Blog
-
Arsenal yatsinze Tottenham abafana bayo bemeza ko Amajyaruguru ya London ari umutuku #rwanda #RwOT
Arsenal ikomeje kurwana no kureba ko yaza mu makipe azakina amarushanwa y'iburayi,yari yakiriye ku kibuga cyayo Emirates Tottenham ya Jose Mourinho birangira itsinze uyu mukino ibitego 2-1.
Arsenal yabanje kwinjizwa igitego mu gice cya mbere na Tottenham,yaje gutsinda iturutse inyuma ibifashijwemo n'umukino mwiza yakinnye kuri iki cyumweru.
Mber y'uko umukino utangira,abakunzi ba Arsenal batunguwe no kubona kapiteni wabo Pierre Emerick abanje hanze kubera imyitwarire mibi yashinjwe irimo gukererwa inama n'abakinnyi byatumye Alexandre Lacazette afata umwanya we.
Tottenham yahuye n'uruva gusenya ubwo ku munota wa 17 w'umukino yatakazaga Heung Min Son igenderaho mu busatirizi waje kuvunika asimburwa na Erik Lamela.
Uyu Lamela winjiye mu kibuga asimbuye,yaje gushimisha abafana ba Tottenham ku munota wa 33 ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane asobetse ukuguru akaburungushura umupira mu izamu.
Arsenal yarushaga ku buryo bugaragara Tottenham,yakomeje kugenda ihusha uburyo bwabazwe burimo ubwa Smith Rowe ku munota wa 16 ubwo yarobaga umupira ukagarurwa n'umutambiko w'izamu ndetse na Cedrick Soares yasigaranye n'izamu ryonyine akubita igiti cy'izamu ku munota wa 36.
Mu minota 20 ya mbere Arsenal yari ku kigero cya 75Â % mu guhererekanya umupira mu gihe Tottenham yirwanagaho cyane.
Ku munota wa 44,Arsenal yishyuye iki gitego ku mupira wakaswe mu rubuga rw'amahina na Kieran Tierney usanga Martin Odegaard ahagaze wenyine awushyira mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1 ariko Arsenal iyoboye umukino mu guhererekanya umupira ku kigero cya 57% kuri 43 ya Spurs.
Mu gice cya mbere,Harry Kane uyobora ubusatirizi bwa Tottenham ntiyigeze akora ku mupira mu rubuga rw'amahina rwa Arsenal.
Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse kuko amakipe yombi yahise atangira kunganya mu mikinire ariko Tottenham ifite igihunga kuko yatakazagza imipira myinshi.
Ibi byatumye Gareth Bale akurwa mu kibuga ku munota wa 57 asimbuzwa Moussa Sissoko ngo yongere imbaraga hagati mu kibuga.
Ku munota wa 64,Arsenal yahawe penaliti itavuzweho rumwe ariko yemezwa na VAR ubwo Lacazette yahabwaga umupira na Nicolas Pepe mu rubuga rw'amahina arawuhusha ariko myugariro Sanchez wari inyuma ye ahita amukubita amaguru.
Iyi penaliti yinjijwe neza na Lacazette,bituma Arsenal iyobora umukino n'ibitego 2-1.
Ku munota wa 74,Tottenham yakinaga ishaka kwishyura yahuye n'akaga ubwo Lamela winjiye mu kibuga asimbuye Son yakubitaga inkokora mu maso Kieran Tierney bituma ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye umutuku.
Icyakora,iyi karita ntiyaciye intege Spurs kuko yatangiye kurusha bikomeye Arsenal,byatumye ku munota wa 83 ibona igitego cya Kane ariko yari yaraririye.
Tottenham yabonye coup Franc nziza ku munota wa 89 yatewe neza na Kane umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu,Sanchez awusubijemo ugarurwa na myugariro Gabriel bituma Arsenal irokoka utyo.
Mu minota y'inyongera nabwo Tottenham yotsaga igitutu Arsenal cyane yabonye indi coup Franc inyuma gato y'urubuga rw'amahina,Kane ayiteye umupira uca hejuru gato.
Arsenal yihagazeho mu minota 5 y'inyongera bituma itsinda uyu mukino nubwo itavuye ku mwanya wa 10 imzeho igihe kinini.
Amakipe yose yateye mu izamu 3 ariko Arsenal yarangije iyoboye umukino ku guhererekanya umupira kuko yagize 53% kuri 47 ya Spurs.
Lacazette wabaye umukinnyi w'umukino yavuze ko iyi ntsinzi bayituye abafana babo bakumbuye kongera kubona ku kibuga mu gihe umutoza Arteta yavuze ko yashimishijwe n'ubwitange bukomeye abakinnyi be bari bafite.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Arsenal XI: Leno, Cedric, David Luiz, Gabriel, Tierney, Xhaka, Partey, Smith Rowe, Odegaard, Saka, Lacazette.
Tottenham XI: Lloris, Doherty, Sanchez, Alderweireld, Reguilon, Hojbjerg, Ndombele, Lucas, Bale, Son, Kane.







-
Axel Horaho yambitse impeta umukunzi we bagiye kurushinga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, niho Horaho yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana.
Kuwa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umunyamakuru Horaho Axel yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we Masera Nicole bari bamaze umwaka bakundana.
Masera Nicole akigera mu Rwanda yahise ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y'igihe cyagenwe n'ibipimo bigaragaje ko ari muzima arasohoka yakiranwa urugwiro na Horaho, iba inshuro yabo ya mbere babonanye.
Horaho yatangaje ko we n'uyu mukobwa bari mu mishinga y'ubukwe ndetse ngo ni naco cyamuzanye mu Rwanda.
Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.
Horaho Axel ni umunyamakuru w'imikino kuri Radio10, azwi cyane mu kiganiro kigezweho cyitwa 'Urukiko' akorana na Sam Karenzi, Kazungu Clever na Taifa Bruno.




Source:IGIHE
-
Danny Mutabazi yasohoye indirimbo ‘Ikamba’ ikomeza abagenzi bajya mu Ijuru-VIDEO #rwanda #RwOT
Umuramyi Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo ‘Binkoze ku mutima’, ‘Impamba y’urugendo’, n’izindi zinyuranye wari umaze amezi agera kuri 7 atumvikana mu muziki, yamaze kugarukana indirimbo nshya yise ‘Ikamba’ ikubiyemo ubutumwa bukomeza abantu bari mu rugendo rujya mu Ijuru.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, ubwo yagarukaga kuri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ikamba’ yasokanye n’amashusho yayo, yagize ati “Indirimbo yitwa Ikamba, ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abagenzi bagana i Siyoni mu kubabwira ubwiza tuzabamo turangije urugendo turimo rugana mu Ijuru ndetse nanababwira kurushaho kuba maso mu rugendo kugirango ruzasozwe neza”.
Ku bijyanye n’aho yagaba n’ibyo yari ahugiyemo mu mezi arenga 7 yari amaze atumvikana kandi yari ari mu bahanzi bari bahagaze neza cyane mu muziki wa Gospel bakora ibihangano bigasamirwa hejuru, yavuze ko yari arimo gutegurira abakunzi be ibyiza byinshi. Yavuze ko yakomwe mu nkora n’ifatwa ry’amashusho kubera amasaha macye yabaga agize umunsi.
Danny Mutabazi yagize ati “Aho nabaga rero nari ndimo kubateguriro ibyiza byinshi bigizwe n’ubutumwa bwiza ntambutsa, gusa ntibyagiye bisohokera igihe twifuzaga kubera ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ndi gukora ryaragoranye kubera amasaha macye yabaga agize umunsi ndetse no guhura kw’abantu kutari kwemewe ariko ubu mbazaniye byinshi kandi byiza”.
REBA HANO ‘IKAMBA’ INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MUTABAZISource: InyaRwanda.com
-
Isabukuru nziza ku mikino itagira abafana, do… – #rwanda #RwOT
Tariki 13 Werurwe 2020 ni bwo umuntu wa mbere urwaye Covid-19 yabonetse mu Rwanda ariko bitangazwa tariki 14 Werurwe 2020. Kuboneka k’umuntu wa mbere wanduye Covid-19, byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) rihita isohora itangazo ryemeza ko imikino yose ya Shampiyona yari igeze ku munsi wa 24 ikinwa nta bafana bahari.Â
![]()
Umukino wa Rayon Sports na Gicumbi abafana bagerageje kuwurebera mu biti
Heroes FC yanganyije na Sunrise ibitego 2-2, Musanze inganya na Gasogi United 0-0, Mukura itsinda Bugesera FC 2-1, Rayon Sports inganya na Gicumbi igitego 1-1. Iyi mikino yabaye ku wa Gatandatu, gusa ntibyaje guhira andi makipe yagombaga gukina ku Cyumweru kuko Shampiyona yaje gusubikwa binarangira igiye burundu, kuko Shampiyona yatwawe na APR FC itari yaratsinzwe umukino n’umwe, ndetse shampiyona bayibarira iminsi 23 amakipe yose yari yakinnye.
![]()
I Musanze bacyumva ko batemerewe kwinjira ku kibuga birwanyehoÂ
Mu mikino y’igikombe y’icyiciro cya kabiri, amakipe yahereye mu mikino ya 1/4 Etoile de l’est itsinda Interforce 1-0, Gorilla FC itsinda Rwamagana FC ibitego 3-0, Vision FC yagombaga guhura n’amagaju ikomeza kuko Amagaju yari yasezerewe bitewe no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,Rutsiro yatsinze Vision JN.Â
Mu mikino ya 1/2 Rutsiro yatsinze Vision FC,Gorilla itsinda Etoile de l’est zinahurira ku mukino wa nyuma warangiye Gorilla itsinze Rutsiro FC inatwara igikombe cy’ikiciro cya kabiri.
Imikino y’igikombe cya CECAFA cyabereye mu Rwanda mu karere ka Rubavu, hakinwe imikino 15Â kuko amakipe 6 yari yashyizwe mu matsinda 2 buri tsinda rikina imikino 6 ndetse n’imikino 2 ya 1/2 kingeraho umukino umwe wa nyuma.
![]()
Ibibuga nta bakinnyi baba barihoÂ
Ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye umukino umwe w’irushanwa wayihuje na Cape Verde ndetse n’imikino 2 ya gicuti bakinnye na Congo.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2020-2021 hakinwe iminsi 3 ya Shampiyona, ihwanye n’imikino 16 hasubikwa imikino 8. APR FC yakiniye umukino umwe mpuzamahanga ubwo yakiraga ikipe ya Gormahia FC inayitsinda ibitego 2-1. Mu gihe ikipe ya As Kigali yatsinze Orapa igitego 1-0 ndetse inanganya na SC Sfaxien igitego kimwe kuri kimwe.
![]()
Amavubi yanganyije na Cape Verde i Nyamirambo
Iyo ufashe imikino 4 ya Shampiyona umwaka w’imikino 2019-20, ugateranyaho imikino 6 y’icyiciro cya kabiri, ukongeraho imikino 14 ya CECAFA U17, ugateranyaho imikino 16 ya Shampiyona umwaka w’imikino 2020-21, ukongeraho imikino 3 mpuzamahanga ya As Kigali na APR FC, ndetse n’umukino 1 wa Amavubi yakinnye na Cape Verde, yose hamwe iba imikino 44 y’amarushanwa imaze gukinwa hano mu Rwanda abafana batemerewe kwinjira ku bibuga kubera Covid-19.
-
Tumenye ukuri ku muziki wu Rwanda n’uko wagu… – #rwanda #RwOT
Umuziki ni ubugeni bwo guhuza amajwi n'injyana. Buri muco hano ku isi ugira uburyo gakondo bwawo mu muziki. Umuziki ukiwumva uhita usobanukirwa abo bantu baririmba abo aribo kuko hari imiziki yagiye yamamara ku isi ku buryo uhita umenya inkomoko yayo. Urugero wumvise Lumba uhita wumva umuziki w'abazayirwa, ni injyana njyanamuntu, kuko ibyinitse, icengera ubwonko ikagera mu mutima.Â
Mu Rwanda naho dufite umuziki wacu twihariye w'injyana gakondo ariko ni umuziki duhuriyeho n'abandi bitewe n'uburyo ukoretse. Zimwe mu njyana zikoreshwa mu Rwanda twavugamo; Reggae, Hiphop, R&B, Pop, Afrobeat na Zouk. Muri gakondo harimo Ikinimba, Coga Style, Ikinyemera, Umushayayo, Igishakamba n'izindi.
Umuziki duhuriyeho n'abandi, umaze igihe kitari kinini, ufashe imitima y’abatari bacye. Dufite abahanzi bagiye bakora, bakakuranwa bitewe n’aho umwe agereje, hari n’abaje bagumamo umusanzu wabo uba nta macyemwa, batuma umuziki ukomera.
Aba bahanzi bagumye mu muziki bagaragaza ko wakorwa kinyamwuga ugatunga uwukora, ukagira uruhare mu isanamitima no mu bikorwa bya buri munsi bya muntu. Muri abo harimo umugabo w'intarumikwa MUGISHA Benjamin (The Ben) nk’uko izina rye ribivuga akaba yarabaye umugisha ku batari bacye.
![]()
MUGISHA Benjamin/The Ben/Tiger B
Kuri ubu abakurikira umuziki umunsi ku wundi bamaze kumenyera izina Tiger B ariko benshi bamuzi nka The Ben. The Ben ni umugabo wamenywe n'abatari bacye hanze no mu gihugu cy'u Rwanda, avugwa kenshi n'abana, abasore n'inkumi, abasaza n'abakecuru, yubatse imiryango itari micye kubera impano idasanzwe afite.
Abamufatiraho urugero si bacye, cyane mu rubyiruko rwa none. Ibyo yakoze ku myaka ye byakozwe na bacye mu isi nzima dutuye. Uyu mugabo ukomeje kubica bigacika mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, yavutse ku itariki ya 09/01/1988.
Yavukiye mu gihugu cy'igituranyi cya Uganda mu murwa mukuru Kampala, ni mwene Mbonimpa Jean na Mbabazi Esther. Nk’uko izina rya se riri, ni byo koko tubona Imana iduha nawe (se) ntiyari azi ko umwana we (The Ben) azandika amateka nk’ayo akomeje kwandika.Â
The Ben yatangiriye umuziki mu gicucu cy'umuhanzi w'icyamamare, umunyabigwi muri muzika, umwanditsi w'indirimbo n'ibitabo akaba n'umuganga Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close.
![]()
Tom Close ufatwa nka Malayika watumwe kuri The BenÂ
Tom Close twamufata nka Malayika watumwe kuri The Ben ahagana mu 2007 akamuyobora mu cyo ashoboye ari yo muzika. Ibi akaba yarabikoraga yihisha ababyeyi be. Namwe nk’uko mubizi, ntibiba byoroshye kwemera icyo ukunda ukacyemeza ababyeyi.
Tom Close akaba anaherutse kwegukana igihembo cy'umuhanzi w'umunyabigwi mu bihembo bya The Choice Awards, cy'umuhanzi w'ibigwi w'umwaka wa 2020. The Ben yinjiranye amavuta ubwo yinjiraga mu muziki mu mwaka wa 2008, aza afata ubutarekura uruvugiro (microphone) mu njyana ashoboye ya R&B na Pop.
Mu muryango w'iwabo akaba atariwe ukora umuziki wenyine mu bana batandatu bavukana kuko na murumuna we Green P ari umwe mu bazamuye injyana Hiphop n'ubu agikora. Mu mwaka wa 2008, mu gihe benshi binjira bagahabwa igihembo cy'umuhanzi ukizamuka mwiza, The Ben we siko byagenze yaje akubita abangura.
Byagaragaje ko yazamutse mbere yo gutangira nk’uko ubwo yahabwaga igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu njyana ya R&B mu bihembo bya Salax Award, yakomeje kwegukana iki gihembo kugera ubwo mu mwaka wa 2010 yahagarariye u Rwanda mu gitaramo gikomeye mu byabayeho mu mateka y'umuziki w'Afurika.
Cyari igitaramo cyabaye kigahuza abahanzi bakomeye bo muri Africa ku isi baje gususurutsa abari bitabiriye igikombe cy'isi cyari kibereye bwa mbere muri Afurika. Inyota y'iterambere yakomeje kumwogoga yemera kujya gukama inka nk’uko itsinda ry'abasore bamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’ babivuze.
Byabaye mu mwaka wa 2010 ubwo umuziki wari utangiye kuryoha kubera impirimbanyi zawurwaniye ku ruhembe rw'iburyo hari The Ben ku rw'ibumoso hari Meddy ku isonga hari abahanzi bose dukunda. Maze inararibonye mu gutegura ibitaramo zitegurira igitaramo abanyarwanda baba hanze by'umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari igitaramo cyari cytswe ‘Urugwiro’.
Impanga mu muziki The Ben na Meddy
Ubwo igitaramo cyari gihumuje, impanga mu muziki w’u Rwanda, Meddy na The Ben baje kubura kuko bari bamaze gushaka uko baguma muri Amerika ntibahite bagaruka mu Rwanda. Byari ibihe bidasanzwe mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda, kuko aba basore bahamagawe basobanurira abakunzi babo binyuze mu bitangazamakuru by'amajwi n'ibyandika dore ko iby'amashusho byari mbarwa.
Hibazwaga byinshi niba bazafatwa bagafungwa, uko babayeho, niba bararetse umuziki n’ibindi. Ntibyari byoroshye. Koko The Ben umwana wo mashyo, yagombaga gukama inka, Meddy umwana ryarashe arora agakama inka ariko intsinzi igataha i Rwanda. Intambwe yasaga no kuyoba ikayobora benshi ku ntsinzi n'ibyari igitutsi bikabera umugisha benshi.
Niko byagenze aba bagabo n’ubwo batigeze bareka umuziki ariko baguye ikibuga cy'imyidagaduro. Indirimbo zari zarahogoje benshi n'isoko ry'umuziki bararifashe dore ko icyo gihe Youtube uwayivugaga yabaga amayobera matagatifu. Kuri Radio na Televiziyo havagaho The Ben hajyaho Meddy, ibiganiro by'imyidagaduro ari bo bavugwa ku kigero cyo hejuru.
Aba bakimara kugenda ako kanya impano zari zihishe zahise zijya ahagaragara, radiyo zerecyeza ‘microphone’ ku bo zibasha kubona hafi, umwanya bari barafashe mu myidagaduro yo mu Rwanda urwanirwa na benshi. Ntibyatinze Lick Lick wari inkingi ya mwamba yafashe rutemikirere asanga aba basore be muri Amerika.
Lick Lick mu batunganya umuziki yari uwa mbere n'igihangano cyasohokaga kitavuye iwe cyafatwaga nk'igiciriritse. Ibi byahise biha inzu zari ziri hafi umwanya n'abatunganya umuziki bariyongera biyerekana byo kwiyamamariza umwanya w'uyu mugabo. Hashize igihe gito K8 Kavuyo wari mu b’imbere mu njyana y'umujinya, y'ubutumwa ‘Hiphop’ nawe ajya muri Amerika.
Ibi byahaye umwanya abaraperi batari bacye abaje baririmba nkawe n'abakundana mu byamamare barimurika karahava. Icyo gihe K8 Kavuyo yakundanaga na Miss Rwanda 2009 Bahati Grace ubu bafitanye umwana, ariko ntibagikundana kuko buri umwe ubu afite undi mukunzi. N'abandi bagiye batinyuka kujya hirya no hino mu mahanga guhaha ubumenyi no gukomeza kwagura umuziki.
Impanga mu muziki The Ben (Tiger B) na Meddy (Lion King) bakaba baramenyanye cyera mu itsinda ryitwaga ‘Justified’ mu kinyarwanda ugenecyereje n'itsinda ry'abarenganuwe. Aba barenganuwe baje kuvamo ibyamamare bikomeye birimo aba bombi wongeyeho n'abatunganya umuziki bazwi Lick Lick na Nicholas.
Lick Lick amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise yihuza n'utunganya amashusho Cedru bakora Label yanditse amateka yitwa Press One yakorewemo ibihangano bidasanzwe by'abahanzi b’abahanga The Ben, Meddy, K8 Kavuyo na Princess Priscillah.
![]()
Bamwe mu bari bagize Press One
Princess Priscillah akaba yanakoranye indirimbo y'amateka na The Ben, akaba ari indirimbo bagaragara bakina umukino w'urukundo yitwa ‘Ntacyadutanya’. Mu 2012 The Ben yakoze indirimbo yitwa ‘I'm in Love’ iri no mu zamuhesheje amahirwe yo kujya kuririmba ku cyicaro gikuru cy'Umuryango w’Abibumbye muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abagize akanama kagenaga uko ibihembo bya Salax Awards bitangwa, babonye ko abahanzi baba hanze binjijwe mu bihembo bisanzwe babyegukana byose, babashyiriyeho agace k'umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki wabo ibwotamasimbi bagishyikiriza The Ben Tiger B. Yakomeje gukorera umuziki we imahanga anakorana n'umuraperi w'umunyamerika Mike E Ellison.
Kugeza ubu hano mu Rwanda The Ben amaze gukorana indirimbo n'abahanzi batari bacye barimo, Tom Close, Bulldogg, Meddy, K8 Kavuyo, Ben Kayiranga, Liza Kamikazi, Princess Priscillah, Riderman, Knowless Butera, Adrien Misigaro, Kamichi, Bushali, Kid Gaju, Muchoma, Igor Mabano n’abandi.Â
Hanze y'u Rwanda naho si Mike E Ellison bakoranye wenyine kuko yanakoranye na Sheebah Karungi indirimbo yitwa ‘Binkolela’, Rema Namakula bakoranye ‘This is Love’ iri muzigezweho, ndetse yakoranye na Otike Brown indirimbo yitwa ‘Can’t get enough’.
Mu rukundo, The Ben mu mwaka wa 2015 yakundanye na Midi umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanavugwa ko babyaranye ariko aba bombi bakomeje kugenda babihakana kugeza batandukanye mu mwaka wa 2016.
Mu mwaka wa 2017 nyuma y'imyaka igera kuri irindwi u Rwanda rwabayemo igisa nk'igitangaza yaba kuri The Ben no ku bakunzi b'umuziki nyarwanda. Ni nyuma y'igihe kitari gito yari amaze ategerejwe bidasanzwe n'abo mu muryango we, inshuti, abakunzi b'umuziki n'itangazamakuru.
Kuwa 24 Ukuboza mu mwaka wa 2016 ku isaha ya 11:30 z'amanywa ni bwo The Ben yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe. Bwari ubunani budasanzwe mu mateka y'imyidagaduro hano mu Rwanda by'umwihariko mu muziki byagera kuri Nyirakuru we bikaba agahebuzo. The Ben akaba yari aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo ‘East Africa Party’ kinyura benshi nyamara cyari kimaze imyaka itari micye gitumirwamo abahanzi b'abanyamahanga nk’abahanzi b’imena. Ni igitaramo cyabaye tariki 01/01/2017.
Ni igitaramo cyaje gikenewe, The Ben akaba yaratanze ibyo yari afite byoseÂ
![]()
Tom Close yabanje kumuvuga ibigwi avuga ko mu mateka y'umuziki The Ben ari igihangange n'ijwi rye ryihariye, yongeraho ko afite amatsiko y'amateka adasanzwe agiye kwandikwa. The Ben kwahangana byaramunaniye araturika ararira n'ikiniga cyinshi ashima abakunzi b'umuziki bamwubakiye ubuzima. Ibo yakoze bikaba bikorwa na bacye mu kwibuka aho bavuye, kumenya gushima upfukamye byo bikaba byararenze imbibi dore ko no mu rurusengero hapfukama mbarwa.
Bruce Melodie, Yvan Buravan, Charly na Nina nabo bari mu basusurukije abantu muri icyo gitaramo cy’amateka. Byari ibyishimo bikomeye ubwo Bulldogg na Green P bageraga ku rubyiniro. Umuraperi utajya aripfana avuga yeruye ko biba bigoye kugera ku rubyiniro nk’urwo ari ho, yongeraho ko byabaye. Yashimangiye ko The Ben ari Umwami w'abami mu muziki.Â
The Ben bitunguranye akaba mu kwezi kwa munani yararirimbye akoresheje uburyo budasanzwe mu gitaramo cy'intsinzi. Icyo gihe umukobwa umwe byaramurenze abona birasaba kujya guhumuriza uyu muhanzi mu gihe cy'iminota icumi. Muri uwo mwaka wa 2017, The Ben n'abanyeshuri bo mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo bakoze ibidasanzwe mu gitaramo cyitwa ‘Kwita Izina Gala Dinner’ cyabereye muri Kigali Conventiona Center kuwa 26/08/2017.
The Ben akurikirwa n'abarenga miliyoni uteranije imbuga nkoranyambaga akoresha zose zirimo Facebook, Instagram, Twitter na Youtube.
Mu mwaka wa 2019 yongeye gutumirwa gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party cyinjizaga abantu mu mwaka wa 2020.
![]()
Uwicyeza Pamella wahogoje The Ben
Kuva ataramiye abanyarwanda mu 2020, yagumye mu Rwanda anagwa mu nyanja y'urukundo n'umukobwa wamenyekanye mu mwaka wa 2019 mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda. Uyu mukobwa witwa Uwicyeza Pamella ni umukobwa mwiza wibanda ku bintu bya kinyafurika mu myambarire. Barutanwa imyaka igera kuri cumi n'ibiri, ibyo ariko bikaba ari byiza kuri uyu mwari kuko mu rukundo umuto arateta.
The Ben afite umwihariko wo kubona kompanyi n'ibigo binyuranye kandi bikomeye bimuha akazi ko kwamamaza twavugamo; Luc Belaire uruganda rwenga inzoga zihenze. Uru ruganda rukaba rwamamarizwa n'igihangange muri muzika nka Diamond Platnumz, Rick Ross na Dj Khaled. Mu Rwanda naho TECNO rumwe mu ruganda rwafashe isoko ry'u Rwanda mu bucuruzi bwa Telephone. Ni byinshi twavuga kuri uyu mugabo ariko icy'umwihariko ni ugukurikira inzozi no kutita ku magambo y’abisi, akaba ari byo ahanini byatumye izina rye ryamamara kugeza n’uyu minsi.
REBA HANO ‘THIS IS LOVE’ BY THE BEN FT REMA NAMAKULA
-
Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 12 bararembye #rwanda #RwOT
Hakingiwe abantu 3,911.Abakirwaye ni 1,340
Amakuru yose ya Covid-19 kuri iki cyumweru:
None habonetse abanduye bashya:43
Abanduye bose:20,186
Hakize:66
Abakize bose:18,566
Hapfuye:4(Umugore w'imyaka 63 n'abagabo 3 b'imyaka 89, 75 na 62 bapfiriye i Kigali)
Abamaze gupfa bose:280
Abakirwaye:1,340
Abarembye:12
Abakingiwe bashya:3,911
Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:257,449Abakora Irondo y'Umwuga mu mujyi wa Kigali, barishimira urukingo rwa Covid-19 batangiye guhabwa kuri iki Cyumweru.
Ni igikorwa cyabereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imirikagurisha (Expo) aho biteganyijwe ko abanyerondo ibihumbi bibiri baturuka mu bice bitandukanye by' Umujyi wa Kigali barahabwa urukingo.
Gukingira abakora irondo ry'umwuga ni igikorwa cyari gitegerejwe n'abanyerondo benshi.
Umwe mu banyerondo bakingiwe, Dushimiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Kimironko waganiriye na IGIHE, yavuze ko yari amaze igihe ategereje kungirwa Covid-19.
Ati 'Hari hashize igihe kinini twumva ngo urukingo rwaraje ariko ntiturubone.'
Icyifuzo cyo gukingirwa Dushimiyimana yari agisangiye n'abandi bari nka Burasanzwe Innocent wo mu Murenge wa Kanombe, wanavuze ko mu bo bakorana hari mo abigeze kurwara Covid-19.
Nyuma yo gukingirwa, Umubitsi w'Irondo rya Rusororo, Umugwaneza Chantal yavuze ko bishimiye gukingirwa Covid-19, kuko ngo imiterere y'akazi abanyerondo bakora hari n'ubwo itabemerera kubahiriza amwe mu mabwiriza yashyiriweho kwirinda iki cyorezo.
Yagize ati 'Ku manywa ntibikunze kubaho cyane ariko nko mu ijoro iyo hari aho bibye, bajya gufata umujura, kandi abajura baranabarwanya. Icyo dusaba abanyerondo bacu ni ugukomeza bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo'.
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko uyu munsi hari bukingirwe abanyerondo ibihumbi bibiri b'i Kigali, na ho abasigaye barimo n'abo mu ntara zitandukanye bakazakingirwa mu bihe bitandukanye, bijyanye n'uko inkingo zizagenda ziboneka.


-
Umunyamakuru w'imikino wa Radio/Tv10 yambitse impeta umukunzi we (amafoto) â YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru, tariki 14 Werurwe 2021, umunyamakuru w'imikino kuri Radio/ Tv10, Horaho Axel, yambitse impeta umukunzi we, Masera Nicole, bitegura kurushinga. Uyu musore yambikiye impeta umukunzi we muri Lake Kivu Serena Hotel iri i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Kuwa kabiri, tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Horaho Axel abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we, Masera Nicole, ubwo yari yasesekaye i Kigali.
Mu kiganiro Axel yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko we na fiancée we bari mu mishinga y'ubukwe ari na kimwe mu by'ingenzi byazanye uyu mukobwa mu Rwanda.
Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ndetse amakuru agera kuri YEGOB avuga ko uyu mukobwa ahamaze imyaka isaga 17.
Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-wa-radio-tv10-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto/
-
Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi: Wema Sepetu yashyizeho amamiliyoni ku muntu uzamubonera imbwa ye . â YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyarwanda ni we waciye umugani ngo 'icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi'.Uyu munyamideli wo muri Tanzaniya, Wema Sepetu na we yashyizeho milliyoni 2 zose ku muntu uzamubonera imbwa ye yakundaga akayibura.
Wema Sepetu yerekanye agahinda afite ko kubura imbwa ye yakundaga cyane, bityo atanga amatangazo ku mbuga nkoranyambaga ko arangisha imbwa ye kandi ko uzayibona azabona ibihembo bishimishije. Yavuze ko iyo mbwa uhuye nayo ukayihamagara izina 'Vanilla cyangwa Manunu' ihita ibyumva.
Wema Sepetu mu butumwa yashyize kuri instagram yagize ati: 'Imbwa yanjye yabuze, ahantu hose wayibona wambabarira ukabimenyesha, kandi harimo n'igihembo,cyavuye kuri millioni imwe ubu ni ebyiri'. Uyu mukinnyi wa filime ntiyatangaje niba ari Miliyoni z'amashilingi cyangwa andi, gusa bivugwa ko ari Amashilingi akoreshwa mu gihugu cyabo cya Tanzania.
Comments
0 comments















