Blog

  • Ni ryari bavuga ko umukobwa ari ‘Slay Queen’?… – #rwanda #RwOT

    Amateka agaragaza ko ‘Slay Queen’ ari ijambo ryatangiye gukoreshwa hambere mu kugaragaza umunyempano ukunyura. Iri jambo bivugwa ko ryakoreshejwe bwa mbere mu rwenya rw’uwitwa Sarah Andersen wagize ati “Slaaaaayy Queen, slaaayy!” yagaragazaga akanyamuneza ku cyamamare yiyumvagamo.

    Icyakora iyo ugerageje gusoma igisobanuro cy’ijambo ‘Slay Queen’ usanga risobanura umukobwa ukora ibintu byiza kandi bishimishije. Na none kandi usanga abantu benshi bavuga ko Slay Queen ari umukobwa ukora umwuga w’uburaya, gusa akabikora mu buryo bwa gisirimu, abandi nabo bakavuga ko Slay Queen ari abakobwa bazi gukoresha imbuga nkoranyambaga bagakurura igitsina gabo. Hari ubusobanuro bwinshi abantu bakunze guha iri zina bitewe n’uko babyumva.

    Uko imbuga nkoranyambaga zakomeje gutera imbere zagiye zizana n’udushya dutandukanye turimo n’abakobwa bazikoresha bazwi nka “Slay Queens”. Ese ubundi umukobwa bavuga ko ari Slay Queen byagenze gute?. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigenderwaho n’abantu benshi iyo bagiye kwita umukobwa Slay Queen:

    1.Umukobwa wahawe izina rya Slay Queen ikintu cya mbere kimuranga ni uko akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kandi afite abantu bamukurikira benshi.

    2.Usanga umukobwa bavuga ko ari Slay Queen mu gihe akunze gushyira hanze amafoto ye yiyambitse imyenda igaragaza ubwambure bwe ari nabyo akoresha akurura abagabo. Aha kandi usanga uyu mukobwa akunze kugaragara yambaye imyenda hafi ya ntayo ishyira hanze imiterere ye.

    3.Umukobwa bita Slay Queen ni wa wundi urangwa no kwambara imyenda, inkweto, imikufi n’indi mirimbo yose ihenze cyangwa igezweho iva mu nganda zikomeye.

    4.Ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bakunze kwita aba Saly Queens usazanga ari ba bandi bakunze kurira indege cyane batembera ahantu heza hatandukanye nyamara batagiye mu kazi cyangwa atari nabo bitegeye izo ndege dore ko usanga akenshi bazitegewe n’abagabo n’abasore.

    Iyi ngingo ikaba ariyo abantu bakunze kugarukaho cyane bagira bati “Ni gute waba nta kazi ugira, ukaba uhora mu ndege ujya za Dubai, Miami, Lagos n’ahandi mu by’ukuri nta bushobozi ufite bwo gukora izo ngendo”?  Ibi kandi byagiye bivugwa na bamwe mu bakobwa bazwiho iki kintu ndetse bakanabyiyemerera ko bajya hanze bagiye kureba abagabo.

    5. Umukobwa bita Slay Queen arangwa no kuba akenshi akunze kwerekana amafoto ari ahantu heza h’uburanga  cyangwa nko muri hoteli ihenze cyane gusa uzasanga aho hose aherekana ari wenyine nta wundi bari kumwe cyangwa usange yahajyanye n’abandi bakobwa nta mugabo ugaragara bari kumwe nyamara ugasanga umugabo ari we wahamutembereje.

    6. Abakobwa bakunze kuvuga ko bakunda amafaranga cyane kurusha ibindi ndetse ko batakunda umusore udafite agatubutse kandi ko nta cyo batakora ngo babone amafaranga bashaka akenshi aba nabo babita ba ‘Slay queens’ cyane ko bakunda amafaranga batazi kuyakorera.

    7. Aba bakobwa aho bari hose usanga bakunze kuba bari kunywa inzoga zihenze. Ntibyagutungura kubona ari kunywa ‘Champagne’ igura akayabo nyamara atayiyishyurire, akenshi bazinywa baziguriwe n’abagabo babatereta.

    8.Gutunda telefone zihenze za burikanya kandi mu byukuri  ntabushobozi afite bwo kuba yazigurira ku giti cye.Nubwo hari abakobwa bishoboye babasha kwigurira telefone ihenze gusa si bose,abenshi muri ba slay queens usanga bazihinduranya uko bwije nuko bucyeye gusa bataziguriye.

    9. Slay Queens uzasanga zirangwa no gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga aberekana bari kubyina indirimbo ziba zigezweho kandi bakazibyina bambaye imyenda iberekana ubwambure. Ibi bakabikora bagamije gukomeza gukurura abagabo no kubaka izina ibi abenshi bahaye inyito yo “Gutwika”.

    10. Ikintu ‘Urukundo’ ni ikintu aba bakobwa bamaganira kure dore ko abenshi muri bo bavuga ko nta rukundo rubaho cyangwa se bakavuga ko ibintu byo gukundana batabishaka cyane ko bataba banifuza kuzakora ubukwe dore ko bamwe muri bo bavuga ko bifuza kuguma kwibera mu iraha ry’isi. Baramutse bafashe umwanzuro wo gukundana cyangwa gushaka byatuma bareka umwuga wabo.

    11. N’ubwo aba bakobwa usanga bakunze guhakana ko bataryamana n’abagabo ngo babahe amafaranga ariko ntibivuze ko batabikora kuko hari bamwe muri bo babyemera ku mugaragaro ko ari ‘Indaya”. Hari n’ubuhamya bw’abagabo baba bararyamanye na bamwe muri izi nkumi bakazishyura akayabo.

    12. Ni abantu bakunze kugendana n’abasitari yaba ari abahanzi, abakinnyi n’abandi bubatse izina ku buryo budasanzwe aba bakobwa usanga aribo bakunze kujyana nabo mu birori cyangwa ugasanga bagiye mu mashusho y’abahanzi bakomeye.

    Kuri ubu ibi bintu bya Slay Queens bimaze kuba byafata indi ntera ikomeye mu Rwanda dore ko hari abakobwa babigize umwuga kandi bibatunze. Ibi kandi byamamaye hiryo no hino muri Africa aho usanga ibihugu nka Uganda, Tanzania, Nigeria, Kenya, South Africa ari bimwe mu bihugu bifite umubare munini waba ‘Slay Queens’.

    N’ubwo usanga abakora uyu mwuga bafite uko basobanura ijambo ‘Slay Queen’, gusa kandi ibibaranga ni bimwe kandi bose bahuriye ku kuba bashaka amafaranga mu bagabo n’ubwo bamwe babihakana, gusa iyo ubikurikiye neza usanga ari byo.

    Ibintu 12 biranga abakobwa bitwa aba ‘Slay Queen’ byagaragajwe hejuru bikaba ari ibyo abantu banyuranye bakunze guhurizaho iyo bari kuvuga kuba ‘Slay queens’ cyangwa babajijwe ibyo babona kuri bo. Ugendeye kuri ibi bintu 12 twavuze haruguru, mu Rwanda naho urasanga hari ba ‘Slay Queens’, gusa biragoye kubona umunyarwandakazi wakwemerera ko ari ‘Slay Queen’. Icyakora mu bantu bazwi biyemerera ko ari Slay Queen harimo na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo.

    Shaddyboo yiyemerera ko ari Slay Queen

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105367/ni-ryari-bavuga-ko-umukobwa-ari-slay-queen-dore-ibintu-12-bibaranga-105367.html

  • Rubavu: Abaturage bahangayikishijwe n’uburaya… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 2 Gicurasi 2021, nibwo umunyamakuru wa InyaRwanda.con yageze mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Kabumba, umudugudu wa Gashaka maze ahasanga inkuru zitandukanye ziganjemo izo kuba hari ikibazo cy’abana b’abahungu bararanwa n’aba mama bakuze, ndetse n’abandi batandukana n’abagabo babo barangiza bagakodesha amazu bakayashyiramo abana b’abakobwa bagasa n’ababacururizamo ku bagabo bashaka abo kuryamana nabo.


    Ayinkamiye Olive uhagarariye Koperative y’Indaya zo muri Mudende (Rwanyakayaga) bivugwa ko yubatse inzu yo gucururizamo abana b’abakobwa ku bagabo bashaka kubasambanya

    Ibi byemeje n’ababyeyi twasanze muri uyu Mudugudu barimo umuyobozi w’Isibo yitwa ‘Ndi Umunyarwanda’, Niyitegeka Joseline wemeye kutuvugisha akatubwira uko ikibazo kimeze n’uko ubuyobozi bw’aho bubifata. 

    Yagize ati “Twe impamvu tuvuga ko atari byiza, nk’umubyeyi uba yarabyaye, yarangiza agafata umwana w’imyaka cumi n’itanu cyangwa cumi n’itandatu bakararana biba biteye ikibazo, umwe ari umugore undi ari umusore. Cyangwa ukabona nk’inzu abadamu bayibamo ukajya ubona binjiza abagabo utazi iyo bava n’iyo bajya, na cyo aba ari ikibazo”.

    “Abana bacu b’abasore ntabwo bafatwa ku ngufu ahubwo abo badamu babagurira inzoga zitwa Imizibo na Sapiro bamara gusinda bakabona kubashora muri ubwo bukozi bw’ibibi bamwe ari urubyiruko abandi ari aba mama. Uyu munsi twabyiboneye ku mugaragaro n’umuyobozi w’umudugudu arabimenya mbese ni ikibazo. Umugabo yacyuwe ageze mu nzu asanga uwo mwana w’umuhungu yiryamiye ku buriri aratabaza”.

    Mu gushaka kumenya neza niba koko uyu mwana w’umuhungu yemera ko yari yararanye n’uyu mubyeyi, yaduhakaniye atubwira ko yari yiyicariye bisanzwe mu nzu gusa ngo bamusanzemo bahita bavuga ko bararanye. 

    Mutwara Sibo yatangarije InyaRwanda.com ko kuba abayobozi b’Amasibo badahabwa agaciro ndetse n’abayobozi bakabigendera kure cyangwa bakamagana ubivuze ho mu itangazamakuru ari byo bituma ibintu bipfa biturutse mu gusuzugurwa. Yasabye ko kandi ubuyobozi bwabafasha mu kurwanya inzoga y’umuzibo n’iya sapiro ndetse bakanashaka uko abana birirwa bazerera bashakirwa uko bigishwa imyuga bakava ku muhanda.

    Umuyobozi w’Isibo ya Ndi umunyarwanda Niyitegeka Joseline yaganiriye na InyaRwanda.com

    Umuyobozi w’Akagari ka Rwanyakayaga kabarizwamo umugore witwa Oliver bivugwa ko yubatse inzu yo gucururizamo abo bana b’abakobwa, Byukusenge Nicodemu yatangarije InyaRwanda.com ko iki kibazo ntacyo azi gusa atwemerera ko agiye kugikurikirana neza bakamenya imvo n’imvano yacyo, bakabona n’uko bagikemura. Yagize ati “Icyo kibazo ntacyo nzi ni nabwo nacyumva ariko tugiye kugikurikirana tumenye uko twagikemura”.

    Nubwo uyu muyobozi yabihakanye ariko abaturage ndetse na Niyitegeka Joseline bemeza ko ari ikibazo cyabaye ikimenyabose ari nayo mpamvu basaba ubufasha, byaba bidakozwe abana b’u Rwanda bagakomeza kwangirikira mu maboko y’indaya no kwicwa n’inzoga z’inkorano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105361/rubavu-abaturage-bahangayikishijwe-nuburaya-na-ba-shugamami-bashukisha-abana-babo-inzoga-z-105361.html

  • Phocas Ndayizera wakoreraga BBC na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza bakatiwe #rwanda #RwOT

    Ntamuhanga yakatiwe igifungo cy'imyaka 25, mu gihe Ndayizera we yahawe igifungo cy'imyaka 10.

    Muri uru rubanza rumaze imyaka isaga ibiri,abagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza waburanishwaga adahari, baregwaga gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

    Phocas Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y'ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

    Ubushinjacyaha bw bwongeye gushimangira ko abaregwa biyemereye ibyaha mu ibazwa nyuma bakaza guhindurira imvugo mu rukiko ndetse ko bakwiriye igihano cyo gufungwa burundu.

    Bwongeye no kunenga imvugo z'abaregwa bihakanye bimwe mu bimenyetso nk'amajwi y'ibiganiro bagiranye bavuga ko ari amahimbano.

    Abaregwa kandi bananenze raporo y'abahanga ba gisirikare ku biturika bivugwa ko byari gusenya bimwe mu bikorwa bya Leta.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwaba ari rwo ruharirwa ububasha bwo kuzamenya ukuri kw'ibi bimenyetso.

    Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y'ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

    Yagize ati: “Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ni ibyaha bitakorewe iperereza, harimo ibidafite inyito…Sinigeze ncura uwo mugambi nta n'ubwo nigeze mba icyitso… Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha.”

    Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ikimenyetso cy'ikiganiro kuri telephone Ubushinjacyaha bwavuze ko ari icya Ntamuhanga na Ndayizera, nta kintu gifatika bwagaragaje kibyemeza.

    Uyu mwunganizi asanga iby'umugambi w'iterabwoba byaryozwa ishyaka rirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda rya RNC bivugwa ko ari ryo ryawuteguraga, aho kubiryoza umukiriya we.

    Ati: “Ku bihano twe turasanga hahanwa umuntu wakoze icyaha. Phocas nta cyaha yakoze kuko ibyo bamushinja nta bimenyetso bibigaragaza.”

    Abari kumwe na Ndayizera bose uko ari 12 bahakanye ibyaha baregwa, nubwo bari barabyemeye mu bugenzacyaha mu 2019, bakaza kubihakana mu rukiko mu 2020, bavuga ko bari babyemeye kubera iyicarubozo bakorewe.

    Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa rwatangaje ko Cassien Ntamuhanga, umwe mu bareganwaga na Kizito Mihigo bagahamwa n'ibyaha bikomeye mu Rwanda ari muri batatu batorotse Gereza ya Nyanza (Mpanga) mu ijoro ryo kuwa 30 Ukwakira 2017.

    Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Radio Ubuntu butangaje yatawe muri yombi muri 2014 ashinjwa guhungabanya umutekano w' igihugu we na Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi.Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y'igifungo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/phocas-ndayizera-wakoreraga-bbc-na-cassien-ntamuhanga-watorotse-gereza-bakatiwe

  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021 waje ari kumwe n’itsinda ayoboye ryo mu nzego z’uriya muryango.

    Perezida Kagame yakiriye Dr. Peter Mathuki mu biro bye muri Villade Urugwiro bagirana ibiganiro.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, Ushinzwe Itumanaho muri EAC, Simon Peter Owaka yari yatangaje iby’uru ruzinduko rwa Dr Peret Mathuki azagirira mu Rwanda no muri Uganda.

    Uyu mukozi muri EAC yavugaga mu biganiro Dr Peter Mathuki azagirana n’aba bakuru b’Ibihugu, bizagaruka ku gushyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango ndetse no guhuza gasutamo no gushyiraho isoko rimwe n’ifaranga rimwe ry’uyu muryango.

    Nanone kandi ngo bazaganira ku ntambwe isigaye mu kugira ngo Somalia na Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibe abanyamuryango ba EAC.

    Umuryango wa EAC wigeze kugira ikibatsi cy’imikoranire ubwo ibihugu biwugize byari byatangiye kugenderana cyane by’umwihariko hagati y’u Rwanda na Uganda kuko kujya muri ibi bihugu uri umwenegihugu hakoreshwa irangamuntu.

    Gusa mu myaka micye ishize uyu muryango usa nk’uwacitse intege kubera ibibazo bigiye biri hagati ya bimwe mu bihugu binyamuryango byatumye no kugenderana n’ubuhahirane bwabyo bicumbagira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Umunyamabanga-Mukuru-wa-EAC

  • Kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri Denmark biravugisha benshi amangambure #rwanda #RwOT

    Amasezerano avugwamo kohereza mu Rwanda abantu basaba Denmark ubuhungiro aramaganwa n'abaharanira uburenganzira bwa muntu.

    Mu itangazo basohoye, Nils Muižnieks ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Amnesty International ishami ry'i Burayi, yavuze ko 'Denmark idakwiye kubuza uburenganzira abayihungiyeho basaba ubuhungiro ibohereza ahandi…'.

    Muri iryo tangazo, Bwana Muižnieks yakomeje agira ati: 'Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n'amategeko'.

    Mu cyumweru gishize, abashinzwe ububanyi n'amahanga ba Denmark bari mu Rwanda aho basinye amasezerano n'uruhande rw'u Rwanda, ibiyakubiyemo ntibyari bizwi kugeza ejo ku wa gatatu.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Denmark, yatangaje ko yatangiye ibiganiro n'u Rwanda byo kuhashyira ikigo cyo kwakira abasaba ubuhungiro, nk'uko bivugwa na TV2, ikinyamakuru cya leta ya Denmark.

    TV2 ivuga ko hari amakuru yari yaravuzwe mbere ko Leta ya Denmark iri gushaka aho yashyira inkambi z'abayisaba ubuhungiro hanze y'Uburayi, bakabayo mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwa.

    Uwo mugambi watangajwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Denmark ku wa gatatu ko bateganya 'kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, aho kubashyira mu bigo biri muri Denmark', nk'uko TV2 ibivuga.

    Amasezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na Denmark mu cyumweru gishize BBC dukesha iyi nkuru yabonye, avuga ko iki gihugu cy'i Burayi kizafasha u Rwanda mu buryo bw'imari mu bikorwa birimo: gusubizayo no gucyura, kugenzura imipaka, kurwanya iyimuka ry'abantu ritemewe, kurwanya icuruzwa ry'abantu n'iterabwoba…

    Harimo kandi ingingo yo 'gufasha ibikorwa byo gusubizayo abimukira banyuranyije n'amategeko'.

    Muižnieks avuga ko 'ingingo y'uko ibihugu bikize bishobora kwishyura kugira ngo byikize inshingano mpuzamahanga zabyo, bikambura abasaba ubuhungiro uburenganzira bwo kubusaba muri Denmark, iteye ubwoba cyane'.

    Mu 2020 Denmark yakiriye abasaba ubuhungiro 1,515 biganjemo abo muri Syria, umubare muto kuva mu myaka 20 ishize. Muri abo, 601 ni bo bahawe uburenganzira bwo kuhaguma, nk'uko Amnesty ibivuga.

    Kuva mu 2019 u Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zivuye muri Libya zahezeyo zishaka kwambuka inyanja ya Mediterane ngo zerekeze mu bihugu by'i Burayi. Icyo gihe Minisitiri ushinzwe iby'impunzi mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko nta mafaranga rwahawe ngo rwakire izi mpunzi, ko rwemeye kubakira 'aho kugira ngo bapfire mu nyanja', kandi ari 'igikorwa cy'ubutabazi gusa'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kohereza-mu-rwanda-abasaba-ubuhungiro-muri-denmark-biravugisha-benshi-amangambure/

  • Umunyamakuru Phocas Ndayizera yakatiwe gufungwa imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Phocas Ndayizera wahoze akora Itangazamakuru akaba yarajyaga aha inkuru BBC, yakatiwe n’uru rukiko nyuma yo kumuhamya umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba.

    Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 10 agihuriyeho n’abandi bantu batandatu muri 13 baregwa hamwe muri uru rubanza rumaze iminsi ruba.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhamya ibyaha bariya bantu, rukabakatira gufungwa burundu kuko biriya byaha bakurikiranyweho bikomeye.

    Urukiko rwabakatiye gufungwa imyaka 10 kuko bafashwe bari gutegura uriya mugambi ariko bari batarawukora.

    Muri uru rubanza rwari rugiye kumara imyaka itatu, hakunze kugarukwa kuri Cassien Ntamuhanga na we wahoze ari Umunyamakuru mu Rwanda wafunganywe na Kizito Mihigo ariko akaza gutora gereza.

    Uyu Cassien Ntamuhanga na we wari uri mu baregwa muri uru rubanza ariko akaba yaraburanishijwe adahari, Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 25.

    Urukiko rwakatiye Ntamuhanga iki gihano kuko ari we wari uyoboye imigambi yariho itegurwa na bariya bantu.

    Hagiye hagaruka ku bikorwa Cassien yabaga ahuriyeho na Phocas Ndayizera bajyaga bavugana ubwo bateguraga biriya bikorwa.

    Abandi bantu batandatu baregwaga muri uru rubanza bo bagizwe abere ndetse Urukiko rutegeka ko bahita barekurwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Phocas-Ndayizera-yakatiwe-gufungwa-imyaka-10

  • Perezida Duterte yaciye bugufi asaba imbabazi kubwo gukoresha urukingo rwa Covid-19 rutaremezwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte, yasabye ambasade y'Ubushinwa muri icyo gihugu gusubirana doze 1,000 zayo z'urukingo rwa Sinopharm yari yahawe nk'imfashanyo, nyuma yuko anenzwe gufata urukingo rutaremezwa.

    Mu gusubiza abamunenga, Perezida Duterte yavuze ko mu gihe kiri imbere Ubushinwa bukwiye kohereza gusa inkingo za Sinovac — urundi rukingo rw'Ubushinwa rukoreshwa muri Philippines.

    Urukingo rwa Sinopharm ntabwo ruremezwa muri Philippines. Byitezwe ko muri iki cyumweru inkingo z'Ubushinwa za Sinopharm na Sinovac zemezwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) nk'inkingo za Covid-19.

    Perezida Duterte yavuze ko yatewe urukingo rwa Sinopharm agendeye gusa ku ngingo yo kurukoresha mu rwego rw'ubugiraneza, kandi ko abaganga be bwite bari bamugiriye inama yo kwikingiza.

    Ibitangazamakuru byo muri Philippines byasubiyemo amagambo ye agira ati: Ntimukurikize urugero rwanjye'.[Urukingo] Ni rubi kuko nta bushakashatsi burakorwa, birashoboka ko atari rwiza ku mubiri. Mureke mbe umuntu umwe gusa warufashe'.

    'Dusabye imbabazi'

    Ubwo yasobanuraga ko urukingo rwa Sinopharm rutaremezwa kandi rushobora kuba rwateza ingaruka ku buzima, yongeyeho ati: 'Mureke tuzikure hano, kugira ngo ntihagire ikibazo kibaho'.

    Yanemeye ibyo yanenzwe ko kuba yarakoresheje urwo rukingo rutaremezwa byateza ibyago, ati: 'Dusabye imbabazi. Muravugisha ukuri'.

    Kugeza ubu nkuko BBC ibitangza, inkingo zemewe zonyine ziboneka muri Philippines ni AstraZeneca na Sinovac, kandi zombi zirimo guterwa abakora mu mirimo ituma bahura n'ibyago byinshi byo kwandura, ndetse n'abafite intege nkeya.

    Nkuko urubuga rw'amakuru Rappler rwo muri Philippines rubitangaza, ntibizwi impamvu Perezida Duterte atafashe rumwe muri izo nkingo ziboneka muri icyo gihugu zemerewe gukoresha mu buryo bw'ubutabazi bwihuse.

    Philippines ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba byashegeshwe bikomeye na Covid-19.

    Muri icyo gihugu, abantu barenga miliyoni imwe barayanduye, naho abagera ku 17,800 yarabishe, nkuko bigaragazwa n'imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

    Nkuko ubushakashatsi bugarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Philippines bubivuga, abarenga kimwe cya kabiri cya miliyoni 110 zituye icyo gihugu ntibashaka kwikingiza Covid-19 kubera ubwoba ko izo nkingo zabagiraho ingaruka.

    Uku kudashira amakenga inkingo ahanini bisanishwa n'ibyago byatewe n'urukingo rw'indwara ya 'dengue' rwahawe abana mu 2016.

    Mu 2020, ubutegetsi bwa Duterte nabwo bwanenzwe bikomeye ubwo abamucungira umutekano bakingirwaga batewe inkingo z'Ubushinwa, habura igihe kirekire ngo inkingo za mbere zigere mu gihugu ku mugaragaro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-duterte-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-kubwo-gukoresha-urukingo-rwa-covid-19-rutaremezwa/

  • Ubuzima:Ibyiza 10 byo kumva umuziki #rwanda #RwOT

    'Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza' Ibi ni ibyavuzwe n’umuhanga witwa Plato, akaba umucurabwenge w’umugereki wabayeho kera cyane yavutse mu mwaka 428 mbere y’ivuka rya Yesu.

    Dushingiye kuri ibi yavuze, tukanareba uko ugenda utera imbere n’uko ukoreshwa ahanyuranye, nta kabuza koko umuziki ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.

    Mu mico yose, indimi zose, amoko yose, turaririmba, twumva indirimbo ndetse turanazibyina.

    Ibyiza 10 kumva umuziki bitumarira

    1. Bigabanya umunaniro (stress) no kwiheba

    Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura na byinshi bidutera stress, ibindi bikaduhangayikisha ndetse bikadutera kumva tudatuje.

    Mu guhangana na byo ikintu cya mbere wagakoze ni ukumva umuziki utuje ndetse byashoboka ukaba utarimo ibicurangisho cyangwa harimo bicyeya, kugira ngo utwarwe n’amagambo yubatse iyo ndirimbo. Aha si byiza gukoresha indirimbo zirimo ingoma zidunda, ndetse ntabwo ari indirimbo zirebwa, ni izumvwa gusa (audio).

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2007 bugaragaza ko utuma cortisol igabanya igipimo yari igezeho nuko bigafasha mu kugabanya stress. Si ibyo gusa kuko niba wababaye, warakaye se, no kumva udatuje, umuziki utuje ni umuti mwiza.

    Aha ni wowe nyirubwite uhitamo uwo ushaka, wumva ukunze kandi ukugwa ku nzoka, niyo mpamvu tutavuga ngo uzumve indirimbo iyi n’iyi.

    2.Bigabanya uburibwe

    Iyo bigeze mu kugabanya uburibwe usanga umuziki wihariye. Abahanga bavuga ko umuziki utuma harekurwa umusemburo wa dopamine ukaba umusemburo utuma wumva uruhutse kandi wishimye.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 bugakorerwa ku bantu bari bamaze kubagwa, bwagaragaje ko kumva indirimbo kuri bo byatumaga nyuma yo kuva mu kinya batumva uburibwe kimwe n’abatawumvaga.

    Ubundi bwakozwe mu 2013 ku bantu barwaye indwara zo kuribwa mu ngingo n’imitsi bwerekanye ko na bo byabagabanyirizaga uburibwe, bakumva baruhutse kandi kuribwa bikagenda.

    Ikindi gihe niwumva uri kuribwa aho kwihutira gufata aspirin cyangwa paracetamol na ibuprofen, uzafungure radiyo wiyumvire umuziki ukunda, ku kariro gacye, uzumva uburibwe bugiye.

    3. Bituma ubudahangarwa bukora neza

    Akandi kamaro ni uko utuma ubudahangarwa bugira ingufu.
    Iyo uri kuwumva umubiri wawe wongera igipimo cya Immunoglobulin A. Iyi izwiho kugira uruhare mu gutuma uturemangingo dukora neza kandi umubiri ugahorana itoto.

    Ndetse si ukuwumva gusa kuko no kuririmba uri kumwe n’abandi (korali) bizamura ibyiyumviro, ndetse bikagabanya cortisol twabonye ko iyo izamutse bitera stress.
    Ibi mu kubikora tangira wumva indirimbo ukunda, ugerageze kujya uyigana, niba ufite abo mubana ubasabe mufatanye kuririmba, ibi bizakurinda indwara nyinshi kandi bitume ugira ubudahangarwa bufite ingufu.

    4. Bifasha gukora siporo

    Ibi byo abakora siporo muri gym tonic babizi kurusha abandi. Si bo gusa kuko n’abakora siporo yo kwiruka dukunze kwita gukora cross, iyo uyikoze uri kumva umuziki muri ecouteur, ugera kure kurenza iyo utawumva.

    Kuwumva uri kwiruka bikurinda kunanirwa vuba.

    Hano noneho ho rero biratandukanye, kuko ho bisaba kumva uvuduka kandi urimo ingoma (beat) nyinshi ku buryo uguha rhythm ugenderaho, mbese ukumva uri mu kinyenga. Akenshi muri gym tonic hifashishwa imiziki yo mu bwoko bwa techno naho mu kwiruka ushobora kumva reggae cyangwa rock ariko idakabije.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva umuziki uri muri siporo byongera 15% ku gihe n’ingufu ukoresha iyo utawumvaga.

    5. Byongera ubwenge bwibuka

    Umuziki kandi ufasha umuntu kwibuka ibyahise kurenza uwutawumva. Nk’uko twabibonye mbere, bituma umusemburo wa dopamine urekurwa ku bwinshi nuko bigafasha mu kwiga no kwibuka.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo wiga uri kumva akaziki gatuje bigufasha gufata mu mutwe vuba, gusa hano bigusaba kuba ubasha guha agaciro ibyo usoma kurenza ibyo uri kumva.

    Ku bantu barwaye indwara ya stroke, ubushakashatsi bwerekana ko iyo bumva uwo bihitiyemo bifasha ubwonko bwabo kugaruka ku murongo vuba ndetse bakabasha no kuba bakibuka ibyabaye mbere yuko barwara.

    6. Bifasha gusinzira neza

    Niba ujya ugira ikibazo cyo gusinzira, mbere yo kuryama banza ufate nk’iminota micye wumve umuziki utuje, nuryama uzasinzira neza. Gusa uzirinde kumva imiziki y’ingufu nka rock na techno kuko yo yatuma ahubwo ubura ibitotsi.

    Iyo uri kuwumva bituma ibindi bitekerezo bikuvamo, ukaruhuka kandi ukaryama ufite akanyamuneza nuko bigafatanya kukuzanira ibitotsi.

    Iyo wasinziriye neza, ubyuka waruhutse nuko bigatuma uwo munsi wirirwa ufite ingufu mu kazi.

    Bigire akamenyero mbere yo kuryama ufate iminota hagati ya 30 na 45 wiyumvira akaziki gatuje, uzajya usinzira neza.

    7.Bifasha kurya buhoro kandi bicye

    Gucuranga uturirimbo dutuje mu gihe uri kurya bifasha abantu kugabanya umuvuduko mu kurya.

    Ibi rero bituma uhaga vuba kandi utariye byinshi, ibi bikaba byiza cyane ku bantu bifuza gutakaza ibiro, kuko uko urya bike, niko umubiri ukoresha byinshi birenze ibyinjiye, bikaba byagufasha kugabanya ibiro.

    Mu gihe rero wifuza kutarya byinshi, gerageza ufatire ifunguro ahari urumuri rucye kandi hari umuziki utuje, bizagufasha.

    8. Bifasha imitsi y’amaraso gukora neza

    Iyo uri kumva umuziki ushimishije wumva akanyamuneza kandi ukishima. Ibi wumva bikubaho mu gihe uri kuwumva bigirira akamaro umutima n’imiyoboro ijyana amaraso ahanyuranye mu mubiri.

    Utuma endothelium ikora neza. Iyi endothelium tuyisanga no mu nsoro zitukura. Imikorere myiza ya endothelium ni ryo banga ry’imikorere myiza y’urwungano rw’amaraso.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bwagaragaje ko kumva umuziki bizamura igipimo cya FMD (Flow Mediated Dilation) kuri 26%. Iyi FMD niyo ipima imikorere myiza ya endothelium.Kuri ibi, kumva umuziki bingana no guseka, inyungu yabyo ku mutima irangana.

    Kandi uzamura igipimo cya nitric oxide ikaba izwiho kuba ariyo ituma imiyoboro y’amaraso yaguka nuko amaraso agatembera neza.

    9. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso

    Kumva umuziki utuje buri gitondo na ni mugoroba byibuze iminota 30 bituma umuvuduko w’amaraso ukabije ugenda ugabanyuka.

    Ubushakashatsi bugaragza ko kuwumva byibura iminota 25 ku munsi, mu gihe cy’ibyumweru 4 bigabanya igipimo cyo hejuru cya SBP (Cystolic Blood Pressure), ukaba umuvuduko umutima ukoresha wohereza amaraso mu mubiri.Ufasha kandi mu gukira vuba ku barwaye umutima n’indwara zijyana na wo zose.

    10. Bifasha abarwaye stroke gukira vuba

    Nubwo twari twabivuze hejuru, ariko by’umwihariko ku barwaye stroke, dore ko ari indwara ifata ubwonko, kuwumva bigufasha gukira vuba.Si ugukira gusa kuko binagufasha kuruhuka no kumva utuje.

    Uzamura igipimo cy’ibyishimo ndetse unatuma umuntu yumva akanyabugabo bigafasha gukira vuba. Kuko utuma ubwonko bubasha gusana ku buryo bwihuse ahari hangiritse.

    Niba hari umuntu rero uzi ko yigeze yarwara stroke, mubwire ko kumva umuziki utuje akunda bizamufasha gukira vuba.

    Muri macye nk’uko tubibonye umuziki ni umwe mu miti ku bintu byinshi, kandi si umuti ugurwa amafaranga menshi, kuko n’iyo wagura memory card ugashyira muri telephone, wajya wiyumvira uwo ukunda wose, igihe cyose uwukeneye.

    Source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-Ibyiza-10-byo-kumva-umuziki.html

  • RIB yerekanye bane biyitaga abapfumu kugira ngo barye amafaranga y’abaturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane barimo uwitwa Ndayisaba Jean Claude wari ubakuriye na bagenzi be babiri barimo umugore umwe bafatiwe mu Karere ka Musanze aho bakoreraga aya mayeri yabo y’Ubupfumu.

    Hari kandi n’uwitwa Bihoyiki Remy Bruno ukekwaho kwiba umukoresha we miliyoni 1,1Frw ubundi akuramo ibihumbi 600 Frw akayashyira bariya biyitaga abapfumu kugira ngo bamuhe intsinzi yo gutera imbere ngo ajye yunguka amafaranga menshi.

    Hari kandi n’umugabo baherutse kurya ibihumbi 17 Frw abasaba kumuha intsinzi yo kugaruza igare rye ryari ryibwe.

    Ndayisaba wari ukuriye bariya biyita abapfumu, yemera icyaha akavuga ko ibikorwa bye byamamaye ubwo yakoranaga ikiganiro na Channel ya Youtube yitwa Afrimax.

    Ngo nyuma ya kiriya kiganiro, uriya wabazaniye ibihumbi 600 Frw ni bwo yabagannye ubundi bamutekera imitwe.

    Ati 'Akimara kuvuga ngo akeneye uwo muti w’ubukire mu by’ukuri ntawo nari mfite kandi umwana wanjye yari agiye kuburara kandi ari kunyereka amafaranga ikintu nakoze ni ikihe, yarayampaye ndayafata.'

    Uriya wabahaye biriya bihumbi 600 Frw akuye mu yo yibye sebuja, na we yemera ko yibye umukoresha we.

    Yagize ati 'Ubwa mbere kuri telefone naboherereje ibihumbi 150 Frw hanyuma ndatega njya i Musanze mbaha ibindi bihumbi 150Frw biba biba bihuye n’ibihumbi 300 Frw hanyuma ngeze aho yari ari ngo ni ku Gicumbi cye anyaka ibindi bihumbi 200 Frw cyane ko nabonaga ari ibintu bidasanzwe ndabimuha.'

    Ngo nyuma yamuhaye ibindi bihumbi 100Frw byo kumushimira ngo kuko uriya wiyita umupfumu yari yamusabye gushimira abakurambere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye ibitangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kutamamaza ibikorwa nka biriya baba batizeye.

    Yagize ati 'Kuko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse hakiyongeraho n’ihazabu ya miliyoni 1Frw kugeza kuri miliyoni 3Frw.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yerekanye-bane-biyitaga-abapfumu-kugira-ngo-barye-amafaranga-y-abaturage

  • Abanyeshuri 2 bahamijwe kwica umupolisi #rwanda #RwOT

     

    Finnegan Elder na Gabriel Natale, Abanyeshuri b'Abanyamerika bahamwe no kwica umupolisi bamuteraguye ibyuma mu Butaliyani nyuma y'urubanza rumaze umwaka, Mario Cerciello Rega, wari ufite imyaka 35, yajombaguwe icyuma arapfa ubwo yariho akora iperereza ku igurisha ry'ibiyobyabwenge ryagenze nabi hagati mu mujyi wa Rome mu 2019.

    Finnegan Lee Elder na Gabriel Christian Natale-Hjorth abanyeshuri bo muri California bombi bakatiwe gufungwa burundu. Elder yameye ko yasogose icyuma Mario Rega inshuro 11 ariko avuga ko yabikoze yitabara, akeka ko uwo mupolisi ari umugizi wa nabi.

    Natale-Hjorth, w'imyaka 20, yahamijwe gufasha Elder guhisha icyo cyuma. Mu itegeko ry'Ubutaliyani, abafatanyacyaha bashobora nabo kuregwa ubwicanyi. Aba basore bombi bavugaga ko Mario Rega n'umupolisi mugenzi we, batari bambaye impuzankano yabo, batigeze bivuga abo ari bo — nubwo uwo mupolisi wundi ibyo abihakana.

    Mu kwezi gushize, umushinjacyaha Maria Sabina Calabretta yasabye ko aba basore bafungwa burundu, ibyo yavuze ko ari 'igihano gikwiye'. Elder na Natale-Hjorth bombi bari abasore batarageza imyaka 20 ubwo ibi byabaga.

    Kwica Mario Rega ni inkuru yavuzweho cyane mu Butaliyani. Igihe yicwaga, Raga nibwo yari akigaruka mu kazi avuye mu kwezi kwa buki. Abantu benshi bagiye kumusezeraho agiye gushyingurwa ku kiriziya yari amaze iminsi 43 akoreyeho ubukwe. Gusa benshi banibaza ibibazo ku buryo uru rubanza rwaburanishijwe.

    Umupolisi Mario Rega yapfuye ate?

    Elder na Natale-Hjort bari i Rome mu biruhuko bashaka kugura cocaine ahitwa Trastevere hafi y'umujyi wa Vatican mu kwezi kwa karindwi 2019. Abakora iperereza, bavuga ko umugabo witwa Sergio Brugiatelli yafashije aba bahungu kubona umucuruzi. Ariko aba banyeshuri bivugwa ko bagurishijwe ikinini giseye cya aspirin aho kubaha cocaine.

    Aba bahungu bahise biba igikapu cya Brugiatelli, bamusaba kubasubiza amafaranga yabo akabaha na garama ya cocaine kugira ngo bakimusubize. Bigeze aho, Brugiatelli yahamagaye polisi. Abapolisi biyoberanyije, Mario Rega na mugenzi we, Andrea Varriale bahise bahagera.

    Byaje kuvamo ubushyamirane, Rega bamusogota icyuma cya 18cm inshuro 11, ni icyo Elder yari yaravanye muri Amerika. Polisi ivuga ko nyuma iki cyuma bagisanze gihishe mu cyumba cya hoteli.

    Avugira mu rukiko mu kwezi kwa gatatu, Elder yavuze ko yateye icyuma Rega kuko yari afite ubwoba ko yatewe 'n'ibisuma/amabandi'. Yagize ati: 'Ubwo nari numvise atangiye kuniga, nahise mfata icyuma cyanjye nkimutera inshuro nkeya ngerageza kumwikuraho'.

    Uru rubanza rwaburanishijwe gute?

    Hari ibibazo byakomeje kwibazwa n'ibitangazamakuru mu Butaliyani na Amerika kuri uru rubanza. Hari amafoto yasohotse yerekana Natale-Hjorth aboshye kandi apfutswe mu maso kuri 'station' ya polisi nyuma gato y'uko bafashwe.

    Umupolisi mugenzi wa Rega, Bwana Varriale, nyuma yavuze ko yafashe amashusho na telephone y'ibazwa rya Natale-Hjorth ari naho iyo foto yavuye. Uyu mupolisi yavuze ko we na Rega muri iryo joro bibwiye aba bahungu. Ariko bo bakababwira ko nta kintu cyerekana ko ari abapolisi. Varriale yarezwe 'gukerensa inshingano' ku kuba atari yitwaje intwaro ye icyo gihe.

    Yaba we cyangwa Rega nta numwe wari ufite intwaro, ibintu binyuranyije n'amabwiriza. Abunganira aba banyeshuri mu mategeko bavuga ko ibyatangajwe n'ibinyamakuru ko Elder yemeye icyaha atari byo kuko ibyanditswe ngo byasemuwe nabi bikavanwamo ibice bimwe by'ibyo Elder yavuze, nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/06/abanyeshuri-2-bahamijwe-kwica-umupolisi/