Blog

  • Munyenyezi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yoherejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirohereza mu Rwanda, Béatrice Munyenyezi ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021.

    Munyenyezi akurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, akaba yoherejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera ku byo akurikiranyweho.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y'imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y'uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ubujurire bwe kuri iki cyemezo bwanzwe n'urukiko rw'ubujurire mu 2017.

    The post Munyenyezi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yoherejwe mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/16/munyenyezi-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside-yoherejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyenyezi-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside-yoherejwe-mu-rwanda

  • Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye ikiganiro Judi Rever azatanga muri Kaminuza ya Cambridge – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n'inyandiko zipfobya n'izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda 'habaye Jenoside ebyiri' ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo 'yagize uruhare mu kwica Abatutsi'.

    Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n'indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y'ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari 'ibanga rye' kandi akavuguruza ibyemejwe n'Umuryango w'Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bavuze ko amagambo ya Rever 'akomeretsa Abanyarwanda' kandi 'agatesha agaciro ukuri kw'amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk'uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.

    Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y'ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n'abantu batayagizemo uruhare, nyamara 'mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n'uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n'ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.'

    Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk'irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.

    Banditse bati 'Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk'iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk'Abarokotse.'

    Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n'ukuri kuzwi na bose.

    Bati 'Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?'

    Bongeyeho kwibaza bati 'Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk'Abanyarwanda (n'Abanyafurika) twakorewe iby'ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n'uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?'

    Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.

    Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Umuryango uharanira Inyungo z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y'u Rwanda, bitewe n'uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.

    Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w'iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y'itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.

    Open letter from survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda to Professor Stephen J. Toope, Vice Chancellor of University of Cambridge; regarding the April 21 event for Genocide denier Judi River at the Centre for Geopolitics, University of Cambridge. #Kwibuka27 pic.twitter.com/JPU3AXeqBo

    — Genocide Survivors | GAERG (@GAERGRwanda) April 15, 2021

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye Kaminuza ya Cambridge kudaha umwanya Judi Rever uyipfobya

    Uru rwandiko rwasinyweho n’abakuriye imiryango itandukanye iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-bamaganye-ikiganiro-na-judi-rever

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje inyungu mu kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe mu Mijyi ya Huye na Muhanga –

    Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

    Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye

    Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

    I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n’intara muri rusange.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y’abahatuye, ibikorwa by’ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n’ibindi.”

    Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y’u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n’umubare w’abanyeshuri wiyongera bituma n’abaturage babyungukiramo cyane.

    Ati “Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kandi n’ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw’igihugu buriya hari umwihariko mugira nk’abantu bahegereye.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w’Intara y’Amajyepfo, hari umurima shuri w’ubwatsi.

    Ni imirima yakozwe imeze nk’imirimo y’ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.

    Ati “Ibijyanye n’ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n’utundi two mu Ntara y’Amajyepfo.”

    Ati “Ariko n’imibereho y’abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n’abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n’abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.”

    Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuzana ibigo bya Leta mu Mijyi yunganira Kigali bikomeje kuzamura iterambere ry’abayituye

    I Huye hari ibigo byajyanywe gukorerayo birimo RAB, HEC n’ibindi

    Umujyi wa Muhanga wajyanywemo ibigo birimo RIM na RCA

  • Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye ikiganiro Judi Rever azatanga muri Kaminuza ya Cambridge –

    Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n’inyandiko zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda ‘habaye Jenoside ebyiri’ ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo ‘yagize uruhare mu kwica Abatutsi’.

    Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n’indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y’ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari ‘ibanga rye’ kandi akavuguruza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bavuze ko amagambo ya Rever ‘akomeretsa Abanyarwanda’ kandi ‘agatesha agaciro ukuri kw’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk’uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.

    Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y’ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n’abantu batayagizemo uruhare, nyamara “mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n’uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n’ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.”

    Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk’irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.

    Banditse bati “Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk’iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk’Abarokotse.”

    Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n’ukuri kuzwi na bose.

    Bati “Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?”

    Bongeyeho kwibaza bati “Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk’Abanyarwanda (n’Abanyafurika) twakorewe iby’ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n’uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?”

    Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.

    Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Umuryango uharanira Inyungo z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, bitewe n’uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.

    Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w’iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y’itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye Kaminuza ya Cambridge kudaha umwanya Judi Rever uyipfobya

    Uru rwandiko rwasinyweho n’abakuriye imiryango itandukanye iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje inyungu mu kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe mu Mijyi ya Huye na Muhanga – #rwanda #RwOT

    Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w'Abayobozi Bakuru b'Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

    Ubusanzwe ibyicaro by'inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n'ibindi bya leta, iby'abikorera n'imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by'iterambere byirundira ahantu hamwe.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry'ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n'uturere dutandukanye

    Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Inama y'Igihugu y'amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n'Ishami ry'Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

    I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n'Imyigishirize y'imyuga (WDA), Ikigo cy'Ingoro z'umurage w'u Rwanda n'ishami rya Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy'Igihugu cy'Amahugurwa mu by'Imicungire y'Abakozi n'Umutungo (RMI) n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n'intara muri rusange.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati 'Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y'abahatuye, ibikorwa by'ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n'ibindi.'

    Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y'u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n'umubare w'abanyeshuri wiyongera bituma n'abaturage babyungukiramo cyane.

    Ati 'Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko kandi n'ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw'igihugu buriya hari umwihariko mugira nk'abantu bahegereye.'

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w'Intara y'Amajyepfo, hari umurima shuri w'ubwatsi.

    Ni imirima yakozwe imeze nk'imirimo y'ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.

    Ati 'Ibijyanye n'ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n'ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n'utundi two mu Ntara y'Amajyepfo.'

    Ati 'Ariko n'imibereho y'abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n'abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n'abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.'

    Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuzana ibigo bya Leta mu Mijyi yunganira Kigali bikomeje kuzamura iterambere ry’abayituye

    I Huye hari ibigo byajyanywe gukorerayo birimo RAB, HEC n’ibindi

    Umujyi wa Muhanga wajyanywemo ibigo birimo RIM na RCA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yagaragaje-inyungu-mu-kuba-hari-ibigo-bya-leta-byajyanywe

  • Covid_19: Irimo kwerekeza Abanyafrica miliyoni 30 mu bucyene – IMF #rwanda #RwOT

    Ikigega cy'isi cy'imari (FMI/IMF) cyaburiye ko abantu barenga miliyoni 30 bo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara barimo kwerekeza mu bucyene bivuye ku ngaruka zo mu rwego rw'ubukungu bagizweho n'icyorezo cya coronavirus.Yasabye ibihugu bikize cyane gufasha ibihugu by'Afurika ngo birusheho kugera ku nkingo.

    IMF igereranya ko ibihugu bimwe by'Afurika — bifite intego yo gukingira 60% by'abaturage babyo — bizacyenera kongera ho 50% ku mafaranga bikoresha mu rwego rw'ubuvuzi.

    Mu mwaka ushize, muri rusange ubukungu bw'ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara bwagabanutseho hafi 2% — uwo ni wo mwaka wa mbere mubi cyane byari bigize mu bukungu nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Gahunda za guma mu rugo zashegeshe ubukungu — haba ku bacuruzi bafite udutanda mu isoko, ahacumbikira ba mukerarugendo ndetse no ku bigo bikora ubucuruzi mpuzamahanga. Bisa nkaho kuba Afurika ituwe ahanini n'urubyiruko byayifashije kutagirwaho ubukana cyane na coronavirus ugereranyije no ku yindi migabane.

    Ariko mu gihe abaturage b'Afurika biyongera byihuse cyane, umubare munini w'urubyiruko ucyeneye akazi.

    Rero gahunda za guma mu rugo zikwiye kurangira vuba hashoboka, nkuko IMF ibivuga, ndetse inkingo zigatangwa vuba mu kugabanya ingaruka coronavirus yagize kuri uyu mugabane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/16/covid_19-irimo-kwerekeza-abanyafrica-miliyoni-30-mu-bucyene-imf/

  • Bidasubirwaho Jennifer Lopez na Alex Rodrigue… – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yagarutsweho cyane n'ibitangazamakuru byinshi. Aba bombi babwiye The Today Show ko batandukanye ariko ko bazakomeza kuba inshuti, gukorana no gufashanya ku mishinga y'ubushabitsi bafatanyije. Ku rundi ruhande ikinyamakur cyitwa Page six cyanditse ko bashyize iherezo ku rukundo kubera ‘amabara’ yakoreye mu gace ka ‘Southern charm’. 


    Aba bombi byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umubano wabo warangiye mu gihe bari mu gihugu cya Dominican Republic. Ibi bibaye mu gihe Jennifer Lopez akomeje kuvugwa kuba mu rukundo n'uwashinze ikipe y'imikino imenyerewe mu bihugu byateye imbere ya Baseball yitwa New York Yankees, mu 2017.

    Mu 2019 Alez Rodriguez yambitse impeta Jennifer Lopez

    Jennifer amaze gutandukana n’abagabo batandukanye barimo Marc Anthony babyaranye impanga, yavuzwe kanadi mu rukundo n’umuraperi P Diddy, Casper Smart n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104801/jennifer-lopez-na-alex-rodriguez-batandukanye-104801.html

  • Dore uburyo wateretamo inkumi ukayemeza muhuye bwa mbere mu kubaka urukundo rukaramba #rwanda #RwOT

      Akenshi na kenshi usanga bigorana cyane ku basore bahuye n'abakobwa bwa mbere kugira ngo batere intambwe imwe ku yindi yo kwigarurira umutima w'umukobwa baba bakunze mu gihe bataziranye.

    Ngiyi intambwe imwe ku yindi ishobora gutuma wigarurira umutima wuwo wakunze:

    1. Kumusuhuza: Kugira ngo umenyane n'umuntu muri rusange muhuye bwa mbere habaho kubanza kumusuhuza ndetse no kumwereka ko umwishimiye. Akenshi iyi ntambwe ikunda kugorana kubera ko hari igihe umuntu aba adafite ibyo abwira uwo asuhuje kandi haba hagomba kubaho ikiganiro niyo cyaba gito.

    Ibi bigendana no gutegura amagambo meza ushobora kumubwira nk'urugero wambaye neza, urasa neza n'utundi tureshyo. Kuri iyi ngingo bisaba ko mu gihe usuhuje umukobwa muhuye bwa mbere bigusaba kwirekura no kumwereka ko usanzwe umuzi wenda mwahuye kenshi mu nzira kuko nabyo bisa nk'aho bimutinyura kugira ngo abashe kuza ku gutega amatwi mu gihe muza kuba muri kumenyana.

    2. Kumenyana: Iyo umukobwa umweretse ko wifuza kumenyana nawe bimuha isura y'ibyiza akubonamo  kandi akabona ko wenda hari icyo mwazafashanya mu gihe kiri imbere. Akenshi aha wibanda  kumubwira ko wifuza kumugira inshuti yawe kandi ko wamubonyemo umujyanama mwiza wagufasha mu rugendo  rw'ubuzima bwawe.

    Iyo abakobwa uberetse ko ubagiriye ikizere nta kabuza bigufasha ko ikiganiro cyose muza kugirana kiza kuza kwibanda ku kuri kukigero wenda kitari  gukunda iyo utabereka ko ubagiriye ikizere.

    3. Kwaka nimero ya telefone: Iyo umukobwa mu maze kuganira byo kumenyana habaho kumusezeraho. Mu gihe rero witegura kumusezeraho ntuzibagirwe kumwaka numero ye ya telefone kuko urugendo rundi ruzakugeza ku tsinzi wifuza telefone izaba urufunguzo.

    Iyo umukobwa umwatse nimero ye ya telefone bimwereka ko wamwishimiye kandi wifuza ko ibiganiro byanyu byajya mbere mu buzima bwanyu buba bugiye gukurira nyuma yo kumenyana.

    4. Guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SMS): Iyo umukobwa aguhaye nimero ye ya telefone ntabwo aba ayiguhaye ngo uyishyire muri telefone yawe uyibike gusa ahubwo nawe uba ubonye uburyo bwiza bwo gutangira kwereka umukobwa ko umwitayeho kandi ko wamwishimiye.

    Nugera mu rugo bizagusaba kumuhamagara kugira ngo umubaze niba yageze mu rugo. Ibi kandi bizagendana no kumushimira ku mwanya we yaguhaye. Ntuzibagirwe kumwoherereza ubutumwa bugufi bwa buri gitondo, saa sita na nijoro umubaza uko yabyutse, niba yariye, uko yaraye, akazi uko kagenze n'ibindi.

    5. Kumusaba gusangira: Iyo hashize nk'ibyumweru bitatu umenyanye n'umukobwa kandi udahwema kumwereka ko umuzirikana, ibi bimutera gutangira kukwiyumvamo no gutekereza ko ushobora kuba umwifuriza ibyiza, ku kwemerera ko musangira azabyumva vuba kuko uzaba waramaze kumutegura ndetse no kumenyana.

    6. Kumusaba ko mwakundana: Iyo umaze kurenga izo ntambwe zose iba ikurikira ari nayo ya nyuma ni ukumusaba ko mwakundana. Iyi ntambwe izaguhira kuko bizaba bisa nkaho umukobwa nawe yamaze ku kwiyumvamo no kwifuza ko watera iyo ntambwe mu buzima bwe.

    Iyo ugeze kuri iyi ntambwe, bizagusaba kumwereka urugendo rwawe mu rukundo ndetse umwereke nicyo wifuza mu rukundo rwanyu ariko uganisha mu kubana. Abakobwa benshi bishimira urukundo rufite intego kandi rwuzuyemo kwiyubaha no kubahisha uwo mukundana.

    Musore wifuza gukundana n'umukobwa muhuye bwa mbere ntuzasimbuke intambwe nimwe  mu zavuzwe haruguru kuko zishobora gutuma utagera ku cyifuzo cyawe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/16/dore-uburyo-wateretamo-inkumi-ukayemeza-muhuye-bwa-mbere-mu-kubaka-urukundo-rukaramba/

  • Byamusabye kugurisha umunani kugira ngo yinjire mu muziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi urimo winjira muri muzika, Bayavuge Samuel[Sam Elius] avuga ko bitewe n’impano afite yahisemo kugurisha isambu y’umunani yahawe n’ababyeyi be kugira ngo atangire umuziki we.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Sam yavuze ko ari umwanzuro yafashe azi ko bizamuhira ariko nyuma yo kuyigurisha akaba yaraje guhura n’ikibazo kuko ari bwo icyorezo cyahise kiza mu Rwanda, biramudindiza ariko akaba avuga ko atazacika intege.

    Ati'Nayiguruishije umwaka ushize wa 2020 kugira ngo mpite ntangira umuziki ariko Coronavirus yahise iza irabivanga, bimbana ikibazo. Yari isambu y’umunani nagurishije nguramo ibikoresho kuko nari nsanzwe ndirimbira abantu mu bukwe, ngira ngo n’indirimbo zanjye mpimbye njye nzijyana muri Studio.'

    Nyuma y’uko umushinga we ukomwe mu nkokora n’icyorezo, kugira ngo atazanabyibagirwa yahise akora indirimbo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Sam Elius kugeza ubu amaze gukora indirimbo 2 zasohotse mu buryo bw’amajwi ariko akaba afite n’izindi ateganya kujya gukora muri studio.

    Ati'Kugeza ubu mfite indirimbo 2, iyo kwirinda Corona n’indi yo kurwanya Ruswa n’Akarengane. Nizo zasohotse ariko mfite n’izindi ntarakora.'

    Sam Elius Bayavuge uvuka mu karere ka Ngororero, avuga ko intego afite mu muziki we ari ukurenga akarere k’iwabo akamenyekana mu gihugu hose.

    Kwinjira mu muziki byamusabye kugurisha umunani yahawe n’ababyeyi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byamusabye-kugurisha-umunani-kugira-ngo-yinjire-mu-muziki

  • Harahiye koko:i Kigali abagore barwaniye umugabo induru ziravuga|Umunyamakuru bamumennyeho amazi(amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yarwaniye umugabo n'indaya ,ku buryo bukomeye ndetse Umunyamakuru warimo gushaka amakuru amenwaho amazi agerageza kubakiza.

    Mu mashusho yashyizwe hanze na YAWE TV kuri Youtube agaragaza umugore w'i Kigali arwana inkundura n'umugore w'ihabara nyuma yo kumenya ko ari kumwe n'umugabo we.Uyu mugore akaba yagiye mu rugo rw'iyi ndaya aho umugabo we yari yagiye gusambana, maze asanga bifungiranye mu nzu.Yakomanze ku rugi asakuza cyane anarira ,hanyuma basohotse bahita bafatana .

    Umunyamakuru yagerageje gukiza birangira na we bamumennyeho amazi.Umunyamakuru yagerageje kugira icyo ababaza ku bijyanye nibi bikorwa byo gucana inyuma bamubera ibamba banga kugira icyo bamubwira.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/harahiye-kokoi-kigali-abagore-barwaniye-umugabo-induru-ziravugaumunyamakuru-bamumennyeho-amaziamashusho/