Blog

  • Byari amarira n' agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma John Magufuli, Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021,Abanyatanzania baraye batonze imirongo mu mujyi mukuru w'ubucuruzi wa Dar es Salaam basezera ku wahoze ari Perezida wabo John Magufuli watangajwe ko yapfuye ku itariki ya 17 y'uku kwezi kwa gatatu.


    Uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan ni we warangaje abandi imbere, isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari yoroshweho ibendera ry'igihugu ijyanwa ku kibuga cya Uhuru Stadium aho abaturage bagiye kumusezeraho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa.

    Ni umuhango witabiriwe n'ingeri zose uhereye ku Mukuru w'Igihugu wasimbuye Magufuli, Samia Suluhu Hassan, umugore wa nyakwigendera, abo mu muryango we n'abandi biganjemo abaturage basanzwe.

    Perezida Samia ni we wabanje kunamira umurambo wa Magufuli yabereye Visi Perezida mu myaka itanu irenga, nyuma Minisitiri w'Intebe, Kassim Majaliwa, akurikiraho hamwe n'abandi bayobozi.

    Abandi bantu bakomeye muri Tanzania na bo bunamiye umurambo wa Magufuli barimo Maria Nyerere, umugore wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania.

    Byari agahinda muri stade yose, abantu bari barize yaba abakuru n'abato kimwe n'abandi b'ingeri zinyuranye. Hari ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n'ihungabana ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuyeho.

    Magufuli yaguye mu bitaro byitwa Mzena ku wa 17 Werurwe mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yari ari kwitabwaho kuva ku wa 14 Werurwe 2021. Yishwe n'indwara z'umutima yari amaranye imyaka 10.

    Abanyapolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko Magufuli, wari ufite imyaka 61, yishwe na Covid-19, ariko ibi ntabwo byemejwe.

    Abenshi baje bitwaje amafoto ya John pombe Magufuli bakundaga.


    Hagaragaye umubare munini w'abasirikare baje guherekeza bwa nyuma uwari umugaba mukuru w'ikirenga wabo.


    Ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n'ihungabana muhango wo gusezera bwa nyuma kuri perezida wabo bakundaga Magufuli


    Isanduku irimo umurambo wa Perezida Magufuli yanyujijwe mu mihanda yo mu mujyi wa Dar es Salaam

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/21/byari-amarira-n-agahinda-mu-muhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-john-magufuli-amafoto/

  • Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volley ball muri Afurika CAVB, ritangaje ko igihugu cya Misiri kitazakira shampiyona nyafurika bitewe nuko babona koronavirusi irimo gukaza umurego muri icyo gihugu, iri shyirahamwe ryahise rifata umwanzuro w'uko iri rushanwa mu bagabo ryakwimurirwa mu gihigu cya Tunisia.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo iri shyirahamwe ry'uyu mukino w'intoki ryatangaje urutonde rw'amakipe 26 azitabira iyi shampiyona nyafurika iteganyijwe gutangira tariki ya 16 kugeza kuya 26 Mata 2021, ikazabera mu gihugu cya Tunisia.

    Amakipe yamaze kwiyandikisha mu irushanwa nyafurika mu mukino w'intoki mu bagabo ni:

    Sfax, Esperance (Tunisia), Nemostars (Uganda), Wolaita Dicha,Madda Walabu University, Mugher Cement (Ethiopia), FAP (Cameroon),Ahly Tripoli, Ittihad Misurata, Swehly (Libya), VC Price, Espoir, Police (RDC),
    Amel Tlemcen, Bourj Bouarirj (Algeria),
    Rukinzo (Burundi), Nigeria Customs, Rwanda Energy Group, APR (Rwanda),
    Kenya Ports Authority, GSU, Prisons (Kenya), University of Zimbabwe,
    JKT, Jeshi Stars na Afunzo (Tanzania).

    Kugeza ubu mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ku ruhande rw'ikipe ya REG Volley Ball imaze iminsi 9 yitegura iri rushanwa mu gihe kuri APR Volleyball yo biteganyijwe ko itangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe 2021.

    The post Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-26-yiyandikishije-muri-shampiyona-nyafurika-ya-volley-ball-harimo-apr-vc-na-reg-vc-yo-mu-rwanda/

  • Gisagara: Ba Mudugudu biyemeje guhindura imikorere no kugaragaza impinduka –

    Babigarutseho ubwo abo bayobozi bose uko ari 519 bashyikirizwaga telefone zigezweho zizwi nka Smart Phones baganewe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bajye bazifashisha mu kazi kabo.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwinkwavu mu Murenge wa Gishubi, Habanabashaka Jean de Dieu, yavuze ko ubwo abonye telefone igezweho azajya avugana n’abagenzi ndetse n’izindi nzego mu buryo bworoshye, bikamufasha kunoza ibyo akora.

    Ati “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuba bampaye iyi telefone bizamfasha kungurana ibitekerezo na bagenzi banjye kuko tuzaba duhuriye mu itsinda rimwe rya WhatsApp, dusangire ubunararibonye, abadukuriye batugire inama mu buryo bworoshye.”

    Nyiranshuti Hamida uyobora Umudugudu wa Rutare mu Murenge wa Kigembe, avuga ko kuba bahawe telefone zifite internet bizabafasha gukurikira amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose bitamugoye.

    Ati “Ubu nanjye ngiye kujya nkoresha ikoranabuhanga menye amakuru yose yo mu Rwanda no ku Isi yose kandi nyamenyere igihe. Ikindi ni ukuyikoresha mu gutanga amakuru n’amafoto ajyanye n’akazi nshinzwe kandi bizanyorohera no gutanga raporo ya buri munsi.”

    Abakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba guhabwa Smart phones byabateye umurava mu kazi kabo kuko babonye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubitayeho.

    Bagiriwabo Christine uyobora Umudugudu wa Ruhina ati “Izi telefone zadushimishije kandi zitwongereye umurava mu kazi dukora kuko tubona ko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora budutekerezaho.”

    Umukuru w’Umudugudu wa Akabacuzi, Kanimba Paul, yagize ati “nagorwaga no gutanga raporo zijyanye n’amarondo ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano. Ubu akazi nzajya ngakora neza kurusha mbere kuko nabonye telefone nzima.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko abayobozi b’imidugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu.

    Ati “Icya mbere ni uguhindura imikorere kuko babonye telefone zigezweho, ikindi ni uko ikoranabuhanga rizabafasha kunguka ubumenyi byihuse no gukurikira amakuru agezweho hirya no hino ku isi bajyane n’igihe tugezemo cy’ikoranabuhanga.”

    Yakomeje avuga ko bazaba bafite amatsinda (WhatsApp Groups) abahuza ku buryo bazajya basangira amakuru byihuse kandi bakoherezanya n’amafoto agaragaza ibikorwa barimo cyangwa ikibazo cyabaye.

    Igikorwa cyo guha Abakuru b’imidugudu Smart Phones kiri kubera mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo aho abagomba kuzihabwa ari 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.

    Telefone zatanzwe zirimo internet y’amezi abiri kandi ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeranyije n’uturere ko nyuma yaho tuzabafasha kujya babona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze nta mbogamizi.

    Ba Mudugudu bo mu Karere ka Gisagara biyemeje guhindura imikorere no gutangira amakuru ku gihe

    Bazajya bahabwa internet ibafasha mu kazi kugira ngo kadahagarara

    Biyemeje kunoza imikorere no gukora neza n’izindi nzego

    Buri Muyobozi w Umudugudu yahawe smart phone

    Mu Karere ka Gisagara hatanzwe smart phones 519

    Telefone zatanzwe zitezweho kuvugurura imikorere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain ashyikiriza Umukuru w’umudugudu telefone

    Meya Rutaburingoga yavuze ko ba mudugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi

    [email protected]


  • Imbamutima z’abasaga 300 barimo abirukanwe muri Tanzania bahinduriwe ubuzima na Croix Rouge Rwanda –

    Ibi biravugwa n’abaturage 300 bo mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karanganzi. Mu ntangiriro za 2016 nibwo umuryango wita ku bababaye Croix Rouge y’u Rwanda watangiye gufasha aba baturage, bababumbiye muri koperative 12 buri imwe ishyirwamo abanyamuryango 25.

    Izi koperative zaguriwe imirima indi zirayikodesherezwa, buri koperative ihabwa inka eshanu n’ihene enye kuri buri munyamuryango. Bigishijwe kandi uburyo bahingira isoko, bigishwa kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n’ibindi byatumye iyi miryango itera imbere.

    Iterambere ku baturage babarizwaga mu cyiciro cya mbere

    Ubwo Croix Rouge yatangiraga gufasha aba baturage, abagera ku 150 babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, mu gihe abandi bari birukanwe mu gihugu cya Tanzania bari banyazwe ibyo bari bafite kuburyo byabasabaga gutangira ubuzima bundi bushya.

    Batamuriza Jane utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka bigaragara.

    Ati “ Mu by’ukuri badufashe turi abantu bagowe, barushye, bababaye, badushyira hamwe n’Abanyarwanda bari bavuye Tanzania. Batuguriye ubutaka twiga guhinga tutari tubizi, intoki ziraturagurika turababara, ariko kuko twabonaga ko hari icyo bizatumarira tugenda dushyiramo ingufu tureza turasarura.”

    Batamuriza yakomeje avuga ko bahise banatangira kubaha amatungo magufi arimo ihene zikabafasha kugira imibereho myiza.

    Ati “ Ubu iwanjye mfite abana barindwi kandi ndi umupfakazi ariko bose mbishyurira mituweli, abana banjye banywa amata bamerewe neza kandi ndanizigama kuburyo maze kuva mu cyiciro cya mbere, ubu nageze mu cyiciro cya gatatu.”

    Uwimana Gratienne ufite imyaka 42, we avuga ko yari umukene atunzwe no guhingira abandi, nyuma ngo ubwo yashyirwaga mu baturage bafashwa na Croix Rouge yatangiye gukorera hamwe n’abandi none ubu abasha kwishyurira abana be amashuri harimo n’abiga mu yisumbuye.

    Akanyamuneza ni kose ku miryango yirukanwe muri Tanzania

    Mu mwaka wa 2013 ubwo Abanyarwanda bari batuye mu gihugu cya Tanzania birukanwaga, byari amarira n’agahinda kuko birukanwe babanje kwamburwa imitungo yabo, abenshi ubwo bagezwaga mu Rwanda bibazaga ubuzima bagiye kubamo bikabayobera.

    Croix Rouge y’u Rwanda yabaye hafi bamwe muri bo ibasha gufasha abagera ku 150 bari batujwe mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi. Aba baturage bahawe inka, ihene ndetse banagurirwa imirima yo guhinga kuri ubu akanyamuneza ni kose.

    Ryabagambi Nassan yavuze ko bamunyaze inka ze n’indi mitungo yari afite muri Tanzania, gusa mu mwaka wa 2016 yahawe ubutaka bwo guhingaho yigishwa gukorera hamwe n’abandi.

    Ati “ Mfite abana umunani, abo bose bakomeje kwiga neza kuko harimo abishyurirwa na leta abandi nabo bafite imishinga ibishyurira. Mu byo nari mfite Tanzania byari byinshi ariko nta mahoro nari mbifitemo, twahoraga turengana tunarenganywa, ariko ubu ndi mu gihugu cyanjye kandi meze neza.”

    Yashimiye umuryango wa Croix Rouge wamufashije kwikura mu bukene ukamworoza, kuri ubu akaba abasha kunywa amata atayaguze we n’umuryango we.

    Rutayisire Steven ufite abana bane we yashimiye leta y’u Rwanda ku kuba yarabakiriye neza, anashimira Croix Rouge kuba yarabegereye ikabafasha kwiteza imbere.

    Ati “ Ubu mu mibereho yanjye mfite aho maze kugera, mbere twategerezaga inkunga zituruka kuri leta none ubu namenye gukorera mu matsinda mfatanyije n’abandi. Ntitwari tuzi guhinga ariko ubu turabizi neza, namenye kororera mu kiraro no mu rwuri, ubutaka baduhaye burera pe, ubu tunasigaye twikodeshereza ubutaka bwo kwihingiraho.”

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho.

    Yavuze ko kubabumbira mu makoperative byatumye bakorera hamwe n’umusaruro babona ukiyongera.

    Mazimpaka yavuze ko iyi miryango 300 imaze guhabwa inka 60 n’ihene 702, bubakiwe n’ubwanikiro bifashisha iyo bejeje. Ikindi ngo bishimira ni uko abana babo babasha kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango ifasha abababaye. Kuri ubu mu turere dutandukanye uhasanga abaturage benshi yahinduriye ubuzima, isigaye ifite abayihagarariye muri buri Murenge ndetse no mu tugari mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo ibashe kubafasha.

    Akanyamuneza ni kose ku Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bagobotswe na Croix Rouge

    Batamuriza Jane yavuze ko kuri ubu abana be bose abasha kubishyurira amashuri n’ubwisungane mu kwivuza abikesha Croix Rouge y’u Rwanda

    Buri koperative yahawe inka eshanu zibafasha mu kurwanya imirire mibi babona amata yo guha abana babo andi bakayagurisha

    Ubwanikiro bubakiwe bubafasha mu kumishirizaho ibigori n’indi myaka beza

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho

    Uwimana Gratienne yavuze ko aho atangiriye gufashwa na Croix Rouge y’u Rwanda, byamuteje imbere

  • Gisagara: Ba Mudugudu biyemeje guhindura imikorere no kugaragaza impinduka – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ubwo abo bayobozi bose uko ari 519 bashyikirizwaga telefone zigezweho zizwi nka Smart Phones baganewe na Leta y'u Rwanda kugira ngo bajye bazifashisha mu kazi kabo.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Rwinkwavu mu Murenge wa Gishubi, Habanabashaka Jean de Dieu, yavuze ko ubwo abonye telefone igezweho azajya avugana n'abagenzi ndetse n'izindi nzego mu buryo bworoshye, bikamufasha kunoza ibyo akora.

    Ati 'Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuba bampaye iyi telefone bizamfasha kungurana ibitekerezo na bagenzi banjye kuko tuzaba duhuriye mu itsinda rimwe rya WhatsApp, dusangire ubunararibonye, abadukuriye batugire inama mu buryo bworoshye.'

    Nyiranshuti Hamida uyobora Umudugudu wa Rutare mu Murenge wa Kigembe, avuga ko kuba bahawe telefone zifite internet bizabafasha gukurikira amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose bitamugoye.

    Ati 'Ubu nanjye ngiye kujya nkoresha ikoranabuhanga menye amakuru yose yo mu Rwanda no ku Isi yose kandi nyamenyere igihe. Ikindi ni ukuyikoresha mu gutanga amakuru n'amafoto ajyanye n'akazi nshinzwe kandi bizanyorohera no gutanga raporo ya buri munsi.'

    Abakuru b'imidugudu yo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba guhabwa Smart phones byabateye umurava mu kazi kabo kuko babonye ko ubuyobozi bukuru bw'igihugu bubitayeho.

    Bagiriwabo Christine uyobora Umudugudu wa Ruhina ati 'Izi telefone zadushimishije kandi zitwongereye umurava mu kazi dukora kuko tubona ko n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu buhora budutekerezaho.'

    Umukuru w'Umudugudu wa Akabacuzi, Kanimba Paul, yagize ati 'nagorwaga no gutanga raporo zijyanye n'amarondo ndetse n'ibindi bijyanye n'umutekano. Ubu akazi nzajya ngakora neza kurusha mbere kuko nabonye telefone nzima.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko abayobozi b'imidugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu.

    Ati 'Icya mbere ni uguhindura imikorere kuko babonye telefone zigezweho, ikindi ni uko ikoranabuhanga rizabafasha kunguka ubumenyi byihuse no gukurikira amakuru agezweho hirya no hino ku isi bajyane n'igihe tugezemo cy'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje avuga ko bazaba bafite amatsinda (WhatsApp Groups) abahuza ku buryo bazajya basangira amakuru byihuse kandi bakoherezanya n'amafoto agaragaza ibikorwa barimo cyangwa ikibazo cyabaye.

    Igikorwa cyo guha Abakuru b'imidugudu Smart Phones kiri kubera mu turere twose tw'Intara y'Amajyepfo aho abagomba kuzihabwa ari 3501 zingana n'imidugudu yose ihaboneka.

    Telefone zatanzwe zirimo internet y'amezi abiri kandi ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo bwemeranyije n'uturere ko nyuma yaho tuzabafasha kujya babona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze nta mbogamizi.

    Ba Mudugudu bo mu Karere ka Gisagara biyemeje guhindura imikorere no gutangira amakuru ku gihe

    Bazajya bahabwa internet ibafasha mu kazi kugira ngo kadahagarara

    Biyemeje kunoza imikorere no gukora neza n’izindi nzego

    Buri Muyobozi w Umudugudu yahawe smart phone

    Mu Karere ka Gisagara hatanzwe smart phones 519

    Telefone zatanzwe zitezweho kuvugurura imikorere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain ashyikiriza Umukuru w’umudugudu telefone

    Meya Rutaburingoga yavuze ko ba mudugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ba-mudugudu-biyemeje-guhindura-imikorere-no-kugaragaza-impinduka

  • Umuhanzi Platini yasabye anakwa umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini uherutse gusezerana imbere y'amategeko yasabye anakwa umukunzi we, Ingabire Olivia. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 ukaba wari wagizwe ibanga kimwe n'indi ijyanye n'ubukwe bw'uyu muhanzi kuko itavuzwe mu itangazamakuru nk'uko bigenda ku bindi byamamare.

    Platini yasabye anakwa umukunzi we, nyuma y'ibyumweru bibiri basezeranye imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki ya 06 Werurwe 2021.

    Biteganyijwe ko tariki ya 27 Werurwe 2021 aribwo indi mihango y'ubukwe bwa Platini na Olivia izaba.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platini-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto/

  • Leta yatangaje igihe umusoro w'ubutaka w'umwaka wa 2021 uzishyurirwa – #rwanda #RwOT

    Magingo aya umusoro uri kwishyurwa ku mutungo utimukanwa mu Rwanda urimo n'ubutaka ni umusoro w'umwaka wa 2020. Mu Nama y'Abaminisitiri iherutse guterana kuwa 15 Werurwe uyu mwaka, hafashwe icyemezo cy'uko igihe cyo kuba uwo musoro warangije kwishyurwa cyongerwaho ukwezi kumwe, kikavanwa ku wa 31 Werurwe kikagezwa ku wa 30 Mata uyu mwaka.

    Mu bindi Inama y'Abaminisitiri yari yemeje kandi harimo ko umusoro wishyurwa utazashingira ku bipimo bishya byari byashyizweho, ahubwo ko uzashingira ku bipimo byari byashingiweho hishyurwa umusoro w'umwaka wa 2019.

    Ibi bipimo byari byahinduwe n'itegeko rishya ku musoro ryatowe mu mwaka wa 2018, rigena ko igiciro cy'umusoro ku butaka kibarirwa hagati y'amafaranga 0 Frw na 300 Frw kivuye kuri 0 Frw na 80 Frw, bitewe n'aho ubutaka buri ugereranyije n'ibikorwa remezo bibwegereye birimo umuhanda wa kaburimbo cyangwa undi wubatse neza, intera iva ku kibanza igera ku isoko y'amazi ndetse n'intera iva ku kibanza igera ku muyoboro w'amashanyarazi.

    Umujyi wa Kigali wavugaga ko ibi biciro bijyanye n'iterambere uyu Mujyi umaze kugeraho, gusa bamwe mu baturage barabyinubiye cyane kuko hari aho igiciro cy'umusoro cyikubye inshuro zirenga eshatu, bikagora abaturage binagendanye n'ibihe igihugu kirimo bya Covid-19.

    Nyuma y'uko umuturage witwa Niyitanga Salton agejeje icyo kibazo ku Mukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame mu mpera z'umwaka ushize, yatangaje ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo kigakemurwa, binyuze mu gusuzuma ireme ry'uwo musoro ugereranyije n'ibihe u Rwanda rurimo bya Covid-19.

    Icyo gihe yaragize ati 'Umuntu agereranya ibintu byinshi, akareba abantu, amikora yabo, igihugu, n'impamvu uwo musoro wagiyeho, noneho tugashaka igishora kuba cyabera benshi.'

    Asobanura impamvu y'ihinduka ry'umusoro uzishyurwa mu mwaka wa 2020, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye RBA ko 'Hashingiwe ku miterere y'ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19 ndetse n'amikora y'abaturage akaba nayo yaragezweho n'izo ngaruka, Inama y'Abaminisitiri yanzuye ko izamuka ry'ibiciro ryari ryatangajwe riba risubitswe, noneho abasora, bagasora imisoro yari iriho mbere y'iri zamuka. Imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019.'

    Umuyobozi w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International, Ishami ry'u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iki cyemezo cyerekana uburyo Leta yita ku bibazo by'abaturage bayo.

    Yagize ati 'Icyemezo cya Guverinoma y'u Rwanda twacyakiriye neza cyane, tugira ngo tubone umwanya wo kubashimira, kuko bateze amatwi impungenge kandi bakaziha agaciro'.

    Kugeza ubu, abaturage ibihumbi 188 nibi bari barashoboye kumenyekanisha umusoro w'ubutaka. Aba bose bari bamaze kumenyekanisha umusoro w'amafaranga miliyari 17 Frw ariko umusoro wari umaze kwishyurwa ungana na miliyari zirindwi.

    Ku bantu bari baramaze kwishyura umusoro wabo w'umwaka wa 2020, bazahera kuri ayo mafaranga mu kwishyura umusoro w'uyu mwaka, umusoro uzishyurwa mu Ukuboza 2021 nyuma y'uko ibipimo bishya bizagenderwaho mu kwishyura uwo musoro bizaba bimaze gushyirwa hanze.

    Mu Ukuboza uyu mwaka, ni bwo imisoro y’ubutaka y’uyu mwaka wa 2021 izishyurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yatangaje-igihe-umusoro-w-ubutaka-w-umwaka-wa-2021-uzishyurirwa

  • Hifujwe amavugurura mu itegeko ryo kubona amakuru hakajyamo n'ibihano – #rwanda #RwOT

    Ubwo busabe bwagarutsweho mu nama yabaye ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, yateguwe na RJSD hagamijwe gusesengura iyubahirizwa ry'iryo tegeko.

    Ni inama yateguwe mu gusesengura ibyagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo SOBANUKIRWA gifasha Abanyarwanda kubona amakuru, ku bufatanye n'icy'Abanyamerika, JP Media, mu 2020. Iyo nyigo yerekanye ko itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Rwanda ari ingezi mu iterambere, ariko hakiri imbogamizi mu bo rireba kuko benshi batarisobanukiwe.

    Bamwe mu banyamakuru bayitabiriye bavuze ko bahura n'imbogamizi zirimo kwimwa amakuru ntihagire igikorwa, ndetse n'abayabima ntibibagireho ingaruka kuko iryo tegeko ridafite ingingo iteganya ibihano.

    Umunyamakuru Byansi Samuel Baker yagize ati 'Itegeko ridafite igihano biragoye ko rishyirwa mu bikorwa. Abantu benshi ntabwo bazi iri tegeko ariko n'abarizi bahita bamenya imbaraga nkeya zaryo ko nta gihano riteganya, bigatuma baryica nkana. Biragoye rero ko tuzabona amakuru ku rwego rushimishije mu gihe batararivugurura.'

    Hitayezu Christophe we asobanura ko itegeko rikwiye kwigishwa no kumenyekanishwa cyane cyane by'umwihariko mu bayobozi kuko 'abenshi batazi inyungu rifite mu iterambere ry'igihugu'. Yavuze ko kugeza ubu hari ikibazo cy'abayobozi badasobanukiwe iryo tegeko 'bakumva ko umunyamakuru ari umwanzi wabo'.

    Yakomeje ati 'Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubona amakuru akayageza ku baturage. Abayobozi ntabwo barumva neza inyungu ziri mu kuyatanga kuko nabo ubwabo bibagirira akamaro mu guteza imbere abo bayobora.'

    Muri iyo nama hanagarutswe ku bakozi bashinzwe amakuru mu bigo bitandukanye, nabo bagaragaza imbaraga nke mu gusobanukirwa ibikubiye muri iryo tegeko, bityo bakaba bakeneye ko bongererwa ubumenyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura(RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko ababangamira iyubahirizwa ry'uburenganzira bwo kubona amakuru bagombye kubihanirwa.

    Yagize ati 'Nubwo kugeza ubu bidakorwa ngo habeho ibihano ku bimana amakuru afitiye rubanda akamaro, dusanga hakwiye kujyaho ibihano wenda bitari mpanabyaha, ariko inkiko zikajya zica abishe nkana iri tegeko ihazabu kugira ngo umuco wo kwimana amakuru ucike burundu'.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Celestin, asanga igihe kigeze ngo itegeko rigirire Igihugu akamaro mu iterambere 'hongerwamo izindi ngingo mu rwego rwo kubaka urwego rw'itangazamakuru rutajegajega'.

    Uwari ahagarariye urwego rw'umuvunyi muri iyo nama, Mugeni Cecile, yasezeranyije abayitabiriye kugeza ibitekerezo byabo ku babishinzwe.

    RJSD yasabye ko byakorwa mu maguru mashya, kugira ngo iryo tegeko rifashe Igihugu kugera ku iterembere rirambye cyane ko amakuru ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere rya buri wese n'igihugu muri rusange.

    Itegeko n° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rivuga ko 'buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n'urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z'abikorera'. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w'Igihugu ntatangwa.

    Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy'ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo inzego zitandukanye ziheraho zisaba ko hongerwamo ingingo z'ibihano.

    Abanyamakuru basabwe ko Itegeko ryo kubona amakuru risobanurirwa abayobozi bose, bakarigira iryabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hifujwe-amavugurura-mu-itegeko-ryo-kubona-amakuru-hakajyamo-n-ibihano

  • Hifujwe amavugurura mu itegeko ryo kubona amakuru hakajyamo n’ibihano –

    Ubwo busabe bwagarutsweho mu nama yabaye ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, yateguwe na RJSD hagamijwe gusesengura iyubahirizwa ry’iryo tegeko.

    Ni inama yateguwe mu gusesengura ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo SOBANUKIRWA gifasha Abanyarwanda kubona amakuru, ku bufatanye n’icy’Abanyamerika, JP Media, mu 2020. Iyo nyigo yerekanye ko itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Rwanda ari ingezi mu iterambere, ariko hakiri imbogamizi mu bo rireba kuko benshi batarisobanukiwe.

    Bamwe mu banyamakuru bayitabiriye bavuze ko bahura n’imbogamizi zirimo kwimwa amakuru ntihagire igikorwa, ndetse n’abayabima ntibibagireho ingaruka kuko iryo tegeko ridafite ingingo iteganya ibihano.

    Umunyamakuru Byansi Samuel Baker yagize ati “Itegeko ridafite igihano biragoye ko rishyirwa mu bikorwa. Abantu benshi ntabwo bazi iri tegeko ariko n’abarizi bahita bamenya imbaraga nkeya zaryo ko nta gihano riteganya, bigatuma baryica nkana. Biragoye rero ko tuzabona amakuru ku rwego rushimishije mu gihe batararivugurura.”

    Hitayezu Christophe we asobanura ko itegeko rikwiye kwigishwa no kumenyekanishwa cyane cyane by’umwihariko mu bayobozi kuko “abenshi batazi inyungu rifite mu iterambere ry’igihugu”. Yavuze ko kugeza ubu hari ikibazo cy’abayobozi badasobanukiwe iryo tegeko “bakumva ko umunyamakuru ari umwanzi wabo”.

    Yakomeje ati “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubona amakuru akayageza ku baturage. Abayobozi ntabwo barumva neza inyungu ziri mu kuyatanga kuko nabo ubwabo bibagirira akamaro mu guteza imbere abo bayobora.”

    Muri iyo nama hanagarutswe ku bakozi bashinzwe amakuru mu bigo bitandukanye, nabo bagaragaza imbaraga nke mu gusobanukirwa ibikubiye muri iryo tegeko, bityo bakaba bakeneye ko bongererwa ubumenyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura(RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko ababangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kubona amakuru bagombye kubihanirwa.

    Yagize ati “Nubwo kugeza ubu bidakorwa ngo habeho ibihano ku bimana amakuru afitiye rubanda akamaro, dusanga hakwiye kujyaho ibihano wenda bitari mpanabyaha, ariko inkiko zikajya zica abishe nkana iri tegeko ihazabu kugira ngo umuco wo kwimana amakuru ucike burundu”.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Celestin, asanga igihe kigeze ngo itegeko rigirire Igihugu akamaro mu iterambere “hongerwamo izindi ngingo mu rwego rwo kubaka urwego rw’itangazamakuru rutajegajega”.

    Uwari ahagarariye urwego rw’umuvunyi muri iyo nama, Mugeni Cecile, yasezeranyije abayitabiriye kugeza ibitekerezo byabo ku babishinzwe.

    RJSD yasabye ko byakorwa mu maguru mashya, kugira ngo iryo tegeko rifashe Igihugu kugera ku iterembere rirambye cyane ko amakuru ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere rya buri wese n’igihugu muri rusange.

    Itegeko n° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rivuga ko “buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera”. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w’Igihugu ntatangwa.

    Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy’ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo inzego zitandukanye ziheraho zisaba ko hongerwamo ingingo z’ibihano.

    Abanyamakuru basabwe ko Itegeko ryo kubona amakuru risobanurirwa abayobozi bose, bakarigira iryabo

  • Leta yatangaje igihe umusoro w’ubutaka w’umwaka wa 2021 uzishyurirwa –

    Magingo aya umusoro uri kwishyurwa ku mutungo utimukanwa mu Rwanda urimo n’ubutaka ni umusoro w’umwaka wa 2020. Mu Nama y’Abaminisitiri iherutse guterana kuwa 15 Werurwe uyu mwaka, hafashwe icyemezo cy’uko igihe cyo kuba uwo musoro warangije kwishyurwa cyongerwaho ukwezi kumwe, kikavanwa ku wa 31 Werurwe kikagezwa ku wa 30 Mata uyu mwaka.

    Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yari yemeje kandi harimo ko umusoro wishyurwa utazashingira ku bipimo bishya byari byashyizweho, ahubwo ko uzashingira ku bipimo byari byashingiweho hishyurwa umusoro w’umwaka wa 2019.

    Ibi bipimo byari byahinduwe n’itegeko rishya ku musoro ryatowe mu mwaka wa 2018, rigena ko igiciro cy’umusoro ku butaka kibarirwa hagati y’amafaranga 0 Frw na 300 Frw kivuye kuri 0 Frw na 80 Frw, bitewe n’aho ubutaka buri ugereranyije n’ibikorwa remezo bibwegereye birimo umuhanda wa kaburimbo cyangwa undi wubatse neza, intera iva ku kibanza igera ku isoko y’amazi ndetse n’intera iva ku kibanza igera ku muyoboro w’amashanyarazi.

    Umujyi wa Kigali wavugaga ko ibi biciro bijyanye n’iterambere uyu Mujyi umaze kugeraho, gusa bamwe mu baturage barabyinubiye cyane kuko hari aho igiciro cy’umusoro cyikubye inshuro zirenga eshatu, bikagora abaturage binagendanye n’ibihe igihugu kirimo bya Covid-19.

    Nyuma y’uko umuturage witwa Niyitanga Salton agejeje icyo kibazo ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yatangaje ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo kigakemurwa, binyuze mu gusuzuma ireme ry’uwo musoro ugereranyije n’ibihe u Rwanda rurimo bya Covid-19.

    Icyo gihe yaragize ati “Umuntu agereranya ibintu byinshi, akareba abantu, amikora yabo, igihugu, n’impamvu uwo musoro wagiyeho, noneho tugashaka igishora kuba cyabera benshi.”

    Asobanura impamvu y’ihinduka ry’umusoro uzishyurwa mu mwaka wa 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye RBA ko “Hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’amikora y’abaturage akaba nayo yaragezweho n’izo ngaruka, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izamuka ry’ibiciro ryari ryatangajwe riba risubitswe, noneho abasora, bagasora imisoro yari iriho mbere y’iri zamuka. Imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019.”

    Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iki cyemezo cyerekana uburyo Leta yita ku bibazo by’abaturage bayo.

    Yagize ati “Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda twacyakiriye neza cyane, tugira ngo tubone umwanya wo kubashimira, kuko bateze amatwi impungenge kandi bakaziha agaciro”.

    Kugeza ubu, abaturage ibihumbi 188 nibi bari barashoboye kumenyekanisha umusoro w’ubutaka. Aba bose bari bamaze kumenyekanisha umusoro w’amafaranga miliyari 17 Frw ariko umusoro wari umaze kwishyurwa ungana na miliyari zirindwi.

    Ku bantu bari baramaze kwishyura umusoro wabo w’umwaka wa 2020, bazahera kuri ayo mafaranga mu kwishyura umusoro w’uyu mwaka, umusoro uzishyurwa mu Ukuboza 2021 nyuma y’uko ibipimo bishya bizagenderwaho mu kwishyura uwo musoro bizaba bimaze gushyirwa hanze.

    Mu Ukuboza uyu mwaka, ni bwo imisoro y’ubutaka y’uyu mwaka wa 2021 izishyurwa