Blog

  • Abaslay Queen bagiye muri hoteli gushaka abagabo bakura ibyinyo barababura||ibyababayeho nyuma biratangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa bicuruza, hari igihe bafata umwanzuro bakajya kureba abakiriya muri za Hoteli, gusa bihira bake. Inkuru ya News365, ivuga ko hari abakobwa abo bamwe bita Slay Queens bo muri Afuruka y'Epfo yafatiwe muri Hotel bambikwa amapingu babuze ubwishyu nyuma yaho babuze abagabo babagura.

    Ku mbuga nkoranyambaga, aba bakobwa baturuka muri Mzansi, bamaze kubura ubwishyu bambikwa amapingu n'abashinwze umutekano, ibyakurikiyeho ni uko bo ubwabo bisabiye ko bakora akazi ko gukora isuku maze ayo bari kwishyura bigahuriramo.

    Ubwo bahise bategekwa gukoropa ibyumba 5 bya hotel, kooza ibyombo no guhanagura ibindi bikoresho muri Hotel. Mu mashusho yagiye hanze y'aba bakobwa, bari bakikijwe n'abashinzwe umutekano aho umuyobozi umwe muri Hotel utatangajwe amazina yababwiraga ko Hotel atari iyo gukiniramo, ko bagomba kwishyura. Yavuze ko hari abakobwa benshi bigurisha bafite iyo mico.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abaslay-queen-bagiye-muri-hoteli-gushaka-abagabo-bakura-ibyinyo-barababuraibyababayeho-nyuma-biratangaje/

  • Urukundo Zari akunda umugabo yasimbuje Diamond Platnumz rwatumye akorera abana be igikorwa cyatunguye benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Hassan ukomoka muri Uganda, kuri ubu usigaye wibera muri Afurika y'Epfo yatunguye abatari bake nyuma yo gufata icyemezo cyo kugurira abana be b 'Ababahungu inzu ebyiri zo kubamo,aho bikekwa ko ashaka kwisanzura mu rukundo n'umukunzi we mushya yasimbuje umuhanzi Diamond Platnumz bahoze bakundana.

    Ubusanzwe muri Uganda iyo umwana w'umuhungu agejeje imyaka 17 aba akuze bihagije ku buryo umuryango umwemerera kuba yakwigenga akabaho wenyine. Abatari bakcy batunguwe no kubona Zari Hassan aha ubu burenganzira abahungu be babiri Pinto Tlale w'imyaka 17 na Raphael Semwanga Junior yabyaranye na nyakwigendera Semwanga.

    Aba bahungu buri wese yamuguriye inzu zirimo ibikoresho byose mu gace kamwe. Ubu abari abavandimwe babaye abaturanyi. Ibitangazamakuru byinshi birimo Blizz.co.ug na mbu.ug byanditse ko Raphael Semwanga Junior uri gukabakaba mu myaka 16 yatunguwe n'ubu burenganzira bwo kwigenga bahawe.

    Hari amashusho yashyizwe ahagaragara Zari aha urufunguzo uyu muhungu muto Raphael Semwanga Junior ukurikira imfura ye rw'inzu yamuguriye. Yarumuhaye abavandimwe be Princess Tiffah, na Prince Nillan yabyaranye na Diamond bareba maze batembere iyi nzu uyu muvandimwe wabo agiye kwimukiramo. Zari kandi yasezeranyije uyu muhungu ko azakomeza kubaba hafi nk'umubyeyi akabaha buri kimwe cyose bakeneye bakabaho mu buzima bwiza.

    Abana Zari Hassan yabyaranye na Ssemwanga wahoze ari Umugabo we.

    Nk'uko ibi binyamakuru byabigarutseho abatari bacye bibajije icyatumye Zari yimura aba bahungu be barimo n'utaruzuza imyaka 17. Ngo hari abatekereje ko Zari adakeneye ko abahungu be bamenya amabanga ye n'umukunzi we mushya [Dark Stallion] ku buryo akeneye rugari n'uburenganzira busesuye mu rukundo akaba ari byo bishobora kuba byatumye afata umwanzuro wo kwimura abahungu be.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urukundo-zari-akunda-umugabo-yasimbuje-diamond-platnumz-rwatumye-akorera-abana-be-igikorwa-cyatunguye-benshi/

  • Umujura yahawe igihano gikomeye cyane nyuma yo gufatwa yibye inkoko #rwanda #RwOT

    Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba,uyu musore ukiri muto yategetswe kurya iyi nkoko yose akayimara ntawe umufashije nk'igihano cyo kugira akaboko karekare.

    Uyu musore yubashye aya mabwiriza arya iyi nkoko ari mbisi arayimara ntawe umufashije baramurekura aragenda.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umujura-yahawe-igihano-gikomeye-cyane-nyuma-yo-gufatwa-yibye-inkoko

  • Amakarita 3 y’umutuku yabonetse kuri uyu munsi wa shampiyona, AS Kigali ikatisha itike, bidasubirwaho Mukura VS yasigaye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC 2-0, AS Kigali yahise ikatisha itike yo kuzamuka mu itsinda, ni mu gihe mu itsinda D, Mukura VS yamaze gusigara.

    Uyu munsi hakinwaga imikino ibanziriza iya nyuma yo mu matsinda ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021, hakaba hakinnye itsinda C na D.

    Mu itsinda C mu Bugesera ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Police FC, umukino ubanza AS Kigali yari yayitsinze 2-0.

    Umukino w’uyu munsi nabwo yaje kuyitsinda 2-0 bya Nkinzingabo Fiston na Shabani Hussein Tchabalala.

    Undi mukino wo muri iri tsinda Musanze FC yatsindiye Etincelles kuri Stade Ubworoherane 3-1. Harimo icya Mutebi Rashid, Twizerimana Onesme na Akayezu Jean Bosco. Igitego cya Etincelles cyatsinzwe na Songa Isai. Iri tsinda riyobowe na AS Kigali ifite amanota 12 yamaze no kuzamuka, Police FC ifite 9, Musanze 6 mu gihe Etincelles ifite 3.

    Mu itsinda D, Marines yari yakiriye Sunrise FC inayitsinda 2-1. Ni ibitego bya Ishimwe Fiston na Mugenzi Bienvenue, igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Yafesi Mubiru ku munota wa 47.

    Undi mukino wo muri iri tsinda, Espoir FC yatsindiye Mukura VS i Huye 1-0. Iri tsinda riyobowe na Marines ifite amanota 10 yamaze kuzamuka, Espoir FC ifite 9 ku munsi wa nyuma igomba kwisobanura Sunrise FC ifite 7, Mukura VS ifite 2.

    Mu Mikino yabaye uyu munsi habonetsemo amakarita 3 atukura, nko ku mukino wa Police FC na AS Kigali, kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable winjiye mu kibuga asimbura yaje kubona ikarita itukura.

    Ku mukino wa Etincelles na Musanze FC habonetsemo amakarita 2 atukura, Jean Dushimumugenzi wa Musanze na Olivier Osomba wa Etincelles bazibonye.

    Shampiyona izakomeza ku munsi w’ejo hakina itsinda A na B, Rayon Sports izakira Kiyovu Sports na Rutsiro ikina Gasogi United mu itsinda B, mu itsinda A, APR FC izakina na AS Muhanga, Bugesera yakire Gorilla FC.

    AS Kigali yamaze kuzamuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakarita-3-y-umutuku-yabonetse-kuri-uyu-munsi-wa-shampiyona-as-kigali-ikatisha-itike-bidasubirwaho-mukura-vs-yasigaye

  • Ubutumwa bukomeye Guy Bukasa yageneye abafana ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Guy Bukasa yasabye abakunzi b’iyi kwima amatwi ibivugirwa mu itangazamakuru ahubwo bakihanganira ikipe yabo bakayishyigikira kuko bahuye n’ikibazo cy’uko abakinnyi bayo benshi ari bashya.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe yatanze amakuru mbere y’uko shampiyona ya 2020-2021 itangira bitewe n’uburyo yiyubatse aho byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru ko yaguze abakinnyi batari ku rwego rwayo.

    Na nyuma y’uko shampiyona itangiye, iri mu itsinda B iranariyoboye n’amanota 7, ntabwo iremeza abakunzi b’umupira w’amaguru. Mu mikino 4 yatsinzemo 2 inganya umwe itsindwa undi.

    Guy Bukaba akaba umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko bagize ikibazo cy’uko abakinnyi bafite bose ari bashya kandi nta mwanya babonye wo kumenyerana cyane bityo ko bakwiye kubihanganira ariko bizeye ko bazatanga umusaruro.

    Ati'twahuye n’ikibazo cy’urutirigongo, uhereye inyuma ugana imbere dufite abakinnyi bashya, turimo kubaka benshi baragiye, abakunzi bacu bagomba kwihangana kuko turimo gukora imyitozo myiza kandi izagira icyo itugezaho, ntabwo wabyubaka mu munsi umwe bisaba igihe, turabizeza ko turimo kubikora kandi tuzabigeraho.'

    Yakomeje asaba abafana b’iyi kipe kwirinda ibikomeje kuvugwa mu itangazamakuru kuko ibyinshi atari ukuri kuri Rayon Sports.

    Ati'abafana ntibite kubikomeje kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, dufite ikipe itari nini ariko twiteguye guhangana, ku bw’izina ry’ikipe, mwabonye ko hari imyanya twaguzeho abakinnyi, twazanye Muhire Kevin watanze ibyo afite ku mukino wa mbere, ku mukino wa kabiri yagize imvune ikomeye.'

    Ugereranyije na Rayon Sports ya 2019-2021, iyi kipe yarahindutse cyane. Mu bakinnyi iheruka kugura harimo Heritier Luvumbi umaze kuyitsindira ibitego 2 mu mikino 2, Kevin Muhire, Mambote Batshi Assis aba baje biyongera kuri Jean Vital Aurega, Manace Mutatu n’abandi banyarwanda benshi nka Niyibizi Emmanuel, Mutunzi Clement… Baje umwaka ushize ariko uyu mwaka akaba ari bwo batangiye gukinira iyi kipe kuko imikino mu Rwanda yari yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Abafana ba Rayon Sports basabwe kwirinda ibivugirwa mu itangazamakuru

    Guy Bukasa yasabye abakunzi b’iyi kipe kwihangana

    Rutahizamu Mambote Batshi Assis ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

    Luvumbi amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 2 mu mikino 2 yayikiniye

    Muhire Kevin yakinnye umukino umwe, uwa kabiri ahita avunika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bukomeye-guy-bukasa-yageneye-abafana-ba-rayon-sports

  • Akarere ka Kayonza kasobanuye ikibazo cya Uzamukunda wanze ingurane ibintu bye bigasohorwa mu nzu –

    Uyu muturage yatangiye gusohorwa mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Kayonza rwagati iruhande rwa gare.

    Ahari hubatse inzu y’ubucuruzi y’uyu mugore ifite imiryango itatu n’izindi nzu zubatswe mu gikari zifite imiryango icyenda ndetse n’abandi baturage bahegereye, byanzuwe ko hacishwa ruhurura nini ikusanya amazi yo muri uyu Mujyi ndetse hakanacishwa inzira y’abanyamaguru nini.

    Hahise hatangira ibikorwa byo gukora igenagaciro kugira ngo aba baturage bimurwe aha hantu kuko amazi menshi aturuka muri aka Karere yari atangiye kujya asenyera benshi.

    Akarere kohereje umugenagaciro atangira kugena amafaranga azahabwa aba baturage, ageze kuri Uzamukunda amubarira miliyoni 50 Frw undi arabyanga avuga ko amafaranga abarirwa ari make ugereranyije n’inzu zihari.

    Byabaye ngombwa ko yishakira umugenagaciro we bwite abibwira ubuyobozi bw’Akarere burabyemera, uyu mugenangaciro we yahahaye agaciro ka miliyoni 77 Frw, abibwiye Akarere kamubwira ko ayo mafaranga ari menshi biba ngombwa ko abagenagaciro bombi bicarana bafatira umwanzuro hamwe.

    Bombi baricaranye bananirwa kumvikana, uw’akarera azamura igiciro bigera kuri miliyoni 58 Frw naho uwa Uzamukunda nawe aragabanya ahagararira kuri miliyoni 65 Frw, hasigaramo ikinyuranyo cya miliyoni 7 Frw.

    Uzamukunda yabwiye IGIHE ko yahise atangira kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe, ariko ubuyobozi bumutegeka gukuramo ibintu bye.

    Ati “Amafaranga bambariye njye sinyemera.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamuhaye amabaruwa menshi amuteguza kwimuka ngo kuko amazi menshi amanuka mu miferege arimo gusenyera abandi baturage kandi harimo kubakwa ruhurura nini, abandi baturage ngo barishyuwe ndetse banavamo bajya gushaka aho batura bukamushinja kwigomeka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, aganira na IGIHE yavuze uyu muturage yakuwemo ku ngufu kuko yahawe amafaranga akayanga ahubwo agashaka kwigomeka ku buyobozi.

    Ati “Mu rwego rwo kuvugurura umujyi no gukora ibikorwa remezo hano mu Mujyi, twatangiye gukora imihanda, imiferege na za ruhurura nini zitwara amazi, ni uko dusanga hari inzu bizaba ngombwa ko zivamo bamwe twaranabimuye bigeze kuri uriya mugore arabyanga, twamweretse ko aho atuye hazaca umuhanda na ruhurura tumukoreye igenagaciro araryanga.”

    Meya Murenzi yavuze ko byageze aho bamuha miliyoni 58 Frw zivuye kuri miliyoni 50 Frw we akabaka miliyoni 65 Frw, ngo bamusabye kugana urukiko ntiyabikora ahubwo akomeza kwigomeka ari nako amazi aturuka mu zindi ruhurura akomeza gusenyera abandi baturage.

    Ati “Mu kwezi kwa Gatatu twaramwandikiye tumusaba kwitegura gukuramo ibintu aranga, mu kwa Kane turongera turamwandikira nabwo arinangira, mu cyumweru gishize twarongeye tumusaba gukuramo ibintu bye acururizamo aranga atubwira ko ari twe tuzabyikuriramo.”

    Meya Murenzi yavuze ko ibintu bye byakuwe mu iduka rye bibitse ahantu hizewe akaba ari nayo mpamvu byakuwemo hari ubuyobozi ku nzego zose kugira ngo hatagira ikintu cye kihaburira cyangwa ngo cyangirike.

    Yavuze ko kandi uyu mugore nakenera amafaranga yemerewe nk’ingurane miliyoni 58 Frw azatanga konte ye akayashyikirizwa nta kibazo.

    Mu Mujyi wa Kayonza hatangiye kubakwa ibilometero 4,5 bya kaburimbo ibindi bitatu bikazubakwa mu isantere ya Kabarondo bizatwara arenga miliyari eshanu, uretse iyi mihanda hazanubakwa ruhurura nini ikusanya amazi yose ava mu miferege iri muri aka karere ifite agaciro ka miliyoni 178 Frw.

    Ruhurura nini iri kubakwa yahagaritswe n’inzu za Uzamukunda wanze kwimurwa

    Uzamukunda avuga ko Akarere kamusohoye mu nzu ku ngufu atararegera urukiko ngo rukemure ikibazo

  • M.Irene aguye gitumo Bruce Melodie na Am G bamaze igihe barebana urunturuntu #rwanda #RwOT

    Murindahabi Irene uzwi nka M Irene yashatse kuvugisha Bruce Melodie amusanganye na Amag The Black batacanaga uwaka ariko abandi bamubera ibamba, uyu munyamakuru usanzwe akore Isibo TV ifitwemo imigabane na Bruce Melodie yagaragaye mu mashusho ubwo yasangaga uyu muhanzi ari kumwe na Amag the Black mu modoka.

    Muri iki kiganiro, M Irene agaruka ku mateka y'aba bombi bakunze guterana amagambo ndetse benshi bazi ko aho umwe aciye undi yahacisha umuriro.

    Avuga ko atumva ukuntu aba bahanzi baba bamaranye umwanya munini mu modoka, ubundi akifuza kujya kubabaza niba ibyari urwango byarabaye amateka.

    Ubwo yajyaga kugira icyo ababaza aho bari mu modoka, Bruce Melodie yamubereye ibamba amubwira ko adashaka kugira icyo atangaza.M Irenge kandi yashatse no kubaza Amag The Black ariko Bruce Melodie amubuza kugira icyo atangaza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/13/m-irene-aguye-gitumo-bruce-melodie-na-am-g-bamaze-igihe-barebana-urunturuntu/

  • Akarere ka Kayonza kasobanuye ikibazo cya Uzamukunda wanze ingurane ibintu bye bigasohorwa mu nzu – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage yatangiye gusohorwa mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Kayonza rwagati iruhande rwa gare.

    Ahari hubatse inzu y'ubucuruzi y'uyu mugore ifite imiryango itatu n'izindi nzu zubatswe mu gikari zifite imiryango icyenda ndetse n'abandi baturage bahegereye, byanzuwe ko hacishwa ruhurura nini ikusanya amazi yo muri uyu Mujyi ndetse hakanacishwa inzira y'abanyamaguru nini.

    Hahise hatangira ibikorwa byo gukora igenagaciro kugira ngo aba baturage bimurwe aha hantu kuko amazi menshi aturuka muri aka Karere yari atangiye kujya asenyera benshi.

    Akarere kohereje umugenagaciro atangira kugena amafaranga azahabwa aba baturage, ageze kuri Uzamukunda amubarira miliyoni 50 Frw undi arabyanga avuga ko amafaranga abarirwa ari make ugereranyije n'inzu zihari.

    Byabaye ngombwa ko yishakira umugenagaciro we bwite abibwira ubuyobozi bw'Akarere burabyemera, uyu mugenangaciro we yahahaye agaciro ka miliyoni 77 Frw, abibwiye Akarere kamubwira ko ayo mafaranga ari menshi biba ngombwa ko abagenagaciro bombi bicarana bafatira umwanzuro hamwe.

    Bombi baricaranye bananirwa kumvikana, uw'akarera azamura igiciro bigera kuri miliyoni 58 Frw naho uwa Uzamukunda nawe aragabanya ahagararira kuri miliyoni 65 Frw, hasigaramo ikinyuranyo cya miliyoni 7 Frw.

    Uzamukunda yabwiye IGIHE ko yahise atangira kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe, ariko ubuyobozi bumutegeka gukuramo ibintu bye.

    Ati 'Amafaranga bambariye njye sinyemera.'

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bwamuhaye amabaruwa menshi amuteguza kwimuka ngo kuko amazi menshi amanuka mu miferege arimo gusenyera abandi baturage kandi harimo kubakwa ruhurura nini, abandi baturage ngo barishyuwe ndetse banavamo bajya gushaka aho batura bukamushinja kwigomeka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, aganira na IGIHE yavuze uyu muturage yakuwemo ku ngufu kuko yahawe amafaranga akayanga ahubwo agashaka kwigomeka ku buyobozi.

    Ati 'Mu rwego rwo kuvugurura umujyi no gukora ibikorwa remezo hano mu Mujyi, twatangiye gukora imihanda, imiferege na za ruhurura nini zitwara amazi, ni uko dusanga hari inzu bizaba ngombwa ko zivamo bamwe twaranabimuye bigeze kuri uriya mugore arabyanga, twamweretse ko aho atuye hazaca umuhanda na ruhurura tumukoreye igenagaciro araryanga.'

    Meya Murenzi yavuze ko byageze aho bamuha miliyoni 58 Frw zivuye kuri miliyoni 50 Frw we akabaka miliyoni 65 Frw, ngo bamusabye kugana urukiko ntiyabikora ahubwo akomeza kwigomeka ari nako amazi aturuka mu zindi ruhurura akomeza gusenyera abandi baturage.

    Ati 'Mu kwezi kwa Gatatu twaramwandikiye tumusaba kwitegura gukuramo ibintu aranga, mu kwa Kane turongera turamwandikira nabwo arinangira, mu cyumweru gishize twarongeye tumusaba gukuramo ibintu bye acururizamo aranga atubwira ko ari twe tuzabyikuriramo.'

    Meya Murenzi yavuze ko ibintu bye byakuwe mu iduka rye bibitse ahantu hizewe akaba ari nayo mpamvu byakuwemo hari ubuyobozi ku nzego zose kugira ngo hatagira ikintu cye kihaburira cyangwa ngo cyangirike.

    Yavuze ko kandi uyu mugore nakenera amafaranga yemerewe nk'ingurane miliyoni 58 Frw azatanga konte ye akayashyikirizwa nta kibazo.

    Mu Mujyi wa Kayonza hatangiye kubakwa ibilometero 4,5 bya kaburimbo ibindi bitatu bikazubakwa mu isantere ya Kabarondo bizatwara arenga miliyari eshanu, uretse iyi mihanda hazanubakwa ruhurura nini ikusanya amazi yose ava mu miferege iri muri aka karere ifite agaciro ka miliyoni 178 Frw.

    Ruhurura nini iri kubakwa yahagaritswe n’inzu za Uzamukunda wanze kwimurwa

    Uzamukunda avuga ko Akarere kamusohoye mu nzu ku ngufu atararegera urukiko ngo rukemure ikibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-kayonza-kasobanuye-ikibazo-cya-uzamukunda-wanze-ingurane-ibintu-bye

  • Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza Eid al Fitr Abayisilamu bose #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo abayisilamu bo mu Rwanda bishimiye kongera guteranira hamwe ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka isi, kuko umunsi nk'uyu uheruka bawizihije bari mu ngo zabo.

    Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze,yifurije abayisilamu umunsi mwiza wo kurangiza igisibo.

    Yagize ati: 'Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n'ibyishimo. Eid Mubarak !'

    Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw'igihugu, ahari hateraniye abayoboke b'idini ya Islam 500. Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire, ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe.

    Ati 'Turashima Imana yo yadushoboje kuba dukoze iri sengesho, tukarikorera mu mbaga nk'uko twari dusanzwe tubikora mbere, si ku bwacu ni ku bw'Uwiteka no ku buyobozi bwacu bwiza, bwaduhaye ubu burenganzira.'

    Abayisilamu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by'ubwitange binyuranye mu minsi 30 y'igisibo ishize, aho bakoresheje ikoranabuhanga nk'uburyo bwo kwirinda Covid-19, ndetse no ku munsi nk'uyu wa Eid al-Fitr basabwe kuwizihiriza mu rugo nka kimwe mu bituma Coronavirus idakwirakwira.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yifurije-umunsi-mwiza-eid-al-fitr-abayisilamu-bose

  • Indege ya RwandAir yahagaze bitunguranye i Lubumbashi – #rwanda #RwOT

    Iyi ndege yahagurutse i Kigali 23:55 z'ijoro, igomba kugera i Johannesburg ku Kibuga cy'Indege cya OR Tambo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane saa 05:03 mu rugendo rutwara amasaha atanu n'iminota umunani.

    Kubera ibibazo bya tekiniki, urugendo rwayo ntirwagenze uko byari byagenwe kuko byabaye ngombwa ko ihagarara i Lubumbashi muri RDC igakererwa amasaha 7 n'iminota 47. Yageze aho yagombaga kugera 12:50.

    RwandAir yifashishije urukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko hoherejwe indi ndege kugira ngo ikomezanye abagenzi aho bari bagiye.

    Bugira buti 'Indi ndege yoherejwe gutwara abagenzi ngo bagere aho berekezaga mu mahoro.'

    Passengers are not stranded.
    The RwandAir aircraft developed a technical problem en route to Johannesburg and diverted to Lubumbashi. Another aircraft was sent to transport the passengers safely to their final destination.

    — RwandAir (@FlyRwandAir) May 13, 2021

    Muri Gashyantare uyu mwaka, RwandaAir yari yahagaritse ingendo ziva n'izijya i Johannesburg bitewe n'ubwoko bushya bwa Covid-19, bwari bwagaragaye muri Afurika y'Epfo gusa zongeye gusuburwa ubwo bwacogoraga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-ya-rwandair-yahagaze-bitunguranye-i-lubumbashi-kubera-ibibazo-bya