Blog

  • Amajyaruguru: Biteguye guhinga ibishyimbo kuri hehitari zigera ku bihumbi 55 muri iki gihembwe cy’ihinga –

    Iki gihembwe gikunze kurangwa n’imvura nyinshi y’itumba ariko imara igihe gito, kuko hari aho usanga icika muri Gicurasi imaze amezi atagera muri atatu igwa, bikagira ingaruka nyinshi ku musaruro wa bimwe mu bihingwa bitinda kwera.

    Inzobere mu buhinzi zigira abaturage inama yo kudakererwa guhinga kuko n’ubwo iki gihembwe kigira imvura nyinshi, hari ubwo igenda hakiri kare bikaba byagira ingaruka ku musaruro wabo.

    Nizeyimbabazi Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Burera, yagize ati “Iki ni igihembwe gikunze kugira imvura nyinshi cyane ariko ishobora kumara igihe gito kuko hari ubwo igenda kare, abahinzi basabwa guhinga kare ku buryo igiye kare bitagira ingaruka ku bihingwa ahubwo yasanga bimaze kwera ahubwo koko bikeneye izuba”

    Agoronome Muhizi Anicet umaze imyaka irenga 25 akorana n’abahinzi bo mu Majyaruguru muri gahunda yo kubonera abaturage imbuto nziza, nawe yagize ati “Ibishyimbo ntabwo bikunze gutinda kwera, icyo bisaba ni ukumenya kubikorera hakiri kare bikitabwaho bigakorerwa ibisabwa byose harimo no kubifumbira bikagira imbaraga. Iyo bikorewe gutyo mu byumweru 10 bya mbere, usanga ahandi biba bikeneye imvura nke ahubwo hakenewe izuba, abahinzi bafashijwe kubyumva gutyo nta kibazo cy’umusaruro cyabaho”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yemeza ko n’ubwo iki gihembwe cy’ihinga gisa nk’icyakererewe gutangira kubera ko hari umusaruro ukiri mu mirima w’icyakibanjirije, bitazagira ingaruka nyinshi ku migendekere myiza yacyo.

    Yagize ati “Igihembwe cy’ihinga cya 2021 B gisa nk’icyakererewe gutangira kuko hari umusaruro w’icyakibanjirije wanabaye mwiza wari ukiri mu mirima. Ariko nta ngaruka tubona bizakigiraho kuko twe twateguye ibizakenerwa byose yaba mu mirima harimo iyahujwe, amafumbire n’imbuto byose birahari ku buryo ntakizatinza gahunda y’ubuhinzi. Turasaba abaturage kudatakaza umwanya ahubwo bagahita bahinga birinda no kuvanga imyaka ndetse no gukurikiza gahunda y’igihingwa kiba cyaratoranyijwe iwabo”.

    Bitegangijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021 B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa, kikazahingwa ku buso bungana na hegitari 55 000 burimo 16 221 zo mu Karere ka Rulindo, 15 893 zo mu Karere ka Gakenke, 13 810 zo mu Karere ka Burera na 18 000 mu turere twa Gicumbi na Musanze.

    Imirima yatangiye gutunganywa mu Majyaruguru

    Imirima yatangiye gutunganywa mu Majyaruguru

  • Tujyane i Bukomero ya Ndiza aho Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi, Abatutsi bagatangira guhigwa (Video) –

    Abaryoshya inkuru bavuga ko urwo rushyi rwakubiswe Mbonyumutwa wari Umuyoboke w’Imena w’Ishyaka MDR Parmehutu ryaharaniraga ishyirwaho rya Repubulika isimbuye Ingoma ya Cyami, yarukubitiwe mu Kibaya cya Bukomero rukumvikana mu Ndiza yose.

    Inkuru zimwe zivuga ko ubwo Mbonyumutwa yakubitwaga uru rushyi, yari avuye mu Misa kuri Paruwasi Gatolika ya Byimana, izindi zikavuga ko yari avuye mu rugo rwe rwari i Mwendo ndetse hakaba n’izivuga ko yari avuye mu Nama y’Abarwanashyaka ba MRND.

    Mu gushaka gucukumbura no kumara amatsiko abantu benshi, Abanyamakuru ba IGIHE bakoreye uruzinduko muri aka gace, baganira n’umusaza witwa Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi, Perefegitura ya Gitarama [ubu ni Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango].

    Mugabo avuga ko abasore batangiriye mu nzira Mbonyumutwa avuye mu nama y’abarwanashyaka ba MRND, yari yabereye kuri Paruwasi ya Byimana. Ibintu benshi bahuza no kuba yari avuye mu misa.

    Avuga ko iyi nama yari yitabiriwe n’abarwanashyaka ba MRND, barimo abitwaga Shumbusho, Mivumbi, Utumabahutu n’abandi benshi.

    Ati “Inama yari yabereye iyo ngiyo, ubwo rero agarutse ageze aha ni bwo iyo nkinamico bavuga ngo insoresore z’Abatutsi bamukubise urushyi. Mbonyumutwa yari avuye hariya mu nama ariko bamwe babeshya ko yari avuye mu rugo rwe inyuma hariya i Mwendo. Oya bari bavuye mu nama, mu Byimana hariya kuri paruwasi.”

    Ubusanzwe aho Mbonyumutwa yakubitiwe ni ahantu hari iteme [ikiraro] rito riri munsi gato y’Ishuri Ryisumbuye rya Bukomero [icyo gihe ryari ishuri ribanza], ari naho Mbonyumutwa bivugwa ko yahuriye n’abo basore barimo uwitwa Cyril, umuhungu wa Charles [Karoli], wayoboraga i Mpanda n’abandi.

    -  Urwitwazo rw’urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, byari ikinamico!

    Mu myaka ya 1963, u Rwanda rwari mu bihe by’umwuka mubi wa politiki, aho Ababiligi bifashishije amashyaka y’Abahutu bashakaga gukuraho umwami bagashyiraho Repubulika. Hari Abanyarwanda benshi batumvaga impamvu ya Repubulika n’uburyo bagiye kwibagirwa ingoma ya cyami bari bamaranye imyaka myinshi.

    Amashyaka ya Politiki ni yo yari abishyushyemo cyane ku isonga hari MDR Parmehutu yashakaga Repubulika na UNAR yashakaga Ubwami. Mbonyumutwa Dominique yabarizwaga mu Ishyaka rya MDR-Parmehutu.

    Mugabo avuga ko urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, bikitwa ko ari insoresore z’Abatutsi zamukubise, rutari rukwiye kugirwa urwitwazo rwo gutangira kwica Abatutsi bo hirya no hino mu gihugu, ahubwo ari umugambi wari warateguwe ndetse bikekwa ko n’inama yari avuyemo uwo munsi yigirwagamo uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa.

    Ati “Ni ikinamico kuko na we ubyumvise, nta kuntu umuntu yakubita undi urushyi hano, muri kiriya gihe cyo mu 1960, kugira ngo i Kanyanza, i Nyabikenke babyumve batangire kwica Abatutsi baho. Icyo gihe ko nta telefoni yabagaho, nta tumanaho ryabagaho, ntabwo aribyo barabeshyaga kuko ni nk’ikinamico yakinwe.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu yakubitirwa urushyi hano uri hariya hakurya we akabyumva? Nonese mu gihugu hose byamenyekanye bite? Ni ibintu bari barateguye, barabeshyaga, ni ukuyobya uburari, burya hari ubwo abantu bakorwa n’isoni bakabeshya.”

    Nyuma y’uko bivuzwe ko Mbonyumutwa akubiswe urushyi kuri icyo gicamunsi, Abatutsi bari batuye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu gace ko ku Ndiza nka za Mwendo, n’ahandi batangiye kwicwa, barasenyerwa abandi barameneshwa.

    Ati “Aho za Saruhanga hatangira gushya, i Mwendo ku Gatwa [aho Mbonyumutwa atuye] hatangira gushya, urumva i Kanyanza ho byari byatangiye kare, urumva ko u Rwanda rwose rwari rwatangiye.”

    Ku rundi ruhande ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira IGIHE ko aba basore bavuzweho gukubita Mbonyumutwa bakurikiranywe ndetse bahabwa ibihano.

    Muri Mutarama 1961 ni bwo Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida, nyuma y’icyiswe ‘Coup d’Etat y’i Gitarama’ ubwo MDR Parmehutu yatangazaga ko ubwami buvuyeho u Rwanda ruhindutse Repubulika.

    Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva ku wa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira 1961.

    Mu 1965 yabaye umudepite aza gusuzugura MDR Parmehutu ubwo yari umudepite (ata umurongo) birangira ahejwe muri politiki. Yapfuye tariki 26 Nyakanga 1986, aguye mu Bitaro bya Ghent mu Bubiligi.

    Video: Kazungu Armand


  • Ambasaderi Hategeka yashyikirije Umwami Salman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arabie Saoudite – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu mu Ngoro y'Umwami mu murwa Mukuru wa Riyadh.

    Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye.

    Yagizi ati 'Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabie Saoudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Niteguye guteza imbere umubano w'u Rwanda na Arabie Saoudite ku nyungu z'ibihugu byombi.'

    Yongeyo ati 'Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n'ubushake bwo guteza imbere umubano hagati y'ibihugu byombi bibanye kivandimwe n'abaturage.'

    Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Salman ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro n'iterambere.

    Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud yahaye ikaze Ambasaderi Emmanuel Hategeka n'abandi ba ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo kuri uyu wa gatatu. Umwami yabasabye kugeza indamutso ye ku bakuru b'ibihugu byabo. Yanagaragaje kandi ubushake bw'igihugu cye bwo guteza imbere amahoro mu karere n'umubano n'ibindi bihugu.

    U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z'ubuvuzi, uburezi, ingufu n'ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw'ikoranabuhanga, urwego rw'imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n'ishoramari muri rusange.

    Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) n'Ubwami bwa Bahrain.

    Ambasaderi Hategeka atanga impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Arabia Soudite

    Umwami Salman yakira impapuro za Ambasaderi Hategeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-hategeka-yashyikirije-umwami-salman-impapuro-zimwemerera

  • Abakinnyi ba Liverpool bigumuye banga gukorer… – #rwanda #RwOT

    Iki kibuga gishya gihererereye mu gace ka Kirkby Liverpool yimukiye mu Ugushyingo 2020, cyatwaye iyi kipe Miliyoni 60 z'ama-Euro mu bikorwa byo ku cyubaka no kugisukura.

    Amezi ane arashize iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Premier League ihinduye ikibuga cy'imyitozo, gusa The Sun yatangaje ko abakinnyi bari bamaze igihe kirekire basaba gusubizwa i Melwood aho bari basanzwe bakorera.

    Impamvu yateye aba bakinnyi kwigumura bakanga ikibuga cya AXA Training Centre, ni uko kitaborohereza mu gihe cy'imyitozo kuko usanga kiba kiriho umuyaga mwishi bityo ukababera imbogamizi, bakaba basanga Atari agace gakwiye gushyirwamo ikibuga cy'imyitozo.

    Benshi mu bakinnyi banenze cyane iki kibuga, ndetse banasaba kwimurwa bagasubizwa kucyo bari basanzwe bakoreraho, ariko ubuyobozi buvunira ibiti mu matwi burabyirengangiza.

    Kuva yakwimukira Kirkby, Liverpool yatsinzwe imikino irindwi muri 13 yakinnye muri Shampiyona y'u Bwongereza, ndetse kubona itike yo kuzakina UEFA Champions League umwaka utaha biragoye cyane.

    Abakinnyi ba Liverpool banze gukorera imyitozo ku kibuga gishya bavuga ko babangamirwa n’umuyaga mwinshi

    Abakinnyi basabye gusubizwa i Melwood bari basanzwe bakorera

    Abakinnyi ba Liverpool bigumuye banga gukora imyitozo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104015/abakinnyi-ba-liverpool-bigumuye-banga-gukorera-imyitozo-ku-kibuga-gishya-104015.html

  • Perezida John Pombe Magufuri yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Tanzaniya, John Pombe Magufuri byatangajwe muri irijoro rya tariki 17 Werurwe 2021 ko yitabye Imana. Ni inkuru y'akababaro yatangajwe kuri Tereviziyo y'Igihugu, TBC na Visi Perezida w'Iki Gihugu, Samia Suluhu.

    Visi Perezida, Samia Suluhu yatangaje ko Nyakwigendera Perezida Magufuri yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga, akaba yishwe n'indwara y'Umutima.

    Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara ihitanye Perezida Magufuri yari ayimaranye imyaka isaga 10, ko kandi mu minsi ibiri ishize aribwo ubu burwayi bwe bwarushijeho gukomera, abaganga batangira kumwitaho bidasanzwe.

    Magufuri, yajyanywe kwa muganga kuwa 6 Werurwe 2021, mu bitaro bivura indwara z'umutima byitwa Jakaya Kikwete Cardiac Institute. Yavuye mu bitaro kuwa 7 Werurwe 2021 akomeza imirimo bisanzwe, kuwa 14 Werurwe 2021 yumvise atameze neza asubira mu bitaro kwitabwaho ari naho yaguye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-john-pombe-magufuri-yitabye-imana/

  • BREAKING: Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yatabarutse #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri televiziyo y'igihugu Samia Suluhu visi perezida wa Tanzania niwe wemeje Amakuru yurupfu rw'uyu mukuru w'Igihugu,gusa yirinze kugira icyo atangaza Ku cyaba cyamuhitanye gusa ngo yapfiriye mu bitaro bya Dar Es Salaam.

    Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yatangaje ko hagiye kubaho iminsi 14 y'icyunamo n'amabendera yose akururutswa kugeza muri kimwe cya kabiri

    Visi Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu niwe ugiye gusimbura John Pombe Magufuli witabye Imana uyu munsi, Samia Hassan abaye Perezida wa mbere w'umugore ugiye kuyobora Tanzania.

    Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli byavuzwe ko yari arwariye COVID-19 mu bitaro biri mu murwa mukuru wa Nairobi nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje aya makuru.

    Kuwa 10 Werurwe uyu mwala nibwo Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Nation cyatangaje ko hari umuperezida wo muri Afurika y'Iburasirazuba urwariye muri Kenya gusa nticyavuze uwo ariwe muri iyo nkuru.

    Ibi byahuhuwe n'ibyatangajwe n'utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tanzania, Tundu Lissu wanditse kuri Twitter yibaza aho Magufuli aherereye.

    Tundu Antiphas Lissu kuri Twitter yanditse ati 'Ni inkuru ibabaje ku muntu ushinzwe igihugu cyacu, kuba bivugwa ko we ubwe yanduye COVID-19 akajyanwa muri Kenya, biragaragaza ko amasengesho, kwiyuka ibyatsi, n'imiti gakondo itizewe yashishikarizaga abantu gukoresha itagize icyo imaze kuri Coronavirus!.

    Ubuzima bwa Perezida ni ikintu gikomeye ku baturage. Twaramenyeshejwe ubwo Kikwete yajyaga kubagwa. Twaramenyeshejwe ubwo Mkapa yajyaga kubagwa igufwa ry'itako. Ntabwo twahejejwe mu rungabangabo ubwo Mwalimu yarwaraga leukemia. Magufuli arwaye iki tudakwiriye kumenya?.”

    The Nation yavuze ko bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'uyu mukuru w'igihugu wari umaze ibyumweru 2 atagaragara bavuze ko uyu muperezida ari ku mashini zimwongerera umwuka.

    Byavuzwe ko tariki 3 Werurwe 2021, aribwo Perezida Magufuli yajyanjywe mu bitaro ndetse ngo yamaze iminsi umunani ari ku mashini imufasha guhumeka izwi nka Ventilator.

    Guverinoma ya Tanzania ntabwo yigeze ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza uko ubuzima bw'Umukuru w'Igihugu buhagaze cyangwa aho aherereye gusa bamwe mu bayobozi muri Tanzania bavuze ko Magufuli ari muzima,ahubwo afite akazi kenshi kamuhugije.

    Nubwo byagiye bihishwa,ariko kuva tariki 3 kugera 7 Werurwe, Magufuli yari arembye cyane ndetse ari kugaragaza ibimenyetso by'ukutadera neza k'umutima.

    Ngo yari amaze igihe kirekire afite ibibazo by'umutima, ndetse yagiye ahwera kenshi muri manda ye ya mbere ndetse ngo yari afite akuma ku mubiri we kagenzura ugutera k'umutima we.

    Bivugwa ko muri icyo gihe nta muntu n'umwe wari ufite uburenganzira bwo kubonana na Perezida kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru [tariki 7 Werurwe], ndetse ngo abari hafi ye ntabwo bigeze babwirwa amakuru ajyanye n'aho yaba aherereye kuva icyo gihe.

    Dr John Pombe Magufuli yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w'iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.

    Ku wa 5 Ugushyingo 2020 nibwo Perezida Magufuli yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri yatsindiye mu Ukwakira 2020. Ni mu muhango wabereye kuri Stade y'igihugu iri Dodoma witabirwa n'Abanya-Tanzania babarirwa mu bihumbi.

    Muri myaka itanu ya manda ye ya mbere ayoboye Tanzania,yaranzwe no kurwanya ruswa, guhangana n'abayobozi bakoresha nabi umutungo w'igihugu no kubaka ibikorwa remezo no kongera kubyutsa ibyari bitagikora.

    Perezida Magufuli yavukiye mu muryango ukennye aho babaga muri nyakatsi akaragira ndetse akaroba n'amafi yo kugurisha ngo babone amafaranga.

    Yize imibare n'ubutabire aranabyigisha.Yari afite PhD mu Butabire (Chemistry).Yari umukirisitu ubarizwa muri Kiliziya Gatolika.


    Prezida Magufuri yitabye Imana

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/breaking-president-john-pombe-magufuri-wa-tanzania-yapfuye

  • Perezida Magufuli wa Tanzania yitabye Imana a… – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo Citizen TV byatangaje ko Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana azize indwara y’umutima. 

    Televiziyo yo mu gihugu cya Tanzania ni yo yatangaje aya makuru, aho ivuga ko yapfiriye mu Bitaro bya Dar es Salaam. Visi Perezida wa Tanzania nawe yemeje aya makuru y’urupfu rwa Magufuli wari umaze igihe arembye.

    IMANA IMWAKIRE MU BAYO 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104019/perezida-magufuli-wa-tanzania-yitabye-imana-azize-indwara-yumutima-104019.html

  • Perezida Magufuli yapfuye, bishimangira ikinyoma cya Leta ya Tanzania imaze igihe yihagararaho #rwanda #RwOT

    Visi Perezida we, Samia Saluhu Hassan niwe watangaje iyi nkuru y’akababaro ko Perezida Magufuli yaguye mu bitaro bya Mzena biri mu mujyi wa Dar Es Salaam, ariko avuga ko yishwe n’uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Kwemera ko Magufuli amaze iminsi mu bitaro ubwabyo hatitawe ku ndwara yari imurembeje, bivuguruzanya n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, iminsi micye mbere y’urupfu rwe.

    Minisitiri w’Intebe aherutse kwemeza ko Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane.

    Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yagize ati : “Banyatanzania nimutuze, perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora”.

    Yabivugiye mu masengesho yo ku wa Gatanu mu musigiti wo mu mujyi wa Njombe mu majyepfo ya Tanzania.

    Minisitiri Majaliwa yagize ati : “Afite [Perezida Magufuli] umurundo w’amadosiye. Ubu aho ari [mu biro] arimo aranyura mu madosiye, muravuga muti ‘Ararwaye, niyigaragaze’. Agendere kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y’akazi ?”

    Ati : “Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu”.

    Gusa Minisitiri Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze. Ibyo yatangaje kandi bivuguruzanya n’ibyemejwe n’uruhande rwa Leta ruhamya ko yari amaze iminsi mu bitaro n’ubwo batemera ko yarwaye Covid-19 ahubwo bakemera ko yishwe n’umutima.

    Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus ndetse abatavuga rumwe nayo bagiye bashimangira kenshi ko kutita ku ngamba zo kukirinda byagiye bituma hari benshi gihitana Leta ikabigira ibanga, mu bayobozi bakuru bamaze igihe bapfa nabo bigakekwa ko bicwa n’iki cyorezo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Perezida-Magufuli-yapfuye-bishimangira-ikinyoma-cya-Leta-ya-Tanzania-imaze-igihe-yihagararaho

  • Chelsea FC na Bayern Munich zujuje umubare w'amakipe 8 yageze ¼ cya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Chelsea FC yabigezeho imaze gutsinda Atletico Madrid ibitego 2-0 byiyongera kuri 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza mu gihe Bayern Munich yo yatsinze Lazio 2-1 byiyongera kuri 4-1 yari yayitsinze mu mukino ubanza bikaba 6-2.

    Chelsa yafunguye amazamu ku munota wa 34 ku gitego cyatsinzwe giturutse kuri Counter attack yakozwe na Kai Havertz ahereza umupira Timo Werner, nawe arawirukankana awuhereza Hakim Ziyech wari wenyine imbere y'izamu awohereza mu nshundura.

    Atletico Madrid yabonye ikarita y'umutuku ku munota wa 82 yahawe myugariro Stefan Savic nyuma y'inkokora yateye Antonio Rudiger ku bushake.

    Chelsea yabonye igitego cya 2 ku munota wa 3 w'inyongera ibifashijwemo na Emerson wari umaze umunota umwe yinjiye.Umutoza Tuchel wa Chelsea ntaratsindwa mu mikino 13 amaze kuyitoza.

    Ku rundi ruhande,Bayern Munich yageze muri ¼ yihanije Lazio ku bitego 6-2 mu mikino yombi ariko uyu munsi yayitsinze 2-1 byatsinzwe na Robert Lewandowski kuri Penaliti ku munota wa 33 na Choupo Moting ku munota wa 73 mu gihe Marco Parolo ariwe watsinze impozamarira ya Lazio ku munota wa 82.

    Tombola y'uko amakipe azahura muri 1/4 cya UEFA Champions League izaba kuwa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021 I Nyon mu Busuwisi.

    Amakipe yageze muri ¼ cya UEFA Champions League :

    Bayern (GER)
    Chelsea (ENG)
    Dortmund (GER)
    Liverpool (ENG)
    Manchester City (ENG)
    Paris (FRA)
    Porto (POR)
    Real Madrid (ESP)

    Ingengabihe

    1/4

    Imikino ibanza: 6/7 Mata 2021
    Iyo kwishyura: 13/14 Mata 2021

    1/2

    Imikino ibanza: 27/28 Mata
    Iyo kwishyura: 4/5 Gicurasi

    Umukino wa nyuma

    Kuwa 29 Gicurasi 2021 (Atatürk Olympic Stadium, Istanbul)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-na-bayern-munich-zujuje-umubare-w-amakipe-8-yageze-%C2%BC-cya-uefa