Blog

  • BREAKING: Ingabire Grace yegukanye ikamba rya… – #rwanda #RwOT

    Ingabire Grace (No.7) yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y'amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

    Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Ni nyuma y'urugendo rwatangiye kuva mu Ukuboza 2020 hashakishwamo Miss Rwanda 2021.

    Ingabire Grace ni we Miss Rwanda 2021

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijwemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n'Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero. 20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma. Hatowe kandi batatu bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda. Ubwiza bwahawe amanota 30%, Umuco 30% naho Ubwenge bwahawe amanota 40%.

    Agnes Mukazibera wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yashimye buri mukobwa witabiriye Miss Rwanda, abateye inkunga n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa. Yasabye abantu batandukanye kuzafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Ikamba ry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5]; yahawe 1,800,000 Frw yatanzwe na Petersbakers. Ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

    Ikamba ry’umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine; yahembwe miliyoni 1,800,000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

    Ikamba rya Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe 1,800,000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Ikamba ry’umukobwa ukunzwe ryegukanwe na Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie], yahembwe 1,800,000 Frw yatanzwe na MTN.

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

    Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Akaliza Amanda [Nimero 01] yabaye igisonga cya mbere

    Umutoni Witness yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021

    Ingabire Grace mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana ikamba 

    Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021

    Umutoni Witness yabaye Igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2021

    Gaju Evelyne yabaye Miss Congeniality ahembwa 1,800,000 na PetersBakers

    Ishimwe Sonia yabaye Miss Heritage ahembwa 1,800,000 Frw

    Umutoniwase Sandrine yahize abandi mu kugaragaza impano ahembwa 1,800,000 Frw

    UKO IGIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA!

    Saa 23:08′: Herekanwe ibikorwa byakozwe na Nishimwe Naomie mu gihe cy’umwaka yari amaze yambaye ikamba rya Miss Rwanda. Yagaragaje iby’ingenzi yakoze, ashima buri wese wamushyigikiye, ndetse anifuriza ikaze umukobwa ugiye kumusimbura. Ati “Uzishimire igihe cyawe.”

    Saa 23:06′: Abakobwa 20 bagarutse ku rubyiniro kugira ngo hamenyekane abegukana amakamba


    Uhereye ibumoso: Ingabire Grace, Akaliza Amanda na Umutoni Witness

    Saa 22:54: Akanama kagiye gutangaza Miss Rwanda n’ibisonga bye; Miss Popularity, Miss Photogenic, Miss Heritage, Miss Congeniality na Most Innovative Project.

    Saa 22:40′: Itsinda rya Shauku Band rifatanyije na kabuhariwe Dj Bisoso bari barimo gususurutsa abakurikiye umuhango wo gutangaza Miss Rwanda 2021

    Ingabire Grace yabajijwe akamaro ka Miss Rwanda kuri sosiyete

    Akaliza Amanda yabajijwe inzira ebyiri zakoreshwa mu gusigasira Umuco w’u Rwanda

    Umutoni Witness yabajijwe icyakorwa n’u Rwanda mu guhangana Covid-19 ngo ubuzima bukomeze nk’ibisanzwe

    Saa 22: 27: Abakobwa batatu bari guhatana mu cyiciro cyo kugaragaza impano. Umutoniwase Sandrine ari gushushanya yabyize ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Akaliza Amanda yaririmbye naho Ingabire Grace agaragaza impano mu kubyina imbyino ya Contemporary. Akaliza afite indirimbo ebyiri. Aherutse kubwira INYARWANDA ko zakomotse ku musore bakundanye. 

    Hatowe abakobwa batatu bavamo Miss Rwanda 2021

    Saa 22:15′: Abatsinze babajijwe ibibazo: Umutoni Witness yabajijwe kuri Covid-19, Akaliza Amanda abazwa icyakorwa mu gusigasira umuco w’u Rwanda naho Ingabire Grace yabajijwe ku kamaro ka Miss Rwanda ku bana b’abakobwa.

    Saa 22: 11′: Abakobwa batatu bavamo Miss Rwanda 2021 ni Umutoni Witness (Nimero 28); Akaliza Amanda (Nimero 01) na Ingabire Grace (Nimero 07).

    Saa 22: 09′: Hari hagiye gutangazwa abakobwa 10 bazamo Miss Rwanda 2021.

    Miss Nishimwe Naomie n’igisonga cye cya kabiri, Umutesi Denise ubwo biteguraga gutanga ikamba

    Saa 22: 00′: Abakobwa 10 bagarutse mu makanzu meza, banyura imbere y’akanama mu ntambuko iranga ba Nyampinga.

    Saa 21: 50′: Shauku Band yari iri gususurutsa abakurikiye umuhango wo gutangaza Miss Rwanda. Bifashishije ibicurangisho gakondo nk’inanga n’ibindi baririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe.

    Saa 21:39′: AMWE MU MAFOTO Y’ABAKOBWA 10 BAKOMEJE

    Kayirebwa Marie Paul

    Umutoni Witness


    Akaliza Hope

    Ishimwe Sonia

    Kayitare Isheja Morella

    Kabagema Laila yakomeje

    Ingabire Grace

    Musana Teta Hense

    Uwase Phiona

    Akaliza Amanda

    Saa 21:30: Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 na Umwiza Phionah Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 bamaze kugera muri Intare Conference Arena

    Saa 21: 11: ABAKOBWA 10 BAGEZE MU CYICIRO CYA NYUMA CYA MISS RWANDA: Kabagema Laila, Kayitare Ishema Morella, Ishimwe Sonia, Akaliza Hope, Ingabire Grace, Musana Teta Hense, Uwase Phiona, Umutoni Witness, Akaliza Amanda na Kayitare Marie Paul.

    Abakobwa 10 bakomeje babanjirijwe na Kabagema Laila (11) yakomeje kubera ko yagize amajwi menshi kuri Internet. Yabajijwe ikintu yungutse cyangwa yize mu 2020, avuga ko yize kwizigamira.

    Yakurikiwe na Isheja Morella (14). Yabajijwe igisobanuro cy’Umuco kuri we. Asubiza ko umuco ari ingenzi mu buzima bw’Umunyarwanda kandi ko ari umutima w’Igihugu.

    Ishimwe Sonia (Nimero 10). Yabajijwe imwe mu ndangagaciro yo kwishimira. Asubiza ko ari ugukunda Igihugu, kuko ivuze buri kimwe mu buzima bw’Igihugu.

    Akaliza Hope (Nimero 2) yabajijwe ibintu bibiri mu kongera imbaraga mu gukumira ihohoterwa ku bana b’abakobwa. Avuga ko hakwiye gushyirwa ibihano ku bahohotera abana b’abakobwa. Anavuga ko abakobwa bakorewe ihohoterwa, bakwiye kugira ubutwari bwo kuvuga ibyababayeho.

    Ingabire Grace (Nimero 07), Musana Teta Hense (Nimero 18) yavuze ko abagore n’abakobwa bakwiye kwiga kumenya ko ari ab’agaciro kanini kugira ngo barusheho kubaho mu buzima.

    Uwase Phiona (Nimero 35) yavuze ko ibintu bitatu urubyiruko rukwiye kwiga harimo gukora cyane, kugira inzozi zagutse no guteganyiriza ejo hazaza.

    Akaliza Amanda (Nimero 01), Nimero 28 Umutoni Witness yavuze ko u Rwanda iyo rwakiye inama zikomeye bituma ba mukerarugendo barugenderera, kandi ko bizamura n’ubukungu bw’Isi. Umukobwa nyuma wakomeje ni Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13).

    Saa 21: 10″: Hagiye gutangazwa abakobwa 10 bavamo Miss Rwanda 2021.

    Saa 20:56′: Hari kwerekanwa amashusho agaragaza uko umwiherero w’ibyumweru bibiri w’abakobwa 20 wagenze. Harimo amasomo bize, uko bakomeje guhangana na Covid-19, abantu batandukanye babasuye n’ibindi.

    Mu gihe cy’umwiherero, abakobwa ni bwo bahitamo umwe muri bo wababaniye neza akambikwa ikamba rya Miss Congeniality. Mu gihe bamaze, barushanyijwe mu bintu bitandukanye bibategura mu marushanwa mpuzamahanga.

    Saa 20:43′: Ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari barangajwe imbere Icakanzu Contente Francoise bari barimo gususurutsa ibirori byo gutora Miss Rwanda. Icakanzu ni we watoje abakobwa 20 kubyina imbyino gakondo n’ibindi.

    Saa 20:35′: Abakobwa bari kubyina Kinyarwanda indirimbo zitandukanye zivuga ku muco babifashijwemo n’itorero n’abakaraza bacyereye ibirori. Bati “Yewe mwaba-Miss mwe nimutere ikobe.”

    Saa 20: 20′: Abakobwa 20 biyerekanye mu myambaro gakondo; bambaye inshabure mu rwego rwo kugaragaza umuco w’u Rwanda.

    Saa 20:18′: Umuziki wacuranzwe ubwo abakobwa 20 biyerekaga Akanama Nkemurampaka wacuranzwe n’itsinda ry’abanyamuziki rya Shauku Band. Rifite umwihariko mu gukora umuziki w’uruvangitirane (Fusion Music).

    Saa 20:09′: Nyuma yo kwiyereka Akanama Nkemurampaka haratangazwa abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Saa 20:01′: Luckman Nzeyimana, Davy Carmel na Martina Abera ni bo bayoboye ibirori byo guhitamo Miss Rwanda 2021.

    Saa 19: 56′: Abakobwa batangiye kwigaragaza imbere y’Akanama Nkemurampaka. Bagiye baseruka babiri buri umwe yivugaho mu ncamake. Habanje, Akaliza Amanda na Isheja Morella n’abandi.

    Saa 19: 55′ Imodoka Miss Rwanda 2021 yegukana yari yamaze kugezwa muri Intare Conference Arena. Ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw.

    Saa 19:52′: Mukazibera Agnes ukurikiye Akanama Nkemurampaka yavuze ko ubwiza bushingirwaho ku manota 30%, ubwenge 40% naho Umuco wahawe amanota 30%.

    Saa 19:37′ Ibyo wamenya ku Akanama Nkemurampaka kemeza Miss Rwanda

    -Pamela Mudakikwa ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’itumanaho. Yifashishijwe mu guhitamo abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali.

    -James Munyaneza amaze imyaka 20 mu itangazamakuru, ubu ni Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru The New Times. Imyaka itatu irashize ari mu Akanama ka Miss Rwanda.

    -Teddy Kaberuka ni we washinze akaba n’Umuyobozi w’ikigo M4Progress Ltd. Ni umushashakatsi, wifashisha mu biganiro bitandukanye atanga ibitekerezo. Ni impuguke n’umusesenguzi mu bukungu y’imbere mu gihugu no mu mahanga.

    -Evelyne Umurerwa amaze imyaka 20 mu Itangazamakuru akora ibiganiro bitandukanye, anavuga amakuru kuri Televiziyo. Yagaragaye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu bihe bitandukanye no mu marushanwa y’ubwiza yo muri Kaminuza.

    -Mukazibera Agnes yamaze imyaka 15 akora mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Muri iki gihe, ni Visi-Perezida wa FERWACY. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no guteza imbere siporo. Yari mu Kanama kemeje abakobwa bagiye mu mwiherero mu 2020.

    Saa 19: 26′: Uhereye ibumoso-Akanama Nkemurampaka kemeza Miss Rwanda 2021 kagizwe na Evelyne Umurerwa, James Munyaneza, Agnes Mukazibera, Teddy Kaberuka na Pamela Mudakikwa

    Saa 19: 20′: Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspirational BacK Up itegura Miss Rwanda, yavuze ko bisunze ikoranabuhanga muri iki gihe cya Covid-19, kugira ngo badasubika iki gikorwa.

    Avuga ko hitabiriye abakobwa benshi ‘byatumye dushyira imbaraga mu gukora cyane’. Ibi ngo byaberetse ko hari ‘icyo abana b’abakobwa baza bakurikiye muri iri rushanwa’. Avuga ko bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye, ariko zitari zikomeye ku buryo bari gusubika irushanwa.

    Saa 18: 45′: Urubyiniro (Stage) ruberaho ibirori byo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda rwamaze gutegurwa

    Saa 18:26′: Ibyuma bya Televiziyo ya KC2 itambutsa ‘Live’ umuhango wo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda byamaze kuhagera.

    Saa 18:03′: Abakobwa 20 bahataniye ikamba bageze kuri Intare Conference Arena. Ni urugendo bakoze bacungiwe umutekano na Polisi y’u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104112/live-abakobwa-20-barashakishwamo-miss-rwanda-2021-104112.html

  • InyaRwanda Top 10: Indirimbo 10 zikunzwe mu c… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abanyamakuru bacu bakurikira buri munsi umuziki nyarwanda bicaye bareba ibitekerezo byatanzwe ku ndirimbo zisaga 10 bifuza ko zaza mu 10 zikunzwe. Amatora yo kuri Facebook mu gihe cy'amasaha 19 hari hariho abarenga 21 bagize icyo bavuga banatoye. 


    Kuri Instagram mu masaha 19 ibitekerezo 71 ni iby’indirimbo ''Bado'' no kuri Facebook abenshi niyo bahurijeho ko yaba iya mbere. Hari zimwe mu ndirimbo abakurikira inyarwanda bakunda muzika nyarwanda bifuje ko zaza mu 10 zikunzwe nazo zajemo. 

    Mu kuzitondeka hagendewe ku bitekerezo by'abatoye kuri Facebook na Instagram ya InyaRwanda.com ariko abanyamakuru bashinzwe gukora iyo Top 10 nabo bakoresheje ubusesenguzi mu kuzitondeka.

    Ubutaha na we niba ukunda muzika nyarwanda ukaba wifuza kuyiteza imbere igakamira abayikora wagira uruhare ukajya ujya ku mbuga nkoranyambaga ukitorera indirimbo ubona ikunzwe. Ibitekerezo byanyu bihabwa 60% naho ubusesenguzi bw'ikipe y'abanyamakuru bugahabwa 40%.

    Indirimbo ishobora kuba ari nshya yarasohotse vuba ariko ntibivuze ko yaza mu zikunzwe mu gihe itatowe ndetse hari ishobora kuba imaze igihe isohotse ariko ikaba ikunzwe bivuze ko biyihesha amahirwe yo kuza mu InyaRwanda Music Top 10 mu gihe yaba yatowe kandi koko igikunzwe.

    Umva indirimbo zikunzwe ku Inyarwanda music mu cyumweru cya gatatu Werurwe 2021

    Turashishikariza abahanzi kujya basaba abafana babo kubashyigikira mu gutora izo ndirimbo dore ko abo uhangira iyo batagushyigikira ucika intege gusa umuhanzi nyarwanda wese witanga ngo abakunda umuziki ntibicwe n’irungu akwiye gushimirwa.

    Dore uko zikurikirana

    1. Bado 

    2. Mpa Power by Mr Kagame

    3. Ndagukumbuye by King James ft Ariel Ways

    4.  Jye na we by Clarisse ft Patrick

    5.Imyaka 3 Remix bya Nel Ngabo

    6. Trop Tard by B-Nidal ft Marina

    7. Ese warubuzi

    8. Papa by Butera Knowless

    9.Nazubaye by Juno Kizigenza

    10. Toka Shitani

    Indirimbo twabahitiyemo mushobora kuzatora ubutaha zikaza mu InyaRwanda Top 10

    Ruzahoraho by Peace Jolis

    Supernatural by Yvan Buravan

    Kalinga by Sengabo Jodas

    Umurego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104082/inyarwanda-top-10-indirimbo-10-zikunzwe-mu-cyumweru-cya-gatatu-cya-werurwe-2021-104082.html

  • Miss Rwanda 2021: Ikamba ryegukanywe na Ingabire Grace(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ingabire Grace wari wambaye nimero 7 ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ahigitse abakobwa 20 bari kumwe mu mwiherero akaba asimbuye Nishimwe Naomie wari ufite ikamba rya 2020.

    Uyu munsi nibwo habaye umuhango wa nyuma wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2021 wasimbuye Nishimwe Naomie.

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie mu ikanzu y’umweru yari yiteguye gutanga ikamba

    Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2021

    Ni umuhango wabereye kuri Intare Conference Arena aho abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma ari bagombaga gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko uyu munsi akanama nkemurampaka kayoborwa na Mutesi Jolly ariko yaje kubura ku munota wa nyuma.

    Aka kanama kari kagizwe n’umunyamakuru wa RBA, Evelyne Umurerwa, Munyaneza James wa New Times, Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka; Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko na Pamela Mudakikwa, ufite uburambe mu itangazamakuru n’itumanaho.

    Abari bagize akanama nkemurampaka ka final ya Miss Rwanda 2021

    Abakobwa uko ari 20 bakaba banyuze imere y’ikanama nkemurampaka biyerekana, bakavuga amazina yabo n’Intara bahagarariye, nyuma Akanama Nkemurampaka gatoranya 10 bakomeza mu kindi cyiciro bitewe n’uko bitwaye imbere yabo.

    Abakobwa 10 bakomeje bagombaga gutoranywamo 5 bajya mu cyiciro cya nyuma bari bayobowe na Kabagema Laila wagize amajwi menshi mu gutora.

    10 bakomeje ni;

    Kabagema Laila(11)
    Kayitare Isheja Morella (nimero 14)
    Ishimwe Sonia (10)
    Akaliza Hope (2)
    Ingabire Grace(7)
    Teta Hense Musana(18)
    Uwase Phiona (nimero 35)
    Akaliza Amanda(1)
    Umutoni Witness (nimero 28)
    Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

    Aba bakobwa uko ari 10 bakaba nabo batoranyijwemo abakobwa 3 bakomeza mu cyiciro cya nyuma ari bo;

    Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga Customs and Tax Operations mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

    Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Ingabire Grace: Akoresha nimero 7. Ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

    Hahise hakurikiraho umwanya w’abakobwa batatu bageze ku cyiciro cya nyuma bahanganiye ikamba ry’umukobwa ufite impano yihariye aho ryari rihanganiwe na Akaliza Amanda(impano yo kuririmba), Ingabire Grace(kubyina) na Umutoniwase Sandrine(impano yo gushushanya).

    Akaliza Amanda yakoze mu ijwi arusha abandi bose

    Umutoniwase Sandrine yerekanye impano yo gushushanya

    Ingabire Grace yerekanye impano yo kubyina

    Hakurikiyeho amashusho agaragaza Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie asobanura ibikorwa bye yakoze kuva yakwambikwa ikamba muri Gashyantare 2020.

    Nyuma y’iki gikorwa hahise hakuriyeho igikorwa cyo gutanga amakamba, aho bahereye kuri Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be) aho ikamba ryegukanye na Gaju Evelyne.

    Miss Photogenic (uberwa n’amafoto) ikamba ryegukanywe na Uwase Phiona

    Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye) iri kamba n’igihembo byegukanywe na Umutoniwase Sandrine.

    Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), ikamba ryegukanywe na Ishimwe Sonia.

    Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity), yabaye Kayirebwa Marie Paul.

    Umushinga urimo agashya iri kamba rishya muri Miss Rwanda, ryegukanywe na Musana Teta Hense.

    Umutoni Witness ni we waje ku igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni mu gihe Akaliza Amanda yabaye igisonga cya mbere.

    Ingabire Grace wari wambaye nimero ni we waje kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021 maze yambikwa ikamba na Nishimwe Naomie wari Nyampinga wa 2020, ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

    Nyampinga w’u Rwanda 2021 akaba yahembwe imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda, azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw, Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, essance umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda, gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia na telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

    Ibihembo abegukanye amakamba bazahabwa

    Igisonga cya mbere, Akaliza Amanda

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers
    • Bourse na Kaminuza ya Kigali
    • Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu

    Igisonga cya kabiri, Umutoni Witness

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express
    • Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali
    • Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu

    Umushinga urimo agashya, Musana Teta Hense

    • Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali
    • Umushinga uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali
    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), yabaye Ishimwe Sonia

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd
    • Bourse ya Kaminuza ya Kigali
    • Azanafashwa na IGIHE mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo

    Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity), Kayirebwa Marie Paul

    • Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda
    • Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda
    • Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda
    • Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda
    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be ) yabaye Gaju Evelyne

    • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers
    • Bourse ya Kaminuza ya Kigali

    Miss Photogenic (uberwa n’amafoto), yabaye Uwase Phiona

    • Azahabwa 1.800.000 Frw
    • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye), Umutoniwase Sandrine

    • Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda
    • Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-ikamba-ryegukanywe-na-ingabire-grace-amafoto

  • Abantu 80 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe abakize ari 20 #rwanda #RwOT

    Minisitiri y'Ubuzima,yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatuu tariki ya 20 Werurwe 2021,nta muntu wahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezoukomeza kuba 287 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 80. Abarembye ni 4, naho abakize ni 20.

    Amakuru yose

    Habonetse abanduye bashya:80
    Abanduye bose:20,761
    Hakize:20
    Abakize bose:19,163
    Hapfuye:0
    Abamaze gupfa bose bagumye ari:287
    Abakirwaye:1,311
    Abarembye:4
    Abakingiwe bashya:3,945
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:333,355


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-80-banduye-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-abakize-ari-20

  • Hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Nyampinga w' u Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Ingabire Grace wari wambaye nimero 07 niwe watowe nka Nyampinga w'u Rwanda 2021 nyuma yo gutsinda bagenzi be 19 bari bahanganye, ni igikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021.

    Uyu mukobwa w' imyaka 25 wiyamamarije mu mujyi wa Kigali, yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na 'Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology.

    Mbere yo guhitamo utoranywamo Miss Rwanda ndetse n'ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 10 bahatana mu cyiciro cya nyuma, hagendewe ku bunararibonye bw'akanama nkemurampaka, nyuma yo kumva ibisubizo byatanzwe n'aba bakobwa ku bibazo bitandukanye babazwaga.

    Abakobwa 10 babanje gutoranywa ni:

    Kabagema Laila (11)

    Yakurikiwe na Isheja Morella (14)

    Ishimwe Sonia (Nimero 10)

    Akaliza Hope (Nimero 2)

    Ingabire Grace (Nimero 07)

    Musana Teta Hense (Nimero 18)

    Uwase Phiona (Nimero 35)

    Akaliza Amanda (Nimero 01)

    Umutoni Witness (Nimero 28)

    Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

    Aba ni bo batowemo nyampinga hamwe n'ibisonga bye, bitabujije ko mu bandi bari basigaye bashoboraga gutoranywamo nka Miss Popularity, cyangwa umukobwa uzi kwifotoza kimwe na nyampinga w'umurage.

    Aba 10 batoranyijwe, babazwaga ku bijyanye n'imishinga yabo, n'uburyo bazayishyira mu bikorwa.

    Ibihembo bya Miss Rwanda 2021

    Miss Rwanda Ingabire Grace yahawe

    . Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

    . Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

    . Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    . Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

    . Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

    . Internet y'umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

    . Gutunganywa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon.

    . Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

    . Yemerewe kurya mu gihe cy'umwaka wose muri Cafe Camellia.

    . Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

    . Igisonga cya Mbere: Akaliza Amanda

    Ibihembo:

    . Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

    . Bourse na Kaminuza ya Kigali.

    Yemererwe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atandatu.

    . Igisonga cya Kabiri: Umutoni Witness

    Ibihembo:

    . Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express.

    . Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali.

    Yemererwe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu.

    Mu bindi bihembo ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5]; yahawe 1,800,000 Frw.

    Ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

    Ikamba ry'umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine; yahembwe miliyoni 1,800,000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

    Ikamba rya Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe  1,800,000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Ikamba ry'umukobwa ukunzwe ryegukanwe na  Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie], yahembwe 1,800,000 Frw yatanzwe na MTN.

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

    Miss Rwanda yatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, hakurikiraho Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016, Iradukunda Elsa afata irya 2017, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, na none irya 2019 ryahawe Nimwiza Meghan, mu gihe iriheruka mu 2020 ryatwawe na Nishimwe Naomie. Mu gihe iryu y' umwaka ryatwawe na

    Ingabire Grace ni we Miss Rwanda 2021

    Umutoni Witness ni we gisonga cya kabiri

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/20/hamenyekanye-uwegukanye-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-2021/

  • #Miss Rwanda 2021:Kabagema Laila arasatira kuba Miss Popularity |Reba akayabo yahembwa aramutse yegukanye iri kamba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigere ku musozo, hakamenyekana uzatwara iri kamba, Kabagema Laila ni we ukomeje kurusha abandi amajwi kuri interneti no mu butumwa bugufi ibintu bishobora kumuhesha amahirwe yo kuba Miss popularity.

    Rimwe mu makamba aratangwa ni irya Miss Popularity rihabwa umukobwa ukunzwe kurusha abandi, bikaba bigaragarira mu matora yo kuri interineti no mu butumwa bugufi.

    Kuva iri rushanwa ryatangira umukobwa witwa Kabagema Laila yakomeje kurusha abandi amajwi bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu mwiherero ndetse nabwo akomeza kubarusha.

    Ese ni ikihe gihembo giteganyijwe kuri Miss Popularity?

    Miss Popularity azahembwa amafaranga miliyoni 1 n'ibihumbi 800 Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa, Internet y'umwaka wose izatangwa, Azajya ahamagara ku buntu bizatangwa na MTN Rwanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-rwanda-2021kabagema-laila-arasatira-kuba-miss-popularity-reba-akayabo-yahembwa-aramutse-yegukanye-iri-kamba/

  • Umwana w'umunyeshuri wagiye ku ishuri yambaye imyenda yose afite mu rugo kubera gutinya ikinyafu akomeje guca ibintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yakoze agashya aza ku ishuri yambaye hafi amashati yose afite mu rugo nyuma yo kugira ubwoba bw'inkoni yari gukubitwa na mwarimu.Amashusho agaragaza uyu mwana wo muri Kenya yasakajwe ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye aho yari yambaye amashati 8 imbere y'impuzankano, yaje gutegekwa na mwarimu kwiyambura ayo mashati yose maze bitwara igihe kinini mu kuyiyambura.

    Abanyeshuri bigana n'uyu mwana utatangajwe amazina bumiwe, ahanini yabitewe nuko mwarimu we akunda gukebura abanyeshuri yifashishije akanyafu, uyu mwana nawe yahose yigira inama yo kwambara imyenda yo hejuru yose afite, yambaye amashati avanga n'imipira ageza ku bintu 8 ku buryo akanyafu ko ku bitugu katamwinjira.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yari yakererewe ku ishuri kandi yahawe umukoro bityo akumva ko akubitwa, ageze mu ishuri batunguwe ahita ategekwa gukuramo imyenda 8 yari yambaye, byagaragaraga ko yagiye ku ishuri atoze (atakarabye umubiri we). Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu batandukanye bagiye bavuga kuri uyu mwana nyuma yo kubona amashusho ye.

     

    This is what Happens when you come to school late or you didn’t do your assignment..
    The boy don prepare say anything anything una no go kill me.
    😂😂😂😂😂😂
    Me sef lost count how many cloth did you count.??
    😂 pic.twitter.com/nxpGmlV8go

    — ♚TEMMY 4K (@iamtemmytea) March 17, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumunyeshuri-wagiye-ku-ishuri-yambaye-imyenda-yose-afite-mu-rugo-kubera-gutinya-ikinyafu-akomeje-guca-ibintu/

  • Platini yasabye anakwa umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini uheruka gusezerana mu murenge,kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia bitegura kurushinga mu cyumweru gitaha.

    Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys,akomeje kugira ibanga ibijyanye n'ubukwe bwe kuko n'uyu umuhango wagizwe ibanga kimwe n'indi ijyanye n'ubukwe bw'uyu muhanzi.

    Platini yasabye akanakwa umukunzi we, nyuma y'ibyumweru bibiri basezeranye imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.Ubukwe bwa Platini buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

    Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/platini-yasabye-anakwa-umukunzi-we

  • Umwana w'umunyeshuri wagiye ku ishuri yambaye imyenda yose afite mu rugo kubera gutinya inkoni akomeje guca ibintu #rwanda #RwOT

    Amashusho agaragaza uyu mwana wo muri Kenya yasakajwe ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye aho yari yambaye amashati 8 imbere y'impuzankano, yaje gutegekwa na mwarimu kwiyambura ayo mashati yose maze bitwara igihe kinini mu kuyiyambura.

    Abanyeshuri bigana n'uyu mwana utatangajwe amazina bumiwe, ahanini yabitewe nuko mwarimu we akunda gukebura abanyeshuri yifashishije akanyafu, uyu mwana nawe yahose yigira inama yo kwambara imyenda yo hejuru yose afite, yambaye amashati avanga n'imipira ageza ku bintu 8 ku buryo akanyafu ko ku bitugu katamwinjira.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yari yakererewe ku ishuri kandi yahawe umukoro bityo akumva ko akubitwa, ageze mu ishuri batunguwe ubwo yategekwaga gukuramo imyenda 8 yari yambaye, byagaragaraga ko yagiye ku ishuri atoze (atakarabye umubiri we). Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu batandukanye bagiye bavuga kuri uyu mwana nyuma yo kubona amashusho ye.

    Abantu bose bagiye bavuga kuri uyu mwana wiga mu mashuri abanza mu gihugu cya Kenya,mu magambo yo kuryoshya inkuru,bagiye bavuga ko ngo ashobora kuba yari yambaye imyenda yose afite mu rugo,ndetse bamwe bahamya ko ari we mwana w'umwaka ugaragaraye ko atinya inkonyi kurusha abandi ku Isi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umwana-w-umunyeshuri-wagiye-ku-ishuri-yambaye-imyenda-yose-afite-mu-rugo-kubera