Blog

  • Ruhango: Préfet de discipline yanditse ibaruwa asaba imbabazi umunyeshuri nyuma y' uko amukubise akamukomeretsa bikabije #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Muhanga mu ishuri rya College de Bethel APARUDE , haravugwa inkuru y'umukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) wakubise umunyeshuri w'umukobwa akamukomeretsa bikabije.

    Amakuru IMPANURO ifite ikesha UKWEZI
    avuga ko uyu mukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) witwa Muhire Felix yanditse ibaruwa ku wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, asaba imbabazi uwo munyeshuri w'umukobwa yakomerekeje.

    Umunyeshuri yahannye by'indengakamere ni umukobwa witwa Bayubahe Adeline wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Dore ibaruwa uyu muyobozi yanditse

    Muri iyi baruwa ya Muhire Felix asabamo imbabazi uyu munyeshuri w'umukobwa, avuga ko bagiranye ikibazo 'muri classe cyo gusuzugura yangaragarije mu bandi nkamukubita. Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.'

    Umukozi w'Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi, Mugabe Aimable yemeye ko iki kibazo cyabayeho ubwo uriya mukozi ushinzwe imyitwarire yajyaga kwibutsa abanyeshuri kujya gufata amafunguro, aho kugira ngo bajyeyo bakamusuzugura bakamutera ingwa.

    Uyu ushinzwe uburezi, avuga ko uriya mukozi w'ishuri atasabye imbabazi ngo birangrire aho ahubwo ko 'n'ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk'igihano, ibindi biracyakurikiranwa.'

    Iriya baruwa yanditswe n'uriya murezi ndetse n'ifoto igaragaza aho yakubise uriya munyeshuri bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaya uriya ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri ahubwo na we udafite myiza kuko gukubita umwana ubundi bitakiri mu bihano bitangwa mu mashuri.

    Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda yaba Minisiteri y'Uburezi ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi REB nta makuru arambuye biratangaza kuri iki kibazo, gusa REB yo yavuze ko itari ikizi ariko ko igiye kugikurikirana.


    Src: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/07/ruhango-prefet-de-discipline-yanditse-ibaruwa-asaba-imbabazi-umunyeshuri-nyuma-y-uko-amukubise-akamukomeretsa-bikabije/

  • Abamotari bahangayikishijwe n’imikorere y’amakoperative yabo atabatabara aho bayakeneye –

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk’inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo “Kubakamuramo amafaranga’, bitewe n’uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n’ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.

    Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk’umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk’inguzanyo, batajya bayahabwa.

    Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati “Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda”.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n’icyo akoreshwa.

    Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y’abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.

    Ati “None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?”

    Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n’ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk’uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.

    Ati “ Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?”

    Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n’abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.

    Yagize ati “Bakwiye gutandukanya iby’ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n’ubuyobozi bushya kuva 2018”.

    Yongeyeho ko “Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n’ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.”

    Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n’ibihombo byatejwe n’ubuyobozi bwa mbere, n’uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.

    Mu Rwanda hari amakoperative 182 y’abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.

    Abamotari bavuga ntacyo koperative zibamariye

  • Rubavu: RIB yataye muri yombi uwayiyitiriye akambura umuturage –

    Ubu butekamutwe aba bagabo bombi ngo babukoresheje mu kubeshya umugore ko bazamufasha kurangiza urubanza yatsinze ariko ntabone amasambu yatsindiye.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mugore yagize ikibazo cy’abantu yatsinze mu rubanza bakanga kuva mu masambu yatsindiye, agiye ku biro by’avoka ahasanga Rugeruza Ladislas amubwira ko yamufasha.

    Uwo ngo yamwandikiye ibaruwa yo kujyana kuri RIB, amuca 6000 Frw amwizeza ko azanayimugerezayo. Haciyeho iminsi mike Rugeruza Ladislas yaramuhamagaye amuha Ndahayo Cyprien kuri telefoni amubwira ko ari maneko wa RIB kandi ko bashaka kuza gufata ba bantu ariko kuko ari benshi imodoka itabatwarira rimwe hakenewe lisansi y’ibihumbi 100 Frw, bituma umugore agurisha amatungo ye kugira ngo ayabone.

    Nyuma yo kohereza amafaranga agategereza agaheba, yahisemo kujya kubaza kuri RIB niba ibaruwa ye yarahageze, bamubwira ko ntayo. RIB yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abo bagabo ndetse iza no kubafata.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bagabo bafunzwe kubera kwiyitirira urwego bakaka amafaranga umuturage.

    Ati “Burikirwanyweho kwiyitirira urwego rw’umwuga aho umwe yiyise umwavoka undi akiyita umukozi wa RIB. Banakurikiranweho kandi icyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

    Ingingo ya281 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha,aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Abamotari bahangayikishijwe n'imikorere y'amakoperative yabo atabatabara aho bayakeneye – #rwanda #RwOT

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk'inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo 'Kubakamuramo amafaranga', bitewe n'uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n'ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.

    Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk'umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk'inguzanyo, batajya bayahabwa.

    Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati 'Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda'.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw'Impuzamashyirahamwe y'abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n'icyo akoreshwa.

    Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y'abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.

    Ati 'None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?'

    Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n'ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk'uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.

    Ati ' Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?'

    Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n'abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.

    Yagize ati 'Bakwiye gutandukanya iby'ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n'ubuyobozi bushya kuva 2018'.

    Yongeyeho ko 'Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n'ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.'

    Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n'ibihombo byatejwe n'ubuyobozi bwa mbere, n'uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.

    Mu Rwanda hari amakoperative 182 y'abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.

    Abamotari bavuga ntacyo koperative zibamariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bahangayikishijwe-n-imikorere-y-amakoperative-yabo-adafite-icyo

  • Guverinoma y'u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w'Ubutwererane n'Iterambere ndetse na Minisitiri w'Abinjira n'Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

    Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y'ubufatanye mu gukemura ibibazo by'impunzi n'abimukira ndetse n'ubufatanye mu bya politiki.

    Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y'u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n'ibibazo bibyugarije.

    Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati 'Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy'ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga.'

    Nyuma y'isinywa ry'aya masezerano hari ibitangazamakuru by'umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by'igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

    Riti 'Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n'abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.'

    U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n'ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n'abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

    U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-y-u-rwanda-yahakanye-amakuru-yo-kwakira-impunzi-ziturutse-muri

  • Umuhanzi Danny Vumbi yabwiye umugore we amagambo aryoheye amatwi ku munsi yizihizaho isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi mu muziki, ku munsi umugore we, Jeannette Muhawenimana yizihizaho isabukuru y’amavuko yamubwiye amagambo aryoheye amatwi.

    Buri tariki ya 7 Gicurasi 2021, umugore wa Danny Vumbi akunze kwita Mama Jayz yizihiza isabukuru y’amavuko.

    Kuri iyi nshuro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Danny Vumbi yabwiye umugore we ko n’ubwo abantu benshi bamwita uko bashaka bitewe n’uburyo baziranye ariko kuri we ni byose bye.

    Ati'Bamwe bagufata nk’umuntu usanzwe baziranye; abandi bakagufata nk’umuturanyi wabo; hari abakuzi nk’uwo bafitanye isano hari n’abakubona nk’umukozi cyangwa umukoresha muri ubu buzima bwacu bwa buri munsi. Njye rero si uko; kuri njye uri umubyeyi, uri nyina w’abana banjye, nyina w’umuntu; inshuti yanjye; byose byanjye. Umunsi mwiza w’amavuko.'

    Danny Vumbi n’umugore we bamaranye imyaka 16 babana nk’umugabo n’umugore. Bakoze ubukwe nyuma yo kumara imyaka ine. Urukundo rwabo rwatangiriye mu ngando z’abanyeshuri rukomereza muri kaminuza none ubu bafitanye abana batatu b’abahungu.
    Ni bamwe mu byamamare bafite ingo zishikamye mu rukundo ku buryo bugaragara. Bakunda gukorera hamwe haba mu bijyanye n’umuziki w’umugabo n’ibindi bikorwa byabo by’ubucuruzi.

    Danny Vumbi yifurije isabukuru nziza umugore we bamaranye imyaka 16

    Danny Vumbi yakoresheje umugore we mu ndirimbo Urukundo Rwa Mbere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-danny-vumbi-yabwiye-umugore-we-amagambo-aryoheye-amatwi-ku-munsi-yizihizaho-isabukuru-ye

  • Ruhango : Ushinzwe imyitwarire muri APARUDE yasabye imbabazi umunyeshuri yakubise akamutera inkovu #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) witwa Muhire Felix yanditse iriya baruwa ku wa 04 Gicurasi 2021.

    Umunyeshuri yahannye by’indengakamere ni umukobwa witwa Bayubahe Adeline wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

    Muri iyi baruwa ya Muhire Felix asabamo imbabazi uyu munyeshuri w’umukobwa, avuga ko bagiranye ikibazo 'muri classe cyo gusuzugura yangaragarije mu bandi nkamukubita. Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.'

    Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi, Mugabe Aimable yemeye ko iki kibazo cyabayeho ubwo uriya mukozi ushinzwe imyitwarire yajyaga kwibutsa abanyeshuri kujya gufata amafunguro, aho kugira ngo bajyeyo bakamusuzugura bakamutera ingwa.

    Uyu ushinzwe uburezi, avuga ko uriya mukozi w’ishuri atasabye imbabazi ngo birangrire aho ahubwo ko 'n’ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk’igihano, ibindi biracyakurikiranwa.'

    Iriya baruwa yanditswe n’uriya murezi ndetse n’ifoto igaragaza aho yakubise uriya munyeshuri bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaya uriya ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ahubwo na we udafite myiza kuko gukubita umwana ubundi bitakiri mu bihano bitangwa mu mashuri.

    Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda yaba Minisiteri y’Uburezi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB nta makuru arambuye biratangaza kuri iki kibazo, gusa REB yo yavuze ko itari ikizi ariko ko igiye kugikurikirana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Ushinzwe-imyitwarire-muri-APARUDE-yasabye-imbabazi-umunyeshuri-yakubise-akamutera-inkovu

  • Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark –

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere ndetse na Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

    Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira ndetse n’ubufatanye mu bya politiki.

    Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo bibyugarije.

    Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano hari ibitangazamakuru by’umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by’igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

    Riti “Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

    U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n’ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

    U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

  • Umukobwa w'imyaka itarenze 12 yarashe bagenzi ku ishuri #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 11 cyangwa 12 yarashe akomeretsa abanyeshuri bagenzi be babiri n'umukozi w'ishuri ku kigo kiri muri leta ya Idaho muri Amerika, nk'uko Polisi ibivuga.

    Uyu mwana utatangajwe amazina wiga muwa gatandatu (sixth grade), yazanye imbunda ku ishuri rya Rigby Middle School muri uwo mujyi wa Rigby maze ayirashisha bagenzi be. Byitezwe ko abo yarashe ntawe uri bwicwe n'ibikomere, nk'uko abategetsi babivuga.

    Umwalimukazi kuri iki kigo yabashije kwambura imbunda uwo mwana ndetse aramufunga kugeza igihe polisi ihageze ikamujyana muri kasho, nk'uko abategetsi babivuga. Impamvu yamuteye gukora ibi ntiramenyekana.

    Steven Anderson ukuriye igipolisi aho, yavuze ko uyu mukobwa 'yavanye imbunda mu gikapu cye, akarasa inshuro nyinshi mu ishuri no hanze,' yongeraho ko uyu mukobwa ari uwo mu mujyi wo hafi aho wa Idaho Falls.

    Iki gikorwa kiri gukorwaho iperereza na FBI.

    Yandel Rodriguez w'imyaka 12 yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: 'Njyewe na bagenzi banjye twari mu ishuri — dukora akazi — hanyuma twumva urusaku rukomeye nyuma n'urundi rusaku rwinshi nk'urwo. Twumva abantu bataka. Mwalimu wacu yagiye kureba asanga hari amaraso'.

    Amerika iracyugarijwe n'ibibazo byo kurasa abantu mu kivunge bishingiye ku ntwaro nyinshi ziri mu bantu. Kuva Perezida Joe Biden ageze ku butegetsi nkuko BBC ibitanza, yamaze gutangaza intambwe za mbere zo kugenzura intwaro nyuma y'ibikorwa byinshi nk'ibyo. Muri izo harimo; gushyiraho amategeko ku mbunda zimwe, gukaza ibyo gusuzuma amateka y'abantu no gufasha ibikorwa byo gukumira urugomo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umukobwa-wimyaka-itarenze-12-yarashe-bagenzi-ku-ishuri/

  • Iyumvire uko uburwayi bwahuje Umusizi Tuyisenge na Jeannette basezeranye kubana akaramata #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Umusizi na Tuyishime Jeannette bamaze imyaka itandatu mu munyenga w’Urukundo, basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo Tuyisenge abara inkuru y’ukuntu yahuye n’uyu mukobwa ubona akanyamuneza ku maso, ariko akanyuzamo agatuza yibutse uburyo yagowe no kumutereta.

    Mu 2014, ni bwo Jeannette yagiye mu rugo kwa Tuyisenge gusura murumuna we biganaga wari urwaye. Icyo gihe Jeannette yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu gihe Tuyisenge we yari yarasoje amashuri yisumbuye.

    Bitewe n’uko umuvandimwe wa Tuyisenge yari arembye, Jeannette yavuze ko hakwiye kwitabazwa umunyamasengesho akamusengera akabona gukira. Yatse nimero Tuyisenge kugira ngo nabona Pasiteri azamumenyeshe.

    Tuyisenge yavuze ko yari afite icyizere cy’uko umuvandimwe we azakira byanatumye nyuma y’uko Jeannette amwoherereje nimero ya Pasiteri atigeze amuhamagara.

    Avuga ko kuva icyo gihe Jeannette yakomeje kumubaza uko umuvandimwe we amerewe.

    Ati 'Yampaye nimero ze ngo azandangire Pasiteri. Koko hashize n’iminsi arayimpa ariko ndi umuntu utizera. Naravugaga nti 'nta bintu urwaye Pasiteri yamuvura, azakira.'

    Tuyisenge yavuze ko mu minsi ya mbere akimenyana na Jeannette yahise amubwira ko ashaka ko baba inshuti zisanzwe ntabyo gukundana.

    Uyu musizi avuga ko ibyo umukobwa yamubwiraga yaje kubyemera, ubwo ku nshuro ya mbere yamubwiraga ko yamukunze undi akabyanga.

    Ati 'Ni umukobwa utazi guca ku ruhande. Ibintu bye byose biba biri ku murongo. Nza kumubwira ko mukunda rero turashwana. Kuko tugitangira kuvugana, tuba inshuti yari yaranyihanangirije. Yarambwiye ati 'rero njyewe nkunda kuba inshuti n’umuntu ariko iyo uzanyemo ibyo gukundana ntabwo bikunda. Duhita dushwana.'

    Yavuze ko yakomeje guhatiriza ategura impano yihariye ishushanyije n’urupapuro rwanditseho amagambo y’urukundo, abyoherereza uyu mukobwa.

    Mu masaha y’umugoroba avuye ku kazi, uyu mukobwa yaramuhamagaye amubwira ko na we amukunda, urugendo rw’urukundo rutangira kuva ubwo.

    Umusizi Tuyisenge yavuze ko yakunze Jeannette 'kubera ko ari umuntu uba mu Isi ya wenyine’ kandi bombi babubakiye ku kuri no gukuza ubushuti mbere y’urukundo. Ati 'Twabanye tutabeshyana.'

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021, Tuyishime Jeannette yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Umukunzi we Tuyisenge yaramutunguye amwambika impeta y’urukundo amuteguza kurushinga.

    Tuyisenge ni umusore w’imyaka 25 w’umusizi wasize byinshi mu bisigo bitandukanye birimo nka 'Intiti’, 'Se nkubu mpfuye’, 'Amatakirangoyi’ n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Iyumvire-uko-uburwayi-bwahuje-Umusizi-Tuyisenge-na-Jeannette-basezeranye-kubana-akaramata