Blog

  • Rutsiro : Umugabo arakekwaho kwica akubise agafuni umugore we bari bafitanye abana batanu #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ubu ufungiye kuri station ya RIB ya Mushonyi mu Karere ka Gicumbi, yari asanzwe abana mu makimbirane n’uriya mugore we Nyirahabimana Speciose akekwaho kwica.

    Urupfu rwa Nyirahabimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu mbuga y’urugo rwabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi, Benedata Jean Pierre, avuga ko uwo muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo ndetse ubuyobozi bwari bwarabagiriye inama kenshi ariko bagakomeza gukimbirana.

    Ati 'Uyu muryango wahoraga mu makimbirane ndetse n’ubuyobozi bwawugiriye inama kenshi ariko agakomeza.”

    Yakomeje agira ati “Nijoro nibwo barwanye hanyuma umugabo amurusha imbaraga amukubita agafuni arapfa. Kugira ngo abigereho neza yabanje gukingirana abana mu nzu kugira ngo badahuruza abaturanyi.'

    Abaturage babonye umurambo wa Nyirahabimana Speciose ngo nibo batabaje Polisi ifata Batihinda nayo imushyikiriza RIB.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko 'iyo umuntu yishe undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umugabo-arakekwaho-kwica-akubise-agafuni-umugore-we-bari-bafitanye-abana-batanu

  • AMAFOTO 50 agaragaza uburanga bwa Ingabire Gr… – #rwanda #RwOT

    Ni umukobwa utaravuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyamga. Gusa, iyo uraranganyije amaso mu mafoto yafashwe kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira, uyu mukobwa afite amafoto menshi amugaragaza mu bihe bitandukanye.

    Hari amafoto amugaragaza abaza ibibazo abayobozi babaga babasuye mu mwiherero, aganira n'abayobozi b'ibigo bagiye gusura aho bakorera, ari mu marushanwa agaragaza impano n''ibindi.

    Ingabire akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 6 kuri Instagram. Amakuru avuga ko asanzwe afite imodoka.

    Soma: Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Ni umukobwa w'urubavu ruto w'amenyo y'urwererane. Ni umusitasi w'umwimerere. Arashingiye kandi afite ikimero.

    Avuga ko buri wese utamuzi azamumenyera mu buryo abyina. Agaragaza ko akunda kubyina, akanashimangira ko kubyinara birenze kwinezeza cyangwa se imyidagaduro.

    Yegukanye ikamba ahigitse abakobwa 19 bari bahatanye, agaragirwa na Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

    Miss Ingabire Grace yanditse kuri konti ye ya Twitter asezeranya ko atazatenguha abamushyigikiye. Ati “Ndashimira mwese abantoye kubw’iri kamba mutumye mbona. Mbijeje ko ntazabatenguha nidukorana. Murakoze.”

    Uyu mukobwa muri Gicurasi 2019, yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ‘Phyilosopy’ ndetse na ‘Psychology’.

    Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).

    Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Mu Ugushyingo 2019, Ingabire Grace, yatangiye gukora ku mushinga yise 'Ikiringo' ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

    Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w'u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw'umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.

    IHERE IJISHO AMAFOTO 50 AGARAGAZA UBWIZA BWA INGABIRE GRACE

    Ingabire Grace yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Ingabire afite imyaka 25 y’amavuko yarangije amashuri ya Kaminuza muri Amerika

    Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere yishimiye intsinzi ya mugenzi we

    Miss Ingabire yiyamamaje muri Miss Rwanda afite nimero 07

    Uyu mukobwa afite impabumenyi ya Kaminuza mu kubyina

    Ingabire avuga ako akunda kubyina, kandi ko bihishe byinshi azigisha benshi

    Miss Ingabire yabonye ‘Pass’ mu ba mbere bagiye mu mwiherero

    Miss Ingabire yashimye buri wese wamushyigikiye muri Miss Rwanda 2021

    Miss Ingabire azakorana na AIF mu kunoza neza umushinga we ujyanye no guteza imbere amasomo yo kubyina

    Miss Ingabire yari mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda

    Ingabire ashyize imbere kwigisha benshi kumenya kubyina no gufasha bakiri bato gufunguka mu mutwe

    Ingabire yakoze muri Minisiteri no muri Banki mu bihe bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104118/amafoto-50-agaragaza-uburanga-bwa-ingabire-grace-wabaye-miss-rwanda-2021-104118.html

  • AMAFOTO : Ingabire Grace ufite impano yo kubyina yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa tanu z’ijoro n’iminota 46′ Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryambitswe Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali.

    Ingabire Grace (No.7) yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

    Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Ni nyuma y’urugendo rwatangiye kuva mu Ukuboza 2020 hashakishwamo Miss Rwanda 2021.

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijwemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero. 20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma. Hatowe kandi batatu bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda. Ubwiza bwahawe amanota 30%, Umuco 30% naho Ubwenge bwahawe amanota 40%.

    Agnes Mukazibera wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yashimye buri mukobwa witabiriye Miss Rwanda, abateye inkunga n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa. Yasabye abantu batandukanye kuzafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Ikamba ry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5] ; yahawe 1,800,000 Frw yatanzwe na Petersbakers. Ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

    Ikamba ry’umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine ; yahembwe miliyoni 1 800 000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

    Ikamba rya Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe 1 800 000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Ikamba ry’umukobwa ukunzwe ryegukanwe na Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie], yahembwe 1 800 000 Frw yatanzwe na MTN.

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

    Uwase Phionah yabaye Miss Photogenic ahembwa 1 800 000 Frw na Diamond Smile Dental Clinic.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ingabire-Grace-ufite-impano-yo-kubyina-yegukanye-ikamba-rya-Miss-Rwanda-2021

  • Kayirebwa ugaragara mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021 imitima yabo yadihaga buri wese yibaza uko birangira. Hari abakobwa bagendaga bavugwa cyane bagatungwa agatoki ko bashobora kwegukana ikamba, gusa siko byagenze burya ibintu byose bigira impinduka. 

    Amarushanwa ya Miss Rwanda 2021 ubwo yatangiraga, umukobwa witwa Kabagema Laila yakije umuriro kuko ari we wakomezaga kwiganza mu majwi y'amatora ya SMS na Online ariko nta mahirwe yigeze amusekera muri aya marushanwa.

    Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’

    Kayirebwa Mari Paul yavugishije benshi kubera kwitabira Miss Rwanda nyuma yo kugaragara mu ndirimbo 'Ikinyafu' y’umuhanzi Bruce Melodie yakoranye na Kenny Sol. Yitabira irushanwa, yatangarije itangazamakuru ko atari yifitiye icyizere muri we kuko yari yaragaragaye mu mashusho y'indirimbo.

    Kuri ubu ariko Kayirebwa yararanye ibyishimo kuko yegukanye Ikamba ry'umukobwa wakunzwe cyane muri iri rushanwa (Miss Popularity). Iri ni ikamba rikomeye kuko harimo ibihembo bitandukanye.

    Ibyo bihembo harimo guhembwa 1,800,000Frw azatangwa na MTN Rwanda, azahabwa kandi na Telefone ya iPhone 10Plus nayo izatangwa na MTN Rwanda, azamara umwaka wose akoresha Internet y'ubuntu ya MTN Rwanda no guhamagara ku buntu, maze ahabwe na Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.


    Kayirebwa yari nimero 13


    Kayitebwa yabaye umukobwa wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2021


    Kayirebwa Marie Paul yabaye Miss Popularity ahembwa ibihembo bitandukanye na MTN Rwanda

    REBA HANO INDIRIMBO ‘IKINYAFU’ KAYIREBWA AGARAGARAMO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104119/kayirebwa-ugaragara-mu-ndirimbo-ikinyafu-ya-bruce-melodie-yegukanye-ikamba-rya-miss-popula-104119.html

  • Miss Muyango yatunguwe ku isabukuru ye y'amavuko #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo kandi Miss Muyango yatunguwe na Yago Tv show yamuzaniye umutsima (birthday cake)mu rugo maze imwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Nkuko tubikesha Yago Tv show, ku mashusho bashyize kuri YouTube, uyu mukobwa yashimiye cyane Yago Tv show ndetse anavuga imbamutima ze.

    Muyango yavuze ko aribwo bwa mbere atunguwe n'abantu bigakunda kuki hari ababigeragezaga akabafata. Mu byishimo byinshi yashimiye Yago Tv show,Muyango kandi yanavuze kuri Kimenyi Yves aho yavuze ko mbere yuko isaha ya saa sita z'ijoro z'umunsi yizihizaho isabukuru y'amavuko zigera bari barimo kuvugana ndetse no ku munsi nyirizina yamubaye hafi ku buryo nta rungu yigeze agira.

    Binyuze ku murongo wa telefone, Yago Tv show yahamagaye Kimenyi Yves aho ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero i Nyamata maze atera imitoma Muyango mu magambo agira ati ” Ndamukunda. Ni byinshi namubwira ariko si ngombwa ko byose nabitangaza kuri Yago TV show kuko ni ibanga ryanjye nawe. Ndamukunda cyane kandi nzahora mukunda “.

    Kimenyi Yves nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije uyu mukobwa yamaze kwambika impeta isabukuru nziza y'amavuko amushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

    Ati“Ndifuriza isabukuru nziza ku mugore uryoshye ku Isi. Warakoze rukundo. Warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukananyumva, ukamfata igihe nari ngiye kugwa no kuba waratumye nisobanukirwa.”

    Warakoze kumbera umugore mwiza, unyifuriza ibyiza akananshyigikira, warakoze kunsunika kuko iyo utaza kuhaba ku bwanjye mba naraburiye muri iyi si ngari. Warakoze ku bw'icyizere wangiriye.

    Ndagusezeranya ko ntazatuma ujya hasi cyangwa ngo ntume wicuza kuba warankunze. Nzaguma iruhande rwawe kugeza ku mpera z'ibihe, nzagukunda ubuziraherezo.”

    Tariki ya 28 Gashyantare 2021, Kimenyi Yves yasabye Uwase Muyango Claudine ko yazamubera umugore arabimwemerera, ubundi amwambika impeta y'umubano, .

    Mu butumwa Kimenyi Yves yashyize kuri konti ye Instagram, yavuze ko yishimiye ko umukunzi we amwemereye ko bazana ku munsi ufite amateka mu rukundo rwabo.

    Ati ' Ndishimye cyane kuko uyu munsi nibwo namubonye bwa mbere mu maso yanjye. None ubu turi kumwe nk'umugore wanjye iteka ryose kuko yavuze YEGO.'

    Warakoze ku myaka ibiri tumaranye, wanyeretse ko icyo inshuti nyayo ari cyo. Uri umugore mwiza nahoze ndota mu myaka yose ishize.'

    Uwase Muyango yegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) n'umwe mu bakobwa bavuzwe cyane muri iryo rushanwa ry'ubwiza.

    Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y'uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d'Or.

    Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati '…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.'

    Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw'urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n'uwari umukunzi we Didy d'or.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muyango-yatunguwe-ku-isabukuru-ye-y-amavuko

  • Liverpool yakoze imyitozo mu ndirimbo ya Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yakoze imyitozo mu ndirimbo y’umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yitwa 'Fresh’.

    Ni imyitozo iyi kipe yakoreraga mu nzu ya siporo(Gym), aho mu majwi y’inyuma(Background) humvikanagamo indirimbo y’umuhanzi Bruce Meliodie.

    Mu mashusho yafashwe ndetse iyi kipe yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram, agaragaza Mohammed Salah, rutahizamu w’iyi kipe ukomoka mu Misiri arimo asa n’uwurira igikuta aherekejwe n’amajwi y’iyi ndirimbo.

    Liverpool ikaba iheruka gutsinda Wolves muri shampiyona igitego 1-0 ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021.

    Mohammed Salah akaba yarahamagawe mu bakinnyi ba Misiri bagomba kuzifashishwa ku mukino wa Kenya tariki ya 25 Werurwe na Comoros tariki ya 29 Werurwe 2021 mu itsinda G mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Iyi ndiirmbo yasohotse muri 2019, amashusho yayo yakorewe mu gihugu cya Tanzania akaba yarakozwe n’umu-Producer ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Runtinz Badder.

    Mu myitozo ya Liverpool, Mohammed Salah yagarage akora imyitozo mu mashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie ‘Fresh’

    Indirimbo ya Bruce Melodie yifashishijwe mu myitozo ya Liverpool

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/liverpool-yakoze-imyitozo-mu-ndirimbo-ya-bruce-melodie

  • Liverpool yakoze imyitozo yumva indirimbo ya Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yakoze imyitozo mu ndirimbo y’umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yitwa 'Fresh’.

    Ni imyitozo iyi kipe yakoreraga mu nzu ya siporo(Gym), aho mu majwi y’inyuma(Background) humvikanagamo indirimbo y’umuhanzi Bruce Meliodie.

    Mu mashusho yafashwe ndetse iyi kipe yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram, agaragaza Mohammed Salah, rutahizamu w’iyi kipe ukomoka mu Misiri arimo asa n’uwurira igikuta aherekejwe n’amajwi y’iyi ndirimbo.

    Liverpool ikaba iheruka gutsinda Wolves muri shampiyona igitego 1-0 ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021.

    Mohammed Salah akaba yarahamagawe mu bakinnyi ba Misiri bagomba kuzifashishwa ku mukino wa Kenya tariki ya 25 Werurwe na Comoros tariki ya 29 Werurwe 2021 mu itsinda G mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Iyi ndiirmbo yasohotse muri 2019, amashusho yayo yakorewe mu gihugu cya Tanzania akaba yarakozwe n’umu-Producer ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Runtinz Badder.

    Mu myitozo ya Liverpool, Mohammed Salah yagarage akora imyitozo mu mashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie ‘Fresh’

    Indirimbo ya Bruce Melodie yifashishijwe mu myitozo ya Liverpool

    Source : http://isimbi.rw/siporo/liverpool-yakoze-imyitozo-yumva-indirimbo-ya-bruce-melodie

  • Yakoze muri Minisiteri no muri Banki: Ibyo wa… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, muri Intare Conference Arena.

    Ingabire Grace yagaragiwe na Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

    Ingabire yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba kandi ko agiye gukorana na AIF mu gushyira mu bikorwa umushinga we. Yasabye buri mukobwa ufite inyota yo guhatana muri Miss Rwanda, kudapfukirana inzozi ze.

    Miss Rwanda 2021 y'impinduka yahaye rugari abakobwa bakumirwaga n'uburebure (indeshyo) n'imyaka byagiye bigenderwaho mu myaka yabanje.

    Byatumye muri uyu mu myaka hahatana benshi baminurije hanze y'Igihugu barimo na Ingabire Grace. Imyirondoro yabo, igaragaza ko benshi mu bakobwa 20 bari mu mwiherero ari intyoza mu kuvuga badaterwa, bafite imishinga yagutse yo gukora n'iyo bakoze.

    Bamwe mu bahatanye muri iri rushanwa harimo abanyamideli babigize umwuga, ababyinnyi banabyigiye babifitemo impamyabumenyi, abafite impano mu kuririmba banasohoye indirimbo n'abandi bagaragaza imishinga yabyarira inyungu sosiyete.

    Ingabire Grace yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021

    Umwe muri abo ni Ingabire Grace w'imyaka 25 wabonye izuba tariki 11 Ugushyingo 1995.

    Uyu mukobwa muri Gicurasi 2019, yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ‘Phyilosopy’ ndetse na ‘Psychology’.

    Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).

    Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Mu Ugushyingo 2019, Ingabire Grace, yatangiye gukora ku mushinga yise 'Ikiringo' ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

    Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w'u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw'umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.

    Akiga muri Kaminuza ya Bates College yo muri Amerika, Ingabire Grace yakoze akazi ko kwimenyereza (Internship) mu Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (Minicom) mu 2016 igihe yari mu kiruhuko.

    Icyo gihe yimenyereza, yafashije abakozi ba Minicom gutegura uburyo intego za SDGs (Sustainable Development goals) zakwinjizwa mu igena migambi ry'Igihugu (mainstreaming SDGs in National planning framework).

    Mu rwego rwo kwimenyereza na none, Ingabire yakoze muri Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD) aho yatanze umusanzu we mu gusuzuma imishinga y'Iterambere no gutegura gahunda y'Igenamigambi ry'Igihe kirekire (Strategic Plan 2015 -2019).

    Ingabire Grace yakoze imenyerezamwuga mu bigo bitandukanye birimo Minisiteri na Banki

    Uyu mukobwa afite umushinga ujyanye no gushinga ibigo byigisha kubyina

    Uwase Phiona yabaye Miss Photogenic

    Umutoniwase Sandrine yahize abandi mu kugaragaza impano [Talent Show]

    Ingabire Grace wegukanye ikamba yashimye umuryango we n’abandi bamushyigikiye


    Gaju Evelyne yabaye Miss Congeniality ahembwa na PatersBakers

    Akaliza Amanda yabaye ku igisonga cya mbere cya Miss Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104117/yakoze-muri-minisiteri-no-muri-banki-ibyo-wamenya-kuri-ingabire-grace-wambitswe-ikamba-mis-104117.html

  • Gentil Misigaro yakoranye indirimbo ya Pasika… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021 nibwo Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo ‘Ku musaraba’ yakoranye na Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) ufite intego y’uko mu myaka 5 iri imbere azaba ari umuhanzikazi uri ku rwego mpuzamahanga aho azaba yarakoreye ibitaramo kuri buri mugabane.

    UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO ‘KU MUSARABA’ YA GENTIL MISIGARO FT MISS DUSA

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo ye na mushiki we irimo ubutumwa bwa Pasika umunsi ukomeye mu buzima bw’abakristo. Ati “Iyo ndirimbo yitwa ‘KU MUSARABA’. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwa Pasika. Ivuga ku maraso ya Yesu, uburyo ari meza, yoza ibyaha, aruhura, ndetse ko yankuyeho urubanza. Iki rero kikaba ari igihe cyiza cyo gusohora iki gihangano”.

    Uyu muramyi ufite ibihangano bijyana benshi mu bihe byo kuramya Imana byimbitse, yasabye abantu bose bari bwumve iyi ndirimbo n’abari buyirebe, gufata umwanya bagatekereza ku maraso Yesu Kristo yamennye ku musaraba. Yagize ati “Turifuriza buri muntu wese gufata umwanya agatekereza kuri ayo maraso ya Yesu Kristo, tukibira muri yo kuko harimo ibisubizo tudashobora gukura ahandi hantu aho ariho hose”.

    Gentil Misigaro hamwe na mushiki we Miss Dusa bakoranye indirimbo

    Inkuru wasoma: Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro yinjiye mu muziki atangaza ko mu myaka 5 azaba ari ku rwego mpuzamahanga-VIDEO

    Miss Dusa avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga

    Gentil Misigaro yageneye impano ya Pasika abakristo n’abandi bakunda muzika

    REBA HANO INDIRIMBO ‘KU MUSARABA’ YA GENTIL MISIGARO FT MISS DUSA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104116/gentil-misigaro-yakoranye-indirimbo-ya-pasika-na-mushiki-we-miss-dusa-wifuza-kuba-umuhanzi-104116.html