Blog

  • Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy'imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Maj. (Rtd) Mudathiru Habib igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bijyanye n'iterabwoba. birimo kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe n'ibindi byaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.

    Ubushinjacyaha bwo bari bwasabiye Mudathiru igihano cyo gufungwa burundu; muri uru rubanza, Mudathiru yaregwagamo hamwe na bagenzi be 31 bashinjwaga kuba mu mitwe ya P5 wa Kayumba Nyamwasa na FLN ya Paul Rusesabagina.

    Mu baburanishijwe kandi harimo n'irindi tsinda ry'abantu batandatu rifatwa nk'irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by'ishyirahamwe rikora iterabwoba.

    Abasirikare batanu b'u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, wakurikiranwe adahari.

    Rushingiye ku buryo Mudathiru yagiye yiregura, rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25, cyo kimwe n'abandi bareganwa hamwe barimo Pte Ruhinda Jean Bosco utarigeze agaragara imbere y'urukiko cyo kimwe na Pte. Muhire Dieudonné.

    Uwitwa Nsanzimana Patrick we yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 cyo kimwe na Lubwama Suleiman, Umunya-Uganda wari mu baregwa. abandi baregwa 18 bakatiwe imyaka 15 mu gihe umwe yagizwe umwere ku byaha byose. Hari kandi batanu bakatiwe igifungo cy'imyaka umunani, babiri muri bo kubera impamvu nyoroshyacyaha igihano kigirwa imyaka itanu.

    Muri iri tsinda harimo kandi Corporal Dusabimana Jean Bosco wakatiwe igifungo cy'umwaka n'amezi atandatu ku bwo kutamenyesha umugambi w'icyaha cy'ubugome no kwamburwa amapeti yose ya gisirikare.

    Umumotari witwa Nzafashwanimana Richard wari mu baregwa we yakatiwe imyaka ine nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu gutorokesha abasirikare.

    The post Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy'imyaka 25 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukiko-rukuru-rwa-gisirikari-rwakatiye-maj-rtd-habibu-mudathiru-igifungo-cyimyaka-25/

  • U Rwanda ruri gushaka umushoramari uzashinga uruganda rukora ibirahuri –

    N’ubwo byinshi kuri uyu mushinga bitaramenyekana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko hari gahunda yo gushaka umushoramari washinga uruganda rukora ibirahuri, dore ko iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibyo bikoresho biboneka mu Rwanda.

    Ibirahuri bikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye, ariko umucanga ukaza mu by’ibanze.

    Akamanzi yatangaje ko baherutse kuzenguruka mu Rwanda hose bashaka ahantu haboneka umucanga mwiza kandi mwinshi ku buryo wakwifashishwa mu gukora ibirahuri mu ruganda.

    Umucanga ukenerwa muri ibyo bikorwa witwa Silaca, kuko uba uwifitemo ikinyabutabire cya Silicon Dioxide (SiO2) ari na cyo cy’ingenzi mu ikorwa ry’ibirahuri.

    Mu Rwanda, uwo mucanga uboneka ku bwinshi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

    Akamanzi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuri uyu wa Kane ko ibikorwa byo gushaka umushoramari uzashinga urwo ruganda bigeze kure.

    Yagize ati “Dufite ubwoko bwiza cyane bushobora gukora ibirahuri mu gihugu. Igikurikira ni uko tugiye kugeza raporo ku bashoramari kugira ngo dushobore gukora ibirahuri, byaba ibirahuri by’amacupa cyangwa ibyo kubaka amadirishya n’ahandi hose dukeneye mu gihugu, kuko ubu ngubu byose tubitumiza hanze.”

    Ibirahuri ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije

    Imwe mu mpamvu ikomeye ituma Leta iri gushora cyane mu ikoreshwa ry’ibirahuri, ni uko bitangiza ibidukikije nk’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki kandi bikaba bishobora kuvugururwa bikongera gukoreshwa mu buryo bworoshye.

    Kuva mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitiki birimo amashashi akoreshwa cyane mu gupfunyikamo ibicuruzwa n’ibindi bintu bitandukanye.

    Ikibazo gikomeye cyabayeho ni uko kuva icyo gihe kugeza ubu, kubona ibintu byo gupfunyikamo biramba, bihendutse kandi bishobora gukoreshwa kenshi bikigoranye, ndetse ku bicuruzwa bimwe na bimwe ntibinashoboke burundu, n’ubwo Leta yashize imbaraga nyinshi mu gufasha abashoramari benshi kuzana inganda zikora ibindi bikoresho birimo ibikoze mu mpapuro bishobora gukoreshwa mu gupfunyika ibicuruzwa.

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa inganda 15 zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, ariko zose ziracyakora ibikoresho byoroheje kandi rimwe na rimwe bikaba bihenze kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

    Ubuke bw’ibikoresho byo gupfunyikwamo, bwiyongeraho ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikiboneka ku bwinshi ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane nk’ibikoresho bibika ibinyobwa nk’amazi n’amata, byumvikanisha uburyo ibikoresho bikoze mu birahuri bikenewe, kuko ari bimwe mu bifite ubushobozi bwo kubika ibintu byari bisanzwe bibikwa mu bikoresho bya pulasitiki.

    Indi mpamvu kandi ni uko ibikoresho bikozwe mu birahuri bishobora gukoreshwa inshuro nyinshi kuko bivugururwa mu buryo bworoshye kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

    Indi mpamvu ituma ishoramari ry’uruganda rukora ibirahuri rikenerwa cyane, ni uko ibi bikoresho binakoreshwa cyane mu bwubatsi, kandi u Rwanda rukaba ari igihugu gifite imishinga y’igihe kirekire y’ubwubatsi, irimo kuvugurura inyubako zo guturamo, ivugururwa ry’Umujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira n’indi mishinga myinshi, ku buryo habonetse uruganda rukora ibirahuri bishobora kugabanya ikiguzi cyo kubaka, nk’uko byagenze kuri sima, amarangi n’amakaro nyuma y’uko inganda zibitunganya zongereye umusaruro wabyo ku isoko ry’u Rwanda.

    Ku Mugabane wa Afurika, ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria ni bimwe mu bizwiho gukora ibirahuri byinshi, mu gihe ibirimo u Buyapani ari bimwe mu biyoboye ibindi ku rwego rw’Isi.

    Uruganda rukora ibirahuri rushobora gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere

  • AMAFOTO : Uruzinduko rwa kane rwa Perezida Ndayishimiye mu Misiri yasuyemo Cathédrale n’Umusigiti #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 23 Werurwe 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye wajyanye n’umufasha we, yagiye anaherekejwe n’abayobozi banyuranye barimo abaminisitiri muri Guverinoma ye.

    Muri bo harimo Audace Ndayizeye, Adrien Ntigacika, Rama K. Pandey, Saidi Niyongabo, Anicet Ndoricimpa, Juma Mohamed, Jean Ndururutse, Metchouchelleh Niyoyankunze na Gilbert Nzeyimana.

    Mu kiganiro Perezida Evaritse Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we uyobora Misiri, Abdel Fattah al-Sisi ; baganiriye ku bufatanye mu nzego zinyuranye nko mu ishoramari, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, ubuzima, ubukerarugendo ndetse n’imishinga y’Ikiyaga cya Tanganyika.

    Mu bikorwa Perezida Evariste yasuye, harimo urusengero rukomeye ruzwi nka Cathédrale de la nativité du Christ ndetse n’Umusigiti witiriwe Mosquée Al-Fattah Al-Alim.

    AMAFOTO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Uruzinduko-rwa-kane-rwa-Perezida-Ndayishimiye-mu-Misiri-yasuyemo-Cathedrale-n-Umusigiti

  • AMAFOTO: Amavubi yahagurutse i Kanombe yerekeza i Douala #rwanda #RwOT

    Saa 9h zo kuri uyu wa Gatanu nibwo Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Cameroun gukina n’iki gihugu umukino usoza itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Mashami Vincent akaba yahagrukanye abakinnyi 23 azifashisha kuri uyu mukino uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 mu Mujyi wa Douala.

    Amavubi yahagurukanye akanyamuneza ko kuba aheruka gutsinda Mozambique mu mukino wabereye i Kigali ku wa Gatatu, byatumye yiyongerera amahirwe yo kuba yabona itike.

    Mu gihe uyu munsi ku wa Gatanu Cameroun yatsinda Cape Verde, Amavubi azaba asabwa gutsinda Cameroun agahita abona itike y’igikombe cy’Afurika, ariko mu gihe Cape Verde yakura amanota kuri Cameroun, Amavubi azaba asabwa gutsinda Cameroun ubundi agatereza ibizava mu mukino wa Mozambique na Cape Verde.

    Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun ifite amanota 10, Amavubi 5, Mozambique na Cape Verde 4.

    Urutonde rw’abakinnyi azahagurukana

    Abanyezamu

    Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
    Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
    Eric Ndayishimiye (AS Kigali)

    Ba Myugariro

    Ange Mutsinzi (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
    Faustin Usengimana (Police FC)
    Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
    Eric Rutanga (Police FC)
    Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

    Abo Hagati

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
    Olivier Niyonzima (APR FC)
    Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
    Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    Djabel Manishimwe (APR FC)
    Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
    Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)

    Abataha Izamu

    Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
    Meddie Kagere (Simba SC)
    Dominique Savio Nshuti (Police FC)
    Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
    Lague Byiringiro (APR FC)
    Danny Usengimana (APR FC)

    Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy

    Umuneyzamu Ndayishimiye Eric Bakame

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric

    Twizeyimana Martin Fabrice

    Rutahizamu Sugira Ernest

    Umunyezamu Kwizera Olivier

    Nshuti Dominique Savio, ukina anyura ku ruhande mu ikipe ya Police FC

    Iradukunda Jean Bertrand usanzwe ukinira Gasogi United

    Umukinnyi wa Sandvikens IF, Mukunzi Yannick

    Byiringiro Lague

    Rutahizamu Danny USengimana

    Umutoza Mashami n’umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas

    Umuganga Rutamu Patrick

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-amavubi-yahagurutse-i-kanombe-yerekeza-i-douala

  • Ubukangurambaga buhoraho no gushyira ingufu mu burezi mu byafasha kugabanya ingaruka z’ibiza mu Rwanda –

    Umunsi ku wundi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, umubare w’abicwa n’ibiza n’ibyo byangiza uriyongera. Urugero, kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi.

    Mu Burengerazuba nk’i Rubavu, Umugezi wa Sebeya wongeye kuzura usenya inzu wangiza imyaka n’ibindi bikorwa remezo.

    Usibye ihindagurika ry’ikirere, rimwe na rimwe usanga indi mpamvu yongera kubaho kw’ibiza n’ingaruka za byo ari uko nta bumenyi bw’ibanze ku bitera ibiza abaturage baba bafite, gutura ahantu hashobora kwangizwa n’ibiza, kudafata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije cyangwa se icyakorwa ngo ingaruka zigabanywe.

    Umwarimu muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventisiti ya Kigali (UNILAK), akaba n’Umushakashatsi mu bijyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza, Dr. Lamek Nahayo, avuga ko kugana ibigo by’ubwishingizi, ubukangurambaga buhoraho mu baturage no kongera imbaraga mu burezi butanga amasomo ku biza ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ingaruka zabyo.

    Yakomeje ati “Ni bimwe mu byafasha mu buryo burambye mu guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda.’’

    Mu bushakashatsi Dr. Nahayo yakoze yasanze ikigero cyo kwigisha masomo afite aho ahuriye n’ibiza kiri hasi cyane. Bwerekanye ko mu mashuri abanza biri hasi cyane kandi ariho byagahereye abana bagakura bazi ibiza, ikibitera n’ingamba zafatwa mu kugabanya cyangwa se guhangana n’ingaruka za byo.

    Ubundi bushakashati yakoze bwagaragaje ko abaturage bashobora kumenya ibiza bahura nabyo ariko ko amakuru yakabafashije kugabanya ingaruka/ibihombo biterwa n’ibiza, akenshi bayabona nyuma.

    Yagize ati “Abagana ibigo by’ubwishingizi ngo bishingire ubuzima bwabo n’ibyabo bishobora kwangizwa n’ibiza baracyari bake cyane. Ibi bituma batitegura hakiri kare wenda ngo ingaruka zigabanuke cyangwa se bakore ibindi byagabanya ibyago bikomoka ku biza.’’

    Dr. Nahayo yakanguriye Abanyarwanda muri rusange kugana ibigo by’ubwishingizi bikabafasha kwishingira ubuzima bwabo n’ibyabo, mu gihe bahuye n’ibiza, bakaba batabarwa n’ubwo bwishingizi.

    Ati “Ikindi ni ubukangurambaga, icyakora ubu bugeze ahashimishije ugereranyije na mbere, gusa bisaba guhozaho ntibiharirwe Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) gusa, ahubwo abafatanyabikorwa na bo bagafatanya muri izo gahunda.’’

    Ku bijyanye no guteza imbere uburezi mu by’ibiza, Dr. Nahayo yavuze ko mu gihe abana bakuranye ubumenyi bwibanze ku biza byakoroha ko umubare w’abakomeza no kubyiga mu mashuri makuru wakiyongera.

    Mu Rwanda, UNILAK yafunguye Ishami ryigisha Amasomo ajyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza kandi ifite Ikigo gitanga amahugurwa kikanakora ubushakashati ku biza, byose bigamije kongerera abaturage ubumenyi bufasha kugabanya ingaruka bitera.

    Ati “Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na MINEMA ikwiye kongera imbaraga mu mitangire y’amasomo nk’aya ku bana mu mashuri abanza bikongera amahirwe yo kubona urubyiruko rwitabazwa mu buryo rwa kinyamwuga.’’

    “Umubare w’ababyize niwiyongera, bizafasha kwegera abaturage basobanurirwe ibyiza byo kwirinda hakiri kare ndetse n’uko bakirinda mu gihe habaye ibiza kuko umubare w’ibyangirika uriyongera kandi hari ibyagakozwe n’abaturage ubwabo mu kugabanya ingaruka.’’

    Dr. Nahayo yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwirinda ibiza batera ibiti, bakora imirwanyasuri, bafata mazi y’imvura ava ku nzu, bazirikana aho ibiza bikunze kwibanda birinda kuhatura cyangwa se kuhakorera ibindi bikorwa byakangizwa n’ibiza.

    Kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi

  • Depite Uwingabe yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda –

    Iyi nteko rusange yabaye ku wa 25 Werurwe 2021, yanatorewemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Gisagara Théoneste wo mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, wasimbuye Burasanzwe Oswald.

    Uwingabe ni uwo mu Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) mu gihe umwungirije, Ngiruwonsanga ari uwo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR).

    Uwingabe yasimbuye Senateri Uwera Pélagie wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD.

    Itegeko rishyiraho NFPO [National Consultative Forum of Political Organisations] riteganya ko Umuvugizi wayo atorerwa manda y’amezi atandatu mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari imyaka itanu.

    The New Times yanditse ko muri iyi nteko rusange yabaye ku wa Kane kandi hatorewemo abakomiseri barimo abashinzwe imyitwarire, gukemura amakimbirane, igenamigambi, imikoranire ndetse n’ushinzwe itumanaho.

    Ubusanzwe iri huriro ryagiyeho hagamijwe guhuriza hamwe imitwe ya politiki n’amashyaka mu Rwanda, kugira ngo abayarimo bagire urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira ku cyerekezo cy’igihugu. Ni ihuriro rinagamije kubaka ubushobozi bw’abarigize binyuze mu mahugurwa n’ibindi.

    Ibyo wamenya kuri Depite Uwingabe

    Uwingabe Solange ni umunyepolitiki wavutse ku wa 5 Ukwakira 1970, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree], mu bijyanye n’Amategeko mu bijyanye n’Ubucuruzi, akaba yarayikuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Mbere yo kuba umudepite mu 2018, yakoze mu bigo bitanga ubwishingizi mu Rwanda, aho yagiye ayobora amashami yabyo atandukanye ndetse akaba yaragiye akora mu myanya irimo ushinzwe abakozi n’ubuyobozi ndetse akaba yaragiye aba umujyanama mu by’amategeko.

    Uwingabe yavuze ko muri aya mezi atandatu agiye kuba umuvugizi wa NFPO azibanda cyane ku guteza imbere gukorera hamwe haba hagati y’abayobozi bashya batowe ndetse bakita cyane ku nshingano z’ihuriro zirimo ukudaheza no guhanga ibishya.

    Ati “Binyuze mu gukorera hamwe, tuzita ku bibazo bigira ingaruka ku gihugu cyacu kandi tunungurane ibitekerezo ku mirongo ya politiki, tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

    Uwingabe wo mu Ishyaka rya PSR, avuga kandi ko mu bindi ihuriro rizitaho ari ukubaka ubushobozi bw’abagore, guhugura urubyiruko ku mirongo n’amahame ya politiki kugira ngo bumve kandi bayisobanukirwe bityo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Depite Uwingabe watorewe kuba Umuvugizi wa NFPO yavuze ko mu byo azibandaho harimo kongerera abagore ubushobozi

    Abahagarariye imitwe ya politiki n’amashyaka bibumbiye muri NFPO batoye abayobozi bashya

    Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ni urubuga bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

    Imitwe ya Politiki itandukanye yari ihagarariwe mu nteko rusange yo kuri uyu wa Kane

    Amafoto: The New Times


  • Ababyaye imburagihe bavuga ko ubukene ari wo mutego utuma abasore babashuka #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na UKWEZI, ni abo mu murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, Bavuga ko nyuma yo kubyara imburagihe bahoranaga ipfunwe n’ubwigunge, ariko ngo Umuryango Association Modeste et Innocent (A.M.I) waje kubafasha babasha gusohoka muri ubwo buzima bubi bari babayemo.

    Muri 2017 ni bwo umuryango A.M.I, umenyerewe mu bikorwa by’isanamitima, watangiye gufasha abakobwa babyaye imburagihe bo mu turere twa Nyaruguru na Huye mu mirenge itandukanye.

    Aba bakobwa bahawe amahugurwa yo kubakura mu bwigunge, amahungurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyorokere, banafashwa gushinga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse no kwiga imyuga.

    Niyonizeye Claudine, yateretanye n’umusore amutera inda, uwo musore nta kindi yamufashije uretse kumugurira inkosha n’imyenda y’umwana. Ubu hashize imyaka irenga ibiri atararongera kumuca iryera.

    Ati 'Iyo nza kuba twaratwise ntabwo mba mbazwa kwiyitaho no kwita ku mwana. Maze kubyara ntabwo nari mbayeho neza ariko AMI yaradusirimuye, idutera inkunga y’amafaranga y’ibihumbi 100, inadufasha kwiga imyuga none baduhaye imashini y’ubudozi, biraza kudufasha kwiyubaka no kubaka imiryango yacu'.

    Akomeza avuga ko umukobwa aramutse afite ubushobozi nta musore wamushuka kugeza aho amutera inda. Ati 'Niba hari abakobwa baziterwa kuko hari ibintu bamuhaye, nka telephone, utuntu tw’uduhendabana, icyo gihe ntabwo umusore azaza kumpenda ubwenge kuko nzaba nigize'

    Ihozabayo Lucie uvuga yatewe n’umusore basenganaga akaza kumushuka amubwira ko azamugurira imashini idoda, avuga ko ubu umuntu atamutandukanya n’umugore ufite umugabo kuko imibereho ye yahindutse.

    Ati 'Ubu ndi umuntu ukomeye cyane kuko umbonye mu nzira ntamenya ko mbana n’uwo mwana twenyine, kuko iyo bibaye ngombwa nkambara nk’ababyeyi, ntabwo wantandukanye n’umugore ubana n’umugabo umufasha muri byose. Twihaye agaciro kubera amahugurwa AMI n’abandi bafatanya bikorwa baduhaye'

    Nyirabizimana Emerthe, umukozi wa AMI ushinzwe gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage yasabye abakobwa bahawe imashini zidoda kwitwara neza no kuzibyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Icyo dusaba bariya bakobwa tumaze gutera inkunga y’imashini, ni uko bakomeza kwitwara neza, hanyuma bakabyaza umusaruro ziriya mashini bamaze guhabwa'

    Abakobwa bari bamaze amezi ane bigishwa kudoda babiri babiri baturanye bahawe imashini imwe bagomba gukoresha bafatanyije. Nibabyaza umusaruro izi mashini, ku buryo babona ibihumbi 25, AMI izabongerera bagure imashini ya kabiri bityo buri wese agire imashini ye.

    Uretse imashini n’ibyangombwa byozo, aba bakobwa 12 bo mu murenge wa Ngera banahawe ibitambaro by’ibanze byo kudoderamo imyenda abakiriya. Aba bakobwa barimo abize gukora ibikapu byo mu myenda n’amasaro bakabitunganya neza ku buryo igikapu kimwe bakigurisha amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 10 kugera ku bihumbi 20, bitewe n’ubunini bwacyo.

    Uwimana Raphael,Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza yavuze ko izi mashini AMI yahawe aba bakobwa babyaye inda z’imburagihe zirafasha akarere kuzesa neza umuhigo ujyanye no guha ibikoresho abize imyuga n’ubumenyi ngiro.

    Ati 'Ibi bijya mu mihigo akarere kasinyanye na Perezida wa Repubulika ko abanyeshuri bahunguwe ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro bahabwa ibikoresho. Turabasaba gushyira hamwe no kugira umwete kugira ngo ubumenyi bahawe, n’ibikoresho babonye bazabibyaze umusaruro'

    Uwimana yasabye abahawe ibikoresho n’ubumenyi kwivana mu bukene no kuzirikana ababyeyi n’abandi bagiye babasigaranira abana ubwo babaga bagiye guhugurwa. Abagira inama yo kujya basangira neza amafaranga azava mu mwuga w’ubudozi, bakishyura ubwisungane mu kwivuza, bakanahahira abana babo kugira ngo batazagira ikibazo cy’imirire mibi.

    Kuva muri 2017 kugera ubu abakobwa bo mu karere ka Huye na Nyaruguru babyaye imburagiye bafashijwe na AMI bagera kuri 870. Abagenewe imashini zidoda kuri iyi nshuro ni 36 barimo 20 bo mu karere ka Nyaruguru na 16 bo mu karere ka Huye.

    JPEG - 128.3 ko
    Bafashijwe kwiga imyuga

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ababyaye-imburagihe-bavuga-ko-ubukene-ari-wo-mutego-utuma-abasore-babashuka

  • Haruna yavuze ikintu cyaba agahita asezera mu Ikipe y’Igihugu #rwanda #RwOT

    Avuga ko hari amagambo amuca intege akunze kumuvugwaho ariko ko atajya yemera kuyoborwa na yo nubwo hari igihe amuzengereza agatuma abura amahoro.

    Ibi yabitangaje, nyuma yo kubona amanota atatu ku mukino wa Mozambique, ubwo bayitsandaga 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

    Ati “Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ku bwanjye, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze n’ibintu nk’ibyo. Ndacyeka ko ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije.”

    Haruna kandi, yakomeje avuga ko hari igihe abura ibitotsi kubera amagambo avugwaho, kandi aba yatanze umubiri we, imbaraga ze, gusa ngo ntabwo abyicuza kuko ari igihugu cye aba akorera, agize amahirwe Amavubi akabona itike y’igikombe cy’Afurika yahita asezera mu ikipe y’igihugu.

    Ati “Rimwe na rimwe, hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu, kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kubera ko n’ubundi ni igihugu cyanjye, ndi umunyarwanda, ariko numva nk’uko nabivuze ngiye muri CAN nazawureka kubera ko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru, ntagiyeyo ? Ibyo reka tubiharire Imana.”

    Kugira ngo Amavubi abone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bisaba ko byibura batsinda umukino wa nyuma bazakina na Cameroon, hanyuma ariko bigasaba ko Mozambique na Cape Verde zitakaza byibura umukino umwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Haruna-yavuze-ikintu-cyaba-agahita-asezera-mu-Ikipe-y-Igihugu

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 59 yari asanzwe abana n'umugore we Mukeshimana Claudine w'imyaka 44 mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tare.

    Amakuru atangwa n'abaturanyi ndetse n'ubuyobozi muri ako gace avuga ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi. Ibyo ngo byatumaga bahora mu makimbirane.

    Umwe mu baturanyi babo yagize ati 'Bakundaga kugirana amakimbirane kuko uriya mugabo yari afite undi mugore yinjiye i Simbi noneho umugore ananirwa kubyakira, bahoraga mu makimbirane bakarwana.'

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ahagana 17:30 ni bwo abana babo batashye bavuye ku ishuri bageze mu rugo basanga nyina yapfuye batabaza abaturanyi n'ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemance, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje guhunga ariko aza gufatwa.

    Ati 'Amaze kumwica yageragaje guhunga agana mu ishyamba ry'Ibisi bya Huye ariko ku bufatanye n'inzego z'umutekano arafatwa. Ubu afungiye kuri Sitasiye ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo muryango bari basanzwe bawuzi ko urangwamo amakimbirane kandi bagerageje kubunga babemerera ko bagiye kwisubiraho bakabana neza.

    Ati 'Twari tubazi bakundaga kugirana amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore. Twagiyeyo nk'ubuyobozi ku bufatanye n'abaturanyi turabunga, umugabo yemera ko agiye kwisubiraho bakabana neza.'

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abafitanye ibibazo bakabikemura mu mahoro cyangwa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura birinda kwicana.

    Uwo mugabo n'umugore we bari bafitanye abana batanu. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-amukubise-ishoka-mu-mutwe

  • Huye : Bavuye kwiga basanga nyina yishwe, birakekwa ko ari se wamwishe amukubise ishoka #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Nyamwasa Jean w’imyaka 59 ni we ukekwaho kwica umugore we, witwa Mukeshimana Claudine w’imyaka 44. Amakuru avuga ko yakoresheje ishoka, ayimukubita mu mutwe.

    Hakekwa impamvu y’ubushoreke yateye amakimbirane, kuko ngo umugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi, bityo mu rugo rwabo bahoraga mu makimbirane n’umugore we wa mbere.

    Uyu ukekwaho kwica uwo bashakanye, bikekwa ko yamwishe ubwo abana babo bari bagiye ku ishuri, ngo ni bo basanze umubyeyi wabo aho yayiciwe mu gikoni bavuye ku ishuri.

    Nyamwasa Jean ukekwaho buriya bugizi bwa nabi yahise acika naho Umurambo w’uriya mugore wajyanwe gukorerwa isuzuma rya nyuma ku Bitaro bya CHUB.

    Inzego zishinzwe umutekano zikaba zahise zitangira iperereza ndetse no gushakisha uriya ukekwaho kwica nyakwigendera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Bavuye-kwiga-basanga-nyina-yishwe-birakekwa-ko-ari-se-wamwishe-amukubise-ishoka