Blog

  • Itsinda Lewis Vocal Band ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya ibwira abantu kwiringira Imana-VIDEO #rwanda #RwOT

    Itsinda rizamukanye imbaduko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Lewis Vocal Band, ryasohoye indirimbo “Ndakwiringiye” bakoze mu buryo bwa “Live”, ikaba ari indirimbo isubizamo abantu ibyiringiro ibabwira kwiringira Imana no mu bihe bikomeye.

    Iyi ndirimbo “Ndakwiringiye” irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko no mu bihe bikomeye, inzira zose zifunze n’inshuti zananiwe, bakwiriye guhora biringira Imana kuko ari yo idahemuka.

    Umuyobozi wa Lewis Vocal Band, Tuyiramye Protogene, yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko basohoye iyi ndirimbo by’umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ibintu byinshi mu mibereho ya benshi, kugira ngo abantu bongere kwibuka ko Imana itahindutse.

    Yagize ati “Ni indirimbo ikoze mu buryo bw’isengesho umuntu wese yasenga abwira Imana ko akiyiringiye n’ubwo ibibazo byaba byinshi bite. Turashaka kwibutsa abantu ko n’ubwo Isi iri mu bihe bitoroshye, benshi bahuye n’ibibazo ntibakwiye kwiheba cyangwa ngo bumve ko byarangiye, bakwiye kugirira Imana icyizere bakagumya kuyiringira kuko yo itajya ihemuka.”

    Tuyiramye yakomeje avuga ko uretse iyi ndirimbo hari n’izindi zikiri gutunganywa muri studio bitegura kuzasohora mu minsi iri imbere nazo zatunganyijwe mu buryo bwa “Live” ari amajwi ndetse n’amashusho. Lewis Vocal Band ni itsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko rubarizwa mu itorero rya ADEPR, bahuriye ku kuba bakuriye mu ishuri ry’icyumweru (Sunday school).

    Yatangiye mu 2014 itangiwe n’abasore batatu bishyize hamwe bashaka gukora umuziki wa acappella, nyuma itsinda rigenda ryaguka hiyongeramo n’abandi ndetse n’imikorere irahinduka, kugeza mu 2018 ubwo bavuga ko ari bwo basa n’aho ari bwo binjiye mu ruhando byeruye.

    Intego y’iri tsinda, nk’uko umuyobozi waryo Tuyiramye yabitangaje, ngo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza hafi na kure, ndetse no kurushaho kuba ikitegererezo bigatuma n’abagiye bava ku Mana bahindukira bakayigarukira.

    Bashishikariye gukomeza kubwira urundi rubyiruko kuva mu byaha rukizera umwami Yesu, ndetse n’abakiri bato bagakomeza gukurira mu murongo wo kubaha Imana, ndetse impano zabo bakazikoresha ku bw’ubwami bw’Imana.

    Tuyiramye yasabye abantu gukomeza kubashyigikira kuko hari ibikorwa byinshi bitegura gukomeza gukora mu bihe biri imbere, birimo gusohora n’izindi ndirimbo zirimo iziri gutunganywa muri studio kuri ubu.

    Reba hano indirimbo yabo

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Itsinda-Lewis-Vocal-Band-ryasohoye-amashusho-y-indirimbo-nshya-ibwira-abantu.html

  • Mozambike yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Mozambique, Mambas, irakina n'Amavubi kuri uyu wa Gatatu, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, abayigize bose bambaye ibirahuri bitwikira mu maso 'face shield' n'udupfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Iyi kipe yari igizwe n'itsinda ry'abantu 50 barimo abakinnyi n'abayobozi n'abatoza, bakoze urugendo rw'amasaha ane, aho bageze i Kigali ahagana saa sita n'igice z'amanywa ku wa Mbere cyane ko bahagurutse mu gitondo.

    Iyi kipe yahise ijya gucumbikirwa muri Lemigo Hotel inafatwa ibipimo bya COVID-19, byagaragaje ko nta n'umwe wanduye iki cyorezo.

    Mu bakinnyi 21 bageze i Kigali, umwe gusa, Clésio Baúque, ukinira Zira FK yo muri Azerbaijan, ni we ukina i Burayi wazanye n'abandi.

    Mozambique ibura abakinnyi benshi babanza mu kibuga, irasabwa byibuze amanota ane mu mikino ibiri izahuramo n'u Rwanda (i Kigali) na Cap-Vert (i Maputo) kugira ngo yizere kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Umukino ubanza wo muri iri tsinda rya F wabereye i Maputo,Mozambike yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 ndetse kugeza ubu ifite amanota 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

    Mozambique irakirwa n'u Rwanda kuri wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe saa cyenda mu mukino w'umunsi wa gatanu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Abanyezamu

    Ernani Siluane (Ferroviário de Maputo)
    Júlio Frenque (Ferroviário de Maputo)
    Victor Guambe (Costa do Sol)
    José Guirrugo (UD Songo)

    Ba myugariro

    Bheu Januário (UD Songo)
    Bruno Langa (FC Amora – Portugal)
    Fidel de Sousa (Associação Black Bulls)
    Francisco Muchanga (TS Sporting – South Africa)
    Francisco Mioche (Costa do Sol)
    João Missica (Ferroviario de Maputo)
    Jorge Muholove (Costa do Sol)
    José Casimiro (Costa do Sol)
    Melque Alexandre (Associaçâo Black Bulls)
    Sidique Mussagy (UD Songo)

    Abo hagati

    Abel Joshua (Vitória Sports Clube – Portugal)
    Amade Momade (UD Songo)
    Celton Jamisse (Associação Black Bulls)
    Feliciano Jone (Costa do Sol)
    Gildo Vilanculos (FC Amora – Portugal)
    Manuel Kambala (Boroka FC – South Africa)
    Nelson Devrassone (Costa do Sol)
    Ricardo Mondlane (Rio Ave – Portugal)
    Sadaam Guambe (Ferroviário de Maputo)

    Ba Rutahizamu

    Clésio Baúque (Zira FK Azerbaijan)
    Dayo António (Ferroviário da Beira)
    Elias Pelembe (Polokwane City – South Africa)
    Faizal Bangal (Caravaggio – Italy)
    Luis Miquissone (Simba SC – Tanzania)
    Pachoio King (UD Songo)
    Stélio Ernesto (Costa do Sol)




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mozambike-yakoreye-imyitozo-ya-nyuma-kuri-stade-ya-kigali-amafoto

  • Rwamagana: Dasso ukekwaho gukubita umuturage akamuvuna igufwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ni bwo Ntaganda Jean de Dieu yafashwe n'imodoka irimo abapolisi na Dasso ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nzihimana yasobanuye ko bamufatiye imbere y'urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura birangira bamusabye kwinjira mu modoka ya Polisi ngo bamujyane. Yasobanuye ko yateye urutambwe bakagira ngo agiye kwiruka maze Dasso wari uyirimo amukubita ikintu kimeze nk'icyuma kigashwanyaguza igufwa ry'ukuguru.

    Bamushyize mu modoka bamujyana aharazwa abaturage barenze ku mabwiriza bucya ajya mu bitaro. Muganga yemeje ko igufwa rye ryacitsemo kabiri bamushyiraho sima izamara amezi atandatu, yahise atanga ikirego arega uyu Dasso wari wamuvunnye ukuguru.

    Hakozwe iperereza birangira Nzihimana Méthode atawe muri yombi ndetse anakorerwa dosiye ashyikirizwa Urukiko rw'ibanze rwa Kigabiro rumukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Yaje kuyijuririra avuga ko urukiko rutigeze ruregerwa ifungwa ry'agateganyo ahubwo rwaregewe urubanza mu mizi.

    Nzihimana ushinjwa gukubita Ntaganzwa yanajuriye avuga ko uyu mugabo yajyanwe kuri Polisi ari muzima akavuga ko icyaba cyaratumye avunika igufwa cyabazwa Polisi, yanavuze ko abatangabuhamya bashingiweho batari bahari ubwo uyu Ntaganzwa yafatwaga yarenze ku mabwiriza.

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Urukiko rw'Ibanze rwa Ngoma ruherereye i Ngoma ruburanisha imanza ku ifungwa n'ifungura by'agateganyo mu rwego rw'ubujurire rwafashe icyemezo ko Nzigihima akomeza gukurikiranwa afunze.

    Urukiko rwavuze ko rusanga impamvu zikomeye zo gukekwaho icyaha Nzigihima Urukiko rw'ibanze rwashingiyeho rukamufunga by'agateganyo ari ukuba ashinjwa n'uwakubiswe ariwe Ntaganzwa, kandi hakaba abandi batangabuhamya bemeje ko babyiboneye ubwo ubwo yamanukaga mu modoka ya Polisi agakubita Ntaganzwa inkoni ku kuguru, hakaba na raporo ya muganga yerekanye ko igufwa ryako ryacitse.

    Rwanagaragaje ko Ntaganzwa akimara gukubitwa yatatse cyane ndetse anamenyesha abamufashe ko akubiswe kandi ko akwiye kujyanwa kwa muganga ariko ntibyitabwaho ajyanwa kuri Polisi.

    Urukiko rwanagaragaje ko kuva aho yafatiwe kugera kuri Polisi nta wundi muntu wamukomerekeje dore ko yagiye mu modoka ya Polisi.

    Ibi bimenyetso n'ibindi byakusanyijwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kigabiro ni byo byashingiweho urukiko rutesha agaciro ubujurire bwa Nzigihima.

    Urukiko rwemeje ko ikirego cya Nzigihima Méthode nta shingiro gifite, rwemeza ko icyemezo cyo gufunga by'agateganyo uyu mugabo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kigabiro cyasuzumwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko kikaba kitateshwa agaciro. Rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe kugira ngo haburanishwe urubanza mu mizi.

    Umuturage wakubiswe na Dasso yavunitse igufwa ndetse ajyanwa kwa muganga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-dasso-ukekwaho-gukubita-umuturage-akamuvuna-igufwa-yakatiwe-gufungwa

  • ‘Dede’ ya Davis D iri ku rutonde rwindirimbo… – #rwanda #RwOT

    Icyishaka David benshi bazi nka Davis D akaba yaramaze kongeraho Shine Boy ari gukora kuri album yitwa ''Afro killer''. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko yashimishijwe no kuba indirimbo ikunzwe kuri Radiyo mpuzamahanga. Ati: ''Byanshimishije cyane kuba Dede iri mu ndirimbo 360 zikunzwe muri Afurika wabonye ko abahanzi b'ibyamamare muri Afurika harimo indirimbo zabo rero kuba turi kumwe nabo ku rutonde ni intambwe kandi bigaragaza ko umuntu aba yakoze''.


    Davis D wizihije isabukuru y'amavuko kuri uyu wa 23 Werurwe, yavuze ko isabukuru ye yayishimanye n'umuryango we birinda Coronavirus. Indirimbo ze zikunze kunyura ku bitangazamakuru bikomeye nka Trace Tv na BBC aho yanagiye atanga ibiganiro mu bihe bitandukanye.


    Yaciye amarenga ko ari mu biganiro n'ibyamamare bishobora kuzavamo indirimbo ‘Collabo’


    Davis D ku rutonde rw’indirimbo 360 zikunzwe cyane kuri BBC Radio


    Davis D yasobanuye ko hari abahanzi bafite amazina mu muziki wa Afurika bari mu biganiro kandi nibicamo abakunzi ba muzika nyarwanda bazabona indirimbo. Yirinze kubatangaza mbere y'igihe.


    Davis D aricinya icyara kuba indirimbo ye ikunzwe kuri BBC Radio

    Reba Dede iri kubica bigacika kuri BBC 

    “>

    BBC Radio 1Xtra yatangiye ku itariki 16 Nyakanga mu 2002. Ni ishami rya BBC ikaba ikorera mu bwami bw'u Bwongereza. Iryo shami rikina umuziki ugezweho (Urban contemporary and Black music) w'abahanzi b'Afurika. Ni radiyo abafite ifatabuguzi rya Freesat bashobora kumva bakoresheje insakazamashusho zabo (Tvs), ndetse inumvikanira kuri SKY UK.

    Davis D asobanura ko bitewe n'intangiriro yagize n’aho ageze, afite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere muzika ye izaba iri ku rwego mpuzamahanga. Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Bon’, benshi mu bakunzi be batangaje ko aya mashusho ari ku rwego mpuzamahanga. Mu rugo ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Kabiri, Davis D yarimo yumva indirimbo ze ''Bon'' na “Pose'' amaze iminsi ateguza ko ariyo izasohoka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104201/dede-ya-davis-d-iri-ku-rutonde-rwindirimbo-360-zikunzwe-kuri-bbc-radio-ikorera-mu-bwongere-104201.html

  • Gareth Bale yashegeshe Zinedine Zidane n'abafana ba Real Madrid kubera ibyo yatangaje #rwanda #RwOT

    Bale w'imyaka 31 yavuze ko nta gahunda afite yo kuguma muri Tottenham ahubwo narangiza uyu mwaka w'imikino azahita asubira muri iyi kipe ye ya Real Madrid kurangiza amasezerano ye.

    Bale afite amasezerano muri Real Madrid azamugeza muri 2022, ariko muri Tottenham amaze gukina imikino 25,atsinda ibitego 10 anatanga imipira yabyaye ibitego 3.

    Kuri uyu wa kabiri Bale yatangaje ati 'Ntabwo ari bibi kujya mu mikino ya Euro.Gahunda mfite n'ukurangiza uyu mwaka muri Spurs hanyuma nyuma ya Euro ngasubira muri Real Madrid nsigajemo umwaka, niyo gahunda yanjye.Ibyo nibyo napanze mvugishije ukuri.

    Mu myaka mike ishize,ubu nibwo ndi kumva meze neza kandi niteguye kugenda.Nahoraga ntekereza ko ibintu bitagenze neza mu ikipe byaba byiza ugiye kugira ngo mu mutwe wawe wikuremo ibibazo byo mu ikipe ariko rimwe bishobora kuba inyungu.

    Turajwe ishinga n'iyi mikino ya Wales kuko n'ingirakamaro kuri twe.Twiyibagije ibyo mu ikipe kugira ngo twibande kuri ibi.'

    Bale yakiniye imikino 251 muri Real Madrid, atsinda ibitego 105 anatanga imipira yavuyemo ibitego 68.

    Muri iyi minsi,Bale ntabwo ari kumvikana na Jose Mourinho umutoza muri Tottenham ndetse na Zinedine Zidane bashwanye kera.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gareth-bale-yashegeshe-zinedine-zidane-n-abafana-ba-real-madrid-kubera-ibyo

  • Rwamagana: Dasso ukekwaho gukubita umuturage akamuvuna igufwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 –

    Tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ni bwo Ntaganda Jean de Dieu yafashwe n’imodoka irimo abapolisi na Dasso ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nzihimana yasobanuye ko bamufatiye imbere y’urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura birangira bamusabye kwinjira mu modoka ya Polisi ngo bamujyane. Yasobanuye ko yateye urutambwe bakagira ngo agiye kwiruka maze Dasso wari uyirimo amukubita ikintu kimeze nk’icyuma kigashwanyaguza igufwa ry’ukuguru.

    Bamushyize mu modoka bamujyana aharazwa abaturage barenze ku mabwiriza bucya ajya mu bitaro. Muganga yemeje ko igufwa rye ryacitsemo kabiri bamushyiraho sima izamara amezi atandatu, yahise atanga ikirego arega uyu Dasso wari wamuvunnye ukuguru.

    Hakozwe iperereza birangira Nzihimana Méthode atawe muri yombi ndetse anakorerwa dosiye ashyikirizwa Urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yaje kuyijuririra avuga ko urukiko rutigeze ruregerwa ifungwa ry’agateganyo ahubwo rwaregewe urubanza mu mizi.

    Nzihimana ushinjwa gukubita Ntaganzwa yanajuriye avuga ko uyu mugabo yajyanwe kuri Polisi ari muzima akavuga ko icyaba cyaratumye avunika igufwa cyabazwa Polisi, yanavuze ko abatangabuhamya bashingiweho batari bahari ubwo uyu Ntaganzwa yafatwaga yarenze ku mabwiriza.

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma ruherereye i Ngoma ruburanisha imanza ku ifungwa n’ifungura by’agateganyo mu rwego rw’ubujurire rwafashe icyemezo ko Nzigihima akomeza gukurikiranwa afunze.

    Urukiko rwavuze ko rusanga impamvu zikomeye zo gukekwaho icyaha Nzigihima Urukiko rw’ibanze rwashingiyeho rukamufunga by’agateganyo ari ukuba ashinjwa n’uwakubiswe ariwe Ntaganzwa, kandi hakaba abandi batangabuhamya bemeje ko babyiboneye ubwo ubwo yamanukaga mu modoka ya Polisi agakubita Ntaganzwa inkoni ku kuguru, hakaba na raporo ya muganga yerekanye ko igufwa ryako ryacitse.

    Rwanagaragaje ko Ntaganzwa akimara gukubitwa yatatse cyane ndetse anamenyesha abamufashe ko akubiswe kandi ko akwiye kujyanwa kwa muganga ariko ntibyitabwaho ajyanwa kuri Polisi.

    Urukiko rwanagaragaje ko kuva aho yafatiwe kugera kuri Polisi nta wundi muntu wamukomerekeje dore ko yagiye mu modoka ya Polisi.

    Ibi bimenyetso n’ibindi byakusanyijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro ni byo byashingiweho urukiko rutesha agaciro ubujurire bwa Nzigihima.

    Urukiko rwemeje ko ikirego cya Nzigihima Méthode nta shingiro gifite, rwemeza ko icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu mugabo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro cyasuzumwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko kikaba kitateshwa agaciro. Rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe kugira ngo haburanishwe urubanza mu mizi.

    Umuturage wakubiswe na Dasso yavunitse igufwa ndetse ajyanwa kwa muganga

  • Idamange Iryamugwiza Yvonne yaburanye, avuga ko abuzwa kwegera abandi, asaba kurekurwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ubujurire bwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku cyemezo kimufunga by'agateganyo, yavuze ko yafunzwe bidakurikije amategeko, kandi n'ubu aho afungiye abuzwa kwegera abandi, asaba kurekurwa akaburana adafunze.

    Idamange, aregwa ibyaha birimo gushoza imvururu n'imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside no gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ibyaha aregwa bishingiye ahanini ku byo yatangaje ku rubuga rwa Youtube tariki ya 15 Gashyantare 2021.

    Mu cyumba cy'urukiko aho byari bibujijwe gufata amafoto, ubushinjacyaha bwahakanye buvuga ko nta mategeko yishwe mu gusaka no guta muri yombi Idamange.

    Ifungwa rye ryateye imyigaragambyo yo kubyamagana yakozwe na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, yongeye kuba muri week end ishize mu mijyi itandukanye i Burayi na Australia.

    Kuri uyu wa kabiri, Idamange yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga ari muri gereza ya Mageragere, ari kumwe n'abamwunganira, yambaye ikanzu y'iroza kandi yarogoshwe afite imisatsi micyeya.

    Uruhande rwe nkuko BBC ibitangaza, rwavuze ko icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo cyafashwe n'urukiko rw'ibanze rwirengagije ko 'yasatswe, akanafungwa mu gicuku' kandi amategeko atabyemera.

    Yavuze kandi ko amashusho yashingiweho afatwa yayashyize kuri YouTube saa munani z'amanywa, abaje kumufata bakahagera saa munani n'igice, hashize imino 30.

    Akavuga ko akurikije iyo minota abaje kumufata batari bazi ibyo yavuze muri iyo video kandi ari yo ishingiyeho ibyaha aregwa.

    Madamu Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n'abandi bagororwa, avuga ko n'ugerageje kuvugana nawe ahamagazwa.

    Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku rukiko i Rusororo, bwabwiye urukiko ko Idamange yasatswe akanafatwa bitinze mu ijoro kuko ari we ubwe wanze ko bamusaka ku masaha akwiriye.

    Naho ku gihe yatangarije ubutumwa bwe n'igihe ubugenzacyaha bwamugereyeho, umushinjacyaha yavuze ko iby'ingenzi bigize ibyaha bari bamaze kubibona mu butumwa bwe, bumara iminota 53 — kandi ko nta wari utegetse ubugenzacyaha kureba video yose.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gufungwa by'agateganyo. Urukiko rwavuze ko rusazoma umwanzuro ku wa mbere tariki 29 z'uku kwezi kwa gatatu 2021.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/idamange-iryamugwiza-yvonne-yaburanye-avuga-ko-abuzwa-kwegera-abandi-asaba-kurekurwa/

  • Perezida mushya wa Tanzania yahishuye amagambo Magufuli yamubwiye mbere y'uko atabaruka #rwanda #RwOT

    Perezida Magufuli yatabarutse mu cyumweru gishize nkuko itangazo Samia Suluhu yatangarije TV y'igihugu ya Tanzania gusa ku munsi w'ejo habaye umuhango wo kumusezeraho witabiriwe n'abaperezida 10 n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Imbere y'abaturage ibihumbi bari bateraniye kuri Jamhuri Stadium i Dodoma kuri uyu wa Mbere,Mama Samia yahishuye ikiganiro cya nyuma yagiranye na Magufuli.

    Samia yavuze ko Magufuli yamubwiye ati 'Ntuterwe ubwoba n'ubuzima bwanjye. Genda usuzume imishinga twemeye gukorera abaturage,ubansuhurize kandi ubabwire ko mbakunda.'

    Nyakubahwa Samia yari yagiye mu rugendo rw'akazi ahitwa Tanga hanyuma aza guhamagara Dr Magufuli kugira ngo amuhe raporo ari nabwo yamubwiye ayo magambo.

    The Citizen Tanzania ivuga ko ubu butumwa bwazamuye amarangamutima mu baturage bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Perezida Dr John Joseph Pombe Magufuli kuri Jamhuri Stadium mu mujyi wa Dodoma kuko ngo Samia yongeyeho ko atazongera kubona ubutumwa bwe,kumuhamagara cyangwa se kujya kumusura.

    Ku wa gatanu w'icyumweru gishize nibwo Samia Suluhu Hassan,yavuze indahiro yo kuba perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y'umukuru w'igihugu cya Tanzania.

    Mama Samia yasubiyemo ubugira gatatu indahiro y'umukuru w'igihugu mu cyumba gifunze cyuzuyemo abantu, mu muhango waciye kuri televiziyo y'igihugu uri kuba.

    Mama Samia yabaye perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w'umugore uyoboye iki gihugu.

    Itegeko riteganya ko uyu wari visi perezida akomeza manda y'imyaka itanu, John Magufuli yatorewe umwaka ushize.

    Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ubu agiye gusimbura Perezida John Magufuli wapfuye ku wa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by'umutima.

    Uyu yabaye Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

    Ubu ni nabwo bwa mbere Tanzania ipfushije Perezida akiri ku butegetsi, uwari umwungirije akamusimbura.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-mushya-wa-tanzania-yahishuye-amagambo-magufuli-yamubwiye-mbere-y-uko

  • Ibihugu bizitabira CHOGM byasuye ahazakirirwa inama –

    Ni itsinda ririmo abahagarariye ibihugu bizitabira CHOGM, aho ryagiranye ibiganiro n’iriri gutegura iyi nama iri mu zikomeye ku Isi, kugira ngo ibyo bihugu bisuzume aho imyiteguro yayo igeze muri rusange.

    Uretse iri tsinda, mu Rwanda haheruka Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wagize uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu, rugamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze, ndetse akaba yaravuze ko iyi nama izabaho nta kabuza ndetse ko imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru.

    U Rwanda rwahawe kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018, rutangira imyiteguro ikomeye irimo kubaka no kwagura imihanda n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, gutegura ahazakirirwa inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Kugeza ubu kandi, inzego z’ubuzima zirimo gusuzuma ingamba zizashyirwa mu bikorwa zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, dore ko biteganyijwe ko CHOGM izitabirwa n’abantu bashobora kugera kuri 10.000.

    Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.

    Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth ubarizwamo ibihugu 54 birimo n’u Rwanda. Byose hamwe bifite abaturage miliyari 2.4, barimo urubyiruko ruri hasi y’imyaka 30 rungana na 60%.

    Inama ya CHOGM izaba mu buryo bw’imbonankubone

    Byitezwe ko abantu bashobora kugera ku 10.000 bazitabira CHOGM

    Abahagarariye ibihugu byabo bagaragarijwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze

    Abitabiriye iyi nama bari bambaye udupfukamunwa ndetse bicaye bahanye intera