Blog

  • Arambye mu mabanki, urugendo muri Minicom, ingamba zidasanzwe muri BNR: Ikiganiro na Soraya Hakuziyaremye –

    U Rwanda rwashegeshwe n’ingaruka za Covid-19, kuko ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 8%, bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Urwego rw’Ubucuruzi n’Inganda nka rumwe mu zihora zihanzwe amaso n’Abanyarwanda bose, narwo rwagezweho n’izi ngaruka cyane ko ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bifungwa, inganda nyinshi zifunga imiryango.

    Raporo y’Ibikorwa bya Guverinoma yo ku wa 21 Nyakanga 2020 igaragaza ko COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo (deficit) cya miliyoni 57,7 z’Amadolari y’Amerika bivuye ku nyungu (surplus) yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n’ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bikaba bimaze kugera kuri 63.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Hakuziyaremye Soraya uherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, agaragaza ko uru rwego yari abereye umuyobozi ari rumwe mu zakubititse cyane kubera Covid-19.

    Yagize ati “N’ubwo navuga ko urugendo rwakomeye kubera iki cyorezo cya Covid-19, tubona ko ingamba zashyizweho na guverinoma cyane cyane mu kugabanya ingaruka ku bukungu n’ubucuruzi by’umwihariko byarafashije n’ubwo ubukungu butiyongereye mu mwaka ushize ariko ni hose ku Isi.”

    “Ariko tubona kuba bwarabanyutseho 0.2%, ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika ubukungu bwaganyutseho 5%, ni ukuvuga ko ingamba zafashwe n’ubwo bitari byoroshye zari zikwiye tukarengera ubuzima bw’Abanyarwanda ariko n’ubucuruzi ntibuhungabane cyane n’ubwo ingaruka zabaye nyinshi.”

    Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

    Hakuziyaremye avuga ko iki kigega kiri mu bishobora kuzazahura ubukungu mu buryo bwa vuba ariko kikunganirwa n’uburyo bwihariye bwo kwishakamo ubushobozi bwo kugira iby’ibanze buri munyarwanda akeneye.

    Akomeza agira ati “Ikindi nitumara gukora ku bwinshi ndetse n’ubwiza bwabyo […], mwanabonye ko dusigaye dukora udupfukamunwa, ni ibintu rero mbona ko tuzubakiraho uko ubukungu bwacu bazagenda butera imbere. Ikindi kizadufasha mu kuzahura ubukungu ni ugukoresha ikoranabuhanga ndetse no mu buhinzi.”

    Urugendo rw’imyaka ibiri muri Minicom

    Kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza kuri 15 Werurwe 2021, Soraya Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda [Minicom]. Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by’umwihariko anashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere.

    Hakuziyaremye yabwiye IGIHE ko mubyo yishimira muri icyo gihe amaze akuriye Minicom harimo kuba yarashoboye gukorana neza n’abikorera ndetse n’abashoramari batandukanye mu rwego rw’inganda.

    Ati “Ni ibintu bishimisha iyo umuntu abona […] cyane cyane uko ubukungu bwacu bwariyongereye mu 2019. Ubufatanye bwo gukorana ari n’abakozi muri minisiteri ndetse n’izindi nzego zaba iz’abikorera byatumye gahunda ya Made in Rwanda ifata izina.”

    Yakomeje agira ati “Hari byinshi bigomba gukorwa ariko numva kuba iyi gahunda yari ihari, igashyirwa mu bikorwa hakongerwa umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, urwego rw’inganda rukaba ari rumwe mu rwego rukomeza kwiyongera mu gihugu.”

    Imibare ya Minicom igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 urwego rw’inganda rwiyongereye cyane aho mu Ugushyingo 2019, mu Rwanda habarurwaga inganda nto n’iziciriritse zirenga 800 zirimo inganda zitari zisanzwe mu Rwanda nk’izikora telefoni, iziteranya imodoka n’izindi nini.

    Icyo gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragazaga ko urwego rw’inganda rufite uruhare rwa 17% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

    Mu myaka ibiri ishize havuguruwe politiki y’uko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli buzagenda mu myaka 10 iri imbere ndetse na politiki yo gufasha ba rwiyemezamirimo, ibafasha gukuraho ingorane nyinshi zibugarije harimo izerekeranye n’imicungire, kubona imari, uruhererekane rw’agaciro, n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse n’imiyoboro yaryo. Ibi bizashoboka binyuze mu ngamba za politiki zigamije gutanga ibisubizo kuri izo ngorane.

    Hakuziyaremye avuga kandi ko mu bindi byagezweho n’uru rwego mu myaka ibiri ishize harimo ibiganiro byagiye bikorwa mu rwego rwo kwitegura itangira ry’isoko rusange rya Afurika ryatangiye muri Mutarama 2021.

    Avuga kandi ko kugeza uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu byiteguye kuko rusanzwe rufite ibicuruzwa byo mu Rwanda bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

    Ati “Icyiza ni uko u Rwanda turi igihugu kiri mu bya mbere byashatse iryo soko ndetse tuza no mu basinye amasezerano arishyiraho mbere. Dufite ibintu byinshi twohereza mu mahanga ariko usanga ibihugu bya Afurika tutarabyitayeho cyane ariko ni ukubera imisoro ducibwa cyangwa izindi mbogamizi mu bucuruzi usanga mu buhahirane bw’ibihugu bya Afurika hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo tubashe guhahirana.”

    Yakomeje agira ati “Mubyo dufite twohereza hari ibikorerwa mu nganda birimo ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’amata, kawunga, ifarini nabyo bikorerwa mu Rwanda kandi byoherezwa mu bihugu bya Afurika.”

    Hakuziyaremye avuga ko u Rwanda rufite icyayi cyiza ndetse n’ikawa n’ubwo byoherezwa I Burayi, Aziya na Amerika ariko usanga n’ibihugu byo muri Afurika biba bibishaka ku buryo isoko rusange rya Afurika rigomba gufasha mu korohereza ibyo bihugu.

    Imigabo n’imigambi ajyanye muri BNR ni yose…

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Ubwo imyaka itatu yaburaga igihe gito ngo yuzure, nibwo Umukuru w’Igihugu yongeye kugirira icyizere Soraya Hakuziyaremye amugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Hakuziyaremye avuga ko n’ubusanzwe BNR ari urwego rureberera ubukungu bw’igihugu, kandi igatanga inama z’aho ibona uru rwego rugomba kwitabwaho. Ibi ngo ni ibizatuma mu nshingano ze za buri munsi akomeza gukorana bya hafi n’abo mu rwego rw’inganda n’ubucuruzi.

    Mu bindi ashyize imbere harimo gukorana cyane cyane n’ Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari, KIFC (Kigali International Financial Center), mu kuzana abashoramari benshi mu rwego rw’imari.

    Ati “Ndetse n’ibigo by’imari bishobora gufasha abikorera kugera ku bushobozi cyangwa kubona amafaranga ahendutse. Numva ari ikintu numva mu bikorwa nakoraga nkorana bya hafi n’abikorera ari ikintu nzakomeza kwitaho.”

    Yakomeje agira ati “Kandi no muri BNR twari dusanzwe dukorana bikaba ari ikintu kinshimishije gukomeza gukorera igihugu muri urwo rwego.”

    Hakuziyaremye avuga kandi ko urwego rw’amabanki mu Rwanda rugeze ku kigero gishimishije bishingiye ku mavugurura atandukanye yagiye akorwa ari nawo murongo yumva azafatanya n’abo azakorana nabo barimo Guverineri wa BNR.

    Incamake ku rugendo rw’ubuzima rwa Soraya

    Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be bagaruka mu Rwanda ari naho yakuriye ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari naho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga imibare n’ubugenge.

    Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’imari, aha yahakuye impamyabumenyi ya Engeniorat commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze ikigo gishinzwe gutanga inama mu bijyanye n’imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i Londres.

    Yagiye anakora mu yindi mirimo itandukanye, yose ifite aho ihuriye n’iterambere ry’urwego rw’imari .

    Hakuziyaremye avuga ko kuva mu bwana bwe yakundaga kwiga cyane kandi abona ari imwe mu ntwaro zamufashije kugera ku rwego ariho.

    Ati “Abantu benshi bageze muri izi nshingano akenshi usanga ari umuhate no kwiga cyane. Nagize amahirwe yo kuba umwana wakundaga kwiga cyane n’inshuti nagiraga babonaga mpora mu makayi. Ikindi ni umuhate no gushaka kumenya.”

    Yakomeje agira ati “Hari igihe umuntu ashobora kuvuga uko byagenze ukagira ngo biroroshye ariko njyewe nagiye mpura n’abantu banca intege ariko umuntu ntabwo agomba gucika intege ahubwo nakoresheje ubushobozi mfite.”

    Hakuziyaremye agira urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa kwirinda ibibaca intege bityo bagategura ahazaza habo.

    Hakuziyaremye Soraya aherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

  • Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike nibwo humvikanye amajwi y'umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki nyarwanda aho abumvise ayo majwi bavuze ko yaba yaribasiye abahanzi barimo The Ben ndetse na Meddy bitewe nuko muri ayo majwi humvikanagamo ko hari abahanzi bari bazwiho gukora cyane aribo ubu batagikora nka mbere.

    Muri ayo majwi yumvikanye hari abahanzi bamwe na bamwe uyu muhanzi Bruce Melodie yaba yaribasiye avugako ari abanebwe, gusa abandi bakavuga ko uyu muhanzi uri mubakunzwe mu Rwanda atatinyuka kuvuga abahanzi bagenzi be nabi ko wenda haba hari uwiganye ijwi rya Bruce Melodie akavuga ayo magambo atarashimwe na benshi.

    Muri ubwi butumwa bw'amajwi yumvikanagako Bruce Melodie yarimo aganira nundi muntu basanzwe baziranye witwa Emmy, Bruce yavugaga ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n'abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.

    Ayo majwi atangira Bruce Melodie agira Ati 'Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

    Ati 'Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.'

    Nyuma y'uko aya majwi yumviswe n'abantu benshi bamwe mu bahanzi bakora umuziki nyarwanda bumvikanye mu biganiro bitandukanye bavuga ko Bruce Melodie yaba arimo kwishongora ku bahanzi bagenzi be bamwe banamutanze gukora uyu muziki.

    Mu banenze Bruce Melodie harimo umuhanzi Tom Close, Sparks wamenyekanye mu itsinda rya Family Squad, Bad Rama uzwi nka nyiri The Mane ireberera inyungu abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Marina na Queen Cha ndetse n'abandi bantu bazwi mu muziki nyarwanda.

    Nyuma y'ibi byose, umuhanzi Bruce Melodie aherutse kugirana ikiganiro na ISIMBI TV, aha akaba ariho yashimangiriye ko amajwi ari aye koko ariko ko ntamuntu n'umwe yigeze yibasira kuko nta mazina y'umuhanzi uwariwe wese yavuze.

    Bruce Melodie ati 'Ririya jwi rero ni iryanjye, ririya jwi kuba iryanjye ni iryanjye, ririya jwi rero naryoherereje Emmy mu mwaka wa 2017 cyangwa 2018, kandi koko ibintu narindimo mvuga byaribyo.'

    'Hari igihe cyageze Ben na Meddy bashyiramo gap, ariko kuki abantu bahise batekereza ko navuze Ben na Meddy ?, nibyo koko ntabwo bakoraga ibintu byinshi'.

    'Mu byukuri amajwi ni ayanjye, njyewe na Emmy twaravuganye, amampa voicenote nanjye muha iyindi bikomeza uko, barangije bafata agace gato mu magambo menshi twari twavuganye, umuntu arangije arabifata ngo uyu ni Bruce Melodie yavugaga The Ben na Meddy, noneho ngiye kubona mbona hari n'abantu babigize ibyabo, The Ben na Meddy abo mwigeze mwumva mbavuga?'.

    Muri icyo kiganiro na Isimbi TV, Bruce Melodie yashoje avuga ko nta muntu n'umwe yigeze atunga urutoki muri ayo majwi yagiye hanze mu buryo butateguwe, avuga kandi ko yatunguwe no kuba nta muntu ni umwe wafashe umwanya ngo yumve neza niba koko hari umuntu yavuzemo.

    Kugeza ubu Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze guhirwa nawo ndetse ibi bikagaragarira mu buryo bihangano ashyira hanze abantu babyakira, aha twavuga nko mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi harimo iheruka yise Bado ndetse n'izabanje zirimo Saa moya, Ikinyafu yafatanyije na Ken Sol, Abu Dhabi ndetse n'izindi zagiye zigaragara ko zakunzwe cyane.

    The post Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-bruce-melodie-yagize-icyo-avuga-ku-majwi-ye-yasohotse-avuga-ko-yaba-yarihenuye-ku-bahanzi-bagenzi-be-barimo-the-ben-na-meddy-ngo-baba-bariswe-abanebwe/

  • Wa mupasteri wa mbere wirata mu Rwanda bikamubera yujuje etaje ihenze i Kigali|Arashaka kuba umukire wa mbere muri Afurika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mupasteri umaze kumamara mu Rwanda aho yivugira ko agomba kwirata kuko nta kintu na kimwe abuze,yatangaje ko amaze kubaka Etaje nziza I Kigali ndetse ko intego ye ari ukuba umukire wa mbere muri Afurika.

    Bishop Joseph aganira na Chita Magic TV yavuze ko ibyo Imana ikomeje kumukorera yari yabisabye kera.

    Yagize ati:'nasabye kuzatura I Kigali ndi uwambere mu muryango, byarabaye.Nasabye kuzagura imodoka ndi uwa mbere mu muryango wacu biraba,nasabye kugendera mu ndege ndi uwa mbere muryango nabyo biraba.Nsaba kubaka etaje nayo maze kuyuzuza I Kigali.Nta kintu Imana itampaye.'

    Yanavuze ko ashaka kuba umukire wa mbere muri Afurika. Anavuga ko utabwiriza ubutumwa bwiza ubayeho nabi cyangwa ukennye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mupasteri-wa-mbere-wirata-mu-rwanda-bikamubera-yujuje-etaje-ihenze-i-kigaliarashaka-kuba-umukire-wa-mbere-muri-afurika/

  • Haruna yahishuye ko ari mu minsi ya nyuma ya ruhago, ikintu anyotewe cyane #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko nk’umuntu uzaba wahagaritse gukina ruhago mu minsi iri imbere, ikintu cyamushimisha ari ukubona Amavubi asubiye mu gikombe cy’Afurika.

    Amavubi ari mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 igikombe aherukamo muri 2004, asigaje imikino ibiri yo mu itsinda F agomba gutsinda yose kugira ngo abone itike.

    Uyu munsi u Rwanda rurakira Mozambique ku isaha ya saa 15:00′, Haruna Niyonzima akaba avuga ko nk’ikipe iri mu rugo bafite amahirwe yo kwitwara neza ku kigero cya 90%, kandi bakaba bagomba gutsinda kuko ari umukino w’ingenzi.

    Ati'Ubutumwa ni bwa bundi, ni ugushyira hamwe, tukareba ko twakura instinzi mu rugo, nkunda kubivuga burya iyo uri mu rugo uba ufite amahirwe 90% yo gutsinda gusa ikiba gisigaye ni ukubyishyiramo no kumva ko bishoboka, ariko nk’uko natangiye mbivuga iyo urebye abakinnyi ubona nta gihundutse ejo twatanga amanota 3 kuko ni umukino w’ingenzi, tuwutsinze byaduha imbaraga zo gutsinda umukino utaha.'

    Haruna Niyonzima kugeza ubu umaze gukinira Amavubi imikino 103 ari na we umaze gukina myinshi, avuga ko nta myaka myinshi asigaje mu kibuga bityo ko ikintu anyotowe cyane ari itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ati'Ikindi kuri njye mpora mbabwira kuri njye ni nk’impano turamutse tugize amahirwe tukajya mu gikombe cy’Afurika, mu rugendo rwanjye ni ibintu nifuza cyane, ni ibintu numva nyotewe cyane akaba ari yo mpamvu ngerageza kubatera imbaraga kugira ngo twese dushyire hamwe tube twaha abanyarwanda ibyishimo ndetse nanjye nk’umuntu uri mu gihe cyo kuba nareka umupira mu myaka iri imbere nkagira urwo rwibutso.'

    Yashimiye abanyarwanda uburyo bagaragaje ko bakunda ikipe y’igihugu na we akaba abizeza ko bazatanga imbaraga zabo zose bafite ndetse ko intsinzi iguma mu rwa Gasabo.

    Nyuma y’umukino w’uyu munsi, Amavubi azakina na Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021, ni mu mukino usoza itsinda F. Iri tsinda riyobowe na Cameroun n’amanota 10, Mozambique na Cape Verde zifite 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Ngo afite inyota yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika

    Ngo uyu munsi barakora ibishoboka byose amanota 3 asigare mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-yahishuye-ko-ari-mu-minsi-ya-nyuma-ya-ruhago-ikintu-anyotewe-cyane

  • Umukobwa yaciye ibintu kubera kujya mu mihango akava amaraso mu mazuru no mu maso #rwanda #RwOT

    Abaganga b'inzobere bavuze ko ikibazo cy'uyu mukobwa giterwa n'uburwayi budakunze kubaho bwitwa haemolacria butera kuva amaraso mu maso no mu mazuru.

    Ubu burwayi buterwa n'impamvu zitandukanye nko guhungabana,kwivumbagatanya ku mubiri n'ibindi bitandukanye.

    Iyo ibi byabaye ngo umuntu ashobora kurira amaraso cyangwa akarira amarira avanze n'amaraso.

    Uyu mugore siwe wenyine wavuzweho kurira amaraso kuko hari n'undi mugabo w'imyaka 52 mu Butaliyani nawe ngo wagaragaye ari kurira amaraso benshi barumirwa.

    Ikigo cyitwa British Medical Journal (BMJ) cyavuze ko uyu mukobwa w'Umwongereza yanavuye amaraso mu mazuru ubwo yari muri iyi mihango.

    Uyu mukobwa ngo yagiye kwa muganga inshuro 2 kwa muganga kubera iki kibazo kandi ngo hose yari mu mihango.

    Abahanga bavuze ko ibi bintu bishobora kuba byaratewe n'ibintu 2 birimo iyi haemolacria cyangwa ibyitwa ' vicarious menstruation'.

    vicarious menstruation ngo ishobora gutera kuva amaraso yaba mu matwi,amara mu mazuru mu ibere no ku ruhu.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yaciye-ibintu-kubera-kujya-mu-mihango-akava-amaraso-mu-mazuru-no-mu

  • Abantu 3 barimo umukobwa w'imyaka 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 79 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babaye 79 mu gihe abakize ari 96 batumye abamaze gukira bagera kuri 92%.

    Abakirwaye ni 1,370 barimo umwe urembye. Abakingiwe ni 5,179.Abamaze gukingirwa bose kuva 05/3/2021 ni 343,723.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID-19 ku ngeri zose z'abaturarwanda, inzego z'ubuzima ziributsa abamaze gukingirwa gukomeza kwitwararika kimwe n'abatarabona urukingo kuko bitabaye ibyo imibare y'abandura n'abahitanwa n'icyorezo yakongera kuzamuka.

    Ibi biravugwa mu gihe bimwe mu bihugu byo ku mugabane w'Iburayi byatangiye gusubira muri gahunda ya Guma mu rugo kubera ubwinshi bw'abandura, indembe kimwe n'abahitanwa n'iki cyorezo.

    Kuva ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID19 byatangira hirya no hino ku Isi, ibihugu byibumbiye mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi bimaze gukingira abakabaka 15% by'ababituye.

    Ku rundi ruhande ariko, ibihugu nka Pologne, Ukraine, Ubudage, Ubufaransa n'ibindi bikomeje gukaza ingamba zigamije kugabanya umuvuduko w'ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

    Nko mu Bufaransa, abatuye mu duce nka Ile de France, Hauts de France, Eure, Seine-Maritime, Alpes-Martines n'ahandi, kuva kuri uyu wa Gatanu basubijwe muri Guma mu rugo kubera ko inzego z'ubuzima zimaze kurengerwa n'umubare munini w'abarwayi, indembe ndetse n'abahitanwa n'iki cyorezo.

    Minisitiri w'intebe w'Ubufaransa Jean CASTEX, avuga ko guverinoma ye yakomeje kwirinda gushyiraho izi ngamba kandi ngo ari zo zari zikenewe.

    Yagize ati “Kuva mu kwezi kwa mbere twagerageje gufata ingamba zitandukanye n'izafashwe n'abaturanyi bacu b'Abanyaburayi. Bitandukanye n'uko byakozwe mu baturanyi bacu benshi, ntitwigeze dushyira igihugu cyose muri Guma mu rugo, yewe twagerageje kuyigizayo twanga kuyishyiraho mu mpera z'ukwa mbere kandi mu by'ukuri ni cyo cyemezo cyari gikwiye, ariko ubwo twari kuba dushyize igihugu muri Guma mu rugo y'amezi atari munsi ya 3.”

    Icyakora hari abaturage bibaza uburyo ibi birimo kuba kandi ibikorwa byo gukingira birimbanyije, cyane ko hari abibwira ko urukingo rwabaye igisubizo ku kibazo cyo kwandura no kwanduza iki cyorezo.

    Ati “Ubundi mbere waterwaga urukingo ukaba uzi ko utazongera kwandura bagukingiye iyo ndwara. Ariko ubu muri iki gihe cya none barakubwira ko nibagukingira uzakomeza kwitwararika kuko ari 90%. Ubwo rero hagati aho ni ukuvuga ngo ushobora kongera kwandura kandi warakingiwe. Icy'ingenzi iyo wikingije ubundi uba uzi ko indwara itakugeraho. Ni ukuvuga ngo niba ari urwa 2 bazatanga barutanga uwafashe urwa mbere n'urwa 2 ukagira icyizere cy'ubuzima.”

    Inzego z'ubuzima zo zisaba uwamaze gukingirwa gukomeza kwitwararika kimwe n'utarakingirwa, kuko urukingo rwa COVID19 rutabuza uwaruhawe kwandura cg kwanduza, nkuko umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima, RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA abisobanura.

    Intandaro yo gukaza ingamba zo guhangana n'iki cyorezo mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burayi, ni ubwoko bushya bwa koronavirusi yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy'Ubwongereza. Inzego z'ubuzima mu Rwanda zikaba zimaze iminsi ziyikoraho ubushakashatsi, amakuru agera kuri RBA akaba yemeza ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bizashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-barimo-umukobwa-w-imyaka-13-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-79

  • Miss windwanyi! Yabaye uwa kane mu Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Ingabire w'imyaka 25 y'amavuko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Izina rye ryinjiye mu muryango mugari w'abakobwa begukanye ikamba ry'igiciro kinini mu Rwanda.

    Muri Gicurasi 2019, ni bwo yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ‘Phyilosopy’ ndetse na ‘Psychology’.

    Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls' Academy (A'level).

    Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls' Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

    Mu Ugushyingo 2019, Ingabire Grace, yatangiye gukora ku mushinga yise 'Ikiringo' ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

    Yabwiye INYARWANDA ko yasoje amashuri abanza ari uwa kane mu batsinze neza ikizamini cya Leta mu Rwanda hose, kandi ko yagiye aza imbere n'ahandi yagiye yiga.

    Yavuze ko n'abavandimwe be bane bagiye bitwara neza mu bizamini. Avuga ko kuba uwa kane mu bizamini bya Leta byo mu Rwanda abicyesha gukunda amasomo.

    Ati 'Nta banga ririmo, ni ugukunda kumenya…Ni ukugira amatsiko, gushaka kumenya Isi utuyemo, kwimenya no gushaka kumenya ibintu mu bihe bitandukanye. Ukuntu ibintu bikora nyine ukagira amatsiko yo kumenya. Ndatekereza ari ibyo ng'ibyo.'

    Uyu mukobwa avuga ko iyo umuntu afite impano yo kumenya binamufasha gutera intambwe ikomeye mu buzima.

    Uyu mukobwa ari muri batatu bahatanye mu gace ko kwerekana impano yahuriyemo na Umutoniwase Sandrine na Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere. Igihembo cyegukanwe na Umutoniwase Sandrine.

    Ingabire yerekanye impano mu kubyina imbyino ya Contemporary ndetse biri mu byize muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umukobwa w'umunyamashuri wagiye yimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye birimo Minisitiri, Banki n'ibindi bigo bikomeye mu Rwanda.

    Ingabire avuga ko yegukana ikamba rya Misss Rwanda umutima we warunezerewe, kandi ko yahise yumva ko inshingano ziyongereye.

    Uyu mukobwa asobanura ko kuva mu mpera z'umwaka ushize ari bwo yiyumvisemo kwitabira Miss Rwanda, atangira gukangurira bagenzi be kwitabira iri rushanwa 'kubera ko nabonaga ko nkuze'.

    Avuga ko Miss Rwanda yayibonaga nk'urubuga rudasanzwe rufasha umwana w'umukobwa kugaragaza impano ze. Ndetse ngo yajyaga abwira murumuna kwitabira iri rushanwa ariko nawe akamubwira ko yujuje ibisabwa.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Miss Ingabire Grace yavuze ko yakuze ari umwana ufite inyota yo kuvumbura Isi yifashishije imikino itandukanye.

    Yavuze ko yakuze akunda gukina n'abandi bana, agakunda amasomo yo ku ishuri, kwitabira imikino itandukanye yo ku ishuri by'umwihariko iyo kubyina, koga, gutwara igare n'ibindi bintu 'bituma menya Isi.'

    Miss Ingabire Grace yagaragiwe n’ibisonga bibiri Akaliza Amanda na Umutesi Witness

    Uyu mukobwa yavuze ko kuva akiri muto yakuze ashaka kuba umubyinnyi w'umwuga. Ariko kandi ngo yashakaga no kwiga ibijyanye n'ikirere azitirwa n'uko nta mashuri yari ahari abyigisha mu Rwanda, bituma atabitekerezaho cyane.

    Miss Ingabire avuga ko ageze muri Kaminuza yize ho gato ibijyanye n'ikirere, ariko ashyira imbere kwiga kubyina by'umwuga.

    Ati 'Bari babiziko nkunda kubyina (Umuryango we). Banabizi ko nshaka no kuzabyiga mu by'ukiri nashatse no kubyiga mu mashuri abanza ariko barambwira nta mashuri ahari abyigisha.'

    Akomeza ati 'Ariko bari babizi. Noneho ngeze muri Kaminuza babimfashamo cyane. Bamfasha kubona amahirwe atandukanye nk'aho nakwigira kubyina, aho nabikora, aho nabyigisha.'

    Uyu mukobwa avuga ko atazi inkomoko yo kuba yarakuze akunda kubyina, ndetse ko abo biganye mu mashuri yisumbuye batunguwe bamubonye ageze muri Kaminuza akaba ari byo yiga.

    Asobanura ko kubyina hahishemo byinshi abantu batazi, ari nayo mpamvu abishyira imbere.

    Yavuze ko kugira amahirwe yo kwiga kubyina ari byo byanatumye muri Miss Rwanda agaragaza umushinga wo ujyanye no gushyiraho amahuriro ahuza abagore n'abakobwa mu bijyanye no kubyina.

    Ni umushinga avuga ko azakomeza gukoraho na nyuma y'uko azaba atanze ikamba.

    Miss Ingabire anavuga ko kubyina ari byo byatumye ashaka no kwiga umukino njya rugamba wa Taekwondo. Yavuze ko uyu mukino yatangiye kuwiga kuva mu mwaka ushize kandi ko ageze ku ntera ishimishije.

    Nyuma yo gutorwa kwe, hasohotse amashusho amugaragaza atera umugeri uremereye kandi ugororotse, byerekana ko ari ibintu azi adashakisha.

    Ati 'Biriya ntabwo nzi niba ari impano ariko ni ukubikunda. Kwakundi navuze, ni ugusha kumenya Isi, uko umubiri wanjye ukora, gushaka guhora niyungura ubumenyi nkafata amasomo atandukanye ku bintu bitandukanye. Ni uko rero natangiye no kwiga ariya masomo (Taekwondo).'

    Uyu mukobwa yavuze ko bitewe n'ibihe bya Guma mu Rugo atahise akomezeraho amasomo ya Taekwondo, ariko ko ibihe nibisubira mu buryo azakomerezaho.

    Bimwe mu bintu by'ingenzi Ingabire Grace yumva yatangaho umusanzu we mu gukorera igihugu cye no kugiteza imbere, ni uguteza imbere uburezi n'ubumenyi bidaheza hashyirwa ho uburyo bunyuranye bw'imyigishirize no gutinyura abanyeshuri kwigirira icyizere bamenya neza impano zabo kandi imbaraga zigashyirwa mug uteza imbere inyigisho zitanga ubumenyi ngiro.

    Avuga ko ibyo byazafasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye gutanga umusaruro mwiza harimo no kuba bagira ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

    Imodoka yahembwe imaze kugenda 95 Km. Avuga ko akimara kuyegukana, bucyeye bwaho yayitwaye mu mihanda ya Kacyiru mu Mujyi wa KigaliMiss Ingabire Grace agiye kumara umwaka ari Nyampinga w'u Rwanda akora ku mishinga itandukanye

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE GRACE MISS RWANDA 2021

    “>

    AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS&PATRICK PROMOTER

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104206/miss-windwanyi-yabaye-uwa-kane-mu-rwanda-mu-kizamini-arikwiga-taekwondo-ibidasanzwe-kuri-m-104206.html

  • Shaddyboo yavuze ku byo yakoranye na Bruce Melodie mu gitanda| Yifuje Davido na The Ben arababona| Ikiniga cyamufashe araturika ararira (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yahishuye byinshi bitari bizwi kuri we. Uyu munyarwandakazi ukurikiranwa n'abantu basaga ibihumbi 836 ku rubuga rwa instagram yavuze ko kuva kera yifuzaga guhura n'abahanzi Davido, Diamond ndetse na The Ben. Uyu mubyeyi w'abana babiri yavuze ndetse no kubyi yakoranye na Bruce Melodie ndetse anavuga ku mubano we na Meddy Saleh. Ibi Shaddyboo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show aho yavuze ko yishimira cyane kuba yarahuye na Davido ndetse na The Ben gusa yavuze ko ategereje guhura na Meddy ndetse akaba anifuza ko uyu muhanzi yazamutumira mu bukwe bwe. Shaddyboo yavuze ko abandi bahanzi yifuza guhura nabo azabatangaza namara guhura nabo. Muri iki kiganiro, Shaddyboo, wabyaye abana babiri b'abakobwa, yavuze ko nubwo kubyara biryana ariko yifuza kubyara abandi bana 2 akagira  abana 4. Uyu mubyeyi kandi yanahishuye ko iyo aramuka agumanye na Meddy Saleh (babyaranye abana babiri) kuri ubu baba barabyaye abandi bana. Yagize ati ” lyo nza kugumana na Meddy Saleh mba narabyaye ikipe y'umupira w'amaguru. Shaddyboo kandi yavuze ku mafoto ye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yagize ati ” Njyewe na Bruce Melodie twari turimo gukora puburisite turi mugitanda “. Muri iki kiganiro kandi Shaddyboo yahishuye ko Meddy Saleh ariwe wamwinjije mu mwuha wo gukina mu mashusho y'abahanzi. Yagize ati ” Meddy Saleh niwe wanyinjije mubya video kuko nahereye muri Buhoro Buhoro.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yavuze-ku-byo-yakoranye-na-bruce-melodie-mu-gitanda-yifuje-davido-na-the-ben-arababona-ikiniga-cyamufashe-araturika-ararira-video/

  • Ingabire Grace yatangiye gutwara imodoka ya miliyoni 38 yahawe| Yahamije ko Bruce Melodie ariwe muhanzi wa mbere w'umuhanga mu Rwanda| Aramukunda cyane – YEGOB #rwanda #RwOT


    Ingabire Grace watorewe kuba Nyampinga w'U Rwanda wa 2021 (Miss Rwanda 2021) yahamije ko akunda Umuhanzi Bruce Melodie ndetse avuga ko ari umuhanga. Ni mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda Tv aho uyu mukobwa waje mu modoka ya Hyundai Creta ifite agaciro ka miliyoni 38 yahawe yavuze ko yayitwayeho aho yatembereye mu duce twa Kacyiru ndetse na Kicukiro. Abajijwe umuhanzi yaba akunda kurusha abandi mu Rwanda maze akavuga ko akunda Bruce Melodie kuko ari umuhanga.
    Yagize ati ” Mu Rwanda nkunda indirimbo za Bruce Melodie mba numva afite ubuhanga. azi guhanga cyane. Nkunda cyane indirimbo yitwa Ntakibazo na kimwe nshaka kwiteza”. Indirimbo ze ndazikunda bibaye mu gihe hamaze igihe hari inkundura hagati y'umuhanzi Bruce Melodie n'abahanzi The Ben na Meddy nyuma yuko abantu batandukanye batangiye kubagereranya bashakamo uwaba ari umuhanga hagati y'aba bombi.

    Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021/ Nyampinga w'U Rwanda wa 2021)

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ingabire-grace-yatangiye-gutwara-imodoka-ya-miliyoni-38-yahawe-yahamije-ko-bruce-melodie-ariwe-muhanzi-wa-mbere-wumuhanga-mu-rwanda-aramukunda-cyane/

  • Bwa mbere Clarisse Karasira avuze aho yahuriye n'umukunzi we|Ikintu gikomeye yamukoreye atazigera yibagirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasobanuye uburyo yahuyemo n'umukunzi we, bitegura kurushinga avuga ko atazibagirwa impano y'imodoka yamuhaye.

    Clarisse n'umukunzi we baherutse gusezerana mu mategeko.

    Mu kiganiro Clarisse yagiranye na Igihe yavuze ku rukundo rwe na Ifashabayo Sylvain baherutse no gusezerana imbere y'amategeko kubana akaramata.

    Uyu muhanzikazi yishimira kuba we n'umukunzi we barahisemo kugira urukundo rwabo ibanga rikomeye bikaguma hagati yabo n'imiryango yabo.

    Ati 'Ni icyemezo twatangiranye kuko umutware wanjye ntabwo akunda itangazamakuru rwose.'

    Uyu muhanzikazi yahishuye ko bwa mbere bahura, bahuriye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Rugamba Cyprien.

    Ati 'Abantu baribeshya, buriya twamenyaniye mu gitaramo cyo kwibuka Rugamba. Kuko rero ari we wazanye ibitaramo byo kwibuka Kamaliza, twabigize nk'ikiraro cyaduhuje.'

    Mu rukundo rwa Clarisse Karasira avuga ko atazigera yibagirwa impano y'imodoka umukunzi we yamuhaye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-clarisse-karasira-avuze-aho-yahuriye-numukunzi-weikintu-gikomeye-yamukoreye-atazigera-yibagirwa/