Blog

  • Ni ayahe maherezo y’abantu 1 100 bataragezwa imbere y’ubutabera ku ruhare bagize muri Jenoside? –

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Jean Bosco Siboyintore, ukuriye Ishami Rishinzwe Gushakisha no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bataragezwa imbere y’ubutabera, GFTU, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma abagize uruhare muri Jenoside batagezwa imbere y’ubutabera, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Zimwe muri zo zirimo ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahinduranya imyirindoro yabo, abandi bahawe ubuhungiro mu bihugu barimo, akenshi bakavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ari yo mpamvu badakwiye koherezwa mu Rwanda.

    Siboyintore yavuze ko hari n’abiga amayeri yo kuvuga ko ukekwaho ibyaha yapfuye, ati “Hari abafatanyabikorwa babo babeshya ko umuntu yapfuye kuko bazi ko uwapfuye adakurikiranwa n’ubutabera”.

    Bamwe muri ba kizigenza bakiri gushakishwa ni Lieutenant Colonel Pheneas Munyarugarama wari ukuriye Ikigo cya Gisirikare cya Gako, Charles Sikubwabo, wari Burugumesitiri wa Commune ya Gishyita yari ahahoze hitwa Kibuye, (ubu ni mu Karere ka Karongi), na Aloys Ndimbati, wari Burugumesitiri wa Commune ya Gisovu yari ku Kibuye.

    Siboyintore yavuze ko hari byinshi biri gukorwa kugira ngo abo bagihunga ubutabera bagezwe imbere yabwo na cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza.

    Bimwe muri ibyo harimo gukorana n’abagize diaspora y’u Rwanda, ku buryo bajya batanga amakuru ku bantu bahinduza imyirondoro yabo maze bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Kugeza ubu, u Rwanda rufitanye amasezerano n’ibihugu 10 yo guhanahana abakekwaho ibyaha.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo icumbikiye umubare munini w’abashyiriweho impapuro zibata muri yombi. Icyo gihugu gicumbikiye abantu 408.

    Uganda ifite abantu 277, Malawi ikagira 63, 52 bakaba muri Tanzania, 47 batuye mu Bufaransa, 42 bagatura muri Congo Brazaville naho abandi 40 bakaba batuye mu Bubiligi.

    Kenya irimo 35, abandi 23 bakaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 18 batuye mu Buholandi, 15 muri Zambia, u Burundi bufite 15, Canada 14, Mozambique 13 naho 11 batuye muri Centrafrique.

    Hari kandi abandi bantu 10 bari muri Cameroon, barindwi baba muri Norvège, Suède na Gabon, mu gihe u Bwongereza, u Budage na Afurika y’Epfo buri kimwe gicumbikiye abantu batanu.

    Danmark, Nouvelle-Zélande, Cote d’Ivoire n’u Busuwisi buri kimwe gicumbikiye abantu batatu naho Zimbabwe ikagira abantu babiri. Finland, Ghana, Benin na Australie buri kimwe gifite umuntu umwe ukekwaho.

    GFTU yatangiye imirimo yayo mu 2007, imirimo yayo igenzurirwa mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, NPPA.

    Abarenga miliyoni baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda /Ifoto: kgm

  • Kubona Itike y'igikombe cy'afurika ni akazi gakomeye cyane _ Jacques Tuyisenge #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko ikipe ye 'idafite akazi koroshye' niba icyeneye umwanya mu gikombe cya Africa cya 2022 muri Cameroun.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri, ariko rushobora kugera muri CAN ya 2022 rubashije gutsinda imikino ibiri rusigaraganye.

    Amavubi aheruka muri iri rushanwa mu myaka 17 ishize, inyota yo gusubirayo ni nini ku bakunda umupira mu Rwanda.

    Tuyisenge Jacques ati: 'Umukino wo mu rugo buri gihe uba ari ingenzi, kuko tugomba gutsinda imikino isigaye ngo dukomeye. 'Ibyo bigomba guhera kuri Mozambique twayakiriye. Nidutsindwa, amahirwe yacu azaba arangiye.'

    Gusa Tuyisenge, umukinnyi wa APR FC usanzwe ari kapiteni w'Amavubi, ari mu mvune , ntiyahamagawe mu bakinnyi bazakina na Mozambique.

    No gutsinda Black Mambas ya Mozambique ntibyaba bihagije, haba hagisabwa akazi gakomeye ko gutsinda umukino wa nyuma Cameroun iri iwayo. Camroun, nubwo izakira iri rushanwa mu 2022, izaba icyeneye gusoza amajonjora itanga icyizere ku bakunzi bayo ibaha intsinzi.

    Hagati aho Mozambique na Cape Verde — yombi ubu afite amanota ane — nayo azakina kugira ngo yisobanure mu gihe kimwe cy'imikino ya nyuma.

    Tuyisenge ati: 'Dutsinze umukino wo mu rugo byaduha amahirwe. Twakwizera gutsinda n'umukino ukurikiyeho. 'Ariko birumvikana — ntabwo bizaba byoroshye. Dufite amanota abiri gusa.'

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2. Umukino uzabahuza u Rwanda na Mozambique, aho uzaba ku wa 24 Werurwe, ni mu gihe nyuma yaho bazakina na Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/15/kubona-itike-yigikombe-cyafurika-ni-akazi-gakomeye-cyane-_-jacques-tuyisenge/

  • Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Ubu bwikorezi buhenda u Rwanda, abavana cyangwa abajyana ibicuruzwa mu mahanga baremererwa n'ikiguzi batanga kuko akenshi kiba gihanitse.

    Umushinga uri mu ihanzwe amaso ku gushyira iherezo kuri iyi mbogamizi ni uw'iyubakwa ry'umuhanda wa gari ya moshi ihuza u Rwanda n'ibihugu birukikije.

    Abacuruzi bavana ibicuruzwa hanze bagaragaza ko nibura u Rwanda birusaba 4.990$ kuri kontineri itwara imizigo y'ibilo 25.400 mu gihe impuzandengo mu bihugu byo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara icyo giciro kiri kuri 2.504$, ibintu bitorohera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy'ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n'ibyo ruvanayo.

    By'umwihariko ku bacuruzi b'Abanyarwanda uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by'imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

    Kuva ahagana mu 2000 ni bwo umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n'uwa Kigali mu Rwanda unyuze ku Rusumo watangiye kuganirwaho ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ritangira gutekerezwaho byihuse mu Ukwakira 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli yajyaga ku butegetsi.

    Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3.6$.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n'ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ibikorwa by'Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yabwiye IGIHE ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw'ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu gihugu.

    Yagize ati 'Ni ibikorwa abakuru b'ibihugu byacu bemereye abaturage kandi koko bizatuvana mu bwigunge kuko u Rwanda ntabwo rukora ku nyanja, ubucuruzi bwarwo n'ubuhahirane bw'ibindi bihugu bushingira ku gutwara ibintu ukoresheje umuhanda.''

    Yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu gutwara imizigo, kugabanya ikiguzi cy'ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y'ibihugu kuko kuyikura ku cyambu cya Dar es Salaam bihenze kandi bifata igihe kinini.

    Ati 'Igiciro cya mbere cyo kuyubaka [gari ya moshi] kirahenze ariko iyo ushyize mu myaka myinshi inyungu izaduha, ubona ko igiciro gihenze mu ntangiriro ariko tuzagenda tukigaruzamo muri izo nyungu zindi tuzagenda tubona.''

    Nubwo igihe uyu muhanda uzatangira kubakirwa kitaratangazwa, hari ibikorwa bica amarenga ko uri mu mishinga ya bugufi mu bikorwa remezo bihanzwe amaso.

    Baganizi yakomeje ati 'Ubu turi kwerekana aho iyo nzira izaca mu Rwanda, dushyiraho imbago z'aho gari ya moshi izaca. Tugenda tunabara imitungo kugira ngo hashakishwe amafaranga, tuzabashe kwishyura abafite ubutaka muri izo mbago no kubaka iyo gari ya moshi.''

    Usibye uyu mushinga u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania, ruhuriye n'ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y'Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru. Watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry'imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n'impombo zayo zizayikwirakwiza, koroshya itumanaho n'ibindi.

    Umuhanda wa gari ya moshi ni umwe mu mishinga ikomeye yitezweho guca burundu imbogamizi y'ibiciro by'ubwikorezi biri hejuru muri EAC nka kimwe mu bidindiza ubucuruzi bw'akarere, ntibuhangane n'ibindi bihugu.

    Baganizi yavuze ko muri izo nzira zose hari gushyirwa ibimenyetso ndetse abahatuye bagasobanurirwa ibyerekeye uwo mushinga mugari uzahanyuzwa.

    Ati 'Izo nzira zombi turi kuzikora, hari Umuhora wa Ruguru hakaba n'Umuhora wo Hagati, hari uturuka Rusumo ukagera i Kigali n'uva Nyagatare ugera i Kigali. Zombi turi kuzikorera icya rimwe twerekana inzira y'ahantu zizanyura.''

    'Iyo turi gukora izo nzira aho gari ya moshi zizanyura, tugenda tumenyesha abaturage icyo gikorwa kuko dushyiraho imbago y'aho gari ya moshi izanyura ariko tukerekana n'imitungo igwa muri izo mbago. Abaturage tubamenyesha iby'icyo gikorwa, tukabamenyesha ko igihe nikigera tuzabaha ingurane ikwiye y'imitungo yabo.''

    Nubwo u Rwanda ari igihugu cy'imisozi miremire, mu kugena inzira uwo muhanda uzanyuramo nta mpungenge kuko inyigo yarangiye neza.

    Ati 'U Rwanda icyo rusabwa ni ubushobozi bwo kubaka iyo mihanda ya gari ya moshi ariko ubushobozi ni bwo turimo gushakisha. Nubwo u Rwanda rufite imisozi, hari n'ibindi bihugu bifite imisozi nkarwo kandi byubatse izo nzira za gari ya moshi. Natwe birashoboka nitubona ubushobozi bizakunda.''

    Abari gushushanya ahazanyura uwo muhanda bashinze imambo k'uva Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali mu gihe uwa Kagitumba uzagera i Kigali wo bageze i Rwamagana bashyiraho.

    Kugeza ubu, Tanzania yatangiye kubaka igice cyayo mu gihe u Rwanda ruratangira. Biteganyijwe kandi ko mu gihe ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] bwakwemerwa, uyu muhanda uzagurwa ukagezwa mu Mujyi wa Goma cyangwa uwa Bukavu.

    Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania, yungukire ku bwinshi bw'ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z'ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uzajyamo gari ya moshi y'umuriro igenda kilometero 120/h mu gihe itwaye abagenzi na 180/h mu gihe itwaye ibicuruzwa.

    Gari ya moshi itegerejwe mu Rwanda izanyura mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kicukiro; yitezweho kuzifashishwa mu bwikorezi bw'abantu n'imizigo.

    Iyi Gari ya Moshi izajya ihagarara i Masaka mu Karere ka Kicukiro ahashyizwe ububiko bw'ibicuruzwa bivuye mu mahanga, bwafunguwe ku wa 21 Ukwakira 2019.

    Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform bwubatswe na Sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw'imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

    Ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda hatangiye gushingwa imambo

    Ahashyirwa imambo ba nyiraho basobanurirwa ibijyanye n’umushinga uzahanyuzwa n’akamaro ubafitiye

    Abari gushushanya ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi bashinze imambo kuva ku Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ibikorwa by'Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yavuze ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw'ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu Rwanda

    Gari ya moshi izagezwa mu Rwanda yitezweho koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hagati yarwo n’ibihugu byo mu Karere

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imambo-zatangiye-gushingwa-icyerekezo-gishya-ku-mushinga-wa-gari-ya-moshi-mu

  • YouTube yasibye amashusho ibihumbi 30 agaragaza amakuru y’ibinyoma ku rukingo rwa Covid-19 –

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko kugera muri Gashyantare 2020, habarurwaga amashusho agera ku 800.000 yashyizwe kuri YouTube atanga amakuru anyuranyijwe n’atangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    Ibi byatumye 30% by’Abanyamerika barebye aya mashusho bagenza make gahunda yo kwikingiza iki cyorezo.

    Kuva Covid-19 yakwirakwira ku Isi, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hatangwa amakuru atandukanye ajyanye n’iki cyorezo amenshi yabaga ari ibihuha. Gusa hari zimwe mu mbuga nka Twitter zagiye zikumira amakuru y’ibihuha.

    YouTube yasibye amashusho ibihumbi 30 agaragaza amakuru y’ibinyoma ku rukingo rwa Covid-19

  • Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video) –

    Ubu bwikorezi buhenda u Rwanda, abavana cyangwa abajyana ibicuruzwa mu mahanga baremererwa n’ikiguzi batanga kuko akenshi kiba gihanitse.

    Umushinga uri mu ihanzwe amaso ku gushyira iherezo kuri iyi mbogamizi ni uw’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.

    Abacuruzi bavana ibicuruzwa hanze bagaragaza ko nibura u Rwanda birusaba 4.990$ kuri kontineri itwara imizigo y’ibilo 25.400 mu gihe impuzandengo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara icyo giciro kiri kuri 2.504$, ibintu bitorohera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

    By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

    Kuva ahagana mu 2000 ni bwo umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda unyuze ku Rusumo watangiye kuganirwaho ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ritangira gutekerezwaho byihuse mu Ukwakira 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli yajyaga ku butegetsi.

    Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3.6$.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yabwiye IGIHE ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu gihugu.

    Yagize ati “Ni ibikorwa abakuru b’ibihugu byacu bemereye abaturage kandi koko bizatuvana mu bwigunge kuko u Rwanda ntabwo rukora ku nyanja, ubucuruzi bwarwo n’ubuhahirane bw’ibindi bihugu bushingira ku gutwara ibintu ukoresheje umuhanda.’’

    Yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu gutwara imizigo, kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu kuko kuyikura ku cyambu cya Dar es Salaam bihenze kandi bifata igihe kinini.

    Ati “Igiciro cya mbere cyo kuyubaka [gari ya moshi] kirahenze ariko iyo ushyize mu myaka myinshi inyungu izaduha, ubona ko igiciro gihenze mu ntangiriro ariko tuzagenda tukigaruzamo muri izo nyungu zindi tuzagenda tubona.’’

    Nubwo igihe uyu muhanda uzatangira kubakirwa kitaratangazwa, hari ibikorwa bica amarenga ko uri mu mishinga ya bugufi mu bikorwa remezo bihanzwe amaso.

    Baganizi yakomeje ati “Ubu turi kwerekana aho iyo nzira izaca mu Rwanda, dushyiraho imbago z’aho gari ya moshi izaca. Tugenda tunabara imitungo kugira ngo hashakishwe amafaranga, tuzabashe kwishyura abafite ubutaka muri izo mbago no kubaka iyo gari ya moshi.’’

    Usibye uyu mushinga u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania, ruhuriye n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru. Watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizayikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.

    Umuhanda wa gari ya moshi ni umwe mu mishinga ikomeye yitezweho guca burundu imbogamizi y’ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru muri EAC nka kimwe mu bidindiza ubucuruzi bw’akarere, ntibuhangane n’ibindi bihugu.

    Baganizi yavuze ko muri izo nzira zose hari gushyirwa ibimenyetso ndetse abahatuye bagasobanurirwa ibyerekeye uwo mushinga mugari uzahanyuzwa.

    Ati “Izo nzira zombi turi kuzikora, hari Umuhora wa Ruguru hakaba n’Umuhora wo Hagati, hari uturuka Rusumo ukagera i Kigali n’uva Nyagatare ugera i Kigali. Zombi turi kuzikorera icya rimwe twerekana inzira y’ahantu zizanyura.’’

    “Iyo turi gukora izo nzira aho gari ya moshi zizanyura, tugenda tumenyesha abaturage icyo gikorwa kuko dushyiraho imbago y’aho gari ya moshi izanyura ariko tukerekana n’imitungo igwa muri izo mbago. Abaturage tubamenyesha iby’icyo gikorwa, tukabamenyesha ko igihe nikigera tuzabaha ingurane ikwiye y’imitungo yabo.’’

    Nubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi miremire, mu kugena inzira uwo muhanda uzanyuramo nta mpungenge kuko inyigo yarangiye neza.

    Ati “U Rwanda icyo rusabwa ni ubushobozi bwo kubaka iyo mihanda ya gari ya moshi ariko ubushobozi ni bwo turimo gushakisha. Nubwo u Rwanda rufite imisozi, hari n’ibindi bihugu bifite imisozi nkarwo kandi byubatse izo nzira za gari ya moshi. Natwe birashoboka nitubona ubushobozi bizakunda.’’

    Abari gushushanya ahazanyura uwo muhanda bashinze imambo k’uva Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali mu gihe uwa Kagitumba uzagera i Kigali wo bageze i Rwamagana bashyiraho.

    Kugeza ubu, Tanzania yatangiye kubaka igice cyayo mu gihe u Rwanda ruratangira. Biteganyijwe kandi ko mu gihe ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] bwakwemerwa, uyu muhanda uzagurwa ukagezwa mu Mujyi wa Goma cyangwa uwa Bukavu.

    Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania, yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uzajyamo gari ya moshi y’umuriro igenda kilometero 120/h mu gihe itwaye abagenzi na 180/h mu gihe itwaye ibicuruzwa.

    Gari ya moshi itegerejwe mu Rwanda izanyura mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kicukiro; yitezweho kuzifashishwa mu bwikorezi bw’abantu n’imizigo.

    Iyi Gari ya Moshi izajya ihagarara i Masaka mu Karere ka Kicukiro ahashyizwe ububiko bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, bwafunguwe ku wa 21 Ukwakira 2019.

    Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform bwubatswe na Sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

    Ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda hatangiye gushingwa imambo

    Ahashyirwa imambo ba nyiraho basobanurirwa ibijyanye n’umushinga uzahanyuzwa n’akamaro ubafitiye

    Abari gushushanya ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi bashinze imambo kuva ku Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yavuze ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu Rwanda

    Gari ya moshi izagezwa mu Rwanda yitezweho koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hagati yarwo n’ibihugu byo mu Karere

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • YouTube yasibye amashusho ibihumbi 30 agaragaza amakuru y'ibinyoma ku rukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko kugera muri Gashyantare 2020, habarurwaga amashusho agera ku 800.000 yashyizwe kuri YouTube atanga amakuru anyuranyijwe n'atangwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    Ibi byatumye 30% by'Abanyamerika barebye aya mashusho bagenza make gahunda yo kwikingiza iki cyorezo.

    Kuva Covid-19 yakwirakwira ku Isi, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hatangwa amakuru atandukanye ajyanye n'iki cyorezo amenshi yabaga ari ibihuha. Gusa hari zimwe mu mbuga nka Twitter zagiye zikumira amakuru y'ibihuha.

    YouTube yasibye amashusho ibihumbi 30 agaragaza amakuru y'ibinyoma ku rukingo rwa Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/youtube-yasibye-amashusho-ibihumbi-30-agaragaza-amakuru-y-ibinyoma-ku-rukingo

  • Kubona tike ya CAN ni akazi gakomeye cyane _ Jacques Tuyisenge #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko ikipe ye 'idafite akazi koroshye' niba icyeneye umwanya mu gikombe cya Africa cya 2022 muri Cameroun.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota abiri, ariko rushobora kugera muri CAN ya 2022 rubashije gutsinda imikino ibiri rusigaraganye.

    Amavubi aheruka muri iri rushanwa mu myaka 17 ishize, inyota yo gusubirayo ni nini ku bakunda umupira mu Rwanda.

    Tuyisenge Jacques ati: 'Umukino wo mu rugo buri gihe uba ari ingenzi, kuko tugomba gutsinda imikino isigaye ngo dukomeye. 'Ibyo bigomba guhera kuri Mozambique twayakiriye. Nidutsindwa, amahirwe yacu azaba arangiye.'

    Gusa Tuyisenge, umukinnyi wa APR FC usanzwe ari kapiteni w'Amavubi, ari mu mvune , ntiyahamagawe mu bakinnyi bazakina na Mozambique.

    No gutsinda Black Mambas ya Mozambique ntibyaba bihagije, haba hagisabwa akazi gakomeye ko gutsinda umukino wa nyuma Cameroun iri iwayo. Camroun, nubwo izakira iri rushanwa mu 2022, izaba icyeneye gusoza amajonjora itanga icyizere ku bakunzi bayo ibaha intsinzi.

    Hagati aho Mozambique na Cape Verde — yombi ubu afite amanota ane — nayo azakina kugira ngo yisobanure mu gihe kimwe cy'imikino ya nyuma.

    Tuyisenge ati: 'Dutsinze umukino wo mu rugo byaduha amahirwe. Twakwizera gutsinda n'umukino ukurikiyeho. 'Ariko birumvikana — ntabwo bizaba byoroshye. Dufite amanota abiri gusa.'

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2. Umukino uzabahuza u Rwanda na Mozambique, aho uzaba ku wa 24 Werurwe, ni mu gihe nyuma yaho bazakina na Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/15/kubona-tike-ya-can-ni-akazi-gakomeye-cyane-_-jacques-tuyisenge/

  • Babiri barimo kapiteni baragera mu Rwanda uyu munsi, abandi babiri ntibirasobanuka – gahunda y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania na myugariro wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarike Salomon nibo babimburira abandi bakinnyi b’u Rwanda bakina hanze kugera mu gihugu bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi31 agomba kwifashisha mu mikino ibiri yo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni umukino wa Mozambique na Cameroun.

    Mu bakinnyi 31 yahamaaye abakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga, 23 bakina mu Rwanda bakaba bamaze icyumweru mu mwiherero bakora imyitozo.

    Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangira kuhagera aho bahita basanga bagenzi babo mu mwiherero, ni mu gihe Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi muri Macedonia na Muhire Kevin muri Oman bo igihe bazagerera mu Rwanda ntikizwi.

    Ku ikubitiro Haruna Niyonzima wa Yanga muri Tanzania akaba na kapiteni w’Amavubi ni we ugera mu Rwanda mbere y’abandi aho ahagera uyu munsi ku isaha ya saa 18:20′.

    Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia na we aragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere saa 19:15′.

    Rubanguka Steve ukina mu Bugereki we azagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 ku isaha ya saa 8:15′.

    Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 saa 8:05′.

    Ku wa Gatanu kandi ni bwo Amavubi azakira rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda saa 18:30′.

    Ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure nibwo azagera mu Rwanda ku isaha ya saa 11:50′.

    Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Rwatubyaye Abdul ntabwo arabamenyesha igihe izazira

    Kevin Muhire na we ntabwo bizwi igihe azazira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babiri-barimo-kapiteni-baragera-mu-rwanda-uyu-munsi-abandi-babiri-ntibirasobanuka-gahunda-y-abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze

  • #MissRwanda2021: Kayitare Isheja Morella yahize abandi mu irushanwa rya Siporo bimwongerera amahirwe yo kujya muri Top 10 (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayitare Isheja Morella ufite nimero 14 muri Miss Rwanda 2021 yahize abo bahataniye ikamba mu irushanwa (Challenge) rya siporo, bimwongerera amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.

    Aba bakobwa uko ari 20, bagabanyijwe mu matsinda atanu y'abakobwa bane, aba bararushanyijwe buri tsinda ritanga uwa mbere wagiye mu cyiciro cya nyuma.

    Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma ni Kayitare Isheja Morella, Uwase Phiona, Umutesi Lea, Kayirebwa Marie Paul na Musana Teta Hense.

    Uhereye ibumoso: Kayitare Isheja Morella, Uwase Phiona, Umutesi Lea, Musana Hense Teta na Kayirebwa Marie Paul

    Irushanwa rya siporo ryatsinzwe na Kayitare Isheja Morella wahize abandi yegukana atyo challenge ya mbere yatanzwe muri Miss Rwanda 2021.

    Kayitare Isheja Morella

    Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umukobwa utsinze challenge aba yiyongereye amahirwe yo kuzinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.

    Si challenge ya siporo gusa izakorwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 kuko hategerejwe n'izindi challenges zitandukanye.

    Kayitare Isheja Morella (uri hagati) yatsinze challenge ya siporo

    Irushanwa rya siporo ryateguwe rinakoreshwa n'umutoza w'aba bakobwa ariwe Girumugisha Gaël usanzwe unabakoresha imyitozo ngororamubiri muri boot camp.

    Girumugisha Gaël arimo gukoresha imyitozo abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/missrwanda2021-kayitare-isheja-morella-yahize-abandi-mu-irushanwa-rya-siporo-bimwongerera-amahirwe-yo-kujya-muri-top-10-amafoto/