Blog

  • Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kwifotoza yigize umugore utwite ngo bamuhe amafaranga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yaciye ibintu ubwo yifotozaga yigize umugore utwite kugirango atabura amafaranga yari yatanzw kumugore we utari wabonetse ngo yifotoze.

    Umugabo witwa Valentin Bosioc kuri Facebook yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yashyiraga hanze amafoto y'uyu mugabo wifotoje nk'umugore utwite mu rwego rwo gusimbura umugore we utabonetse.

    Uyu mugabo yishyuye gafotozi amafaranga kugira ngo aze gufotora umugore we utwite amafoto yerekana inda yo gusangiza inshuti ze ariko ngo uyu mugore ntiyabonetse bituma umugabo yanga guhara amafaranga ye.

    Uyu mugabo watangaje iyi nkuru yavuze ko uyu mugore yanze kwitabira uyu muhango ariko umugabo kubera ko yari yishyuye amafaranga menshi yanga kuyahara ariyo mpamvu yahisemo kwifotoza ameze nk'umugore utwite.

    Uyu mugabo yifotoje amafoto menshi yambaye ubusa hejuru ndetse ku nda ye ahashyira indabo nkuko abagore batwite basanzwe babigenza.

    Benshi mu babonye aya mafoto y'uyu mugabo bayishimiye kubera ko afotoye neza.umwe yagize ati 'Ni byiza.nkunze aya mafoto.Undi yagize ati 'Ndabona ukuntu yari yishimye…Ni byiza ko umuntu yishimira ibihe arimo..Amafoto meza.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kwifotoza-yigize-umugore-utwite-ngo-bamuheamafaranga/

  • Raporo ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe Perezida Macron #rwanda #RwOT

    Raporo yahawe Perezida Emmanuel Macron ku bikorwa by'Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ivuga ko hari 'uruhurirane rw'uruhare ruremereye' rwa Leta y'Ubufaransa, gusa ihakana ko iyo Leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

    Mu Bufaransa inzobere zimaze imyaka ibiri zifunguriwe ubushyinguranyandiko bw'ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n'ububanyi n'amahanga ngo bwige ku biregwa Leta y'Ubufaransa mu Rwanda.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko raporo yahawe Macron kuri uyu wa gatanu nimugoroba ivuga; kwijandika kwa politki, igisirikare na dipolomasi bya Ĺeta y'Ubufaransa.

    Ivuga kandi ko habaye 'ubuhumyi bw'ibitekerezo bya François Mitterrand n'abajyanama be, bashyize no muri Ĺeta yose.'

    Ibiro bya perezida w'Ubufaransa bivuga ko nyuma y'iyi raporo Ubufaransa bwizeye 'ibishya mu mubano n'u Rwanda 'kandi 'ubu hazaba ibikorwa byo kugira umubano ukomeye', nk'uko AFP ibivuga.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko iyi raporo ari 'intambwe y'ingenzi' igana ku kumva 'uruhare rw'Ubufaransa' muri jenoside.

    Rivuga kandi ko iperereza iyi Ĺeta nayo yakoresheje kuva mu 2017 ibyarivuyemo bizatangazwa mu byumweru biri imbere, bikazaba 'byuzuzuzanya n'iyi raporo'.

    Kuri iyi raporo, Ibuka — France ishyirahamwe ry'abarokotse jenoside ryatangaje kuri Twitter ko, 'ubushakashatsi ku mateka ari igikorwa gikomeza kitabona umwanzuro wa nyuma mu cyemezo kimwe cya politiki'.

    Leta y'u Rwanda ishinja iy'Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y'umubano mubi w'ibihugu byombi mu myaka myinshi ishize.

    Mu 2019, Macron yategetse ko hajyaho iyo komisiyo igizwe n'inzobere 15 zikuriwe na Vincent Duclert ngo 'zige ku ruhare n'ibikorwa by'Ubufaransa mu Rwanda'. Nizo zamuhaye raporo kuri uyu wa gatanu.

    Raporo irimo iki nyirizina?

    Iyo raporo y'impapuro 1,200 y'izo nzobere, yanzura ko 'ikibazo cy'u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe…', nk'uko ikinyamakuru Le Monde gisubiramo ibiyirimo.

    'Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n'umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza.' — Bivugwa muri iyo raporo.

    Ikomeza igira iti: 'Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw'ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko.'

    'Bwakomeje gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n'abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi'.

    Iyi raporo ivuga ko mu gihe cya jenoside, Ubufaransa bwatinze kwitandukanya na leta y'inzibacyuho yayikoze, bunakomeza 'gushyira imbere igitutu cya FPR-Inkotanyi nk'ikintu gihangayikishije'.

    Ivuga kandi ko leta y'Ubufaransa yagiye gukora 'opération Turquoise' bitinze, 'nubwo yakijije ubuzima bw'abantu benshi, ariko si ubw'igice kinini cyane cy'Abatutsi cyishwe mu byumweru bya mbere bya jenoside'.

    Iyi raporo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yanzura ko ubushakashatsi bw'izo nzobere bwabonye 'uruhurirane rw'uruhare, rukomeye kandi ruboneka cyane' ku ruhande rwa Leta y'Ubufaransa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/raporo-ku-ruhare-rwubufaransa-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yashyikirijwe-perezida-macron/

  • Rurashonga:Keza wamamaye muri filime nyarwanda yatandukanye n'umukunzi we wari waramwambitse impeta. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda Niyigena Solange uzwi nka Keza yatangaje ko yamaze gutandukana n'umugabo wari waramwambitse impeta amusezeranya ko bazabana.

    Muri Werurwe 2019 nibwo uwari umukunzi wa Keza yateye ivi imbere inshuti n'abavandimwe, agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, nawe ntiyajijinganyije yarabyemeye.

    Icyo gihe byavugwaga ko ubukwe bw'aba bombi bwari bwegereje ariko ntibwigeze buba.

    Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yabajijwe niba afite umukunzi ahishura ko uwari waramwambitse impeta bamaze gutandukana.

    Ati 'Nigeze kwambikwa impeta ariko ubu ndi njyenyine' yashyizeho ashyiraho emoji y'amarira igaragaza umuntu uri mu gahinda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rurashongakeza-wamamaye-muri-filimenyarwanda-yatandukanye-numukunzi-we-wari-waramwambitse-impeta/

  • Ujya wibaza icyo wakora kugirango wirinde isoni mu gihe utera akabariro n'umukunzi wawe?Dore igisubizo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora kwibaza icyo wakora kugirango utagira isoni mu gihe urimo kugirana ibihe byiza n'umukunzi wawe mu gitanda, wenda uhora iteka urwana no gutinya bidafite ishingiro,umutima ukunda urubaha ariko ntugira intinyi,dore bimwe rero byagufasha kwisanzuro kuwo musangira imbuto z'urukundo,mu gihe cyo gutera akabariro bikagenda neza.

    1.Muganire ibyifuzo byaburi wese.

    Inkingi ikomeye y'urukundo n'ubwisanzure kuwo wahisemo,uzambwira gute ko umukunda udashobora kumubwira icyo wifuza,utabasha kugira ibyo umusaba ngo unamubwire uko wifuza byakorwa,ni ngombwa ko umwibonamo ,mwaba muri kumwe ukumva uruzuye kuko ntacyo umukinga,igihe cyo gutera akabariro winyura ku ruhande uko ubishaka,uko ushaka ko akorohereza bimubwire kuko erega wasanga nawe ariko abyifuza,nutabimubwira bishobora kuzaba intandaro yo kuzajya kubibwira abandi bakobwa.

    2.Irekure

    Mu gihe wubaka urugo n'umukunzi wawe irekure,mwirekurire ,wikizigama kuko erega burya niyo mpamvu uba waravuye iwanyu,kora ibishoboka witse utuje maze wumve ubruyohe bw'ibikorwa,wikumva umeze nk'umuntu ufite icyo ukinga umukunzi wawe ,muhe byose bimugenewe kandi nawe akwihe wese ntacyo asize maze mwembi musangire uburyohe bw'ibyo muri gukora ntakimwaro.

    3.Ikigutera isoni shaka uburyo mwajya mugikora incuro nyinshi.

    Wenda mwarashakanye ,ariko igihe agiye kugusoma wumva ari isi igiye kukugwira ,uko muzagenda mubikora incuro nyinshi uzagenda ubimenyera n'uburyohe bwabyo buzakwinjira kuburyo muzagera igihe mukajya mubikora ntawishisha undi kandi bizaba byiza kurusha uko ubicyeka.

    4.Mugerageze kubakira urugo mu mwijima

    Umwijima uzafasha buri umwe muri mwe kumva hari ikindi kintu kimuhishe kimufasha kuvuga ibintu uko abyumva,bizamufasha gutanga kugeza ku ndiba byabindi yatangaga ahishe amaso kuko icyo gihe ntawe uzaba abona imboni z'undi.N'ubwo abenshi bavuga ngo umwijima ukorerwamo amahano nyamara uza ku isonga mu gutinyura abashakanye mu gihe cyo gutera akabariro,uko mugenda mumenyerana igihe kiragera mukajya munabikora habona usibye ko hari n'abifashisha amatara y'urwijiji.

    Hari abumva ko isoni ntacyo zatwara mu gihe bubaka urugo nyamara buryo uyo mutinyukanye ijana ku ijana biruta ibindi bihe byose mwagiranye mu giteretana kuko buri wese yumva ahuye n'uwo agenewe maze akamuha byose ntacyo amukinze mbese buriwe akora ibishoboka kugeza ku mpera bitandukanye na babandi babikora wagirango n'abakozi bo mu magarage (ibinamba) boza amamodoka kuko hari aho batagera kuko baba bakorera amafaranga,wowe si amafaranga ukorera icyo ukorera n'urukundo rwuzuye ruzira uburyarya.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ujya-wibaza-icyo-wakora-kugirango-wirinde-isoni-mu-gihe-utera-akabariro-numukunzi-wawedore-igisubizo/

  • Abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda wabaye 300 hakize abandi 117 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko abantu abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 300 mu Rwanda,abanduye bo biyongereyeho 99. Abarembye ni batandatu, naho abakize ni 117.

    Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:

    Habonetse abanduye bashya:99
    Abanduye bose:21,309
    Hakize:117
    Abakize bose:19,675
    Hapfuye:2 (umugore w'imyaka 91 (i Gisagara) n'umugabo w'imyaka 86 (i Huye) )
    Abamaze gupfa bose:300
    Abakirwaye:1,352
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta yagennye miliyari 150 z'amafranga yo kuzahura inganda zazahajwe n'icyorezo cya COVID19, ibi bikazatuma umusaruro wazo wongera kuzamuka kuko mwaka ushize wagabanutse ku gipimo cya 4%.

    Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikubiye muri gahunda yo kuzahura ubukungu bw'igihugu bwashegeshwe n'icyorezo cya CIVID19 by'umwihariko mu rwego rw'inganda cyane ko umusaruro warwo wagabanutse ku mpuzandengo ya 4%.

    Dr Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyasanze ubukungu bw'isi muri rusange bwari bwazamutse ku gipimo cya 2.8% muri 2019 mu gihe byari biteganijwe ko buzamuka ku gipimo cya 3.6% muri 2020 ariko ntibwazamuka uko byari biteganijwe.

    Yavuze ko COVID19 yagize ingaruka zikomeye mu bukungu bw'igihugu bwazamukaga ku gipimo cya 7.4%, aho nko mu gihembwe cya kabiri cya 2020 bwamanutse ku gipimo cya 12% munsi ya zero. Agaragaza ko urwego rw'inganda na rwo rwahuye n'ingorane.

    Nubwo mu mwaka ushize Leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha inzego zinyuranye zagizweho ingaruka n'icyorezo aho miliyari 75 muri miliyari 100 zashyizweho zamaze guhabwa abikorera, Minisitiri w'Intebe avuga ko inganda nk'urwego rwa 2 mu kwinjiza imisoro myinshi, inganda zashyiriweho miliyari 150 kugira ngo zikomeze guhangana n'ingaruka za COVID19.

    Byinshi mu bibazo n'ibitekerezo by'abadepite n'abasenateri birarebana ahanini n'ubwihutirwe bwo kuzahura urwego rw'inganda kugira ngo umusaruro uziturukamo ukomeze kuzamura ubukungu bw'igihugu bityo ibyo igihugu gitumiza hanze bigabanuke ahubwo hongerwe ibyoherezwayo.

    Dr Ngirente yabasobanuriye hakomeje gahunda yo kubaka ibyanya by'inganda 9 hirya no hino mu turere kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro ugaragara bityo intego y'uko uru rwego ruzaba rutanga 21% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka wa 2024 izagerweho kuko uru rwego rwari rugeze ku gipimo cya 19%.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umubare-w-abamaze-guhitanwa-na-covid-19-mu-rwanda-wabaye-300-hakize-abandi-117

  • Birababaje:Uyu yahoze ari umusore mwiza ,none abantu basigaye bamubona bakirukanka ngo ni igisimba|Isura ye yatumye umugore we amuta. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Nsabimana Silas wahoze afite isura nziza gusa akaza kugira impanuka yatumye abantu bose basigaye bamubona bakirukanka ngo ni igisimba ndetse ahamya ko umugore we na we yamutaye arigendera

    Uyu Nsabimana w'imyaka 25 atuye mu Karere ka Nyanza. Nyuma yo gusurwa na Afrimax TV bakagirana ikiganiro yavuze ku inkuru ye ibabaje y'impanuka yahuye nayo ituma hari abamwita igisimba.

    Nyuma yaho ngo yabaye ikirara cyo ku muhanda kuko ababyeyi be batamwitagaho atangira ubuzima bwo kwibana no kwishakishiriza akiri muto we na murumuna we. Asobanura uko byamugendekeye agashya, yagize ati 'Ni isereri yambayeho numva nzungurutse mu mutwe nikubita mu ziko nari nicaye imbere y'umuriro ncanye.'

    Yakomeje avuga ko kugira isereri byari bisanzwe bimubaho akikubita hasi ku buryo n'ubu ashobora kuba yicaye bikamubaho. Nyuma yo kugwa mu ziko ni bwo ngo murumuna we yaje akamukuramo yahiye bikabije.

    Umugore we bari basanzwe babana, yabonye ibyabaye kubera ibisebe bikabije no guhindana mu maso ahitamo kumusiga arigendera. Mu kubisobanura yagize ati 'Yansize nkifite ibisebe nari ntarakira neza, yagiye avuga ko atabana n'umuntu ufite ibisebe arigendera'.

    Nubwo Silas yaje kuvurwa ariko isura ye yasigaranye inenge ku buryo abantu bavuga ngo abatera ubwoba bakamuhunga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/birababajeuyu-yahoze-ari-umusore-mwiza-none-abantu-basigaye-bamubona-bakirukanka-ngo-ni-igisimbaisura-ye-yatumye-umugore-we-amuta/

  • Ibintu biteye ubwoba wamenya kuri iri shyamba rimaze gupfiramo abantu benshi ku isi|kuryinjiramo ni ukwiyahura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iri shyamba ryiswe 'SUICIDE FOREST' ni rimwe mu mashyamba ateye ubwoba cyane ku isi kuko rimaze guhitana abatari bake.Iri shyamba riherereye mu gihugu cy'Ubuyapani bivugwa ko kuryinjiramo ari ubwiyahuzi.

    Iri shyamba rimaze kumenyekana cyane ku isi ndetse kugeza ubu ryamaze kwitwa 'suicide forest' cyangwa ishyamba ryo kwiyahuriramo.Abazi iri shyamba neza bavuga ko kuba ryariswe iri zina nta kwibeshya kwabayemo bitewe n'ibiriberamo umunsi kuwundi. Umaze gusoma ibyerekeye iri shyamba uhita utakaza ibyifuzo byose warufite byo kuryerekezamo bitewe n'ukuntu riteye ubwoba.

    Ubusanzwe ni ishyamba riteye amabengeza ku jisho mu gihe waba urirebera kure bitewe n'ibiti bitoshye birigize, nyamara kuba ryaramenyekanye cyane ku isi si ukubera ko hari abarigiyemo bakaryoherwa ahubwo biterwa n'ibiteye ubwoba ribibarizwamo.

    Iri shyamba ribarizwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'umusozi wa Fuji, uzwi cyane mu buyapani, ndetse iri shyamba rikaba rishashe kubuso bwa kilometero kare 35. Iri shyamba ni inzitane cyane kuburyo bamwe bajya baryita inyanja y'ibiti (ocean of trees), kugira ngo wumve ko rikanganye nuko wamenya ko umuntu uryinjiyemo atagaruka kuko biba bigoranye kumenya aho wanyuze winjira.

    Iri shyamba rizwiho kuba ariho hantu ha kabiri ku isi abantu biyahurira (suicide place) nyuma y'ikiraro (iteme) cyo muri America kizwi nka Golden gate bridge giherereye mu ntara ya California muri America. Iri shyamba kandi uretse kuba riteye ubwoba rinegereye cyane umurwa mukuru wa Tokyo w'ubuyapani kuko bitwara amasaha ari munsi yabiri uva muri uyu mujyi werekeza kuriri shyamba.

    Umuntu wese wumva ashaka kwinjira iri shyamba agomba kumenya neza ahantu atari burenge, aha kandi naho ntawuhajya ari wenyine kuko agomba kuba ari kumwe n'abandi ndetse mbere yo kuryinjiramo bakizirika umugozi ubahuza kugira ngo bataburana mu kanya gato. Uretse ibyo kandi ngo bisaba ko iyumaze kwinjira iri shyamba kuva kugiti cya mbere winjiriyemo ugenda usigaho ibimenyetso kugira ngo utaza kuyoberwa aho wanyuze winjira kuko inzira zisohokamo atari nyinshi.

    Ukinjira mu ishyamba hari ibintu uba ugomba kwitondera nko kujarajara hirya no hino, oya, uguma inzira imwe ndetse nayo ukayisigamo ibimenyetso byinshi. Kuva muri 2003 kugeza uyu munsi bivugwa ko hamaze kuvumburwa imirambo y'abantu igera ku 105 ndetse ngo yabaga yaraboze ndetse yarariwe n'inyamaswa kuburyo buteye ubwoba, bamwe bacyeka ko iri shyamba ribamo imizimu.

    Abanyamasengesho bo muriki gihugu bavuga ko iri shyamba riteye amakenga cyane, ahanini ngo biturutse kubantu biyahuriramo ngo byatumye haberamo ibindi bikorwa by'imyuka mibi. Kimwe mubyo wamenya nuko muriri shyamba ntabyuma by'ikoranabuhanga bikoramo. Yaba telephone mudasobwa ndetse n'ibindi byuma bigezweho ntanakimwe kiba gikora muriri shyamba.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibintu-biteye-ubwoba-wamenya-kuri-iri-shyamba-rimaze-gupfiramo-abantu-benshi-ku-isikuryinjiramo-ni-ukwiyahura/

  • Skizzy wamenyekanye ku itsinda KGB yasezeranye n'umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, Umuhanzi Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Mr Skizzy, yasezeranye imbere y'amategeko na Nkundabose Clémence bamaze umwaka urenga bakundana.

    Ni umuhango wabereye ku Biro by'Umurenge wa Gisozi, nyuma y'ibyumweru bibiri gusa aba bombi bemeranyije kubana akaramata.

    Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo Skizzy yatunguye umukunzi we amusaba kwemera kuzamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.

    Uyu muhanzi yavuze ko ubukwe bwe buzaba bitewe n'ibihe igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bityo ko atahita atangaza amatariki ahamye.

    Skizzy yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yari mu itsinda rya Cool Family nk'umwe mu baririmbyi cyane ko ryari rizwiho kubyina.

    Iri tsinda ryaje guhura na nyakwigendera Hirwa Henry, biba akarusho kuko bose banigaga hamwe. Nyuma yo guhura bakibonamo impano yo gukora umuziki, baganirije MYP wari inshuti yabo bafata icyemezo cyo gukora itsinda bise KGB-Kigali Boyz.

    Skizzy wari usanzwe ari n'umunyamakuru, yakomeje umwuga w'itangazamakuru ariko akarivanga n'ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi muri Skol Rwanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/skizzy-wamenyekanye-ku-itsinda-kgb-yasezeranye-numukunzi-we-amafoto/

  • Icyo u Bufaransa bwiteze kuri raporo nshya ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ni bwo hasohotse raporo y'abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize 'uruhare rukomeye' muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo ya paji 1222 yamuritswe nyuma y'imyaka ibiri itsinda ry'abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y'u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo yitiriwe Komisiyo 'Duclert' kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b'inzirakarengane basaga miliyoni.

    U Rwanda n'u Bufaransa bimaze imyaka bidafitanye umubano mwiza ahanini bishingiye ku ruhare iki gihugu cyo ku Mugabane w'u Burayi cyagize mu gushyigikira no gutegura Jenoside ndetse no gufasha abayikoze gutorokera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

    Umujyanama wa Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, Franck Paris, yabwiye abanyamakuru ko itangazwa ry'iyi raporo ryitezweho kuvanaho igihu ku mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa.

    Yagize ati 'Bizatuma haganirwaho kuri buri gice cy'ibyagaragaye mu nyandiko z'ibyakorwaga muri iriya myaka (1990-1994).''

    Franck Paris yavuze ko hari impamvu eshatu zigaragaza ko itangazwa rya raporo rizagira ingaruka nziza.

    Yakomeje ati 'Hashize imyaka ibiri Perezida Macron yakiriye itsinda ry'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Muryango IBUKA-France ababwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze igira umwanya wihariye muri sosiyete y'abatuye u Bufaransa. Haracyariho inzitizi z'amagambo ndetse akoreshwa atariyo mu nyito nyayo y'iyo Jenoside.''

    Perezida Macron yavuze ko hagomba kuvugwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hagashyirwaho n'umunsi wa tariki ya 7 Mata nk'uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa buri mwaka.

    Ati 'Ibyo byemezo byiyongereye ku bindi nko gushyiraho gahunda y'inyigisho mu mashuri higishwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho no gutera ingabo mu bitugu imiryango ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA-France.''

    Franck Paris yavuze ko umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa wagiye ukomwa mu nkokora n'agatotsi kari muri ayo mateka.

    Ati 'Ibyo byose ntabwo byigeze bigira umusaruro utanga ibisubizo byifuzwa, kuko hariho icyo cyasha cy'amateka y'uruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda. Iyi nzira rero turibwira ko yazafasha gukemura iki kibazo cy'imibanire y'ibihugu byacu byombi mu buryo budasubirwaho.''

    Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no gutangirwa ibisobanuro n'urubyiruko rwa Afurika rugasobanukirwa impamvu y'imyitwarire y'u Bufaransa kuri uwo mugabane.

    Yakomeje ati 'Bikaba rero bikora ku mibanire yacu n'ibihugu bindi byose bya Afurika. Muri iki gihe turimo twifuza ko imibanire yarushaho kuba myiza n'ibindi bihugu bya Afurika biracyenewe ko tugira icyo dukora kuri izi nyandiko mu gutanga ibisubizo ku byibazwa.''

    Abashakashatsi bakoze raporo ntibashoboye kwinjira mu nyandiko zose zireba u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 — 1994.

    Basobanura ko hari zimwe bakeka ko zimuriwe mu bubiko rusange n'izindi batabonye kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Usibye kwemera ko nta ruhare u Bufaransa bwagize mu guhagarika Jenoside, raporo yakozwe yakomeje gushimangira ko iki gihugu nta ruhare cyagize mu guhagarikira ubwicanyi muri Opération Turquoise no gucikisha abajenosideri.

    Nyuma y'iyi raporo, u Rwanda narwo rwiteguye gushyira hanze raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma mu 2017.

    Ikiganiro na Etienne Nsanzimana, uyobora Ibuka France kuri raporo ya 'Commission Duclert'

    Raporo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashije cyane ubwa Habyarimana butitaye ku migambi mibisha yategurirwaga Abatutsi imbere mu gihugu

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-u-bufaransa-bwiteze-kuri-raporo-nshya-ku-ruhare-rwabwo-muri-jenoside

  • Icyo u Bufaransa bwiteze kuri raporo nshya ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ni bwo hasohotse raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo ya paji 1222 yamuritswe nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze imyaka bidafitanye umubano mwiza ahanini bishingiye ku ruhare iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyagize mu gushyigikira no gutegura Jenoside ndetse no gufasha abayikoze gutorokera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

    Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, Franck Paris, yabwiye abanyamakuru ko itangazwa ry’iyi raporo ryitezweho kuvanaho igihu ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Yagize ati “Bizatuma haganirwaho kuri buri gice cy’ibyagaragaye mu nyandiko z’ibyakorwaga muri iriya myaka (1990-1994).’’

    Franck Paris yavuze ko hari impamvu eshatu zigaragaza ko itangazwa rya raporo rizagira ingaruka nziza.

    Yakomeje ati “Hashize imyaka ibiri Perezida Macron yakiriye itsinda ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Muryango IBUKA-France ababwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze igira umwanya wihariye muri sosiyete y’abatuye u Bufaransa. Haracyariho inzitizi z’amagambo ndetse akoreshwa atariyo mu nyito nyayo y’iyo Jenoside.’’

    Perezida Macron yavuze ko hagomba kuvugwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hagashyirwaho n’umunsi wa tariki ya 7 Mata nk’uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa buri mwaka.

    Ati “Ibyo byemezo byiyongereye ku bindi nko gushyiraho gahunda y’inyigisho mu mashuri higishwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho no gutera ingabo mu bitugu imiryango ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA-France.’’

    Franck Paris yavuze ko umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye ukomwa mu nkokora n’agatotsi kari muri ayo mateka.

    Ati “Ibyo byose ntabwo byigeze bigira umusaruro utanga ibisubizo byifuzwa, kuko hariho icyo cyasha cy’amateka y’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyi nzira rero turibwira ko yazafasha gukemura iki kibazo cy’imibanire y’ibihugu byacu byombi mu buryo budasubirwaho.’’

    Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no gutangirwa ibisobanuro n’urubyiruko rwa Afurika rugasobanukirwa impamvu y’imyitwarire y’u Bufaransa kuri uwo mugabane.

    Yakomeje ati “Bikaba rero bikora ku mibanire yacu n’ibihugu bindi byose bya Afurika. Muri iki gihe turimo twifuza ko imibanire yarushaho kuba myiza n’ibindi bihugu bya Afurika biracyenewe ko tugira icyo dukora kuri izi nyandiko mu gutanga ibisubizo ku byibazwa.’’

    Abashakashatsi bakoze raporo ntibashoboye kwinjira mu nyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994.

    Basobanura ko hari zimwe bakeka ko zimuriwe mu bubiko rusange n’izindi batabonye kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Usibye kwemera ko nta ruhare u Bufaransa bwagize mu guhagarika Jenoside, raporo yakozwe yakomeje gushimangira ko iki gihugu nta ruhare cyagize mu guhagarikira ubwicanyi muri Opération Turquoise no gucikisha abajenosideri.

    Nyuma y’iyi raporo, u Rwanda narwo rwiteguye gushyira hanze raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma mu 2017.

    Ikiganiro na Etienne Nsanzimana, uyobora Ibuka France kuri raporo ya “Commission Duclert”

    Raporo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashije cyane ubwa Habyarimana butitaye ku migambi mibisha yategurirwaga Abatutsi imbere mu gihugu

    [email protected]