Blog

  • Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside –

    Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa sebukwe.

    Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi n’abana be bahungiye muri Kenya. Mu 1995, nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

    Muri urwo rwandiko, yagize ati “Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

    Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na we wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse akaba umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994.

    Yinjiye muri Amerika mu 1998 nyuma biza kugaragara ko acyekwaho uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu wahoze ari Umujyi wa Butare.

    Uyu mugore yagize uruhare muri Jenoside cyane kuri bariyeri yari hafi y’iwabo yakoragaho Interahamwe zari ziyobowe na Nyiramasuhuko Pauline, Ntahobari n’uwari Burugumesitiri wa Ngoma muri Butare, Kanyabashi Joseph n’abandi.

    Urwo ruhare rumaze kugaragara ni bwo yafashwe arafungwa kuko yabeshye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2013 ni bwo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera yabeshye. Iki gihano yaje kukijuririra ariko urukiko rukigumishaho.

    Munyenyezi si we wa mbere wahamijwe iki cyaha muri Amerika nubwo hatabaye urubanza nyir’izina rurebana n’uruhare rwe muri Jenoside.

    Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusoza icyo gihano agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho uruhare rwe muri Jenoside.

    Uko Munyenyezi yatawe muri yombi

    Munyenyezi yahaswe ibibazo birimo niba yaragize uruhare muri Jenoside rujyanye no kwica no gukomeretsa abantu arabihakana, ndetse aza guhabwa ubuhungiro muri Amerika we n’abana be batatu.

    Yaje gutura muri Leta ya New Hampshire, mu gace ka Manchester, akabwira abaturanyi be ko ‘umugabo we afungiye ibyaha by’intambara’.

    Mu 2004, mukuru we witwa Prudence Kantengwa na we yashatse ubuhungiro mu Amerika, yongeye kubazwa ku ruhare yagize mu bwicanyi mu bihe bya Jenoside, arabihakana ariko avuga ko umugabo we yayoboraga ibitero by’Interahamwe.

    Ibi byatumye Brian Andersen wari ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana abakoze ibyaha mu bihugu by’amahanga ariko bagahungira muri Amerika, mu Kigo Gishinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, atangira gukurikirana Kantengwa na murumuna we Munyenyezi yari amaze kumenya ko atuye muri Amerika.

    Mu iperereza ryamaze imyaka itandatu, ndetse ryanatumye Anderson asura u Rwanda inshuro nyinshi, byemejwe ko uyu mugore azoherezwa mu Rwanda ku bw’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Munyenyezi aragezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe Saa Moya za nimugoroba.

    Uyu mugore yabaye uwa gatanu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011] na Dr Léopold Munyakazi [2016].

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside

  • U Rwanda rwagabanyije imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi –

    Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu gihugu, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka muri Kigali no mu yindi mijyi.

    Ibi byatumye rutangira gutekereza ku modoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya umubare w’izifashisha lisansi na mazutu.

    Mu gushyigikira uyu murongo, Leta y’u Rwanda yagabanyije igiciro cy’amashanyarazi n’imisoro ku modoka zifashisha amashanyarazi z’abantu n’ibigo bitandukanye.

    Uyu mwanzuro uri mu yatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata 2021; wemeje Politiki nshya yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda n’ingamba zerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Iki cyemezo kandi kinajyanye no kugabanya ibyago bishobora guterwa n’imyuka ihumanya ikirere n’izindi ndwara zo mu buhumekero bitewe n’ubwiyongere bw’imodoka zinjizwa mu gihugu, aho nibura buri mwaka ziyongeraho 12%.

    Ubushakashatsi bwa REMA bwo mu 2017 bwerekanye ko 95,2% y’imodoka ziri mu gihugu zimaze imyaka irenga 10 zikozwe, 56,6 % ni iza mbere ya 1999 mu gihe 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

    -  Igabanuka ry’igiciro cy’amashanyarazi

    U Rwanda rwagennye ko ibiciro by’amashanyarazi kuri sitasiyo z’imodoka bizaba bingana n’ibisanzwe byifashishwa n’inganda.

    Kuva mu 2020, inganda nini zishyura 94 Frw kuri kilowatt imwe ku isaha mu gihe mu rugo rw’umuturage kilowatt imwe ku isaha ari 212 Frw.

    Kugeza ubu mu gihugu hari sitasiyo enye zikoreshwa mu gushyira umuriro mu modoka z’amashanyarazi, zirimo iyubatswe kuri Kigali Convention Centre, iyo ku cyicaro cya Volkswagen Rwanda mu Cyanya cy’Inganda i Masoro. Hari iri mu Kanogo yatangijwe na Vivo Energy Rwanda n’indi iri ku Cyicaro cya REMA.

    Mu korohereza abafite imodoka zifashisha amashanyarazi, biteganyijwe ko zizagabanyirizwa ibiciro mu masaha adakoreshwa cyane.

    Muri izi mpinduka kandi imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibyangiritse [spare parts], batiri n’ibikoresho bya sitasiyo zo gushyira umuriro mu modoka byakomorewe umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

    Imodoka n’ibyo bikoresho kandi byasonewe umusoro ungana na 5% k’utangwa ku bintu byatumijwe mu mahanga iyo bigeze muri gasutamo.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi yateganyije ko ubutaka bwa Leta buzashyirwaho sitasiyo zishyira umuriro mu modoka z’amashanyarazi butazajya butangirwa ubukode.

    Inyandiko ishyiraho aya mabwiriza ivuga ko ibi bijyana no guteganya mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali aho sitasiyo zigomba kubakwa no gutanga ibyemezo byo kuzubaka ku buntu.

    U Rwanda ntirworohereje imodoka z’amashanyarazi ziva hanze gusa kuko iryo gabanuka rizanagera kuri sosiyete zashoye imari cyangwa ziziteranyiriza mu Rwanda, aho zisonerwa umusoro mu gihe runaka ndetse zikanagabanyirizwa umusoro ku nyungu ku bigo binini kugera kuri 15% [ubusanzwe byishyura 30%].

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye kugezwa mu Rwanda mu 2019, ubu rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.

    Ku isoko ry’u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw’ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.

    Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n’abandi 7000 bifuza gukorana n’abo.

    U Rwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Guverinoma y’u Rwanda yagabanyije imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi

    Moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda; zirahendutse ndetse ntizangiza ikirere

  • Igikombe cy’amahoro cya 2021 ntikizakinwa- Imyanzuro ya FERWAFA kuri Shampiyona #rwanda #RwOT

    Ni imyanzuro yafashwe n’Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 5 Mata 2021 n’iyo ku wa 15 Mata 2021.

    IMYANUZURO

    *Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Primus National League y’umwaka wa 2021 izakinwa mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kubahiriza igihe kigenwa na CAF kirebana no kwandikisha amakipe azahagararira Igihugu mu marushanwa yayo.

    *Primus National League izatangira ku itariki ya 1 Gicurasi 2021 ikazakinirwa mu matsinda ane ahagarariwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize. Amakipe agize itsinda amenyekana binyuze mu buryo bwa tombola.

    *Muri buri tsinda amakipe yose azajya ahura hakinwa imikino ibiri (Home & Away). Nyuma y’imikino itandatu (6) kuri buri kipe, hazafatwa amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda ahure hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa mbere kugeza ku wa munani. Amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda nayo azahura hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa cyenda (9) kugeza ku wa cumi na gatandatu (16).

    *Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro imikino yari imaze gukinwa mbere yo gusubika shampiyona y’umwaka wa 2020/2021 yatangiye tariki ya 04/12/2020.

    *Kwandikisha abakinnyi baturutse hanze y’igihugu binyuze mu buryo bwa FIFA TMS no mu Gihugu biciye mu buryo bwa DTMS bizakorwa guhera ku itariki ya 15 Mata 2021.

    *Komite Nyobozi ya FERWAFA kandi yafashe umwanzuro wo gukuraho Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka wa 2021 bitewe n’uko nta gihe gihari cyo kugikina.

    *Hemejwe ko Ikipe izaba iya mbere muri Primus National League izasohokera Igihugu mu irushanwa rya CAF Champions League mu gihe Ikipe izaba iya kabiri ariyo izasohokera Igihugu mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Uko amatsinda ya Primus National League azaba ateye nk’uko byatorewe mu nama yahuje Ubuyobozi bwa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’ikiciro cya mbere mu bagabo.

    Itsinda A : APR FC, Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC.
    Itsinda B : Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.
    Itsinda C : Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.
    Itsinda D : Mukura VS&L, Sunrise FC, Marine FC na Espoir FC.

    Amategeko yihariye ajyanye n’iri rushanwa hamwe n’ingengabihe y’imikino yo mu matsinda tuzabibagezaho mu gihe cya vuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Igikombe-cy-amahoro-cya-2021-ntikizakinwa-Imyanzuro-ya-FERWAFA-kuri-Shampiyona

  • Menya byinshi kuri Ginseng ikimera kirinda indwara #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe uko isi igenda itera imbere, ni nako hari indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bw’umuntu. Aha twavugamo nka Diyabeti, kanseri, Asima, SIDA n’izindi.

    Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanyuka, bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara. Imiti dukoresha mu kuvura izo ndwara, imyinshi iba ikoze mu bimera, gusa bashobora kongeramo ibindi bintu.

    Wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye?

    Reka turebe akamaro k’icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w’umuntu akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

    Ginseng ni iki?

    Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea),ariyo ita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada ariyo yitwa American Ginseng. Ni igihingwa kigira amababi ndetse n’inguri cyangwa se imizi. Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Ni akahe kamro Ginseng ifasha umubiri w’umuntu?

    Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday rubivuga, Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

    Dore ibintu 9 by’ingenzi Ginseng ifasha umubiri

    1. Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b’umubiri hagati y’iminsicyangwa 3.

    2. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA,iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b’umubiri wabo bazamuka,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.

    3. Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).

    4. Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.

    5. Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)

    6. Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n’abarwaye kanseri kutazahara.

    7. Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.

    8. Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.

    9. Uvura ibibyimba mu mubiri.

    Iki gihingwa kitaboneka mu Rwanda, nta bindi kibonekamo?

    Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng.

    Rh Capsule iboneka hano iwacu ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru.Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga ikaba nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

    source: rwanda magazine.com

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-kuri-Ginseng-ikimera-kirinda-indwara.html

  • Tom Byabagamba yasubiye imbere y’urukiko ajuririra igihano yahawe ku cyaha cy’ubujura –

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Tom Byabagamba yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro icyaha cy’ubujura, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu.

    Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere y’uko yamburwa impeta za gisirikare zose, yahamijwe icyaha cy’ubujura ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw’Ubujurire aho yibye telefoni.

    Igihano yahawe ntabwo yacyishimiye, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusubikwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Kuri iyi nshuro, Byabagamba n’abamwunganira barimo Me Paul Ntare na Me Gakunzi Valery baburanaga bari muri gereza ya gisirikare i Kanombe mu gihe abashinjacyaha bari bari mu biro byabo.

    Iburanisha rigitangira, Byabagamba yazamuye inzitizi z’uko atabonye umwanya wo kuganira n’abanyamategeko be ngo bitegure urubanza, umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubikwa gato Byabagamba akabanza kuvugana n’abunganizi be.

    Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

    Nyuma y’imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

    Byagamba yajuririye igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa imyaka itatu ashinjwa kwiba telefone

  • Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basuye urwibutso rwa Jenoside, bihanganisha abarokotse –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abakozi b’uruganda Kinazi Cassava Plant basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 63 bishwe muri Jenoside.

    Nyuma yo gusura ibice bigize urwo rwibutso no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kinazi Cassava Plant, Michel Kayihura Makolo, yihanganishije abarokotse, abashishikariza gukomera no gutanga ubuhamya bw’inzira igoye banyuzemo.

    Ati “Turabifuriza gukomera, kandi mukabona imbaraga zo gutanga ubuhamya. Nimubasha gutanga ubuhamya bizadufasha kwigisha abana bacu, na bo bamenye uko byagenze. Ubuhamya iyo butanzwe dukuramo amasomo yo kwiyubaka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, na we yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera no gusigasira amateka.

    Ati “Mukomere kandi mudadire. Gukomera ni ukugira imbaraga zo kwibuka, amateka nta gukomeretsanya kandi akaba amateka yawe. Kudadira, ni ijambo risobanura ngo ‘ntibizongera’. Ni ugufunga, ugashyiraho umurongo ntarengwa. Jenoside ntizongera ukundi. Ibi bizashoboka nidushyiraho ingamba zima urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie José, yavuze ko nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bajya baterwa intimba no kubura ababo bishwe muri Mata 1994, badaheranwa n’agahinda kuko babona hari icyizere.

    Ati “Abatutsi bishwe mu gihugu hose, by’umwihariko ibihumbi 63 baruhukiye hano, bazize uko bavutse. Duterwa intimba no kuba twarabuze imiryango migari twari dufite kandi tugasigara ihereheru twari twifashije. Tubona hari icyizere cy’ubuzima.”

    Yavuze ko icyizere bafite bagikomora ku buyobozi bwiza igihugu gifite n’uburyo cyitaye ku barokotse Jenoside.

    Kinazi Cassava Plant yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango

    Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basobanuriwe amateka ya Jenoside, bari kumwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso birebera ubukana Jenoside yakoranywe muri Kinazi

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi,Ntakirutimana Marie José yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batazaheranwa n’agahinda

    Umuyobozi Mukuru wa Kinazi Cassava Plant,Michel Kayihura Makolo yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Michel Kayihura Makolo na bagenzi be bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Tom Byabagamba yasubiye imbere y'urukiko ajuririra igihano yahawe ku cyaha cy'ubujura – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Tom Byabagamba yahamijwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro icyaha cy'ubujura, rumuhanisha igifungo cy'imyaka itatu.

    Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z'u Rwanda mbere y'uko yamburwa impeta za gisirikare zose, yahamijwe icyaha cy'ubujura ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw'Ubujurire aho yibye telefoni.

    Igihano yahawe ntabwo yacyishimiye, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusubikwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Kuri iyi nshuro, Byabagamba n'abamwunganira barimo Me Paul Ntare na Me Gakunzi Valery baburanaga bari muri gereza ya gisirikare i Kanombe mu gihe abashinjacyaha bari bari mu biro byabo.

    Iburanisha rigitangira, Byabagamba yazamuye inzitizi z'uko atabonye umwanya wo kuganira n'abanyamategeko be ngo bitegure urubanza, umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubikwa gato Byabagamba akabanza kuvugana n'abunganizi be.

    Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by'igihugu.

    Nyuma y'imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n'inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw'Ubujurire rumukatira imyaka 15 y'igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

    Byagamba yajuririye igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa imyaka itatu ashinjwa kwiba telefone


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-byabagamba-yasubiye-imbere-y-urukiko-ajuririra-igihano-yahawe-ku-cyaha-cy

  • Amerika yoherereje u Rwanda Beatrice Munyenyezi uregwa uruhare muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Beatrice Munyenyezi aza kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021.

    Uyu mugore wahoze ari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya Juvenal Haryarimana ryateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Muri 2013 Inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zakatiye Beatrice Munyenyezi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kubera kubeshya ibijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kugira ngo abone ubwenegihugu.

    Beatrice Munyenyezi yajuririye iki cyemezo ariko iki kirego cy’ubujurire cye cyaje guterwa utwatsi muri 2017.

    Jenoside ikirangira mu 1995, Beatrice Munyenyezi wabanje guhungira muri Kenya, yanditse asaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za America, amenyesha Leta ya kiriya gihugu yumva adafite umutekano uhagije kubera ibibazo by’Igihugu cye (Rwanda).

    Source : https://imirasire.com/?Amerika-yoherereje-u-Rwanda-Beatrice-Munyenyezi-uregwa-uruhare-muri-Jenoside

  • Sadate yishimiye ko yiyunze n’Umunyamakuru Sam Karenzi bamaze iminsi baterana amagambo #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, atangaje ibi nyuma y’uko we n’Umunyamakuru Sam Karenzi bagiranye ibiganiro byo gucoca ibibazo bafitanye.

    Ibi biganiro byabahuje ku busabe bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwari rwaregewe ibyerekeye iki kibazo.

    Ni igikorwa cyabereye ku biro by’Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC), ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, aho Munyakazi Sadate na Sam Karenzi bari bahamagajwe bombi.

    Sedate nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’intambwe yatewe hagati ye na Sam Karenzi nyuma y’igihe bari mu makimbirane ya hato na hato.

    Ati 'Nshimiye RMC BARORE naba Commissaires mwari kumwe ejo kuba mwarumvise ikibazo nabagejejeho mukadufasha. Reka nshimire na RadioTv10 na Sam Karenzi kuri Engagements nziza mwafashe. Nizera ko ibyo twaganiriye hariya bizafasha. Burya nta kintu Kiza nko kumvikana.'

    Ubu butumwa yabushyize hanze, nyuma y’uko RMC ibatumije bombi (Sadate na Sam Karenzi) kugira ngo uru rwego rubashe kubunga nyuma y’igihe cyari gishize aba bagabo batavuga rumwe nkuko byakunze kugaragara.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sadate-yishimiye-ko-yiyunze-n-Umunyamakuru-Sam-Karenzi-bamaze-iminsi-baterana-amagambo

  • AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League. #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'Ubwongereza yageze mu mikino ya ½ cya Europa League isezereye ikipe ya Granada yo muri Esipanye ku giteranyo cy'ibitego bine ku busa mu mikino yombi dore ko umukino ubanza warangiye ari ibitego bibiri ku busa ndetse n'umukino waraye ubaye ukaba warangiye uko.

    Mu mukino Manchester United yari yakiriye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mata 2021, yatsindiwe na rutahizamu Edison Cavani ndetse na myugariro wa Granada Jesus Vallejo witsinze, umukino urangira ari ibitego 2-0, ibi bitego United yatsinze bikaba byatumye iyi kipe ibarizwa i Manchester yahise yuzuza ibitego 100 mu mikino yose yo ku mugabane w'i Burayi imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Iyi kipe ya manchester United ikaba yakomeje mu mikino ya ½ aho izahura n'ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy'Ubutaliyani yo yaraye isezereye ikipe ya Ajax ku bitego 3-2 mu mikino yombi kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

    Mu wundi mukino ikipe ya Arsenal nayo yo mu gihugu cy'u Bwongereza yageze mu mikino ya ½ nyuma yaho yaraye isezereye ikipe ya SK Slavia Prague iyitsinze ibitego 4-0 mu mukino wo kuri uyu wa kane, ni mu gihe mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

    Muri uyu mukino ikipe ya Arsenal yari yagiye gusura ikipe ya SK Slavia Prague yo mu gihugu cya Repubulika ya Tchèque, ni umukino ikipe y'Abarashi yafunguriwe amazamu na Nicolas Pépé ubwo hari ku munota wa 18, iyi kipe yongeye gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Alexandre Lacazette wari wahawe igitambaro cya kapiteni nyuma y'uko Aubameyang byatangajwe ko arwaye Malaria.

    Muri uyu mukino kandi, ubwo hari ku munota wa 24 Bukayo Saka yatsinze igitego cya gatatu nyuma y'umupira yahawe na Calum Chambers, Arsenal yabonye igitego cya kane ku munota wa 77, cyinjijwe na Alexandre Lacazette ku mupira yari aherejwe na Nicolas Pépé.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Arsenal byayigejeje mu mikino ya ½ cya Europa League aho izahura na Villarreal itozwa na Unai Emery wigeze gutoza Arsenal, ni nyuma yaho kandi Villareal yo yakuyemo Dinamo Zagreb nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 bikaba ibitego 3-1 mu mikino yombi.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya ½ cya Europa League izakinwa tariki ya 29 Mata mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 6 Gicurasi 2021. Manchester United na Villarreal ni zo zizabanza kwakira imikino ibanza.

    The post AMAFOTO — Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-manchester-united-ndetse-na-arsenal-zo-mu-bwongereza-ziri-mu-makipe-yageze-mu-mikino-ya-%C2%BD-cya-europa-league/