Blog

  • Umunsi nk’uyu APR FC imaze gusezererwa inshuro zirenze imwe mu mikino nyafurika, harimo intsinzwi yatumye ihanwa na CAF #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk’uyu muri 2000 ikipe ya APR FC yatsinzwe na Esperance de Tunis ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ni itsinzwi yaje kuba inkomoko yo guhagarikwa na CAF imyaka 2.

    Ni umukino wabereye mu gihugu cya Tunisia ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2000.

    Wari umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, APR FC ikaba yaraje guhura n’uruva gusenya ihatsindirwa ibitego 7.

    Kuko yari izi neza ko itakuramo ibi bitego ahubwo ishobora gutsindwa ibindi, APR FC yaje guhita yikura mu irushanwa ntiyakina umukino wo kwishyura wari uteganyijwe ku wa 1 Mata 2000.

    Uku kwikura mu irushanwa, CAF ikaba yaraje guhita ifatirwa imyanzuro APR FC iyihanisha kumara imyaka 2 ititabira amarushanwa ategurwa na CAF no kwishyura amande angana n’ibihumbi 4 by’Amadorali, gusa nyuma uwari perezida wa CAF icyo gihe, Issa Hayatou yaje kuza mu Rwanda, ababarira APR FC ayikuriraho umwaka umwe.

    Didier Bizimana ni umwe mu bakinnye uyu mukino batsinzwemo 7-0

    Uretse mu 2000, amateka nk’aya yaje kwisubiramo nyuma y’imyaka 18 aho n’ubundi ku itariki nk’iyi yaje gusezererwa mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Hari tariki ya 17 Werurwe 2018 ubwo APR FC yakurwagano na Djoliba Athletic Club yo muri Mali.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amaho warangiye ari 2 bya APR FC kuri 1 cya Djoliba AC ariko umukino ubanza Djoliba yari yatsinze APR FC 1-0, biba 2-2 mu mikino yombi, APR FC ivamo ku gitego cyo hanze.

    Muri 2018 umunsi nk’uyu APR FC yongeye gusezererwa mu mikino nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunsi-nk-uyu-apr-fc-imaze-gusezererwa-inshuro-zirenze-imwe-mu-mikino-nyafurika-harimo-intsinzwi-yatumye-ihanwa-na-caf

  • Ntibisanzwe:Ku myaka 8 y'amavuko afite isura nkiy'umusaza rukukuri(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana afite ibitekerezo nk'iby'umwana w'imyaka 8 ariko isura ye ni iy'umusaza w'imyaka 80.

    Wagirango ni umusaza kandi afite imyaka 8 gusa

    Bayezid Hossain, ukomoka i Magura mu majyepfo ya Bangladesh, afite uburwayi butuma umubiri usaza inshuro umunani ku gipimo gisanzwe cyimyaka umuntu afite.

    Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko afite isura yabyimbye, uruhu rwijimye, ingingo ze zose zarashaje,ndetse kwihagarika biramugora.

    Nyina w'uno mwana witwa Tripti Khatun, yavuze ko amenyo ye yakuze afite amezi atatu gusa. Amakuru avuga ko ariko ubu ku myaka 8, amenyo ye yamaze gucika intege no amwe atangira gukuka.

    Bayezid arwaye indwara yitwa progeria itera gusaza vuba. Abarwayi ba progeria mu bisanzwe ntibamara imyaka 13 bakiriho.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweku-myaka-8-yamavuko-afite-isura-nkiyumusaza-rukukuriamafoto/

  • Rwamagana: Babangamiwe no kutagira amazi meza yo gutekesha no kunywa –

    Ibi byatangajwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rugarama mu Midugudu ya Byimana na Nyarucyamo ndetse no mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama.

    Aba baturage baturiye umuhanda wa kaburimbo bababazwa no kutagerwaho n’amazi meza ngo ubuyobozi bubabwira ko bigoranye kuyakurura akabageraho. Ibi bibagiraho ingaruka zo kurwara indwara zirimo inzoka n’izindi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amazi bavoma ari mabi cyane ku buryo ngo kuyatekesha umuceri usanga uhinduka umuhondo, abandi bagaragaza ko ijerekani bavomeramo, amasafuriya batekeramo n’imyenda yabo ngo usanga byarahinduye amabara bitewe n’amazi mabi bakoresha.

    Ndagijimana Célestin yagize ati “Amazi dufite kandi dukoresha ni amazi mabi atemba urebye ni ingarani, iyo twahinze dusibura ahita abura bikadusaba kujya kuvoma Nyagasambu cyangwa hejuru ku Murenge wa Gahengeri, urebye tunywa amazi mabi cyane aho anatugiraho ingaruka z’uburwayi bw’inzoka.”

    Ndagijimana yasabye leta gushaka ukuntu yabafasha ngo kuko kuhageza amatiyo bababwiye ko byasaba imbaraga n’ubushobozi budahari kuri ubu.

    Niyonsenga Martine we yavuze ko iki kibazo cy’amazi bamaze imyaka myinshi bakibwira ubuyobozi. Abaturage bigeze no kugira ubushake bwo kwishyira hamwe ngo batange mafaranga kugira ngo ubuyobozi bubafashe kuyakurura buyabegereze ariko ntibyakunze.

    Ati “ Buri muturage yashakaga gutanga 5000 Frw ariko abayobozi batubwiye ko bitakunda ko amazi meza atwegera, ubu iyo imvura yaguye imyanda yose imanukiramo, hari nubwo ibisimba birimo imbwa bigongerwa mu muhanda bakabijugunya muri wa muferege w’amazi bikatugiraho ingaruka kuko niyo tunywa nta yandi tugira.”

    Uwimana Joyce we yavuze ko iyo bayavomye babanza kuyateka kugira ngo bayanywe ariko birangira adahinduye ibara.

    Yagize ati “ Urayateka aho kugira ngo ase neza ugasanga arasa umuhondo, ni ibiziba neza neza, ikindi isafuriya wayatetsemo usanga yahindutse umukara, imyenda tuyafurisha nayo usanga yarahinduye amabara ku buryo iki kibazo gikomeje kutubera imbogamizi mu iterambere.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Ndagijimana Pierre Célestin , yavuze ko amazi abaturage bose bakoresha ari ay’ingarani atemba mu gishanga, ko abagiraho ingaruka z’uburwayi bw’inzoka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko hari umuyoboro w’amazi wagejejwe mu Murenge wa Gahengeri kuri ubu ngo ikigiye gukorwa ni ukuwuvugurura akagezwa mu bindi bice.

    Uyu muyobozi yavuze ko bitarenze Gicurasi utu tugari tudafite amazi tuzaba twayagejejwemo ngo kuko hari abafatanyabikorwa bazakorana mu kuyabagezaho.

    Uretse aba baturage, IGIHE yamenye ko ibigo by’amashuri byubatswe muri iyi mirenge nabyo bimaze amezi abiri nta mazi aho kuri ubu ngo bakoresha imodoka mu kuvomera abanyeshuri.

    Aba baturage barasabwa guhabwa amazi meza

    Gukoresha aya mazi bibatera ingaruka nyinshi zirimo n’uburwayi

    Kubera kubura amazi meza, aya ni nayo banywa

  • Abagabo bakorerwa ihohoterwa barashaka ko ikibazo cyabo cyitabwaho –

    Nduwamungu Bosco wo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare yabwiye Flash FM ko yahohotewe n’umugore, agahozwa ku nkeke abwirwa ko nta jambo afite mu rugo bityo ko kuri ubu yahukanye akaba yarasubiye mu muryango we.

    Ati “Nagerageje kubana n’umugore neza arananira, yarankubise inshuro nk’eshatu, nagerageza kujya mu buyobozi bw’umudugudu bati ‘wowe nta jambo ufite’, nabwo mvuyeyo umugore arankubita.”

    Usibye uyu mugabo hari n’undi utuye mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare nawe wakubiswe n’umugore, ajya mu buyobozi bw’ibanze ariko ntibwamwumva none kuri ubu yarahukanye.

    Ati “Nagiye mu buyobozi ndatsindwa, amafuti bakayangerekaho ngera nk’aho meze nk’isaha ivuye ku gihe, ndahukana mva mu rugo. Umugore niyo yagubita nyine ntaho wajya kurega, uremera ukaryumaho kuko uwo urega niwe uregera.”

    Aba bagabo bavuga ko icyo basaba ubuyobozi bwabo, ari uko bwajya bwita ku bibazo by’ihohoterwa hadashingiwe ku gitsina cy’utanze ikirego.

    Ati “Icyo twasaba Leta ni uko tutabangamira abagore nabo ntibakajye batubangamira, abayobozi bakajya babanza kujya ahabereye ihohoterwa bakajya bumva ukuri k’umugabo. Iyo ureze baravuga ngo uri inganzwa, bituma iyo agukubise wihangana nk’umugabo.”

    Imwe mu miryango itari iya Leta irwanya ihohoterwa, ivuga ko abagabo benshi nabo bakorerwa ihohoterwa ndetse batinya kubitangaza kugira ngo badasekwa.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Uburinganire no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko abagabo bamwe batinya kugaragaza ihohoterwa bakorerwa.

    Yongeyeho ko mu kwezi gushize, bakiriye abagabo icyenda bagaragaje ko bakorewe ihohoterwa n’abagore ndetse ko mu mwaka bakira abagera ku 150.

    Rutayisire yavuze ko n’ubwo hari abagabo bagitinya kugaragaza ihohoterwa ariko ko hari abandi batangiye kurigaragaza.

    Ati “Abagabo baratinya ariko si bose hari abamaze kugenda batinyuka. Niyo mpamvu dukangurira inzego za Leta kubafasha kuko ababitangaje barabakwena. Umugabo ajya kuri Polisi kuvuga ko umugore yamuhohoteye, umupolisi icyo gihe akamuseka, avuga ati ‘nta mugabo wakubiswe n’umugore’”.

    Ihohoterwa ni igikorwa cyose gikorewe umuntu atabishaka kikaba gishobora kumugiraho ingaruka ku mubiri, mu bitekerezo cyangwa ku buryo bushingiye ku gitsina.


  • Ni ryari u Rwanda ruzakira izindi nkingo za Covid-19? –

    Ku wa 3 Werurwe 2021 nibwo Indege yikoreye inkingo za AstraZeneca/Oxford SII zitangwa binyuze mu kigo cya COVAX yageze i Kigali. Nyuma indege ya KLM yageze mu gihugu itwaye urwa Pfizer-BioNTech hashize iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yakira inkunga y’inkingo ibihumbi 50 zatanzwe n’u Buhinde.

    Icyo gihe byari byatangajwe ko nibura nka buri cyumweru u Rwanda rushobora kuzajya rwakira izindi nkingo ariko kuva icyo gihe nta zindi rurabona.

    Dr Nsanzimana Sabin uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, yatangaje ko intego z’u Rwanda ari uko rwaba rwamaze gukingira nibura 70% by’abaturage barwo mu mwaka utaha ariko icy’ingenzi kurusha byose ari ugukingira nibura 20% bakeneye uru rukingo ku ikubitiro bizasaba ko hakoreshwa nibura dose miliyoni eshatu z’urukingo.

    Mu kiganiro na CNBC yagize ati “Dufite abantu batandukanye bari kudufasha kubona inkingo vuba mbere y’uko igihe cya dose ya kabiri kigera ku babonye urukingo rwa mbere ndetse no ku bandi batarabona dose n’imwe. Turizera ko bitazafata igihe kirekire, bishobora kuba uku kwezi, hari amatariki dufite dutegererejeho twahawe n’abafatanyabikorwa bacu, turi gukorana cyane gahunda ya Covax.”

    Dr Nsazimana yirinze kuvuga igihe izindi nkingo zizagerera mu Rwanda ariko avuga ko biri gukorwaho mu gihe cya vuba ku buryo zaboneka.

    Ubusanzwe umuntu uhawe urukingo agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo umuriro cyangwa se umutwe ariko ushobora kumara umunsi umwe cyangwa ibiri. Ibyo ni ibintu bisanzwe ku muntu wahawe urukingo.

    Hari izindi zidasanzwe umuntu ashobora kugira yahawe urukingo, Dr Nsanzimana yavuze ko magingo aya, hamaze kugaragara nke nko ku bantu batanu gusa ku buryo byasaba ko umuntu ahabwa ubundi bufasha bw’ubuvuzi kandi ko hakorwa isesengura ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti kugira ngo harebwe niba ibyo bibazo byashoboraga kubaho n’iyo urukingo ruza kuba rutahawe umuntu.

    Ati “Kandi ibyo biri mu masezerano twagiranye n’abakora inkingo ko dukomeza gukurikirana tureba kuri izi ngaruka.”

    Yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukora isesengura ku nkingo, ndetse rufite itsinda rishinzwe inkingo ryakoze no ku zindi zinakomeye kurusha uru ruri gutangwa uyu munsi ku buryo yizeza ko hari ubushobozi bwo gutahura ikibazo cyose izi nkingo zishobora guteza.

    Hashize iminsi ku isi hose hari inkubiri yo guhagarika urukingo rwa AstraZeneca ruri no mu Rwanda nubwo atari nimero imwe n’iri guhagarikwa hirya no hino i Burayi. Ikibazo cyayo cyavuye muri Autriche aho byavuzwe ko hari umuntu wahawe urukingo akaza kugira ikibazo cy’amaraso yipfunditse bikamuviramo urupfu.

    Dr Nsanzimana yavuze ko ugiye kureba umubare w’abantu bagizweho n’ingaruka n’uru rukingo, cyo kimwe n’abaruhawe ariko ntihagire icyo rubatwara, bigaragaza ko hashobora kuba hari ikindi kibazo abo bantu bari bafite ku buryo bitakwitirirwa urukingo 100%.

    Yatanze urugero ku bushakashatsi bw’ikigo cy’u Burayi gishinzwe ubuzima cyarebye abagize ikibazo kubera uru rukingo mu bantu miliyoni eshanu baruhawe. Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bitandukanye by’u Burayi buza kugaragaza ko abantu 30 gusa ariko bafite ikibazo muri miliyoni eshanu.

    Ati “Bisobanuye ko ari abantu batandatu muri miliyoni imwe babonye urukingo. Ni bake ugereranyije n’abo wakwitega muri rusange. Igisubizo twabonye mu bushakashatsi bwose buri gukorwa, ni uko AstraZeneca nk’urukingo idafitanye isano n’ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso byavuzwe muri Autriche no muri Denmark.”

    Yavuze kandi ko nubwo urukingo rutabaho, umuntu ashobora gupfa bityo ko ariyo mpamvu ari ingenzi gukomeza kugenzura ikintu cyose ndetse no kuruhagarika nta kidasanzwe kuko si ubwa mbere inkingo zihagaritswe by’agateganyo.

    Ati “Nk’igihugu gikoresha AstraZeneca, ntabwo dutewe impungenge n’ibyo, ntabwo tugiye guhagarika gukoresha AstraZeneca kuko nta kimenyetso kigaragaza ko ruteye ikibazo, ni urukingo rwiza, rwakoreshejwe mu bihugu 70, turacyarukoresha kandi mu gihe hari ibindi bimenyetso bigendanye na siyansi bije tuzabirebaho.”

    Dr Nsanzimana yabajijwe niba u Rwanda ruzakomeza kugendera ku nkingo ruzahabwa na Covax cyangwa se niba ruteganya kuzigura ubwarwo.

    Mu gusubiza yavuze ko nka gahunda ya Covax ishobora kwifashishwa mu buryo ibihugu bitandukanye byashyira hamwe amafaranga, hanyuma agakoreshwa mu gusaranganya, ibihugu bigatanga umusanzu ku baturage babyo cyangwa se ku bindi bihugu.

    Ati “Amafaranga ashyirwa muri iyi gahunda ya Covax ntabwo wayabara mu buryo bworoshye ariko urebye ikiguzi cy’urukingo, bitandukana bitewe n’urukingo. Hari inkingo aho ikiguzi cyo hejuru gishobora kuba amadolari 19 mu gihe icyo hasi ubu ari amadolari ane. Icyo nicyo kigero cy’agaciro k’inkingo zihari ubu.”

    Yavuze ko ayo mafaranga yonyine ari ay’urukingo, ariko hari ibindi bitwara amafaranga nk’uburyo zigomba gutwarwa n’uburyo abantu bakurikiranwa nyuma yo guhabwa urukingo harebwa niba nta kibazo rwabagizeho.


  • Kicukiro : RIB yataye muri yombi Pasiteri ukekwaho gushaka kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana yatawe muri yombi ku wa 13 Werurwe 2021, usanzwe atuye mu Mudugudu wa Susuruka, Akagali ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

    Bivugwa ko kwa Pasiteri Rwamasunzu hamaze iminsi hari amakimbirane aterwa no kuba uyu mugabo ashinja umugore we kumuca inyuma mu gihe umugore we yabihakana ahubwo we akavuga ko umugabo we ari we ufite undi mugore uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Uyu mugore wa Pasiteri kandi ashinja umugabo we kumuhoza ku nkeke kubera biriya binyoma amushinja no kuba yifitiye inshoreke.

    Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Susuruka, Nyanja Moise avuga ko ubuyobo mu nzego z’ibanze bwitabajwe n’umugore nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugabo we.

    Umugore yabwiye Abayobozi ko umugabo yamukuye mu kazi, amushinja gusambana n’umukoresha we, akaba ngo amuhoza ku nkeke, kugeza ubwo amwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.

    Murumuna w’umugore wa Pasiteri yemeza ko mukuru we ahozwa ku nkeke ndetse ko umuryango wagerageje kubunga bikananirana. Avuga ko ihungabana ryageze ku bana kubera ibyo babonera mu rugo.

    Ati 'Umuvandimwe wanjye yahozwaga ku nkeke n’umugabo we iki kibazo twakiganiriyeho nk’umuryango ntibyagira icyo bitanga, kugeza n’aho Umushumba Mukuru w’Itorero Restoration Church mu Rwanda, Masasu Josua abimenye, ariko ntibyagire icyo bitanga.'Yemeza ko mukuru we hari ubwo avuga ibiterekeranye asubiza uwo baganira kubera ko guhozwa ku nkeke kwe biri ku rundi rwego.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeye ko Pasiteri yafashwe ndetse ko afunzwe.

    Yavuze ko mu byo yafatanywe harimo icyuma n’ibindi bimenyetso akaba afungiye kuri Station ya Kanombe.

    Uyu muvugizi wa RIB avuga kandi ko dosiye yamaze gukorwa ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ngo buzamuregere Urukiko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-RIB-yataye-muri-yombi-Pasiteri-ukekwaho-gushaka-kwica-umugore-we

  • Impinduka ku mikino nyafurika APR na REG zigomba kwitabira #rwanda #RwOT

    Hamaze kubaho impinduka ku irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball, CAVB African Club Championship, aho ryakuwe mu Misiri rikimurirwa muri Tunisia ndetse n’amatariki agahinduka.

    APR VC yegukanye shampiyona ya Volleyball mu mwaka ushize na REG VC yari yatwaye iyayibanjirije, niyo makipe azahagarari u Rwanda muri iyi mikino.

    Iri rushanwa rikaba ryagombaga kuzabera mu Misiri hagati y’itariki 2 na 12 Mata 2021.

    Mu itangazo rya CAVB ryo ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2021, rivuga ko bitewe n’uko Misiri yatinze kwemeza ko izakira iri rushanwa, bahisemo kuryimurira muri Tunisia.

    Ryakomeje rivuga ko n’amatariki yahindutse aho iri urushanwa rizaba guhera tariki ya 18-27 Mata 2021.

    Biteganyijwe ko amakipe azagera muri iki gihugu tariki ya 16 Mata, tariki ya 17 Mata hakaba Technical Meeting ni mu gihe tariki ya 28 Mata ari bwo biteganyijwe ko amakize azahaguruka muri icyo gihugu ataha.

    REG VC na APR VC zizahagararira u Rwanda muri iyo mikino, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo zahawe uburenganzira na MINISPORTS bwo gutangira imyitozo zitegura iri rushanwa.

    APR VC yabonye itike nyuma yo kwegukana shampiyona y’umwaka ushize

    REG VC nayo izahagararira u Rwanda muri CAVB African Club Championship

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mikino-nyafurika-apr-na-reg-zigomba-kwitabira

  • Imisoro y’imitungo itimukanwa yavugishije benshi yakuweho hasubizwaho iyahozeho #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe, avuga ko ubu abantu bakomeza kwishyura imosoro yatangwaga muri 2019, ubundi hakazakorwa isuzuma umwaka utaha w’uburyo habaho impinduka z’iyi misoro.

    Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri kandi yafatiwemo indi myanzuro irebana n’imisoro ku mutungo utimukanwam ari yo :

    - Izamuka ry’umusoro w’ubutaka ryari ryatangajwe ribaye risubitswe. Abantu bazasora nk’uko babikoze muri 2019 ;
    - Igihe ntarengwa yo kwishyura umusoro cyimuriwe mu mpera za Mata 2021 ;
    - Abishyuye bagendeye ku bipimo bishya, nibongera gusora bazayaheraho.

    Ubwo habagaho izamuka ry’iyi misoro, abaturage bari bagaragaje kutayishimira ndetse bigarukwaho na bamwe mu bo muri sosiyete Sivile bavuga ko yashyizweho hirengagijwe ubushobozi n’amikoro y’abaturage.

    Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, mu kiganiro yari yagiranye na UKWEZI TV, yavuze ko yizeye ko Perezida Kagame hari icyo azahindura kuri iriya misoro kuko ibangamiye abaturage.

    Mu kiganiro yamurikiyemo ishusho y’Igihugu mu mwaka wa 2020, Perezida Kagame Paul yagejejweho iby’iki kibazo n’umuturage wo mu Mujyi wa Kigali amubwira ko iriya misoro irenze ubushobozi bw’abaturage.

    Muri icyo kiganiro cyabaye mu Kuboza 2021, Perezida Kagame yizeje abaturage ko hagiye gusuzumwa uko iki kibazo cyabonerwa umuti gusa avuga ko hazabaho korohereza abaturage ariko ko abifuza ko imisoro ivaho burundu byo bidashoboka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imisoro-y-imitungo-itimukanwa-yavugishije-benshi-yakuweho-hasubizwaho-iyahozeho