Blog

  • Itangazo rya cyamunara y'imitungo itimukanwa iherereye Runda mu Karere ka Kamonyi #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kane taliki 18/03/2021 saa yine za mu gitondo (10h00) kugeza saa munani z'amanywa (14h00) azagurisha muri cyamunara imitungo itimukanwa ya Hakizimana Jean Pierre alias Cunga na Musabe Jeanne igizwe n'ubutaka bwose buri ahantu hamwe mu mudugudu wa Kigabiro, akagali ka Muganza Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi kugira ngo hishyurwe umwenda Hakizmana abereyemo Nsengiyumva Francois.

    Niba ukeneye ibindi bisobanuro wareba itangazo rir hano hasi cyangwa se ugahamagara Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Me Busongoye Venant kuri nomero 0783743533.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-imitungo-itimukanwa-iherereye-runda-mu-karere-ka

  • Agaciro kawe ugakura he? #rwanda #RwOT

    “Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago” 2Abakorinto 6:4

    Hari ibintu byinshi abantu bakora kugira ngo bagire agaciro, hari abantu benshi bumva ko agaciro kabo kava mu mashuri ahanitse. Ese agaciro kawe ugakura mu gutura mu nzu nziza, ni byiza, ese ugakura mu kumva ko urenze abandi bantu bose, ni ugutunga imodoka nziza, ni ukugira amafaranga menshi?, ibyo bintu byose ni byiza cyane ariko uramutse udakora ibigutesha agaciro.

    Ni byiza cyane kwiga ariko iyo wiga udakora ibigutesha agaciro. Iyo ufite diporome, cyangwa akazi keza ariko ibyo ukora bigutesha agaciro, mu byukuri uba wibeshya. Kubahwa ni byiza, kugira umutungo uhanitse ni byiza, ariko bizakubera umugisha kurutaho nubikora wihesha agaciro.

    'Umunsi umwe nagiye mu nzu abagabo benshi bakoreramo siporo, nanjye nari ngiye gukora siporo. Nahahuriye n’abagabo barenze icumi, mu gihe cy’akaruhuko batangira kuganira umwe aravuga ati 'Njyewe mfite umudamu n’abana 6, ariko maze gutera inda abakobwa 5′.

    Mu byukuri uwo ni umugabo utambuka abantu bagakangarana, yahawe umugisha afite umutungo mwinshi, afite ubushobozi bwinshi ariko numvise ibyo bintu akora nsanga ntibimuhesha agaciro, ahubwo bimutesha agaciro.

    Undi aravuga ati’ Njyewe narumiwe!, umukobwa wese turyamanye mpita mutera inda’ avuga ko amaze kubyara abana 5 bose hirya y’abo yabyaranye n’umugore we w’isezerano. Barakomeje baravuga, baravuga ubwoba buranyica'! Pasiteri Desire Habyarimana

    Mu byukuri iyo urebeye abantu benshi inyuma, ubona bagerageza gukora ibintu byakabahaye agaciro, ariko bo ubwabo batiha agaciro ubuzima babaho butabaha agaciro. Bibiliya yatubwiye ngo’ Ahubwo ku kintu cyose twiheshe agaciro’

    Ni byiza gukora cyane ibyakaguhaye agaciro, ariko ntubivange n’ibigutesha agaciro

    Ese muri 2021 iyo ukubise umugore wawe utekereza ko biguha agaciro?, tekereza kuba uri umugabo bizwi ko usambana, ko uca inyuma umugore wawe noneho n’abana bawe bakaba babizi, utekereza ko biguha agaciro mu muryango?. Abagore baca inyuma abagabo babo, utekereza ko ibyo biguha agaciro?, birakakwambura.

    Si ibyo gusa uyu munsi hari abantu bakizerera mu isi y’umwijima, bakijya mu nzu z’abapfumu kuraguza! utekereza ko kuba warize ujijutse, hanyuma bakabona usesera mu nzu z’abapfumu biguha agaciro?, birakakwambura. Kuba bakwizera bakaguha kuyobora umutungo w’abandi hanyuma ukawunyereza, utekereza ko biguha agaciro?, birakakwambura.

    Ni byiza ko umuntu amenya ko gukora ibimuha agaciro ariho hava agaciro. Mu gitabo cy’Umubwiriza haravuga ngo’ Hari ikintu kimwe yabonye gitangaje! Ni abantu bavanga imirimo myiza n’imirimo mibi’. Mu byukuri birababaje kubona umuntu agerageza gukora ibyakamuhesheje agaciro, ariko ukabona yitwikira ijoro akora ibimwambura agaciro.

    Nta muntu n’umwe ushobora kubahwa yambaye ubusa: Ese iyo utinyuka kwambara nabi ukajya mu muhanda, rimwe na rimwe ubona nko muri bisi umuntu arwana no gukurura, cyangwa se yageze mu birori akahasanga abantu biyubashye, ukabona ararwana no gukurura kugira ngo yambare yikwize. Ntabwo biguha agaciro, nta muntu n’umwe uhabwa agaciro no kwambara ubusa.

    Kuba uri umuntu utaha mu rugo rwawe umugore n’abana bagakangarana, bakaguhunga utekereza ko ibyo biguha agaciro?, birakakwambura. Kuba uri umuntu utagira ubuntu kandi Imana yaraguhaye umugisha, ntabwo biguha agaciro birakakwambura. Ibyo birareba haba ku bo mu nzu y’Imana ( Abashumba, abayoboye amatorero n’abakristo muri rusange) n’abo hanze.

    Birababaje kumva umushumba aca inyuma umugore we, cyangwa umuntu yitwa umukristo ariko yiba, cyangwa se atagira ubuntu. Ibyo byose bikwambura agaciro.

    Agaciro kacu kava he?

    Iyo umuntu abaho ubuzima butubaha Imana, sinzi ko ashobora gukora ibyamuha agaciro. Yego hari abantu b’imfura babonye uburere bwiza mu muryango, agukura yihesha agaciro ariko ibyo nakwizera cyane kuruta ibindi, ni uko uba warakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza mu buzima bwawe akaguhindura, ukaba ukora imirimo myiza iva mu kubaha Imana. Ubuzima butarimo kubha Imana( Bw’umuntu udakijijwe), n’ink’imodoka itagira asiranse.

    Sinakwizeza ko utazakora impanuka mu gihe udafute Kristo nk’umugenga w’ubuzima bwawe, nk’ushinzwe ejo hawe hazaza akakurinda akakurengera. Mu isengesho rya Data wa twese haravuga ngo nidusenga tujye tuvuga ngo 'Ntuduhane mu bitwoshya ahubwo udukize umubi’.

    Byumvikane ko umuntu yatsinzwe kuva kuri Adamu, akora ibimutesha agaciro ariko iyo twisunze imbaraga z’ubuMana dushobora gukora imirimo myiza, tugakora ibiduha agaciro. Iyo ukoze ibikwambura agaciro si wowe ugata wenyine ahubwo: N’umugore wawe agargata, n’abana bawe baragata.

    Sinakubwira ipfunwe abana baba bafite iyo bumva papa wabo aca inyuma mama wabo. Ntushobora kumva umubabaro, igikomera abana bagira iyo bamenye ko mama wabo asambana. Hari igihe umuntu agira isoni zo kumva ko avukana na runaka, bitewe n’imyitwarire ye. Ariko hari n’igihe biha ishema umuntu kuko avuka mu muryango runaka, bitewe n’imyitwarite myiza y’umwe muri bo.

    Agaciro kawe gakwiye kuva mu kuba warakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza, akaba umuyobozi w’ubuzima bwawe. Birashoboka ko iyi nyigisho ikugezeho ubuzima bwawe burimo ibintu byinshi bigutesha agaciro, ariko Yesu numuha ubuzima bwawe ngo abuyobore, nkwijeje ko ushobora kugarurirwa agaciro.

    Yesu ashobora kuguha ubuzima butunganye kandi bwejejwe.

    Iyi nyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv.

    Ushobora kuyireba yose hano: 🔴 LIVE: IGITARAMO – 07: Esther N. & Past Desire H. “AGACIRO KAWE UGAKURA HE?” Ubuhamya bwa Charlotte

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hari-ibintu-byinshi-abantu-bakora-kugira-ngo.html

  • Inkuru ibabaje yaraye ibaye ku mukinnyi ukomeye wa PSG. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru,ubwo ikipe ya PARIS Saint-Germain yacakiranaga na Nantes ,habaye ubujura bukomeye mu rugo rwa Angel Di Maria bituma ava mu kibuga igitaraganya.

    Muri uyu mukino ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinzwemo ibitego 2-1 ,ubwo bari bageze ku munota wa 62 w'umukino,umuyobozi wa siporo Leonardo yahamagaye  Mauricio Pochettino amumenyesha ko habaye ikibazo gikomeye kwa Di Maria

    Pochettino yahise asimbuza uyu munya Argentine ava mu kibuga.RMC Sport yatangaje ko abajura bari bagose urugo rwa Di Maria ndetse baje kumwiba.

    Si ubwa mbere ibi bibaye kuri Di Maria kuko no muri 2015 abajura bibasiye urugo rwe ,ubwo bakinaga na Manchester United.

    Le Parisien affirm that Angel di Maria’s family, whilst present at the scene, did not hear anything during the incident. The contents of the upstairs safe were stolen & a a specialised robbery unit was dispatched to the address in Neuilly-sur-Seine.

    — Get French Football News (@GFFN) March 14, 2021

    Leave your vote

    This post was created with our nice and easy submission form. Create your post!

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-yaraye-ibaye-ku-mukinnyi-ukomeye-wa-psg/

  • Hagiye kumurikwa Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi ku munsi wahariwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo –

    Uyu muhango urahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Umuguzi, wihizihizwa buri tariki 15 Werurwe buri mwaka kuva mu 1983.

    Muri uyu mwaka wizihijwe hibandwa ku kurengera umuguzi muri iki gihe hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura. Ufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umuguzi mu Isi y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

    RICA ni ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), cyashyizweho n’itegeko N° 31/2017 ryo ku wa 25/07/2017 rishyiraho iki kigo, rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

    Mu nshingano za RICA harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko (technical regulations) y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi, guteza imbere ihiganwa mu bucuruzi ndetse no kurengera abaguzi.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga bishyura, yaba mu gihe bahaha cyangwa se baka serivisi zitandukanye, cyane muri iki gihe cya Covid-19 kugira ngo hirindwe ihererekanya ry’amafaranga n’ubutekamutwe bukorerwa abantu mu gihe bitwaje amafaranga.

    Ati “Abantu benshi nitumara kubyumva no kubimenya tukajya dukomeza no guhanahana amakuru, amabwiriza akubahirizwa, ibyo bintu bizacika. Haba habonetse imbogamizi, abakoze ayo makosa bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.”

    Yongeyeho ati “Umuguzi afite uburenganzira bwo gusubizwa amafaranga ye mu gihe habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga (network) […] Afite uburenganzira bwo gusaba amakuru kandi akayahabwa, agasobanurirwa uko ibintu bikora kandi ku gihe.”

    Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango Nyarwanda ibiri iharanira uburenganzira bw’abaguzi, irimo Rwanda Consumer’s Protection Organization (ADECOR) yatangiye mu 2018 na Africa Centre for Competition, Consumer Protection and Intellectual Property Policy (ACCIP Rwanda), ikigo cyibanda ku bushakashatsi ku burenganzira bw’abaguzi, ihiganwa mu bucuruzi ndetse n’umutungo bwite mu by’ubwenge cyatangiye mu 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ishimije mu kubahiriza uburenganzira bw’umuguzi ndetse ko bigeze ku kigero cya 80%.

    Ati “Kugira ngo dushishikarize na ba bandi batarajya mu ikoranabuhanga kurijyamo, ni uko hakitabwaho kugabanya ibiciro bijyanye na serivisi. Iyo urebye ibiciro biri hejuru. Nko kuri Mobile Money iyo wohereje amafaranga hari ayo baguca, uwayakiriye nawe bakamuca andi […] ibi bituma abantu badashishikarira gukoresha ikoranabuhanga.”

    Yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bijyanye no kwishyura hakoresheje ikoranabuhanga bikagera no mu bice by’ibyaro n’ibiciro bikagabanywa.

    Ndizeye yasabye ko hashyirwa ingufu mu bigo by’imari biciriritse nabyo bigatangira gukoresha ikoranabuhanga nka ATM kugira ngo abaturage batuye mu cyaro nabo bibagereho.

    Abaturarwanda bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga bishyura kandi bakamenya uburenganzira bwabo bwose, bwahungabanywa bagahamagara inzego zibishinzwe zirimo umurongo utishyurwa w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, cyangwa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga bishyura

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuguzi rigeze ku kigero cya 80%

  • Jacques Tuyisenge abona Amavubi kubona itike ya CAN ari akazi gakomeye cyane #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 ku ikipe y’igihugu bigoranye cyane bitewe n’amanota u Rwanda rufite.

    Imyaka 17 irashize Amavubi arota gusubira mu gikombe cy’Afurika yagiyemo inshuro imwe rukumbi muri 2004 gusa.

    U Rwanda rufite imikino 2 yo mu itsinda F muri uku kwezi aho ruzakina na Mozambique na Cameroun, mu gihe rwatsinda iyi mikino rwaba rufite amahirwe menshi yo kujya muri iki gikombe.

    Jacques Tuyisenge utazakina iyi mikino kubera imvune yakuye muri CHAN, yabwiye BBC ko amahirwe ari ku mukino wa Mozambique u Rwanda ruzakira mu rugo, ni mu gihe ariko abibona nk’ibintu bikomeye cyane.

    Ati“Umukino wo mu rugo buri gihe uba ari ingenzi, kuko tugomba gutsinda imikino isigaye ngo dukomeze. Ibyo bigomba guhera kuri Mozambique twayakiriye. Nidutsindwa, amahirwe yacu azaba arangiye.”

    Yakomeje agira ati “Dutsinze umukino wo mu rugo byaduha amahirwe. Twakwizera gutsinda n’umukino ukurikiyeho. Ariko birumvikana ntibizaba byoroshye. Dufite amanota abiri gusa.”

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Jacques Tuyisenge utazakina iyi mikino kubera imvune abona amavubi asabwa gukora ibikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-abona-amavubi-kubona-itike-ya-can-ari-akazi-gakomeye-cyane

  • COVID : U Buholandi bwabaye buhagaritse Inkingo za AstraZeneca #rwanda #RwOT

    Leta y’Ubuholandi yavuze ko icyo cyemezo cy’agateganyo, kizageza nibura tariki 29 z’uku kwezi kwa gatatu, ari ukwirinda.

    Repubulika ya Ireland yari yafashe icyemezo nk’iki kubera amakuru yo kuvura kw’amaraso ku bantu barutewe muri Norvège.

    Gusa ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi WHO/OMS rivuga ko nta kintu kigaragaraza ihuriro hagati y’uru rukingo no kuvura kw’amaraso.

    Ikigo cy’uburayi kireba iby’imiti (European Medicines Agency, (EMA) – kiri kwiga ku kuvura kw’amaraso kumaze kuba – kivuga ko ibyiza by’uru rukingo bikiruta ibyago rwateza.

    Denmark, Norvège, Bulgaria, Iceland na Thailand byamaze guhagarika gukoresha urukingo rwa AstraZeneca.

    Ni izihe ngamba Ubuholandi bwafashe ?

    Mu itangazo leta y’iki gihugu yasohoye, yavuze ko ifashe iyi ngingo nko kwirinda nyuma y’amakuru ko muri Denmark na Norvège rwahagize ingaruka zikomeye.

    Hugo de Jonge, minisitiri w’ubuzima w’Ubuholandi yagize ati : “Ntabwo twareka ngo habeho gucyekeranya ku rukingo.

    “Tugomba kumenya ko ibintu byose bimeze neza, rero ni byiza kuba duhagaritse ubu”.

    Iki cyemezo cyo ku cyumweru kiraba gikerereje gahunda yo gukingira mu Buholandi.

    Iki gihugu cyari cyaratumije doze miliyoni 12 z’urukingo rwa AstraZeneca, doze 300,000 zagombaga guterwa abantu muri iki cyumweru.

    AstraZeneca ivuga iki ?

    Mu itangazo, AstraZeneca ivuga ko nta bihamya byerekana kwiyongera ko kuvura kw’amaraso kubera uru rukingo.

    Ivuga ko mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi (EU) n’Ubwongereza, hamaze kuvugwa abantu bakingiwe 15 bagize uko kuvura (vein thrombosis (DVT) na 22 bagize ikibazo cy’ibihaha.

    Ann Taylor ukuriye ubuvuzi muri icyo kigo agira ati : “Ku bagera kuri miliyoni 17 muri EU na UK bamaze guterwa uru rukingo, umubare w’abagize kuvura kw’amaraso muri bo ni bacye cyane ugereranyije n’amagana y’abashoboraga kwandura”.

    Yongeraho ati : “Turi kugenzura ubuziranenge birenze ibipimo bisabwa kubera ibivugwa ku rukingo, kugira ngo ntiruteze ikibazo abantu”.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/COVID-U-Buholandi-bwabaye-buhagaritse-Inkingo-za-AstraZeneca

  • Ntabwo twese twakorera mu murongo wo gushima- Umunyamakuru Cyuma #rwanda #RwOT

    Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan amaze amezi 11 afungiye muri gereza ya Nyarugenge, yarekuwe mu cyumweru gishize nyuma y’uko Umucamanza waburanishaga urubanza yaregwagamo, amugize umwere.

    Yaganiriye na BBC dukesha iyi nkuru, avuga ko yishimiye kuba agarutse mu buzima busanzwe ndetse ko agiye kubanza kwiyitaho mu bijyanye n’ubuzima, ubundi agasubira mu kazi ke k’itangazamakuru.

    Avuga ko ntakizamubuza gukomeza ibiganiro bye byo kuvugira abaturage byakunze kumvikanamo imvugo zisa nk’iziremereye zigaragaza ibyo yita ibibazo biri mu miyoborere.

    Kuri we ngo umurongo we ntuzahinduka, kandi agasaba inzego guha abanayamakuru urubuga bakisanzura. Ati “Ntabwo abanyamakuru bose twakora mu murongo umwe wo gushima.'

    Akomeza agira ati 'Nta kintu gishobora guhinduka na gitoya […] Ngomba gukora umwuga nize, atari uko kanaka abishaka. Nzakomeza gukorera abaturage.'

    Avuga ko ubuyobozi bwamufunze bugambiriye. Ati 'Babikoze nkana bashaka kunjyana muri gereza ngo bambabaze.'

    Yaregwaga ibyaha birimo gukoza isoni abayobozi b’igihugu no gusagarira abashinzwe imirimo rusange y’igihugu, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntabwo-twese-twakorera-mu-murongo-wo-gushima-Umunyamakuru-Cyuma

  • Rubavu: Abantu bane bafatanwe ibiro 100 by’urumogi –

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Amahoro ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe ariko no ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe mu Murenge wa Busasamana hari hafatiwe undi musore witwa w’imyaka 39 wafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu.

    Abafatanwe urumogi ibiro 100 ni abamotari babiri barimo uw’imyaka 31, uw’imyaka 31 n’undi wari ushinzwe kurinda aho rubikwa. Uwo bivugwa ko ari nyirarwo nawe yarafashwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko hari urumogi ruri buve muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukazanwa mu Rwanda.

    Ati “Hari uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe biriya biro 100 abiha abantu barabyogana bambuka i Kivu babigeza ku butaka bw’u Rwanda bisubirira muri Congo. Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko undi yafatiwe iwe mu rugo mu Murenge wa Busasamana afite udupfunyika ibihumbi bitanu agiye kurucuruza mu baturage.

    Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaraza mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko byose biva mu musaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

    Ati “Bariya bantu bakoresha amayeri ahambaye mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka bigira ku buzima, ubukungu ndetse no ku mutekano w’igihugu. Ubu nibo baduha amakuru tukabasha gutahura amayeri yose tugafata ababikwirakwiza, turabashimira kandi tubakangurira gukomeza ubwo bufatanye.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

    Ati “Muri bariya bantu bane bafashwe harimo abamotari babiri, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba babahaye ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe n’abandi banyabyaha bose mu gihe nyamara usanga aribo bari batunze imiryango yabo.”

    “Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

    CIP Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batahwema kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

    Tariki ya 07 Werurwe muri iki Cyumweru dusoza Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge, ANU, bari bafashe abantu batandatu umunsi umwe nabo bafite udupfunyika 2610 tw’urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

    Amategeko agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni mirongo 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.