaye uwa kabiri mu majwi.

    Uyu muhango ukaba wabereye kuri Intare Conference Arena, watangiye saa 18h aho buri mukobwa yagiye yigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka.

    Nyuma aba bakobwa bagarutse imbere y’akanama nkemuramoaka umwe kuri umwe, bakabazwa ibibazo buri umwe bitewe n’ururimi yifuza gusubizamo agasubiza.

    Nyuma akanama Nkemurampaka kari kagizwe Emma Claudine, Basile Uwimana, Karine Rusaro, Michelle Iradukunda na Pamela Mudakikwa kafashe umwanya kajya guteranya amanota kagaruka gatangaza abakobwa 20 bagomba kuguma mu mwiherero bazamaramo ibyumweru 2.

    Emma Claudine wari ukuriye akana nkemurampka yavuze ko barebya ubwiza abakobwa bafite, uko basubije ibibazo babajijwe ndetse n’uko biyeretse akanama nkemurampaka.

    Biteganyijwe ko tariki ya 20 ari bwo hazaba umuhango wa nyuma wo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2021.

    Abakobwa 20 bagomba gukomeza umwiherero w’abakobwa bazavamo Nyampinga w’u Rwanda

    Kabagema Laila (nimwero 11)

    Ishimwe Sonia (nimero 10)

    Isaro Lorita Bonitha ( nimero 9)

    Uwase Phiona (nimero 35)

    Uwase Kagame Sonia (nimero 34)

    Uwankusi Nkusi Linda (nimero 32)

    Umutoniwase Sandrine (nimero 29)

    Umutoni Witness (nimero 28)

    Umutesi Lea Nimero (nimero 27)

    Teta Larissa (Nimero 23)

    Musana Teta Hense (Nimero 18)

    Musango Nathalie (Nimero 19)

    Kayitare Isheja Morella (nimero 14)

    Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

    Karera Keressie (nimero 12)

    Ingabire Grace (Nimero 7)

    Ingabire Esther (nimero 6)

    Gaju Evelyne (nimero 5)

    Akaliza Hope (nimero 2)

    Akaliza Amanda (nimero 1)

    Ingabire Grace

    Ingabire Esther

    Akaliza Hope

    Akaliza Amanda

    Isaro Lorita Bonitha

    Ishimwe Sonia

    Abashyushyarugamba bayoboye umuhango Lucky Nzeyimana(ibumoso), Martina Abera(hagati) na Davy Carmel(iburyo)

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-20-babonye-amahirwe-yo-gukomeza-muri-miss-rwanda-2021

  • Breaking News : Miss Rwanda 2021 hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/Werurwe 2021 nibwo hagombaga kumenyekana abakobwa 20 bagombaga gutoranywamo abakobwa 37 nibo bari bahagarariye intara 4 z'igihugu ndetse n'umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Miss Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Inspiration Backup kuva mu wa 2014 rigamije gutinyura ndetse no guteza imbere abana b'abakobwa binyuze mu bumenyi,ubwiza ndetse n'umuco. Aha abakobwa bahabwa umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo bitandukanye bishingiye ku muco, ubumenyi binyuze mu mishinga ibafite akamaro ndetse n'igihugu muri rusange ndetse no kwiyerekana bibafashaka gutinyuka bakigirira ikizere.
    Byumwihariko rero mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu mu nzu mberabyombi y'Intare Conference Arena biyobowe n'abashyushya Rugamba batatu aribo Nizeyimana Lucky(Luckman),ABERA Martina wakoreshaga ururimi rw'Icyongereza wakoreshaga ururimi rw'Ikinyarwanda, Davy Carmel mu rurimi rw'Igifaransa; bose bakaba basanzwe ari abanyamakuru kuri RTV na KC2. Ibi birori kandi bikaba byaciye kuri KC2, nibwo hatoranwaga abakobwa 20 bagomba gukomeza muri bootcamp izabera I Nyamata muri La Palisse Hotel mu mwiherero uzamara igihe kingana n'ibyumweru 2 kugeza ku I tariki 22 Werurwe 2021

    Abakobwa 20 bakomeje muri boot camp ni aba bakurikira:

    Kabagema Laila wambaye nimwero 11

    Ishimwe Sonia nimero 10.

    Isaro Lorita Bonitha , nimero 9

    Uwase Phionah nimero 35

    Uwase Kagame Sonia nimero 34

    Uwankusi Nkusi Linda nimero 32

    Umutoniwase Sandrine, nimero 29

    Umutoni Witness, nimero 28

    Umutesi Lea Nimero nimero 27

    Teta Larissa, Nimero 23

    Musana Teta Hense Nimero 18

    Musango Nathalie Nimero 19

    Kayitare Isheja Morella nimero 14

    Kayirebwa Marie Paul Nimero 13

    Karera Keressie nimero 12

    Ingabire Grace Nimero

    Ingabire Esther nimero 6

    Gaju Evelyne nimero 5

    Akaliza Hope nimero 2

    Akaliza Amanda nimero 1

    Miss Rwanda 2021 ikaba ibaye ku nshuro ya 26 gusa ikaba ifite umwihariko kuko wari umuhango wabaye mu muhezo bitewe n'icyorezo cya Covid 19 gusa abitabiriye uyu muhango bose uko bagera kuri 50 bakaba babanje kwipimisha iki cyorezo ndetse n'ibisubizo bikaba byerekanye ko nta numwe wagaragaweho iki cyorezo nkuko tubikesha NIMWIZA Meghan ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda. Mu gihe umukobwa uzegukana iri Kamba rya Miss Rwanda azaba asimbuye Nishimwe Naomi wegukanye iri Kamba Miss Rwanda 2020.

    Inkuru yose ni mukanya ……

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/06/breaking-news-miss-rwanda-2021-hamenyekanye-abakobwa-20-bazajya-mu-mwiherero/

  • Platini P yasezeranye imbere y’amategeko n’um… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 06/03/2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Platini P n’umukunzi we witwa Olivia Ingabire basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali. Producer Ishimwe Clement wa Kina Music ibarizwamo Platini P, niwe wari ‘Parrain’ w’uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Atansiyo’, ‘Veronika’, ‘Ntabirenze’ yakoranye na Knowless Butera, n’izindi.

    Gusezerana kwa Platini P na Olivia byatunguye benshi na cyane ko inkuru y’urukundo rwabo itigeze imenyekana mu itangazamakuru. Ku rundi ruhande ariko ni inkuru yashimishije benshi by’umwihariko abakunzi b’uyu muhanzi n’abanyamuziki batandukanye barimo umuhanzikazi Knowless Butera wanditse kuri Instagram ko yishimiye cyane intambwe uyu muhanzi ateye yo kuva mu buseribateri. Ubukwe bwa Platini P na Olivia biteganyijwe mu minsi micye iri imbere tariki 27/03/2021. 

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Platini P yanyarukiye kuri Instagram asangiza abantu ifoto y’iyi nkuru nziza yo gusezerana kwe maze munsi yayo arandika ati “Baba yemeye icyaha”. Benshi mu batanze ibitekerezo, bashimye intambwe ateye bamwifuriza kuzagira urugo rwiza n’umukunzi we Olivia yasimbuje Diane Ingabire bakanyujijeho mu rukundo ariko bakaza gutandukana buri umwe agaca inzira ye.

    Platini P yasezeranye imbere y’amategeko

    Platini na Olivia ubwo bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko

    Platini P na Olivia bamaze igihe bakundana mu buryo bagize ibanga rikomeye

    Platini P hamwe n’umukunzi we Olivia wamurutiye abandi bakobwa bose

    AMAFOTO: Plaisir Pictures

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103612/platini-p-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-olivia-amafoto-103612.html