Blog

  • Cacana yasubije abatekereza ko Film ye igamije gukangurira abantu ubusambanyi_ VIDEO #rwanda #RwOT

    Dusengimana Jacques Uzwi cyane nka Cacana muri Film y'uruhererekane yitwa 'Motari Series' yasubije abatekereza ko Film ye igamije gukangurira abantu ubusambanyi.

    Motari Series ni film kugeza ubu ikunzwe n'abatari bake biganjemo urubyiruko, Iyi film yatangijwe umwaka utaha wa 2020 Ndetse ubu ikaba igeze kuri Season yayo ya 2, Nubwo ariko iyi film ikunzwe cyane hari abayishinja ko yaba itanga ubutumwa butari bwiza bitewe n'ibikorwa biyikorerwamo ndetse n'imitwe y'amagambo bayishyiraho iyo bayishyira ku mbugankoranyambaga.

    Nk' uko Cacana  yagiranye ikiganiro na Kigalisource.rw ari nawe ny'urumushinga wa Motari Series.

    Yagize ati'Abantu bose barebye iriya Film bakumva yigisha ibishegu n'uburaya, Kuri njye nabanje kubitegura, kuko ntushobora kubona umucyo utarabonye umwijima, ntushobora kumenya ikintu utigeze uyoberwa ndetse ntushobora kwihana icyaha utakoze, rero nabanje kubacisha muri izo nzira, mbereka imbogamizi abamotari bagenda banyuramo kandi ni ibintu bibaho rwose nubwo hari abandakariye ngo nabameneye ibanga ariko bihangane cyane, naho ubutumwa nyirizina bwa Motari Series barabubonera muri season yayo ya kabiri yanamaze gutangira ngirango mwanabonye ko n'abantu bahindutse rero n'ubutumwa burahinduka'

    Cacana kandi yasanishije ubuzima bwe busanzwe ndetse n'ibyo akina muri Film, Ubwo yari abajijwe ikibazo abakunzi ba Motari Series bibaza niba asanzwe akunda abakobwa, Maze asubiza agira Ati 'Cyane rwose nkunda abakobwa kandi utanabakunda antere ibuye, Njye sindi ingaragu gusa,Ahubwo ndiyo inari yonyone noneho' 

    Mugenzi we Joan nawe yagize icyo avuga kuri abo bose bibwira ko iyi film igamije kwigisha ibishegu (uburaya).

    Ati'Ku giti cyanjye ntekereza ko uko ufashe ibintu ariko ubivuga, Niba wishyize mu mutwe ko ikintu ubonye hariya ari igishegu cyangwa uburaya utabanje kubona uko kirangiye birangira ubyitiranyije naho ubundi ku giti cyanjye nta bishegu cyangwa uburaya mbonamo'

    Cacana yavuze ko ntagihindutse Motari series ishobora kuzatangira guca kuri imwe muri Televisiyo za hano mu Rwanda mu rwego rwo kuyimenyekanisha cyane ndetse ni gufasha abaturage bayikunda ariko batabasha gukoresha ikoranabunga.

    Cacana kandi yaboneye gushimira abatanga umusada wabokugirango iyi film igere kure, Ndetse nabwiza ukuri abagerageza kwigana ibyo akora.

    Ati 'Abatwigana bagakoresha Izina rya Film yacu bigaragaza ko bakunze kandi bagashima ibikorwa byacu bityo ntibyatubabaza cyangwa ngo bibyare amakimbirane hagati yacu kuko icyo duharanira ni iterambere rya Cinema Nyarwanda muri rusange'


    Cacana Na Joan Ugaragara muri Season ya 2 Ya Motari Series

    Cacana Uzwi Cyane nka Motari Series arateganya byinshi byo guhindura muri iyi Film

    Reba hano ikiganiro kirambuye

    Reba hano Agace ka 1 ka season ya 2 ya 'MOTARI SERIES'

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/cacana-yasubije-abatekereza-ko-film-ye-igamije-gukangurira-abantu-ubusambanyi_-video/

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli n’Abanya-Tanzania #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yavuze ko ababajwe n’urupfu 'rw’umuvandiwe akaba n’inshuti, Perezida Magufuli.'

    Perezida Kagame akomeza avuga ko Perezida Magufuli yakoze byinshi birimo gutanga uruhare rwiza mu 'gihugu cye ndetse no mu Karere bitazigera byibagirana.'

    Yakomeje yihanganira 'umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania ndetse. Abanyarwanda twifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bigoye.'

    Urupfu rwa Perezida Dr John Pombe Magufuli rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2021.

    Visi Perezida Samia Saluhu Hassan yavuze ko Perezida Magufuli yapfiriye mu bitaro by’i Dar Es Salaam, azize uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Abandi bakuru b’Ibihugu bavuze iki ?

    Abakuru b’Ibihugu binyuranye biganjemo abo mu karere, bagagaragaje akababaro batewe na mugenzi wabo watabarutse.

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavuze ko ibitekerezo bye n’amasengesho ayerecyeje ku banya-Tanzania babuze Perezida wabo.

    Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu unayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko ababajwe n’urupfu rwa mugenzi we.

    Perezida Uhuru Kenyatta na we wavuze ko ababajwe na mugenzi we uvuye mu buzima, yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo muri Kenya.

    Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na we yavuze ko yababajwe n’iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yihanganishije-umuryango-wa-Magufuli-n-Abanya-Tanzania

  • Bateye benshi urujijo nyuma yuko, baguwe gitumo basenga inyama z'ihene, Amafoto #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko Isi iri kugana ku musozo ntiyaba abeshye ibi mbivuze kubera yuko abayoboke b'itorero Fathers Salvation bo mu gihugu cya Ghana  baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo babagaga ihene barangije bafata amaguru yayo barayibamba ku giti barangije barunama barayiramya.

    Uru rusengero rutavugwaho byinshi na legitpost.com dukesha iyi  nkuru rugaragaramo abakuru n'abato bubaraye imbere y'izi nyama bigaragara ko ari iz'ihene yabazwe basakuza n'amajwi yo hejuru bigaragara ko bayiramya.

    Kuva aya mashusho y'aba bayoboke yajya hanze, abantu batandukanye bakomeje kuyahererekanya bamwe babashima ko ngo bazanye imyemerere mishya itandukanye n'iyabazungu, mu gihe umubare munini wiganjemo abakiristu n'abayisilamu wabifatiye ku gahanga uvuga ko ari bamwe mu bagaragaje ikimenyetso cy'imperuka yegereje.


    Baciye ibintu nyuma yuko basengaga inyama z'ihene

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/bateye-benshi-urujijo-nyuma-yuko-baguwe-gitumo-basenga-inyama-zihene-amafoto/

  • Kugeza n’ubu sindumva ukuntu nkodesha ubutaka nkanabwishyurira umusoro- Habineza (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, Dr Frank Habineza uherutse no kugaragaza ko atishimiye isamurwa ry’imisoro y’ubukode ku mitungo itimukanwa, ikaba yarasubijwe uko yahoze muri 2019, avuga ko yishimiye kuba Guverinoma yarumvise ubusabe bw’abaturage.

    Avuga ko bitumvikanaga kuba Guverinoma yarazamuye imisoro y’imitungo itimukanwa mu gihe amikoro y’abaturage yahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka kigeze mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ndumva ari intambwe nziza yabaye ariko kandi nk’uko bavuze ko icyemezo cya burundu kitaragerwaho reka twizere ko icyo cyemezo nibura ayo mafaranga azaba ava kuri 0 akagera ku 100 [icyemezo cyazamuraga imisoro cyagenaga ko ari hagati ya 0 na 300 Frw].'

    Ubusanzwe itegeko ry’umusoro w’ubukode ku mutungo utimukanwa ubarwa hagati ya 0 na 80 Frw, akaba ari na wo ukomeza kugenderwaho muri uyu mwaka.

    Dr Frank Habineza avuga ko kuba Leta yagumishijeho uyu musoro, bigaragaza ubushake bwa politiki bwo kumva ibitecyerezo by’abaturage bari bagaragaje ko babangamiwe n’itumbagizwa ry’iriya misoro yari ihabanye n’ubushobozi bwabo.

    Uyu munyapolitiki waniyamamarije ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ariko agatsindwa ku majwi 0,45% ; ishyaka rye rya DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryari ryiyamamaje rivuga ko rizakuraho umusoro w’ubutaka.

    Avuga ko ubusanzwe abantu batari bazi ko ubutaka bwabo babukodesha ariko ko aho bakomereje kubisobanura ubu bamaze kubimenya kuko ibyangombwa by’ubutaka bafite ari iby’ubukode.

    Dr Habineza avuga ko ubundi bitumvikana kuba umuturage akodesha ubutaka yarangiza akaba ari na we wishyura umusore mu gihe wagombye kwishyurwa n’uwakodesheje uwo muturage.

    Ati 'Ni nk’uko waba ukodesha iyi nzu, warangiza ukanayishyurira umusoro kandi uyikodesha. Urumva ni ibintu bidasobanutse. Niba dukodesha, uwo ukodesha ni we wagombye kwishyura umusoro, ni ukuvuga ngo Leta ni yo yagakwiye kwishyura umusoro, ariko noneho umutungo ni uwayo, twe turakodesha twarangiza tukishyura n’umusoro.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kugeza-n-ubu-sindumva-ukuntu-nkodesha-ubutaka-nkanabwishyurira-umusoro-Habineza-VIDEO

  • Amajyaruguru: Biteguye guhinga ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 55 muri iki gihembwe cy’ihinga –

    Iki gihembwe gikunze kurangwa n’imvura nyinshi y’itumba ariko imara igihe gito, kuko hari aho usanga icika muri Gicurasi imaze amezi atagera muri atatu igwa, bikagira ingaruka nyinshi ku musaruro wa bimwe mu bihingwa bitinda kwera.

    Inzobere mu buhinzi zigira abaturage inama yo kudakererwa guhinga kuko n’ubwo iki gihembwe kigira imvura nyinshi, hari ubwo igenda hakiri kare bikaba byagira ingaruka ku musaruro wabo.

    Nizeyimbabazi Jean de Dieu ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Burera, yagize ati “Iki ni igihembwe gikunze kugira imvura nyinshi cyane ariko ishobora kumara igihe gito kuko hari ubwo igenda kare, abahinzi basabwa guhinga kare ku buryo igiye kare bitagira ingaruka ku bihingwa ahubwo yasanga bimaze kwera ahubwo koko bikeneye izuba”

    Agoronome Muhizi Anicet umaze imyaka irenga 25 akorana n’abahinzi bo mu Majyaruguru muri gahunda yo kubonera abaturage imbuto nziza, yavuze ko hari ibihingwa bikenera kumenya iihe bihingirwa.

    Yagize ati “Ibishyimbo ntibikunze gutinda kwera, icyo bisaba ni ukumenya kubikorera hakiri kare bikitabwaho bigakorerwa ibisabwa byose harimo no kubifumbira bikagira imbaraga. Iyo bikorewe gutyo mu byumweru 10 bya mbere, usanga ahandi biba bikeneye imvura nke ahubwo hakenewe izuba, abahinzi bafashijwe kubyumva gutyo nta kibazo cy’umusaruro cyabaho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yemeza ko n’ubwo iki gihembwe cy’ihinga gisa nk’icyakererewe gutangira kubera ko hari umusaruro ukiri mu mirima w’icyakibanjirije, bitazagira ingaruka nyinshi ku migendekere myiza yacyo.

    Yagize ati “Igihembwe cy’ihinga cya 2021 B gisa nk’icyakererewe gutangira kuko hari umusaruro w’icyakibanjirije wanabaye mwiza wari ukiri mu mirima. Ariko nta ngaruka tubona bizakigiraho kuko twe twateguye ibizakenerwa byose yaba mu mirima harimo iyahujwe, amafumbire n’imbuto byose birahari ku buryo ntakizatinza gahunda y’ubuhinzi. Turasaba abaturage kudatakaza umwanya ahubwo bagahita bahinga birinda no kuvanga imyaka ndetse no gukurikiza gahunda y’igihingwa kiba cyaratoranyijwe iwabo”.

    Bitegangijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021 B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa, kikazahingwa ku buso bungana na hegitari 55.000 burimo 16.221 zo mu Karere ka Rulindo, 15.893 zo mu Karere ka Gakenke, 13.810 zo mu Karere ka Burera na 18.000 mu turere twa Gicumbi na Musanze.

    Imirima yatangiye gutunganywa mu Majyaruguru

    Abayobozi n’abaturage bari mu myiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2021 B

  • Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bakingiwe COVID-19 –

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko ibikorwa byo kubakingira byatangirijwe ku bari mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Juba n’abakorera mu Ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani.

    Ku ikubitiro hakingiwe abapolisi b’u Rwanda 356 n’abandi 28 baturutse mu bindi bihugu nabo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, umupolisi umwe wa Sudani y’Epfo ndetse n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko gukingira bizakomereza ku bakorera mu zindi ntara.

    U Rwanda rwihaye intego yo gukingira Coronavirus haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kugerwaho n’icyorezo barimo n’abo mu rwego rw’umutekano. Nyuma yo gukingira ab’imbere mu gihugu, ku wa 15 Werurwe hakingiwe abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Abakorera mu Ntara ya Abyei no mu Murwa Mukuru Juba ni bo bahereweho

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bakingiwe COVID-19

    Igikorwa cyo kubakingira cyateguwe na Leta y’u Rwanda

  • Biden yarahiriye guhana ‘umwicanyi’ Putin wagerageje gufasha Trump mu matora aherutse muri Amerika –

    Biden yavuze ibi nyuma ya raporo y’inzego z’iperereza muri Amerika, yemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida yabaye mu mwaka ushize muri Amerika. Ni ibikorwa avuga ko byakozwe “Binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha mu bitangazamakuru bya Amerika ndetse no kuri bamwe mu bari muri Leta ya Trump”.

    Iyi raporo kandi yagaragaje ko ibyo ari ibikorwa byari biteguye neza, ndetse ko bishobora kuba byarashyigikiwe na Perezida Putin ku giti cye, ibintu byari bibaye ku nshuro ya kabiri kuko inzego z’iperereza muri Amerika zari zanatangaje ko no mu mwaka wa 2016, u Burusiya bwagerageje kwivanga mu matora ya Perezida yatsinzwe na Perezida Trump icyo gihe.

    Biden wari warakaye bikomeye, yavuze ko yagiranye ikiganiro na Perezida Putin kuri telefoni, akamubwira ko “baziranye bihagije”, ku buryo umunsi ibimenyetso byemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika, Putin agomba kwitegura kubiryozwa mu buryo bikomeye.

    Yagize ati “Twagiranye ibiganiro birebire, ndamuzi bihagije. Ikiganiro cyaratangiye maze ndamubwira nti ‘ndakuzi kandi nawe uranzi’. Ibimenyetso nibyerekana ko byabayeho (ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika), witegure ibizakurikiraho”.

    Perezida Biden yanavuze ko yizera ko Putin ari “Umwicanyi” nyuma y’ibirego byinshi byakomeje gushinja u Burusiya ‘kuroga’ abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, ndetse kuri uyu wa gatatu, inzego za Amerika z’ubucuruzi zashyizeho ibindi bihano ku bicuruzwa byoherezwa mu Burusiya, nyuma yo gushinja u Burusiya kuba inyuma y’ibikorwa byo kuroga Sergei Skripal n’umukobwa we Salisbury byabereye mu Bwongereza.

    U Burusiya kandi bwanashinjwe kugira uruhare mu kuroga Alexey Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, usibye ko ku bw’amahirwe yaje kurokoka nyuma yo kuvurwa amezi atanu yose mu Budage.

    Biden yavuze ko Putin atazamukira nyuma y’uko inzego z’iperereza zemeje ko uyu mugabo yivanze mu matora aherutse kubera muri Amerika

  • Hasakaye amafoto y’umucangagereza w’umugore n’umugororwa bari kwiha akabyizi #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe imyitwarire muri gereza rwatangiye gukurikirana iby’iki gikorwa, rukavuga ko rutewe ipfunwe n’ibi byabereye muri iyi gereza.

    Mu gihe uyu mucungagereza ugaragara mu mashusho asambana n’imfungwa, abayobozi basanga ibi bishobora kubashyira mu mazi abira.

    Amashusho yasakaye agaragaza aba bombi bari kwiha akabyizi yafashwe na terefone y’iyi mfungwa, hakaba hari kwibazwa aho iyo terefone yaciye igera muri gereza.

    Umuvugizi w’Ikigo cy’Abagororwa muri Afurika y’Epfo, Singabakho Nxumalo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari kuri Radio 702 yagize ati 'Iperereza riri gukorwa rikomeye kurusha iby’aba bombi bagaragara muri videwo kuko… Turashaka kumenya niba ari igikorwa cyabaye gutyo gusa cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma, dushaka kumenya kandi niba nta bandi babikora.'

    Singabakho yakomeje avuga ko iperereza rikorwa harebwa uko aba bombi bashoboye kugera mu biro, harebwe n’inkomoko. 'Iki ni ikirego gikomeye kuko hakoreshejwe terefone ubwo amashusho yafatwaga.'

    'Biteye isoni cyane kandi biragoye kubisobanura. Sintekereza ko igihugu gikwiye guhura n’ibintu nk’ibi, byafashwe n’amashusho kandi aba bombi bari babizi neza ko bari kwifata amashusho kuri terefone.

    'Kuba imfungwa n’abacungagereza bakoze imibonano mpuzabitsina ni ibikorwa biteye isoni bitakihanganirwa n’abategetsi. Uyu mucungagereza wafashwe azahabwa ibihano kuri iyi myitwarire ye.'

    Nxumalo yabwiye TimesLIVE dukesha iyi nkuru ko amakuru yasakajwe ku mbugankoranyambaga avuga ko uyu mucungagereza yiyahuye ari ibihuha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Hasakaye-amafoto-y-umucangagereza-w-umugore-n-umugororwa-bari-kwiha-akabyizi

  • Rubanguka Steven ukina muri Greese na we yageze mu mwiherero w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Rubanguka Steven usanzwe akina hagati mu Ikipe y’Igihugu yaraye ageze mu mwiherero uri kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Uyu musore w’umunyarwanda, biteganyijwe ko uyu munsi aza gukorana na bagenzi be imyitozo iteganyijwe kuza kuba kuri Stade ya Kigali nimugoroba.

    Rubanguka Steven aje akurikiye abandi bakinnyi b’Amavubi bakina hanze barimo Kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima wanabimburiye abandi bakina hanze ndetse na Salomon Nirisarike.

    Biteganyijwe kandi ko abandi bakinnyi bakina hanze y’igihugu, bakomeza kugera mu mwiherero muri iki cyumweru aho biteganyijwe ko rutahizamu Kagere Meddie aza kuri uyu wa Gatanu.

    Abandi bakinnyi barimo nka myugarire Rwatubyaye Abdul ndetse na Muhire Kevin ukina hagati bo batakije kuko amakipe bakinamo yabimanye.

    Ikipe y’u Rwanda Amavubi ifite imikino ibiri irimo uwo izakina mu cyumweru gitaha tariki 24 uzayihuza na Mozambique uzabera i Kigali mu Rwanda mu gihe und uzayihuza na Cameroon wo ukazabera muri kiriya gihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rubanguka-Steven-ukina-muri-Greese-na-we-yageze-mu-mwiherero-w-Amavubi

  • Ambasaderi Hategeka yashyikirije Umwami Salman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arabie Saoudite –

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu mu Ngoro y’Umwami mu murwa Mukuru wa Riyadh.

    Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye.

    Yagizi ati “Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabie Saoudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Niteguye guteza imbere umubano w’u Rwanda na Arabie Saoudite ku nyungu z’ibihugu byombi.”

    Yongeyo ati “Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ubushake bwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi bibanye kivandimwe n’abaturage.”

    Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Salman ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro n’iterambere.

    Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud yahaye ikaze Ambasaderi Emmanuel Hategeka n’abandi ba ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo kuri uyu wa gatatu. Umwami yabasabye kugeza indamutso ye ku bakuru b’ibihugu byabo. Yanagaragaje kandi ubushake bw’igihugu cye bwo guteza imbere amahoro mu karere n’umubano n’ibindi bihugu.

    U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

    Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’Ubwami bwa Bahrain.

    Ambasaderi Hategeka atanga impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Arabia Soudite

    Umwami Salman yakira impapuro za Ambasaderi Hategeka