Blog

  • Umugabo w'umunyamisiri usa nka Messi akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Mohammed Ibrahim Battah ukomoka mu Misiri usanzwe akora akazi ko gusiga amarangi biravugwa ko amaze kugira abantu benshi bamukunze muri icyo gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko abafana ba FC Barcelona cyane cyane abakunzi ba Lionel Messi kubera ukuntu asa nka Messi.

    Battah yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo yatangiraga gutekerekaga ubwanwa bwe inshuti ze zamubwiye ko asa nka Messi. Yagize ati: “ Ubwo natangiraga gutereka ubwanwa, inshuti zanjye zambwiye ko nsa na Messi. Ubwanwa bumaze kwiyongera, uko gusa kwarabonekaga koko “.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagenda batangarira uburyo Battah asa cyane na Lionel Messi.

    Ubwo Battah yasuraga ikigo cy'impfubyi cya Zagazig, umujyi uri mu majyaruguru y'umurwa mukuru Cairo, abana biga muri icyo kigo barishimye cyane, nk'uko Reuters ibivuga. Yambaye umwenda wa Barcelona, Battah yakinnye nabo umupira w'amaguru ku kibuga cyaho.

    Yagize ati: ” Abana bagize ibyishimo bitavugwa kubona ukuntu nsa na Messi “.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wumunyamisiri-usa-nka-messi-akomeje-guca-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Rurashonga:Keza wamamaye muri filime nyarwanda yatandukanye n'umukunzi we wari waramwambitse impeta. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda Niyigena Solange uzwi nka Keza yatangaje ko yamaze gutandukana n'umugabo wari waramwambitse impeta amusezeranya ko bazabana.

    Muri Werurwe 2019 nibwo uwari umukunzi wa Keza yateye ivi imbere inshuti n'abavandimwe, agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, nawe ntiyajijinganyije yarabyemeye.

    Icyo gihe byavugwaga ko ubukwe bw'aba bombi bwari bwegereje ariko ntibwigeze buba.

    Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yabajijwe niba afite umukunzi ahishura ko uwari waramwambitse impeta bamaze gutandukana.

    Ati 'Nigeze kwambikwa impeta ariko ubu ndi njyenyine' yashyizeho ashyiraho emoji y'amarira igaragaza umuntu uri mu gahinda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rurashongakeza-wamamaye-muri-filime-nyarwanda-yatandukanye-numukunzi-we-wari-waramwambitse-impeta/

  • Minisitiri Gatabazi yasabye Musenyeri Sinayobye kubungabunga ibikorwa byasizwe na Padiri Ubald –

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe, mu muhango wo ku kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu nyuma y’uko yari imaze imyaka itatu ikurikiranwa na Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo Padiri Ubald Rugirangoga yatangije ibikorwa by’isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Rusizi. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

    Muri iyi Paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n’abiciwe muri Jenoside bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda icumi. Ibi bikorwa byaragutse bigera hirya no hino mu gihugu.

    Muri uyu muhango wo kwimika Musenyeri Sinayobye, Minisitiri Gatabazi yasabye ko ibikorwa bya Padiri Ubald bibungabungwa.

    Ati “Muzakomeze gushingira no kubakira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bumaze kugera ku ntambwe ishimishije. Ngira ngo muri iyi Diyoseze ya Cyangugu harimo umwihariko w’ibikorwa bikomeye tutazibagirwa bya Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana mu minsi yashize. Twizera ko ibikorwa by’amahoro yari yaratangije muzabikomerezaho ndetse no ku Ibanga ry’Amahoro hagakomeza hakagendwa, abakirisitu bagakomeza kuhavoma ingabire zibafasha gukomeza kwiyubaka.”

    Padiri Rugirangoga Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke. Yatabarutse tariki ya 8 Mutarama 2021 aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe na Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi yasabye Musenyeri Sinayobye gukomeza ibikorwa bya Padiri Ubald

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko azasigasira ibikorwa yasanze muri Diyoseze ya Cyangugu

  • Amavubi yageze i Douala, Amafoto #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi, yamaze gusesekara mu mujyi wa Douala mu gihugu cya Cameroun, aho igiye gukina umukino wo kwishyura n'ikipe y'igihugu ya Cameroun yo isanzwe ifite itike yo kuzakina irushanwa ry'igikombe cya Afurika kuko iki gihugu ari cyo kizakira iri rushanwa. Ni umukino uzaba ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021.

    Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi Stars yahamagaye abakinnyi 23 batarimo; Manzi Thierry, Emery Bayisenge, Iyabivuze Osée, Rwabugiri Omar Ndayisenga na Ruboneka Bosco.

    U Rwanda rurasabwa gutsinda Cameroon kugira ngo rutegereze amahirwe y'ibizaba mu mukino uzahuza Mozambique na Cape Verde.

    Cameroun yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira, iyoboye itsinda F n'amanota 10 mbere y'uko yakirwa na Cap-Vert kuri uyu wa Gatanu i Praia.

    U Rwanda ni urwa kabiri n'amanota atanu, rurusha inota rimwe Mozambique na Cap-Vert, byombi bizahura hagati yabyo ku munsi wa nyuma w'amatsinda ku wa Kabiri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/26/amavubi-yageze-i-douala-amafoto/

  • Ibyo ikipe ya Manchester United igiye gukorera umutoza wayo byatunguye abantu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batunguwe no kumva ikipe ya Manchester United igiye kongerera amasezerano mashya umutoza wayo, uyu mutoza utari wishimiwe n'abafana benshi.

    Nubwo bamwe mu bafana ba United batemera Ole Gunnar Solskjaer,ariko ubuyobozi bwa United burangajwe imbere na Ed Woodward burashaka kumwongerera amasezerano mashya ndetse bukamuha n'abandi bakinnyi bashya kugira ngo azatware igikombe cya shampiyona umwaka utaha.

    Uyu mugabo wahawe akazi ko gutoza United mu Ukuboza 2018,afite amasezerano azamugeza muri 2022 ariko United irashaka kumwongerera amasezerano y'imyaka 3 hanyuma akongererwa umushahara ukagera kuri miliyoni 10 z'amapawundi ku mwaka.

    Nubwo Ole Gunnar Solskjaer ataratwara igikombe na kimwe,niwe ubuyobozi bwa United bwizera ko yafasha iyi kipe birambye.

    The Mirror yavuze ko nubwo ngo n'uyu mwaka w'imikino warangira nta gikombe atwaye kuko ari muri ¼ cya Europa League,Ole azahabwa amasezerano mashya nta kabuza.

    Uyu munya Norway w'imyaka 48 azongererwa miliyoni 2.5 z'amapawundi ku mushahara we cyane ko yahembwaga miliyoni 7.5 z'amapawundi ku mwaka.

    Ubwo yabazwaga ku byerekeye kongera amasezerano,Ole yabwiye ikinyamakuru cy'iwabo VG ati 'Ntabwo nigeze mbitekerezaho ndetse nta nubwo turanabiganiraho.Ndajwe ishinga no gukora akazi kanjye no gutunganya neza ibintu.

    Dufite akazi kenshi ko gukora kugira ngo tugire guhozaho mu ikipe.Inyuma y'ikibuga,iyo dutsinzwe biba bibi cyane.Iyo utsinzwe igitego ku munota wa nyuma w'umukino na Everton bituma ibinyamakuru bibona inkuru.Bibaho mu mupira w'amaguru.

    Ndabizi ko hari ukunenga kwinshi n'impaka ku bintu bimwe na bimwe….ariko nifitiye icyizere muri njye kuko ntajya nihutisha ibintu cyane.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ikipe-ya-manchester-united-igiye-gukorera-umutoza-wayo-byatunguye-abantu/

  • Mu gushyingura Magufuli Igisirikare cyagize icyo kivuga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    General Venance Mabeyo yabwiye Madamu General Venance Mabeyo wahise arahirira kuyobora kiriya gihugu kikimara gupfusha umukuru wacyo, ko bazamurinda mu byubahiro bihebuje nk’umugaba mukuru w’ingabo.

    Yagize ati 'Tukwijeje icyubahiro cyo hejuru, ubupfura n’ubunyangamugayo nk’imico yakomeje kuranga ingabo zacu mu kurinda, gucunga umutekano no kubaka igihugu cyacu.'

    Nyakwigendera Magufuli yashyinguwe mu gace avukamo kitwa Chato gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa kiriya gihugu.

    Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya misa kuko Magufuli yari asanzwe ari umukristu gatulika ku kigero cyo hejuru.

    Habaye misa ebyiri zirimo imwe yabereye mu Kiliziya y’i Chato yakundaga gusengerwamo na Magufuli mu gihe yabaga ari iwabo naho indi ikaba yabereye kuri stade na yo iri hafi ya hariya.

    Misa yabereye kuri stade yitabiriwe n’abantu benshi ari na yo yakurikiwe n’umuhango wo gushyingura Magufuli mu irimbi rw’umuryango.

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye muri kiriya gihugu barimo Perezida mushya Madamu Samia Suluhu Hassan, abaminisitiri muri Guverinoma ya kiriya gihugu ndetse Jakaya Mrisho Kikwete wari wasimbuwe na Perezida Magufuli.

    JPEG - 28.4 ko
    General Venance Mabeyo
    JPEG - 56.6 ko
    Perezida mushya, Madamu Samia Suluhu Hassan
    JPEG - 42.7 ko
    Perezida Kakaya Kikwete yari ahari

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mu-gushyingura-Magufuli-Igisirikare-cyagize-icyo-kivuga-AMAFOTO

  • Covid-19: Hasabwe kwita ku barokotse Jenoside bashobora guhura n’ihungabana mu bihe byo #Kwibuka27 –

    Kuva tariki 7 Mata, buri mwaka Abanyarwanda n’abatuye Isi bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni b’inzirakarengane bishwe bazira uko baremwe.

    Mu bihe byo kwitegura kwibuka ndetse n’ibyo kwibuka nyirizina usanga by’umwihariko abarokotse Jenoside bahura n’ihungabana baterwa n’ibikomere batewe n’ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside.

    Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), utangaza ko by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19, abarokotse bakeneye kwitabwaho birushijeho.

    Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umulisa Aimée-Josiane, ushinzwe Ibikorwa by’Isanamitima, yavuze ko bitewe n’uko bigaragara ko kwibuka abantu bahurira hamwe bitazakunda mu mwaka wa kabiri kubera Covid-19, bikomeje kugira ingaruka ku barokotse.

    Ati “Amabwiriza yashyizweho mu kurinda abanyarwanda kwandura Coronavirus, yashyize bamwe mu barokotse baba bonyine, mu bwigunge ndetse no mu bihe by’ubwoba. Ntabwo bashobora kwibuka ababo kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe.”

    Umulisa avuga ko kugeza ubu batangiye kuvugana n’abarokotse babasobanurira impamvu ibikorwa byo kwibuka bizaba abantu badahurira hamwe ari benshi aho bagirwa inama yo kubikorera iwabo mu ngo kugira ngo bumve ko ababo bakundaga batigabiranye.

    Avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo kwita ku bashobora guhura n’ihungabana bizakomeza gukorerwa kuri telefoni hifashishijwe abajyanama bafasha abahuye n’ihungabana bagera kuri 200 ndetse n’abahanga mu by’Imitekerereze ya Muntu (Psychologists) 20 bari hirya no hino mu gihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yabwiye IGIHE ko binyuze mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG/GAERG, abantu bagera kuri 2500 bagabanyijwe mu matsinda 168 yo mu turere 25 tw’igihugu aribo bari gufashwa muri ibi bihe.

    Yavuze ko ababarizwa muri ayo matsinda ari abafite imyaka iri hejuru ya 55 cyane ko aribo biganjemo abakunze kugira ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bikunze kuza mu bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside.

    Imibare igaragaza ko nibura 75%, muri abo 2500 bahura n’ibyo bibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije.

    Ku rundi ruhande kandi ku bufatanye n’Ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, SURF hashyizweho umurongo wa telefoni utishyurwa wifashishwa n’abantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana bagahabwa ubufasha.

    Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko mu 2019, wari ufite abantu 3656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

    Muri abo abagera ku 3087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho ibi bibazo by’ihungabana bahuriye nabyo mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

    Mu 2020, nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, hagaragaye abagera kuri 1200 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije aho abagera kuri 401 muri bo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

    Abarokotse Jenoside basabiwe kwitabwaho by’umwihariko mu bihe byo kwibuka kubera ihungabana bashobora guhura naryo

  • AMAFOTO : Amavubi yageze i Douala amahoro #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, abatoza ndetse n’abandi baherekeje ikipe, bahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu berecyeza i Douala muri Cameroon.

    Muri uru rugendo rwamaze amasaha atanu, indege yabajyanye yabanje kunyura i Brazaville mbere yo kwerecyeza i Douala.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko iyi kipe yagezemo amahoro.

    Iyi kipe ubu icumbitse muri Onomo Hotel ya Douala muri kiriya gihugu cya Cameroon.

    Ikipe y’u Rwanda ubu iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F nyuma yo gutsinda Mozambique mu mukino wabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

    U Rwanda rugiye guhura na Cameroon iyoboye iri tsinda mu gihe Mozambique iri ku mwanya wa gatatu naho Cape Verde ikaba ari iya kane.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Amavubi-yageze-i-Douala-amahoro