Blog

  • Kigali: Polisi yerekanye abahimba impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Bose hamwe cyo kimwe n'ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y'u Rwanda, berekaniwe kuri Station ya Polisi i Remera hamwe n'impushya mpimbano eshatu.

    Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu buryo bwa burundu, mugenzi we yamurangiye umuntu warumubonera atiriwe yongera kujya gukora ikizamini.

    Ati 'Uwo muntu namuhaye ibihumbi 550 Frw, ampa impimbano ntabizi yo ku rwego rwa mbere (Categorie A).'

    Ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y'u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze yabitewe n'inzara ndetse ko abyicuza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo guca mu nzira zemewe n'amategeko, bakirinda kwifuza gutunga ibyo batavunikiye.

    Ati 'Iyo ugiye mu muhanda, utazi amategeko y'umuhanda no gutwara ikinyabiziga, uhasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi bakahasiga ubuzima. Abantu bashaka guca iy'ibusamo, ni abazi ko ibintu byoroshye […] ababeshya abaturage bakabiba amafaranga, bagomba kumenya ko nta kintu cyoroshye.'

    CP Kabera yavuze ko aberekanywe bafashwe ku bufatanye n'abaturage ndetse ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi no mu gushaka abandi bagira uruhare muri ibi bikorwa.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko uhamijwe n'urukiko kwiyitirira urwego rw'umwuga rwemewe n'ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitarengeje amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw, ariko atarenga miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi bihano.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n'urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu icyenda barimo abakurikiranyweho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga n'abasabye abazihimba kuzibakorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yerekanye-abahimba-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga

  • Rutahizamu wa Arsenal yari yivuganywe n'indwara ya Malaria Imana ikinga akaboko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang, umunya-Gabon ukinira ikipe ya Arsenal,  yashimiye byimazeyo abaganga bamwitayeho mu bitaro aho yari arwariye Malaria yakuye muri Gabon ubwo yari yitabiriye imikino isoza amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 'CAN2022'.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Aubameyang yatangaje ko yari amaze igihe ari mu bitaro arwaye malaria ariko yatangiye kumera neza. Yagize ati 'Nari maze iminsi mike ndi mu bitaro muri iki cyumweru; Ubu ndumva meze neza, ndashimira cyane abaganga banyitayeho bakampima ndetse bakanamvura iyi virusi mu buryo bwihuse. Ntabwo nari meze neza mu byumweru bishize, gusa vuba ndagaruka meze neza kurusha ikindi gihe cyabayeho'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Aubameyang Pierre-Emerick (@auba)

    N'ubwo itari ifite rutahizamu wabo bagenderaho, Aubameyang, ikipe ya Arsenal  yatsinze ikipe ya Slavia Prague 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ bityo ikatisha itike ya ½ muri Europa League.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-arsenal-yari-yivuganywe-nindwara-ya-malaria-imana-ikinda-akaboko/

  • Kigali: Polisi yerekanye abahimba impushya zo gutwara ibinyabiziga –

    Bose hamwe cyo kimwe n’ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y’u Rwanda, berekaniwe kuri Station ya Polisi i Remera hamwe n’impushya mpimbano eshatu.

    Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu buryo bwa burundu, mugenzi we yamurangiye umuntu warumubonera atiriwe yongera kujya gukora ikizamini.

    Ati “Uwo muntu namuhaye ibihumbi 550 Frw, ampa impimbano ntabizi yo ku rwego rwa mbere (Categorie A).”

    Ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze yabitewe n’inzara ndetse ko abyicuza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo guca mu nzira zemewe n’amategeko, bakirinda kwifuza gutunga ibyo batavunikiye.

    Ati “Iyo ugiye mu muhanda, utazi amategeko y’umuhanda no gutwara ikinyabiziga, uhasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi bakahasiga ubuzima. Abantu bashaka guca iy’ibusamo, ni abazi ko ibintu byoroshye […] ababeshya abaturage bakabiba amafaranga, bagomba kumenya ko nta kintu cyoroshye.”

    CP Kabera yavuze ko aberekanywe bafashwe ku bufatanye n’abaturage ndetse ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi no mu gushaka abandi bagira uruhare muri ibi bikorwa.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uhamijwe n’urukiko kwiyitirira urwego rw’umwuga rwemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarengeje amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw, ariko atarenga miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi bihano.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n’urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu icyenda barimo abakurikiranyweho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga n’abasabye abazihimba kuzibakorera

  • Gicumbi: Abafite inzu z’ubucuruzi zimaze imyaka ibiri zifunzwe barataka igihombo –

    Mu myaka ibiri n’igice ishize nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwanzuye ko abafite inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Gicumbi zitageretse bazafungirwa imiryango kugira ngo babanze kubaka izigeretse.

    Bamwe mu bafite izi nzu z’ubucuruzi zafunzwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko bababajwe no gusabwa kubaka inzu zigeretse mu gihe hari haciyeho imyaka umunani basabwe kuvugurura bakubaka izizwi nka “konoshi”.

    Ntamugabumwe Valens wari wihuje na bagenzi be mu 2010 bakaka inguzanyo bakubaka inzu yo gukoreramo, yavuze ko kuva inzu bakoreragamo yafungwa ngo byamuteje igihombo cy’amafaranga menshi binatuma asubira inyuma mu bucuruzi bwe.

    Ati “ Izo nzu twakoreragamo ubucuruzi, twari twarazubatse mu 2010 ubwo batubwiraga ko tugomba kubaka inzu za konoshi ari Akarere kabitegetse, turazubaka tunakoreramo ejo bundi baragaruka baratubwira ngo barashaka inzu zijyanye n’igihe zigeretse kandi n’inguzanyo twafashe mbere twubaka ntizirashiramo.”

    Yavuze ko bakibivuga bahise bafunga izo nzu zabo bahita bimuka batangira gukodesha ahantu hatandukanye ari nako bahindura iseta bacururizagamo.

    Ati “ Ubu aho nkodesha mpakodesha ibihumbi ijana kandi nari mfite umuryango nkoreramo ntakodesha, twandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, twandikira Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Akarere amabaruwa barayafite ariko ntibigeze badufasha.”

    Ntamugabumwe yavuze ko bababwiye ko umuntu utazabasha kubaka inzu igeretse bazahasenya bagashaka undi uhubaka inzu zijyanye n’igihe.

    Kabera Jean de Dieu ufite inzu y’imiryango itatu yari yubatse mu 2010, we yavuze ko basabye ubuyobozi bw’Akarere kureka inzu nshya za konoshi zari zimaze imyaka mike zubatswe, ba nyirazo bakazikorera amasuku bifashishije amakaro ngo barabyanga.

    Ati “Urebye nka Kigali-Remera bari gushyiraho konoshi na Nyamirambo, mu Mujyi na Nyamata ni uko, natwe rero twabasabaga ko twakoresha amakaro ku nzu nshya wenda mu gihe runaka bakazadutegeka kubaka inzu zigeretse ariko nibura bitadutunguye.”

    Kabera yavuze ko nabo bifuza ko umujyi wabo watera imbere ariko ngo bikagendana n’amikoro y’abawukoreramo. Yavuze ko hari uburyo bwinshi bashobora gukoresha ku nyubako zabo zikaba nziza, zikanagendana n’igihe ariko inzu zikongera gufungurwa ngo kuko bari kwishyura banki zo zidakora.

    Ati “Ubu maze guhomba ibintu byinshi ntabara, ikindi abakiliya aho bari bamenyereye barambuze aho nimukiye bimeze nko gutangira bundi bushya.”

    Yasabye ubuyobozi kubumva bagafungura inzu bigaragara ko zikiri nshya zikaba zikorerwamo bakabona uburyo bishyura imyenda bari baratse banki.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Fidèle, yabwiye IGIHE ko abo bacuruzi babanje kuganirizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Abaminisitiri batandukanye bakabasaba kwishyira hamwe kugira ngo bubake inzu zijyanye n’igihe.

    Ati “Hari icyo igishushanyo mbonera cy’Akarere kivuga, hari igihe bahawe ngo izo nzu bazikoreremo, hari inama nyinshi bagiye bagirana n’Akarere, icyo gihe bahawe cyarararenze mu Mujyi hariya hari inzu ziteganyijwe kuhubaka kandi hari n’abatangiye kuzubaka tunashimira.”

    Yavuze ko mbere yo kugira ngo bakinge izi nzu, ba nyirazo babanje guhura n’ubuyobozi bukabaha igihe gihagije cyo kwimuka abatsembera ko batazigera bazifungura.

    Ati “Hariya mu Mujyi hagati ntabwo byemera rwose ni ugukurikiza igishushanyo mbonera abantu twabashishikarije kwishyira hamwe, abaminisitiri batandukanye baraje babagira inama, banki zitandukanye ziteguye kubaguriza amafaranga ni wo murongo turimo kandi tunashimira abandi bari kugenda bashyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe.”

    Mu Karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu zigeretse nyinshi mu gusukura uyu Mujyi no kuwujyanisha n’igishushanyo mbonera, uturutse ku Karere ukanyura mu mihanda itandukanye yegereye Umujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa imiturirwa myinshi mu gihe hari n’abandi bacuruzi benshi bafungiwe imiryango.

    Abacuruzi basabwe kubaka bijyanye n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera

    Kuva zafungwa, abakorera muri izi nyubako bavuga ko bahuye n’igihombo

    Mu Mujyi wa Gicumbi hari inzu nyinshi zimaze imyaka ibiri zidakorerwamo bitewe n’uko zitubatse mu buryo bujyanye n’igihe

    Hari inzu zigeretse ziri kubakwa nubwo zitaruvura

  • Myasiro yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo gusiganwa mu kwiruka n'amaguru uzwi nka Myasiro Jean Marie Vianney yateye ivi asaba umukunzi we Niyomufasha Josee kuzamubera umugore.

    Myasiro umaze umwaka umwe akinira ikipe ya Nyirangarama yagiyemo yafashe umwanzuro wo kwambika umukunzi we impeta ya fiançaille nyuma y'amezi 5 bakundana. Uyu muhango wabaye ku munsi hashize ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 muri Rulindo kwa Nyirangarama.

    Myasiro JMV yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu mwaka wa 2014. Mbere y'uko ajya mu ikipe ya Nyirangarama muri 2020, mu Rwanda yakiniye ikipe imwe gusa ya Mountain Classic Athletic Club. Muri 2014 yakinnye imikino Olempike y'abatarengeje imyaka 20, mu mwaka wa 2016 akina shampiyona y'Isi yabereye muri Pologne. Muri 2017 yerekeje mu Butaliyani mu ikipe ya Run Love tern Club kugera mu mwaka wa 2019.

    Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 ari bwo Myasiro n'umukunzi we bazasezerana imbere y'amategeko mu murenge wa Cyungo ho mu karere ka Rulindo.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto ubwo Myasiro yateraga ivi asaba umukunzi we kumubera umugore:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/myasiro-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-ko-yazamubera-umugore-amafoto/

  • Agahinda k'umubyeyi wagurishije impyiko ye ashaka kurihira umukobwa we amashuri birangira yiyahuye atayarangije kubera urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musaza yatewe agahinda n'umukobwa we wamutengushye akiyahura atarangije amashuri ye kubera umusore bakundanaga akamwanga,nyamara paoa we yaremeye kugurisha impyiko ye ashaka kumurihira ishuri.

    Uwitwa Amanda Chinda,abinyujije ku rubuga rwa Twitter yahishuye iyi nkuru ibabaje y'uyu mukobwa watengushye se umubyara watanze igitambo gikomeye kugira ngo arangize amashuri.

    Uyu mukobwa yashwanye n'umusore muto bakundanaga bimutera agahinda bituma yiyahura atarangije amashuri ngo yubahirize icyifuzo cya se.

    Amanda Chinda yagize ati 'Nababajwe n'inkuru numvise y'umugabo wagurishije impyiko kugira ngo arihire umukobwa we ariko uyu mukobwa yaje kwiyahura kubera umusore bakundanaga.Ibi ni ibiki?.'

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumubyeyi-wagurishije-impyiko-ye-ashaka-kurihira-umukobwa-we-amashuri-birangira-yiyahuye-atayarangije-kubera-urukundo/

  • N’ubwo bamaranye amezi 5 gusa bakundana yari agiye kubivamo, urukundo rwa Myasiro na Josée bagiye kurushinga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru Myasiro Jean Marie Vianney, avuga ko n’ubwo yafashe umwanzuro wo gukora ubukwe na Niyomufasha Josée ariko hari igihe cyageze yumva iby’urkundo abivuyemo bitewe n’amagambo y’abantu.

    Ku munsi w’ejo nibwo Myasiro JMV yateye ivi asaba Niyomufasha Josée ko yazamubera umugore, ni nyuma y’amezi 5 bakundana.

    Myasiro yabwiye ISIMBI ko ikintu yamukundiye ari uko ari umukobwa utuje abona afite intego nziza zo kubakwa utaratwawe n’iraha, akaba ajyanye n’ibyufuzo bya Myasiro.

    Ni umukobwa utuje, ni umukobwa ufite umutima mwiza, areba kure azi kubana neza n’abandi, ntabwo agira ibintu by’amaraha, arakuze azi icyo gukora, ni umukobwa ubereye urugo ubona yakubaka nagerageje mu buryo bumwe cyangwa ubundi, muri make ni we mukobwa mbona ari cyo cyerekezo cyanjye maze igihe kinini nifuza.'

    Bwa mbere ahura na we bahuriye mu kazi kwa Nyirangarama aho umukobwa akora, na Myasiro akaba akinira ikipe yaho bagenda bamenyana gahoro gahoro kugeza bivuyemo urukundo.

    Ati'Twahuriye mu kazi nkimara gusinya amasezerano(yo kuba umukinnyi wa Nyirangarama Athletic Club), nari ngiye mu biro hari ibyo nari ngiye kurebayo musangayo aba ari we unyakira, anyakirana umutima mwiza, urugwiro, nyuma y’ubwo twahise duhana nimero, nyuma twaje guhurira muri siporo ambwira ngo mwigishe uko umuntu yakora siporo cyane cyane mu buryo bwo kugabanya ibiro, tumenyana gutyo amata abyara amavuta, uko iminsi yashize namusabye urukundo ararunyemerera.'

    Avuga ko mu gihe cy’amezi 5 amaranye n’umukunzi we, ikintu kimwe cyamutunguye ni uburyo babateranyije ariko undi akanga kumuvaho ahubwo akarwanirira urukundo rwabo.

    Ati'Bamuciye intege bamubuza ku nkunda bamubwira ko abasitari nta gahunda baba bafite yo gushaka, bamuca intege cyane ko agomba kundeka ko tudakwiranye, bamwe na bamwe mu bo bakoranaga ariko ntiyacika intege, bashyiraho imitego imwe n’imwe nkayigwamo ariko ntiyandekuye ahubwo twarabiganiriye birakemuka, nicyo kintu yankoreye kikantungura ukuntu yanze kundeka hejuru y’ibintu byose bambeshyeye ariko yarwaniye urukundo rwacu.'

    Akomeza avuga ko n’ubwo urukundo rwabo rumaze igihe gito ariko bagiye bagirana ibibazo bagashwana ariko nyuma bakaza kwiyunga, ngo hari n’igihe cyageze yumva we iby’urkundo yabivuyemo neza.

    Ati'byabayeho hari igihe cyageze nshaka kubivamo, nahaye umwanya abaduteranyaga ariko nyuma nza kugira inshuti nziza yitwa Ange Albert angira inama, aranyegera angira inama inshuti nziza niyo itumye uyu munsi tugiye kubana.'

    Nyuma yo gutera ivi, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 ari bwo bazasezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, ubukwe nyirizina bukazaba tariki ya 28 Kamena 2021.

    Ku munsi w’ejo nibwo yamwambitse impeta

    Bagiye kubana nyuma y’amezi 5 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/n-ubwo-bamaranye-amezi-5-gusa-bakundana-yari-agiye-kubivamo-urukundo-rwa-myasiro-na-josee-bagiye-kurushinga

  • Remera : Barakemanga amanyanga mu ipiganwa ry’isoko ry’abatwara ibishingwe #rwanda #RwOT

    Ibi bitabo bya kompanyi zagerageje gupiganirwa iri soko ryo gutwara ibishingwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, byakiriwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 09 Mata 2021.

    Gusa bamwe mu bakozi b’izi kompanyi bagiye gutanga ibitabo byo gupiganirwa ririya soko, bavuga ko ibyabo byanze kwakirwa mu buryo bita ubw’amaherere.

    Bavuga ko itangazo ryo gupiganirwa ririya soko, ryavugaga ko bazazana ibitabo byo gupiganira isoko saa tatu za mu gitondo (09:00).

    Bamwe muri bo bemera ko bakerereweho iminota micye ariko ko byatewe n’impamvu bakekamo umugambi wo kugira ngo bangirwe kwakirirwa ibitabo byabo.

    Ririya tangazo kandi ryavugaga ko ibitabo byabo bizakirirwa mu Bunyamabanga Bukuru bw’Umurenge wa Remera ariko bamwe bagerayo bakababwira ko byakirirwa kwa Noteri w’Umurenge.

    George wo muri Kompanyi yitwa Umurimo-Mwiza, avuga ko yakerereweho umunota umwe ariko ko wamufashe kubera ko aho bagombaga gutanga igitabo basanze hahindutse.

    Ati 'Umunota wamfashe njya kwa Noteri w’Umurenge kandi abantu baba ari benshi baza kwa Noteri, ntabwo waza ubyigana abantu ngo urashaka kwinjira.'

    Avuga ko yasubiyeyo akanagirana ibibazo n’umukoresha we kuko 'narabimubwiye ntiyabyumva, yarandakariye arantuka ko nakerewe.'

    Icyakoza ngo uyu mukoresha we yamubereye imfura ntibyamugiraho izindi ngaruka kuko ubu akiri mu kazi.

    Rusanganwa George avuga ko ntacyo yari guhindura kuri kiriya cyemezo cyafashwe cyo kutakira igitabo cyo gupiganira ririya soko, kuko itangazo ryo kuripiganira ryavugaga ko ibitabo bizakirwa saa tatu zuzuye akahagera zirenzeho umunota umwe

    Ati 'Bambwiye ko nagombaga kuhagera saa tatu, mpagera n’umunota umwe, ndababwira nti 'ariko mbahagaze imbere none ubwo mwanziza umunota umwe ?’ bambwira ko ntakindi nahinduraho.'

    Avuga ko ntakindi yari guhinduraho kuko 'Ntabwo wajya gutera amahane' ahubwo ko icyo yakoze yahise ataha.

    Undi na we avuga ko yekereweho iminota micye kubera guhuzagurika kuko aho bagombaga gutanga biriya bitabo basanze hahindutse.

    Ati 'Niba ugiye kubaza aho bari bubyakirire bishoboza kuza gufata ikindi gihe gishobora gutuma isaha igufata atari uko wakererewe koko ahubwo ari umugambi ubona wateguwe wo kuhahindura.'

    Avuga ko guhindura ahagombaga gutangirwa ibitabo bishobora kuba ari umugambi ufite ikiwihishe inyuma wo kugira ngo ibitabo bya bamwe bitakirwa ahubwo hakirwe iby’abifuzwa kuzahabwa isoko ku mpamvu bakeka ko zaba zibyihishe inyuma.

    Ibindi babonamo ibidasobanutse

    Abakozi ba zimwe muri ziriya kompanyi kandi bavuga ko ririya tangazo ryavugaga ko gufungura inyandiko z’ipiganwa byari biteganyijwe kuba saa tatu n’igice za mu gitondo (09:30) ariko ko byakozwe hafi saa in (10:00).

    Umwe muri bo agira ati 'Niba uko kubahiriza isaha bari babikoze nk’uko twarengejeho umunota umwe cyangwa ibiri, n’igihe cyo gufungura inyandiko z’ipiganwa nticyagombaga kurengaho n’isegonda na rimwe.'

    Bavuga kandi ko bahawe aho biyandika nk’abitabiriye ipiganwa, bose bakishyira ku rutonde rwa Kompanyi esheshatu (6) mu gihe nyamara ibitabo byakiriwe ari ibya Kompanyi eshatu (3) naho iby’izindi eshatu byo bikaba byarangiwe kwakirwa kuko ababizanye bakererewe.

    Umwe ati 'Ubwo ugiye kureba ku rutonde wasanga turi kompanyi esheshatu nyamara harakiriwe eshatu gusa.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey uvuga ko nta makuru menshi afite kuri iki kibazo kuko ibijyanye n’amasoko bikurikiranwa n’akanama kigenga kaba kabishinzwe, yavuze ko niba umuntu yarengeje isaha yagenewe igikorwa runaka, aba agomba kwirengera n’ingaruka zabyo.

    Ati 'Niba amabwiriza ateganya ko ari saa yine ukaza saa tanu, hakurikiraho iki ? [yatangaga urugero].'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Remera-Barakemanga-amanyanga-mu-ipiganwa-ry-isoko-ry-abatwara-ibishingwe

  • FERWAFA yatumije inama y’inteko rusange idasanzwe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatumije inama y’inteko rusange idasanzwe izigirwamo ubwegure bw’uwari perezida wary,o Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene.

    Mu ibaruwa yohererejwe abanyamuryango ba FERWAFA yasinyweho na Visi Perezida wayo, Habyarimana Marcel bamenyeshejwe ko batumiwe nu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 15 Gicurasi 2021 kuri lemigo Hotel.

    Iyi nama izatangira saa 9:00′ ku murongo w’ibyigwa hariho ingingo imwe ari yo Ubwegure bwa perezida wa FERWAFA.

    Bagize bati”Tubandikiye tugira ngo tubagezeho ubutumire mu Nteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA izateranira i Kigali muri Lemigo Hotel (Kimihurura) ku itariki ya 16/05/2021 guhera i saa tatu za mu gitondo (9H00). Ku murongo w’ibyigwa hari; Ubwegure bwa perezida wa FEWARAFA.”

    Bamenyeshejwe ko ikipe ihagararirwa na perezida cyangwa visi perezisa mu gihe batabonetse igahagararirwa n’umunyamabanga ufite uruhashya rwanditse.

    Basabwe kuzaza bitwaje icyemezo cy’uko bipimishije icyorezo cya coronavirus amafaranga bakazayasubizwa nyuma bamaze gutanga inyemezabwishyu mu bunyamabanga bwa FERWAFA.

    Tariki ya 14 Mata 2014 nibwo uwari perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yanditse yegura kuri uyu mwanya, ni nyuma y’imyaka 3 ayiyobora.

    FERWAFA yatumije ina y’inteko rusange idasanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumije-inama-y-inteko-rusange-idasanzwe

  • Fata ku muti w’igitwenge #rwanda #RwOT

    Umutima unezerewe ni umutima mwiza,ariko umutima ubabaye umutera konda (Imigani 17:22).

    Abantu bishimye ni abantu bazima! Iyi nteruro iravuga byinshi kurusha ibyo abantu bivugira, iherekejwe n’icyanditswe. Abantu bamwe, cyane cyane abagabo bakeka ko kwishima no kuba umugabo bitajyana; bumva ko kuba umugabo bivuga ko ugomba guhora wifashe buri gihe. Abandi bo bagira n’ubwoba bwo guseka. Ndetse n’iyo bafashwe baseka bahita barekeraho vuba! Ese kuki naseka nta mpavu? Bakibaza bati 'Nshobora kuba ntari muzima'. Abo ni ba bandi bahorana inkuru z’agahinda, indwara n’umubabaro.

    Ushobora gutangazwa no kumenya ko ikintu cyonyine abarwayi bamwe bakeneye kugira ngo bahindure imibereho yabo no kugira ngo bakire gukira kwabo ari uguseka! Ni byo Bibiliya ivuga mu Imigani 17:22, mu bundi busobanuro bwa Bibiliya haravuga ngo 'Iyo wishimye wumva umeze neza, iyo utishimye ubabara ingingo zose'.

    Umuntu umwe yakwibaza ati 'Ariko se pasitori Chris, uravuga ko natangira ngaseka njyenyine gusa, nta mpamvu?' Yego rwose! Ugomba kwiga guseka igihe cyose, waba ubyiyumvamo,waba utabyiyumvamo. N’ubwo Satani yakubaza ati 'Uraseka iki? Ntubona ibibazo byose bikugarije?' Ntuzamwiteho, uzamenye ko uri gukurikiza ijambo ry’Imana gusa kandi uri gufata ku muti!

    Ushobora no kumirwa umenye ko Imana iseka. Yego rwose iraseka! Ntabwo ari ikintu kiri aho kiruta byose, gishobora byose gitera abantu ubwoba, gihora gicecetse igihe cyose. Bibiliya iravuga iti: 'Ihora yicaye mu ijuru irabaseka' (Zaburi 2:4).

    Niba nyir’ibiremwa byose abasha guseka, wowe ubibuzwa n’iki? Ushobora kujya mu cyumba cyawe ugafungirana isi yose hanze maze ugatangira ugaseka. Ibi nubigira ibintu bya ngombwa cyane mu buzima bwawe, umubiri wawe uzahora ufite ubuzima buzira umuze kandi uzahorana umunezero mu mutima wawe!

    Tangira wige guseka uyu munsi. Ushobora gutangira buhoro, nuko ugakomeza nturekere aho kugeza ubwo bigera mu mutima wawe. Abantu bashobora gukeka ko wasaze, ariko ntacyo ibyo batekereza bifite icyo bivuze.Iyo useka cyane, ibigukikije bitwara neza umurimo w’Umwuka Wera mu buzima bwawe.

    Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Fata-ku-muti-w-igitwenge.html