Blog

  • LIVE : Mu rubanza rwa Rusesabagina haje abatangabuhamya bazi amavu n’amavuko ya MRCD-FLN #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure imikorere y’ibyaha birega abashinjwa, bwabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ingingo zigarukwaho mu kirego cyabwo, nk’igisobanuro cy’umutwe w’Iterabwoba, amateka ya FDLR, ndetse n’ibindi biganisha ku mutwe wa FLN ushinjwa gukora biriya bikorwa bishinjwa abaregwa.

    Ubushinjacyaha bwahereye ku gisobanuro cy’iterabwoba, yavuze ko ubundi iki gikorwa ari ubwicanyi bukorerwa abantu hagambiriwe kuzamura umwuka mubi ugamije kubangamira Leta.

    Umushinjacyaha yavuze ko amategeko y’u Rwanda asobanura iterabwoba nk’igikangisho gishyirwa kuri Leta kugira ngo ihindure imikorere, rikaba ribamo ibikorwa binyuranye nko gufata bugwate abantu cyangwa kubica.

    Yavuze ko ubu bwicanyi bukorwa nta sano rigenderewe ku bo bukorewe bugakorerwa abasivili hagambiriwe impamvu za politiki.

    Ubushinjacyaha bwifashishije ibitabo by’abahanga nk’ikitwa Terrorism : What Everyone Needs to Know, gisobanura uko Iterabwoba riba riteye ariko ko rigenda rihindura isura bitewe n’uko ibihe bigenda bishyira ibindi.

    Umushinjacyaha ati 'Ni igikorwa gikozwe mu buryo budatoranyije, kikazamura wa mwuka w’ubwoba kuko kiba gishobora kumugiraho ingaruka aho ari hose.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi bikorwa bishobora gukorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa mu matsinda, ibi byinjira neza muri iyi dosiye kuko abayikurikiranyweho bahuriye mu mitwe y’iterabwoba.'

    Ubushinjacyaha kandi buvuga ko imiryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye ndetse n’indi ijya itanga urutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ndetse ko inkiko zo mu Rwanda zashyize umutwe wa FDLR ku rutonde rw’iy’iterabwoba.

    Uyu mutwe wa FDLR washyizwe mu mitwe y’iterabwoba, wahozemo na bamwe mu baregwa muri uru rubanza baje kuyivamo bakajya muri FDLR-FOCA nyuma bakaza kujya muri FLN.

    Bwanasobanuye uko FLN yabayeho, ubwo bamwe mu bari abarwanyi ndetse ari n’abayobozi muri FDLR bayivuyemo bakajya mu yindi mitwe.

    Bwavuze ko muri 2009 Paul Rusesabagina yashatse gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure hanyuma muri22 Nzeri 2009, u Burundi bukaza gufata abasirikare bakuru ba FDLR arimo Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye bariho bashaka gushinga uwo mutwe.

    Hari ibaruwa kandi yandikiwe Rusesabagina igaragaza ko yari afitanye imikoranire n’abo bantu, hakaba n’inyandiko zigaragaza ko habayeho kohererezanya amafaranga kuri Western Union.

    Lt. Noël Habiyaremye yabwiye Ubushinjacyaha ko uwitwa Minani Innocent yamuhuje na Paul Rusesabagina bakemeza ko bagomba gushing umutwe w’ingabo w’uriya mutwe wa Politiki.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye America gukora iperereza niba koko Rusesabagina ari we wohereje ayo mafaranga ndetse iki gihugu cyaje kwemeza ko ari we.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abatangabuhamya babiri bafite amakuru arambuye kuri iyi ngingo ijyanye n’ishingwa ry’umutwe wa FLN, busaba ko Urukiko rwakwemera bakumvwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/LIVE-Mu-rubanza-rwa-Rusesabagina-haje-abatangabuhamya-bazi-amavu-n-amavuko-ya-MRCD-FLN

  • Biteye ubwoba:Uyu mukobwa yagiye mu mihango atangira kuva amaraso mu maso no mu mazuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 25 yatangaje abatari bake ubwo yashyaga mu kwezi kw'abagore(imihango)atangira kuva amaraso mu maso no mu mazuru.

    Ibi byumvikana nk'ibidasanzwe ariko ngo ni uburwayi nk'uko ikinyamakuru india.com cyabyanditse.Abaganga b'inzobere bavuze ko ikibazo cy'uyu mukobwa giterwa n'uburwayi budakunze kubaho bwitwa haemolacria butera kuva amaraso mu maso no mu mazuru.

    Ubu burwayi buterwa n'impamvu zitandukanye nko guhungabana,kwivumbagatanya ku mubiri n'ibindi bitandukanye.Iyo ibi byabaye ngo umuntu ashobora kurira amaraso cyangwa akarira amarira avanze n'amaraso.

    Ikigo cyitwa British Medical Journal (BMJ) cyavuze ko uyu mukobwa w'Umwongereza yanavuye amaraso mu mazuru ubwo yari muri iyi mihango. Uyu mukobwa ngo yagiye kwa muganga inshuro 2 kwa muganga kubera iki kibazo kandi ngo hose yari mu mihango.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwobauyu-mukobwa-yagiye-mu-mihango-atangira-kuva-amaraso-mu-maso-no-mu-mazuru/

  • Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda wa Kagugu-Gacuriro ko ugiye kongerwa –

    Ni ikibazo cyatanzwe n’umwe mu bakoresha uwo muhanda yifashishije urubuga rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe, aho yabajije niba hari ikiri gutegurirwa umuhanda wa Kagugu-Gacuriro unyuze i Nyarutarama, kubera umubyigano w’ibinyabiziga biwukoresha.

    Nyuma y’iminota 20 gusa agaragaje icyo kibazo, Amb. Claver Gatete yahise amusubiza, amubwira ko ikibazo cy’uwo muhanda kizwi ndetse ko igishushanyo mbonera cy’uko uzagurwa giteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2021.

    Yagize ati “Ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka (zikoresha uwo muhanda) turakizi. Igishushanyo mbonera cyo kwagura uwo muhanda, Umujyi wa Kigali urenda kukirangiza ndetse hazahita hakurikiraho imirimo yo kuwagura. Duteganya ko tuzakirangiza muri Gicurasi 2021.”

    Umujyi wa Kigali umaze igihe mu bikorwa byo kwagura imihanda inyuranye, aho hari iyarangiye ndetse n’indi ikiri kubakwa mu kugabanya umubyigano w’imodoka mu muhanda.

    Muri yo hari nk’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo – Sports View Hotel – Airtel wamaze kuzura, naho umuhanda umanuka kuri Contrôle Technique werekeza Nyabisindu ugakomeza i Nyarutarama ugasa n’aho ugana kuri Green Hills, ukambuka Kibagabaga, nawo ugeze kure wubakwa.

    Hari n’umuhanda uhuza Rwandex na Unilak, ugakomereza ku masangano y’imihanda ya Sonatubes wamaze kuzura, hakaba n’undi uva Rwandex – mu Myembe – Kigali Convention Centre. Muri iyo mihanda kandi harimo uhuza Mulindi – Rusororo, wenda kuzura.

    Uretse imihanda yongerwa hari kubakwa n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu harimo kongera amazi akoreshwa n’abaturage ndetse n’amashanyarazi.

    Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda Kagugu-Gacuriro ko gahunda zo kuwagura zigeze kure zitegurwa

  • Nkubiri Alfred ushinjwa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano yitabye Urukiko –

    Uyu mucuruzi ufungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge yitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Nkubiri aburana ari i Mageragere [hifashishijwe video conference] mu gihe Ubushinjacyaha, Abunganira Nkubiri, Abacamanza ndetse na bamwe mu bo mu muryango we baba bicaye mu cyumba cy’iburanisha kiri i Rusororo.

    Mu Iburanisha mu mizi ryatangiye uyu munsi, hagarutswe ku cyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha aho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Nkubiri yakoze icyo cyaha binyuze mu baturage yagiye ashyira ku rutonde rw’abahawe ifumbire kandi ntayo bahawe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abaturage bagiye bashyirwa ku rutonde nk’abahawe inyongeramusaruro nyuma bikaza kugaragara ko ntayo bahawe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari na lisiti Nkubiri yatanze muri MINAGRI agaragaza ko hari n’abaturage bamurimo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa.

    Aba baturage babwiye ubugenzacyaha mu ibazwa ko kuba baragaragaye kuri urwo rutonde nk’abahawe ifumbire, ko uwo mukono ugaragara ku mazina yabo ari umuhimbano wahimbwe na Nkubiri Alfred.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiye ku bimenyetso by’abantu bagaragaje ko batigeze bahabwa ifumbire nyamara Nkubiri yarakoze urutonde bagaragaraho nk’abahawe iyo fumbire ndetse n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abamubereyemo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa, busanga Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Umucamanza yahaye umwanya Nkubiri ngo yiregure kuri iki cyaha cyo guhimbira abantu imikono avuga ko atari byo kuko Ubushinjacyaha bwirengagije ukuri.

    Yavuze ko hari inyandiko nyinshi yagiye yandikirwa n’abayobozi b’uturere ndetse n’inama zitandukanye bagiye bakorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi zemeje ko abo baturage bahawe ifumbire.

    Nkubiri yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kureba imikono y’abo bantu bavuga ko batigeze bahabwa ifumbire bityo bukareka kwirengagiza ukuri.

    Abunganira Nkubiri bagaragarije Urukiko ko ifumbire umukiliya wabo yahaga abaturage babanje kugaragaza ko bari ku rutonde rwakozwe n’inzego z’ibanze kuva ku tugari kugeza ku Karere noneho akarere kagashyikiriza Minagri urwo rutonde.

    Bagaragaje ko urutonde rutakorwaga na Kompanyi ya ENAS (ihagarariwe na Nkubiri), ahubwo rwabaga rwakozwe na Minagri. Ibi ngo byashingirwaga ku masezerano impande zombi zagiranye.

    Ikindi kandi ngo ni uko kugira ngo umuturage ahabwe ifumbire yagombaga kuba yahawe nkunganire na leta ku buryo bitari gushoboka ko Nkubiri cyangwa se iyo ENAS bikorera urutonde kandi barabanzaga gutegereza urutonde rwatanzwe na leta.

    Basabye Urukiko ko rwategeka ko iyo mikono y’abavuga ko basinyiwe na Nkubiri, yajya gusuzumwa hifashishijwe Laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga kugira ngo igaragaze koko ko iyo mikono ari imihimbano.

    Me Uwizeyimana Jean Baptiste uri mu banyamategeko bane bunganira Nkubiri yavuze ko umukiliya wabo uretse kumenya ingano y’ifumbire izajyanwa mu Karere runaka ariko urutonde rwabaga rwakozwe na Minagri ku bufatanye n’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu.

    Inkuru irambuye ni mu kanya ….


  • Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (FIFA) ryamenyesheje ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cya Kenya ko ikipe ya AFC Leopards ko itemerewe kugura abakinnyi bashya mu myaka ibiri iri imbere bitewe nuko iyi kipe yananiwe kwishyura umukinnyi w'umunyarwanda Habamahoro Vincent .

    Ubwo hari muri Nyakanga 2019 nibwo Habamahoro Vincent ukina mu kibuga hagati yasinyiye AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya nyuma yaho yari avuye mu ikipe ya Kiyovu SC ariko baza aza gutandukana n'iyi kipe mu Kuboza 2019, ni nyuma yaho yari amaze amezi atanu adahembwa abona kugaruka muri Kiyovu SC muri Mutarama 2020.

    Nyuma uyu mukinnyi yahise arega iyi kipe muri FIFA, mu ntangiriro za Gashyantare 2021 FIFA ikaba yafashe umwanzuro ko ikipe ya AFC Leopards igomba kumwishyura miliyoni 1.8 y'amashilingi ya Kenya ni ukuvuga agera kuri miliyoni 15 800 000 y'amafaranga y'u Rwanda, ayo mafaranga akaba yari agizwe n'imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi ndetse n'impozamarira.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021 nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi ryahise ryandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya Kenya ko ikipe ya AFC Leopards kubera kutishyura uyu mukinnyi ihanishijwe kumara imyaka ibiri y'imikino itagura abakinnyi bashya ndetse Habamahoro Vincent nawe akaba agomba kwishyurwa.

    The post Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-afc-leopards-yo-muri-kenya-yahanishijwe-kutagura-abakinnyi-mu-myaka-ibiri-kubera-kutishyura-habamahoro-vincent-ukinira-kiyovu-sc/

  • Nyuma ya CHAN ubu na bwo Abanyarwanda babahanze amaso- Min. Mimosa abwira Amavubi #rwanda #RwOT

    Minisitiri Mimosa yasuye aba basore bitegura umukino uza kubahuza n’Ikipe y’Igihugu ya Mozambique mu masaha macye ari imbere.

    Minisitiri Aurore Mimosa wakunze kuganira n’Ikipe y’Igihugu yitabiriye igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, uyu munsi na bwo yabasuye yongera kubabwira ko Igihugu cyabo kibitezeho instinzi.

    Yababwiye ko uko bitwaye muri CHAN bagarukiye muri 1/4 bigashimisha Abanyarwanda, n’ubu bakwiye kongera kubaha ibyishimo kuko babahanze amaso.

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagize ati 'Ishyaka n’Ubutwari bibaranga bibageze ku ntsinzi itazibagirana, mwandike amateka uyu munsi.'

    Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent na we yizeje Abanyarwanda intsinzi kuko abakinnyi bamaranye iminsi mu mwiherero bose bafite intego yo kwitwara neza muri uyu mukino.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Nyuma-ya-CHAN-ubu-na-bwo-Abanyarwanda-babahanze-amaso-Min-Mimosa-abwira-Amavubi

  • Amakuru mashya: Kwizera Olivier wari umaze iminsi yitwara neza ntakina umukino uhuza Amavubi na Mozambique #rwanda #RwOT

      Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo harabera umukino w'ishiraniro,uhuza Amavubi na Mozambique ,aho umunyezamu Kwizera Olivier ataza kugaragara muri uyu mukino kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' yamenyesheje Ferwafa ko umunyezamu w'Amavubi Kwizera Olivier atemerewe gukina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kuri uyu wa Gatatu.

    Ni amakuru asa nk'atunguranye kuko uyu munyezamu ni we wahabwaga amahirwe yo kuba yabanza mu izamu nk'uko ari we umaze iminsi ari umunyezamu wa mbere.

    Si ubwa mbere amakuru yo kudakina kw'abakinnyi b'Amavubi amenyekanye ku munota wa nyuma, kuko no muri CHAN iheruka rutahizamu Sugira Ernest atakinnye umukino wa mbere wahuje Amavubi na Uganda kubera amakarita yari yarabonye mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.

    Kugeza ubu nyuma yo kubura umunyezamu Kwizera Olivier, amahirwe menshi arahabwa Mvuyekure Emery usanzwe afatira ikipe ya Tusker yo muri Kenya, ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona by'agateganyo.

    Amavubi araza gukina badafite abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjiri wanduye icyorezo cya COVID-19, hakiyongeraho myugariro Bayisenge Emery wagize ikibazo cy'imvune, Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul nabo ntabwo bitabiriye ubutumire kubera ko amakipe bakinira yabimanye bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Dore abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhande rw' Amavubi harimo: Mvuyekure Emery , Ombolenga Fitina , Imanishimwe Emmanuel , Mutsinzi Ange Jimmy ,Nirisarike Salomon , Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier Sefu , Haruna Niyonzima © , Byiringiro Lague , Meddie Kagere , Nshuti Dominique Savio

    Ibihugu byombi byiteguye uyu mukino ku rwego rwo hejuru, aho Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri gusa, mu gihe Mozambique iri ku mwanya wa gatatu n'amanota ane, ikaba iyanganya na Cape Verde.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/24/amakuru-mashya-kwizera-olivier-wari-umaze-iminsi-yitwara-neza-ntakina-umukino-uhuza-amavubi-na-mozambique/

  • Rusesabagina uherutse kwikura mu Rubanza uyu munsi ntiyaje kuburana #rwanda #RwOT

    Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza Rusesabagina adahari

    Urukiko rujya gutangira iburanisha ry’uyu munsi, rwabanje kuvuga ko hari inyandiko ya Gereza Rusesabagina afungiyemo, ivuga ko yanze kwitabira iburanisha.

    Ni inyandiko yasomewe mu rukiko, ivuga ko Rusesabagina yanze kwitabira iburanisha ry’uyu munsi kubera impamvu ze bwite.

    Ngo yanavuze ko atazongera kwitabira ndetse ko 'n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.'

    Kuba Rusesabagina atitabye urukiko, byazamuye impaka kuko Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko urubanza rugomba gukomeza nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ingero z’abaregwa bagiye bikura mu manza babaga baregwamo ariko inkiko zigafata ibyemezo ko urubanza rukomeza.

    Muri bo harimo Dr Léon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu inshuro ebyiri ; mu rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ndetse n’Urukiko rw’Ubujurire rwari rwarakiriye ubujurire bwe bw’iki gihano cyo gufungwa burundu.

    Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati 'Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.'

    Bamwe mu banyamategeko bunganira abaregwa na bo bagaragaje ko kuba umwe mu baregwa muri uru rubanza yararwikuyemo, bitatuma urubanza ruhagarara kuko bisanzwe biteganywa n’amategeko ndetse kuba uregwa yakwikura mu rubanza na byo ari uburenganzira bwe.

    Urukiko rwafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo rufate umwanzuro kuri izi mpaka, rwanzuye ko urubanza rukomeza kuko mu gihe uregwa atitabye kandi nta mpamvu zifatika, ntacyabuza ubutabera gutangwa ndetse ko Rusesabagina ari we witangarije ko yikuye mu rubanza.

    Urukiko na rwo rwagarutse ku bandi bantu baregwaga bakikura mu rubanza ariko imanza zabo zigakomeza barimo Ingabire Victoire ubu warekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika ndetse na Munyagishari Bernard uregwa ibyaha bya Jenoside.

    Urukiko ruvuga ko Rusesabagina azajya amenyeshwa amatariki y’urubanza ndetse ko igihe cyose yazashakira kuza kuburana mu gihe ruzaba rutararangira, yazaza.

    Ni gute Rusesabagina yikuye mu rubanza ?

    Mu iburanisha riheruka, Paul Rusesabagina yabwiye Urukiko ko yikuye mu rubanza nyuma yo kwimwa igihe cy’amezi atandatu we n’umwunganira mu mategeko bari basabye yo kwitegura kugira ngo babe babasha kuburana.

    Ubwo Urukiko rwumvaga impaka ku kuri kiriya cyifuzo cya Rusesabagina n’umwanganira ubwo bavugaga ko bakeneye amezi atandatu kugira ngo nibura babe baza imbere y’urukiko kuburana.

    Urukiko rukimara gusuzuma iki cyifuza cyavuzweho na bamwe mu baburanyi barimo n’abaregwa bavugaga ko Rusesabagina agamije gutinza nkana urubanza, rwafashe icyemezo cyo gukomeza urubanza humvwa abandi baregwa hamwe kugira ngo na we abe yitegura kuzaburana.

    Muri iri buranisha ryabaye ku wa 12 Werurwe 2021, Rusesabagina yahise yaka ijambo, abwira urukiko ko yikuye mu rubanza kuko kiriya cyemezo kibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.

    Icyo gihe yahise agira ati 'Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza, urubanza rwanjye ndaruhagaritse.'

    Me Jean Felix Rudakemwa wari uri kunganira Rusesabagina na we yahise avuga ko ntacyo yarenza ku mwanzuro w’umukiliya we kuko we agendera ku byifuzo bye.

    Me Rudakemwa yahise anasaba ko Urukiko ruramutse rumwemereye yakwigendera.

    IBYABA BIREGWA RUSESABAGINA :
    1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
    2. Gutera inkunga iterabwoba,
    3. Iterabwoba ku nyungu za politiki,
    4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,
    5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,
    6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba,
    7. Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
    8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,
    9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
    10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro,
    11. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
    12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
    13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rusesabagina-uherutse-kwikura-mu-Rubanza-uyu-munsi-ntiyaje-kuburana

  • Rwamagana: Dasso ukekwaho gukubita umuturage akamuvuna igufa yakatiwe gufungwa iminsi 30 –

    Tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ni bwo Ntaganda Jean de Dieu yafashwe n’imodoka irimo abapolisi na Dasso ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nzihimana yasobanuye ko bamufatiye imbere y’urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura birangira bamusabye kwinjira mu modoka ya Polisi ngo bamujyane. Yasobanuye ko yateye urutambwe bakagira ngo agiye kwiruka maze Dasso wari uyirimo amukubita ikintu kimeze nk’icyuma kigashwanyaguza igufa ry’ukuguru.

    Bamushyize mu modoka bamujyana aharazwa abaturage barenze ku mabwiriza bucya ajya mu bitaro. Muganga yemeje ko igufa rye ryacitsemo kabiri bamushyiraho sima izamara amezi atandatu, yahise atanga ikirego arega uyu Dasso wari wamuvunnye ukuguru.

    Hakozwe iperereza birangira Nzihimana Méthode atawe muri yombi ndetse anakorerwa dosiye ashyikirizwa Urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yaje kuyijuririra avuga ko urukiko rutigeze ruregerwa ifungwa ry’agateganyo ahubwo rwaregewe urubanza mu mizi.

    Nzihimana ushinjwa gukubita Ntaganzwa yanajuriye avuga ko uyu mugabo yajyanwe kuri Polisi ari muzima akavuga ko icyaba cyaratumye avunika igufa cyabazwa Polisi, yanavuze ko abatangabuhamya bashingiweho batari bahari ubwo uyu Ntaganzwa yafatwaga yarenze ku mabwiriza.

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma ruherereye i Ngoma ruburanisha imanza ku ifungwa n’ifungura by’agateganyo mu rwego rw’ubujurire rwafashe icyemezo ko Nzigihima akomeza gukurikiranwa afunze.

    Urukiko rwavuze ko rusanga impamvu zikomeye zo gukekwaho icyaha Nzigihima Urukiko rw’ibanze rwashingiyeho rukamufunga by’agateganyo ari ukuba ashinjwa n’uwakubiswe ariwe Ntaganzwa, kandi hakaba abandi batangabuhamya bemeje ko babyiboneye ubwo ubwo yamanukaga mu modoka ya Polisi agakubita Ntaganzwa inkoni ku kuguru, hakaba na raporo ya muganga yerekanye ko igufa ryako ryacitse.

    Rwanagaragaje ko Ntaganzwa akimara gukubitwa yatatse cyane ndetse anamenyesha abamufashe ko akubiswe kandi ko akwiye kujyanwa kwa muganga ariko ntibyitabwaho ajyanwa kuri Polisi.

    Urukiko rwanagaragaje ko kuva aho yafatiwe kugera kuri Polisi nta wundi muntu wamukomerekeje dore ko yagiye mu modoka ya Polisi.

    Ibi bimenyetso n’ibindi byakusanyijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro ni byo byashingiweho urukiko rutesha agaciro ubujurire bwa Nzigihima.

    Urukiko rwemeje ko ikirego cya Nzigihima Méthode nta shingiro gifite, rwemeza ko icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu mugabo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro cyasuzumwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko kikaba kitateshwa agaciro. Rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe kugira ngo haburanishwe urubanza mu mizi.

    Umuturage wakubiswe na Dasso yavunitse igufwa ndetse ajyanwa kwa muganga

  • Amashuri yahawe umukoro w’uturima tw’igikoni no gutera imbuto kugira ngo yihaze mu biribwa –

    MINEDUC yabisabye ibigo by’amashuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ubwo hizihizwagwa umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri umuhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga ruri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Kuri iki kigo cyigamo abana 2158, hatewemo ibiti by’imbuto zitandukanye hanakorwa uturima tw’igikoni turimo amoko atandukanye y’imboga kugira ngo bijye byifashishwa mu kugaburira abana bahiga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto no gukora uturima tw’igikoni mu bigo by’amashuri ari nziza kuko izatuma bigira ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri saa sita.

    Ati “Icyo dukangurira amashuri ni uko na buri shuri naryo ryagenda ryiyubakamo ubushobozi kugira ngo ribone ibyo kugaburira abana biri hafi, ibi mwabonye hano twateraga ibiti by’imbuto n’imboga bikaba ari ingenzi cyane ndetse bizafasha iri shuri kwiyubakamo ubwo bushobozi ubwaryo kandi ni gahunda dukangurira buri shuri ndetse na Minisiteri n’abafatanyabikorwa tuzagenda dushyiramo imbaraga kugira ngo dufashe amashuri kwiyubakamo ubwo bushobozi.”

    Yakomeje ashishikariza amashuri yose gutera ibiti n’imboga kugira ngo abana bayigamo bazabashe kubona intungamubiri nziza zibafasha gukura no kwiga neza.

    Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga, na we yemeza ko ibiti bateye bizabafasha cyane mu minsi iri imbere.

    Ati “Twabyishimiye kuko mu minsi iri imbere ziriya mboga zatewe nizo tuzajya turya na ziriya mbuto kandi bizajya bituma twese duhaga ubuyobozi nabwo butajya gushakisha ibyo butugaburira kure.”

    Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

    Ati “Uyu ni umunsi dushima kuko udufasha kumvikanisha iyi gahunda mu babyeyi kugira ngo nabo bumve uruhare rwabo babone ko Leta ibyo yifuriza umunyarwanda ari byiza nabo babigiremo uruhare.”

    Yakomeje asaba ababyeyi barerera muri iki kigo n’abandi kumva iyi gahunda ya Leta igamije guteza imbere buri munyarwanda kuko irinda umwana kugendagenda ku buryo ashobora guhura n’izindi ngaruka.

    Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.

    Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, yageze kuri miliyari 7 Frw.

    Mu 2019, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97,3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99,4%, Intara y’Uburengerazuba 95,2%, Amajyepfo 97,3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97,3%.

    Hatewe amoko atandukanye y’imboga azifashishwa mu kurushaho kugaburira abanyeshuri ku mashuri

    Kubaka uturima tw’igikoni mu mashuri ni gahunda izateza imbere kugaburira abanyeshuri ku mashuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard niwe wayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku mashuri

    Twagirayezu Gaspard atera Betterave mu karima k’igikoni muri GS Kayanga iherereye muri Gasabo

    Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga yavuze ko kuba bagaburirwa ku mashuri bibafasha gukomeza amasomo nta mbogamizi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, atera igiti cy’imbuto muri GS Kayanga

    Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri