Blog

  • Ku bakobwa: nubona umusore ufite iyi myitwarire ntuzamwiteshe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari Ibintu 7 umukobwa yagenderaho akamenya ko umusore runaka yazamubera umugabo mwiza nk' uko abyifuza ,niyo mpamvu tugiye kureba imwe mu myifatire wabona ku musore ukaba utatuma agucika kuko ashobora kuba ajyanye n'ibyifuzo byawe:

    1.Ntabwo yiyoberanya

    Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nkaho bakunze yewe n'igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by'ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n'umukunzi we.

    2.Ntabwo ajarajara mu rukundo 

    Umusore uhamye burya aba ari n'umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w'icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

    3.Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

    Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n'umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

    4.Akubakamo kwigirira icyizere

    Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wawundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n'icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukonmeretsa.

    5.Urukundo rwanyu nta pfunwe rumutera

    Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

    6.Ubunyangamugayo

    Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y'ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije kuburyo azi kuba m'ubunyangamugayo.

    7.Agushyira mu mishinga ye

    Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw'imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mubyo atekereza mu hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza arikumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ku-bakobwa-nubona-umusore-ufite-iyi-myitwarire-ntuzamwiteshe/

  • Bane biyitaga abapfumu bakambura abaturage bafashijwe n’itangazamakuru batawe muri yombi –

    Abafashwe ni Ndayisaba Jean Claude ari nawe wari ubakuriye, Nshimiyimana Faustin ndetse na Ndereremungu Nikuze Emerita. Bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bari basanzwe batuye ari naho bakoreraga uyu mwuga w’ubupfumu.

    Ubwo aba bantu berekwagwa itangazamakuru,hanerekanywe undi musore witwa Bihoyiki Remy Bruno bivugwa ko yibye miliyoni 1,1Frw umukoresha we akuramo ibihumbi 600 Frw arabibashyira kugira ngo bamuhe umuti wamufasha gutera imbere mu bucuruzi, bamwizeza ko azajya yunguka amafaranga menshi ku kwezi.

    Uretse uyu ngo hari n’andi mafaranga ibihumbi 17 Frw bahawe n’undi mugabo ashaka ko bagaruza igare rya murumuna we ryari ryibwe, bakamwizeza ko uwaryibye azarigarura.

    Ndayisaba wemera icyaha yavuze ko ubupfumu bwe bwamenyekanye binyuze kuri Youtube Channel ya Afrimax yamukoreye inkuru yo kumwamamaza.

    Ati “Nigeze kuvura umuntu duhamagara Afrimax. Hari nimero baduhaye bati noneho iyo nimero mwaduhamagara tukaza tukamamaza ibikorwa byanyu, noneho ndababwira baraza, twabahaye lisansi y’ibihumbi 30 Frw nyuma twaje kubaha n’andi yose hamwe agera mu bihumbi 300Frw.”

    Ku bijyanye n’amafaranga ibihumbi 600 Frw baciye uriya musore ngo bamufashe guhirwa mu bucuruzi, Ndayisaba yavuze ko ari imitwe bamutetse ngo kuko batari kubasha kumufasha. Yongeraho ko iby’abapfu biribwa n’abapfumu.

    Ati “Nta gihe kinini cyari gishize iriya video (amashusho yakorewe na Afrimax) isohotse wenda uyu niwe wari umpamagaye, akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w’ubukire mu byukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe yarayampaye ndayafata.”

    Bihoyiki Remy Bruno yavuze ko yibye sebuja miliyoni 1,1Frw ajya gushakisha uyu mupfumu nyuma yo kumubona kuri Youtube ari kuvura abantu kugira ngo amuhe umuti wo gucuruza akajya yunguka menshi.

    Ati “Nakoreraga uriya mugabo witwa Tuyisenge akazi ko mu rugo noneho ndeba kuri Youtube mbonaho aba bagabo b’abavuzi cyane ko rimwe na rimwe nanarwaraga, nabonye miliyoni 1,1 Frw ndayafata njya kuri aba bavuzi mbaka umuti wo gucururizaho.”

    Yakomeje agira ati “Nabahamagaye kuri telefone nimero yabo yari kuri youtube hanyuma baranyitaba aribwo basabaga amafaranga mbasanga i Musanze ku gicumbi cyabo ariho nabahereye ayo mafaranga ibihumbi 600 Frw ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba bibabihuye n’ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yarari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.”

    Yongeyeho ko nyuma yaje kumuha andi mafaranga ibihumbi 100Frw yo kumushimira nyuma y’uko yari amubwiye ko ngo abakurambere batamwishimiye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rutazihanganira umuntu wese uzitwaza umurimo akora akayobya abaturage anasaba ibinyamakuru byo kumbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

    Ati “RIB irasaba abantu bose bifashisha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru nkaza Youtube, Whatsapp na Tiktok n’izindi kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha cyangwa ayobya abaturage kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse hakiyongeraho n’ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.”

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu gusakaza amakuru bidakwiye ko hari abantu bitwikira umutaka w’itangazamakuru bagakora ibikorwa biyobya abaturage cyangwa bibashishikariza kujya mu bikorwa bishobora kubatera akaga kuko bafite uburenganzi bwo kubona amakuru mazima atari ay’yibihuha abayobya.

    Aba bantu uko ari bane batawe muri yombi hamwe n’umukozi wibye sebuja amafaranga akayabashyira

  • Minisitiri Gatabazi yashimangiye icyemezo cyo kudaha ingurane ab’i Rilima batuye kure y’ibikorwa remezo –

    Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije buzubakwaho ikibuga.

    Nyuma y’uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk’amavuriro n’isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko aba baturage bazubakirwa inzu maze bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo.

    Ati “Abo twasuye ikibazo cya mbere bafite aho basigaye nta serivisi bafite,nta shuri,nta vuriro, nta buyobozi buhari kuko ni agace kasigaye. Abana babo bagomba kuzenguruka bajya kubishaka, ntabwo tuzajya kubaka ishuri, ivuriro ry’imiryango 80.”

    “Icyemejwe ni uko babimura mu kilometero kimwe, bakagumana uburenganzira ku butaka bwabo, bakaza bakabuhinga bategereje ibikorwa by’iterambere bibateganyirijwe. Rero twaraganiriye kandi barabisobanukiwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yatangaje ko kuba hari abaturage badashaka kwimuka, biterwa n’abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n’iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

    Ati “Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy’indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi.”

    “Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage bikiri mu nyigo kandi buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

    Inkuru bijyanye: Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege ntibavuga rumwe n’akarere ku cyemezo cyo kubimura (Video)

    Abaturiye ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera bazimurwa ariko bakomeze gukoresha ubutaka bwabo.

  • Kwirukana umutoza, urunturuntu mu bakinnyi: Mvukiyehe yavuze ku rusobe rw'ibibazo biri muri Kiyovu – #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier yahawe ibaruwa imusezerera nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Rutsiro FC ikiza mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda, bikarakaza abakunzi ba Kiyovu Sports.

    Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yabwiye abanyamakuru ko kwirukana umutoza ntaho bihuriye no gutsindwa na Rutsiro FC, ahubwo ko byatewe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, yashyizweho na Ferwafa, agena ko nta muntu wemerewe gusohoka aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira.

    Hadaciye kabiri, Kiyovu Sports yahise iha akazi Etienne Ndayiragije wari umaze gusezererwa n'ikipe y'Igihugu ya Tanzania y'abakina imbere mu gihugu, imusaba gutwara igikombe mu masezerano y'imyaka ibiri yahawe, bitaba ibyo na we akerekwa umuryango.

    Uyu mutoza mushya yageze i Kigali kuri uyu wa 04 Gicurasi 2021, aho aje gutangira imirimo.

    Hari ibyakunze kuvugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports busa n'ubwinjira cyane mu mikorere y'umutoza ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kwirukanwa kwa Karekezi. Nk'urugero ubwo Karekezi yari amaze gutsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC, ngo Perezida wa Kiyovu Sports yahise amusabira raporo ku kibuga.

    Mvukiyehe Juvenal yabihakanye avuga ko atari ukuri, icyakora ashimangira ko hari ibyo umutoza asabwa kandi iyo atabikoze aba agomba kubibazwa, bityo ko n'umutoza mushya nta gitangaza ko mu gihe atatanga umusaruro ukenewe yasezererwa.

    Umwuka utari mwiza muri Kiyovu Sports

    N'ubwo hirukanywe umutoza, haravugwa umwuka utari mwiza mu bakinnyi bitewe ahanini no kuba bamwe batarahabwaga umwanya wo gukina.

    Umwe muri abo bakinnyi wagaragaje ukutishimira uko ibintu bimeze muri Kiyovu Sports, ni rutahizamu Babuwa Samson, utakundaga guhabwa umwanya wo gukina n'umutoza Karekezi.

    Uyu mukinnyi aherutse kugaragaza ko muri Kiyovu Sports harimo ibibazo by'amarozi, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw'iyo kipe izwi nk'Urucaca.

    Mvukiyehe yavuze ko gutangaza amakuru adafitiwe gihamya byababaje cyane ubuyobozi bw'ikipe ndetse bukura uyu mukinnyi mu bandi kugira ngo abanze atange ibisobanuro by'ayo magambo yatangaje adafitiwe gihamya.

    Yagize ati 'Nk'uko mubizi, abantu bajya aho abakinnyi bari baba bari ku rutonde rwa Ferwafa. Nahise nkora iperereza mbaza n'abakinnyi niba koko ibyo yavuze ari byo? Simbizi ibyo bintu kuko njyewe ntabyemera ariko bambwiye ko byabababaje, natwe twagize agahinda, rero ibyo bintu ntabwo ari byo.'

    Uyu muyobozi yemeza ko Babuwa Samson ashobora gufatirwa ibihano bikarishye birimo no gusesa amasezerano ye kubera imyitwarire mibi.

    Ati 'Nta hantu bihuriye n'ukuri, niyo mpamvu twamusabye kuba asohotse hanze hanyuma akaza gutanga ibisobanuro ndetse hakaba hari ibihano bikomeye bimuteganyirijwe harimo no gusesa amasezerano'.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butiteguye korohera abantu bose bakora amakosa ashobora kwangiza umwuka uri mu ikipe muri rusange.

    Olivier Karekezi aherutse kwirukanwa na Kiyovu Sports


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwirukana-umutoza-urunturuntu-mu-bakinnyi-urusobe-rw-ibibazo-muri-kiyovu

  • Umugabo n'umugore batunguwe no guhurira mu modoka ibazana mu Rwanda nyuma y'iminsi bakorerwa iyicarubozo muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho nyuma yo kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Sita z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021.

    Abazanwe barimo ab'igitsina gore batatu n'ab'igitsina gabo 14 bose bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko ari intasi z'u Rwanda nyamara harimo abakoraga imirimo y'ubushabitsi, abigaga muri kaminuza zo muri iki gihugu n'abafashwe bagiye gusura imiryango yabo iba muri iki gihugu baciye mu nzira zemewe n'amategeko.

    Mu bafashwe kandi harimo umugabo n'umugore bamenye ko bose bari bamaze hafi amezi ane bafunze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo bahuriraga mu modoka yari igiye kubazana mu Rwanda.

    Uwimfura Jean d'Amour wari usanzwe akorera Jaguar izwiho gutwara abantu mu Rwanda no muri Uganda, avuga ko yagiye gutura muri iki gihugu mu 2019 kugira ngo yegere akazi, muri Mutarama uyu mwaka avuga ko aribwo yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo aryamye bamubaza ibyangombwa akoresha arabibereka ndetse anabereka ikarita y'akazi ariko baranga baramujyana.

    Ati 'Banjyanye banyambitse ikintu cy'ikigofero nisanga ndi ahantu mu nzu, mbazwa ibintu bijyanye n'inshuro njya kuri Ambasade y'u Rwanda, ngo impa amafaranga inshuro zingahe? Barankubita ku rwego rwo hejuru, nakubiswe amasaha arenga atanu, nkubitwa umunsi wa mbere uwa kabiri, icyumweru cyashira nkongera nkakubitwa.'

    Uyu mugabo yavuze ko bakubiswe munsi y'ibirenge mu mugongo akabazwa abantu Ambasade ikunda guha amafaranga ngo yabihakana akongera agakubitwa kugezwa ubwo yamaze ibyumweru bibiri ajya kwihagarika hakaza amaraso ahora abazwa umubare w'abanyarwanda boherejwe kuneka Uganda.
    Uwimfura yavuze ko mu cyumba yari afungiwemo barimo ari abanyarwanda 43 hakaba haje abagera kuri 12 naho abandi basigara mu buzima bukakaye.

    Yatunguwe no guhurira mu modoka n'umugore we

    Uwimfura avuga ko yatunguwe no guhurira mu modoka n'umugore we nawe afunguwe agaruwe mu Rwanda ngo kuko atigeze amenya amakuru y'uko nawe yatawe muri yombi agafungwa.

    Ati ' Ntabyo nari nzi sinarinzi ko nawe yafunzwe namubonye tukinjira mu modoka bambwiye ko tugaruwe mu Rwanda.'

    Uyu mubyeyi we utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko yacuruzaga imyenda muri iki gihugu akaba yarafashwe mu kwezi kwa Mbere nyuma y'uko umugabo we nawe atawe muri yombi.

    Yavuze ko abasirikare bamutwaye bamubeshya ko ahantu bamutwaye ari buhite agaruka nyamara ngo akinjira mu modoka bahise bamwambika ikigofero ku buryo atamenya aho agiye.

    Ati ' Banjyana ahantu batangira kumbaza amafaranga mpabwa kugira ngo neke Uganda, icyo gihe barankubise bikomeye kugeza ubwo imbaraga zinshiramo burundu bahita bahamfungira nyuma naje kubaza uwatuzaniraga ibiryo aho turi uko bahita ambwira ko hitwa Nakawa.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko aho Nakawa buri muntu afungirwa mu musarane akajya akubitwa buri gitondo na ni mugoroba abazwa ibyo ahabwa kugira ngo aneke iki gihugu abandi bakabita intumwa za Perezida Kagame zagiye kubatesha umutwe.

    Yasabye Leta y'u Rwanda kubafasha bakagaruza ibintu byabo basize muri iki gihugu birimo imitungo, amafaranga bambuwe ndetse n'abakoraga ubucuruzi bagasubizwa ibyabo.

    Rwasa Cassien ufite imyaka 60 we yavuze ko yagiye muri Uganda agiye gushakisha umwana we aho yari yabwiwe ko yagize ikibazo cy'uburwayi ubwo yari agarutse mu Rwanda ngo nibwo yafashwe ahita ajyanwa muri gereza mu gihe cy'ukwezi kose.

    Ati ' Muri gereza baradukubise cyane wambitswe ikigofero ku buryo utabasha kumenya naho uri, nk'ahantu twari dufungiwe ni mu nzu ahantu hasi mu buvumo ku buryo utapfa gusobanukirwa n'aho uri.'

    Uyu musaza yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujyayo kwitonda bakamenya ko badakenewe muri iki gihugu ahubwo bagakorera mu Rwanda aho bafite umutekano uhagije.

    Kuva mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda batangiye gukorerwa iyicarubozo muri iki gihugu abandi bagahatirwa kujya mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, hagiye haba ibiganiro bitandukanye hagati y'ibihugu byombi ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

    Basabye Leta y’u Rwanda kubafasha kugaruza imitungo yabo bafite muri Uganda

    Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ni 17 bose bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-n-umugore-batunguwe-no-guhurira-mu-modoka-ibazana-mu-rwanda-nyuma-y

  • Bite bya Muhire Kevin wagize imvune ikomeye agakurwa ku kibuga muri Ambulance #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukurwa ku kibuga mu mbangukiragutabara(Ambulance), Muhire Kevin yasubiye mu mwiherero wa Rayon Sports aho uyu munsi nta gihindutse agomba kunyuzwa mu cyuma.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa 15:00′, kuri Stade Amahoro ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda B rya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Muhire Kevin uherutse kugurwa na Rayon Sports, yari mu bakinnyi 11 umutoza Guy Bukasa yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga.

    Uyu mukinnyi yaje kugira ikibazo cy’imvune ikomeye yahuye nayo ku munota 45 mbere y’amasegonda macye ngo umusifuzi arangiza igice cya mbere.

    Umurundi Bigirimana Abedi yaje kumukandagira mu ivi ry’iburyo ku buryo abandi bagiye mu rwambariro we agasigara mu kibuga yitabwaho n’abaganga.

    Nyuma yo kugaragara ko imvune ye imeze nabi, uyu mukinnyi yahise yihutanwa mu mbangukiragutabara(Ambulance) aho yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze yahise ajyanwa mu Nzove aho iyi kipe ikorera umwiherero, uyu munsi akaba agomba kunyuzwa mu cyuma kugira barebe uko imvune ye imeze ndetse hamenyekane n’igihe izamara.

    Umukino Kevin Muhire yavunikiyemo ukaba warangiye ku ntsinzi ya Kiyovu Sports y’ibitego 3-2.

    Yakandagiwe mu ivi ry’iburyo

    Yahise asohorwa mu kibuga yihutanwa mu mbangukira gutabara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-muhire-kevin-wagize-imvune-ikomeye-agakurwa-ku-kibuga-muri-ambulance

  • Ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo biri imbere yawe ngo wihitirimo #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe. Gutegeka kwa kabiri 30:19

    Umunezero n’ibyishimo ntibituruka hanze, bituruka imbere. Ni icyemezo umuntu afata, akagihitamo abyishakiye, kandi tukabihitamo mu buzima bwacu bwa buri munsi.

    Mu murimo wacu w’ivugabutumwa dufite umugore umwe ukiri muto udukorera, wumva afite ibibazo byinshi byo gukemura mu bugingo bwe. Ariko n’ubwo afite ibyo yifuza kugeraho, arishimye kandi afite amahoro. Uwo mugore afite umunezero n’ibyishimo, bidatewe n’uko nta kibazo afite, ahubwo bitewe n’icyemezo yafashe cyo kunezerwa ubuzima bwe n’akazi ke n’ubwo ari mu ntambara.

    Buri munsi aba afite amahitamo: Kuzura agahinda, cyangwa kuzura umunezero w’Umwami. Aya mahitamo ni yo buri wese aba afite buri munsi. Iyo duhisemo kwituramira tukumvira umwanzi, aturimburira ubugingo. Duhitemo guhagarara kigabo no kugira umwete mukumurwanya kubw’ibyo tuzabaho mu bugingo bwuzuye Imana, bubonerwa muri Kristo Yesu.

    Uko byamera kose tuzajya mu i Juru. None se turashaka kubanza kugera mu iJuru kugira ngo turebe uburyo twashoboraga kunezerwa mu isi? Reka duhitemo ubugingo nonaha kandi tubunezererwe nk’uko Imana ibyifuza.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubugingo-n-urupfu-umugisha-n-umuvumo-biri-imbere-yawe-ngo-wihitirimo.html

  • Alyn Sano nyuma yo gutsindwa The Voice Afrique yagarutse mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Alyn Sano yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2021.

    Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yishimiye kugaruka iwabo.

    Uyu muhanzikazi yashimye Imana n’abantu bamushyigikiye mu rugendo rwe mu irushanwa rya The Voice Afrique.

    Uyu mukobwa wagarukiye muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa The Voice Afrique, yavuze ko rwari urugendo rutoroshye.

    Ati 'Ndashima n’abanshyigikiye mwese, kugera muri kimwe cya kabiri cya The Voice Afrique ntago ari ibisanzwe cyangwa ibyoroshye nk’uko bamwe babyumva niyo mpamvu mbifata nk’intsinzi. Imana ishimwe.'

    Irushawa rya The Voice Afrique ryabaga ku nshuro ya Gatatu ryasojwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire.

    Lady Shine yahigitse bagenzi be batatu bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

    Amashusho y’amasegonda agera kuri 40′ yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Alyn Sano agaragara aganira na Lady Shine amubwira ko atewe ishema no kuba yegukanye iri rushanwa.

    Lady Shine yari mu ikipe yatojwe n’umuraperi Youssoupha wari mu Kanama Nkemurampaka. Yahigitse bagenze be nyuma yo kwishimirwa n’abari bagize Akanama Nkemurampaka no kuza imbere y’abandi mu matora yo kuri SMS.

    Uyu mukobwa yatsinze nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo 'Death Society’ y’umunya- Côte d’Ivoire Meiway official.

    Yanafatanyije na Bailly Spinto kuririmba indirimbo 'Nouhoume’ ya Bailly Spinto wo muri Côte d’Ivoire.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Alyn-Sano-nyuma-yo-gutsindwa-The-Voice-Afrique-yagarutse-mu-Rwanda

  • Mali: Umugabo w'umugore wabyaye abana icyenda yishimiye ibyo perezida yamukoreye #rwanda #RwOT

    Kader Arby yabwiye BBC Afrique ati: “Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye.”

    Umugore we Halima Cissé yabyaye abana batanu b'abakobwa na bane b'abahungu abanje kubagwa.

    Iyi mbyaro yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk'uko mbere byari byagaragajwe n'ibyuma bisuzuma ababyeyi.

    Kader Arby n'umugore we w'imyaka 25 bari basanganywe umwana umwe w'umukobwa.

    Muri Mali bamaze kubona ko Halima Cissé inda atwite idasanzwe bamwohereje mu bitaro byisumbuyeho muri Maroc.

    Dr Rurangwa Théogène, muganga w'abagore ku bitaro bya gisirikare by'u Rwanda, yabwiye BBC ko ibi byabaye ari ibintu bishoboka ariko bidakunze kubaho.

    Kader yabwiye BBC ko umugore we n'abana bameze neza ariko ataramenya igihe bazatahira.

    Yagize ati: “Madamu n'abana bameze neza cyane. Turavugana kuri video n'umugore wanjye.”

    Uyu mugabo avuga ko adafite impungenge zo kurera aba bana benshi umuryango we wungutse icya rimwe.

    Ati: “Imana ni yo yaduhaye aba bana. Ni yo izagena uko bazamera. Ibyo ntibimpangayikishije. Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu.”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/mali-umugabo-w-umugore-wabyaye-abana-icyenda-yishimiye-ibyo-perezida-yamukoreye

  • Yarekuwe! Byukusenge Jennifer yavuze ihohoterwa yakorewe muri Uganda ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda –

    Byukusenge yashimuswe tariki ya 5 Mata nyuma yo kugera muri iki gihugu agiye gusura nyina umubyara aho yari yahageze tariki ya 3 Mata ajyanywe n’indege ya Rwandair.

    Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya yavuze ko yageze muri iki gihugu agiye gusura nyina ariko akaba afiteyo n’abandi bantu benshi baziranye.

    Ngo ubwo yari agiye gusura imwe mu nshuti ze y’Umunyarwanda nibwo yahamagawe n’umwe mu basore b’Abagande bamenyaniye mu Rwanda ari umukiliya we ubwo yatangaga serivisi za M Pesa amusaba ko basuhuzanya ngo kuko yari yabonye ko ari muri Uganda biciye mu mafoto yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore ngo yamubajije aho aherereye undi arahamubwira ahita amubwira ko bari mu gace kamwe amusaba kumwemerera akaza kumusuhuza, ngo bitewe n’uko n’ubundi iyo yabaga yagiyeyo n’ubundi yamusuhuzaga, yahise amwemerera undi araza arahamusanga asohoka agiye kumusuhuza niko gutabwa muri yombi.

    Ati “Mu modoka yazanye n’abagabo bagera kuri bane ndasohoka mu gipangu njya kumusuhuza, ijambo nibuka twavuganye yarambwiye ngo narabyibushye, ni uko mbona yicaye imbere mu modoka ifite ibirahure byijimye ndamusuhuza nsuhuza n’umushoferi n’undi mugabo wari wicaye inyuma.”

    “Imbere hari abagabo bahise baza bansanga bahita bavuga ko twese turi abanyabyaha, ntangira kubabaza ikibazo gihari ahubwo batangira kunsunika mu modoka uwo musore yari arimo.”

    Byukusenge yavuze ko bahise bamusunikira muri ya modoka wa musore yari yicayemo ariko ntibamubwira ikibazo gihari, bamugejeje mu modoka bamubwira nabi nawe ari kurira ngo nibwo yabonye ko bose bafite imbunda, bagenda bamujijisha ko uwo musore ariwe bashakaga ko we bari bumurekure.

    Ati “Tugeze imbere wa musore bamuhindurira imodoka bamushyira mu modoka isanzwe ya Taxi Voiture njye nkomezanya nab o, nahise ngira ubwoba bwinshi batangira kuncekekesha banshyirisha umutwe hasi ntangira kuvunika umugongo banjyana ahantu ntazi kuko ntanarebaga aho tujya.”

    Yavuze ko agejejwe aho bajyaga bamwambitse ikigofero mu mutwe bamutwara ahantu mu bwiherero (toilette) aho yafungiwe icyumweru n’igice.

    Umunsi wa mbere akigeramo ngo haje umuntu amuha akantu k’akamatera gato n’akaringiti we yiyumvisha ko bagiye kumwica akomeje kumviriza neza yumva mu kandi kumba hari undi Munyarwanda uhafungiwe uhamaze iminsi ndetse ngo yanamusizeho.

    Uyu musore ngo niwe wamukomeje amusaba gusenga kandi agakomera.

    Umunsi wa kabiri ubwo yari afunzwe ataramenya icyo azira ngo nibwo baje bamukura muri ako kumba bamujyana kumubaza uwamutumye muri Uganda.

    Ati “ Barankubise bikomeye ku buryo ikibuno, amatako ndetse no mu birenge hababaraga cyane nanirwa no kuryama ahubwo ndara nicaye, bankubitaga banyita inshuti ya Kagame bakambaza uwo naje kureba.”

    Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko ubwo abasirikare bo muri iki gihugu bamukubitaga bamubazaga ubwoko bwe akabasubiza ko ari Umunyarwanda ari nako bamubwira ko yatumwe na Kagame ariko ko bagiye kumuhindura ikimuga.

    Byukusenge yavuze ko ku munsi wa gatatu bamukuye muri ka kumba bamujyana kumusaka bahereye kuri ya nshuti ye yari yasuye ubwo bamufataga, yavuze ko bagezeyo bakahasanga imashini y’umuntu wari wayimuhaye mu Rwanda ngo ayishyire umwana we wigaga muri Makerere bayikurayo bakomereza kwa nyina naho basaka imyenda ye yazanye nyuma bamusubiza kumufungira muri ka kumba.

    Nyuma y’iminsi mike ngo yakuwe muri ka kumba ashyirwa ahandi hantu yasanze abandi Banyarwandakazi babiri nabo bahafungiwe, ngo nta muntu wajyaga abasura. Bakuweyo kuri uyu wa 5 Gicurasi bazanwa mu Rwanda.

    Ntazi aho yafungiwe

    Byukusenge yavuze ko ahantu yari afungiwe ari mu kigo cya gisirikare ariko atapfa kumenya aho ariho ngo kuko bahoraga babapfutse ku buryo utahamenya neza, yavuze ko atamenya neza niba hari abandi bahafungiye uretse uwo muhungu wamwihanganishije akimusangayo abandi ngo ntiyamenyaga aho babafungira.

    Byukusenge agira inama abantu batega indege bakajya muri iki gihugu kwitonda ngo kuko amazi atakiri ya yandi isaha n’isaha wahafatirwa ugakorerwa iyicarubozo nk’iryo yakorewe.

    Ati “Nihereyeho, urugero ni ukwitonda cyane kuko nanjye ndahamya neza ko nta kintu nazize, narakubiswe, ndazwa mu musarani ahantu hasa nabi cyane nyamara ntazi icyo nzira nabagira inama yo kwirinda kujya muri Uganda kuko abazajyayo bazakorerwa iyicarubozo.”

    Byukusenge yavuze ko ibyanditswe by’uko yari atwite atari byo ndetse ngo nta n’ubukwe afite ahubwo yagiye muri iki gihugu agiye gusura umubyeyi we ngo kuko bari bamaze igihe batabonana, uyu mukobwa yagiye muri Uganda mu gihe yaherukagayo mu 2018.

    Byukusenge Jennifer yavuze ko mu gihe yari amaze muri Uganda yakorewe iyicarubozo