Blog

  • Abaforomo n'ababyaza bahawe litiro 1000 z'umuti usukura intoki mu kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Uyu muti usukura intoki watanzwe na Mount Kenya University ni uwo iyi kaminuza yabashije kwikorera binyuze mu bushakashatsi yakoze.

    Umuhango wo gushyikiriza abaforomo n'ababyaza uyu muti wabaye kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, witabirwa n'ubuyobozi bwa Mount Kenya University ndetse n'abayobozi b'uru rugaga.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, Innocent Kagabo, yashimiye Mount Kenya University yabageneye uyu muti, avuga ko uzafasha abanyamuryango babo gukomeza kwirinda COVID-19.

    Ati “Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza rurashimira ubuyobozi bwa kaminuza ku bw'iyi nkunga izafasha abakozi bacu n'abatugenderera gukomeza kugira isuku, ari nako bahagarika ikwirakwira ry'icyorezo. Twiteguye gushimangira ubufatanye bwacu mu bijyanye n'umwuga w'ubuforomo n'urugamba rwo kurwanya COVID-19.”

    Umuyobozi Wungirije wa Mount Kenya University, Dr. John Nyirigira, yavuze ko iyi nkunga batanze iri mu murongo w'umukoro bihaye wo gufatanya n'igihugu mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 hagamijwe ubuzima bwiza bw'Abanyarwanda.

    Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku buzima n'imibereho by'abaturage hirya no hino ku Isi kandi abaganga n'ababyaza bakomeje kuba ku ruhembe rw'urugamba rwo guhashya iki cyorezo cyica. Bumwe mu buryo bwiza bwo guhashya COVID-19 ni ugukaraba intoki mu buryo buhoraho no gukoresha umuti usukura intoki. Iyo niyo mpamvu twakoze uyu muti mu kurinda abaturage bacu.”

    Mount Kenya University yakoze uyu muti ibinyujije muri gahunda yayo yo gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bushobora gufasha umuryango mugari batuyemo. Kugeza ubu uyu muti usukura intoki wemewe n'Ikigo Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa mu Rwanda.

    Mount Kenya University yahaye abaforomo n’ababyaza umuti usukura intoki ungana na litiro 1000 bazajya bifashisha mu kwirinda COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-bahawe-umuti-usukura-intoki-litiro-1000-bazajya-bifashisha

  • Afite Masters mu icungamutungo! Umwe mu bagiz… – #rwanda #RwOT

    Abagize itsinda ry'umuziki Isong Family ni Sabato Clarisse uri kwiga ari Ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye, Uwineza Liliane wasoje amasomo ye mu icungamutungo mu gihe Mukarukundo Sarah afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya ULK (Universite Libre de Kigali).

    Aba bakobwa bavuye mu muryango w'abana batandatu mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Baherutse gusohora amashusho y'indirimbo yabo ya mbere bise 'Umupangayi' itangiza urugendo rwabo rw'umuziki nk'abahanzi bigenga.

    Ni nyuma yo kumara imyaka ibiri basubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye bubakiye umuziki wabo kuri gakondo Nyarwanda. Aho bifataga amashusho baririmba indirimbo z'aba bahanzi bakazishyira kuri shene yabo ya Youtube bise 'Isonga Family'.

    Mukarukundo Sarah niwe wagize igitekerezo cyo gutangiza iri tsinda ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, ahurizamo abavandimwe be Sabato Clarisse na Uwineza Liliane.

    Uyu mukobwa avuga ko mu gihe batangiraga gusubiramo indirimbo z'abahanzi barimo Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Mutamuliza Annonciata [Kamaliza], Muyango Jean Marie n'abandi, yashakishije akazi kajyanye n'ibyo yize muri Kaminuza aza kugasezeraho bitewe n'uko yasanze katamworohereza mu kurera impano ye.

    Ati 'Ntabwo ariho hari amafaranga kurusha ahandi (mu muziki), ndetse nagerageje no gushaka akazi wenda sinzi niba ari uko ntari nakageze kuko nishimiye (akazi) ariko hari n'ahandi nakabonye ariko nsanga ngashobora kumbangamira mu bijyanye n'umuziki kubera umwanya.'

    Akomeza ati 'Cyane rwose! (Yemeza ko yasezeye kubera umuziki). Icyo gihe ndibuka na 'Manager' wabo yarambwiye ati 'ni umuziki utumye udakora akazi ndavuga nti 'cyane' kubera ko ntabwo mbona umwanya wo gusubiramo indirimbo, simbona umwanya wo kujya muri studio…Byarambagamiraga.'

    Mukarukundo yize Computer Science mu mashuri yisumbuye, ageze mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza yiga icungamutungo aba ari nabyo yiga muri Masters.

    Se w'aba bakobwa aherutse kwitaba Imana. Bahuriza ku kuvuga ko Se yabashyigikiye kuva ku munota wa mbere, ndetse ko yitabye Imana amaze kumva Album yabo ya mbere.

    Bavuze ko yagiye abakomeza mu rugendo, akabatera inkunga, kandi agahora abashishikariza gusenga Imana kugira ngo ibafashe kurenga imipaka.

    Isonga Family bavuze ko bagiye kwita cyane ku mirimo yo kurangiza Album yabo ya mbere yakorewe muri Umushanana Records. Indirimbo ziri kuri iyi Album zanditswe na Umusizi Tuyisenge.

    Aba bakobwa bazwi cyane mu kuririmba basohora umugeni bifashihije indirimbo 'Musa n'iwabo' y'umuhanzi Muyango Jean Marie. Bavuga ko umuziki ariwo ubatunze, ari nayo mpamvu bashaka gushyira imbaraga muri wo kugira ngo basingire aho abandi bagenzi cyangwa se baharenga.

    Aba bakobwa bavuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bakora umuziki mpuzamahanga.

    Ati 'Mu myaka itanu mbona Isonga Family izaba iri ku rwego rwiza. Tuzaba dufite Album zishobora kuba zirenga imwe, ibyo ari byo byose kuko imyaka itanu ni myinshi. Ikindi tugomba gukora umuziki cyane, atari umuziki ushobora kumva hano mu Rwanda gusa, ahubwo umuziki uri mpuzamahanga ushobora gukoreshwa no hanze y'Igihugu n'ubwo ari gakondo.'

    Mukarukundo Sarah w’imyaka 25 y’amavuko [Ubanza Ibumoso] afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu (master’s degree/maîtrise) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

    Uhereye ibumoso: Sabato Clarisse, Uwineza Carine na Mukarukundo wavuze ko yasezeye ku kazi kubera umuziki

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUPANGAYI’ YA ISONGA FAMILY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105383/afite-masters-mu-icungamutungo-umwe-mu-bagize-isonga-family-yavuze-uko-yaretse-akazi-kuber-105383.html

  • Abasaga ibihumbi 10 mu bigaga kaminuza mu Rwanda bavuye mu ishuri #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ihuriro ry’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, Kabera Callixte, avuga ko uretse ingaruka z’icyorezo ca Covid 19 zageze ku banyeshuri, n’amashuri ubwayo yahuye n’ingorane zirimo no gufunga.

    Muri kaminuza zose zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 86 barimo amashuri ya Leta n’ayigenga. Ayigenga yonyine yiharira 58% by’abiga muri za kaminuza — bivuze abagera ku 50,000. Muri abo abagera ku 10,000 ntibagarutse kwiga.

    Dr Mukankomeje Rose uyobora inama y’igihugu ishinzwe uburezi HEG avuga ko batangiye ibiganiro n’abashinzwe imicungire y’ikigega cya leta cyagenewe kuzahura ubukungu, by’umwihariko icyiciro cyazahajwe na Covid-19. Gusa benshi bavuga ko kubona amafaranga yo muri iki kigega bikigoranye kubera amategeko n’amabwiriza bisabwa.

    src: Ijwiryamerika.

    Source : https://imirasire.com/?Abasaga-ibihumbi-10-mu-bigaga-kaminuza-mu-Rwanda-bavuye-mu-ishuri

  • N'golo Kante yatunguwe n'abafana ba Chelsea nyuma yo kugora cyane Real Madrid #rwanda #RwOT

    Uyu Mufaransa w'umuhanga cyane ku isi, niwe mukinnyi wagoye Real Madrid kurusha abandi ba Chelsea kuko imikino yombi bahuye ariwe watowe nk'umukinnyi w'umukino gusa.

    Kante uzwiho kwicisha bugufi cyane n'ubwo ari mu bakinnyi ba mbere ku isi mu kibuga hagati,yasohotse muri stade ari mu kamodoka yaguze karakoze ubwo yakinaga muri Leicester abafana bamuha amashyi y'urufaya ndetse bamumenaho inzoga mu rwego rwo kumushimira.

    Ikipe ya Chelsea yaraye itsinze Real Madrid muri uyu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League byiyongera kuri 1-1 banganyije mu mukino ubanza ihita iyisezerera yerekeza ku mukino wa nyuma.

    Abafana ba Chelsea baje ku bwinshi I Stamford Bridge baje guha icyubahiro intwari yabo yasohotse iri mu modoka yakoze ya MINI mu gihe abahembwa make kuri we bakinana bari muri za Bentley na Ferrari.

    MINI Cooper ya N'golo Kante yayiguze ibihumbi 16 by'amapawundi yarakoze,ariko umusaruro atanga mu kibuga uratangaje.

    Kante yahagaritse bikomeye Luka Modric, Casemiro na Toni Kroos Babura umupira byatumye Real Madrid ibura amahirwe yo kubona ibitego.

    Kante yatwaye Premier League muri Leicester na Chelsea n'igikombe cy'isi ari kumwe n'Ubufaransa gusa kuri iyi nshuro arashaka kwegukana UEFA Champions League.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-golo-kante-yatunguwe-n-abafana-ba-chelsea-nyuma-yo-kugora-cyane-real-madrid

  • UR na RDB bari guhugura abarangije Kaminuza kwitegura no gukora neza akazi #rwanda #RwOT


    Kaminuza y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), iri guhugura abiga n'abarangije kaminuza ku mikoranire hagati y'abakozi hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo gukora buzabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Ayo mahugurwa yiswe 'Soft skills for work readiness training' mu rurimi rw'Icyongereza ari gutangwa kuva ku wa 26 Mata kugeza ku wa 9 Gicurasi 2021, yitabiriwe n'abiganjemo abarangije kaminuza bafite cyangwa badafite akazi, ndetse n'abacyiga bifuza ubwo bumenyi.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umuyobozi w'itsinda ry'abari gutanga ayo mahugurwa, Dr Rwibasira Michael, yavuze ko muri uyu mwaka hazibandwa ku gukorana n'abandi (Networking skills).

    Yagize ati: 'Byagaragaye ko Ikinyejana tugezemo kidakeneye umuntu ugenda agafata akazi kose wenyine ahubwo gikeneye abantu bagenda bagabana imirimo, bityo bagakenera imikoranire myiza hagati yabo ari nayo mpamvu twateguye aya mahugurwa.'

    Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushobozi bwubakiye ku bumenyi muri RDB, Dr Kadozi Edward, yavuze ko abenshi mu barangije amashuri Makuru na za Kaminuza baba batazi uko basaba akazi n'uko babana n'abandi, bityo ayo mahugurwa akaba azabafasha kubigeraho.

    Yakomeje ati 'Icyo tuzakora si ugutanga amahugurwa gusa, ahubwo nyuma y'aho tuzakurikirana abayahawe kugira ngo harebwe umusaruro byatanze.'

    Mu bindi bazahugurwamo harimo itumanaho hagati y'abakozi, kwandika neza imyirondoro yabo, ndetse n'imikoranire myiza hagati y'amatsinda.

    Bamwe mu bayitabiriye batangaje ko azabagirira akamaro kuko ari byinshi bari kuhigira batari basanzwe bazi.

    Tuyishimire Chantal warangirije muri INES Ruhengeri, yavuze ko mu byo yahigiye harimo gusiga isura nziza muri bagenzi be.

    Ni mu gihe mugenzi we warangirije muri iyo Kaminuza, Kamanayo Oscar, we yavuze ko ayo mahugurwa yamufashije kwitinyuka.

    Ati 'Nahuraga n'ikibazo cyo kwitinya ariko aya mahugurwa yamfashije kwitinyuka, ku buryo ntagira ubwoba bwo gutanga imyirondoro yanjye.'

    Muteteri Flora warangirije muri Kaminuza y'u Rwanda, yasobanuye ko iyo bavuye ku ishuri akenshi ubwo bumenyi ntabwo baba bafite, bakaba bizeye ko ayo mahugurwa azabafasha kugaragaza ibyo bize.

    Muri ayo mahugurwa ari kuba ku nshuro yayo ya kabiri,Kaminuza y'u Rwanda ni yo itanga inyigisho yifashishije abarimu babihuguriwe, mu gihe RDB itanga ibitunga abayitabiriye n'aho bacumbika.

    Abitabiriye aya mahugurwa barabarirwa muri 450, imibare y'abahungu n'abakobwa ikaba ingana, mu gihe abayitabiriye umwaka ushize bari 360.



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abiga-n-abarangije-kaminuza-bari-guhugurwa-ku-mikoranire-hagati-y-abakozi

  • Abantu 166 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 65 barayandura #rwanda #RwOT

    Abanduye kuri uyu wa Kane batumye umubare w'abamaze kwandura bose baba 25,486 mu gihe abamaze gukira bose ari 23, 876.

    Abakirwaye ni 1272, nta n'umwe urembye. Nta muntu wahitanywe na Covid-19, bikaba byatumye abamaze gupfa bakomza kuba 338.

    Guverinoma ya Joe Biden na Kamala Harris kuwa Gatatu tariki 5 Gicurasi, yatangaje ko ishyigikiye icyemezo cyo gukuraho uburenganzira ku mutungo bwite mu by'ubwenge ku nkingo za Covid-19, byatumaga sosiyete zitandukanye zidakora izi nkingo.

    Ibi bigiye gukorwa mu rwego guhangana n'icyorezo cya Covid-19 gikomeje koreka isi.

    Sosiyete zisanzwe zikora inkingo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni Moderna, BionTech, Pfizer na Johnson&Johnson, kuko ari zo zabashije kuvumbura urukingo rushobora guhangana na Covid-19.

    Uretse abo izo sosiyete zahaye uburenganzira ku masezerano, nta wundi wari wemerewe gukora izo nkingo kuko zirinzwe n'uburenganzira butangwa ku mutungo mu by'ubwenge.

    Mu rwego rwo kongera umubare w'inkingo zikorwa, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri White House, Katherine Tai, yasohoye itangazo rivuga ko Guverinoma ya Joe Biden ishyigikiye ko icyarindaga izi nkingo mu byerekeye umutungo bwite by'ubwenge cyavaho maze izindi sosiyete zigahabwa uburenganzira bwo kuzikora.

    Iryo tangazo ryagiraga riti 'Iki ni icyorezo gihangayikishije isi. Kubera ingaruka zikomeye Covid-19 iri guteza, birakenewe ko hafatwa izindi ingamba zikomeye. Guverinoma yemera cyane ibyo kurinda umutungo bwite mu by'ubwenge, ariko kugira ngo turandure burundu iki cyorezo, ishyigikiye ko ibi byavaho ku nkingo za Covid-19.'

    'Mu gihe dukomeje gahunda yo gukingira abaturage, guverinoma izakomeza gushyira imbaraga nyinshi mu gukorana n'abikorera ndetse n'abafatanyabikorwa bose bashoboka kugira ngo twongere gahunda yo gukora inkingo. Tuzakomeza gushyira ingufu mu kongera ibikoresho byifashishwa mu gukora izo nkingo.'

    Iki cyemezo cyakiriwe neza mu bakora mu nzego z'ubuzima bose, harimo n'umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuzima mu Muryango w'Abibumbye, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, aho yavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Amerika ari ingirikamaro mu kurwanya Covid-19.

    Yongeyeho ati 'Uru ni urugero rwiza ubuyobozi bwa Amerika butanze mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-166-bakize-covid-19-mu-rwanda-abandi-65-barayandura

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yahawe impano idasanzwe n'umunyamabanga mukuru wa EAC #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Imuryango w'Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) Dr Peter Mathuki uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashyikirije Perezida Kagame impano yamugeneye.

    Iyo mpano ni ifoto-shusho igaragaza Umukuru w'u Rwanda mu ishusho y'Umugabane w'Afurika.

    Uyu munsi nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru mushya w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, Peter Muthuki n'itsinda ayoboye, aho bari mu rugendo ruzazenguruka u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo bwo guteza imbere ibikorwa by'uyu Muryango.

    Muthuki ari kumwe na Martin Ngoga, Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Nestor Kayobera ukuriye Urukiko rwa EAC, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe guteza imibanire Christophe Bazivamo, ndetse n'Umujyanama wa EAC, Dr. Anthony Kafumbe.

    Mu byagenzaga Muthuki harimo kumurika imigabo n'imigambi ye, dore ko uyu mugabo amaze ukwezi kumwe gusa ahawe izo nshingano, aho yiyemeje kuzamura 40% by'ubucuruzi bukorerwa muri EAC.

    Muthuki kandi ari kugenzwa no gusobanurira abayobozi b'u Rwanda na Uganda, ibya dosiye yo kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia mu bihugu bigize uyu Muryango.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yahawe-impano-n-umunyamabanga-wa-eac

  • Itangazo: Uwitwa Mwesigye R Florence yasabye guhindura amazina akitwa Murore Florence Rwaramba #rwanda #RwOT

    Uwitwa Mwesigye R Florence yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Murore Florence Rwaramba mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ashaka ko amazina ye ahura n'ari mu byangombwa.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-mwesigye-r-florence-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-murore

  • Mu Rwanda hagiye gutangira gukorerwa inkingo… – #rwanda #RwOT

    Mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda yo kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko hari ibiganiro bishobora gutuma mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo z’icyorezo cya Covid-19.

    Dr Mpunga yavuze ko ari intambwe nziza U Rwanda rwaba ruteye, kandi ko rwaha inkingo n’umugabane wa Afurika.                               

                        Dr Tharcisse Mpunga 

    Yagize ati 'Igihugu cyacu kiri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo, nizera ko yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk'igihugu ariko tukaba twaha na Afurika.“

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko U Rwanda rwatangira gukora inkingo za Covid-19, kuko hari abo u Rwanda rukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda. Ati “Icyizere kirahari, dufite abo dukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda, ibiganiro bigeze kure. Sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejo bundi ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro.'

    Dr Mpunga yavuze kandi ko abantu bahawe urukingo rwa Pfizer hafi ya bose bamaze guhabwa doze ya kabiri. Ku bahawe dose ya AstraZeneca ngo hari icyizere ko inkingo zizaza muri uku kwezi na bo bagakingirwa urwa kabiri.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) iragaragaza ko abantu 65 banduye Covid-19 mu Rwanda mu bipimo 3.143 byafashwe, ni mu gihe hakize abantu 166. Abantu bamaze kwandura mu Rwanda bose hamwe ni 25,421, abamaze guhitanwa na covid-19 ni 338 naho abakize ni 23,720 naho abakirwaye ni 1,373.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105394/mu-rwanda-hagiye-gutangira-gukorerwa-inkingo-za-covid-19-105394.html

  • Inama iruta izindi! Queen Cha na Marina bihuj… – #rwanda #RwOT

    The Mane yashinzwe n'umushoramari Bad Rama ubu uhagaze mu ruziga twakwita urungabangabo, mbese yabuze icyo akora n'icyo areka muri iyi minsi n'ubwo yiyerurutsa akavuga ko The Mane izakomeza gukora. Aratangaza ibi mu gihe abahanzi bakomeye bamusezeyeho, bakamusigamo we na Calvin Mbanda.


    The Mane yanyuzemo abahanzi batandukanye barimo; Safi Madiba na Jay Polly, baje kuyita barigendera. Nyuma gato habaye inkundura aho inkingi za mwamba zari zifashe The Mane zayivuyemo, ubwo turavuga, Marina na Queen Cha. Umuziki w'aba bakobwa bombi, twavuga ko uri ku rundi rwego kuko bari mu bahanzi bafite amazina akomeye muri ibi bihe muri muzika nyarwanda.

    Queen Cha na Marina gukora muzika buri muntu ku giti cye, ni byiza ariko ntabwo bazagira ingufu kimwe dore ko n'ubundi abakurikirana muzika, babonaga uburyo Marina ariwe wakoreshwaga cyane muri The Mane, Queen Cha akaba yaramaraga umwaka adasohoye igihangano gishya.


    Queen Cha ari mu bahanzi bafite igikundiro mu Rwanda

    Umuhanzikazi Queen Cha yamaze gutangaza ko yashyize akadomo ku masezerano yari afitanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika, The Mane, ni nyuma y'umwaka wari ushize nta ndirimbo n'imwe asohora – ibintu bigaragaza o n’ubundi The Mane yamupfushaga ubusa kandi nyamara afite impano ikomeye.

    Queen Cha yaririmbye mu ndirimbo 'Ikanisa' nayo yakoranye na Marina na Calvin Mbanda, 'Do Me' yakoranye na Marina n’iye bwite 'Romantic' imaze umwaka hanze. Ukurikiranye indirimbo yagaragayemo mu bihe biheruka, ndetse n’ize bwite yakoze mu bihe byashize, nta kabuza wakwemeza ko ahagaze bwuma, ikibura akaba ari ugushyira imbaraga nyinshi mu muziki we.


    Marina ari mu bahanzi bahagaze neza

    Ni mu gihe mugenzi we babanaga muri The mane, Marina, yakoraga cyane bigatera benshi urujijo. Bitewe n'igikundiro n'ubuhanga bose bafite, baramutse bagize igitekerezo bakihuriza hamwe bagakora itsinda, niryo ryahita rikomera mu Rwanda kurusha gukora muzika ku giti cyabo. 

    Itsinda Charly na Nina ni ryo tsinda ry’abahanzikazi nyarwanda ryari rifite ingufu ariko naryo muzika yabo imeze nk'ihagaze mu muhengeri, dore ko bamaze umwaka n'imisago batumvikana mu matwi y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.


    Charly na Nina batacyumvikana muri muzika bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no mu mahanga

    Burya itsinda ry'umuziki, iyo ricitse intege, haba hari amahirwe ku bandi bahanzi b'inzaduka gukora itsinda cyangwa abandi bari basanzwe bakora muzika bakaba bahita baziba icyo cyuho ku buryo habaho itsinda ry'abahanzikazi rikomeye.

    Njye mbona Queen Cha na Marina baramutse bahuje impano n’imbaraga buri umwe afite, byafata indi ntera, bashobora no guhitamo akazina bakaba bakwiyita 'QueenMarina' cyangwa QueenMari', n'andi mazina bahitamo baramutse bagize igitekerezo cyo kwihuza. 

    Nta gushidikanya indirimbo zabo zakundwa ku rwego rwo hejuru, niba ubishidikanyaho hita wibuka indirimbo bakoranye ‘Do me’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri Youtube mu mezi 11 gusa ashize kuva bayikoze. 

    REBA HANO ‘DO ME’ INDIRIMBO YA QUEEN CHA FT MARINA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105388/inama-iruta-izindi-queen-cha-na-marina-bihuje-bagakora-itsinda-muzika-yabo-yagira-ingufu-b-105388.html